Category: Uncategorized
-
Hamenyekanye uzasimbura Chadwick Boseman muri Black Panther igice cya kabiri – Inyarwanda.com #rwanda #RwOT
Ugomba gusimbura nyakwigendera Chadwick Boseman wakinaga muri filime yitwa Black Panther akaba ari nawe wari umukinnyi mukuru yamenyekanye nyuma y'igihe abakunzi bayo bibaza uzamusimbura. -
Uburezi mu mwaka wa 2020: Mbega ikiruhuko! #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
-
- Abanyeshuri basubiye ku ishuri nyuma yo kumara amezi umunani bari mu kiruhuko
Umwaka w’amashuri utangiye, abanyeshuri bagiye ku mashuri uko byari biteganijwe, bamwe bagera ku mashuri bitwaje amafaranga y’ishuri (minerval), abandi bagera ku bigo abana bigaho gusaba igihe cyo kuba babihanganiye kuko batarayabona.
Kugeza tariki 14 Werurwe 2020,ubwo icyorezo cya Covid-19, ubundi abantu bumvaga ko iri kure cyane, yageraga mu Rwanda, hari amwe mu mashuri yari atararangiza kwishyuza amafaranga y’ishuri ku banyeshuri bose.

Bigitangira, nta muntu wiyumvishaga ko icyo cyorezo cya Covid-19 cyahungabanya n’amashuri. Ariko mu gihe gito byahise bigaragara ko kizagira ingaruka zikomeye ku burezi.
Tariki 16 Werurwe 2020, Minisiteri y’uburezi yabonye ko bihenze cyane kugumisha abanyeshuri ku mashuri mu gihe cy’icyorezo cya Covid-19 kuruta uko bagaruka mu miryango yabo.
-
- Abanyeshuri batashye muri Werurwe bateganya ko bazahita bagaruka ku ishuri vuba nyamara si ko byagenze
Itangazo ryahise risohorwa ribwira abanyeshuri kutazagaruka ku mashuri kugeza igihe bazamenyesherezwa,nyuma umunsi wakurikiyeho,imodoka zari zagiye kuzana abanyshuri zibakura ku mashuri zibajyana mu miryango yabo, kugira birinde ikwarakwira rya Covid-19.
Nyuma y’icyumweru,umwanzuro wari wamaze gufatwa ko abantu bose bagomba kuguma mu ngo n’abana bakagumana n’ababyeyi babo amasaha yose y’umunsi n’iminsi yose y’icyumweru.
Mu cyumweru cya mbere, abanyeshuri bari mu rugo ntacyo bakora, ariko nyuma Ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi (REB) ndetse na Minisiteri y’uburezi batangiye gushaka uko abanyeshuri n’abarimu batatandukana burundu n’ubwo hari icyo cyorezo.
Ni uko hatekerejwe gukoresha uburyo bwo kwiga hifashishijwe ikoranabuhanga rya interineti(E-learning), nubwo yaje ibiciro bya interineti byaje kugorana, ariko gahunda zo kwigisha kuri televiziyo na radiyo zo zarakomeje.
-
- Nyuma yo kubona ko COVID-19 itarangira burundu, hashyizweho ingamba z’uburyo bwo kwirinda icyo cyorezo, amashuri arasubukurwa, abanyeshuri basubira ku ishuri
Dr. Irénée Ndayambaje, wahoze ari Umuyobozi mukuru wa REB, yabwiye KigaliToday ko gahunda yashyizwe kuri YouTube, ‘Youtube channel’ igamije gufasha abanyeshuri gukomeza kwiga no mu gihe cy’icyorezo.
Dr Ndayambaje yagize ati, “amasomo ashyirwaho aturuka mu mashuri atandukanye.N’abarimu bashobora kuyigiramo,bakareba uko abandi bategura amasomo”.
Muri icyo gihe byari byanzuwe ko amashuri afunga, abarimu benshi bo mu mashuri yigenga,bahagarikiwe amasezerano y’akazi, kuko ba nyir’ibigo by’amashuri bavugaga ko hari ikibazo cy’amikoro.Abo barimu bagerageje gukomanga hirya no hino ngo bumvikanishe ikibazo cyabo ariko wari umurimo utoroshye.
