Category: Uncategorized
-
Kim Kardashian yinjiye mu byamamare biri kwamagana imvugo zihembera urwango ahagarika gukoresha Facebook na Instagram #rwanda #RwOT
Urugamba rwo kwamagana imvugo zihembera urwango rwatangijwe n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu muri Kamena 2020, rukomeje guterwa ingabo mu bitugu n’ibyamamare birimo abanyamideli, abakinnyi ba filimi abahanzi n’ibigo bitandukanye. -
Tanzania yakomoreye indege za Kenya #rwanda #RwOT
Nyuma y'ukwezi kurenga Leta ya Tanzania ifashe icyemezo cyo gukumira mu kirere cyayo indege z'ibigo byo muri Kenya, kuri ubu Ikigo gishinzwe indege za gisivile muri iki gihugu cyatangaje ko ibi bigo by'indege byakomorewe ku buryo bishobora kongera gusubukura ingendo byagiriraga muri Tanzania. -
Ni gute nakwigereranya n’intwari zo muri Bibiliya? #rwanda #RwOT
Mu mibereho ya buri munsi, duuhura na byinshi binaniza abagenzi mu rugendo rwa gikristo ariko iyo dusesenguye dusanga Bibiliya yerekana abantu babaye intwari zo kwizera mu gihe bamaze ku isi n’ubwo nabo bitari bakoraga ibyaha, ariko basoje urugendo rwabo amahoro, ibi bituma umuntu yibaza uburyo yakora kugirango abashe kwigereranya n’izo ntwari. Birashoboka cyane iyo ubuzima bwacu tubweguriye Imana akaba ariyo ibugenga.
Iyo usomye Bibiliya neza, usangamo abantu b’icyitegererezo, harimo abagabo n’abagore bakoze ibikorwa byinshi kandi byiza ariko nabo bagiye bakora amakosa ndetse bagaragaza intege nke aribyo tugiye kwibandaho.
Mu gitabo cy’Itangiriro ibice 15 na 16, Aburahamu, umugabo wakiranukiye Imana ku kigero cyo hejuru ndetse ikamusezeranya ko azaba sekuruza w’amahanga, ariko nyuma yaje kugwa mu cyaha aho yabyaranye n’umuja we kandi we na Sara umugore we w’isezerano, Imana yari yarabasezeranije urubyaro ariko babona bamaze kugera mu zabukuru.
Nowa yarasinze maze aryamana n’abakobwa be (nibo bamusindishije) ubwo umwuzure wari urangiye bibaza aho abantu bazakomoka. Mose intwari yo kwizera nawe yananiwe kwihangana igihe ubwoko bwa Israheli bwamuhindukaga ngo abasubize muri Egiputa. Dawidi we yarasambanye ndetse yica Uliya kugirango asibanganye ibimenyetso.
Iyo turebye mu isezerano rishya, Abigishwa ba Yesu bumvise inyigisho ze nyinshi ndetsee babona n’ibitangaza yakoze, ariko n’ubwo ubutumwa bwiza bwari bwuzuye mu mitwe yabo, babuze ukwizera. Bari barahawe ububasha bwo gukiza abarwayi no kwirukana abadayimoni mu izina rya Yesu (Matayo 10:5-10) ariko bihakanye Yesu ubwo yari agiye kubambwa.
None ni iki twakwigira kuri aba bantu? Mugihe dutekereje ku byaha bikomeye bakoze, twumva ducitse intege mu rugendo,ariko iyo twitegereje neza dusanga nabo ari abantu nkatwe. Intege nke zabo zidufasha gusobanukirwa neza iby’uru rugendo kandi tukamenya ko Imana yiteguye gukorana natwe nk’uko yabanye n’abatubanjirije.
Imbabazi z’Imana ziracyakora:
Ingero z’abakoze ibyaha zidufasha kubona uburyo Imana yihangana. Mubyukuri ikoresha abantu, atari kubwo gukiranuka kwabo no kwitanga, ahubwo ari ukubera urukundo rwayo rutarondoreka idukunda tudakwiriye.
Ubutwari bw’Umwami Dawidi budutera imbaraga, ariko uburyo Imana yamubabariye yakoze ubwicanyi nabyo biratangaje, dukwiye kumwigiraho guca bugufi no kwihana kuko imabazi z’Imana zihoraho ibihe byose.
Imana ifite imbaraga zihindura
Iyo tumaze kureba uburyo icyaha cyashinze imizi mu bantu nk’uko Bibiliya ibitwereka, dusanga bitangaje cyane kugirango babe barasoje urugendo rwabo amahoro.
