Category: Uncategorized

  • Abakozi ba APENA TSS y'i Kirehe batawe muri yombi bakekwaho kwaka indonke abanyeshuri – #rwanda #RwOT

    Aba batawe muri yombi tariki 23-25 Gicurasi 2025 barimo umukozi ushinzwe imyitwarire y'abanyeshuri b'abahungu (animateur) witwa Habimana Jean Claude n'umuyobozi ushinzwe imyitwarire witwa Ndayambaje Alphonse.

    Umuvugizi w'Urwego rw'Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yemeje ko aba bakurikiranyweho icyaha cyo gusaba no kwakira indonke.

    Ati 'Mu bihe bitandukanye guhera muri Nzeri 2024 kugeza muri Gicurasi 2025 bagiye baka bakanakira indonke y'amafaranga iturutse mu banyeshuri kugira ngo babakurireho ibihano babaga barabahaye.'

    Abakurikiranywe bivugwa ko bahawe n'abanyeshuri arenga ibihumbi 600 Frw, ibyaha bivugwa ko byabereye mu Karere ka Kirehe, Umurenge wa Nasho, Akagari ka Rubirizi mu Mudugudu wa Mulindi, aho iryo shuri riherereye.

    Abafashwe kugeza ubu bafungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Nasho mu gihe dosiye iri gutunganywa kugira ngo yohererezwe mu Bushinjacyaha.

    Gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke ni icyaha giteganywa n'ingingo ya kane y'itegeko nimero 54/2018 ryo ku wa 13 Kanama 2018 ryerekeye kurwanya ruswa.

    Uhamijwe n'Urukiko iki cyaha, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itanu ariko kitarenze irindwi n'ihazabu yikubye inshuro ziri hagatu y'eshatu n'eshanu z'agaciro k'indonke yatse cyangwa yakiriye.

    Mu butumwa Dr. Murangira yageneye Abanyarwanda, yavuze ko RIB yibutsa abantu bose ko itazihanganira uwi ariwe wese ukora icyaha nkiki cyo gusaba no kwakira indonke yitwaje akazi akora inibutsa abantu ko ari icyaha gihanwa n'amategeko.

    Abakozi b'ikigo cy'amashuri cy'i Kirehe batawe muri yombi bakurikiranyweho kwaka indonke Abanyeshuri


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakozi-b-ikigo-cy-amashuri-cy-i-kirehe-batawe-muri-yombi-bakurikiranyweho

  • Abanyeshuri 400 ba INES-Ruhengeri bashishikarijwe kuyoboka isoko ry'imari n'imigabane – #rwanda #RwOT

    Ibi ni bimwe mu byagarutsweho, ku wa 23 Gicurasi 2025, muri INES-Ruhengeri binyuze muri gahunda y'ihuriro ry'urubyiruko ryiswe 'Capital Market Youth Forum', gahunda igamije gukangurira urubyiruko rw'u Rwanda umuco wo kwizigamira no gushora imari ku isoko ry'imari n'imigabane.

    Iki gikorwa cyitabiriwe n'intumwa z'ibigo bikorera ku Isoko ry'Imari n'Imigabane ry'u Rwanda.

    Iki gikorwa cyateguwe ku bufatanye bw'Urwego rugenzura Isoko ry'Imari n'Imigabane mu Rwanda (CMA), Ikigo cy'Imari n'Imigabane cy'u Rwanda (RSE), ndetse n'Ikigega cy'Ishoramari mu Rwanda (RNIT).

    Iri huriro ryari rigamije gukangurira urubyiruko kugira uruhare mu isoko ry'imari n'imigabane, nk'inzira y'ukwigira mu by'ubukungu.

    Umujyanama wihariye muri CMA, Dr. James Ndahiro, washingiye ubutumwa bwe ku nyigisho zo muri Bibiliya (Intangiriro 41:34, Imigani 6:6 n'Imigani 13:22), yagaragaje ko kwizigamira atari ngombwa gusa mu buzima busanzwe ahubwo ari n'ubwenge bujyanye n'indangagaciro z'ubukirisitu no kureba kure.

    Umuyobozi ushinzwe Igenzura n'Imicungire muri RSE, David Mitali, yahamagariye abanyeshuri kugira ibikorwa bifatika, abashishikariza kugura imigabane.

    Ati 'Niba ushaka gukira, fata urugendo rw'abakire, ugure imigabane kugira ngo uzatumirwe mu nama ngarukamwaka z'ibigo bikomeye.'

