Category: Uncategorized

  • Perezida Donald Trump n’umugore we banduye Coronavirus #rwanda #RwOT

    Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump n’umugore we Melania, banduye icyorezo cya Coronavirus gikomeje kwibasira isi.

    source https://igihe.com/amakuru/mu-mahanga/article/perezida-donald-trump-n-umugore-we-banduye-coronavirus

  • Uburwayi bw’uruhu budasanzwe bamaranye imyaka isaga 30 butuma batabona akazi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Uburwayi bw
    Uburwayi bw’aba basore bwabaye amayobera

    Abo basore bavuga ko ubwo burwayi bubabangamiye cyane kuko butuma hari ababaha akato ari ko ntandaro y’ubukene bafite kuko n’imirimo bashoboye batayibona ngo binjize amafaranga nk’abandi bikenure, batere imbere.

    Munyentwari avuga ko yagerageje kwivuza uko ashoboye ariko biba iby’ubusa kuko atigeze akira, aza no kubihagarika kubera kubura ubushobozi, mu gihe Karekezi we ngo atigeze yivuza, cyane ko abantu bavuga ko baba bararozwe.

    Bombi bavuga ko ubwo burwayi bwayoberanye ariko kandi bukaba bubabangamiye kuko butuma ntacyo bigezaho, nk’uko Munyentwari abisobanura.

    Agira ati “Nivurije mu bitaro bya Kibungo, Rwinkwavu, Kirehe ndetse na CHUK ariko biba iby’ubusa. Mbayeho mu buzima bugoye kuko ubu nta muntu wampa akazi kandi narize umwuga wo kogosha no gusuka imisatsi ariko ntacyo bimariye kuko abantu bampunga ngo ntabanduza, cyane ko nanjye hari ubwo mba ninukira”.

    Ati “Ubu mba mu kazu gato nkodesha kandi nibanamo muri ubwo buzima bunkomereye, gusa mbeshwaho n’Imana no gusenga. Icyifuzo mfite ni uko nabona abagiraneza bakamvuza ngakira kuko jyewe nta bushobozi nkigira, hanyuma ngafashwa no mu mibereho mu gihe naba ntarakira neza ngo nkore nshake ubuzima”.

    Karekezi na we afite umwuga yize ariko aho atuye ngo na ho ntawe ushobora kumuha akazi kubera icyo kibazo cy’uburwayi.

    Ati “Ubu burwayi bunsubiza inyuma kuko nk’ubu nize umwuga wo gukora amashanyarazi, ariko nabuze uwampa akazi, niyo ngiye gupiganirwa isoko bareba uko meze bakambwira ngo nta kazi bampa. Bintera ipfunwe nkumva ntacyo nzigezaho ari yo mpamvu nsaba ababishoboye kumvuza, ngahabwa inzu kuko aho ndi ncumbitse, byatuma nanjye mbasha kwiteza imbere”.

    Munyentwari yabonye umukunzi utinubira uburwayi bwe

    Mu minsi ishize ni bwo hasakaye inkuru y’uko Munyentwari yabonye umukunzi ndetse bemeranyije kubana atitaye ku burwayi bwe kuko ngo ari umuntu nk’abandi. Uwo ni Claudine Mukandayisenga, bakaba baherutse gusezerana mu mategeko, ubukwe nyirizina bukazaba ku ya 25 Ukwakira 2020.

    Munyentwari agira icyo avuga ku mukobwa wamwemeye, ati “Ndashimira cyane umukunzi wanjye, aramfasha atinuba kandi yiyemeje ko tubana, Imana imuhe umugisha. Hari abandi twajyaga tuganira ariko bakabona ko ntacyo nakwimarira bakandeka”.

    Mukandayisenga wakunze Munyentwari atitaye ku burwayi bwe n’imibereho ye imugoye, avuga ko bamenyaniye mu masengesho ari na ho haturutse urukundo rwabo.

    Munyentwari na Mukandayisenga baherutse gusezerana mu mategeko
    Munyentwari na Mukandayisenga baherutse gusezerana mu mategeko

    Ati “Namubonaga yaje gusenga ariko abantu ukabona bamuha akato kubera uburwayi bwe, jyewe ariko nkabona afite umutima mwiza nkajya mwegera nkamuganiriza. Yaje kumbaza uko azabona umufasha mubwira ko Imana izamumuha, nyuma mbonye uko akunda abandi ni bwo nanjye numvise mukunze namwemerera kuzamubera umufasha nkamurwaza mwegereye”.

