Category: Uncategorized

  • Abanyeshuri biga siyansi bongewe mu bari gukora ibizamini ngiro bisoza amashuri yisumbuye – #rwanda #RwOT

    Ibyo bizamini ngiro byatangijwe ku mugaragaro n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi, Irere Claudette kuri uyu wa 19 Gicurasi 2025.

    Mu gihugu hose biri gukorerwa kuri site 856. Biri gukorwa n'abiga ubuforomo, uburezi, ibaruramari, imyuga n'ubumeyingiro, n'abiga siyansi biyongeyeho uyu mwaka.

    Ku rwego rw'Igihugu byatangirijwe mu ishuri ryusumbuye rya ESSA Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro.

    Minisitiri Irere yavuze ko muri uyu mwaka abanyeshuri bazakora ibizamini ngiro bagize 66.250% y'abazakora ibizamini bya Leta bose.

    Ati 'Uyu mwaka mu buryo bw'umwihariko abakora ibizamini ngiro biyongeyemo n'abiga amasomo ya siyansi nk'Imibare Ubugenge, Ibinyabuzima n'Ubutabire na bo bagomba gukora ibizamini ngiro. […]. Ibizamini ngiro ni ikimenyetso kigaragariza umunyeshuri ko ashoboye gukora ibyo yize. Ushobora kwiga mu nyandiko ariko se ushoboye kubikora?'

    Irere yasobanuye ko abiga amasomo ya siyansi bari basanzwe babakoresha ibizamini ngiro muri laboratwari gusa ariko baza gusanga ari ngombwa ko bakora mu buryo ngiro nk'abandi kugira ngo barusheho gusoza amasomo bazi gushyira mu bikorwa ibyo bize.

    Yavuze ko ibizamini ngiro kuva byatangira gukorwa byagabanyije umubare w'abantu batakandagiye mu ishuri na rimwe ugera ku 9% by'Abanyarwanda ndetse bigabanya n'ubushomeri.

    Ati 'Cyane cyane abiga mu mashuri ya tekiniki ni bo dusanga hanze bafite ibintu bikorera. Ibyegeranyo bimwe bitwereka ko banatangira gukora bakiri ku ishuri kuko bajya kurangiza kwiga ibyo bakora babizi, abantu babafitiye icyizere.'

    Abazakora ibizamini bya Leta bisoza ikiciro cya kabiri cy'amashuri yisumbuye uyu mwaka barenga ibihumbi 101.

    Muri abo, abagera ku 66.958 bari gukora ibizamini ngiro bangana na 66.25% by'abazakora ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye bose.

    Abiga ubuforomo bari gukora ibyo ibizamini ngiro ni 459, mu masomo y'imyuga n'ubumenyi ngiro ni 36.267, mu burezi ni 3.829, mu ibaruramari ni 3.892 naho abo mu masomo ya siyansi ni 22.530.

    Ni mu gihe abanyeshuri bazakora ibizamini bisoza ibyiciro bitandukanye by'amashuri bose hamwe bamaze kwiyandikisha ari ibihumbi 471.

    Minisiteri Irere Claudette yavuze ko abiga amasomo ya siyansi na bo biyongeye mu bakora ibizamini ngiro kugira ngo barusheho kumenya gukora ibyo biga

    Abiga amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro bari mu bakora ibizamini ngiro bigaragaza ko bacengewe n’ibyo biga

    Abanyeshuri ba ESSA Nyarugunga bagaragaje ko biteguye gutsinda ibizamini ngiro bateganyirijwe

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Mutsinzi Antoine yari yitabiriye itangizwa ry’ibizamini ngiro mu mashuri yisumbuye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyeshuri-biga-siyansi-bongewe-mu-bari-gukora-ibizamini-ngiro-bisoza-amashuri

  • Icyiciro cya gatandatu cy'ibikoresho bya SAMIDRC cyacyuwe kinyujije mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    SAMIDRC yatangiye gucyura ibikoresho byayo tariki ya 29 Mata 2025, hashingiwe ku cyemezo cyafashwe n'abakuru b'ibihugu by'umuryango wa Afurika y'amajyepfo (SADC) tariki ya 13 Werurwe 2025, cyo guhagarika ubutumwa bwayo.

