Category: Uncategorized

  • Perezida Kagame yasabye Umuvunyi kurushaho kwigisha abaturage uburenganzira bwabo n’amategeko abarengera #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame
    Perezida Kagame

    Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki 02 Ukuboza 2020 ubwo yakiraga indahiro y’Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine, uyu muhango ukaba wabereye muri Village Urugwiro.

    Perezida Kagame yavuze ko yishimiye kwakira indahiro y’Umuvunyi Mukuru wemeye inshingano zo kuyobora urugamba rwo kurwanya ruswa n’akarengane mu Rwanda afatanyije n’abandi Banyarwanda.

    Perezida Kagame yagaragaje ko izi nshingano atari nshya kuri Madamu Nirere kuko yari amaze igihe ayobora Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, kandi ako kazi akaba yaragakoze neza.

    Perezida Kagame yibukije ko akarengane na ruswa ari bimwe mu bibangamira ubwo burenganzira bwa muntu n’imibanire y’Abanyarwanda, bikanadindiza iterambere ry’Igihugu.

    Ati “ibi rero tugomba kubirwanya kandi dufite inzego zibishinzwe, zibifitiye n’ubushobozi. Turifuza ko bigaragara ko ako kazi gakorwa ku buryo bukwiye.”

    Perezida Kagame yasabye ko izo nzego zirushaho kuzuzanya muri urwo rugamba, zigafatanya imirimoo yose, nta rwego rusimbuye urundi cyangwa ngo ruruvuguruze kuko icyo zishinzwe ni ukuzuzanya ntabwo ari ukuvuguruzanya, nta n’urukwiye kwinjira mu nshingano z’urundi.

    Umukuru w’Igihugu kandi yibukije ko Urwego rw’Umuvunyi rugomba gukorana bya hafi n’izindi nzego cyane cyane iz’Ubutabera, n’inzego z’ibanze.

    Ati “Aho ruswa yagaragaye, n’aho akarengane kabaye, urwo rwego rukamenyeshwa, ababishinzwe na bo icyo gihe tuba tubatezeho kwihutira gukemura ibyo bibazo.”

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/perezida-kagame-yasabye-umuvunyi-kurushaho-kwigisha-abaturage-uburenganzira-bwabo-n-amategeko-abarengera

  • Amafoto ya Joe Biden yambaye urukweto rumwe yavugishije benshi #rwanda #RwOT

    Ku Cyumweru nibwo Biden yavunitse ubwo yari ari gukina n’imbwa ye, abaganga bahise bavuga ko yagize ikibazo mu kabombambare ndetse ko azamara iminsi yambara urukweto rumufasha kugorora aho yavunitse.

    Ku wa Kabiri [ejo hashize] tariki 1 Ukuboza 2020, nibwo Biden yagaragaye bwa mbere mu ruhame yambaye urukweto rufasha abafite ikibazo cy’imvune ubwo yari avuye mu gikorwa cyaberaga muri The Queen Theater i Wilmington mu Mujyi wa Delaware aho atuye.

    Ku mubona yambaye urukweto rumwe byavugishije benshi ndetse bamwe batangira kumugereranya n’inshuti ye Obama nawe wakunze kurangwa n’udushya yaba ubwo yari Perezida ndetse n’uyu munsi.

    Dr Kevin O’Connor uvura Joe Biden yavuze ko ibizamini byakozwe bitigeze byerekana imvune neza ariko byerekanye ko hakenewe irindi suzuma ryimbitse kugira ngo harebwe ikibazo uyu musaza afite.

    Yakomeje agira ati 'Nyuma yo kuhafotora hose, byerekanye ko yavunitse hagati mu kabombabare, bikaba bizamusaba kumara ibyumweru byinshi yambaye inkweto imufasha kugira ngo habashe gusubirana.'

    Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/Amafoto-ya-Joe-Biden-yambaye-urukweto-rumwe-yavugishije-benshi

  • Abakinnyi 22 APR FC ihagurukana mu Rwanda yerekeza muri Kenya guhangana na Gor Mahia #rwanda #RwOT

    APR FC irahaguruka mu Rwanda uyu munsi ku wa Gatatu n’abakinnyi 22 yerekeza muri Kenya gukina umukino wo kwishyura w’ijinjora ry’ibanze rya CAF Champions League na Gor Mahia.

    APR FC irahaguruka mu Rwanda uyu munsi saa 19h15′ n’impamba y’igitego kimwe aho isabwa kunganya gusa igahita ikomeza mu kindi cyiciro.

    Umukino ubanza wabereye mu Rwanda ku wa 28 Ugushyingo 2020 warangiye ku ntsinzi ya APR FC y’ibitego 2-1.

    APR FC ikaba isabwa kunganya gusa umukino uzaba ku wa 5 Ukuboza kuri Nyayo Stadium muri Kenya.

    Umutoza Adil Erradi akaba yahisemo guhagurukana abakinnyi 22 Yerekeza muri Kenya guhangana na Gor Mahia izaba ikinira mu rugo.

    Dore abakinnyi APR FC yahagurukanye

    Abanyezamu: Rwabugiri Umar, Ahishakiye Hertier

    Ba myugariro:Mutsinzi Ange Jimmy, Manzi Thierry, Imanishimwe Emmanuel, Omborenga Fitina, Rwabuhihi Aime Placide, Niyomugabo Claude, Ndayishimiye Dieudonne na Buregeya Prince.

    Abakina hagati: Niyonzima Olivier Seif, Mushimiyimana Mohammed, Ruboneka Jean Bosco, Itangishaka Blaise, Bukuru Christophe na Nsanzimfura Keddy,

    Ba rutahizamu: Danny Usengimana, Byiringiro Lague, Tuyisenge Jacques, Manishimwe Djabel, Mugunga Yves na Bizimana Yannick

    APR FC irahaguruka mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abakinnyi-22-apr-fc-ihagurukana-mu-rwanda-yerekeza-muri-kenya-guhangana-na-gor-mahia

  • Mu mafoto : Perezida Kagame yahaye umukoro Nirere warahiriye kuba Umuvunyi Mukuru #rwanda #RwOT

    Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 12 Ugushyingo 2020, iyobowe na Perezida Kagame niyo yashyize mu nshingano Nirere wagiyeho asimbuye Anastase Murekezi.

    Kuva Urwego rw’Umuvunyi Mukuru rwajyaho uyu mushya ni uwa Kane nyuma ya Tito Rutaremara, Aloysie Cyanzayire ndetse na Anastase Murekezi wasimbujwe na Nirere Madeleine.

    Perezida Kagame yamusabye gushyira imbaraga mu kwigisha abaturage no kubasobanurira uburenganzira bwabo ndetse n’amategeko abarengera.

    Yagize ati 'By’umwihariko urwego rw’Umuvunyi turifuza ko rwakongera imbaraga mu kwigisha abanyarwanda uburenganzira bwabo, amategeko abarengera bakayamenye ndetse n’izindi nzego bashobora kwiyambaza igihe bahuye n’akarengane kandi bagana n’urwego rw’Umuvunyi.'

    Yakomeje agira ati 'Uko kwigisha gutangirira mu ndangagaciro zacu nk’abanyarwanda kandi kukagendera ku mategeko. Ugereranyije ku Isi ntabwo igihugu cyacu gihagaze nabi, urebye twahera ku byiza biriho, tugakumira ibibi kugira ngo bitaba.'

    Nirere wagizwe yakoze inshingano zitandukanye kandi zikomeye cyane ko hagati ya 2000-2003 yari Umujyanama w’Inteko Ishinga Amategeko y’Inzibacyuho mu bijyanye n’Amategeko.

    Yabaye Umunyamabanga Mukuru muri Sena ushinzwe ibijyanye n’Amategeko ndetse n’Ibikorwa by’Inteko Ishinga Amategeko.

    Yari amaze imyaka umunani [manda ebyiri], ari Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu.