    Abo basore babonye ababafasha kwivuza

    Muri iki cyumweru Munyentwari na murumuna we baje i Kigali ngo babonane n’umuganga, bakaba barabifashijwemo n’abantu bari mu mahanga bumvise ibibazo byabo. Harimo abari mu Bubiligi, mu Bufaransa, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu Rwanda n’ahandi, ngo bakaba biteguye no kubafasha mu bindi bibazo by’ubuzima ariko babanje kuvurwa.

    Nk’uko tubikesha ikinyamakuru ukwezi.com, abo basore ubu barimo kwitabwaho n’abaganga kubera icyo gikorwa cy’abagiraneza, ariko kandi ngo barimo gushaka imbaraga ngo bazashyigikire Munyentwari mu bukwe na Mukandayisenga.

    Icyakora abo basore basaba uwo ari we wese ufite ubushobozi kubafasha kugira ngo na bo bagire imibereho myiza, cyane ko babaye impfubyi kera kuko ababyeyi babo bitabye Imana baguye aho bari batuye mu gihugu cya Tanzaniya.

    Amafoto: Ukwezi

    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/uburwayi-bw-uruhu-budasanzwe-bamaranye-imyaka-isaga-30-butuma-batabona-akazi

  • Ibintu by'ingenzi Abanyarwanda bashima bihebuje mu nzego zitandukanye #rwanda #RwOT

    U Rwanda rwateye intambwe igaragarira buri wese! Ni byinshi igihugu kimaze kugeraho mu ngeri zitandukanye z'ubuzima bwacyo kandi impinduka kuva ku muturage wo hasi kugera ku wo hejuru zirigaragaza.

    Source : https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibintu-by-ingenzi-abanyarwanda-bashima-bihebuje-mu-nzego-zitandukanye

  • Donald Trump n’umugore we Melania babasanzemo Coronavirus #rwanda #RwOT

    Bwana Trump w’imyaka 74 yatangaje aya makuru kuri Twitter. Yanditse ati : “Ibi tuzabivamo hamwe”. Ibi ni nyuma y’uko bamwe mu bakorana nawe bya hafi babasanzemo iki cyorezo.

    Hope Hicks, umujyanama we w’imyaka 31, niwe muntu wa hafi cyane bakorana baheruka gusangamo Coronavirus.
    Madamu Hicks yajyanye nawe mu ndege ya Air Force One ubwo muri iki cyumweru yari agiye mu kiganiro mpaka cyabereye muri leta ya Ohio.

    Sean Conley, umuganga wa Bwana Trump yasohoye itangazo rivuga ko perezida n’umugore we “bombi ubu bameze neza, kandi bagiye kuguma mu rugo muri White House kugira ngo bakire”.

    Iri tangazo rikomeza rivuga ko uyu muganga yizeye ko “perezida ari bukomeze gukora inshingano ze nta kirogoya mu gihe ari gukira, kandi nzakomeza kubaha amakuru y’uko bizagenda”.

    Kuwa kane nijoro, Bwana Trump yari yavuze ko we n’umugore we, w’imyaka 50, bagiye kwishyira mu kato nyuma y’uko Madamu Hope bamusanzemo iyi ndwara.

    Yari yanditse nabwo kuri Twitter ati : “Hope Hicks, umaze igihe akora cyane ataruhuka na gato, bamusanzemo Covid-19. Birakomeye ! First Lady nanjye dutegereje ibisubizo. Hagati aho turaba dutangiye kujya mu kato !

    Ntibiramenyekana neza niba kuba Bwana Trump bamusanzemo iki cyorezo bizahungabanya ikiganiro mpaka cya kabiri giteganyijwe tariki 15 z’uku kwezi i Maimi muri leta ya Florida.

    Source : BBC

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Ubuzima/article/Donald-Trump-n-umugore-we-Melania-babasanzemo-Coronavirus

  • Perezida Trump n’umugore we banduye Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu butumwa yanyujije kuri Twitter muri iki gitondo cyo ku wa gatanu, Perezida Trump yagize ati “Kuri uyu mugoroba Melania Trump (@FLOTUS) nanjye twasanganywe Covid-19. Turahita twishyira mu kato dutangire urugendo rwo gukira. Ibi tuzabasha kubinyuramo turi hamwe.”

