Category: Uncategorized

  • APR FC yerekanye Jacques Tuyisenge(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cy’uyu munsi ku wa Gatanu tariki ya 18 Nzeri 2020, APR FC yerekanye rutahizamu Jacques Tuyisenge ugiye kuyifasha mu myaka ibiri iri imbere.

    Ni umuhango wabereye ku biro by’iyi kipe Kimihurura uyu munsi saa 9h, wayobowe n’umuyobozi wungirije wa APR FC Maj Gen. Mubarakah Muganga, yasinye imyaka 2 muri iyi kipe y’ingabo z’igihugu yambara umukara n’umweru.

    Ku mugoraba w’ejo hashize nibwo twabagejejeho inkuru y’uko Jacques Tuyisenge ari bwerekanwe muri APR FC uyu munsi.
    Ni umukinnyi uje gufasha iyi kipe kwitwara neza mu mikino nyafurika ya CAF Champions League izitabira ndetse no kuyifasha muri shampiyona.

    Ntabwo higeze havugwa ibyo uyu musore yatanzweho, gusa amakuru avuga ko uyu rutahizamu yishyuwe ibihumbi 55 by’Amadorali, akazajya ahembwa amadorali 3500 ku kwezi.

    Muri 2016 Jacques Tuyisenge yatandukanye na Police FC yerekeza muri Kenya mu ikipe ya Gor Mahia, yayikiniye imyaka 3 maze muri 2019 ahita yerekeza muri Angola mu ikipe ya Petro Atlético de Luanda batandukanye mu kwezi gushize akaba yasinyiye APR FC.

    Yamaze kuba umukinnyi wa APR FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-yerekanye-jacques-tuyisenge

  • WFP irasaba abakire cyane kw' isi gutabara abakene kuko miliyoni 30 bagiye kwicwa n' inzara #rwanda #RwOT

    Umukuru w'ishami rya ONU rishinzwe ibiribwa ku isi (PAM/WFP) David Beasley ejo kuwa kane yasabye abaherwe batunze za miliyari z'amadorari gutabara abantu miliyoni 30 avuga ko bashobora kwicwa n'inzara niba badahawe inkunga n'iri shami rya ONU.

    Bwana Beasley yabwiye inteko rusange ya ONU ko ku isi abantu miliyoni 270 bugarijwe n'inzara kandi PAM yizeye kugera kuri miliyoni 138 muri uyu mwaka.

    Yagize ati: 'dukeneye miliyari $4,9 yo kugaburira abo bantu, ku mwaka umwe, abo miliyoni 30 bashobora gupfa batabonye ubufasha bwa WFP'.

    Bwana Deasley yavuze yavuze ko ku isi hari abantu bagera ku 2,000 batunze za miliyari, umutungo wabo ukaba ubarirwa muri tiriyari $8 ndetse barinjije za miliyari muri iki gihe cy'icyorezo.

    Yongeyeho ati: 'Ntabwo ndwanya ko abantu binjiza umutungo, ariko ikiremwamuntu kiri guhura n'akaga katigeze kabonwa n'umuntu n'umwe muri iki gihe cyacu'.

    Umutungo w'abaherwe bo muri Amerika wiyongereyeho 19% kuva icyorezo cya coronavirus cyahagera nk'uko bigaragazwa na raporo ya Institute for Policy Studies (IPS) yasohotse mu kwezi kwa gatandatu.

    Kuva mu kwezi kwa gatatu, Jeff Bezos umuntu ukize kurusha abandi ku isi washinze ihahiro ryo kuri internet rya Amazon.com, umutungo we wiyongereyeho miliyari $36.

    Naho Mark Zuckerberg nyiri Facebook Inc umutungo we wiyongereyeho miliyari $30.

    Bwana Beasley yagize ati: 'Ubu ni igihe ngo abafite kurusha abandi batabare abadafite na kimwe, muri iyi si iri mu bihe bidasanzwe mu mateka yayo.'

