Category: Uncategorized

  • Abofisiye 71 ba RDF basoje amasomo mu Ishuri rya Nyakinama – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho kuri uyu wa 28 Werurwe 2025, ubwo hasozwaga amasomo y'icyiciro cya 24, aho abayarangije barimo abasirikare bo mu Ngabo z'u Rwanda 71, abapolisi babiri n'abo mu Rwego rw'Igihugu rushinzwe Igorora, RCS, babiri.

    Abo bofisiye bamaze ibyumweru 21 bahugurwa, aho bagize umwanya wo kwiga ku bibazo by'umutekano hirya no hino ku Isi, basesengura ingaruka bigira kuri politiki y'igihugu n'imibanire n'amahanga.

    Bahawe kandi amasomo yo kubongerera ubumenyi ku buryo bwo guhanahana amakuru, kuyobora ingabo ku rugamba, kunoza imikorere y'akazi kabo ko mu biro n'andi.

    Abasirikare barangije ayo masom, bagaragaje ko azabafasha gukora kinyamwuga kandi bakagera ku ntego uko bikwiye.

    Capt Ariane Mwiza yavuze ko ubumenyi yahawe buzamufasha kunoza neza akazi ke mu nzego zitandukanye nk'uyobora ingabo.

    Yagize ati 'Ni amasomo azadufasha mu kazi kacu ka buri munsi, nk'abayobora ingabo bato. Twigiye hano uburyo waziyobora, uko wakora akazi neza kandi twiyongereye ubumenyi ku bwo twari dufite ku buryo akazi kacu tuzajya tugakora neza kurushaho.'

    Umugaba w'Ingabo z'u Rwanda zirwanira ku butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi, yasabye abasoje amasomo yabo gukoresha ubumenyi bahawe barinda ubusugire bw'igihugu.

    Ati 'Amasomo mwahawe yabahaye ubumenyi n'ubushobozi bukenewe, burimo ubumenyi shingiro mu igenamigambi ndetse no mu itegurwa ry'ibikorwa bya gisirikare, gusobanukirwa inyungu z'igihugu mu bijyanye n'umutekano ndetse no gusesengura uko ibibazo by'umutekano bikomeza guhinduka mu Karere ndetse no ku ruhando mpuzamahanga.'

    Yongeyeho ati 'Mufite inshingano zo kugira umurava no kongera imikorere inoze, kugira ngo turusheho gutsinda uwabangamira umutekano n'iterambere ry'igihugu cyacu.'

    Yabasabye kandi gukomeza guharanira no kurengera inyungu z'u Rwanda igihe cyose zaba zibangamiwe ndetse basabwa kubikora mu ndangagaciro zisanzwe ziranga Ingabo z'u Rwanda, yemeza ko RDF yahisemo guhora ihugura abasirikare mu rwego rwo kugira abashoboye kandi bafite ubumenyi bukenewe.

    Yagize ati 'Gushyira imbere kubaka ubushobozi bw'inzego za RDF bikorwa binyuze mu burezi buteguwe neza n'amahugurwa, bigamije gutegura abasirikare bafite ubushobozi bwo gukora neza kandi biteguye guhangana n'ibibazo by'umutekano bigenda bihindagurika. Amahugurwa ni ingenzi mu gukomeza kugira ubushobozi bwo guhangana n'ibibazo bikomeje kuba byinshi no kugorana mu rwego rw'umutekano.'

    Maj Gen Nyakarundi yasabye abasirikare basoje amahugurwa gukomeza kugira ikinyabupfura no gushyira imbere inshingano RDF ifite zo kurinda inyungu z'igihugu igihe cyose.

    Yibukije kandi ko ikinyabupfura ari ryo shingiro ry'imikorere inoze no kuyobora mu buryo bw'intangarugero mu Ngabo z'u Rwanda.

    Umuyobozi w'Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya RDF Command and Staff College rya Nyakinama, Brig Gen Andrew Nyamvumba, yashimiye abasirikare basoje amasomo ku bw'ikinyabupfura cyabo, imikoranire myiza, n'ubwitange bagaragaje mu gihe cy'ibyumweru 21 by'amahugurwa.

    Umugaba w'Ingabo zirwanira ku butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi, yasabye abasirikare gushyira imbere kurinda ubusugire bw’igihugu

    Umuyobozi w'Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya RDF Command and Staff College rya Nyakinama, Brig Gen Andrew Nyamvumba, yashimiye abasirikare basoje amasomo ku bw'ikinyabupfura cyabo

    Ibirori byo gusoza amasomo byitabirwa n’abantu batandukanye

    Abitwaye neza mu gihe cy’amahugurwa bahabwa ishimwe

    Umugaba w'Ingabo zirwanira ku butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi, ashimira abitwaye neza

    Abasirikare, Abapolisi n’abakora mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora basoje amasomo yabo nyuma y’ibyumweru 21


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/maj-gen-nyakarundi-yasabye-abasirikare-gukomeza-gushyira-imbaraga-mu

  • ORYX Energies Rwanda yamuritse Lisansi idasa… – #rwanda #RwOT

    Kampani ya ORYX Energies Rwanda imaze kuba nta makemwa ku isoko ry’ibikomoka kuri peteroli kuva yagera mu Rwanda mu mwaka wa 2016, irakataje mu nzira yo kongera no guhanga udushya ku isoko.

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Werurwe 2025, kuri Sheraton Hotel, habereye igikorwa cyo kumurika ku mugaragaro Lisansi nshya bise “Ever Max” ni amagambo ari mu rurimi rw’Icyongereza yumvikanisha ko umuntu abonera rimwe ibintu byose ntacyo asigaje (maximum).

    Ever Max ni Lisansi nshya itandukanye n’izari zisanzwe ku isoko kuko yo ifite umwihariko wo kuba irinda ibinyabiziga ndetse igatuma uyigura yizigamira amafaranga.

