Category: Uncategorized

  • Umurundi wari umukozi wo mu ndabo zumuzunguk… – #rwanda #RwOT

    Iby’urukundo rwabo biratangaje 

    Urukundo bavuga ko uwo rukunze rumusanga kandi nanone ngo rugira ayarwo. Ni kenshi twumva inkuru z'urukundo zitangaje zituma havugwa byinshi. Urugero hari igihe usanga umusore yarihebeye inkumi ifite ubumuga bwo kutabona kandi bagakundana ndetse bakanabana cyangwa se nanone umuntu adafite ubumuga runaka agakunda undi ufite ubumuga kandi ntibibuze urukundo rwabo gukomera cyo kimwe n’uko hari umusore uhitamo gukunda umukecuru wacuze kandi bakabana ndetse bagakora ubukwe. 

    Byarangiye umuzungukazi amukunze bitavugwa

    Uyu munsi twifuje kugaruka ku nkuru y'urukundo y'umuzungukazi wakunze umurundi wamukoreraga mu ndabo [ubusitani] nyuma akaza kuba nyiri urugo ubu bakaba bafitanye abana babiri. Uyu murundi agaruka ku rukundo rwabo rutangaje yavuze uko bahuye. 

    Yagize ati' Nari mfite imyaka 19 we yari afite 25, twahuriye muri Germany ubu  hashize hafi  imyaka 14. Icyo gihe narihiringaga mfatanya utuzi tubiri hanyuma muri weekend nkakata ubusitani bw'abakire bari batuye Hamburg'. Yakomeje agira ati 'Yambonyemo ubushobozi ntizerega ko mfite akajya anzanira umutobe na biscouts igihe nabaga ndi kumukorera mu busitani bwe'.

    Ubu bafitanye abana b’abakobwa babiri

    Yakomeje avuga ko kubera ukuntu yamwitagaho yanyuzwe no kumukorera maze umuzungukazi nawe akajya amuherekeza buri gihe uko aje kumutunganyiriza mu busitani ndetse akamufasha. 

    Kubera ukuntu bafatanyaga akazi ngo igihe kimwe cyarageze maze agiye kumuhemba undi arabyanga kuko bisa n’aho ntacyo yari yarakoze ariko undi [umuzungukazi] umuhatira gufata sheki. Ngo yarabimuhatiye ariko umurundi ageze aho atangira kumugendera kure. Nyuma yaho ngo umuzungukazi yamushyize sheki mu mufuka arekeramo intoki barebana akana ko mu jisho amubonamo umugore we w’ahazaza.

    Iby’urukundo ni amayobera 

    Nyuma yaho ngo nawe hari ubucuruzi yatangije butangira bugenda bukomera ndetse anashaka umuntu wo kumufasha kera kabaye ngo uyu murundi yafashe telefone ye maze ahamagara uyu muzungukazi yakomeje asobanura uko byagenze, ati 'ijoro rimwe narinjagaraye mfata telefone yanjye mpamagara nimero ye igisona aranyitaba musaba ko tuza gusohokana'.

    Yakomeje avuga ko ibyabaye nyuma yaho ari amateka, yongeraho ko baje gukora ubukwe ubu bakaba bafitanye abana babiri, bakaba bamaranye imyaka 14.

    Src: Legtpost

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/105231/umurundi-wari-umukozi-wo-mu-ndabo-zumuzungukazi-byarangiye-abaye-nyirurugo-ubu-bafitanye-a-105231.html

  • MU MAFOTO: Ubumwe Grande Hotel na Mackenzie i… – #rwanda #RwOT

    Ni ‘Brunch’ yari ibereye ijisho ku muntu wese wabashije kuhagera akabasha kwishima cyane ko wari n'umunsi w'abakozi n'ubwo umubare w'abantu benshi wo utari wemewe bitewe n'ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

    Teta Gwiza ushinzwe Marketing na communication mu Ubumwe Grande Hotel

    Iyi Brunch yatangiye ikerereweho gato nk'uko byari biteganyijwe. Abantu batandukanye bitabiriye binjiraga bakajya muri Resitora bakabanza bagafata amafunguro hanyuma abashaka guhaha imyenda yakozwe na Zoi nayo yari iri kugurishwa, bakayigura ku bwinshi. Iyi myenda yari iri ahari hateganyirijwe kubera imurikagurisha.