Ku kibazo cy’abarimu bo mu bigo by’amashuri byigenga bahise birukanwa ku kazi, Dr Uwamariya Valentine, Minisitiri w’uburezi yagize ati, “Ibigo by’amashuri byisnhi byahise byirukana abakozi babyo kubera ibibazo by’amikoro,ariko icyo ngo si cyo cyari igisubizo gikwiriye,ahubwo ibyo bigo ngo bashoboraga kugana ikigega cya Leta gishinzwe kuzahura imari,kikabafasha bagakomeza guhemba abarimu babo”.
-
- Dr Uwamariya Valentine
Bidatinze, u Rwanda rwabonye uko icyorezo kimeze, rutangira gutegura uburezi buzakomeza nubwo icyorezo cyaba kigihari. Icya mbere cyakozwe ni ukubaka ibyumba by’amashuri bishya bigera ku 22.505 hirya no hino mu gihugu,intego ikaba ari ukugira ngo mu cyumba cy’ishuri hajye hicaramo umubare w’abanyeshuri umwarimu ashobora kuvuga bakamwumva, kandi bicaya bahanye intera mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Covid-19 .
Mu rwego rwo kwitegura gukomeza amasomo mu gihe cy’icyorezo kandi, Leta yahise itangira gushaka abarimu bashya. Abagera ku bihumbi makumyabiri n’icyenda (29000) bakora ikizamini kijyanye no kwigisha.
Ibyo byose byakorwaga mu rwego rwo kugira ngo amashuri nafungura Covid-19 igabanutse, hatazagira ikiyarogoya. Muri Kanama 2020, nibwo hatangiye kumvikana ibihuha by’amatariki amashuri azafunguriraho.Inama y’Abaminisitiri yateranye ntacyo yabivuzeho icyo gihe,ariko uko ibindi bikorwa byagenda bifungurwa n’amashuri yaje kongerwa mu mubare w’ibyo inama y’Abaminisitiri yagombaga kwigaho niba yafungurwa.
Ubwo hahise hatangira igenzura mu bigo by’amashuri, bareba uko ibigo byiteguye.Nyuma bidatinze amashuri yemerewe kongera gufungura ariko mu byiciro bitandukanye.

Mu kwezi k’Ukwakira 2020,itangira ry’amashuri ryahereye mu mashuri makuru mpuzamahanga akorera mu Rwanda harimo African Leadership University (ALU), African Institute of Mathematical Sciences (AIMS), Rwanda Institute for Conservation Agriculture (RICA), Carnegie Mellon University-Africa (CMU-Africa), University of Global Health Equity (UGHE) ndetse na Oklahoma Christian University.
Ku itariki 2 Ugushyingo 2020, hatangiye icyiciro cya kabiri kigizwe n’izindi Kaminuza,n’ibindi bigo bahereye ku banyeshuri bo mu mwaka wa gatatu, uwa kane n’uwa gatanu.
Muri icyo cyiciro kandi harimo n’abashuri bo mu mashuri abanza mu myaka yo hejuru, ndetse no mu mashuri yisumbuye naho mu myaka yo hejuru, amashuri yigisha imyuga ‘TVET’ n’abari mu myaka yo hejuru (upper level), ndetse n’amashuri nderabarezi(TTCs). Ubu abagitegereje ni abiga mu mashuri y’incuke ndetse no mu mashuri abanza mu myaka yo hasi.

Ubundi byari bimenyerewe ko iyo abanyeshuri bavuye mu biruhuko, baza bahoberana, ariko ubu icyorezo cyarababujije, kuko ubu ntibemerewe gukoranaho,ibwiriza ryo guhana intera rirubahirizwa guhera mu rugo kugera mu ishuri ndetse no kuva mu ishuri kugera aho abanyeshuri barara ndetse n’ahandi hose.
N’izindi ngamba zo kwirinda Covid-19, harimo gukaba intoki n’amazi meza kandi kenshi,kwambara agapfukamunwa,byose birubahirizwa ku mashuri.
Mu gihe cy’akaruhuka ka saa yine, abanyeshuri bemerewe gusohoka bakinanura,bakaganira bahanye intera,kuko baba bagenzurwa kugira ngo bakomeze kubahiriza ingamba zo kwirinda,iminota y’akaruhuko yarangira bagasubira mu ishuri.