    Iyi Lisansu irimo ibinyabutabire byihariye bifasha:

     • Gusukura no kurinda moteri, bikayongerera imbaraga.

     • Kugabanya ibicanwa bikenewe, bityo bigatuma imodoka igenda intera ndende kuri Lisansi nkeya. 

     • Kugabanya imyuka ya CO₂ isohoka, bigafasha kurengera ibidukikije.

    Alex Bwankarikari, ushinzwe ubucuruzi bugera ku mukiriya uzwi nka B2C Manager, yasobanuye ko ibicuruzwa byose by’ibikomoka kuri peteroli bigenda birutana bityo ibi  bishya bashyize hanze bizafasha abakiriya babo kandi bifite quality nziza.

    Yagize ati “Ever Max ni izina ryiza rijyanye no gutanga ibintu byinshi cyane haba kwizigama, gukora cyane. Ibi bicuruzwa twazanye ni ibigaragaza ko dutandukanye n’abandi.”

    Akomeza agira ati “Icyo twe twifuza ni ugufasha ba nyiri ibinyabiziga kurinda ibinyabiziga byabo kuko ikintu itandukaniyeho n’izindi ni uko irinda ikanasukura moteri, gufasha gukoresha amafaranga mu buryo bwiza. Kubera imikorere yayo haba mu kurinda moteri no gukora neza kandi igihe kirekire, bituma umuntu abika amafaranga.” 

    Umuyobozi wa ORYX Energies Rwanda, Sunday Uffiah yashimiye u Rwanda ko ari igihugu gifasha kandi gishyigikira abashoramari bityo abakiriya ba ORYX Energies Rwanda bakaba bashyizwe igorora ku bicuruzwa bya Ever Max.

    Yagize ati “Twazanye Ever Max kugira ngo duhe agaciro amafaranga y’abakiriya bacu kandi tunabahe ibirenze ibyo bifuzaga.”

    Yasobanuye ko mu Rwanda ORYX Energies Rwanda yatangiye mu mwaka wa 2016 kandi ko bagiye bagura ibikorwa byabo haba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo kandi bigarurira imitima ya benshi.

    Iradukunda Liliane wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2018, yavuze ko iyi Ever Max ari nziza cyane kandi ko mu gihe amaze bakorana, ORYX Energies Rwanda yasanze yita ku bakiriya ndetse n’ibyo babaha.

    Yagize ati “Ever Max izagufasha kwizigama amafaranga, ntabwo yangiza moteri y’imodoka zacu. Muri make, muzagereyo namwe muzabyibonera.”

    Evermax ni ubwoko bushya bwa lisansi (essence) bwashyizwe ku isoko na ORYX Energies, bugamije kongera imikorere inoze y'imodoka no kugabanya imyuka ihumanya ikirere. 

    Evermax yabanje kugezwa ku isoko muri Uganda mu Kuboza 2024, aho yabaye ihari mu bwoko bwa lisansi na mazutu, itanga inyungu ku batwara ibinyabiziga by'ubwoko bwose.

    ORYX Energies Rwanda irangwa n’amabara y’umweru, umutuku ndetse n’umukara, bakaba bagurisha lisansi, amavuta, gas yo gutekesha ndetse hamwe na hamwe kuri sitasiyo zabo bakaba baramaze kuhageza ikawa y’umwimerere izagenda igera hose mu minsi iri imbere.

    Umuyobozi wa ORYX Energies Rwanda yatangaje ko u Rwanda rworohereza abashaka gukora ubucuruzi kandi ko Ever Max bazanye iri mu ngamba zo gushyira imbere umukiriya n’ibyo yifuza

    Alex ushinzwe ibihabwa umukiriya wa nyuma, yavuze ko Ever Max ifite umwihariko wo kurinda moteri no gufasha umukiriya wa ORYX Energies Rwanda kwizigamira 

    Miss Iradukunda Liliane yatangaje ko igihe amaze akorana na ORYX Energies Rwanda, yasanze iyi sitasiyo ishyize imbere ibyifuzo by’umukiriya

    Bamwe mu bakozi ba ORYX Energies Rwanda bari babukereye muri iki gikorwa cyo kumurika ku mugaragaro Ever Max 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/154038/oryx-energies-rwanda-yamuritse-lisansi-idasanzwe-ya-ever-max-mu-birori-byarimo-miss-iraduk-154038.html

  • Yari guhabwa 10% by’amafaranga! Yampano yazin… – #rwanda #RwOT

    Iyi ndirimbo yari mu zigize EP ‘Igikwiye’ ya Yampano, ndetse yari yayishyize ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki.

    Uyu musore kuva mu myaka ibiri ishize yashyize imbere gukora indirimbo z’amajwi, ariko ntazikorere amashusho bitewe n’ubushobozi, ndetse avuga ko yari yemeranyije na Marina ko bazakorera amashusho iyi ndirimbo muri Gicurasi uyu mwaka.

    Nyuma y’uko iyi ndirimbo isibwe, Yampano yahisemo kuyisohora ku rubuga rwa Youtube amajwi ya Marina atumvikanamo, ndetse yayahuje n’amashusho yafatiye kuri Ubumwe Hotel n’abandi.

    Mu rugendo rwe rw’umuziki, Yampano yakoranye cyane n’abaraperi, kubera ko aribo bahuza, kuko avuga ko abaririmbyi ‘ni abibone’. Agasobanura ko gukorana na Marina byaturutse ku buhanga yamubonyeho n’ijwi rye.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Yampano yavuze ko kwandika ku rubuga rwa Instagram rwe ko Marina ari ‘sekibi’ byaturutse ku mujinya yagize nyuma yo kubona ko asibije indirimbo kandi atigeze abimumenyesha.