    Bwana Beasley ukuriye ishami rya ONU ryita ku biribwa ku isi PAM

    Source : https://impanuro.rw/2020/09/18/wfp-irasaba-abakire-cyane-kw-isi-gutabara-abakene-kuko-miliyoni-30-bagiye-kwicwa-n-inzara/

  • Rubavu: Abakorera mu isoko ryambukiranya imipaka basabye MINICOM kuborohereza kwambutsa ibicuruzwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abacuruza imbuto babwiye Minisitiri Soraya ko batabona abaguzi
    Abacuruza imbuto babwiye Minisitiri Soraya ko batabona abaguzi

    Babisabye Minisitiri ubwo yari yabasuye agamije kumva ibibazo bahuye na byo mu bihe bya COVID-19 byatumye imipaka ihuza u Rwanda na CONGO (RDC) ifungwa kandi ariho bakuraga abaguzi.

    Uwase Yvonne wayoboye isoko rihuza umupaka muto uhuza Goma na Gisenyi avuga ko basaba Leta kubafasha bagakomeza gukorana ubucuruzi n’abanyekongo mu mujyi wa Goma kuko benshi mu bacuruzi ubu bahagaritse imirimo.

    Ibi abihera ku kuba isoko rifite ubushobozi bwo kwakira abacuruzi 203 ku munsi rikoreshwa n’abacuruzi 50 na bo badahoraho, ndetse bamwe mu barikoreragamo bahisemo guhagarika ibikorwa.

    Agira ati ; « Urebye neza abakorera ahacururizwa inyama n’amafi benshi bahagaritse gukora kuko bagurirwaga n’abavuye muri Goma none umupaka urafunze. Turasaba ubuyobozi gufungura imipaka cyangwa bukatworohereza ku buryo natwe twakoresha umupaka muto tukohereza ibicuruzwa mu mujyi wa Goma.»

    Akomeza avuga ko kubera ko isoko ritabona abaguzi, ubuyobozi bwakagombye kuborohereza ubukode kugeza imipaka ifunguye ibintu bikagenda neza.

    Abandi bacuruzi bavuga ko ubuyobozi bw’Akarere bwabazaniye amasezerano y’ubukode bakishyuzwa n’amafaranga ya mbere y’amasezerano kandi batarayasinye.

    Bati « Biragoye kuba baradukoreye amasezerano mu ntangiriro z’uyu mwaka, mu kwezi kwa Werurwe Coronavirus ikaza ibikorwa bigahagarara tukamara mu rugo amezi abiri tudakora, none dusubiye mu mirimo bakadusaba kwishyura n’ibirarane bya mbere ya Coronavirus. »

    Abacururiza mu isoko ryo ku mupaka na none bavuga ko kuva ryatangira muri 2019 ritarabasha kubona abaguzi kuko benshi batararimenyera, ibi bakabijyanisha no kuba abaribanjemo barataye imyanya igashyirwamo abari basanzwe bazunguza ibase mu mujyi wa Gisenyi na Goma.

    Nubwo ariko ridafite abaguzi, abarikoreramo bavuga ko bakwiye gusonerwa amafaranga bishyura nibura ubuyobozi bugategereza ko abaguzi baboneka hanyuma abarikoreramo bakishyura ubukode n’umusoro.

    Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere Nzabonimpa Deogratias avuga ko ikibazo cy’abaguzi mu isoko kiboneka ariko abacuruzi bakaba bagomba kwandikira inama njyanama ikabifataho umwanzuro ndetse bamwe mu bacuruzi bamaze kwandika.

    Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Hakuziyaremye Soraya wabaye imboni y’Akarere ka Rubavu avuga ko mu gihe u Rwanda ruri kubahiriza ingamba zo gukumira icyorezo cya COVID-19 imipaka ifunze ariko ko abacuruzi bafashwa kwishyira hamwe bakajya bambutsa ibicuruzwa mu mujyi wa Goma.

    Akarere ka Rubavu gafite ikibazo cy’amasoko yubatswe hatagendewe ku baguzi bigatuma atitabwaho. Zimwe mu mpamvu abaguzi batanga zituma batajya guhahira mu isoko ryo ku mupaka ryubakiye. Abaguzi bo mu mujyi wa Goma na bo bataryitabira ahubwo bakajya mu isoko rya Mbugangari bavuga ko ari ho babona ibicuruzwa ku giciro gito.