    Mu byiciro bitanu biheruka, yibanze ku gucyura ibikoresho bakabinyuza mu Rwanda, bikomereza muri Tanzania.

    Mu masaha ashyira saa 18h30' yo kuri uyu wa 19 Gicurasi 2025, imodoka nibwo zahagurutse ahazwi nko mu Rugerero mu Karere ka Rubavu zikomeza zerekeza Musanze-Kigali.

    Abasirikare bagize SAMIDRC abenshi muri bo baracyari mu bigo byabo i Goma no mu nkengero za Sake, kuko bafashe umwanzuro wo kureka ibikoresho bikabanza kugenda.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/icyiciro-cya-gatandatu-cy-ibikoresho-bya-samidrc-byacyuwe-binyujije-mu-rwanda

  • Ibindi bigo bigiye kwemererwa kubika inyandiko z'agaciro zabikwaga na BNR yonyine – #rwanda #RwOT

    Ishingiro y'uyu mushinga w'Itegeko ryatowe kuri uyu wa 19 Gicurasi 2025, ariko ukazakomeza gusuzumirwa muri Komisiyo harebwa ingingo ku yindi mu zirenga 70 ziwugize.

    Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Yussuf Murangwa, yasobanuye ko iri tegeko rigamije koroshya ibikorwa byo gucunga, kubika, no kugenzura inyandiko z'agaciro.

    Ni inshingano zari zifitwe gusa na Banki Nkuru y'Igihugu, BNR, ariko nyuma yo kwemeza iryo tegeko n'abandi bashobora kwemererwa gutanga serivisi zo kubika no gucunga inyandiko z'agaciro mu gihe Ikigo kigenzura Isoko ry'Imari n'Imigabane mu Rwanda, Capital Market, kizasigarana inshingano zo kubigenzura.

    Ati 'Impamvu ya mbere ni ukoroshya imikorere y'ibikorwa byo gucunga inyandiko z'agaciro, itegeko risanzwe ryemerera Banki Nkuru y'u Rwanda kuba ari yo yonyine ikora ibikorwa byo kubika no gucunga inyandiko z'agaciro mu Rwanda.'

    Yakomeje ati 'Ukurikije iterambere ryitezwe ry'isoko ry'imari n'imigabane ry'u Rwanda cyane cyane muri gahunda yo kugira Kigali igicumbi cy'imari, byagaragaye ko n'abandi bakwiye kwemererwa gukora ibikorwa byo gutanga serivisi zo kubika no gucunga inyandiko z'agaciro bikanatanga ishusho nziza ku rwego mpuzamahanga ko u Rwanda rufunguriye amarembo buri wese ubushoboye mu gutanga izo serivisi.'

    Yavuze kandi ko iryo tegeko rigamije kunoza imiyoborere y'ububiko bw'impapuro z'agaciro no gukemura ikibazo cy'uko BNR yakoraga nk'urwego rucunga, ikanagenzura imikorere y'urwego rw'ububiko bw'inyandiko z'agaciro.

    Ati 'Uyu mushinga uzaha Urwego rushinzwe Kugenzura Isoko ry'Imari n'Imigabane CMA ishingano zo kugenzura imikorere y'ububiko bw'inyandiko z'agaciro nk'uko biteganywa n'amategeko y'umuryango mpuzamahanga uhuza inzego zigenzura isoko ry'imari n'imigabane.'

    Yagaragaje kandi ko bigamije guha urubuga abafatanyabikorwa bose mu iterambere no gushyiraho uburyo bw'amategeko rurengera abari mu masezerano mu gihe hari uruhande rwahombye.

    Ikindi cyavuguruwe ni uko ingwate irebana n'inyandiko z'agaciro izajya icunga n'ikigo cyangwa urwego ruzaba rufite inshingano zo kubika izo nyandiko z'agaciro aho kuba Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere RDB.