    Umuyobozi ushinzwe Ishoramari n'Iterambere ry'Ubucuruzi muri RNIT, Jean Paul Ndisanze, yasangije abanyeshuri urugero rwa Ronald Read, Umunyamerika wakoraga akazi koroheje ariko akagera ku bukire bukomeye biturutse ku kwizigamira guhoraho no gushora imari neza, agaragaza ko bishoboka kugera ku iterambere ry'imari utitaye ku kazi ukora cyangwa aho ukomoka.

    Umuyobozi w'Ishami ry'Ubukungu, Ubumenyi mbonezamubano n'Icungamutungo muri INES-Ruhengeri, Dr. Mpakaniye Jean Paul, yavuze ko iri huriro ari ingenzi mu gutoza ishoramari mu Banyarwanda, yavuze ko INES-Ruhengeri biteguye gukomeza gushishikariza urubyiruko kugana iri soko ry'imari n'imigabane ry'u Rwanda.

    Iri huriro ryasigiye urubyiruko ubutumwa bukomeye ko iterambere ry'imari ridashoboka ako kanya, ahubwo ko ritangirira mu gufata ibyemezo bifite amakuru, kugira imyitwarire myiza mu kwizigamira ndetse no gutangira hakiri kare.

    Abanyeshuri bahawe impanuro nyinshi ziganisha ku kamaro ko kwizigamira

    Umujyanama wihariye mu by'ingamba muri CMA, Dr. James Ndahiro, yasobanuriye abanyeshuri amahirwe ari ku Isoko ry’Imari n’imigabane

    Umuyobozi w'Ishami ry'Ubukungu, Ubumenyi mbonezamubano n'Icungamutungo muri INES-Ruhengeri, Dr. Mpakaniye Jean Paul, yavuze ko iri huriro ari ingenzi mu gutoza ishoramari mu Banyarwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyeshuri-400-ba-ines-ruhengeri-bashishikarijwe-kuyoboka-isoko-ry-imari-n

  • U Rwanda rwemeje amasezerano ajyanye no gutwara abantu n'ibintu mu kirere n'ibihugu 12 – #rwanda #RwOT

    Ni ibyemerejwe n'Inama y'Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Mbere, tariki 26 Gicurasi 2025, muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida Paul Kagame.

    Mu bindi byemejwe n'Inama y'Abaminisitiri harimo Politiki yo gusangira amakuru, igamije gushyiraho uburyo bumwe kandi bwizewe bwo gusangira amakuru mu buryo bufite umutekano, bwihuse, kandi bwubahirije amategeko hagati y'Inzego n'ibigo bya Leta.

    Inama y'Abaminisitiri kandi yagejejweho ingamba zo guteza imbere ishoramari ry'abikorera, kongera ibyoherezwa mu mahanga no kunoza imicungire y'imishinga Leta ishoramo imari.

    Inama y'Abaminisitiri kandi yemeje Raporo ngarukagihe ku ishyirwa mu bikorwa ry'amasezerano mpuzamahanga ku iyubahirizwa ry'uburenganzira bwa muntu. Yemeje kandi Iteka rya Minisitiri ryerekeye ubwishingire bw'umwana bukorwa na Leta, no kubera umubyeyi umwana utabyaye ku rwego mpuzamahanga.

    Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 26 Gicurasi 2025


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwemeje-amasezerano-ajyanye-no-gutwara-abantu-n-ibintu-mu-kirere-n

  • APR BBC na AL Ahli Tripoli niyo makipe yaboneye itike i Kigali yo gukina imikino ya nyuma ya BAL 2025 izabera muri Afurika y'Epfo #rwanda #RwOT

    Amakipe abiri muri ane yari arimo guhatanira itike yo gukina imikino ya Nyima Basketball Africa League, ariyo APR BBC yo mu Rwanda na Al Ahli yo muri Libya niyo yabonye iyo tike.

    Iyi tike kuri aya amakipe yombi yabonetse nyuma yo kumara icyumweru muri BK Arena ahaberaha imikino yahuje amakipe ane yo mu bihugu bitandukanye.

    Amakipe yari yitabiriye iri rushanwa ni Al Ahli yo muti Libya, APR BBC yo mu Rwanda, MBB yo muri Afurika y'Epfo ndetse na Nairobi City Thunder.

    Al Ahli yasoje imikino yayo yose iyitsinze uko ari 6, ikurikirwa na APR BBC yatsinze imikino  itatu, MBB na Nairobi City Thunder yo yatsinze umukino umwe gusa.