Umutaboba Gerardine,umwarimu wigisha ubutabire ku ishuri rya Groupe Scolaire Protestant riherereye mu Murenge wa Remera mu Mujyi wa Kigali yagize ati,“ Twashimishijwe no kubona ukuntu abanyeshuri biteguye,bose batugeraho bambaye udupfukamunwa kandi ubona baratumenyereye ndetse no guhana intera barabyubahiriza.”
Umutaboba yongeraho ko kwigisha, uvugira mu gapfukamunwa bitoroshye, ariko kuko nta yandi mahitamo uretse gukomeza kwirinda icyorezo cya Covid-19, barigisha banambaye agapfukamunwa.
Yagize ati, “ Kugira ngo twumvikane n’abanyeshuri neza, bisaba gukomeza kuzenguruka mu ishuri, turabikora,ariko tukibuka gusiga intera hagati yacu”.
Ese umutekano w’ubuzima bw’abanyeshuri urizewe?
Kugira ngo hizerwe ko abanyeshuri bameze neza, mu kwezi k’Ugushyingo hagati, Minisiteri y’ubuzima yakoze gahunda yo gupima abanyeshuri ku mashuri,basanga hari umubare muto cyane w’abanyeshuri banduye Covid-19 kuva amashuri yafungura imiryango.
Gusa Minisiteri y’ubuzima yatangaje ko abo banyeshuri basanganywe Covid-19,bazavurirwa ku mashuri.
Dr Nsanzimana Sabin, Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’ubuzima(RBC) yagize ati, “Mu mashuri 70, arindwi gusa niyo yabonetsemo umunyeshuri umwe cyangwa babiri banduye Covid-19 ”.
Ubu abanyeshuri batangiye ukwezi kwa kabiri biga, ariko hari za Kaminuza n’amashuri makuru atarafunguye,muri yo harimo ‘Christian University of Rwanda’, ‘Indangaburezi College of Education’, nk’uko bivugwa na Minisiteri y’uburezi,kudafungura bikaba byaratewe n’uko ayo mashuri yagize ibibazo bituma batuzuza ireme ry’uburezi.
Andi mashuri makuru yafunzwe harimo Kaminuza ya Kibungo (University of Kibungo ‘UNIK’), ndetse na (Kigali institute of Management ‘KIM’), Kaminuza ya Kigali (University of Kigali), ikaba yarahise yihutira kugura aho ‘KIM’ yakoreraga kugira ngo yagure ibikorwa byayo.
Bamwe mu banyeshuri bigaga muri Kaminuza zafunzwe, ubu baracyashakishwa izindi Kaminuza zibakira nubwo Minisiteri y’uburezi yari yasabye ko bakoroherezwa kubona aho biga.
Muri uyu mwaka, hari abahaniwe ibyaha ndetse n’amakosa atandukanye harimo,Munyakazi Isaac wari umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye.Munyakazi yahanishijwe igihano cyo gufungwa imyaka icumi (10), kuko yahamwe n’icyaha cyo kwakira ruswa mu gihe cyo gukora urutonde rw’uko amashuri yatsinze ibizamini bya Leta.
Hari kandi Ndayambaje Irenee n’abamwungirije babiri bahagaritswe ku mirimo yabo kubera gutinza gahunda yo gushaka abarimu no kubashyira mu myanya.
Dr. Emmanuel Muvunyi, wahoze ari umuyobozi mukuru w’inama nkuru y’uburezi (Higher Education Council ‘HEC’), nawe yirukanywe ku kazi, nyuma ashyirwa no ku rutonde rw’abatemerewe kuzongera kubona akazi muri Leta.
Mu bijyanye n’abigiye mu myanya, Dr Valentine Uwamariya yasimbuye Eugene Mutimura ku mwanya wa Minisitiri w’uburezi, ndetse na Twagirayezu Gaspard, wagizwe umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye na Irere Claudette, ushinzwe ikoranabuhanga ‘ICT’ n’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro ‘TVET’. Dr. Rose Mukankomeje yasimbuye Emanuel Muvunyi ku buyobozi bwa ‘HEC’.