    Tonight, @FLOTUS and I tested positive for COVID-19. We will begin our quarantine and recovery process immediately. We will get through this TOGETHER!

    — Donald J. Trump (@realDonaldTrump) October 2, 2020

    Hope Hicks, umwe mu bajyanama ba Trump ni we wari wabanje gusanganwa iyo ndwara. Icyo gihe Trump yari yatangaje ko afite impungenge ko na we n’umugore we baba baranduye icyo cyorezo, mu gihe bari bagitegereje ibisubizo.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/perezida-trump-n-umugore-we-banduye-covid-19

  • Nicki Minaj yibarutse imfura ye #rwanda #RwOT

    Umuraperikazi w’icyamamare muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no ku Isi yose, Nicki Minaj, wibarutse imfura ye.

    Onika Tanya Maraj w’imyaka 37 wamenyekanye nka Nicki Minaj mu muziki yibarutse ye imfura ye n’umugabo we Kenneth Petty.

    Muri Nyakanga 2020 ni bwo uyu muraperikazi yatangaje ko atwite ndetse mu munsi ya vuba yitegura kwibaruka imfura ye.

    Amakuru avuga ko ku wa 30 Nzeri ari bwo uyu muraperikazi ukunzwe ku Isi yibarutse imfura ye.

    Muri 2018 ni bwo Nicki Minaj yemeje ko ari mu rukundo na Kenneth Petty, nyuma y’umwaka umwe mu mpeshyi ya 2019 ni bwo basezeranye bakora ubukwe.

    Nicki Minaj yibarutse imfura ye

    Niccki Minaj na Kenneth Petty bibarutse imfura yabo

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/nicki-minaj-yibarutse-imfura-ye

  • Indwara zifata amenyo zifitanye isano no kutayagirira isuku- Dr Leon #rwanda #RwOT

    Mu gihe hari abaturage bumva ko kurwara amenyo biterwa n'umubiri w'umuntu kuko ngo ushobora no kutayagirira isuku ariko ntagire ikibazo, inzobere mu buvuzi bw'amenyo zo ziburira abakeresa isuku yayo.

    Bimenyerewe ko abantu bakoresha imiti y'amenyo inyuranye mu rwego rwo kuyasukura ndetse no kuyarinda indwara zitandukanye, Abaganga b'amenyo bahora badukangurira kwita ku menyo yacu twirinda ibishobora kuyangiza kuko bishobora kutuviramo indwara zayo zikomeye akenshi zinatuma birangira bayakuye cyangwa akikura ubwayo kubera indwara zitandukanye zayafashe ntitwivuze hakiri kare.

    Nubwo izi nama zose tuzigirwa n'abanganga ariko hari abaturage bavuga ko bakora isuku yayo ariko bigakorwa mu buryo bushobora guteza ibibazo.

    Bamwe mu baturage baganiriye n'intyoza.com bavuga ko koza amenyo babifata nk'ibintu bisanzwe kuribo kuko n'ubikoze, abikora agamije gukiza impumuro mbi mu kanwa mu gihe ikijyanye n'indwara zishobora guturuka ku kutita kw'isuku yayo mu buryo buhagije zishobora kuba imbarutso y'izindi ndwara.

    Umwe muri aba baturage ati:'Nibyo njyewe mbyuka mu gitondo njya mukazi ariko amenyo yanjye nyoza nk'amasegonda icumi ngahita nigira mukazi ibi kandi mbikora mu gitondo gusa kuko iyo mbyutse mba nifitiye umunaniro'.

    Undi, avuga ko yakuwe amenyo ane(4) nyuma yo kumurya akagana kwa muganga agasanga ari ngombwa ko yose bayakuramo uko ari ane. Yemeza ko atajyaga yoza amenyo ye akoresheje imiti yabugenewe kuko yumvaga ntacyo bimutwaye kutayagirira isuku.

    Dr Twagirumukiza Leon umuganga w'amenya mu bitaro bya Kigali la Medicale avuga ko ari ngombwa kugira isuku y'amenyo kuko nayo ni kimwe mu bice by'umubiri bikenerwa kwitabwaho cyane.