Bitekerezeho neza maze wibuke abasore batatu bajugunywe mu itanura ry’umuriro baboshye hanyuma bakavamo ari bazima nta n’umwotsi ubanukaho. Ibi bigaragaza gukomera kw’Imana n’imbaraga zayo bitagira akagero.
Imana isumba byose
Iyo intwari zacu ztubanjirije ziba zitarashyizwe ahagaragara ngo tumenye abo aribo, mubyukuri, twari kubashyira hejuru cyane no kubasenga nk’ibigirwamana. Imana niyo yihesha izina rikomeye kurusha ayandi yose.
Twebwe nk’abantu, Dushobora kuzenguruka umurwa, ariko Uwiteka niwe usenya inkike za Yeriko.
Mubyukuri, Imana yatubwiye ko ihitamo abanyantege nke kandi basuzuguritse kugirango tudatangira kwirata ibyo twagezeho (1 Abakorinto1: 26-31).
Urugerofatizo rw’umuziranenge ni Yesu
Ku ruhande rw’abantu bose twabonye muri Bibiliya bafite inenge, ariko Yesu we aragaragara nka diyama nziza idafite inenge. Muri we niho ubonera imbaraga, ubwenge, impuhwe no kwitangira Imana kutajegajega.
Ntabwo twigeze tubona Yesu asitara haba mu bitekerezo, ijambo, cyangwa ibikorwa. Niwe wenyine wasohoje amategeko y’Imana kuko buri gihe yagendaga yumvira Se.
Muri macye abantu bose twabonye muri Bibiliya bakoze ibyaha ariko ubuntu bw’Imana nibwo bwabashoboje kuba intwari zo kwizera, njyewe nawe turi ku murongo w’abategereje ubuntu bw’Imana.
Source: www.christiantoday.com
Source : https://agakiza.org/Ni-gute-nakwigereranya-n-intwari-zo-muri-Bibiliya.html
-
Maj Mudathiru yitakanye uwari 'escort' we muri P5: Uko urubanza rurimo kugenda #rwanda #RwOT
Kuri uyu wa Gatatu Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwakomeje kuburanisha dosiye iregwamo abantu 32 kuba mu mitwe y'ingabo itemewe ya P5 na FLN, barimo kwiregura umwe ku wundi. Kuri uyu wa Kabiri hari hamaze kumvwa abantu 11. -
Moussa Traore wahiritse bwa mbere ubutegetsi muri Mali yapfuye #rwanda #RwOT
Mu gihe yari umusore muto ufite ipeti rya lieutenant mu 1968, Traore niwe wabaye nyirabayazana w’ubutegetsi bwahiritse Modibo Keita, Perezida wa mbere w’iki gihugu nyuma y’ubwigenge. Yabaye perezida mu mwaka wakurikiyeho, ategeka abanya Mali atavugirwamo.
Imyaka 22 yamaze ku buyobozi bw’iki gihugu cyo muri Afurika y’Iburengerazuba yaranzwe no guta muri yombi abatavuga r’umwe n’ubutegetsi, guhagarika imyigaragambyo, impfu zitavuzweho rumwe nk’urw’uwahoze ari Perezida Keita wapfiriye aho yari afungiwe, ndetse n’ibirego by’uko yanyereje amafaranga y’imfashanyo z’amahanga.
Yari azwiho kandi ubuhanga bwa diplomasi. Nk’umuyobozi w’umuryango w’ubumwe bw’Afurika icyo gihe (ubu ni Umuryango w’ubumwe bw’Afurika), yagize uruhare runini mu kibazo cya Senegali na Mauritania mu 1989 ndetse n’amakimbirane ya Tchad na Libiya, hamwe n’intambara ya mbere yo muri Liberiya.
Traore yagiranye amasezerano y’amahoro mu 1990 n’umutwe w’inyeshyamba witwa Tuareg wo muri Mali nyuma yo kotswa igitutu bakagira ibyeme bemeranywa.
Ariko mu 1991, abasirikare yari yohereje kugira ngo bahoshe abigaragambyaga baharanira demokarasi baramuhindukirana maze bamuhirika mu myigaragambyo y’amaraso, bituma abantu barenga 200 bapfa abandi 1000 barakomereka.
Yakatiwe urwo gupfa kubera “ibyaha bya politiki” mu 1993, hamwe n’umugore we, kubera ibyaha by’ubukungu mu 1999.
Ibihano byahinduwe igihano cy’igifungo cya burundu,ariko uyui Traore yababariwe mu 2002.
