Category: Uncategorized

  • Gisagara: Impunzi z'Abanye-Congo zatangiye gufashwa gukora imishinga izibeshaho – #rwanda #RwOT

    Iyo nkambi iherereye ku gasozi kari mu Murenge wa Mugomba icumbikiye impunzi z'Abanye-Congo zisaga ibihumbi 10.

    Umwe mu mishinga bakora ni ubuhinzi bakorera mu gishanga cya Misizi cyatunganyirijwe ku buso busaga hegitari 50 aho bakunze guhinga ibigori n'imboga. Gihingwamo n'abahinzi basaga 1400 harimo impunzi zisaga 500.

    Bamwe muri izo mpunzi bavuze ko imishinga itandukanye bakora ndetse n'ibindi bikorwa bafatanya n'abaturage b'u Rwanda, bibafasha mu mibereho yabo, kuko amafaranga basanzwe bagenerwa n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR) atabakemurira ibibazo byose baba bafite.

    Ruhumuriza Faustin yavuze ko kuba u Rwanda rwarabahaye ubutaka bwo guhingaho mu gishanga cya Misizi kiri hagati y'imirenge ya Mugombwa na Muganza, bibafasha mu mibereho bakabona ibyo kurya.

    Ati 'Icya mbere ni uko byatumye twagura ibitekerezo biba ngombwa ko dushakisha uburyo twabaho. Icya kabiri ni imibanire myiza hagati y'impunzi n'abenegihugu, ndetse n'umusaruro tubona ukaba udufasha kongera bike duhabwa na PAM mu buryo bwo kwihaza mu biribwa.'

    Murwanashyaka Innocent ukora umushinga wo kudoda imyenda, yavuze ko akuramo amafaranga amufasha gukemura ibibazo bye n'umuryango we nubwo ari impunzi.

    Ati 'Twaje duhunze iwacu hari hameze nabi nta kintu na kimwe umuntu yari yabashije kuzana, ariko tugeza muri uru Rwanda baratwakiriye tubasha gukomeza ubuzima. Nshingiye nko kuri uyu mwuga wanjye, nahunze ntawuzi ariko ubu nize kudoda kandi bimpa amafaranga nkemuza ibibazo byo mu muryango.'

    Bamwe mu bahinzi bemeye gusaranganya n'impunzi ubutaka bw'icyo gishanga, bavuga ko byatumye umusaruro wiyongera kuko binyuze mu mushinga wa 'Misizi Marshland' iki gishanga cyatunganyijwe n'abaterankunga batandukanye.

    Hari uwagize ati 'Twahingaga mu kajagari ariko aho tuboneye aba bavandimwe bacu b'impunzi buri wese yagiye afatamo 30% tubahaho barahinga natwe turahinga duhita tubona abafatanyabikorwa batunganya igishanga. Ubu ku bufatanye twiboneye inyubako enye dushyiramo umusaruro wacu kugira ngo utangirika.'

    Umunyamabanga uhoraho muri Ministeri ishinzwe Ibikorwa by'Ubutabazi (MINEMA), Kayumba Olivier yavuze ko Leta ifite imishinga migari yiganjemo ubuhinzi ifatanyije na Banki y'Isi yo gukomeza guteza imbere impunzi ziba ku butaka bw'u Rwanda.

    Ati 'Guverinama y'u Rwanda ifite gahunda zo gufasha impunzi kugira ngo bashobore kwigira aho kugira ngo bakomeze bategereza inkunga z'amahanga muri iki gihe, kubera Covid-19 inkunga ziri kugabanuka.'

    'Ariko twabitekereje kare kuko dufite umushinga muri Banki y'Isi twise 'Jya mbere' ni wo tugenderaho kugira ngo dufashe impunzi ndetse n'abaturage baturiye inkambi y'impunzi kugira ngo bashobore kujya mu mishinga ibafasha kwigira.'

    Kayumba yavuze ko iyo mishinga ikorera muri Gisagara, Gatsibo na Nyamagabe ahari inkambi z'impunzi ariko izakomereza no mu Turere twa Kirehe na Karongi.

    Mu ruzinduko Minisitiri w'Ubufatanye mu iterambere mu gihugu cya Danemark, Flemming Mortensen, na mugenzi we Minisitiri ushinzwe Abinjira n'Abasohoka, Mattias Tesfaye, bagiriye mu Karere ka Gisagara ku wa Mbere tariki ya 26 Mata 2021, bashimye imbaraga Leta y'u Rwanda ishyira mu kwita ku mpunzi, bavuga ko igihugu cyabo cyiteguye gutanga inkunga mu mishinga iteza imbere ubuzima bw'impunzi.

    Flemming ati 'Turishimye kuko uyu mushinga ni mwiza cyane, ibi bigaragaza ibikorerwa muri aka gace n'uburyo abantu babishyigikira, cyane ko Leta y'u Rwanda yashyizeho uburyo twateramo inkunga ibikorwa nk'ibi kandi ni byiza cyane.'

    'Usibye uyu mushinga dufite n'indi mishinga itandukanye turimo gutera inkunga. Kuri ubu rero ubu turi mu Rwanda kugira ngo turebe uko bimeze kandi twiteguye gukomeza kubishyigikira.'