    Ati “Nahisemo kuyishyiraho kuriya kuri Youtube kuko numvaga ko izageza muri Mata yarakoreye amafaranga yo kuyikorera amashusho, kuko Marina we yari yansabye ko azafata 10% ry’amafaranga azava muri iyi ndirimbo, ubwo njyewe nkasigarana 90% kubera ko ari njye wakoze byose.”

    Akomeza ati “Ejo bundi rero nibwo Marina yampamagaye arambwira ati waransuzuye, ndamubwira nti nagusuzuguye gute? Ko wampuje n’abantu bo kubibwira (abajyanama be), ngo oya waransuzuye igihe tugeze igihe cyo kwiga icyo tugomba gukora yahise ankupa, ejo bundi nibwo nagiye kubona mbona indirimbo irasibwe.”

    Yampano yavuze ko isibwa ry’iyi ndirimbo ntacyo ryamubwiye ‘kuko icyo nari nkeneye ni uko mu maso y’abanyarwanda babona ko nakoranye indirimbo na Marina’. Ati “Oya! Kuko nari nkeneye iyo mikoranire, muranayumva iyo ndirimbo, noneho nyiri ikibazo niba ariwe witereye ikibazo agume hamwe, agume aho ari.”

    Yavuze ko ashingiye ku mikoranire ye na Marina, yahisemo gusubiramo iyi ndirimbo ari wenyine ‘kuko ntabwo nshobora kongera gukorana n’umuntu ufite imitekerereze imeze kuriya.”

    Yampano yavuze ko kwita Marina ‘Sekibi’ yumvikanishaga ko nta Mana yifitemo ahubwo ‘iyo Mana yaguha indi ntekerezo yo kuvuga uti Yampano niba yasohoye ‘Audio’ birerekana ko bimugoye, reka nanjye nshyiremo amafaranga yanjye noneho tugabane, kuko indirimbo izinjiza’.

    Uyu muhanzi yavuze ko gusiba iyi ndirimbo atari cyo gisubizo cya nyuma. Yumvikanishije ko uretse kuba yarakundaga ijwi rya Marina n’ubuhanzi bwe ‘ariko ntabwo nari mukeneye tuvugishije ukuri muri iriya ndirimbo’.

    Yavuze ko bitewe n’ukuntu akunda Marina, yari yamwemereye ko azamwandikira indirimbo ebyiri akazimuha ku buntu, ariko yahinduye intekerezo. Uyu muhanzi avuga ko adateganya gukorana indirimbo na Yampano kuko atishimiye uburyo afatamo ibintu.

    Ati “Aho kugira ngo nyikore nzashaka undi muhanzi duhuje intekerezo uri mu kigero nk’icyanjye, tutagendera ku bakuru nkawe, duhuza imyumvire dukore indirimbo, kuko indirimbo yanjye ni nziza pe. Ni indirimbo nziza nanabika imyaka 10 abantu bakazayumva.”

    Iyi ndirimbo yari imaze imyaka ibiri yanditse, ndetse mu mwaka ushize Yampano yashyize agace gato k’iyi ndirimbo kuri ‘social media’ ze mu rwego rwo kuyiteguza abantu, ndetse yari yabonye ko abantu bazayikunda, ahanini bitewe n’ubutumwa buyigize bw’umusore n’umukobwa bumvikana bavuga ko bahanye imbabazi.

    Yampano yavuze ko yari yemeranyije na Marina kuzamuha 10% by'amafaranga azava muri iyi ndirimbo ‘Urwagahararo’ bari bakoranye

    Yampano yatangaje ko Marina yamusabye ibihumbi 200 Frw yo kwiyitaho mu bijyanye n'ubwiza kugirango bafate amashusho y'indirimbo yumva ni menshi

    Mu majwi umujyanama wa Marina yahaye InyaRwanda, Yampano yumvikana yingingira Marina gukorana indirimbo 

    Yampano yavuze ko yazinutswe kongera gukorana indirimbo na Marina 

    KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA YAMPANO

     “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/154037/yari-guhabwa-10-byamafaranga-yampano-yazinutswe-gukorana-na-marina-nyuma-yo-gusibisha-indi-154037.html

  • Abasizi barimo Murekatete bahuriye mu gitaram… – #rwanda #RwOT

    Iki gitaramo cyabereye kuri Les Space ku Kimihurura cyafashije benshi mu bacyitabiriye kongera gutekereza ku gaciro k’umugore muri sosiyete nyuma yo kumva ibikubiye mu butumwa bwanyuze mu bisigo n’imivugo bumvise mu ijoro rya tariki 27 Werurwe 2025. 

    Iki gitaramo cyari kiyobowe na Nsengimana Sylvestre, cyahuriyemo abasizi batandukanye barimo Manzi Manro, Inkomarumwe, JDC Kimirantare, Serwakira, Patrick Nzabonimpa, Kibasumba Confiance n'abandi. 

    Ibisigo byanyuze benshi mu bitabiriye iki gitaramo byibanze cyane ku bigaruka ku bwiza bw’umugore, ibibazo bahura nabyo, uko bitwara iyo babigezemo, imbaraga z’umugore, uruhare rwe mu kubaka sosiyete, imyitwarire ikwiye kumuranga n’ibindi.

    Umusizi Murekatete wari umushyitsi mukuru muri iki gitaramo yabanjirijwe n'Intore ku rubyiniro ibintu byari agashya mu busizi, yageze ku rubyiniro ahagana Saa Tatu z’ijiro yinjirira mu gisigo yise “U Rwanda Ndota” kigaruka ku ndwara zo mu mutwe zibasiye cyane urubyiruko ndetse n'ubuzima bw'imyororokere aho yavuze ko umwana w'umukobwa akwiye kuganirizwa ubuzima bwe bw'imyororokere akiri muto kuko bimurinda kugwa mu bishuko no kwakira amakuru atariyo ku mihindagurikire y'umubiri we!