    Afite impamyabushobozi y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’Imiyoborere, afite kandi impamyabushobozi y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu mategeko Mpuzamahanga ndetse n’Ubutabera Nshinjabyaha. Nirere warahiriye kuba Umuvunyi Mukuru asimbuye Murekezi Anastase

    Perezida Kagame yamuhaye umukoro wo gushyira imbaraga mu kwigisha abaturage uburenganzira bwabo n’amategeko abarengera

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Mu-mafoto-Perezida-Kagame-yahaye-umukoro-Nirere-warahiriye-kuba-Umuvunyi-Mukuru

  • Menya uburyo bwiza wakwifashisha ukarinda amaso yawe gutukura agahora ari umweru dede #rwanda #RwOT

    Hari abantu usanga amaso yabo atukuye cyane, nyamara kandi ugasanga hari  abandi bafite ayererana nk'inshyushyu. Hari uburyo bw'umwimerere wakoresha niba amaso yawe atukuye maze nawe ukagira urwererane nk'abandi bose.

    Nka rumwe mu ngingo zikomeye z'uyu mubiri wacu, ni ngombwa cyane ko amaso yitabwaho mu buryo busanzwe hirindwa ko yangirika bikaba byateza ibibazo bikomeye birimo kuba yatukura, ubuhumyi n'ibindi.

    Dore ibyo wakora amaso agahora ari umweru:

    1. Kura imyanda yose mu maso.

    Hari utuntu duto cyane nk'umukungugu, uduce tw'indi myanda mito cyane tujya mu maso tukaba dushobora kwangiza imitsi yo mu maso. Niba wumva utokowe, irinde kubyiringira, kuko ibi biba bishobora kwandiza agace k'ijisho kitwa Cornea. Icyaba cyiza ni ukoza ijisho ryawe ushyira igitonyanga cy'amazi mu jisho ukanuye, mu gihe kimaze kujyamo ugahumbaguza cyane kandi byihuse. Kugira ngo kandi ricye neza cyane, ushobora gukoresha ikiganza ukarifungura mu gihe igitonyanga gitambukamo. Ushobora kandi no gukoresha amazi, ugakaraba bisanzwe mu maso ukoresheje amazi meza, ukabikora amaso afunguye. Ibi bituma amazi anyura mu maso akahoza, ushobora gukoresha n'ibikoresho byabugenewe mukoza amaso.

    2. Ryama amasaha nibura umunani buri joro.

    Kutabona igihe gihagije cyo gusinzira ni kimwe mu bituma amaso atukura cyane. Niba wumva unaniwe, menya ko mu gihe amaso yawe atukuye aba yatewe n'uko utasinziriye bihagije. Abantu bakuru bisaba ko baryama amasaha hagati y'arindwi n'icyenda buri joro, gusa kuri bamwe ari munsi yayo ashobora kuba ahagije kuri bo bitewe n'imiterere y'umubiri.

    3. Gabanya kureba cyane mu bikoresho bigaragaza amashusho nka TV na  mudasobwa.

    N'ubwo waba waryamye igihe kirekire bihagije, ariko ushobora gukomeza kuba ufite amaso atukuye kubera umara igihe kirekire uri kureba TV, cyangwa uri gukoresha mudasobwa. Ibi biterwa nuko iyo abantu bari kureba TV, cyangwa bari gukoresha mudasobwa bahumbya gacye bishoboka. Ubushakashatsi bugaragazako byibura wagakwiye gufata iminota 15 yo kuruhuka buri masaha 2 kandi ugafata akaruhuko k'amasegonda 30 mu minota 15 mu gihe waba uri gukoresha mudasobwa cyangwa uri kureba TV. Mu gihe uri gufata aka karuhuko, gerageza urebe ahantu kure urebeye nko mu idirishya cyangwa n'ifoto iri ahitaruye mu cyumba uri gukoreramo.