    Iradukunda Brenda ni we uhanga imyenda yo muri Zoi

    Mu bagize Mackenzie batandukanye twaganiriye nabo barimo Uwase Katie, Uwase Pamella na Iradukunda Brenda, bose bahurije ku kuba icyifuzo cyabo cyasubijwe kuko Brunch yabo yagenze neza ndetse banashimira abantu bose bakomeje kubashyigikira. Aba bakobwa batangaje ko bifuza gushyiramo imbaraga kugira ngo imyenda yabo igere ahantu hose mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

    Bamwe mu bakiriya bari baje kugura imyambaro mishya yakozwe na Zoi

    INYARWANDA kandi twaganiriye na Teta Gwiza ushinzwe ‘Marketing na Communication’ mu Ubumwe Grande Hotel atubwira ko Brunch yagenze neza kandi ko izajya iba ngaruka kwezi aho bazajya batumira abantu batandukanye bakora ibikorerwa mu Rwanda. 

    Yagize ati “Twatekereje ku munsi w'abakozi dusanga na Mackenzie ifite igitekerezo rero ni aho twakuye igitekerezo duhita dukora iyi Brunch, yari isanzwe iba na mbere ariko n'ubundi tubikora twubahirije amabwiriza yo kwirinda Covid-19”.

     Uwase Pamella wari uri kwereka abakiriya ibyo bari kumurika

    Uwase Katie yerekana umwenda mushya wakorewe muri Zoi

    REBA HANO UKO BYARI BYIFASHE MURI BRUNCH YAHUJE MACKENZIE NA UBUMWE GRANDE HOTEL

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/105241/mu-mafoto-ubumwe-grande-hotel-na-mackenzie-ibarizwamo-miss-naomie-bamuritse-imyenda-mishya-105241.html

  • Teta Diana yifashishije ababyeyi bo mu Bugese… – #rwanda #RwOT

    Mu ntangiriro za Werurwe 2021, Teta Diana yasohoje amajwi y'indirimbo (Audio) ye yise 'Umugwegwe', ivuga ku muntu wese ukurira mu buzima butoroshye ariko agakura akaba umugabo, agakomera nk'umugwegwe.

    Kuri iki Cyumweru tariki 01 Gicurasi 2021, Teta Diana yasohoye amashusho y'iyi ndirimbo, atangaza ko 85% 'by'agaragara mu mashusho y'iyi ndirimbo ari abo mu Bugesera'. Ati 'Mboneraho gushimira abo twakoranye bose.'

    Uyu muhanzikazi yavuze ko mbere yo gufata amashusho y'iyi ndirimbo yabanje gusura ibikorwa bitandukanye bikorerwa muri Bugesera, ahura n'abantu batandukanye, kumenya no gukorana.

    Teta Diana yavuze ko yasuye Intara y'Uburasirazuba 'mbere y'ifatwa ry'amashusho y'indirimbo ye' abasha guhitamo abazamufasha.

    Yavuze ko ifatwa ry'amashusho y'indirimbo ryatwaye igihe kitari gito, kandi ko ari 'igikorwa cyaranzwe n'ibyishimo, urukundo n'ubunyamwuga'.

    'Umugwegwe' ni imwe mu ndirimbo enye zigize EP (Extended Play) Teta Diana amaze iminsi iri gutegura. Yabanjirijwe n'indirimbo 'Agashinge' yakunzwe cyane.

    Teta Diana asohora iyi ndirimbo yavuze ko 'Ukize inkuba arayiganira. Twishimire intambwe nto cyangwa nini dutera buri munsi, naho urugendo rwo ni runini kandi rurakomeje. Ndabifuriza gukomera nk’umugwegwe.'

    Iyi ndirimbo ishima buri wese wakuriye mu buzima butoroshye ariko akaza gukotanira kwiteza imbere no kuvamo umugabo atandavuye.

    Ati 'Umugwegwe ni umuntu wese ukurira mu buzima butoroshye ariko agakura akaba umugabo/umugore atandavuye. Uwo rero aba abakomeye nk'umugwegwe.'