    Kuri iki cyumweru muri BK Arena niho ikipe ya Al Ahli yashimangiye umwanya wo kwerekeza mu mikino ya nyuma ya BAL itsinze MBB yo muri Afurika y'Epfo amanota 102 kuri 73.

    Kuri APR BBC yo yageze muri iki cyiciro itsinze Nariobi City Thunder amanota 77-74, muri uyu mukino wageze ahagana ku maseginda yanyuma amakipe yombi anganye, ariko Noel Akora ibidasanzwe atsinda amanota 3 anabahesha.

    APR na Ahli yiyunze kuri US Monastir, Petro Atletico de Luanda, Al Itihad Alexandria na Rivers Hoopers ku makipe azakina imikino ya Nyuma ya BAL izabera mu muyi wo muri Afurika y'Epfo.

    Muri iyi mikino yaberaga mu Rwanda yagiye yitabirwa n'abanyacyubahiro benshi batandukanye bayobowe na Perezida Kagame wagaragaye mu nyubako yakira abantu bangana n'ibihumbi icumi.

    The post APR BBC na AL Ahli Tripoli niyo makipe yaboneye itike i Kigali yo gukina imikino ya nyuma ya BAL 2025 izabera muri Afurika y'Epfo appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/apr-bbc-na-al-ahli-tripoli-niyo-makipe-yaboneye-itike-i-kigali-yo-gukina-imikino-ya-nyuma-ya-bal-2025-izabera-muri-afurika-yepfo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=apr-bbc-na-al-ahli-tripoli-niyo-makipe-yaboneye-itike-i-kigali-yo-gukina-imikino-ya-nyuma-ya-bal-2025-izabera-muri-afurika-yepfo

  • Igisubizo cy'ibibazo by'Abanye-Congo ntabwo kiri i Kigali – Thabo Mbeki – #rwanda #RwOT

    Ni ingingo Mbeki yagarutseho mu kiganiro yagiranye n'umunyamakuru wo muri Afurika y'Epfo, Sophie Mokoena.

    Iki kiganiro cyibanze ku bimaze iminsi biri gukorwa ngo ikibazo cy'Uburasirazuba bwa RDC gishakirwe igisubizo, birimo n'ubuhuza bwatangijwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Mbeki yavuze ko ibiri gukorwa nta musaruro bizatanga mu gihe Abanye-Congo batarumva ko igisubizo kizava muri bo.

    Ati 'Ushobora kumvikana, Guverinoma ya Congo na Guverinoma y'u Rwanda zigahura zigashyira umukono ku masezerano, ibyo ni byiza ariko ntabwo byonyine bizakemura ikibazo kiri mu Burasirazuba bwa Congo. Ibi byarageragejwe na mbere, nagiye kenshi mbwira abantu ko ibibazo by'Uburasirazuba bwa RDC ni iby'imbere kuri Congo ntabwo bikomoka hanze y'imipaka ya Congo.'

    Yakomeje avuga ko 'Ku bw'ibyo ibyo Abanyamerika bamaze iminsi bakora byo gushishikariza Kinshasa na Kigali guhurira hamwe, ntabwo bikemura ikibazo cya Congo, kiriya kibazo gikwiriye gukemurwa n'abaturage ba Congo.'

    Muri Gashyantare 2025, i Dar es Salaam muri Tanzania hateraniye inama y'abakuru b'ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y'Ibirasirazuba (EAC) n'abo mu Muryango wa Afurika y'Amajyepfo (SADC).

    Iyi nama yanzuye ko imirwano hagati ya M23 na FARDC ihagarara bwangu, umuti w'ikibazo ugashakwa binyuze mu nzira z'amahoro ndetse Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikagirana ibiganiro n'impande zose harimo n'uyu mutwe wa M23.

    Thabo Mbeki yavuze ko uyu mwanzuro ariwo utanga igisubizo kirambye, kuko ibisubizo by'ibibazo bya RDC bitari i Kigali.

    Ati 'Uribuka SADC na EAC bihurira hamwe, icyo Abanyafurika bavuze ni uko dukwiriye gushyigikira inzira ziganisha ku mahoro hagati y'Abanye-Congo, Kinshasa ikwiriye kuganira na M23 bakwiriye gukemura ibibazo, iyo niyo nzira y'ukuri. Ushobora kuganira na Uganda, u Rwanda n'abandi ku bijyanye n'imyitwarire yabo kuri Congo, ariko igisubizo cy'ikibazo cy'Abanye-Congo, cy'Abanyamulenge ntabwo kiri i Kigali, kiri i Kinshasa.'