    4. Ambara amataratara arinda izuba (sunglasses/Ray Ban)

    Ubushakashatsi bwagaragaje ko kuba uri ku zuba igihe kirekire cyangwa mu muyaga bishobora gutuma amaso atukura. Mu gihe waba wambaye RayBan mu kurinda ko amaso yakira urumuri rukabije, mu gihe uri hanze, byagufasha kurinda amaso kuba yakubitwa n'umuyaga cyangwa yagirwaho na UV light zishobora kuyananiza. Kwambara sunglasses ni ingenzi mu kwirinda ko amaso atukura. Urumuri rwinshi rw'izuba rushobora guteza ibibazo ku mikorere y'ijisho, bikaba byatuma ritukura cyane.

    5. Reka itabi kandi wirinde kuba ahantu hari imyotsi yaryo.

    Kunywa itabi ni kimwe mu biteza ugutukura kw'amaso. Niba unywa itabi, geregeza bishoboka kurireka kandi wirinde ahantu hari imyotsi yaryo(aho bari kurinywera). Uretse kuba byagufasha kurinda amaso yawe gutukura, kuva ku itabi bifitiye umubiri wawe ibyiza byinshi cyane.

    6. Ntugakoreshe bikabije imiti yo guhindura amaso umweru.

    Iyi miti ni ubryo bwihuse bwafasha amaso yawe guhinduka umweru mu gihe gito, gusa kuyikoresha bishobora gutera ikibazo gikomeye kurusha. Iyi miti ikoreshwa iba irimo Vasocontrictors bikaba bimwe mu byegeranya udutsi dutwara amaraso mu maso. Iyo uyikoresheje cyane, umubiri wubaka uburyo bwo kujya urwanya iyo miti, ibi bigatuma amaso aba imituku cyane birenze.

    Mu gihe ugiye kugura iyi miti mu kugufasha guhindura amaso imyeru, ugomba kwirinda ko yaba ifite bimwe muri ibi bikurikira: Ephedrine hydrochloride, Naphazoline hydrochloride, Phenylephrine hydrochloride na Tetrahydrozoline hydrochloride.


    Ubwo nibwo buryo bwiza wakwifashisha ukarinda amaso yawe gutukura agahora ari umweru dede

    Source : https://impanuro.rw/2020/12/02/menya-uburyo-bwiza-wakwifashisha-ukarinda-amaso-yawe-gutukura-agahora-ari-umweru-dede/

  • Makanyaga yashinje Clarisse Karasira kumushyira mu bazamufasha mu bazamufasha mu gitaramo atamubwiye #rwanda #RwOT

    Clarisse Karasira uherutse gutangaza ko azamurika album ye mu mpera za Ukuboza 2020, mu bahanzi yari yashyize ku nteguza y’abazamufasha hari harimo Makanyaga Abdul uri mu bafatwa nk’abari ku ruhembe mu muziki gakondo by’umwihariko abawukoze mu myaka yo hambere.

    Ubuyobozi bwa INDONGOZI MUZIKA, ireberera inyungu za Makanyaga ariko bwateye utwatsi iby’uko umuhanzi wabo azaririmba muri iki gitaramo ndetse bushimangira ko abamushyize ku rutonde batamumenyesheje.

    Itangazo ryashyizwe hanze na INDONGOZI MUZIKA, rivuga ko 'Bisegura ku bakunzi b’umuziki nyarwanda muri rusange by’umwihariko umuziki wa Makanyaga Abdallah kuba atazaboneka mu gitaramo cyo kumurika album y’umuhanzikazi Clarisse Karasira.'

    Rikomeza rigira riti 'Ku mpamvu y’uko Clarisse Karasira yamushyize kuri affiche yamamaza atabyumvikanyeho n’ikipe ireberera inyungu za Makanyaga.'

    Iri tangazo ryashyizweho umukono na Aime Fulgence Barawugirira rikomeza rivuga ko 'Kubw’iyo mpamvu ntazaboneka (Makanyaga) muri icyo gitaramo kubw’ibikorwa ahugiyemo ari kubategurira mu gihe COVID19 izaba icogoye.'