    Murangwa yerekanye ko iyo hafunguwe amarembo bifasha cyane mu kwiyongera kw'abacuruza imari bikazamura urwo rwego kandi ko amategeko mpuzamahanga yamaze gushyirwaho, bikaba bidakwiye guteza impungenge.

    Depite Nyirabazahiyire yashimye uwo mushinga w'iryo tegeko, yemeza ko ugamije kureshya abashoramari baturutse hirya no hino mu rwego rw'imari n'imigabane mu Rwanda.

    Ati 'Nshyigikiye ishingiro ry'uyu mushinga cyane ko biri mu rwego rwo kureshya abantu bo hirya no hino ku Isi kugira ngo bitabire isoko ry'imari n'imigabane ry'u Rwanda.'

    Depite Uwababyeyi Jeannette, yabajije impamvu nka Banki Nkuru yambuwe inshingano z'ubugenzuzi n'ingaruka bishobora guteza, ariko Minisitiri Murangwa ashimangira ko nta mpungenge bizateza.

    Ibindi bigo bigiye kwemererwa kubika inyandiko z'agaciro zabikwaga na BNR yonyine


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibindi-bigo-bigiye-kwemererwa-kubika-inyandiko-z-agaciro-zabikwaga-na-bnr

  • ADECOR yasabye kunoza imikoranire y'abakiliya n'amabanki mu itangwa ry'inguzanyo – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho kuri uyu wa 19 Gicurasi 2025, ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko umutwe wa Sena, mu biganiro bigamije kungurana ibitekerezo ku ngamba zo gukumira kutishyura neza inguzanyo zitangwa n'ibigo by'imari.

    Ndizeye yagaragaje ko bimwe mu bibazo bituma abakiliya batishyura neza inguzanyo bishingiye ku nyungu ziri hejuru mu bigo bimwe by'amabanki nka SACCO, imikoranire idahwitse hagati y'ibigo by'imari n'ababigana ndetse no kuba benshi basinya amasezerano y'inguzanyo batabanje kuyigaho neza.

    Yagaragaje ko mu bikwiye gukorwa harimo kugabanya igihe ntarengwa umuntu usaba inguzanyo ayemererwa kuko hari aho usanga bitwara amezi atatu, kandi bishobora kugira ingaruka ku kudindiza ibikorwa by'uyisaba, asaba ko byagezwa nibura ku kwezi kumwe.

    Yakomeje ashimangira ko banki zikwiye kunoza imikoranire n'abakiliya bazo zigakurikirana uko inguzanyo bahabwa zikoreshwa.

    Ati 'Ndasaba ko amabanki akorana neza n'abakiliya kuko imikoranire ntabwo ihwitse. Twasanze iyo umuntu amaze gufata inguzanyo, banki zitaba zikimukurikiranye. Kuvuga ko abakiliya bakoresha amafaranga mu bindi bikorwa bitari biteganyijwe si byo kuko abatugana benshi bavuga ko n'impamvu ishobora kuboneka ari uko aba abona atazashobora kwishyura akaba yayajyana mu gikorwa cyunguka ngo azabashe kwishyura neza.”

    Yakomeje ati 'Niba mumuhaye inguzanyo ni mumufashe mu mukurikirane, kuko igihombo iyo kimugezeho namwe kibageraho.'

    Umuyobozi mu Ihuriro ry'Amabanki mu Rwanda, Nkongori Pacifique, yavuze ko urwego rw'Amabanki rufite inshingano zo gukurikirana imikoreshereze y'inguzanyo zitangwa.

    Ati 'Inguzayo iyo imaze gutangwa habaho indi komite ishinzwe kureba icyo yakoreshejwe, akazi kayo ni ukuvuga ngo amafaranga twatanze yakoreshejwe ibyo yasabiwe. Nyuma y'igihe runaka umuntu ajyayo kureba ko yakoreshejwe neza kandi ni ibintu bigomba gutangirwa raporo.'