    Usibye ubuhinzi n'ubudozi, impunzi zo mu Nkambi ya Mugombwa mu Karere ka Gisagara zikorana n'abaturage b'Abanyarwanda imyuga irimo ububaji n'ubwubatsi.

    Kuri ubu hafi y'iyo nkambi hari kubakwa ishuri rizigishirizwamo imyuga itandukanye bazajya bakora irimo kubaka, gusudira, kubaza, gutunganya imisatsi n'indi.

    Iki gishanga cya Misizi ni kimwe mu bice byahawe impunzi z’Abanye-Congo ngo zihakorere ubuhinzi buzifasha kwigira

    Uyu ni umusaruro w’ibigore izi mpunzi n’abandi baturage bejeje mu gihembwe gishize

    Kuri ubu hafi y’iyi nkambi hari kubakwa ishuri rizajya ryigishirizwamo imyuga itandukanye

    Minisitiri w’Ubufatanye mu iterambere muri Danemark, Flemming Mortensen na mugenzi we ushinzwe Abinjira n’Abasohoka. Mattias Tesfaye basuye iyi nkambi ya Mugombwa

    Umunyamabanga uhoraho muri Minema, Kayumba Olivier yavuze ko Leta ifite imishinga migari ifatanyije na Banki y Isi yo gukomeza guteza imbere impunzi ziba ku butaka bw’u Rwanda

    Kayumba Olivier aganira n’umwe mu bashyitsi basuye Akarere ka Gisagara

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gisagara-impunzi-z-abanye-congo-zatangiye-gufashwa-gukora-imishinga-izibeshaho

  • Gisagara: Impunzi z’Abanye-Congo zatangiye gufashwa gukora imishinga izibeshaho –

    Iyo nkambi iherereye ku gasozi kari mu Murenge wa Mugomba icumbikiye impunzi z’Abanye-Congo zisaga ibihumbi 10.

    Umwe mu mishinga bakora ni ubuhinzi bakorera mu gishanga cya Misizi cyatunganyirijwe ku buso busaga hegitari 50 aho bakunze guhinga ibigori n’imboga. Gihingwamo n’abahinzi basaga 1400 harimo impunzi zisaga 500.

    Bamwe muri izo mpunzi bavuze ko imishinga itandukanye bakora ndetse n’ibindi bikorwa bafatanya n’abaturage b’u Rwanda, bibafasha mu mibereho yabo, kuko amafaranga basanzwe bagenerwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR) atabakemurira ibibazo byose baba bafite.

    Ruhumuriza Faustin yavuze ko kuba u Rwanda rwarabahaye ubutaka bwo guhingaho mu gishanga cya Misizi kiri hagati y’imirenge ya Mugombwa na Muganza, bibafasha mu mibereho bakabona ibyo kurya.

    Ati “Icya mbere ni uko byatumye twagura ibitekerezo biba ngombwa ko dushakisha uburyo twabaho. Icya kabiri ni imibanire myiza hagati y’impunzi n’abenegihugu, ndetse n’umusaruro tubona ukaba udufasha kongera bike duhabwa na PAM mu buryo bwo kwihaza mu biribwa.”

    Murwanashyaka Innocent ukora umushinga wo kudoda imyenda, yavuze ko akuramo amafaranga amufasha gukemura ibibazo bye n’umuryango we nubwo ari impunzi.

    Ati “Twaje duhunze iwacu hari hameze nabi nta kintu na kimwe umuntu yari yabashije kuzana, ariko tugeza muri uru Rwanda baratwakiriye tubasha gukomeza ubuzima. Nshingiye nko kuri uyu mwuga wanjye, nahunze ntawuzi ariko ubu nize kudoda kandi bimpa amafaranga nkemuza ibibazo byo mu muryango.”

    Bamwe mu bahinzi bemeye gusaranganya n’impunzi ubutaka bw’icyo gishanga, bavuga ko byatumye umusaruro wiyongera kuko binyuze mu mushinga wa ‘Misizi Marshland’ iki gishanga cyatunganyijwe n’abaterankunga batandukanye.

    Hari uwagize ati “Twahingaga mu kajagari ariko aho tuboneye aba bavandimwe bacu b’impunzi buri wese yagiye afatamo 30% tubahaho barahinga natwe turahinga duhita tubona abafatanyabikorwa batunganya igishanga. Ubu ku bufatanye twiboneye inyubako enye dushyiramo umusaruro wacu kugira ngo utangirika.”

    Umunyamabanga uhoraho muri Ministeri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Kayumba Olivier yavuze ko Leta ifite imishinga migari yiganjemo ubuhinzi ifatanyije na Banki y’Isi yo gukomeza guteza imbere impunzi ziba ku butaka bw’u Rwanda.

    Ati “Guverinama y’u Rwanda ifite gahunda zo gufasha impunzi kugira ngo bashobore kwigira aho kugira ngo bakomeze bategereza inkunga z’amahanga muri iki gihe, kubera Covid-19 inkunga ziri kugabanuka.”