    Ubusanzwe igiti cy'umugwegwe kivamo indodo zikomera, zikoreshwa mu kuboha imirunga ikomeye cyane. Icyo giti kinyura mu nzira ndende kugira ngo amababi yacyo atange indodo zikomeye.

    Uyu muhanzikazi avuga ko yagereranyije inzira igoranye iki giti kinyuramo kugira ngo amababi yacyo abumbure n'ubuzima bwa buri munsi abantu banyuramo kugira ngo bagire intambwe batera.

    Ababyeyi bo mu Bugesera baboha ibyibo nibo baboshye imigara n’indi mitako ya Kinyarwanda igaragara mu mashusho y’indirimbo ya Teta Diana

    Teta Diana yavuze ko mbere yo gukora amashusho y’indirimbo ye, yasuye Intara y’Uburasirazuba inshuro zigera ku munani

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO “UMUGWEGWE” Y’UMUHANZIKAZI TETA DIANA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/105240/teta-diana-yifashishije-ababyeyi-bo-mu-bugesera-baboha-imigara-nimitako-mu-mashusho-yindir-105240.html

  • Abantu 109 banduye COVID-19 mu Rwanda hakira abandi 111 #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Gatandatu nta murwayi wa COVID-19 wapfuye, abo imaze guhitana bagumye kuri 335. Habonetse abarwayi bashya 109, hatangazwa abantu 111 bakize, abamaze gukira bagera ku 23,345.Abakirwaye bageze ku 1,545 barimo abarwayi 2 barembye.

    U Buhinde bwaciye agahigo ko kugira abantu 401.993 basanzwemo Covid-19 mu munsi umwe, bituma umubare w'abanduye icyo cyorezo ugera ku barenga miliyoni 19.

    Kuva Covid-19 yagaragara mu Ukuboza umwaka ushize, ni ubwa mbere igihugu cyagira umubare urenze 400.000 w'abantu basanzwemo Covid-19 mu munsi umwe.

    Umubare w'abitabye Imana ku munsi w'ejo urenga 3.500, icyakora amakuru aturuka mu nzego z'ubuzima z'icyo gihugu akemeza ko umubare wa nyawo w'abamaze kwandura Covid-19 mu Buhinde, ushobora kuba ukubye inshuro 30 z'umubare utangazwa na Minisiteri y'Ubuzima, bisobanuye ko abamaze kwandura bashobora kuba barenga miliyoni 500.

    Nibura mu minsi 10 ishize, abanduye Covid-19 barenze 300.000 ku munsi, mu gihe abarenga 3.000 bapfuye mu minsi ine ishize.

    Amakuru avuga ko ubu bwiyongere buzakomeza kuzamuka muri Gicurasi, na cyane ko Leta y'u Buhinde iri kwigengesera ku bijyanye no gushyiraho gahunda za Guma mu Rugo ndetse ibikorwa by'ikingira bikaba biri kugenda biguru ntege kuko Leta nyinshi zamaze gutangaza ko zashiriwe n'inkingo za Covid-19, zimaze guterwa abari munsi ya 3% by'abaturage miliyari 1,3 batuye u Buhinde.

    Nta gikozwe mu maguru bashya, abakurikiranira hafi iby'urwego rw'ubuzima mu Buhinde bemeza ko icyo gihugu gishobora kuzagera ubwo gipfusha abantu barenga 13.000 ku munsi mu mibare itangwa n'inzego z'ubuzima.


    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/abantu-109-banduye-covid-19-mu-rwanda-hakira-abandi-111

  • Rwandair yafashe icyemezo cyo guhagarika ingendo zigana mu Buhinde #rwanda #RwOT

    Itangazo RwandAir yashyize hanze ryemeza ko abakiliya bari baraguze amatike y'indege agana i Mumbai bazayakoresha nyuma y'uko ingendo zikomorewe kandi bakabikora nta kindi kiguzi basabwe.

    Ryagize riti “Abakiliya bagizweho ingaruka n'iki cyemezo, bashobora kuzongera gusaba tike y'urugendo igihe ingendo zizaba zakomorewe kandi nta kindi giciro bazasabwa kwishyura. Bashobora kandi no gusaba gusubizwa amafaranga bari baraguze tike zabo”.