    Yakomeje ati 'Ntabwo banki ziberaho gusa gutanga amafaranga cyangwa kunguka gusa ahubwo turi n'abafatanyabikorwa. Tugomba kuvuga ngo uyu muntu nubwo yahawe amafaranga akaba ari mu bucuruzi hari ubundi bumenyi dushobora kumwungura kugira ngo atayoba.'

    Nkongori yavuze ko hari ubwo usanga abakiliya basabye inguzanyo bahita bajya gukoresha amafaranga basabye mu bindi kandi akenshi bagirwaho ingaruka no kutishyura uko bikwiye.

    Senateri Mugisha Alexis yabajije niba nta buryo bwateganyijwe umukiliya ashobora kumenyeshamo banki ko ahinduye umushinga bitewe n'uko uwo yari yasabiye ingwate bigaragaye ko uzamuhombya.

    Uwera Pelagie yavuze ko banki ikwiye gukurikirana koko ko uwahawe inguzanyo ayikoresha neza mu rwego rwo kunoza imikoranire y'impande zombi.

    ADECOR yasabye kunoza imikoranire y'abakiliya n'amabanki mu itangwa ry'inguzanyo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/adecor-yasabye-kunoza-imikoranire-y-abakiliya-n-amabanki-mu-itangwa-ry

  • I Bugesera hatashywe ikibuga cya Basketball cyubatswe ku bufatanye bwa NBA Africa na Opportunity International #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa mbere tariki ya 19 Gicurasi 2025, mu karere ka Bugesera hatashywe ikibuga cy'umukino wa Basketball cyubatswe ku bufatanye bwa NBA Africa ndetse na Opportunity International.

    Ni igikorwa cyitabiriwe n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe, Umuyobozi wa NBA Africa, Clare Akamanzi na Perezida wa BAL, Amadou Gallo Fall.

    Iki kibuga cyatashywe giherereye mu ishuri ribanza rya Highland School ryo mu mujyi wa Nyamata.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe, yavuze ko iki kibuga kizafasha abatuye muri aka karere kuzamura impano ya Basketball.

    Ati ' Icya mbere ni ikibuga. Nk'uko mubizi NBA Africa iri muri gahunda yo kwigisha abatoza babo (abana) ndetse n'abasifuzi. Rero ku bufatanye na FERWABA ni bamwe mu bo duhanze amaso kugira ngo bazavemo ibihangage twifuza.'

    Bamwe bakunze kugaragaza ko ibibuga byubakwa ariko abo byagenewe batabigeraho ngo babyisanzureho ku rwego bazavamo abakinnyi b'ejo hazaza.

    Mu kuvuga kuri icyo kibazo, Rwego yagize ati 'Iki kibuga kizahuza amashuri 11, bivuze ko kizagera ku bana ibihumbi 5000 bo mu nkengero zacyo.'

    Umuyobozi wa NBA Africa, Clare Akamanzi yavuze ko iki kibuga kiri muri gahunda bafite yo kuzubaka ibigera ku 1000 muri Afurika, mu myaka 10 iri imbere.

    Ati 'Iki kibuga kiri muri gahunda twihaye yo kuzubaka ibigera ku 1000 muri Afurika mu gihe cy'imyaka 10 iri imbere. Tuzakomeza kubyegereza abaturage kugira ngo Basketball isakare hose kandi irusheho kumenyekana.'

    Umuyobozi wa Highland School, Munyaburanga Eduard, yijeje ko iki kibuga bazakibyaza umusaruro ku buryo bazagera kubyo bitezweho.

    The post I Bugesera hatashywe ikibuga cya Basketball cyubatswe ku bufatanye bwa NBA Africa na Opportunity International appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/i-bugesera-hatashywe-ikibuga-cya-basketball-cyubatswe-ku-bufatanye-bwa-nba-africa-na-opportunity-international/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=i-bugesera-hatashywe-ikibuga-cya-basketball-cyubatswe-ku-bufatanye-bwa-nba-africa-na-opportunity-international

  • Imirwano iremereye yasubukuwe mu Rugezi hagati ya FARDC na Twirwaneho ifatanyije na M23 #rwanda #RwOT

    Mu gace ka Rugezi, giherereye mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa komine ya Minembwe, habyukiye imirwano ikomeye kuri uyu wa kabiri tariki ya 20 Gicurasi 2025. Iyo mirwano ihanganishije ihuriro ry'ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n'imitwe yitwaje intwaro ya Twirwaneho ifatanyije n'uwa M23.