    Uyu musizi yari yahuje urubyiriniro rwe n’umuziki wacuranzwe n’ibikoresho bya muzika bitandukanye birimo umuduri, ikembe, gitari, inanga n’ibindi.

    Abitabiriye iki gitaramo banyuzwe n’imyitwarire y’Umusizi Murekatete bitewe n’uko yahuzaga amarangamutima ye n’ubutumwa bukubiye mu bisigo yari yateguye, aho arira, akarira, byagera aho guseka agaseka, n’ibindi n’ibindi.

    Benshi banyuzwe n’igisigo “Iwacu Bazagukoshe” kigaruka ku nkuru y'umusore wiswe Ruvumbitsi rwa Mvumbahose ugenda asambana ku bakobwa batandukanye yitwaje ubushongore, ubukaka ndetse n'ifaranga.

    Ubwo byari bigeze ku gisigo “Amakiriro” ibintu byahinduye isura bitewe n’uburyo bakiriye iki gisigo kuva cyasohoka kibaka kimwe mu byo yakoze bikunzwe na benshi kugeza ubu.

    Ku rubyiniro, Umusizi Murekatete yari aherekejwe n’abacuranzi barimo Muhire Theogene (Umushabizi Theo) Umuhungu wa Mushabizi akaba ari we wacuranze inanga, Jean Claude Mpayimana yacuranze umuduri, Teta Media Uwamahoro akaba murumuna w’Umusizi Murekatete yacuranze guitar, Gembe n'ibinyuguri byacuranzwe na David Butera, Intore yabyinnye yitwa Twagira Imfura Cyane.

    Murekatete wakoze iki gitaramo ni umwe mu basizi b'Abanyarwanda bazwi cyane, cyane cyane mu bisigo bye byagaragazaga imivugo yuje ubuhanga, ubuhimbyi bukomeye n'ubutumwa bwimbitse ku Rwanda.

    Ibisigo bye byanditse mu mvugo ya gihanga, aho akoresha amagambo y'ubuvanganzo gakondo ariko akanagaragaza ibitekerezo bye.

    Ibihangano bye bifite umwihariko wo kugira insigamugani, ibigereranyo n'amagambo afite uburemere mu mitekerereze.

    Yakunze kwandika ku Rwanda, ashimangira icyizere cy'ejo hazaza no gusaba Abanyarwanda gukomeza gusigasira igihugu cyabo. Ibihangano bye byibanda ku mateka, umuco n'icyerekezo cy'igihugu.

    Ibisigo bye byagize uruhare mu kurinda umuco gakondo w'u Rwanda no gutanga ishusho y'uburyo ubusizi bwakomeje kubaho no mu bihe bya kera.

    Muri iki gihe, uyu mukobwa ari gukora ku gisigo yakoranye na Divin Derick kizasohoka mu gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse ari no gutegura Album ye ya mbere. 

    Umusizi Murekatete yakoze iki gitaramo mu rwego rwo gusoza ukwezi kwahariwe umugore  


    Murekatete yahuje ibisigo bye yasohoye mu bihe bitandukanye n’amarangamutima abyumvikanamo 



    Ku rubyiniro Murekatete yabanjirijwe n’Intore, ibintu byashimishije abitabiriye igitaramo cy’uyu mukobwa 




    Umusizi Ikibasumba Confiance yongeye gukora ku marangamutima ya benshi binyuze mu bisigo yavuze




    Abasizi bahuje imbaraga nyuma y’iki gitaramo bashimira buri wese wabashyigikiye


    Murekatete asobanura iki gitaramo nk’ikidasanzwe, kuko cyamuhaye ishusho y’aho aganisha ibikorwa bye


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/154030/abasizi-barimo-murekatete-bahuriye-mu-gitaramo-gisoza-ukwezi-kwahariwe-umugore-bataka-ubwi-154030.html

  • Umusaruro w'inganda z'u Rwanda wageze kuri miliyari 1680 Frw – #rwanda #RwOT

    Mu byanya by'inganda biri hirya no hino mu gihugu, hamaze kugeramo inganda 230 zatangiye gukora neza kandi zirimo gutanga umusaruro, naho inganda zigera 98 ziracyubakwa.

    Imibare igaragaza ko Abanyarwanda bakora mu rwego rw'inganda bavuye ku bihumbi 180 mu mwaka wa 2017 bagera ku bihumbi 259 mu mwaka wa 2024.

    Ni mu gihe mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2023/2024, inganda zinjirije igihugu imisoro irenga gato miliyari 495 Frw.

    Minisitiri w'Ingebe, Dr. Edouard Ngirente, yabwiye Inteko Ishinga Amategeko ko umusaruro w'inganda wikubye gatatu kugeza mu 2024.

    Ati 'Umusaruro w'ibikorerwa mu nganda wariyongereye, wikubye inshuro eshatu kuva twatangira gahunda ya NST1, kugeza uyu mwaka turangije wa 2024, uyu musaruro rero wavuye kuri miliyari 591 Frw ugera kuri miliyari 1680 Frw.'

    Umusaruro w'ibiribwa watunganyirijwe mu nganda wikubye hafi inshuro eshatu, uva kuri miliyari 210 Frw mu 2017 ugera kuri miliyari 616 Frw mu 2024.

    Ati 'Icyiciro cy'inganda zikomoka ku buhinzi ni cyo kibarizwamo inganda nyinshi mu Rwanda, kirimo inganda zitunganya umusaruro w'ibinyampeke, ibikomoka ku bworozi nk'amata, izitunganya amavuta yo guteka, izitunganya icyayi n'izindi.'

    Dr. Ngirente yavuze ko umusaruro w'ibikomoka ku buhinzi byatunganyirijwe mu nganda wiyongereye, uva kuri miliyari 369 Frw mu 2017 ugera kuri miliyari 1080 Frw mu 2024.