    RwandAir yafashe iki cyemezo nyuma y'uko umubare w'abanduye Covid-19 mu Buhinde urenze 400.000 ku munsi umwe, ari nawo munini wa mbere ugaragaye w'abantu banduye Covid-19 mu gihugu kimwe.

    Mu bantu batatu barimo gusangwamo Covid-19, umwe ari kuboneka mu Buhinde, kandi nabwo bikavugwa ko abarenga miliyoni 200 bashobora kuba baranduye iki cyorezo, n'ubwo Minisiteri y'Ubuzima ivuga ko batarenze miliyoni 20.

    RwandAir yatangaje ko icyo cyemezo cyatangiye gukurikizwa kuri iyi tariki ya 1 Gicurasi 2021, ariko igihe kizamara nticyatangajwe, kuko kizaterwa n'uko ubwiyongere bw'icyorezo cya Covid-19 buzaba bumeze mu Buhinde.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubukungu/article/rwandair-yafashe-icyemezo-cyo-guhagarika-ingendo-zigana-mu-buhinde

  • Wireba inyuma! #rwanda #RwOT

    Ariko Yesu aramubwira ati 'Nta muntu ufashe isuka ureba inyuma, ukwiriye ubwami bw’Imana.' Luka 9:62

    Imana ntabwo ishaka ko tuba mu buzima bw’ibyashize. Izi ko n’uwaduha ubushobzi bwo gusubiza ibintu inyuma, tukongera tukarema ibintu uko byari bimeze icyo gihe, bitamera nk’uko byari bimeze. Wari uzi impamvu? Ni uko ibyo byari iby’icyo gihe, ubu tukaba turi muri iki gihe.

    Ejo harashize, haragenda! Hasigaye mu mateka y’ibihe. Ubu ni none, dufite Imana y’ibihe turimo, kuko turiho muri iki gihe kandi tugomba kubaho mu buzima tugezemo. Umunsi wose icyarimwe ukwawo. Kenshi na kenshi abantu babuzwa umunezero wabo n’uko hari ibintu byigeze kubashimisha mu gihe cyashize, ariko bikaba bitakiriho. Benshi bajya batezwa agahinda n’uko babona hariho Imana yahozeho ariko yigendeye itakibaho.

    Hari abantu bari kugenda bakonja, kubera ibihe bigeze kugirana n’Imana ubu bitagihari. Birababaje kuba bitagihari, ariko nyine ntibigihari kandi ntacyo wowe nanjye twabikoraho. Ahubwo tugomba kwiga kubaho muri iki gihe Imana irimo irakora ubu. Reka twishimira ibyo ikora ubu.

    Tugomba gutera umugongo ibyahise tugasingira ibyo Imana iri gukora ubu mu buzima turimo. Imana ishimwe ko dushobora gusingira ibyo Imana itubikiye, ariko hagati aho tugomba gufata isuka yacu tukirinda kureba inyuma kubyahise bidashobora kongera kugaaruka.

    Iyi nyigisho twayikuye mu gitabo kitwa 'Help me- I am discouraged!', cya Joyce Meyer, cyahinduwe mu Kinyarwanda gihabwa inyito ' Tuvuge tutaziguye ku gucika intege'

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Wireba-inyuma.html

  • Bwa mbere mu myaka itandatu AS Kigali yakuye… – #rwanda #RwOT

    Mu myaka itandatu ishize ntabwo AS Kigali irabona intsinzi n’imwe kuri iki kibuga cya Musanze. Mu ncamake, dore uko uyu mukino wagenze:

    01' Musanze FC itangije umupira, Mussa Ally Sova ahereje Twizerimana Onesme ariko Benedata Janvier wambaye igitambaro cya kapiteni wa AS Kigali akuraho

    03' Muhadjiri wa AS Kigali atereye ishoti ku ruhande rw'i bumoso ariko umupira unyura ku ruhande rw'izamu.