    Mu isoko rya Rukoko mu Murenge wa Rubavu ni ho hashyizwe kugurirwa imboga n’inkoko bigatuma abaguzi bavuye mu mujyi wa Goma bahagurira n’ibindi bari kugura ku mupaka muto. Ikindi ni uko abandi banyekongo bahitamo kujya kugurira mu isoko rya Mahoko aho baba bizeye kubona ibintu ku giciro gito mu gihe isoko ryo ku mupaka barishinja kugira ibiciro biri hejuru.

    Akarere ka Rubavu gafite amasoko atagira abaguzi nk’isoko rya Rugerero, ndetse ubuyobozi buherutse kwirukana abacuruzi b’imbuto bakoreraga mu isoko ryo kwa Rujende bategekwa kujya muri iryo rya Rugerero na Majendo. Icyakora abacuruzi bamwe barabyanze bavuga ko aho boherezwa nta baguzi bahaba, bahitamo kwisubirira mu muhanda.


    source https://www.kigalitoday.com/ubukungu/ubucuruzi/article/rubavu-abakorera-mu-isoko-ryambukiranya-imipaka-basabye-minicom-kuborohereza-kwambutsa-ibicuruzwa

  • Abamaze kwandura Coronavirus hirya no hino ku Isi barenze miliyoni 30 #rwanda #RwOT

    Imibare ya Johns Hopkins University yerekana ko umubare w’abantu bimaze kwemezwa n’inzego z’abaganga ko banduye icyorezo cya Covid-19 ku Isi warenze miliyoni 30.

    source https://igihe.com/amakuru/mu-mahanga/article/abamaze-kwandura-coronavirus-hirya-no-hino-ku-isi-barenze-miliyoni-30

  • Rubavu: Minisitiri Soraya yahumurije abacururiza mu isoko mpuzamipaka babuze abakiliya #rwanda #RwOT

    Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda Hakuziyaremye Soraya yahumurije abacuruzi bakorera mu isoko mpuzamipaka rya Ruabavu abizeza ko ibibazo bafite bigiye gukemuka.

    source https://igihe.com/amakuru/article/rubavu-minisitiri-soraya-yahumurije-abacururiza-mu-isoko-mpuzamipaka-babuze

  • Isi ikomeje gutsindwa urugamba rwo kurinda urusobe rw’ibinyabuzima #rwanda #RwOT

    Umuryango w’Abibumbye washyize ahagaragara raporo y’uko ibyemeranyijweho mu nama yahurije hamwe ibihugu bisaga 196 mu Buyapani mu mwaka wa 2010 byagiye bigerwaho; aho yagaraje ko intego Isi yari yihaye yo kurengera ibidukikije no kurinda urusobe rw’ibinyabuzima itagezweho.

    source https://igihe.com/amakuru/mu-mahanga/article/isi-ikomeje-gutsindwa-urugamba-rwo-kurinda-urusobe-rw-ibinyabuzima

  • Kuki abantu nka Roger Boyes bafata abanyafurika nk’injiji? #rwanda #RwOT

    Hari ihame ryakoreshwaga mu gisirikare cya kera cy’Abashinwa, rivuga ko “iyo uzi umwanzi wawe ukaba nawe wiyizi, nta mpamvu yo gutinya niyo haba imirwano amagana”. Mu buryo budashidikanywaho, u Rwanda ruzi aho imbaraga zarwo ziri, ahari intege nke, rukamenya n’abanzi barwo.

    source https://igihe.com/twinigure/columnists/article/kuki-abantu-nka-roger-boyes-bafata-abanyafurika-nk-injiji

  • Uganda: Abagororwa 219 batorotse gereza baniba intwaro #rwanda #RwOT

    Inzego zishinzwe umutekano muri Uganda ziri mu mukwabu ukomeye cyane nyuma y’uko abagororwa 219 bacitse gereza ya Singila iherereye mu gace ka Moroto mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bw’icyo gihugu.

    source https://igihe.com/amakuru/muri-afurika/article/uganda-bamwe-mu-bagororwa-219-batorotse-gereza-banayiba-intwaro

  • Border residents warned against smuggling from DRC #rwanda #RwOT

    The message came a week after Cyiza Jean, a former security guard was stabbed to death by smugglers who hunted him down because he reported them to the authorities and cause their arrest.