    Umusaruro w'ibinyobwa utunganyirizwa mu nganda wavuye kuri miliyari 159 Frw ugera kuri miliyari 465 Frw mu 2024.

    Umusaruro w'izi nganda zikora ibikoresho bitandukanye wavuye kuri miliyari 222 Frw mu 2017 ugera kuri miliyari 599 Frw mu 2024, by'umwihariko, umusaruro w'inganda zikora imyenda n'ibikomoka ku mpu wikubye inshuro zigera kuri eshanu, aho wavuye kuri miliyari 34 Frw mu 2017 ukagera kuri miliyari 154 Frw mu 2024.

    Dr. Ngirente ati 'Uku kwiyongera kw'inganda n'umusaruro wazo bifite uruhare rufatika mu iterambere ry'ubukungu bw'igihugu cyacu. Uruhare rwazo ahanini rugaragarira mu gusimbuza ibyo dutumiza mu mahanga, guhanga imirimo, kongera ingano y'ibyoherezwa mu mahanga no kwinjiza imisoro.'

    U Rwanda rushyira imbaraga mu kongerera agaciro ibyo rwohereza hanze, ndetse agaciro k'ibicuruzwa byongerewe agaciro rwohereje mu mahanga, harimo ibikomoka ku bihingwa ngandurarugo kavuye kuri miliyoni 71$ kagera kuri miliyoni 141$ mu 2024.

    Umusaruro w'ibindi bicuruzwa harimo amabuye y'agaciro, ibikoresho by'ubwubatsi n'imyenda wavuye kuri miliyoni 146 $ mu 2017 ugera kuri miliyari zirenga 1,72$ mu 2024.

    Umusaruro w'ibihingwa ngengabukungu ugizwe n'ikawa, icyayi n'ibireti na wo wongerewe agaciro, wavuye kuri miliyoni 283 $ ugera kuri miliyoni 442 $ mu mwaka wa 2024, bivuze ko wiyongereye ku kigero cya 56%.

    Urwego rw'inganda zitunganya ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi ni rwo rubarizwamo inganda nyinshi, kuko harimo inganda nini 85 n'into 908, mu gihe inganda zikora ibikoresho bitandukanye nini ari 91, inganda nto zikaba 398, inganda zikora ibikoresho by'ubwubatsi nini ni 38, mu gihe into ari 82.

    Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yavuze ko umusaruro w’inganda wikubye gatatu

    Mu byanya by’inganda harimo izirenga 230 zikora neza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umusaruro-w-inganda-z-u-rwanda-wageze-kuri-miliyari-1680-frw

  • IBUKA yanenze icyemezo cy'Inteko y'u Bubiligi cyo kutakira inama yo kwibuka Jenoside – #rwanda #RwOT

    Uyu muryango wasobanuye ko wakiriye 'email' tariki ya 26 Werurwe, iwumenyesha ko iyi nama yari iteganyijwe tariki ya 27 Werurwe itakibereye mu ngoro y'Inteko y'u Bubiligi bitewe n'umubano w'iki gihugu n'u Rwanda wahagaze.

    Byaje kurangira inama ibereye muri European Press Club i Bruxelles kuko mu Nteko bitashobotse.

    IBUKA yagaragaje ko habura isaha ngo yohererezwe iyi 'email', yabonye amatsinda y'abarwanya ubutegetsi bw'u Rwanda batangariza iki cyemezo ku mbuga nkoranyambaga.

    Uwo munsi, nk'uko yakomeje ibisobanura, umudepite Michel de Maegd uhagarariye ishyaka MR yayisabye gukura izina rye ku rutonde rw'abavugira ijambo muri iyi nama.

    Depite Michel yagaragaje ko impamvu yatumye iyi nama ikurwa mu ngoro y'Inteko ari uko IBUKA yafashe icyemezo cyo kongeramo ijambo rya Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène.

    IBUKA yasobanuye ari umuryango utivanga muri politiki, igaragaza ko bidakwiye ko Inteko Ishinga Amategeko y'u Bubiligi iyisanisha n'amakimbirane iki gihugu gifitanye n'u Rwanda.

    Iti 'Kuri iyi nama nk'izindi zabanje, IBUKA itegura iyi gahunda mu bwigenge, igatumira mu bwisanzure abantu hashingiwe ku bumenyi, inararibonye n'ubuzobere bafite ku ngingo z'ikiganiro.'

    IBUKA yasobanuye ko Depite Michel abizi neza ko atagize uruhare mu gutegura iyi nama, igaragaza ko nta mpamvu yari afite yo gushinja uyu muryango kongeramo ijambo rya Minisitiri Bizimana, atabimenyeshejwe.

    Iti 'Minisitiri Jean Damascène Bizimana arasanzwe mu nama zacu, yitabiriye kenshi nk'uvuga ijambo ku kwibuka, ubutabera no kurwanya guhakana Jenoside bijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.'

    Iyi nama ngarukamwaka yimuriwe muri European Press Club i Bruxelles

    Ambasaderi w’u Rwanda mu muryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Igor Cesar, yitabiriye iyi nama


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibuka-yanenze-icyemezo-cy-inteko-y-u-bubiligi-cyo-kutakira-inama-yo-kwibuka

  • Muhanga: Umusore aracyekwaho kwica mugenzi we bapfa ibiceri 300 Frw – #rwanda #RwOT

    Ibyo byabereye mu Mudugudu wa Gisoro, mu Kagari ka Nyamirambo mu Murenge wa Rongi wo mu Karere ka Muhanga.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Agateganyo w'Umurenge wa Rongi, Ndayisenga Placide, yemereye TV1 ko ayo makuru ari yo, anasobanura uko byagenze.

    Ati 'Muri rusange bapfuye 300 Frw nayo atari ayabo. Umwe yashatse kugurira undi icupa, asanga ari kuburaho 200 Frw ahitamo kuguza mama w'uwapfuye, na we amuha 500 Frw.'