    Thabo Mbeki atangaje ibi mu gihe imirwano yongeye kubura no gukaza umurego hagati ya FARDC na M23 kugeza ubu igenzura ibice binini bya Kivu y'Amajyaguru birimo n'Umujyi wa Goma ndetse n'uwa Bukavu muri Kivu y'Amajyepfo.

    Ni mu gihe kandi Joseph Kabila Kabange wayoboye RDC yamaze kugera mu Mujyi wa Goma ugenzurwa na M23, nyuma yo gukurwaho ubudahangarwa ngo akurikiranwe n'ubutegetsi bwa RDC.

    Kabila yageze i Goma nyuma y'iminsi mike yeretse ubutegetsi bwa Tshisekedi ibintu 12 byafasha igihugu kugira amahoro n'umutekano birambye, birimo guhagarika igitugu n'intambara, kwiyunga n'Abanye-Congo, kugirana n'ibihugu by'abaturanyi ibiganiro by'ukuri kandi bihoraho, hagamijwe kugera mahoro ndetse n'iterambere birambye mu karere.

    Ati 'Icya 10, gusenya imitwe yitwaje intwaro yose y'Abanye-Congo n'iy'abanyamahanga no kohereza iy'abanyamahanga mu bihugu ikomokamo. Icya 11, guhagarika gukoresha abacancuro hashingiwe ku mahame y'umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ryo ku wa 3 Nyakanga 1977 n'umwanzuro wa Loni wo ku wa 4 Ukuboza 1989, no gucyura byihuse abari ku butaka bwa Congo.'

    Kabila yasabye Leta ya RDC gucyura ingabo z'ibihugu by'amahanga ziri ku butaka bw'iki gihugu, ashima ko Umuryango wa Afurika y'Amajyepfo (SADC) watangiye gucyura izo wari waroherejeyo mu Ukuboza 2023.

    Umwuka mubi ukomeje gufata indi ntera mu gihe Qatar, Amerika n'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe bikomeje gukora ibishoboka byose ngo u Burasirazuba bwa RDC bubone amahoro.

    Thabo Mbeki wayoboye Afurika y'Epfo, yavuze ko igisubizo cy'ibibazo by'Abanye-Congo kitari i Kigali


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/igisubizo-cy-ibibazo-by-abanye-congo-ntabwo-kiri-i-kigali-thabo-mbeki

  • Inzoga yitwa Ubutwenge yakuwe ku isoko ry'u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ubutwenge ni inzoga yakorwaga n'Uruganda ruherereye mu Karere ka Musanze mu Ntara y'Amajyaruguru ruzwi nka Ineza Ayurvedic Ltd.

    Rwanda FDA, kuri uyu wa 26 Gicurasi 2025 yatangaje ko inzoga yitwa Ubutwege itujuje ibipimo by'ubuziranenge nk'uko biteganywa n'amabwiriza RS 344:2023 agenga inzoga zituruka ku bimera.

    Iyo nzoga yitwa Ubutwenge yakorwaga mu kimera cya tangawizi, abaturage basabwe guhita bahagarika kuyinywa mu rwego rwo kwirinda ingaruka mbi cyagira ku buzima bwabo.

    Rwanda FDA kandi yasabye abacuruzi b'inzoga 'Ubutwenge' guhita bahagarika kuyicuruza ndetse bakayisubiza aho bayiranguriye.

    Ati 'Abacuruzi b'inzoga yitwa Ubutwenge mu gihugu hose basabwe guhita bahagarika kuyicuruza ndetse bakayisubiza aho bayiranguye.'

    Rwanda FDA yasabye abaranguza inzoga ya Ubutwenge kwakira izizasubizwayo n'abacuruzi, bakazigeza ku ruganda ruyikora kandi bagashyikiriza Rwanda FDA raporo y'izo baranguye n'izo basubije ku ruganda.

    Ku rundi ruhande, uruganda rukora iyo nzoga rwasabwe guhita rushyiraho uburyp buboneye bwo kwangiza no kumena izi nzoga ruzagarurirwa kuko itujuje ibipimo by'ubuziranenge.