    Gasirimu Jean Damascène, a resident of the Congo Valley, where smugglers pass says the cause of Cyiza Jean’s murder is cannabis.

    'The cause of everything is cannabis because even the deceased and his colleague were being hinted for days to be killed because they claimed to be causing them losses after taking their cannabis worth Rwf 9 million,' he said.

    Capt. Uzabakiriho Desire, Commander of the Busasamana Sector in the Valley, urged people to refrain from smuggling as serious measures will be taken against the culprits.

    The Executive Secretary of the Busasamana Sector, Nsabimana Mvano Etienne told the public that serious measures had been taken against the smugglers through the valley.

    'There are people who have benefited from this border, those who passed through Gisenyi have now moved here. I urge you to stop because we have taken strong action in collaboration with the police and the army, you will never see these motorcycles again.'

    On the night of September 8, 2020, at around 7:00 am, Cyiza Jean, 38, a resident of Munege Village, Rusura Cell, Busasamana Sector, was stabbed to death by criminals.

    The deceased was a security guard in the village. Eight people have been arrested in connection to his murder.

    The valley connects Rwanda and the DRC is the source of a recent conflict that led to the death of Cyiza Jean

    Capt. Uzabakiriho Desire urged residents to avoid smuggling

    A police spokesperson urged the public to refrain from crime as the law is there and will be enforced

    Nsabimana Mvano Etienne told the people that they should stick to the same rope in the fight against smuggling

    Residents said there is serious violence by smugglers

    Elina Jonas Ruzindaza

    Source : https://en.igihe.com/news/article/border-residents-warned-against-smuggling-from-drc

  • Ikintu gikomeye Ngando Omar azahora yibuka kuri APR FC, ibyo kongera kuyikinira #rwanda #RwOT

    Nyuma y’imyaka 3 atandukanye na APR FC, myugariro Ngando Omar yavuze ko ikintu kimwe azahora yibukira kuri iyi kipe y’ingabo z’igihugu ari uko ari ikipe itajya itinda guhemba abakinnyi bayo.

    Muri Nyakanga 2017 ni bwo uyu myugariro w’umunyarwanda ariko ukinira ikipe y’igihugu y’u Burundi yatandukanye na APR FC ahita yerekeza muri AS Kigali.

    Mu kiganiro na ISIMBI.RW, Ngando Omar yavuze ko ibintu bitagenze neza ubwo yari muri APR FC, gusa ngo kongera kuyikinira birashoboka kuko nta kidashoboka.

    Yagize ati'nakinnye muri APR FC ariko ntabwo navuga ko ibintu byagenze neza kuko igihe kinini nari ku ntebe y’abasimbura(..) kuri njyewe buri kintu cyose ni ukuganira, muganiriye mukumvikana kandi ukareba ngiye muri iriya kipe nshobora gutera imbere, ndetse abakinnyi barimo uko twafashanya ni ibyo gusa. APR FC nta kidashoboka nayisubiramo.'

    Yakomeje avuga ko ikintu kimwe ahora yibuka kuri APR FC ari uko ari ikipe itajya itinda guhemba abakinnyi bayo.

    Yagize ati'ikintu ntazibagirwa muri APR FC ni uko ari ikipe itajya itinda kwishyura umukinnyi umushahara we.'

    Ngando Omar yinjiye muri APR FC muri 2016 avuye muri Atletico Olympic Bujumbura, ayikinira umwaka 1 ahita yerekeza muri AS Kigali yatandukanye na yo muri 2019 ahita ajya muri Oman mu ikipe ya Al Bashaer SC ubu akaba yaramaze kuba umukinnyi wa Kiyovu Sports.

    Ngando Omar ngo kongera gukinira APR FC birashoboka

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ikintu-gikomeye-ngando-omar-azahora-yibuka-kuri-apr-fc-ibyo-kongera-kuyikinira