    “Ariko twabitekereje kare kuko dufite umushinga muri Banki y’Isi twise ‘Jya mbere’ ni wo tugenderaho kugira ngo dufashe impunzi ndetse n’abaturage baturiye inkambi y’impunzi kugira ngo bashobore kujya mu mishinga ibafasha kwigira.”

    Kayumba yavuze ko iyo mishinga ikorera muri Gisagara, Gatsibo na Nyamagabe ahari inkambi z’impunzi ariko izakomereza no mu Turere twa Kirehe na Karongi.

    Mu ruzinduko Minisitiri w’Ubufatanye mu iterambere mu gihugu cya Danemark, Flemming Mortensen, na mugenzi we Minisitiri ushinzwe Abinjira n’Abasohoka, Mattias Tesfaye, bagiriye mu Karere ka Gisagara ku wa Mbere tariki ya 26 Mata 2021, bashimye imbaraga Leta y’u Rwanda ishyira mu kwita ku mpunzi, bavuga ko igihugu cyabo cyiteguye gutanga inkunga mu mishinga iteza imbere ubuzima bw’impunzi.

    Flemming ati “Turishimye kuko uyu mushinga ni mwiza cyane, ibi bigaragaza ibikorerwa muri aka gace n’uburyo abantu babishyigikira, cyane ko Leta y’u Rwanda yashyizeho uburyo twateramo inkunga ibikorwa nk’ibi kandi ni byiza cyane.”

    “Usibye uyu mushinga dufite n’indi mishinga itandukanye turimo gutera inkunga. Kuri ubu rero ubu turi mu Rwanda kugira ngo turebe uko bimeze kandi twiteguye gukomeza kubishyigikira.”

    Usibye ubuhinzi n’ubudozi, impunzi zo mu Nkambi ya Mugombwa mu Karere ka Gisagara zikorana n’abaturage b’Abanyarwanda imyuga irimo ububaji n’ubwubatsi.

    Kuri ubu hafi y’iyo nkambi hari kubakwa ishuri rizigishirizwamo imyuga itandukanye bazajya bakora irimo kubaka, gusudira, kubaza, gutunganya imisatsi n’indi.

    Iki gishanga cya Misizi ni kimwe mu bice byahawe impunzi z’Abanye-Congo ngo zihakorere ubuhinzi buzifasha kwigira

    Uyu ni umusaruro w’ibigore izi mpunzi n’abandi baturage bejeje mu gihembwe gishize

    Kuri ubu hafi y’iyi nkambi hari kubakwa ishuri rizajya ryigishirizwamo imyuga itandukanye

    Minisitiri w’Ubufatanye mu iterambere muri Danemark, Flemming Mortensen na mugenzi we ushinzwe Abinjira n’Abasohoka. Mattias Tesfaye basuye iyi nkambi ya Mugombwa

    Umunyamabanga uhoraho muri Minema, Kayumba Olivier yavuze ko Leta ifite imishinga migari ifatanyije na Banki y Isi yo gukomeza guteza imbere impunzi ziba ku butaka bw’u Rwanda

    Kayumba Olivier aganira n’umwe mu bashyitsi basuye Akarere ka Gisagara

    [email protected]


  • Bigabanya ibiro bikanongera itoto ku babikora… – #rwanda #RwOT

    Wenda muri iki gihe aho bisa n'ibitangiye kumenyerwa, ni mu mijyi ariko naho iyo ubikoreye mu ruhame, ntihabura abakureba ukundi. Icyakora n’ubwo bitavugwaho rumwe ku babikora, gusomana ni ikimenyetso kiza, gifite n'akamaro ku buzima bw'ubukora.

    Impuguke akaba n'umwanditsi w'ibitabo ku rukundo, Andréa Demirjian we yagize ati 'Gusomana ni urukundo ruhamye. Uba wageze mu mwanya wa roho yawe. Gusomana bigera ku ndiba y'umutima wawe kuko ni bwo buryo bwo kugaragaza urukundo nyarwo. Gusomana rimwe ku munsi bishobora kukurinda kurwara.'

    Imimaro 8 umubiri w'umuntu wungukira mu gusomana:

    1.Bifasha kugabanya umuvuduko w'amaraso

    Impuguke Demirjian ivuga ko 'gusomana' bituma umutima w'umuntu utera neza, bikawuha umutuzo uwuha kugabanya umuvuduko w'amaraso. Bituma amaraso atembera neza mu ngingo zose z'umubiri.

    2. Bigabanya kuribwa umutwe n'imisonga

    Demirjian avuga ko nk'umuntu uribwa umutwe ndetse n'abaribwa kubera kujya mu mihango, iyo basomanye n'abo bakunda akanya kanini bibafasha kugabanya uburibwe bari bafite. Uyu mugabo avuga ko nk'ababana cyangwa abakundana, badakwiye kugira urwitwazo igihe barwaye umutwe, ahubwo ko ari byiza gufatirana icyo gihe bagasoma abakunzi babo kugira ngo nabo boroherwe.

    3. Byoza amenyo

    Kubera imvubura z'amacandwe zivubura menshi iyo muri gusomana, ayo macandwe yoza amenyo, bikayarinda umwanda ushobora kuyajyaho ukagutera uburwayi bw'amenyo.