    🚨🔊Rwanda FDA iramenyesha abaturarwanda bose ko yakuye ku isoko inzoga yitwa UBUTWENGE, yakorwaga mu buryo butemewe, kandi ikaba itujuje ibipimo by’ubuziranenge.
    _________

    🚨🔊Rwanda FDA informs the public that the alcoholic drink UBUTWENGE (Ginger-Flavoured), illegally… pic.twitter.com/kxtfdsf58l

    — Rwanda Food and Drugs Authority (@RwandaFDA) May 26, 2025

    Inzoga yitwa ubutwenge yakuwe ku isoko ry'u Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inzoga-yitwa-ubutwenge-yakuwe-ku-isoko-ry-u-rwanda

  • Zabyaye amahari mu bayobozi b'u Bubiligi kubera u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ni impaka zaturutse ahanini ku cyemezo Umujyi wa Charleroi uherutse gufata cyo kutitabira umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, wateguwe n'Abanyarwanda baba muri uyu mujyi.

    Iki gikorwa cyabaye ku wa Gatandatu tariki 24 Gicurasi 2025, nticyigeze kigaragaramo Umuyobozi n'umwe wa Charleroi.

    Mu itangazo ubuyobozi bw'uyu mujyi bwashyize hanze, bwavuze ko butitabiriye iki gikorwa mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza ya Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga.

    Ibyatangajwe n'ubuyobozi bwa Charleroi byamaganiwe kure na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Bubiligi, Maxime Prévot.

    Minisitiri Prévot yavuze ko nta mabwiriza u Bubiligi nk'igihugu bwigeze buha abayobozi b'imijyi bubabuza kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Ati 'Ku wa 24 Gicurasi, Umujyi wa Charleroi wafashe icyemezo cyo kudahagararirwa mu gikorwa cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mu itangazo washyize hanze, uyu mujyi wavuze ko wubahirije umwanzuro wa Minisitiri wo guca umubano wose n'u Rwanda ko ku bw'ibyo uyu mujyi ukwiriye kubaha ibi binyuze mu guca umubano n'ibigo Byose bifite aho bihuriye n'u Rwanda.'

    Minisitiri Prévot yahakanye gutanga aya mabwiriza.

    Ati 'Ndashaka gusobanura ibintu neza ndetse nkamaganira kure ibyatangajwe. Mbere na mbere nta mabwiriza ayo ariyo yose yatanzwe na Guverinoma ku rwego rw'igihugu. Ntabwo ari u Bubiligi bwaciye Umubano n'u Rwanda, ahubwo nirwo rwawuciye.'

    Uyu mugabo yavuze ko ibi bibazo bya politike bidakwiriye guhuzwa na Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati 'Nta mpamvu yo kuvanga ibi bibazo bya dipolomasi na Jenoside yakorewe Abatutsi.'

    Tariki 26 Mata 2025 Abanyarwanda batuye mu Mujyi wa Namur ari naho Minisitiri Prévot avuka na bo bahuriye mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Bitandukanye n'uko byagenze i Charleroi, uyu mujyi wo wohereje abawuhagararira.

    Yifashishije Namur nk'urugero, Minisitiri Prévot, yagaragaje ko kwibuka ari ibya buri wese.

    Ati 'Ubwo nabazwaga n'abahagarariye Umujyi Wanjye (Namur), nagaragaje ko kwibuka bikwiriye gukomeza, ndetse nategetse ambasade zacu hirya no hino ku Isi kwitabira ibikorwa byose byo kwibuka bazatumirwamo. Ku bw'ibyo umwanzuro w'Umujyi wa Charleroi waturutse ku byemezo byabo n'uko bumva ibintu.'

    Minisitiri Prévot yabeshye?

    Nubwo Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Bubiligi avuga ko nta mabwiriza yigeze atangwa abuza abantu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ku ikubitiro imijyi ya Liège na Bruges muri Mata 2025 yari yatangaje ko nta bikorwa byo kwibuza bizaba.

    Iyi mijyi yombi yaje kwisubiraho, yemerera Abanyarwanda gutegura iki gikorwa ariko abayobozi bayo banga kwifatanya na yo.

    Kwisubiraho k'u Bubiligi bukemerera Abanyarwanda kwibuka, byaje nyuma y'aho, ku wa 6 Mata 2025, Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Jean-Damascène Bizimana yatangaje ko u Bubiligi nibufata icyemezo cyo guhagarika ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, bizaba ari ukurenga ku mategeko mpuzamahanga.