    Imirwano yatangiye mu masaha ya saa kumi n'ebyiri za mu gitondo, ikaba irimo kubera mu duce twa Sabune, Nyakirango na Didas mu Rugezi.

    Umwe mu batangabuhamya yavuze ati: 'Hano mu Rugezi umwanzi yateye kandi. Ari gushyiramo akabaraga ngo ahafate.' Yongeraho ko 'Ku mugoroba yari yagarutse nabwo, yari yashatse gushyiramo akabaraga afata n'aka gace ko kwa Sabune.'

    Ubuhamya bwe bugaragaza ko intambara irimo gukomeza gukara ku mpande zombi, nubwo FARDC n'abo bafatanyije batangiye gusubira inyuma.

    Ati: 'FARDC n'abambari bayo nubwo intambara ikirimo ariko batangiye kurwana basubira inyuma.'

    Iyi mirwano yasubukuwe nyuma y'uko ku munsi wabanje kuwa mbere habaye indi mirwano ikomeye, cyane cyane ku musozi wa Nyakirango no mu duce duhana imbibi na Gasiro na Rugezi.

    Muri iyo mirwano, Twirwaneho ifatanyije na M23 bashoboye gusunika ingabo za Leta harimo FARDC, iz'u Burundi, imitwe ya Wazalendo na FDLR, bakabirukana muri ako gace.

    Ku mugoroba w'uwo munsi, ihuriro ry'ingabo za Leta ryagerageje kugaruka n'imbaraga, rifata kwa Sabune, ariko ntibyatinze kuko bivugwa ko Twirwaneho na M23 bakiriye abasirikare benshi baturutse mu Minembwe, bazanye n'ibikoresho bikomeye bya gisirikare.

    Iyi mirwano ibaye mu gihe hari amakuru avuga ko Leta ya Congo yaba ifite umugambi wo kongera kwigarurira igice cya Minembwe, n'ibibuga by'indege byaho birimo icyo ku Kiziba (Minembwe Airport) n'icya Mikenke.

    Hari kandi amakuru ko muri Rugezi hagejejwe ingabo za Leta zivuga Ikinyarwanda, n'itsinda ry'abasirikare b'abamudahusha (snipers) baturutse i Kalemie, muri Tanganyika. Abandi bagaragara ku nkengero za Point Zero, aho bivugwa ko bategura ibitero ku gice cy'ikirere cya Minembwe.

    Nubwo bimeze bityo, ingabo za Leta ziri gukomeza gusunikwa, kuko mu gihe gito gishize zambuwe uduce zari zimaze gufata, kandi zimwe mu ngabo zazo zikaba zatangiye guhungira mu duce twa Gasiro na Matanganika.

    Imirwano iremereye yasubukuwe mu Rugezi hagati ya FARDC na Twirwaneho ifatanyije na M23

    Source : https://kasukumedia.com/imirwano-iremereye-yasubukuwe-mu-rugezi-hagati-ya-fardc-na-twirwaneho-ifatanyije-na-m23/

  • Colonel wa FARDC yatorokanye umushahara w'abasirikare muri Kivu y'Amajyepfo #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bwa gisirikare bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) mu Ntara ya Kivu y'Amajyepfo bwatangaje ko amafaranga yari agenewe kwishyura umushahara w'abasirikare muri iyi ntara yanyerejwe na Colonel Nkulu Kilenge Delphin, umwe mu bayobozi bakuru b'igisirikare.

    Aya makuru yatangajwe ku cyumweru tariki ya 18 Gicurasi 2025, binyuze mu itangazo ryashyizwe ahagaragara rigenewe abanyamakuru.