    4. Kwigirira icyizere

    Ubushakashatsi bwakorewe mu Budage bwagaragaje ko abagabo bava iwabo mu ngo bamaze gusomana n'abagore babo, biriranwa icyizere n'akanyamuneza ku kazi kandi bagatanga umusaruro.

    5. Bituma uhorana itoto

    Demirjian avuga ko gusomana birambura imitsi yo mu ijosi n'ibice byo ruhekenyero bigahora birambuye ari naho hakunze kugaragaza ko umuntu akuze. Iyi mpuguke ivuga ko mu gusomana uba urambura iyo mitsi maze uhagora ugaragara nk'umusore cyangwa inkumi.

    6. Ni intangiriro nziza ku bashaka gutera akabariro

    Demirjian avuga ko iyo mugiye gukora imibonano mpuzabitsina, hari ubwo mwese cyangwa umwe muri mwe aba atabishaka cyangwa atabirimo neza. Avuga ko gusomana ariyo ntangiriro nziza, ituma mubanza kwiyumvanamo, bikaza gutuma n'igikorwa kiri imbere kigenda neza.

    7.Gusomana bibyutsa imisemburo y'ibyishimo

    Niba ubabaye, wikiyicisha agahinda, shaka umukunzi wawe umuhe akabizu. Demirjian avuga ko gusomana bivumbura imisemburo y'ibyishimo mu bwonko, uwari ufite agahinda kakagenda.

    8. Kugabanya umubyibuho

    Demirjian avuga ko gusomana ari byiza kuko bigufasha kugabanya ibiro iyo ufite umubyibuho ukabije. Avuga ko ubusanzwe nk'iyo uri muri siporo isanzwe, nibura bigutwara iminota 30 kugira ngo ugabanye calories hagati ya 8 na 16 mu mubiri wawe, nyamara ngo gusomana by'akanya gato bishobora kubigufashamo byihuse.

    Src:www.CNN.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/105141/bigabanya-ibiro-bikanongera-itoto-ku-babikora-menya-ibyagaciro-umubiri-wungukira-mu-gusoma-105141.html

  • Nyagatare: Urujijo n'agahinda ku mukobwa watewe inda na se – #rwanda #RwOT

    Ni ishyano gusambanya umwana koko ariko birenze ishyano gusambanya uwo wibyariye. Kugeza ubu mu mudugudu wa Kibuye mu Kagari ka Gitenga mu Murenge wa Kiyombe mu Karere ka Nyagatare hari umwana uri mu rungabangabo nyuma yo guterwa inda na se umubyara, ubu akaba yarabuze uburyo amwandikisha mu irangamimirere.

    Mu buhamya uyu mugore utifuje ko umwirondoro we utangazwa yahaye Flash Fm. Yavuze ko Se yamuteye inda ubwo yari afite imyaka 15. Ngo yamushutse amubwira ko agiye kumwigisha.

    Yavuze ko ko yamuteye ubwoba amubwira ko nahirahira akabivuga azamugirira nabi

    Ati ' Mfite imyaka 15, mama yansigaga mu rugo, uwari umugabo we akajya ambwira ngo nze anyigishe ubwenge, tukajya mu buriri. Arambwira ngo ni mbivuga nzagukubita umuhoro ku gikanu nigire mu Bugande. Bikomeza gutyo nza kubura imihango , bagiye kumpimisha nsanga ndatwite.'

    Yavuze ko nyuma y'aho asambanyijwe agaterwa inda na se, yamusabye ibyangombwa ngo yandikishe umwana mu gitabo cy'irangamimerere ariko arabimwima.

    Ati 'Namwatse irangamuntu ngo njye kumwandikisha ariko irangamuntu arayinyima, na Mama aragerageza uburyo bwose nawe arayimwima, turarekera.'

    Kugeza ubu uyu mwana wavutse afite imyaka 12 ,gusa haribazwa uzamwandikisha mu gitabo cy'irangamimerere .

    Umugabo ushinjwa gutera inda umwana abereye se yabihakanye, avuga ko atigeze abyarana n'uwo mwana .Icyakora avuga ko yageze aho akemera kujya kwiyandikishaho maze umugore we ari we nyina w'uwatewe inda akamubera ibamba.

    Ngo uwo mubyeyi yavuze ko adashaka gusangira umugabo n'umwana we.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kiyombe, bandora Emmanuel, yavuze ko hagiye gukurikizwa amategeko, umwana akandikwa mu gitabo cy'irangamimerere.Yavuze ko uyu mwana amategeko ateganya ko yandikwa kuri nyina mu gihe se ataraboneka.

    Kugeza ubu uyu mwana wabyawe n'uwakabaye ari sekuru aracyarererwa kwa Se mu gihe nyina umubyara yishakiye undi mugabo.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyagatera-urujijo-n-agahinda-ku-mukobwa-watewe-inda-na-se

  • Abakora mu butabera bw'u Rwanda bagiye guhabwa amasomo azabafasha guhangana n'ibyaha bigezweho – #rwanda #RwOT

    Ni amasomo azahabwa abasanzwe bakora mu nzego zitandukanye z'ubutabera, hagamijwe gukarishya ubumenyi basanganywe, no kubujyanisha n'ibihe Isi igezemo.