    06' Goaaaaaal AS Kigali ifunguye amazamu ku gitego gitsinzwe na Tchabalala Hussein nyuma yo gucenga ubwugarizi bwa Musanze FC

    08' Musanze FC ibonye Koruneri nyuma yo kuzamukana umupira neza kw'abakinnyi barimo Onesme na Sova ariko Bakame umupira awufata neza.

    09' Goaaaaaaal Musanze FC yishyuye igitego ku ishoti rikomeye ritewe na Twizerimana Onesme Bakame ahindukira avana umupira mu rushundura.

    11' Fiston wa AS Kigali arekuye ishoti rikomeye ari mu rubuga rw'amahina ariko umunyezamu WA Musanze Ntaribi Steven aratabara awukuramo.

    14' AS Kigali yahushije uburyo bwo gutsinda igitego cya kabiri ku ishoti rikomeye ryatewe na Muhadjiri ariko umunyezamu Ntaribi Steven arawufata.

    18' Umukino uri gukinirwa mu kibuga hagati ariko banasatirana cyane, umukino urafunguye ku mpande zombi.

    20' Niyonkuru Vivien wa Musanze ahawe ikarita y'umuhondo ku ikosa akoreye Fiston

    23' Tchabalala azamukanye umupira yihuta cyane asigarana n'umunyezamu Ntaribi, aratabara akuraho umupira

    24' Twizerimana Onesme asigaranye n'umunyezamu Ndayishimiye Eric Bakame uhise umutanga umupira arawufata arawukomeza

    29' Myugariro Niyonkuru Vivien wa Musanze yari atanze ikipe, ku ikosa akoze agahereza umupira Tchabalala wasigaranye n'umunyezamu Ntaribi, amurobye umupira uca gato ku ruhande rw'izamu

    31' AS Kigali iranyuzamo nk'ikipe nkuru ikiharira umupira ndetse ikanasatira izamu ririnzwe na Ntaribi

    34' AS Kigali ihushije uburyo bwo gutsinda igitego cya kabiri, ku mupira utewe na Aboubakar Lawal wari usigaranye na Ntaribi, ateye umupira awukuramo

    37' Muhadjiri na Lawal bazamukanye umupira bahererekanya, ariko Muhadjiri akaraze umupira imbere y'izamu Ntaribi arawufata.

    40' AS Kigali yatangiye kurusha Musanze gukina neza mu kibuga hagati

    43' Musanze bazamukanye neza umupira ariko Bakame ababera ibamba umupira arawubatanga

    45' Koruneri ya AS Kigali itewe na Muhadjiri ariko ubwugarizi bwa Musanze bukuraho umupira

    45'+4' Umusifuzi yongeyeho iminota ine kugira ngo igice cya mbere kirangire

    Igice cya mbere cy'umukino kirangiye amakipe anganya 1-1

    46' Igice cya kabiri cy'umukino gitangijwe na AS Kigali, Tchabalala ahereje umupira Muhadjiri, ateye imbere ashakisha Lawal umupira uruhukira mu maboko ya Ntaribi

    48' AS Kigali itangiranye imbaraga nyinshi ku ruhande rwa Rurangwa Mossi na Fiston bari bagerageje kwinjira mu rubuga rw'umunyezamu Ntaribi ariko umupira urabacika.

    50' Bakame atabaye AS Kigali ku mupira w'umuterekano wari utewe na Niyonshuti Gad, bakame arasimbuka umupira awushyira muri koruneri itagize icyo itanga

    53' Emery Bayisenge ahushije igitego ku mupira w'umuterekano ateye ariko umunyezamu Ntaribi amubera ibamba umupira awukuramo, ariko usubira mu maguru y'abakinnyi ba AS Kigali

    54' Nyandwi Sadam akoreye ikosa Muhadjiri umusifuzi atanga Coup Franc

    55' Goaaaaaaaaal AS Kigali ibonye igitego cya kabiri gitsinzwe na Muhadjiri Hakizimana ku mupira w'umuterekano

    58' Koruneri ya Musanze itewe na Nyandwi Sadam ariko ntacyo itanze

    59' AS Kigali ikoze impinduka, Fiston Nkinzingabo asohotse mu kibuga hinjira Biramahire Abeddy