Kuri Kaminuza y’u Rwanda(UR), Dr. Philip Cotton yarangije manda ye nk’umuyobozi wungirije, nyuma gato y’uko yari amaze kubona ubwenegihugu bw’u Rwanda naho Dr. Charles Murigande yagiye mu kiruhuko cy’izabukuru yari ari ku mwanya w’umuyobozi wungirije ‘Deputy Vice-Chancellor’ muri Kaminuza y’u Rwanda.

-
-
Umukozi wa REB akurikiranyweho ruswa mu bizamini by'abashaka kuba abarimu #rwanda #RwOT
Urwego rw'Igihugu rw'ubugenzacyaha-RIB kuri uyu wa 01 Ukuboza 2020 rwatangaje ko rwataye muri yombi umukozi w'ikigo cy'igihugu cy'Uburezi-REB, aho akurikiranweho ruswa mu itangwa ry'ibizamini by'abashaka kuba abarezi.
Mu butumwa RIB yanyujije kuri Twitter yayo, yavuze ko uwo mukozi wa REB yafunze ari uwitwa Habinshuti Salomon hamwe n'umukandida mu bashakaga akazi k'ubwarimu wamuhaye ruswa ngo akunde amuhindurire amanota amuhesha gutsinda ikizamini yari yatsinzwe.
Ubwo butumwa bwa RIB bugira buti;

Munyaneza Theogene / intyoza.com
Source : http://www.intyoza.com/umukozi-wa-reb-akurikiranyweho-ruswa-mu-bizamini-byabashaka-kuba-abarimu/
-
Papa Diop watsindiye Senegal igitego cyafunguye igikombe cy’Isi mu 2002, yitabye Imana azize uburwayi – Inyarwanda.com #rwanda #RwOT
Nyuma y’igihe kirekire yari amaze arwaye, umunyabigwi muri ruhago ya Senegal, Papa Bouba Diop, yitabye Imana ku myaka 42 y’amavuko. -
Agahinda k’umugore w’umwe mu banyamakuru 3 bamaze imyaka 2 bafungiye i Kigali – Video #rwanda #RwOT
Aba banyamakuru uko ari batatu Mutuyimana Jean Damascène, Nshimiyimana Jean Baptiste na Niyonsenga Schadrack batawe muri yombi mu Ukwakira 2018 bashinjwa icyaha cyo 'Gutangaza amagambo cyangwa amashusho binyuranye n’uko byafashwe’. Gusa inyito y’icyaha bakurikiranyweho yaje guhinduka n’ubwo ubunganira avuga ko ubu inyito y’icyaha bakurikiranyweho itaramenyekana, ngo kuko igihe cyose yakongera guhinduka..
Mu bihe bitandukanye, bagiye baburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, ariko kugeza ubu ntabwo baraburanishwa mu mizi, ubu bakaba bagifunzwe by’agateganyo kuko urukiko rutarabahamya ibyaha.
Tuyizere Innocente, umugore wa Niyonsenga Schadrack, yabwiye ikinyamakuru Ukwezi ko yagiye yiruka ahantu hatandukanye asaba ko bahabwa itariki yo kuburanishwa ariko nanubu akaba yarahebye, agasaba inzego z’ubutabera ko bagezwa imbere y’ubucamanza kuko imyaka irenga ibiri yumva ikabije kuba myinshi.
REBA VIDEO Y’IKIGANIRO TWAGIRANYE NA INNOCENTE HANO :
Ku ruhande rwa Rwanda Media Commission, Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura mu Rwanda, umuyobozi w’uru rwego, Barore Cleophas, yabwiye ikinyamakuru Ukwezi ko nta bubasha bafite ku nkiko kuburyo batazihatira kwihutisha iburanisha, ngo ibyo bigira inzego z’ubutabera zibikurikirana.
Umwe mu banyamategeko bunganira abaregwa, Me Marie Louise Mukashema, yabwiye ikinyamakuru Ukwezi ko nyuma yo kuburana ifungwa n’ifungurwa, bahawe itariki yo kuburana ariko yahera inyito y’icyaha igahinduka. Urubanza ngo rwoherejwe mu rukiko rw’ibanze maze urwo rukiko ruvuga ko rudafite ububasha bwo kuburanisha urwo rubanza, ruhita rwoherezwa mu rukiko rukuru.