    Ku wa 17 Werurwe 2025 ni bwo u Rwanda rwaciye umubano n'u Bubiligi kubera uruhare bwagize mu mateka mabi igihugu cyanyuzemo by'umwihariko mu gukora ibikorwa bibangamira u Rwanda.

    Amateka agaragaza ko u Bubiligi ari bwo bwacuze ingengabitekerezo ya Jenoside, igihe bwinjiza amacakubiri mu baturage binyuze mu gutanga indangamuntu irimo amoko, yanifashishijwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Agatotsi karushijeho kwiyongera mu mubano w'u Rwanda n'u Bubiligi ubwo iki gihugu cyazengerukaga Isi kirusabira ibihano, kirushinja kugira uruhare mu kibazo cy'umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Kugeza ubu hari amakuru yizewe ahamya ko u Bubiligi bushaka kwiyunga n'u Rwanda, ndetse buherutse gusaba Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni ubufasha muri uru rugendo.

    U Rwanda rwo ruvuga ko ingingo yo kwiyunga n'u Bubiligi izaba iganirwaho kuko itari mu byo rushyize imbere kuri ubu.

    Minisitiri Prévot yavuze ko nta mabwiriza yigeze ahabwa imijyi ku ngingo yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/zabyaye-amahari-mu-bayobozi-b-u-bubiligi-kubera-u-rwanda

  • Rubavu: Umugabo yishwe n'umumotari amuteye ibyuma – #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa 25 Gicurasi 2025, mu Murenge wa Rubavu, Akagari ka Gikombe, ho mu Mudugudu wa Gafuku.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba, SP. Karekezi Twizere Bonaventure yabwiye IGIHE ko inzego zishinze iperereza zatangiye gushaka amakuru ku rupfu rw'uyu mugabo.

    Ati 'Yishwe atewe icyuma n'umumotari utaramenyekana. Umurambo we wajyanywe ku bitaro bya Gisenyi kugira ngo ukorerwe isuzuma (autopsie), mu gihe iperereza rikomeje ngo hamenyekane uwakoze iki cyaha, kandi afatwe agezwe imbere y'ubutabera.'

    Yakomeje yihanganisha umuryango wagize ibyago.

    Ati 'Turihanganisha umuryango wa nyakwigendera muri ibi bihe bikomeye, kandi tunasaba abaturage gutanga amakuru yose yafasha mu gutuma ukekwaho icyaha afatwa.'

    Yanaboneyeho gusaba abaturage kwirinda kwishora mu makimbirane no mu bikorwa by'ubugizi bwa nabi, ndetse no gutanga amakuru ku gihe, kuko umutekano ari inshingano ya buri wese, kandi ko ubufatanye bw'inzego z'umutekano n'abaturage ari bwo shingiro ry'umutekano urambye.

    Baribarira Jean Pierre utuye muri uyu Murenge wa Rubavu, yabwiye IGIHE ko bibabaje 'kuba umuntu yicirwa hagati y'amazu, ku matara yaka kandi kuri kaburimbo, ese abahaturiye bo kuki batatabaye, hakaneye gukazwa ingamba.'

    Inzego zishinzwe umutekano zageze ahakorewe ubu bugizi bwa nabi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-umugabo-yishwe-n-umumotari-amuteye-ibyuma

  • Depite Uwamariya yasabye ko abaganga bakoze Jenoside bamburwa ububasha bwo kuvura – #rwanda #RwOT

    Ni ingingo Depite Uwamariya yagarutseho mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Butare (CHUB).

    Uruhare rw'abaganga, abaforomo n'ababyaza bari mu myanya y'ubuyobozi muri CHUB rwarigaragaje cyane mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside, aho abarwayi n'abarwaza basaga 300 biciwe muri ibi bitaro.

    Mu ngero zitangwa harimo Dr. Nshimyumuremyi Jean Berchimas wari umuyobozi wungirije wa Kaminuza Nkuru y'u Rwanda (UNR) wamenyekanye mu gutegura ibikorwa by'ubwicanyi, harimo no gushyiraho 'Komite y'Inkunga y'Umutekano' yari igamije gutera inkunga Interahamwe.

    Uyu yagize uruhare mu iyicwa rya bamwe mu bayobozi nka Dr. Jean Baptiste Habyarimana, wari Perefe wa Perefegitura ya Butare, anafatanya n'abandi baganga ba CHUB mu bwicanyi.