    Ati:' Ni byiza koza amenyo gatatu k'umunsi ukoresheje uburoso bworoshye n'umuti wabugenewe kuko iyo utogeje amenyo neza ashobora kugira ikibazo cyo kuvungagurika bikaba byanateza n'izindi ndwara nk'ifumbi. Avuga ko ari ingenzi kwita ku menyo, ariko na none igihe uyarwaye agize ikindi kibazo kidasanzwe akihutira kujya kwa muganga.

    Isuku y'amenyo idusaba kuyoza kenshi bishoboka ugamije kuyarinda ibyo tuba twashyize mukanwa bifite amasukari abika microbes zicukura amenyo cyangwa zikayanduza. Dusabwa kandi byibuza koza amenyo yacu neza twitonze dukuramo ibiribwa biba byihagitse hagati y'amenyo kandi ibyo tukabikora byibuza gatatu ku munsi, ndetse na buri nyuma yo gufata amafunguro.

    Inkuru yanditswe na Venuste Habineza

    Source : http://www.intyoza.com/indwara-zifata-amenyo-zifitanye-isano-no-kutayagirira-isuku-dr-leon/

  • Umugore wa John Legend yakuyemo inda #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kujyanwa mu bitaro ikubagahu ku Cyumweru tariki 27 Nzeri 2020, umunyamideli akaba n'umugore wa John Legend, Chrissy Teigen, kubera kuva amaraso menshi, byarangiye inda y'umwana we wa gatatu yari atwite ivuyemo mu buryo butunguranye.

    Source : https://igihe.com/imyidagaduro/article/umugore-wa-john-legend-yakuyemo-inda

  • Ibihe by'Ingenzi byaranze Inkotanyi/RPA ku rugamba intambwe ku yindi #rwanda #RwOT

    Umwaka wa 1990

    Tariki ya 1 Ukwakira

    umupaka wa Kagitumba wagabweho igitero. Cyabaye ikimenyetso cy'itangira ry'urugamba rwamaze imyaka ine nyuma y'uko abari bagize umuryango FPR Inkotanyi biyemeje kubohora igihugu hifashishijwe inzira y'intambara.
    Ingabo za RPA, ishami rya gisirikare rya FPR-Inkotanyi, ku ikubitiro ryari riyobowe na Gen. Maj Fred Gisa Rwigema, gusa ubutegetsi bwa Habyarimana bubifashijwemo n'abacancuro, bwabashije gukoma mu nkokora RPA.
    Mu gihe kingana n'iminsi 14 ya mbere y'urugamba, bamwe mu bayobozi bakuru ba RPA barishwe bitera icyuho gikomeye mu buyobozi ndetse na morali ijya hasi bikomeye mu basirikare hafi ya bose bari basigaye.
    Perezida Paul Kagame muri icyo gihe wari Major yahise ajya ku buyobozi, azana uburyo bushya bw'imirwanire n'izindi mpinduka nyinshi.

    Tariki ya 2 Ukwakira:

    Hatabarutse uwari Umugaba Mukuru w'Ingabo z'Inkotanyi Gen. Maj Gisa Fred Rwigema, arasiwe i Nyabwishongwezi.

    Ku ya 4 Ukwakira:

    Ingabo z'Abafaransa 300 zaje kurinda abaturage babo babaga mu Rwanda ndetse n'ingabo za RPA batayo ya 9 zafashe Umujyi wa Nyagatare.
    Mu ijoro ryo ku itariki ya 4 bucya ari ku ya 5 Ukwakira, Guverinoma ya Habyarimana yacuze ikinyoma ivuga ko Inkontanyi zateye Umujyi wa Kigali ibigira urwitwazo ubwo yafungaga Abatutsi basaga ibihumbi 10, n'abandi b'abanyapolitiki benshi.

    Ku ya 5 Ukwakira:

    Abasirikare 535 b'Ababiligi n'abo muri Zaire baje gufasha ingabo za Habyarimana.

    Ku itariki ya 6 ni ya 7:

    Ingabo za RPA batayo ya 4 zafashe Gabiro.

    Ku ya 8 Ukwakira:

    Nyuma y'isibaniro na RPA i Kagitumba, ingabo za FAR zishe Abahima 1,000 bo mu Mutara bo mu bwoko bw'Abatutsi.

    Ku itariki ya 11 kugera 13 Ukwakira:

    Babaye ubwicanyi bwahitanye Abatutsi bagera kuri 400 muri Komini Kibilira.
    Ku itariki 23 Ukwakira: Urupfu rwa Major Bunyenyezi na Major Bayingana, ubwo bagwaga mu mutego w'umwanzi i Ryabega.