    FARDC yatangaje ko yandikiye abayobozi bose b'imitwe ya gisirikare ibasaba ko, hagize ubona Colonel Nkulu Kilenge Delphin, yahita amuta muri yombi akamushyikiriza ubushinjacyaha bukuru bwa gisirikare buri hafi.

    Izo nyandiko zivuga ko gutoroka kwa Colonel Kilenge byamenyekanye mbere gato y'uko igikorwa cyo guhemba abasirikare gitangira, mu minsi mike ishize.

    Bivugwa ko nyuma yo gutoroka, yaba yahise yerekeza mu mutwe wa M23, nubwo uyu mutwe utari wemeze aya makuru.

    Ibi bibaye mu gihe imirwano ikomeje gukaza umurego mu bice bimwe bya Kivu y'Amajyepfo, aho ingabo za Congo zifatanyije n'iz'u Burundi, FDLR na Wazalendo zihanganye n'imitwe ya M23 na Twirwaneho.

    Umuvugizi w'ibikorwa bya Sokola mu Majyepfo ya Kivu yemeje ayo makuru, ariko ntiyatangaje ibirambuye. Kugeza ubu, ntiharamenyekana umubare nyakuri w'amafaranga yanyerejwe, ariko bivugwa ko yari agenewe guhemba abasirikare bose ba FARDC bari mu turere twa Uvira, Fizi, Mwenga na Walungu.

    Ibi byabaye nyuma y'icyumweru kimwe umugaba mukuru w'ingabo za Congo agiriye uruzinduko mu mujyi wa Uvira.

    Uruzinduko rwe rwari rugamije gushimira abayobozi ba politiki n'abasirikare uburyo bitwaye imbere y'umutwe wa M23 ubwo bafataga umujyi wa Bukavu, ariko abasirikare ntibemera gushyira intwaro hasi.

    Abasirikare benshi bari i Uvira ni abahavuye bahunga intambara zikomeye zari zabaye i Goma no muri Bukavu. Umugaba mukuru w'ingabo yabijeje kubaha umushahara mwiza n'ibikoresho bihagije bya gisirikare, ngo M23 itazongera kubirukana aho bahungiye. Igitangaje ni uko amafaranga yoherejwe akimara kugera i Kinshasa, yahise anyerezwa!

    Colonel wa FARDC yatorokanye umushahara w'abasirikare muri Kivu y'Amajyepfo

    Source : https://kasukumedia.com/colonel-wa-fardc-yatorokanye-umushahara-wabasirikare-muri-kivu-yamajyepfo/

  • Harimo n'izikorerwa mu Rwanda: Intwaro zigezweho zamurikiwe i Kigali (AMAFOTO) – #rwanda #RwOT

    Uruganda rukora intwaro mu Rwanda rwitwa Rwanda Engineering and Manufacturing Corporation (REMCO), rukorera ibikoresho bya gisirikare Ingabo z'u Rwanda, RDF. Mu zindi ntego rufite harimo no gufasha ibihugu by'inshuti kubona ibikoresho bya gisirikare.

    Ni uruganda ruri mu Karere ka Gasabo mu Cyanya cy'inganda cya Kigali. Rukorerwamo intwaro zikoreshwa n'ingabo zirwanira ku butaka, izikoreshwa n'umutwe w'ingabo zihariye, ibyo guhangana n'iterabwoba, guhagarika imyivumbagatanyo, ibyuma bitorezaho kurasa n'ibindi.

    REMCO ikora ibikoresho bya gisirikare ku bufatanye n'Uruganda rukora Intwaro rwa Israel (IWI), ndetse zemewe gukoreshwa ku rugamba. Magingo aya zikoreshwa n'Ingabo z'u Rwanda n'iza Israel.

    Mu mbunda zikorerwa mu Rwanda harimo masotela (pistolet) n'imbunda nini zirasa muri metero 500. Izi zirimo ARAD5/300BKL n'izindi, harimo n'izikoreshwa na ba mudahusha nka ACE SNIPER, ARAD SNIPER n'izindi zishobora kurasa muri mtero 800.

    Harimo kandi izo mu bwoko bwa 'Machine Gun' nka NEGEV ULMG ndetse hanakorerwa n'indebakure zifashishwa nijoro (night vision sights).