    Yakomeje ati 'Uwapimaga inzoga yasubije uwo musore 300 Frw, mugenzi we rero yashatse kuyamusaba kuko yari aya nyina undi yanga kuyamuha ahubwo ayasubiza uwo mugore wari wamugurije kuko yari akeneye 200 Frw. Ni aho imirwano yatangiriye.'

    Yavuze ko abasangiraga barwanye bikagera aho bose bajya kwa muganga ariko umwe muri bo ahita apfa, byatumye uwo bari kumwe ashyikirizwa Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha.

    Ati 'Byarangiye bose bagiye kwa muganga mu gitondo tumenya ko umwe yitabye Imana birangira dushakishije uwo kuko na we yamaze kumenya ko mugenzi we yapfuye ahita atoroka, turamushaka tumujyana kuri RIB.'

    Ndayisenga yasabye abaturage kwirinda ubusinzi kuko buganisha ku makimbirane atari ngombwa kandi yashoboraga no kwirindwa.

    Abaturage bari muri ako kabari nabo bavuga ko abo basore bashyamiranye koko bapfuye ayo mafaranga 300 Frw bikarangira umwe apfiriye mu bitaro nyuma y'iyo mirwano nk'uko umucuruzi wo muri ako kabari bari bari kunyweramo yabivuze.

    Ati 'Bapfuye amafaranga 300 Frw yari agujije mama w'uwo wapfuye yaguriye icupa kuko basangiraga, ubwo imirwano ihera aho.'

    Itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange ko umuntu, abishaka, ukomeretsa undi, umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje aba akoze icyaha.

    Iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byateye urupfu, igihano kiba igifungo kitari munsi y'imyaka 10 ariko kitarenze imyaka 20 n'ihazabu itari munsi ya 3.000.000 Frw ariko itarenze 5.000.000 Frw.

    Umusore w'i Muhanga aracyekwaho kwica mugenzi we bapfa ibiceri 300 Frw


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/muhanga-umusore-aracyekwaho-kwica-mugenzi-we-bapfa-ibiceri-bya-300-frw

  • Abaguzi basobanuriwe uruhare rwabo mu kubungabunga ibidukikije – #rwanda #RwOT

    Uyu munsi wizihizwa ku wa 15 Werurwe buri mwaka ku Isi yose, mu Rwanda wizihijwe ku wa 28 Werurwe 2025, ku nsanganyamatsiko igira iti 'Uruhare rw'abaguzi mu kubungabunga ibidukikije.'

    Ubu bukangurambaga bwatangiye ku wa 1-28 Werurwe 2025, bwari bugamije gusobanurira abaturage uburenganzira bwabo nk'abaguzi, inshingano bafite mu kurengera ibidukikije n'uruhare muri Gahunda y'Igihugu yo kwihutisha Iterambere, Icyiciro cya Kabiri (NST2).

    Umuyobozi Mukuru wa RICA, Mbabazi Antoinette, yavuze ko intego nyamukuru y'ubu bukangurambaga ari ukwibutsa abaguzi kugira uruhare mu kubungabunga ibidukikije, no gukomeza kuzamura imyumvire y'abaguzi mu kurinda no kwita ku bidukikije.

    Ati 'Barushijeho gusobanukirwa uburenganzira bwabo burimo guhabwa ibyujuje ibipimo kandi byujuje ubuziranenge, barushaho kumenya ko bafite uburenganzira bwo guhabwa amakuru y'ibicuruzwa bagiye kugura, bakanamenya ko bagomba gusaba inyemezabwishyu.'

    Akomeza agira ati 'Abaguzi barushijeho kumenya gutanga amakuru y'ibyo babona bibangamiye uburenganzira bwabo kubera ko mu turere twakoreyemo twose abaguzi bahawe imirongo ya telefoni bahamagaraho mu gihe uburenganzira bwabo butubahirijwe.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette, yavuze ko nk'akarere kari mu twakorewemo ubu bukangurambaga, bugiye gutuma uburenganzira bw'abaguzi bwubahirizwa kurushaho.

    Ati 'Akenshi abaguzi bamwe ntibamenyaga ko bagomba kureba ko igicuruzwa kitarangije igihe, ntibasabaga inyemezabwishyu cyangwa ngo bahabwe amakuru ajyanye n'igicuruzwa bagiye kugura harimo n'igiciro cy'icyo gicuruzwa, ariko ubu bazasobanukirwa n'uburenganzira bwabo bikazatuma bwubahirizwa.'

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Ihuriro ry'Ibigo by'Imari Iciritse mu Rwanda (AMIR), Kwikiriza Jackson, yavuze ko ubukangurambaga bw'uyu mwaka bwibanze ku burenganzira bw'abaguzi mu bijyanye na serivisi z'imari, by'umwihariko mu buryo bwo kubona serivisi z'imari zitabangamira ibidukikije.

    Yagize ati “Binyuze mu mushinga wa SERVE uterwa inkunga na Mastercard Foundation, ugamije guhanga imirimo mu rubyiruko ruri mu bikorwa by'uruhererekane nyongeragaciro mu buhinzi bw'urusenda, inyanya, imiteja n'ubworozi bw'inkoko, twafatanyije n'ibigo by'imari iciritse mu gukangurira abahinzi, aborozi n'abandi baturage ku burenganzira bwabo mu bijyanye na serivisi z'imari, tunabashishikariza kumenya uko ubuhinzi n'ubworozi bujyana no kurengera ibidukikije.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umuryango ADECOR, Damien Ndizeye, yavuze ko abantu batekereza ko kurengera ibidukikije ari inshingano za Leta n'inganda gusa, nyamara buri muntu afite uruhare mu kugera kuri iyo ntego.