    Amasomo azatangwa arimo gukurikirana ibyaha byambukiranya imipaka n'ingengabitekerezo ya Jenoside (ICGI), Gukurikirana ibyaha bimunga ubukungu (DCPEC), Kuburanisha no gutanga ibihano (CPS), no Gushyira mu ngiro amategeko agenga abagirana amasezerano (DCTP).

    Hazatangwa kandi amasomo ku Ishyirwa mu bikorwa ry'itegeko rigenga umuryango (DFLP), Ishyirwa mu bikorwa ry'itegeko rigenga za banki (DBLP), Ishyirwa mu bikorwa ry'itegeko ryerekeye imiburanishirize y'imanza mbonezamubano (DCPP), n'Itegeko ryerekeye ibihombo by'ibigo n'abantu ku giti cyabo (DCIP).

    Aya masomo kandi azagaruka ku ikoranabuhanga cyane, kuko risigaye ari umuyoboro ushobora no kunyuzwamo ibyaha biri muri ibi byashyiriweho amategeko.

    Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga, Dr. Ntezilyayo Faustin, witabiriye itangizwa ry'ibiganiro bigamije kwemeza aya masomo, yavuze ko abakora mu nzego zitandukanye z'ubutabera bakwiye kugira ubumenyi bwihariye mu mwuga wabo, kuko uko ubuzima buhinduka ari na ko imikorere iba ikwiye guhinduka.

    Ati 'Birasaba ko tujyana n'ibihe tugezemo. Mu gihe umugenzacyaha, umushinjacyaha, umacamanza cyangwa umwavoka bafite ubumenyi buhagije ku byaha byakorewe ku ikoranabuhanga, bizatanga umusaruro ufatika mu butabera. Isi turimo irihuta cyane, kandi imanza ziri kuregerwa inkiko ziri kujyana n'uko ibintu bigenda bihinduka mu Isi.'

    Umuyobozi wa ILPD, Dr. Kayihura Muganga Didas, yavuze ko aya masomo agamije guteza imbere ubumenyi abakora mu nzego z'ubutabera basanganywe, kandi hakibandwa ku byaha bikorerwa ku ikoranabuhanga.

    Ati 'Ubu hariho ibyaha by'inzaduka, nk'ibikorerwa ku ikoranabuhanga., Ndahamya ko umuntu twiganye abaye atarahawe andi mahugurwa, ntabwo yaba azi ibi byaha.
    Gukora ibyaha byambukiranya mipaka, byasabaga umuntu kujya mu kindi gihugu, ariko ubu umuntu uri mu rwanda yakwifashisha ikoranabuhanga agakora ibyo byaha hanze yarwo ataruvuyemo.'

    Biteganyijwe ko mu mpera za 2021, Inama y'Igihugu Ishinzwe Kaminuza n'Amashuri Makuru, HEC, izaba yamaze kwemeza aya masomo, maze ikigishwa abagenzacyaha, abacamanza, abavoka n'abandi basanzwe mu mu nzego zitandukanye z'ubutabera.

    Ibiganiro bigamije kwemeza amasomo umunani azahabwa abakora mu nzego z’ubutabera yitabiriwe n’abakuriye izo nzego muri rusange

    Abagore nabo bari bitabiriye ibi biganiro

    Abitabiriye ibiganiro bunguranye ibitekerezo ku buryo aya masomo azafasha abakora mu nzego z’ubutabera z’u Rwanda

    Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga mu Rwanda, Dr. Ntezilyayo Faustin, yavuze ko abazahabwa aya masomo bazatanga umusanzu wisumbuye mu butabera bw’u Rwanda

    Polisi y’u Rwanda iri mu bafatanyabikorwa ba ILPD bari kuganira ku masomo yihariye azahabwa abo mu nzego z’ubutabera

    Ubi biganiro byitabiriwe n’abantu benshi bakora mu rwego rw’ubutabera mu Rwanda

    Umuyobozi wa ILPD, Dr. Kayihura Muganga Didas, yavuze ko aya masomo agamije gukarishya ubumenyi bw’abakora mu nzego z’ubutabera


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakora-mu-butabera-bw-u-rwanda-bagiye-guhabwa-amasomo-azabafasha-guhangana-n

  • Munyenyezi yitabye Urukiko yunganiwe na Me Gatera Gashabana wunganira Rusesabagina #rwanda #RwOT

    Uyu mugore uherutse koherezwa na Leta Zunze Ubumwe za America nyuma yo kurangiza igihano cy’igifungo cy’imyaka 10 yari yarakatiwe n’inkiko zo muri kiriya gihugu, yitabye uru rukiko we n’umwunganizi we babwiye Urukiko ko batiteguye kuburana.

    Munyenezi wahoze ari umurwanashyaka ukomeye wa MRND, yaje yunganiwe na Me Gatera Gashabana gusa ngo azanunganirwa na Me Buhuru Pierre Celestin we utagaragaye mu rukiko.

    Me Gatera Gashabana yabwiye Inteko y’Urukiko ko bamenye ko bari buburane ku mugoroba w’ejo hashize ku buryo batigeze babona umwanya wo gutegura urubanza.