    Undi ni Dr. Munyemana Sosthène, wari umwarimu muri Kaminuza y'u Rwanda ndetse akaba n'umuganga muri CHUB. Yahamijwe ibyaha bya Jenoside mu Bufaransa, aho yahawe igihano cy'imyaka 24, ariko Urukiko Gacaca rwo rukamukatira imyaka 30 mu 2007, ku bwicanyi yakoreye muri CHUB no muri Tumba, aho yiciye abagore n'abana.

    Hari kandi Dr. Sindikubwabo Théodore, wabaye Perezida muri Leta y'Abatabazi, akaba yari na muganga w'inzobere mu kuvura abana.

    Uyu yatanze amabwiriza yo gukoresha ubumenyi bwa kiganga mu kwica Abatutsi mu nama yahurije hamwe abaganga b'Abahutu ku wa 21 Mata 1994 muri CHUB.

    Yababwiye gukoresha ubumenyi bwabo mu kwica Abatutsi, harimo nko kwerekana aho umuntu agomba gukomeretsa kugira ngo apfe vuba, ndetse banabyigisha Interahamwe.

    Hari kandi Dr. Gatera wari muganga w'amagufa wakoresheje gaze y'ubumara (Formol) mu kuvumbura Abatutsi bari bihishe mu ishyamba hafi ya CHUB maze baricwa.

    Undi muganga wagize uruhare muri Jenoside ni Dr. Nshimyumukiza Jotham, wari umuyobozi w'ibitaro. Yahamijwe ibyaha bya Jenoside birimo no kwica abarwayi, abaganga n'ababyaza yari ayoboye.

    Uyu azwiho kuba yarabwiye abasirikare ba ESO ko uwitwaga Karekezi Jean Claude wari umuforomo muri CHUB ari Umututsi, maze bamwicira imbere y'abarwayi.

    Ashingiye kuri aya mateka, Depite Uwamariya Vénéranda, wari witabiriye iki gikorwa, yasabye ko aba bicanyi bakidegembya bakurikiranwa mu bihugu bihishemo kandi bakamburwa n'ibyangombwa byo kuvura.

    Ati ''Abatarafatwa bakwiye guhagarikwa ku murimo wo kuvura, bakanavanwa ku rutonde rw'abaganga bemerewe gukora. Bakwiye kandi no gushyikirizwa inkiko, kugira ngo abo bishe n'abo biciye bahabwe ubutabera.''

    Amateka agaragaza ko byibura abaganga n'abaforomo basaga 60 bakoraga muri CHUB bakoze Jenoside haba mu bitaro, mu Mujyi wa Butare ndetse no mu nkengero zaho.

    Abagize inzego z’umutekano bashyize indabo ku mva

    Depite Uwamariya Vénéranda ashyira indabo ku rwibutso rwa UR-Huye ruruhukiyemo abazize Jenoside barimo n’abo muri CHUB

    Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo w’Ibitaro bya CHUB, Dr. Ngarambe Christian, yavuze ko abaganga ba none biyemeje kuziba icyuho cy’abaganga bijanditse muri Jenoside

    Abatanze ubuhamya bagarutse ku kaga bahuye nako ubwo bahungiraga mu Bitaro bya CHUB

    Depite Uwamariya Vénéranda yasabye ko abaganga bahemukiye u Rwanda bari mu mahanga bamburwa ibyangombwa byo kuvura bakanashyikirizwa inkiko


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/depite-uwamariya-yasabye-ko-abaganga-bakoze-jenoside-bamburwa-ububasha-bwo

  • Perezida Tshisekedi ahanganye n'ihuriro rikomeye: Katumbi na AFC/M23 bashyigikiye igaruka rya Kabila #rwanda #RwOT

    Ihuriro rya Congo River Alliance (AFC/M23) ryatangaje ku mugaragaro ko ryishimiye cyane igaruka ry'uwahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Joseph Kabila Kabange, mu mujyi wa Goma.

    Ibi byatangajwe ku wa Mbere mu itangazo ryashyizwe ku rubuga X n'umuhuzabikorwa w'iryo huriro, Corneille Nangaa, aho yavuze ko iryo garuka rifite ubusobanuro bukomeye ku rwego rwa politiki.

    Kabila agarutse mu burasirazuba bwa Congo nyuma y'imyaka myinshi ari mu buhungiro muri Afurika y'Epfo no muri Zimbabwe, aho bivugwa ko yari yahungiye ku mpamvu za politiki.