    Mu bikorwa Makanyaga ahugiyemo muri ibi bihe harimo gutegura album ye ndetse n’igitaramo cy’imbaturamugabo cyo kwizihiza imyaka 50 amaze mu muziki.

    Clarisse Karasira utitabye telefone ubwo twatunganyaga iyi nkuru yadusabye kumwandikira ubutumwa bugufi tumubwira icyo tumushakira gusa aho gusubiza ikibazo yadusubije ko aratuvugisha nahuguka ari nabwo tuza kugaragaza icyo abivugaho.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Makanyaga-yashinje-Clarisse-Karasira-kumushyira-mu-bazamufasha-mu-bazamufasha-mu-gitaramo-atamubwiye

  • Abajura bamennye ‘ikiryabarezi’ batwara amafaranga yari arimo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Byabaye ku manywa yo ku wa Kabiri tariki 01 Ukuboza 2020. Umugabo usanzwe ufite ibikorwa byo mu gikoni muri ako gace usanzwe unaharara, avuga ko yahavuye mu ma saa moya za mu gitondo agiye gushaka ibyo acuruza ahasiga umukozi w’umusore bakorana.

    Uwo mukozi ngo yagiye kuvoma amazi asiga abantu bari hirya aho bakiniraga iyo mikino y’amahirwe, agarutse asanga ntabahari, imashini bayimennye bibye n’inyama z’inkoko n’ingurube mu gikoni.

    Icyakora ibisobanuro by’uyu musore ntibyanyuze ababyumvise, kuko bamwe bakeka ko yaba yarafatanyije n’abo avuga baba barahibye, cyangwa akaba ari we wabikoze, dore ko bikimara kuba na we yahise ava aho hantu aracika.

    Kuri telefone avugana n’umukoresha we, uwo mukozi yasobanuye ko yavuye kuvoma, yasanga abo bantu yahasize babibye na we akagira ubwoba agahunga.

    Usibye iki kiryabarezi bigaragara ko cyangiritse, birakekwa ko abagisatuye bakuyemo ibiceri by’ijana bibarirwa mu mafaranga y’u Rwanda ari hagati y’ibihumbi 100 n’ibihumbi 60.

    Naho mu gikoni ho ngo bahatwaye inkoko esheshatu (inkoko imwe bayigurisha amafaranga ari hagati y’ibihumbi bitanu n’ibihumbi bitandatu) n’ibiro 16 by’inyama z’ingurube (ikilo kimwe bakigurisha ibihumbi bitatu)

    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/abajura-bamennye-ikiryabarezi-batwara-amafaranga-yari-arimo

  • Tanzania: Leta irashinjwa gukorera iyicarubozo impunzi z’Abarundi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Muri raporo nshya, umuryango uharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu uvuga ko abapolisi n’abakozi bashinzwe iperereza bo muri Tanzania bakoze ibikorwa byo gushimuta, guhohotera, gukora iyica rubozo no gufunga binyuranyije n’amategeko Abarundi 11, ibikorwa byakozwe mu gihe cy’ibyumweru byinshi bigakorerwa kuri sitasiyo ya polisi i Kibondo, mu Karere ka Kigoma.

    Raporo ivuga ko abayobozi ba Tanzania basubije ku gahato mu Burundi umunani muri izo mpunzi , aho bagezeyo bagafungwa nta cyaha, mu gihe batatu barekuriwe muri Tanzania.

    HRW yavuze ko izindi mpunzi zirindwi harimo n’abasabaga ubuhungiro batawe muri yombi ku gahato abandi baburiwe irengero kuva muri Mutarama uyu mwaka wa 2020.

    Abagenzuzi ba HRW bagize bati “Guverinoma ya Tanzania igomba gukora byihutirwa kandi itabogamye ku birego bivugwa ko Abarundi bashimuswe, bakorerwa iyicarubozo, kandi bashyikirizwa abayobozi b’Abarundi mu buryo butemewe n’amategeko, bityo buri muyobozi wakoze ibi barifuzako yabiryozwa”.