    Uyu munyamategeko uzwi mu manza zikomeye zirimo n’urwa Rusesabagina rukomeje kuba nubwo we yarwikuyemo, yabwiye Umucamanza ko we n’umukiliya we Munyenyezi babonanye ku wa kabiri ariko na bwo ntibamarana igihe gihagije kuko bamarane iminota 20.

    Me Gatera Gashabana wasabaga ko uru rubanza rwo ku ifunga n’ifungurwa rwimurirwa ku yindi tariki kugira ngo bazabone umwanya wo kwitegura, yanasabye ko umukiliya we yahabwa ibyamufasha kwitegura kuburana.

    Me Gatera Gashabana kandi yavuze ko hari inyandiko umukiliya we yazanye akuye muri Leta Zunze Ubumwe za America ubu adafite uburenganzira bwo kubona.

    Ibi byanagarutsweho n’uregwa ubwe, Munyenyezi wasabye Urukiko ko yahabwa uburenganzira akabona ziriya dosiye ndetse ngo agahabwa n’uburenganzira bwo kuvugana n’umuryango we ngo kuko kuva yagera mu Rwanda bataravugana.

    Ubushinjacyaha bwabajijwe icyo bubivugaho, bwavuze ko bwaregeye Urukiko ku wa Mbere ariko ko mu gihe uregwa avuga ko akeneye umwanya ari uburenganzira bwe.

    Urukiko rwahise rwanzura ko urubanza rwimuriwe tariki 05 Gicurasi 2021.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Munyenyezi-yitabye-Urukiko-yunganiwe-na-Me-Gatera-Gashabana-wunganira-Rusesabagina

  • 'Kuko jyeweho maze kumera nk’ibisukwa ku… #rwanda #RwOT

    'Kuko jyeweho maze kumera nk’ibisukwa ku gicaniro, igihe cyo kugenda kwanjye gisohoye. Narwanye intambara nziza, narangije urugendo, narinze ibyo kwizera. Ibisigaye mbikiwe ikamba ryo gukiranuka, iryo Umwami wacu, umucamanza utabera azampa kuri urya munsi, nyamara si jye jyenyine, ahubwo ni abakunze kuzaboneka kwe bose.' 2timoteyo: 4:6-8

    'Nuko bene Data, ndabinginga ku bw’imbabazi z’Imana ngo mutange imibiri yanyu, ibe ibitambo bizima byera bishimwa n’Imana, ari ko kuyikorera kwanyu gukwiriye. Kandi ntimwishushanye n’ab’iki gihe, ahubwo muhinduke rwose mugize imitima mishya, kugira ngo mumenye neza ibyo Imana ishaka, ari byo byiza bishimwa kandi bitunganye rwose.' Abaroma 12:1-2

    Pawulo yakuze afite ishyaka ryo kuzaba umwarimu wa tewologiya. Akaba yarigiraga ku birenge by’umugabo witwaga Gamariyeli. Pawulo akirangiza yarangije ahura n’inkuru y’umugabo witwaga Yesu. Bituma yumva agize ishyaka ryo kurwanira Imana kuko yarai yarize ko imana ari imwe kandi itabyara. Benshi bavuga ko yari umwanzi w’Imana ariko Yesu yavuze neza ati 'igihe kirageze kandi kirasohoye ko bazabafata bakabarenganya kandi bakabica, uzabikora wese azumva ko akoreye Imana umurimo'. Akarengane katangiriye kuri Sitefano baherako baramwica. Bavuga ko isengesho Stefano yasenze ko ariryo ryakurikiranye Pawulo. Nuko yakomeje kurenganya abakirisitu, niko kwaka inzandiko akajya i Damasiko.

    Ari munzira agenda benda gusohora yo batungurwa n’umucyo w’Imana yikubita hasi yubamye arangije yumva ijwi rimubwira ngo Sawuli Sawuli undengsnyiriza iki? Arangije aramubaza ati 'urinde Mwami nkagukorera? 'Yesu aramwibwira nuko ahaguruka aho afashwe n’ubuhumyi bamwerekeza i Damasiko kwa Ananiya, amurambikaho ikiganza arahumuka aramubatiza. Nyuma yo kuva aho ajya mu butayu bwa Arabiya amarayo imyaka 3 yigishwa n’Imana. Nyuma yo kuvayo ajya i Yerusalemu atangira kuvuga ubutumwa, abayuda bumvise ko yahindutse bashaka kumwica, nuko intumwa ziramucikisha.

    Nyuma yo kongera kuva iwabo i Taluso, kuko ariho yari yarahungiye, ari kubwiriza, umuntu umwe arahanura. Aravuga ati 'Hagiye gutera inzara nkiyateye ku gihe cy’umwami Kilawudiyo'. Niho bahereye begeranya ibintu babiha Pawulo na Barinaba ngo bajyemurire abera bo muri Yerusalemu, kuko nta mukene wabaga muribo.