    AFC/M23 yavuze ko guhitamo Goma nk'aho anyurira agaruka muri RDC bifite igisobanuro gikomeye: 'Kugaruka k'uyu muyobozi w'icyubahiro byakiriwe neza. Yafashe icyemezo gikwiye cyo kugaruka mu gihugu aho gukomeza kuguma mu buhungiro.'

    Iri huriro ryashimangiye ko Goma ari yo santu yonyine muri Congo aho abanyarwanda bavugwa mu moko atandukanye bashobora gukorera politiki nta gutotezwa, gufungwa ku buryo butemewe, cyangwa ivangura rishingiye ku moko.

    Kuva muri Gashyantare, AFC/M23 ivuga ko yakiriye intumwa zinyuranye, zirimo n'iza ECC (Itorero rya Gikirisitu muri Congo) na CENCO (Inama y'Abepisikopi Gatolika), bashyigikiye inzira y'amahoro iri gukorerwa muri ako karere.

    Moïse Katumbi, umwe mu batavuga rumwe n'ubutegetsi akaba n'uwahoze ayobora intara ya Katanga, nawe yatanze ubutumwa bushyigikira Nangaa. Mu butumwa bwe kuri X, Katumbi yavuze ati: 'Ndahagaze hamwe nawe, mukunzi mukuru @CNangaa. Ibyo wavuze ni ukuri, birababaje kandi birakomeye. Abo twizeye kurwanira ubutabera n'ubwisanzure, barabiretse.'

    Yakomeje agira ati: 'Kinshasa iratesha agaciro, igasuzugura, igaca intege abaturage, naho Goma irakira, ikarinda, ikanahuza. No kuba Kabila agaruka i Goma ni ikimenyetso cy'uko ubutegetsi bwa Tshisekedi bwataye amahame y'Igihugu.'

    Katumbi asoza ubutumwa bwe yavuze ati: 'Icyifuzo cyacu ni kimwe: kugira Tshisekedi ava ku butegetsi. Congo ikwiriye kurenza ubu butegetsi bw'igitugu bwihishe inyuma y'amategeko, ivangura rihindutse politiki, n'intege nke zabaye uburyo bwo kuyobora.'

    Mu cyumweru gishize, Sena ya RDC yatoye icyemezo cyo kuvanaho ubudahangarwa bwa Kabila, kugira ngo ashobore gukurikiranwa n'ubutabera ku byaha byo gutera inkunga umutwe wa M23. Guverinoma yafashe bimwe mu mutungo we, ivuga ko hari ibimenyetso bifatika byo gukorana n'inyeshyamba.

    Gusa, mu ijambo rye ku wa 23 Gicurasi 2025, Kabila yahakanye ko yigeze agera i Goma muri Mata nk'uko byavugwaga, ariko yemeye ko afite gahunda yo kuhagera vuba. Avuga ko ibyo aregwa byose bifite ishingiro rya politiki kandi byubakiye ku ibihuha.

    Yagize ati: 'N'iyo mba naragiye i Goma, byari mu rwego rwo kuganira n'Abanyekongo, cyane ko na guverinoma iri mu biganiro by'amahoro n'abayobozi ba M23 i Qatar.'

    AFC/M23 ivuga ko iharanira uburenganzira bw'amoko y'abanyarwanda bavuga Ikinyarwanda, bavuga ko bamaze igihe kinini batotezwa mu burasirazuba bwa Congo. Kuva muri Mutarama 2025, M23 imaze gufata imijyi ikomeye irimo Goma na Bukavu.

    Nubwo Leta ya Congo iri mu biganiro na M23 byatangiye kubera muri Qatar, haracyari ukutumvikana gukomeye, ndetse biravugwa ko Kinshasa irimo gushaka abacancuro bashya baturuka muri Colombia nyuma y'uko aba Romania bari bafashwe na M23 batsinzwe.

    Ubwiyunge bushobora kwaduka hagati ya Katumbi, AFC/M23, na Kabila bushobora guhindura ishusho ya politiki ya Congo, cyane cyane mu gihe igihugu gitegereje amatora cyangwa impinduka za politiki mu gihe kiri imbere.

     

    The post Perezida Tshisekedi ahanganye n'ihuriro rikomeye: Katumbi na AFC/M23 bashyigikiye igaruka rya Kabila appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/perezida-tshisekedi-ahanganye-nihuriro-rikomeye-katumbi-na-afc-m23-bashyigikiye-igaruka-rya-kabila/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-tshisekedi-ahanganye-nihuriro-rikomeye-katumbi-na-afc-m23-bashyigikiye-igaruka-rya-kabila