    Abarenga ibihumbi by’Abarundi 150,000 baba mu nkambi za Tanzania, benshi muri bo bahunze urugomo n’imyivumbagatanyo yo mu Burundi nyuma y’icyemezo cy’uwari Perezida Pierre Nkurunziza witabye Imana, yafashe cyo kwiyamamariza manda ya gatatu itaravuzweho rumwe muri 2015.

    HRW ivuga ko nta gisubizo cyatanzwe n’abayobozi ba Tanzania nyuma yo kohereza amabaruwa asaba ibisubizo ku iperereza kuri ibi birego byo gukorera ihohoterwa ku mpunzi z’Abarundi.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/tanzania-leta-irashinjwa-gukorera-iyicarubozo-impunzi-z-abarundi

  • Rugby Africa Provides Massive Kick Start To Unions For 2021 Season #rwanda #RwOT

    0Shares
    0

    Rugby Africa is elated to announce it will be granting €276,490 for the successful and safe preparations for the restart of its 2021 rugby season, after a very challenging 2020.

    The Fund, will see 11 of the 39 Unions; Namibia, Kenya, Uganda, Tunisia, Zimbabwe, Algeria, Zambia, Madagascar, Côte d'ivoire, Senegal, Ghana eligible for the funds.

    A very targeted approach has been taken to ensure funds are applied where they will have the greatest, immediate impact and highlights the attractiveness of Rugby Africa competitions

    Khaled Babbou President of Rugby Africa, 'This is an exciting day for rugby on the Continent. It clearly illustrates Rugby Africa's support for its Unions.  We have been through extraordinary challenges this year and it is essential that we do everything possible to keep this much — loved sport alive and striving in Africa.'

    Selection Process

    RA EXCO used the following criteria in awarding the funds:

    • 40% of the fund scored on Development —The strength and development level of domestic competitions and the existing support workforce necessary to develop clubs and leagues in a country. A Union Development Questionnaire (using a scoring tool developed by World Rugby) was used in consultation with each Union.
    • 60% of the fund scored on Performance — The participation and results of Rugby Africa Unions during the 2018 or 2019 season i.e. Rugby Cup (Men and Women), Sevens (Men and Women) and U20 Barthès Trophy

    Depending on their scores, Unions are eligible to receive between €43,736 and € 5,027 as part of the Fund.

    Rugby Africa staff will work closely with the Unions to draft a program to be presented to Senior Management and EXCO for approval before release of the funds which is expected early in 2021.

    'We are very comfortable with the robust judging criteria used to ensure the fairness of the process and how much each Union will receive,' said Steph Nel: Rugby Service Manager for Africa, World Rugby.

    Use of funds

    The 11 recipient unions will carefully consider their areas that need the most urgent development or improvement.

    This could be for example the restart of the domestic leagues, training camps for the national teams to properly prepare ahead of the International/Rugby teams.

    Some of the unions may require to bolster the staffing of the national teams, and with the Olympic games in the near future, use the funding to pay for  participation in the  preparation tournaments.

    Andrew Owor, Vice President of Rugby Africa: 'We have all lived in unprecedented times this year due to the pandemic. One could never have imagined that globally, all sporting events would be shut down for a number of months. Without the much- needed cash injection, it would have been impossible to see the restart of our competitions, for them to be competitive and to put the players in the best possible position to play entertaining rugby that fans have so sorely missed.'

    This Fund is different to the Emergency Solidarity fund that saw Rugby Union paying € 117,000 to 31 Unions for immediate food and medical relief.

    It assisted the most vulnerable communities with food parcels and / or to supply clubs with masks, sanitisers and medical supplies.

    0Shares
    0

    The post Rugby Africa Provides Massive Kick Start To Unions For 2021 Season appeared first on Taarifa Rwanda.

    Source : https://taarifa.rw/rugby-africa-provides-massive-kick-start-to-unions-for-2021-season/