    Uyu Timoteyo bamusanze i Lisira, yakiriye ubutumwa bwiza, nyuma ubwo Pawulo yatangiraga gusura amatorero asanga yarabaye umukirisitu mwiza. Nyuma yuko afungiye i Roma ni bwo yongeye kumwandikira kuko yari afite inshingano yo kuyobora umukumbi w’Imana. Iyo urebye usanga Timoteyo yari ataragera ku rwego amushakaho, ni cyo cyatumye asoza yahisemo kumutongera kugirango ibyo amutongereye azabyisangemo.

    Imana ihamagara umuhamgaro umwe 'kwera' kuko imana yabahamagariye kwezwa ntiyabahamagariye kwanduzwa. Kandi muri uwo muhamagaro itangamo akazi. Ariko muri ako kazi iyo utagakiranukiyemo, Imana ikwambura ibikwiriye ahubwo ikagusigira ibikenewe. Kuko harimo abononekaye imitima kandi bakamyemo ukuri, kuberako bibwira ko gukorera Imana ari inzira yo kubona indamu. Gukorera Imana ntabwo ari inzira yo kubona mo ibyo ushaka byose ahubwo ni inzira yo kugira ngo ubushake bw’Imana busohore. Pawulo yandikira Abaheburayo 10 aravuga ngo ni cyo gituma mukwiriye kwihanganira mu mibabaro kugira ngo nimumara gukora iby’Imana ishaka mubone kwemerwa.

    Umuntu ufite intego y’ubugingo nta kigeragezo na kimwe atakwihanganira.
    Kuko ngeweho maze kumera nk’ibisukwaku gicaniro, ni Pawulo ubwe wabyivugiye. Amubwira nandi ko igihe cye cyo gutaha gisohoye, kandi ko yarwanye intambara nziza yo kwizera. Pawulo yavugaga ibintu biriho ntabwo yavugaga amagambo. Niho kubera intambara yarwanye kandi akaba yarakwiye kuba yarapfuye ni cyo cyatumye avuga ati 'Sinjye uriho ahubwo ni Kirisitu undimo'.

    None aha uri uhari uhabareye nde? Icyampa aho uri ukahaba uhabereye Kirisitu. Ibyo dushyira imbere ntabwo ari byo Bibiliya ishyira imbere, urugero nko mu gitabo cy’umubwiriza bavugako umunsi wo gupfa uruta uwo kuvuka. Ikindi ni uko hari igihe usanga nanone ibiturushya ari iby’inda. Ikindi ni uko uyu mubiri ugira agaciro kubera ibyo ubitse. Ni ukuvuga ngo umubiri utarimo Kirisitu ni intumbi.

    Muntambara yarwanye harimo no kwishimira mu makuba. Ariko aba Kirisitu ba none ntabwo amakuba ari ibyishimo byacu ahubwo ni umubabaro. Yavuzeko amakuba atera kwihangana kandi kwihangana kugatera kunesha. Abihishuriwe ko agiye ku gutaha, yirebye asanga nta mugayo numwe umubonekaho. Aravuga ati 'Maze kumera nk’ibisukwa ku gicaniro'. Ibintu byabaga ku gicaniro byabaga byujuje ibintu bitatu: byabaga ari itungo ritagira inenge, ryagombaga gutambwa rikemerwa, iyo cyemerwaga cyavagamo umubavu uhumurira Imana. None wowe mukirisitu urumva umubiri wawe waba umubavu uhumurira Imana? Igenzure urebe niba wahumurira Imana.

    Abikiwe ikamba iryo gukiranuka, iryo umucamanza utabera azamuha. Ntabwo ari iry’ubugingo kuko ubugingo tubuhererwa mu isi ntabwo ari mu ijuru. Ibyiringiro dufite ntabwo tuzabibonera mu ijuru ahubwo tukiri no mu isi tubisongongezwaho. Kuko Petero yaranditse aravuga ngo niba mwarasogongeye mukamenyako agira neza. Ukiri mu isi umenya niba ukiranuka cyangwa niba uri guhenebera, ukamenya niba uzajya mu ijuru cyangwa i kuzimu.

    Imana icyo ishaka ni uko dukora imirimo yose tumeze nk’ibisukwa ku gicaniro. Ibyo ukora byose. Baramu arahanura aravuga ati 'Ubu bwoko ntibuzabaranwa n’amahanga'. Icyo byari bishatse kuvuga ni uko mukirisitu atazigera agereranywa n’abakora ibyaha. Mu baroma baratubwira ngo dutange imibiri yacu ibe ibitambo bizima, byera kandi bishimwa na Kirisitu. Ntabwo ari gutanga ibitekerezo, ahubwo ni umubiri wose, none ni ukubera iki Imana itabana natwe nk’uko yabanaga n’abakera?

    Bo bariyangaga ntibakunde imibiri yabo cyane kubwo kuronka Kirisitu. Abwira Abafilipi ati 'Nimugere ikirenge mu cyanjye nk’uko nkigera mu cya Kirisitu. None ni bangahe bagera ikirenge mu cyawe mu Kirisitu we? Ni bande bakwigiraho? Niba utameze nk’ibisukwa ku gicaniro saba Imana kugira ngo iguhindure nk’ibisukwa ku gicaniro. Kandi niba ari ko umeze, senga Imana ukomeze kumaranira kumera nk’ibisukwa ku gicaniro kuko ariko Imana ibashaka.