Avuga ko n’ubwo batinze kuburanishwa mu mizi kubera impamvu nyinshi zagiye zibitera, ubu batanze ikirego cyihutirwa gisaba ko baba bafunguwe bakazaburana badafunzwe, kandi ngo bafite icyizere kuko ari byo amategeko ateganya. Iburanishwa kuri ubwo busabe ngo rizaba tariki 3 Ukuboza 2020.
REBA VIDEO ISOBANURA NEZA IYI NKURU HANO :
Mu rubanza ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rwaburanishijwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko bifashishaga inkuru zatangajwe n’ibindi bitangazamakuru byo mu Rwanda bakazihindurira imitwe, izindi bakazihimbira bagamije ko zirebwa cyane kuri YouTube.
Icyo gihe Ubushinjacyaha bwatanze ingero z’imitwe imwe yazo zirimo iyagiraga iti 'Abashyigikiye FPR ntibazi ibyo barimo ; Iby’impunzi za Kiziba bikomeje kuba agatereranzamba ; Mu Rwanda hagiye kumeneka amaraso menshi hasigaye gato ; Umurenge wa Nyabimata wigaruriwe n’inyeshyamba, Leta y’u Rwanda ifite ubwoba bwinshi cyane RNC ya Kayumba irakataje' n’izindi.
Icyo gihe abaregwa bireguye ko bashinze Iwacu Tv bagamije gukorera amafaranga nubwo batigeze bayandikisha mu mategeko.
-
Abatega imodoka mu muhanda Rubavu-Karongi barinubira amafaranga bishyuzwa adahwanye n’urugendo baba bakoze #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

Ikibazo cyatangiye kugaragazwa n’abaturage kuva aho Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rushyiriyeho ibiciro n’ibyapa byo guhagararaho, abagenzi bakaba bavuga ko ibyapa byashyizweho na RURA bitubahirizwa.
Ubuhamya Kigali Today yahawe n’abarenganyijwe bugaragaza ko ikigo gitwara abagenzi cya Kivu Belt cyakuyeho ibyapa byashyizweho na RURA bikaba intandaro yo guca amafaranga menshi abagenzi gishingiye ku byapa byishyuza amafaranga menshi.
Umwe mu bavuganye na Kivu Belt agira ati, « Uba uvuye nk’i Rubavu ugiye i Kivumu bakagukatira itike yo kugera nko mu Gisiza, ibi bituma amafaranga yiyongera kandi atari uko uza gukora uru rugendo. »
Undi agira ati “Nkatishije itike yo kuva i Karongi njya i Kayove bankatira iya Kivumu ubwo banca 2000frs, mbajije umu agent ambwira ko bari guhomba bakabura n’ayo bahemba bakozi.”
Uwitwa Iremishaka Pascal avuga ko yavuye ahitwa mu Gisiza agiye i Kayove bamuha itike yanditseho Congo-Nil -Kayove.
Undi mugenzi avuga ko abandika amatike birengagiza ibyapa bizwi byo hagati byemejwe na RURA ndetse hagatangazwa n’ibiciro byo kugera kuri ibyo byapa, ariko bikaba byirengagizwa kugira ngo ba nyiri imodoka babone amafaranga menshi, nyamara bigahombya abagenzi.
Agira ati, “Ejo navuye i Rubengera nerekeza i Gisiza bankatira kuva Kayenzi mbajije ngo Rubengera ntirimo ndumirwa. Ubu bujura burateguye kandi si byo rwose.”
Uyu mugenzi avuga ko ubuyobozi bwa RURA bwagombye kuganira n’ibigo bitwara abagenzi bakareba niba hari amakosa arimo agakosorwa aho kwivumbura ku byemezo bya RURA kuko bigira ingaruka ku muturage.
Abagenzi bavuga ko ibi bibazo byo guhendwa n’ibigo bitwara abagenzi bikunda kubabaho biri kumwe no kutagarurirwa amafaranga bitwaje ko ibiceri byabuze.
Hari uwagize ati “Ni kibazo kandi benshi baraharenganira bagaceceka, hari n’ukubwira ngo niba nta biceri ufite nugaruka nibwo nzakugarurira cyangwa usigare, ugahitamo kuyahomba kandi aba yakubaze kare. Ikindi abakozi ba Kivu Belt bavuga ko icyapa cya Kayove, Gakeri na Rubengera babikuyeho kandi RURA yarabishyizeho.”