    Yagize ati 'Uku kwezi k'ubukangurambaga dusoje kuratwibutsa ko buri cyemezo dufata, n'iyo cyaba gito, gishobora kugira uruhare mu kurengera ibidukikije ku nyungu z'abazadukomokaho.'

    RICA nk'ikigo gifite mu nshingano kurengera umuguzi mu Rwanda, izakomeza ibikorwa byo gukurikirana iyubahirizwa ry'uburenganzira bw'umuguzi nk'uko biteganywa n'itegeko ryo mu 2012 rigena ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi.

    Abaturage basobanuriwe uruhare bashobora kugira mu kurengera ibidukikije

    Ubu bukangurambaga bwakorewe mu Nteko rusange z’abaturage

    Abayobozi bari kumwe n’abaturage, aho baganiriye ku buryo abaguzi barushaho kurengera ibidukikije


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abaguzi-basobanuriwe-uruhare-rwabo-mu-kubungabunga-ibidukikije

  • Kuva M23 ifashe Goma, abakoresha imipaka ihuza Rubavu na RDC biyongereyeho ibihumbi 18 – #rwanda #RwOT

    Iyi mipaka irimo uwa Grande Barrière uzwi nka 'La Corniche', Petite Barrière na Kabuhanga ihuza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC, n'u Rwanda. Isigaye ifungurwa Saa Kumi n'Ebyiri za mu gitondo igafungwa Saa Yine z'ijoro.

    Mbere ya Covid-19, iyi mipaka itatu yakoreshwaga n'abarenga ibihumbi 50 ku munsi, nk'uwa Grande Barrière ugakora amasaha 24 ku yandi .

    Nyuma gato y'aho Intambara ya M23 itangiriye, Kinshasa yashyizeho amabwiriza y'uko ku ruhande rwayo umupaka uzajya ufungurwa Saa Kumi n'Ebyiri z'igitondo ugafungwa Saa Cyenda z'amanywa.

    M23 ifashe Goma yahise ifungura imipaka yo ku butaka, mu gihe gito ifungura n'inzira z'amazi, ibyatumye urujya n'uruza rwongera kugaragara muri uyu mujyi, ndetse n'ubucuruzi burakomeza nk'uko byahoze.

    Bamwe mu bagore bakora ubucuruzi buciriritse bwambukiranya umupaka mu Karere ka Rubavu, mu kiganiro bagiranye na IGIHE, bavuze ko kuva M23 yafata Umujyi wa Goma, yongereye amasaha ku mupaka, ndetse ica burundu udutsiko twabakumiraga gucuruza bisanzuye, kuko isoko ryasaga nk'aho rifitwe n'abantu bamwe batagira uwo bahanganye.

    Muhorakeye Françoise, atuye mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Gisenyi ati “Abanye-Congo bari barashyizeho amatsinda anyuzwamo ibicuruzwa ku buryo tutabashaga kwihurira n'abaguzi. Cyari nk'urukuta ku bacuruzi bo mu Rwanda bikadusaba kubasigira ibicuruzwa bakaducururiza bakaduha ayo bashaka, abenshi muri twe bikadushyira mu gihombo.'

    Uwimana Ange Gabriella ati “Kuva M23 yafata Goma igaca udutsiko twanyuzwagamo ibicuruzwa, ubu urangura dodo za 2000 Frw wazambutsa ugakuramo 4000 Frw, ukaba wanagaruka ukarangura izindi ugasubira kuzicuruza, kuko uba utarwana n'amasaha ukabasha kugaburira abana, ukanizigamira. Mbere byanyuzwaga muri matsindfa y'Abanye-Congo ntugire icyo utahana.”

    Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu Wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Nzabonimpa Deogratias, yabwiye IGIHE ko kuba amasaha yo gufunga umupaka yariyongereye, biri mu byatumye imibare yiyongera, yemeza ko ubu ubuhahirane hagati ya Rubavu na Goma bumeze neza.

    Ati 'Urujya n'uruza rwarazamutse. Ubu abaturage bagera ku bihumbi 38 bakoresha imipaka iduhuza na RDC ku munsi, ibi bigaragaza ko igihe ari amafaranga kandi gihenze. Iyi mibare yavuye ku bihumbi 20 by'abambukaka nyuma ya Covid-19, bihamya ko ubuhahirane hagati y'imijyi yombi bumeze neza.'

    Avuga kandi ko abaturanyi b'i Goma basohokera i Gisenyi ku bwinshi kandi bagataha kubera ko bisanzura badasiganwa n'amasaha, ibifasha hoteli n'utubari kwinjiza amafaranga.

    Yaboneyeho no gukangurira abanyamafaranga gushora imari mu bucuruzi, kuko hari abakeneye ibintu kandi isoko kurihaza byarananiranye.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu Wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu, Nzabonimpa Deogratias, yavuze ko kuva M23 yafata Goma abakoresha imipaka ihuza RDC na Rubavu biyongereyeho ibihumbi 18

    Ubucuruzi hagati ya Rubavu na Goma bwatangiye gusubira mu buryo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kuva-m23-ifashe-goma-abakoresha-imipaka-ihuza-rubavu-na-rdc-biyongereyeho

  • Abafite ubumuga bwo kutabona bagaragaje uko inkoni zera bahawe na MTN Rwanda zabahinduriye ubuzima – #rwanda #RwOT

    Inkoni zera bazihawe binyuze muri gahunda ngari ya MTN Rwanda yiswe Twese Initiative ikubiyemo uburyo bunyuranye bwo kudaheza abafite ubumuga kuri serivise zayo no kubafasha kwisanga mu muryango mugari.

    Ni gahunda yatangiye mu 2021, hatangwa inkoni zera mu gikorwa cyiswe 'Dinner in The Dark' aho abantu b'ingeri zitandukanye bacyitabira bagasangira n'abafite ubumuga bwo kutabona mu ndetse bagahabwa izo nkoni zera.