    61' Musanze FC iri kugerageza gushaka uko yishyura umwenda w'igitego, Irakan Samson ateye umupira n'umutwe ariko Bakame afata umupira neza

    63' Tchabalala agerageje guterera ishoti rikomeye inyuma y'urubuga rw'amahina ariko umupira uca ku ruhande rw'izamu

    70' AS Kigali ikomeje gukina neza mu kibuga hagati ishaka igitego cya gatatu

    71' Eric Nshimiyimana utoza AS Kigali akoze impinduka bwa kabiri, rutahizamu Aboubakar Lawal hinjira Ndekwe Felix

    72' Moussa Ally Sova agerageje guhindura umupira imbere y'izamu ariko Karera Hassan akuraho umupira

    74' Karera Hassan ahawe ikarita y'umuhondo ku ikosa akoreye rutahizamu Onesme, ni Coup Franc ya Musanze

    77' Myugariro wa AS Kigali Rurangwa Mossi wavunitse aryamye mu kibuga umukino ubaye uhagaze

    80' Musanze FC bose bazamutse barashaka igitego cyo kwishyura

    83' Goaaaaaaaal AS Kigali ibonye igitego cya gatatu gitsinzwe na Tchabalala ku makosa y'ubwugarizi bwa Musanze

    84' AS Kigali ikomeje kotsa igitutu izamu rya Musanze ishaka igitego cya kane

    88' Musanze FC iri gukina ishakisha uko yagabanya umwenda w'ibitego yatsinzwe, ibonye Coup Franc

    89' Goaaaaaal Musanze FC ibonye igitego cya kabiri gitsinzwe na Lukaku kuri Coup Franc nziza itewe na Sadam Nyandwi

    90' Goaaaaaaaal AS Kigali ibonye igitego cya kane gitsinzwe na Muhadjiri Hakizimana ku makossa na none y'ubwugarizi bwa Musanze

    Umukino waberaga ku kibuga Ubworoherane ukaba urangiye AS Kigali yegukanye amanota atatu ku ntsinzi y'ibitego 4-2 bya Musanze FC yari ku kibuga cyayo.

    Bwa mbere mu myaka itandatu AS Kigali yakuye amanota atatu kuri Stade Ubworoherane

    Musanze FC yatsindiwe mu ruga umukino wa mbere wa shampiyona y’u Rwanda ‘Primus National League 2021’

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/105236/live-musanze-fc-00-as-kigali-kuri-stade-ubworoherane-105236.html

  • Ku Mupaka wa Nemba hujujwe ubwiherero n’ubukarabiro bifite agaciro ka miliyoni 25 Frw –

    Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Bugesera ushinzwe Iterambere n’Ubukungu, Umwari Angelique, yavuze ko ubu bwiherero n’ubukarabiro byari bikenewe, by’umwihariko mu rwego rwo guteza imbere serivisi zitangirwa ku Mupaka wa Nemba no kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

    Ati “Turashimira abafatanyabikorwa bacu batuzirikana mu bihe bitandukanye. Kubera ko ibikorwa remezo mu rwego rw’isuku kuri uyu mupaka bitari bihagije, twahisemo kwegera umufatanyabikorwa wacu, WaterAid Rwanda. Bizafasha abakoresha uyu mupaka gukomeza kugira umuco w’isuku, no kwirinda Covid-19.”

    Umuyobozi w’Ishami Rishinzwe ibikorwa bibyara Inyungu mu Muryango wa Afurika y’Uburasirazuba, EAC, Havugimana Jean Baptiste, yavuze ko ibikorwa byatashywe none ari ingirakamaro.

    Yavuze ko kandi hari ubwiherero n’ubukarabiro bizubakwa ku ruhande rw’u Burundi.

    Ati “Turakomeza gukorana n’abafatanyabikorwa bacu, ku buryo mu minsi iri imbere hazubakwa ibikorwa nk’ibi ku ruhande rw’u Burundi. Mu rwego rwo korohereza abashoferi b’amakamyo yambukiranya imipaka kandi turateganya kubaka ubukarabiro hafi y’aho babanza guhagarara mu gihe bageze hano ku mupaka.”