Abaturage bakoresha umuhanda wa Rubavu-Karongi basaba ibigo bitwara abagenzi kuganira na RURA aho kubazamuriraho ibiciro bagahendwa.
Bagize bati “Niba bahomba bakwegereye RURA ikabafasha ariko bakareka kutwiba, bimaze kumbaho ubugira kabiri ntegera Gisiza-Rubavu bakanca aya Congo- Nil-Rubavu.”
Kigali Today yegereye Bimenyimana Innocent ushinzwe ibyerekeranye n’ingendo mu isosiyete itwara abagenzi ya Kivu Belt ikaba n’imwe mu zishyirwa mu majwi ko zihenda abagenzi, avuga ko hari ibyapa badahagararaho kubera ko bitinza imodoka mu nzira.
Ati, “Guhagarara kuri buri cyapa byatinzaga imodoka mu nzira bigatuma abagenzi binuba, bituma duhitamo ibyapa duhagararaho n’ibyo tudahagararaho.”
Abajijwe impamvu batubahiriza ibyapa nk’uko byashyizweho n’amabwiriza ya RURA, Bimenyimana avuga ko ibyapa bishyirwaho ariko hari imodoka zibihagararaho nka “Twegerane” ariko bo badashobora kubikurikiza kuko ari ‘Express’.
Anthony Kulamba ushinzwe serivisi yo gutwara abantu n’ibintu muri RURA avuga ko kuzamura ibiciro ku bagenzi bitemewe, avuga ko abagenzi aho bahuye n’ibibazo bagomba kujya babigaragaraza bigakosorwa.
Agira ati, “Uyu munsi hari umuturage watugaragarije ikibazo cy’ibiciro no kurenza abagenzi mu kigo cya Kivu Belt kandi twababwiye ko bitemewe, tugiye kubikurikirana kandi n’abandi bajye baduha amakuru tubikurikirane dufatanyije n’ihuriro ry’ibigo bitwara abagenzi.”
Abagenda muhanda wa Rubavu-Karongi bavuga ko ubarizwamo ibyapa bitandatu bidakurikizwa uko bikwiye birimo, Rubavu-Gakeri, Rubavu-Nkomero, Rubavu-Gisiza, Rubavu-Congo –Nile, Rubavu-Rubengera, Rubavu-Karongi. Abagenzi bavuga ko kuba ibyo byapa bitubahirizwa bituma bacibwa amafaranga menshi.

-
Huawei igiye gukomeza gahunda yayo ya Seeds for the Future mu Rwanda hifashishwa ikoranabuhanga #rwanda #RwOT
Huawei, isosiyete ikora ibijyanye no gukemura ibibazo by'ikoranabuhanga yatangije amahugurwa y'icyumweru kimwe muri gahunda yayo yise seeds for the future azakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga no kuri televiziyo kuva kuwa 30 Ugushyingo kugeza ku ya 6 Ukuboza 2020.
Huawei izahugura abanyeshuri 64 b'abahanga mu ikoranabuhanga baturutse muri kaminuza zitandukanye zo mu Rwanda, bazahugurwa ibijyanye na interineti, Virtual Reality, Data Data, Cloud, Artificial intelligence n'amasomo ajyanye na internet ya 5G.
Yang Shengwan uhagarariye Huawei mu Rwanda avuga ko amahugurwa y'uyu mwaka azakorerwa hifashishijwe ikoranabuhanga kubera icyorezo cya covid-19 cyatumye hagaritse ingendo zitandukanye ku Isi hose.
Ati: 'Mbere, twatoranyaga abanyeshuri 8 ba mbere mu muri kaminuza zitandukanye zo mu Rwanda zigisha ikoranabuhanga bagahugurirwa mu Gihugu cy'u Bushinwa mu gihe cy'ibyumweru bibiri ariko muri uyu mwaka gahunda izakorerwa hifashishijwe ikoranabuhanga abahugurwa bari mu Rwanda. Tuzakoresha neza ibyiza by'ikoranabuhanga ry'iyakure , byerekane inzira zitandukanye z'itumanaho binyuze mu guhuza abantu utabavanguye bitewe naho bari', Bwana Yang.