    Source:cepurhuye.org

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Kuko-jyeweho-maze-kumera-nk-ibisukwa-ku.html

  • Nyarugenge: Abantu umunani barimo n’Umukuru w’umududu bafashwe banywera inzoga mu rugo –

    Ahagana saa tanu z’ijoro ryo ku wa Kabiri tariki ya 27 Mata 2021, nibwo polisi yaguye gitumo aba bantu uko ari umunani barimo abagore batatu bari kunywera inzoga mu rugo mu Mudugudu w’Ingenzi mu Kagari ka Kiyovu mu Murenge wa Nyarugenge,

    Abatawe muri yombi bemeye icyaha cy’uko barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 banabisabira imbabazi.

    Umukuru w’Umudugudu wa Ingenzi, Nshimiyumukiza Faustin, yagize ati “ Nagiyeyo ngiye kubabwira ngo batahe ariko nanjye ndicara, niryo kosa ryabaye kuko amasaha yari yageze nkaba mbisabira imbabazi.”

    Nshimiyumukiza Faustin yaboneyeho gushishikariza abantu bose kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP Kabera John Bosco, yavuze ko bibabaje kuba mu bafashwe harimo n’Umukuru w’Umudugudu mu gihe yagakwiye kuba ari we ushishikariza abandi baturage amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

    Ati “Bafashwe barenze ku mabwiriza. Uburyo bafatwamo ni ubusanze kuko umuntu wese warenze ku mabwiriza yo kwirinda iki cyorezo arafatwa akabibazwa, icya Kabiri umwihariko waba ni uko aho babasanze hari n’Umuyobozi w’Umudugudu ukwiye kuba arwanya ibikorwa byo kurenga ku mabwiriza, abishishikariza abaturage ayobora cyangwa se n’abandi abonye.”

    CP Kabera yavuze ko uyu Mukuru w’Umudugudu yari afite akabari gakora kandi bitemewe ariko kakaza gufungwa, aboneraho gusaba abayobozi n’abaturage kumva no kugendera neza ku mabwiriza yasohotse batiriwe baruhanya kuko icyoherezo gihari.

    Uko ari umunani bafatiwe mu rugo banywa inzoga barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19

    Uko ari umunani bafatiwe mu rugo banywa inzoga barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 {JPEG}

    JPEG - 320 kb
    Bemeye ko barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 babisabira imbabazi

    Umukuru w’Umudugudu wa Ingenzi, Nshimiyumukiza Faustin ari mu bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19

  • Nyagatera: Urujijo n’agahinda ku mukobwa watewe inda na se –

    Ni ishyano gusambanya umwana koko ariko birenze ishyano gusambanya uwo wibyariye. Kugeza ubu mu mudugudu wa Kibuye mu Kagari ka Gitenga mu Murenge wa Kiyombe mu Karere ka Nyagatare hari umwana uri mu rungabangabo nyuma yo guterwa inda na se umubyara, ubu akaba yarabuze uburyo amwandikisha mu irangamimirere.

    Mu buhamya uyu mugore utifuje ko umwirondoro we utangazwa yahaye Flash Fm. Yavuze ko Se yamuteye inda ubwo yari afite imyaka 15. Ngo yamushutse amubwira ko agiye kumwigisha.

    Yavuze ko ko yamuteye ubwoba amubwira ko nahirahira akabivuga azamugirira nabi

    Ati “ Mfite imyaka 15, mama yansigaga mu rugo, uwari umugabo we akajya ambwira ngo nze anyigishe ubwenge, tukajya mu buriri. Arambwira ngo ni mbivuga nzagukubita umuhoro ku gikanu nigire mu Bugande. Bikomeza gutyo nza kubura imihango , bagiye kumpimisha nsanga ndatwite.”

    Yavuze ko nyuma y’aho asambanyijwe agaterwa inda na se, yamusabye ibyangombwa ngo yandikishe umwana mu gitabo cy’irangamimerere ariko arabimwima.

    Ati “Namwatse irangamuntu ngo njye kumwandikisha ariko irangamuntu arayinyima, na Mama aragerageza uburyo bwose nawe arayimwima, turarekera.”

    Kugeza ubu uyu mwana wavutse afite imyaka 12 ,gusa haribazwa uzamwandikisha mu gitabo cy’irangamimerere .

    Umugabo ushinjwa gutera inda umwana abereye se yabihakanye, avuga ko atigeze abyarana n’uwo mwana .Icyakora avuga ko yageze aho akemera kujya kwiyandikishaho maze umugore we ari we nyina w’uwatewe inda akamubera ibamba.

    Ngo uwo mubyeyi yavuze ko adashaka gusangira umugabo n’umwana we.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kiyombe, bandora Emmanuel, yavuze ko hagiye gukurikizwa amategeko, umwana akandikwa mu gitabo cy’irangamimerere.Yavuze ko uyu mwana amategeko ateganya ko yandikwa kuri nyina mu gihe se ataraboneka.

    Kugeza ubu uyu mwana wabyawe n’uwakabaye ari sekuru aracyarererwa kwa Se mu gihe nyina umubyara yishakiye undi mugabo.