Amaze kumva urubanza rwe rwa mbere mu 1993, yagize ati : “Iyo utangiye umwuga wa gisirikare, uba witeguye igitekerezo cyo kudapfira mu buriri bwawe.”
‘Abakunda igihugu muri twe’
Mu myaka yashize, Traore yakunze kugaragara nk’umunyapolitiki w’inzobere, abanyapolitiki benshi bakajya bamusaba inama.
Uwahoze ari Minisitiri w’intebe, Soumeylou Maiga, yatangaje ku rubuga rwa Twitter ko “ababajwe cyane” n’urupfu rwa Traore, aho yerekanaga “ubucuti n’icyubahiro bagiranye mu myaka myinshi ishize”.
Urupfu rwa Traore ruje nyuma y’ibyumweru bine habaye indi kudeta muri Mali, ikaba ari iya kane kuva iki gihugu cyabona ubwigenge kikava mu maboko y’u Bufaransa mu 1960. Ni nyuma y’uko ingabo z’inyeshyamba zahiritse perezida Ibrahim Boubacar Keita ku ya 18 Kanama.
Keita watowe mu gihe cya manda ebyiri, yari agifite imyaka itatu muri manda ye ya kabiri yimyaka itanu. Yari yagiye yibasirwa n’imyigaragambyo kubera ko yananiwe guhashya inyeshyamba z’abajihadiste zimaze imyaka umunani, kuba ubukungu bwaragiye hasi no kuba ruswa yarazahaje iki gihugu.
Traore yari aherutse guhura n’abayobozi b’ingabo z’igihugu ndetse agira n’icyo atangaza. Ati : “Aba bakoloneli bato ni abana … Nababwiye amakosa yakozwe n’icyo bagomba kwirinda kandi nizera ko babisobanukiwe”.
Abajijwe uko igihugu cyifashe, no ku bivugwa ko kiri hafi gusenyuka, yarasubije ati : “Ntabwo nigeze ncika intege ku gihugu cyanjye, (hariho) akajagari ariko haracyariho gukunda igihugu muri twe.”
Ku wa kabiri, hari ibiganiro byabereye muri Ghana hagati y’umuyobozi w’ingabo zafashe ubutegetsi, Colonel Assimi Goita, n’umuryango w’ibihugu 15 bigize Umuryango w’ibihugu by’Afurika y’iburengerazuba witwa Ecowas ku bijyanye no kugena ingengabihe yo kugarura ubutegetsi bw’abasivili.
-
Uburyo BPR iri kunoza serivise igeza ku bakiliya bayo binyuze mu ba-agent #rwanda #RwOT
BPR Plc ni imwe muri banki zimaze igihe mu Rwanda, aho ifite amashami 186 ndetse kuri ubu, iyi banki ikaba imaze kugira abayihagarariye mu bice hafi ya byose by’igihugu, bazwi nk’aba-agent, barenga 300 mu gihugu hose. -
Mico The Best yahishuye uko Bruce Melodie yari agiye kugura indirimbo ye yise “Igare” #rwanda #RwOT
Umuhanzi, umwanditsi akaba n’umuhanga mu gutunganya indirimbo, Mico The Best, muri iyi minsi ni umwe mu bagezweho by’umwihariko aho afite indirimbo iri mu zikunzwe yitwa “Igare”. Uyu mugabo yahishuye uko Bruce Melodie yari agiye kuyigura ngo ibe iye. -
Mico The Best yahishuye uko Bruce Melodie yari agiye kugura indirimbo ye yise 'Igare' #rwanda #RwOT
Umuhanzi, umwanditsi akaba n'umuhanga mu gutunganya indirimbo, Mico The Best, muri iyi minsi ni umwe mu bagezweho by'umwihariko aho afite indirimbo iri mu zikunzwe yitwa 'Igare'. Uyu mugabo yahishuye uko Bruce Melodie yari agiye kuyigura ngo ibe iye. -
Uburyo BPR iri kunoza serivise igeza ku bakiliya bayo binyuze mu ba-agent #rwanda #RwOT
BPR Plc ni imwe muri banki zimaze igihe mu Rwanda, aho ifite amashami 186 ndetse kuri ubu, iyi banki ikaba imaze kugira abayihagarariye mu bice hafi ya byose by'igihugu, bazwi nk'aba-agent, barenga 300 mu gihugu hose. -
Israel n'ibihugu by'Abarabu basinyanye amasezerano y'amahoro #rwanda #RwOT
Israel n'Ubwami bwa Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu (UAE) ndetse n'ubwami bwa Bahrain, byasinyanye amasezerano y'amahoro nyuma y'imyaka myinshi ibi bihugu bitumvikana.