Angelos Munezero Umuyobozi mukuru wa Innovation & Emerging Technologies muri Minisiteri y'ikoranabuhanga na Innovation,yashimiye Huawei kuri iki gikorwa gikomeye kandi ahamagarira abanyeshuri gukoresha aya mahirwe kugira ngo bateze imbere urwego rw'ikoranabuhanga.
Bwana Munezero yagize ati: 'Ndashimira Huawei kuba yarakomeje gutera imbere no guha ubumenyi abanyeshuri bacu binyuze mu bikorwa nk'ibi birimo kongerera urubyiruko ubumenyi, igihugu cyacu gishobora gutera imbere, ndahamagarira abanyeshuri gushyira ingufu zose no gukora ibishoboka mu gukurikirana aya masomo'.Yongeyeho ko: 'Kandi icy'ingenzi tuzakomeza gukorana na Huawei kugira ngo twongere ubumenyi mu bakozi bacu b'ubu n'abahazaza.'
Umujyanama wa kabiri w'u Rwanda muri ambasade y'u Rwanda i Beijing Bwana Virgile Rwanyagatare yahamagariye aba banyeshuri kwiga ururimi n'umuco w'igishinwa hifashishijwe ubuhanga buhanitse bw'ikoranabuhanga.
Ati: 'Ntimugomba kwiga gusa no kubona ubumenyi kuri Huawei ahubwo mugomba no kwiga umuco n'ururimi rw'igishinwa nubwo bitoroshye kuko bizafasha koroshya ubucuruzi hamwe na kimwe cya kane cyabatuye isi (Abashinwa), bifite akamaro kanini muguteza imbere igihugu cyacu.'
Seeds for The ni imwe muri gahunda ya Huawei's yo gufasha abaturage mu bihugu ikoreramo (Corporate Social Responsibility flagship program) yatangijwe mu mwaka 2008. Iyi gahunda itwara abanyeshuri 10 buri mwaka mu Bushinwa kugira ngo bahabwe amahugurwa y'ikoranabuhanga ryo mu bihe bigezweho. Kuva abanyeshuri batangira abarenga 30.000 ku isi baritabiriye. Ariko kubera icyorezo cya COVID-19, Huawei yahise ikomeza gukora iyi gahunda hifashishijwe ikoranabuhanga kugirango hatagira uhezwa bitewe naho aherereye.
Safi Nkongori EmmanuelThe post Huawei igiye gukomeza gahunda yayo ya Seeds for the Future mu Rwanda hifashishwa ikoranabuhanga appeared first on RUSHYASHYA.
-
Imyaka 8 irashize Henry wo muri KGB yitabye Imana, agahinda ka mushiki we Miss Kayibanda Aurore #rwanda #RwOT
Hari ku munsi nk’uyu muri 2012 ubwo inkuru mbi yatahaga mu muryango mugari w’umuziki mu Rwanda ko Henry wo mu itsinda KGB akaba na musaza Kayibanda Aurore Mutesi, nyampinga w’u Rwanda 2012 yitabye Imana aguye mu kiyaga cya Muhazi.
Henry waririmbaga muri KGB izwiho cyane kuzamura umuziki nyarwanda ugezweho, aho bakunzwe mu ndirimbo nka Arasharamye, Abakobwa b’i Kigali n’izindi, yitabye Imana ku wa 1 Ukuboza 2012 aho yari yasohokanye n’inshuti ze bagiye kurira ubuzima(Picnic) ku kiyaga cya Muhazi i Burasirazuba.
Uyu muririmbyi yaje kurohoma muri iki kiyaga ahita yitaba Imana ku myaka 27 y’amavuko.
Kuri uyu munsi amaze imyaka 8 yitabye Imana, mushiki we Miss Kayibanda Aurore Mutesi, yagaragaje ko agishengurwa n’urupfu rwe kandi ko amukumbuye.
Mu butumwa yanyujije kuri Instagram yagize ati“Komeza uruhukire mu mahoro. Ndagukunda kandi ndagukumbuye.'
Henry yavutse mu 1985, avukira i Bujumbura mu Burundi, ni umwana wa kabiri mu muryango w’abana 4 bavukanaga, akaba ari we wari umuhungu wenyine.