    Byinshi mu bice bigize izi mbunda bikorerwa mu Rwanda uretse nk'amasasu, ububiko bw'amasasu (magazine) na lens bitumizwa hanze y'igihugu.

    Uretse intwaro zikorerwa mu Rwanda zamuritswe harimo izigezweho zikorerwa mu Misiri, Turikiya n'ahandi.

    Uruganda rukorera intwaro Ingabo z’u Rwanda rukora na masotela

    REMCO ikora imbunda zikoreshwa na ba mudahusha

    ACE-N-22 ni imwe mu mbunda zikorerwa mu Rwanda

    Mu byamuritswe harimo n’imyambaro r’urugamba

    Uganda yaserukanye imyambaro y’urugamba

    Amasasu yamuritswe n’igisirikare cya Uganda

    Imodoka za gisirikare zamuritswe n’uruganda rwo muri Turikiya

    Imodoka y’intambara yitwa Cobra yakorewe muri Turikiya

    Hamuritswe inkoranabuhanga rigezweho mu gukora intwaro nini

    Amafoto: Kasiro Claude


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/harimo-n-izikorerwa-mu-rwanda-intwaro-zigezweho-zamurikiwe-i-kigali-amafoto

  • Twirwaneho na M23 bakubise inshuro ingabo za Leta zifatanyije na FDLR na Wazalendo mu Rugezi #rwanda #RwOT

    Nyuma y'aho ihuriro rigizwe n'ingabo za Leta ya Congo (FARDC), iz'u Burundi, n'imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR na Wazalendo, rigabye ibitero ku mitwe ya Twirwaneho na M23 mu bice bitandukanye by'akarere ka Rugezi, iyi mitwe yombi yabatsinze bikomeye, ibasubiza inyuma.

    Ibitero byagabwe mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 19 Gicurasi 2025, byibasiye udusozi two muri Rugezi, tumaze iminsi mike tugenzurwa na Twirwaneho hamwe na M23.

    Aka gace ka Rugezi, gaherereye mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba bwa komine ya Minembwe, mu Ntara ya Kivu y'Amajyepfo. Muri Werurwe 2025, iyi mitwe yari yaragakuye mu maboko y'ingabo za Leta n'abafatanyabikorwa bazo.

    Icyo gihe, Twirwaneho na M23 byari byirukanye ingabo za FARDC, iz'u Burundi, hamwe n'indi mitwe irwana ku ruhande rwa Leta, irimo FDLR na Wazalendo.

    Amakuru yizewe agera kuri Kasuku Media avuga ko ubwo izi ngabo zari zagabye ibitero kuri uyu wa mbere, zahuriranye n'akaga gakomeye kuko zahise zicirwa ku rugamba, zigasubira inyuma zivuga induru.

    Abenshi mu bagabye ibyo bitero bahasize ubuzima, abandi barakomereka, nk'uko byemezwa n'ayo makuru.

    Kuri ubu, ibice byose byarashweho bigaruwe mu maboko ya Twirwaneho na M23, kandi biracyagenzurwa na bo nk'uko byari bimeze mbere y'ibitero.

    Ibi bitero byagabwe mu gihe hari hashize iminsi hibazwa ku migambi ya Leta ya Kinshasa, bivugwa ko iri gutegura ibitero ku bice by'Abanyamulenge mu Minembwe no mu nkengero zaho nka Rugezi na Mikenke.

    Amakuru yizewe yagaragaje ko Leta igamije kwisubiza uduce twafashwe na Twirwaneho na M23, ndetse hakaba hari impungenge z'uko hashobora gutera intambara ku kibuga cy'indege cya Minembwe n'icya Mikenke, cyane ko Leta ishaka kwirinda ko iyi mitwe y'itwaje intwaro yazabyifashisha mu gihe kiri imbere.