    Kuva icyo gihe iyo gahunda imaze gutangirwamo inkoni zera zirenga 800.

    Mu kiganiro na IGIHE, bamwe mu bahawe izo nkoni bavuze ko batari kubona amikoro yo kuzigurira, ku buryo bamwe muri bo bari baratangiye kwiheba.

    Bagaragaje uburyo byari urugamba kugira ngo bagere aho bageze uyu munsi mbere y'uko bamenya umuryango Ubumwe Nyarwanda bw'Abatabona (RUB).

    Ugiriwabo Julienne utuye mu Murenge wa Jali yasobanuye ko yagize ubu bumuga mu 2013 ubwo yari umubyeyi, abihuriramo n'ingorane nyinshi kuko yamaze imyaka itatu nta nkoni afite.

    Ati 'Abafite ubumuga bwo kutabona nababonaga ku muhanda bamwe basabiriza, bimbayeho nananiwe kwiyakira. Narigunze nkajya mpamagara abantu ngo baze kuntwara, ngasa n'ubabereye umutwaro cyangwa nkagenda nteze moto gusa.'

    Yakomeje ati 'Nyuma naje kumenya RUB, ndayigana, mbasha guhabwa inkoni yera. Kuva mu 2016 bayimpa, ahantu hose njyayo nijyanye muri Kigali no mu ntara. Njya no hanze y'igihugu nijyanye. Iyi nkoni yambereye ubuzima, turashima MTN yadutekerejeho.'

    Nyaminani Abraham utuye mu Murenge wa Nyarugunga yavuze ko yagize ubumuga ubwo yari afite imyaka 23, akiri ingaragu, gusa agira amahirwe umuryango we ntiwamutererana.

    Yasobanuye ko mu 2017 ari bwo yamenye ko inkoni yera ibaho, ndetse aranayihabwa.

    Inkoni yera ifasha abafite ubumuga kugenda mu nzira bakamenya icyababangamira mbere y'uko bakigeraho ndetse ikaburira ababona ko mu gace barimo ko hari umuntu ufite ubumuga bwo kutabona bityo bagomba kumworohera.

    Ati 'Baduhaye amahugurwa yo gukoresha inkoni yera, baranayiduha kuva icyo gihe mpinduka umuntu w'umumaro. Natangiye gufata inkoni nkamanuka imisozi njya kuvoma. Hari n'isoko twari duturanye, nkabasha kujyayo ndetse nkanafasha ababyeyi mu mirimo yo guhinga kuko twabaga mu cyaro.'

    Mukabunani Uwera Ernestine utuye i Nyarugunga yasobanuye ko byari imbogamizi kubaho adafite inkoni yera, agaragaza ko nyuma yo kuyihabwa, ubu ashobora kwiyobora, akanayobora abandi.

    Ati 'Nagize ubumuga njya muri koma, nyimaramo amezi atandatu, nkanguka imboni zarangiritse, ndahuma. Mvuye mu bitaro byari bigoye kuko nashoboraga kugenda nkagwa mu cyobo, mu biziba se cyangwa nkagonga ikintu kiri imbere yanjye. Aho mboneye inkoni byaranyoroheye kwiyobora nkaba nanayobora n'abandi.'

    Kabalinda Emmanuel utuye mu Murenge wa Gatenga akaba n'umwalimu muri RP/Kicukiro College yatangaje ko inkoni yera yahawe yamufashije gukomeza akazi no gutunga umuryango we.

    Ati 'Mu buzima, abafite ubumuga si bo bafite ibibazo bonyine kuko n'abatabufite hari ibyo badashoboye. Ni uburwayi bushobora kuza kandi butabuza ubuzima gukomeza kuko ukorana n'abandi mukuzuzanya.'

    Umukangurambaga muri RUB, Uwizeyimana Tite, yatangaje ko uyu muryango ufatanya n'abafatanyabikorwa batandukanye mu guha inkoni zera abanyamuryango bawo, ku buryo ubu abazihawe bageze kuri 40%.

    Kuri MTN Rwanda nk'umwe mu bafatanyabikorwa bakomeye bafasha RUB, Uwizeyimana yagize ati 'Mu Rwanda turashima MTN cyane kuko ni yo imaze kuduha inkoni nyinshi kurusha abandi baterankunga bose dufite. Nko mu bantu 40% twahaye inkoni, abagera kuri 20% ni yo yadufashije kuzibaha.'

    Uwizeyimana yasabye abandi bafatanyabikorwa gufasha RUB mu kugurira abafite ubumuga bwo kutabona inkoni kuko abenshi ari abatazifite dore ko abarenga 50% by'abafite ubumuga mu gihugu hose nta zo bafite.

    Gutanga inkunga y'inkoni zera bisaba kugana aho RUB aho ikorera ku Muhima mu Mujyi wa Kigali cyangwa ukabahamagara kuri nomero itishyurwa 8100.

    Twese Initiative itegenya kwita ku bafite ubumuga mu buryo bunyuranye harimo kuba amatangazo yamamaza ya MTN azajya yongerwamo umuntu ubasemurira, kongera abafite ubumuga muri gahunda ya MTN yitwa Global Graduate Program gutunganya amashami ya MTN Rwanda ku buryo abasha kwakira n'abafite ubumuga.

    Binyuze muri Twese Initiative kandi kuva mu 2021 bamwe mu bakozi ba MTN batangiye kwigishwa ururimi rw'amarenga ngo babashe kujya bakira abafite ubumuga ndetse hari na nomero ya WhatsApp yo gufashirizaho abakiliya bafite ubumuga bwo kutavuga yashyizweho.

    Abafite ubumuga bwo kutabona barishimira intambwe bamaze gutezwa n’inkoni yera MTN yabahaye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abafite-ubumuga-bwo-kutabona-bagaragaje-uko-inkoni-zera-bahawe-na-mtn-rwanda