    Tariki ya 13 Ugushyingo:

    Habyarimana yemereye amashyaka atavuga rumwe n'ubutegetsi gukora, ndetse anavuga ko ubwoko bugomba gukurwa mu ndangamuntu n'ubwo bitigeze bikorwa.

    Ku ya 6 Ukuboza:

    Ikinyamakuru Kangura cyashyize ahagaragara amategeko 10 y'Abahutu, umunani muri yo yashishikarizaga Abahutu kutagirira Umututsi imbabazi.

    Mu 1991

    Tariki ya 3 Mutarama:

    RPA yahinduye isura y'imirwano igaba igitero gikomeye mu duce twa Gatuna na Kaniga mu rwego rwo kwima inzira ibikoresho by'ingabo za Leta.

    Ku ya 7 Mutarama:

    Abanyarwanda batari bake bakatiwe igihano cy'urupfu bitwa ibyitso by'Inkontanyi.

    Ku ya 23 Mutarama:

    RPA yafashe Umujyi wa Ruhengeri ifungura n'imfungwa zari zifungiye muri Gereza ya Ruhengeri zitwa Ibyitso.
    Mu mpera za Mutarama kugera ntango za Werurwe: Hishwe Abagogwe bo mu bwoko bw'Abatutsi bari hagati ya 500 na 1,000.

    Mu 1992 Muri Werurwe:

    Habaye iremwa ku mugaragaro ry'umutwe w'Abahutu b'abahezanguni wiswe CDR n'iyicwa ry'Abatutsi bagera kuri 300 mu Bugesera.

    Muri Gicurasi:

    Igitero gikomeye cya RPA cyafashe Amakomini amwe n'amwe, cyatumye abaturage basaga ibihumbi 350 bava mu byabo.

    Muri Kanama:

    Abatutsi benshi barishwe ku Kibuye.

    Mu Ugushyingo:

    Leon Mugesera yavuze ijambo ku Kabaya aho yakanguriraga Abahutu gutsemba Abatutsi, avuga ko bazasubizwa aho yavugaga ko bakomoka muri Ethiopia banyujijwe iya Nyabarongo.

    Mu 1993

    Ku itariki ya 8 Gashyantare:

    RPA yigaruriye agace kanini k'igihugu iza no gusubira inyuma, mu rwego rwo kumvisha amahanga ko Abatutsi bakomeje kwicwa urubozo.

    Ku itariki ya 8 Werurwe:

    Ni bwo hasohotse Raporo Mpuzamanga yerekanaga uruhare rw'ibiro bya Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, ku bwicanyi bwakorewe Abagogwe muri Perefegitura za Gisenyi na Ruhengeri.

    Ku itariki ya 7 Mata:

    Guverinoma yakiriye iyo raporo, inahakana byimazeyo ibyari biyikubiyemo.

    Mu kwezi kwa Kanama:

    Hatangiye kumvikana ibiganiro byo kwangisha abandi Banyarwanda kurwanya Abatutsi binyuze kuri Radio RTLM.

    Tariki ya 4 Kanama:

    Mu gihe RPA na Guverinoma y'u Rwanda byasabwaga kubahiriza imyanzuro yari ikubiye mu masezerano ya Arusha, Guverinoma yo yakomeje gutoza imitwe yakoze Jenoside irimo Interahamwe, Impuzamigambi ndetse n'abandi bambari bagombaga gukora ubwicanyi.

    Tariki ya 28 Ukuboza:

    Batayo ya gatatu y'ingabo za RPA zageze i Kigali muri CND, hari mu rwego rwo gushinga Guverinoma y'inzibacyuho yari yaremejwe n'amasezerano ya Arusha.

    Mu 1994

    Tariki ya 6 Mata:

    I Dar-es-Salaam habereye Inama y'Akarere, ndetse ni na bwo indege yari itwaye Perezida Habyarimana yahise ihanurwa saa mbiri n'igice z'ijoro (8h30'), ubwo yagarukaga i Kigali igiye kugera ku Kibuga cy'indege cy'i Kanombe.