Henry amaze imyaka 8 yitabye Imana
Miss Kayibanda Aurore aracyeshengurwa n’urupfu rwa Henry(uhagaze iburyo) -
Bobi Wine Survives Second Assassination Attempt #rwanda #RwOT
0SharesUganda's Bobi Wine is either a witch or has divine powers protecting him. Earlier today, he narrowly survived a hand grenade that was thrown at him by President Museveni's armed militias.
Later, when he proceeded to his rally in Jinja, the militias shot at him and his convoy.
'Our lives are in danger! After blocking us in Kayunga, on the way to Jinja, they blocked the main road and diverted us to a remote road,' Bobi Wine said on his twitter account.
â” BOBI WINE (@HEBobiwine) December 1, 2020
'As if to set us into a 'kill spot', they shot the tyres of my car and directly into our windscreen, narrowly missing Hon Zaake and my driver,' he tweeted.

Bobi Wine Survives Assassination Attempt By Museveni's Forces
0SharesThe post Bobi Wine Survives Second Assassination Attempt appeared first on Taarifa Rwanda.
Source : https://taarifa.rw/bobi-wine-survives-second-assassination-attempt/
-
World Bank Signs BRD US$9M For Refugee Economic Inclusion #rwanda #RwOT
0SharesThe Development Bank of Rwanda (BRD) has signed a US$9,000,000 subsidiary financing agreement with Africa Entrepreneur Collective Rwanda Trustee Company Ltd (AEC RT) and Banque Populaire (BPR) for a Socio-Economic Inclusion for Refugees and Host Communities in Rwanda (SEIRHCRP) project also referred to as 'Jya Mbere'.
The funds were signed for in the presence of its partners; Ministry of Emergency Management (MINEMA) and the World Bank on Monday afternoon.
The World Bank-funded project aims to improve access to basic services and economic opportunities for refugees and host communities, and support environmental management, in the target areas in Rwanda.
Olivier Kayumba, the Permanent Secretary, MINEMA, said the government is keen to ensure the sustained provision of long-term finance to support the inclusion of Refugees and Host Communities.
'In light of the massive socio-economic impact of the COVID-19 pandemic both on a global and domestic level in Rwanda, the government acknowledges that refugee and host communities have equally been impacted, therefore fast and substantive action is necessary to help preserve employment, and a continuation of life cycles in the camps and the communities they engage with in a daily basis,' Kayumba said.
The World Bank congratulates the Development Bank of Rwanda, AEC RT and BPR, on this important milestone, particularly in light of the potential for this partnership to promote entrepreneurship and income-generation among refugees and host communities who have been hard hit by COVID-19. We look forward to other participating financial institutions in target districts joining this grant scheme,' said Rolande Pryce, the World Bank Country Manager for Rwanda.
'We also acknowledge the long-term development approach to forced displacement which is pioneering work of the Ministry in Charge of Emergency Management (MINEMA) and the United Nations High Commissioner for Refugees (UNHCR). Tackling force displacement, one of the defining humanitarian/development challenges of this generation, is a global priority of the World Bank.'
Speaking after the signing ceremony, BRD's CEO Kampeta Sayinzoga reiterated the Bank's commitment to effectively implement and operationalize this project.
'We are excited for this quick off because it falls in line with our mandate to facilitate the emergence of a strong private sector that contributes to socio-economic development in Rwanda. Refugee and host communities in Rwanda are no exception and highly deserve of such initiatives,' she said.

BRD is also embarking on reconnecting with our mandate as a typical Development Finance Institution as we appropriately align with the Rwanda National Strategy for Transformation (NST1) and the Sustainable Development Goals (SDGs).
'We therefore thank the first financial institutions AEC and BPR that have become the first applicants to work with us in implementing this initiative and we encourage other financial players to approach us and apply in order to widen the pool as reach more potential beneficiaries,' Kampeta said.
'This is the right time and a great opportunity to those who are willing to grow.'
0SharesThe post World Bank Signs BRD US$9M For Refugee Economic Inclusion appeared first on Taarifa Rwanda.
Source : https://taarifa.rw/world-bank-signs-brd-us9m-for-refugee-economic-inclusion/