    Twirwaneho na M23 bakubise inshuro ingabo za Leta zifatanyije na FDLR na Wazalendo mu Rugezi

    Source : https://kasukumedia.com/twirwaneho-na-m23-bakubise-inshuro-ingabo-za-leta-zifatanyije-na-fdlr-na-wazalendo-mu-rugezi/

  • Lt Gen Masunzu yimanukiye ku rugamba i Walikale, ingabo ze zihatsindirwa bikomeye na M23 #rwanda #RwOT

    Lieutenant General Pacifique Masunzu yimanukiye ubwe wenyine ayobora imirwano ingabo ze zari zihanganyemo n'iz'umutwe wa M23 muri teritware ya Walikale mu ntara ya Kivu y'Amajyaruguru. Nubwo yari yaje gufasha ingabo ze, birangiye zitsinzwe zikava mu bice zimwe zari zifitemo ibirindiro, nk'uko amakuru aturuka muri kariya gace abivuga.

    Iyo mirwano yabaye ku cyumweru tariki ya 18 Gicurasi 2025, ikaba yarabereye mu gace ka Buleusa no mu nkengero zako.

    Amakuru yizewe agera kuri MCN yemeza ko imirwano yari ihuje abarwanyi ba M23 n'ingabo za Leta ya Congo (FARDC), zifatanyije n'inyeshyamba za FDLR, ingabo z'u Burundi ndetse na Wazalendo.

    Izi ngabo zari zikomandwa na Lt Gen Masunzu ubwe wari uvuye i Kisangani, ariko zatsinzwe bikomeye zinamburwa ibice nka Buleusa n'ahazengurutse ako gace.

    Urugendo ruvuye i Kisangani kugera Walikale ruri hagati y'ibirometero byinshi, ariko Masunzu yafashe icyemezo cyo kumanuka ku rugamba kugira ngo ahe ingabo ze imbaraga no kuzereka ko abayoboye ari kumwe na zo. Nubwo yari afite intego nziza, umutwe wa M23 wamweretse ubukana bwinshi, watsinda izo ngabo akanazisubiza inyuma.

    Lt Gen Masunzu ni umwe mu bayobozi bakuru b'ingabo za FARDC, akaba ayoboye zone ya gatatu y'izo ngabo, kuva mu mpera za 2024.

    Mbere yaho, yari ayoboye zone ya kabiri ifite icyicaro i Lubumbashi. Zone ya gatatu ayoboye ubu ifite icyicaro i Kisangani, aho yavuye yerekeza Walikale.

    Si ubwa mbere Lt Gen Masunzu ajya ku rugamba ingabo ze zitsindwa. No mu kwezi kwa Gashyantare 2025, yari yagiye i Bukavu ariko na bwo ingabo ayoboye zatsinzwe na M23, uyu mutwe unafata umujyi wa Bukavu, bituma Masunzu yisubirira i Kisangani ndetse bivugwa ko bamwe mu basirikare be bahungiye i Uvira mu Ntara ya Kivu y'Amajyepfo.

    Iyi mirwano yongeye gukara i Walikale ndetse no mu bindi bice bya Kivu y'Amajyepfo, mu gihe hari agahenge impande zombi zari zemeranyijeho mu biganiro byabereye i Doha, muri Qatar.

    Muri iki gihe, ibiganiro bigamije amahoro birakomeje i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bihurijemo intumwa za Leta ya Congo Kinshasa n'u Rwanda. Intego ni ugushakira amahoro arambye uburasirazuba bwa Congo no kugabanya ubushyamirane hagati y'ibi bihugu.

    Mu gihe ibiganiro bigikomeje, umutwe wa M23 ukomeje kugaba ibitero ugana kuri centre y'ubucuruzi ya Walikale, aho wari warigeze kuyifata mbere ukayisohokamo bitewe n'ibiganiro wari wemeranyijeho na Leta ya Kinshasa.

    Lt Gen Masunzu yimanukiye ku rugamba i Walikale, ingabo ze zihatsindirwa bikomeye na M23

    Source : https://kasukumedia.com/lt-gen-masunzu-yimanukiye-ku-rugamba-i-walikale-ingabo-ze-zihatsindirwa-bikomeye-na-m23/