    Ku ya 7 Mata:

    Habaye iyicwa rya Minisitiri w'Intebe Uwilingiyimana Agathe n'ingabo 10 z'Ababilibi zamurindaga, hishwe kandi n'abaminisitiri batandukanye n'abandi bo ku ruhande rutavugaga rumwe n'ubutegetsi bwariho. Ubwo Jenoside yahise itangira i Butare, Gitarama na Murambi ya Byumba.

    Ku ya 8 Mata:

    Ingabo za RPA zafashe umugambi wo gutera Kigali, ndetse no guhagarika Jenoside mu maguru mashya.

    Tariki ya 14 Mata:

    U Bubiligi bwategetse hutihuti ingabo zabwo kuva mu Rwanda no mu ngabo za Loni ku buryo kugeza ku ya 20 uwanyuma yari amaze kuva mu Rwanda.

    Ku itariki ya 18 Mata:

    RPA yarashe RTLM ku bw'ikwirakwiza y'umwuka mubi w'urwango mu Banyarwanda.

    Ku ya 19 Mata:

    I Butare aho Perezida Sindikubwabo avuka yatanze imbwirwaruhame ishishikariza abaturage guhaguruka no kwica Abatutsi, bidatsinze umuntu utari ushyigikiye uwo mugambi na we yahise atangira guhigwa bukware ndetse akanicwa.

    Ku itariki 21 Mata:

    RPA yabohoye Byumba.

    Ku itariki ya 21 na 22 Mata:

    Akanama ka Loni Gashinzwe Umutekano mu mwanzuro wa 1912, kategetse ingabo zayo kuva mu Rwanda hagasigara 270 gusa.

    Ku itariki ya 30 Mata:

    RPA yagenzuraga umupaka wa Rusumo uherereye ku mupaka wa Tanzania.

    Ku itariki ya 16 Gicurasi:

    RPA yafunze umuhanda Gitarama-Kigali.

    Ku ya 22 Gicurasi:

    RPA yafashe ikibuga cy'indege mpuzamahanga cya Kigali n'ikigo cya gisirikare cy'i Kanombe.

    Ku itariki ya 29 Gicurasi:

    RPA yafashe Umujyi wa Nyanza.

    Ku ya 2 Kamena:

    RPA yabohoye Kabgayi.

    Ku itariki ya 13 Kamena:

    RPA yafashe Umujyi wa Gitarama aho Guverinoma y'inzibacyuho yakoreraga, ariko ko yo yari yerekeje ku Gisenyi ku itariki ya 10 Kamena.

    Ku ya 21 Kamena:

    Ku mwanzuro wa Loni wa 929, Ingabo za mbere z'Abafaransa zageze ku mipaka y'u Rwanda na Zaire mu rwego rwa 'Operation Turquoise'.

    Ku itariki ya 28:

    I Genève, Loni yashize ahagaragara raporo yemeza ko mu Rwanda harimo kuba Jenoside ikorerwa Abatutsi.

    Tariki ya 4 Nyakanga:

    RPA yabohoye Umujyi wa Kigali nyuma yo kubohora Butare *ku ya 3.* Guverinoma yari iriho yahise yerekeza mu buhungiro muri Zaire.

    Ku ya 14 Nyakanga:

    RPA yabohoye Umujyi wa Ruhengeri.

    Ku ya 17 Nyakanga:

    RPA yabohoye Umujyi wa Gisenyi.

    Ku itariki ya 19 Nyakanga:

    Ni bwo hashinzwe Guverinoma y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'ihagarikwa ku mugaragaro rya Jenoside.
    Kuri izo tariki urusaku rw'amasasu rwarahagaze mu mujyi wa Kigali, iki kiba ikimenyetso cyo guhagarikwa kwa Jenoside yarimo ikorerwa Abatutsi, aho ingabo za RPA zabashije guhashya iza FAR n'Interahamwe, benshi muri aba bahungira muri Zaïre.

    The post Ibihe by'Ingenzi byaranze Inkotanyi/RPA ku rugamba intambwe ku yindi appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ibihe-byingenzi-byaranze-inkotanyi-rpa-ku-rugamba-intambwe-ku-yindi/

  • Imbabazi ku iterabwoba rya The New York Times #rwanda #RwOT

    Hari umugani wo muri Afurika ugira uti 'Kugeza ubwo intare ziziga kwandika, inkuru y'umuhigo izahora isingiza umuhigi'.

    Source : https://igihe.com/twinigure/ubibona-ute/article/imbabazi-ku-iterabwoba-rya-the-new-york-times