    Umuyobozi w’Umupaka wa Nemba, Nyaminani Alphonse, yavuze ko kuba ubwiherero n’ubukarabiro byari bike kuri uyu mupaka byagiraga ingaruka mbi kuri serivisi batanga.

    Ati “Ku nshuro ya mbere twakira impunzi zivuye i Burundi, twahuye n’ikibazo cy’ubukarabiro n’ubwiherero bidahagije. Twizeye neza ko uwaciye hano icyo gihe, arebye uko hameze yakwishima cyane. Ibi bikorwa biramutse byangiritse tureba, cyaba ari ikimwaro kuri twe. Tuzabifata neza, kandi ubushobozi bwo kubibungabunga turabufite.”

    Umuyobozi wa WaterAid Rwanda, Kwizera Maurice, yagaragaje ko isuku ari ingirakamaro mu buzima butandukanye bw’abanyagihugu, cyane cyane muri ibi bihe u Rwanda n’Isi muri risange bihanganye n’icyorezo Covid-19.

    Yavuze ko mu nguni zose z’ubuzima nk’ubukungu, uburezi, n’izindi zitandukanye hakenerwa isuku idasigana no gukenera amazi meza.

    Yasezeranyije umusanzu uhoraho uzatangwa n’umuryango WaterAid ahagarariye, mu bikorwa byo kwegereza abaturage amazi meza, isuku n’isukura.

    Ubwiherero n’ubukarabiro byubatswe ku Mupaka wa Nemba, byatwaye miliyoni 25 Frw. Mu bihe bisanzwe uyu mupaka wakira urujya n’uruza rw’abantu babarirwa hagati ya 300 na 500, ariko ubu imibare yariyongereye, kuko buri wa Gatatu hanyura impunzi z’Abarundi basubira mu gihugu cyabo baturutse mu Rwanda.

    Ku Mupaka wa Nemba hatashywe ubwiherero n’ubukarabiro bizifashishwa n’abawukoresha

    Ubwiherero bwatashywe buzakoreshwa n’abantu bo mu byiciro bitandukanye

    Olutayo Bankole Bolawole uhagarariye WaterAid muri EAC na Ethiopia ari mu batashye ubwiherero n’ubukarabiro bwubatswe ku Mupaka wa Nemba

    Ubwiherero bwatashye ku Mupaka wa Nemba burimo n’ubukarabiro

    Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Bugesera ushinzwe Iterambere n’Ubukungu, Umwari Angelique, yavuze ko ubu bwiherero n’ubukarabiro byari bikenewe

    Umuyobozi wa Water Aid Rwanda, Kwizera Maurice, yagaragaje ko isuku ari ingirakamaro mu buzima bwa buri munsi

  • Gicumbi: Polisi yafashe abantu 25 bari gusengera mu rugo rw'umuturage – #rwanda #RwOT

    Abafashwe ni abo mu Itorero ry'Abadiventisiti b'Umunsi wa Karindwi bazwi nk'Abagorozi bari barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

    Umuhuzabikorwa w'Ibikorwa bya Polisi n'Abaturage mu Ntara y'Amajyaruguru, CIP Alex Ndayisenga, yashimiye abaturage bakomeje gukorana neza na Polisi, abasaba kurushaho kwitwararika birinda kwica amabwiriza yo kwirinda Covid-19, kuko igihari kandi ikomeje kwanduza no guhitana abantu benshi.

    Ati 'Polisi isaba abaturage ko batagomba kwirara no kwica amabwiriza nkana yo kwirinda icyorezo cya Covid-19 kuko kigihari kandi kiri kwica abaturage bagenzi babo. Turabasaba kwirinda ibikorwa bibahuriza hamwe ari benshi nk'ibi byo gusengera ahatemewe kandi hari insengero zemewe basengeramo.”

    Yakomeje agira ati “Turashimira abaturage bakomeje gukorana na Polisi mu kuyiha amakuru, tubasaba gukomeza ubwo bufatanye mu gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.”

    Mu bafashwe harekuwemo abana icyenda n'abagore babiri bonsa, abandi 13 batwarwa kuri Stade ya Byumba kugira ngo bigishwe banacibwe amande nk'uko amabwiriza abiteganya. Umuturage wari uyoboye amasengesho mu rugo iwe yajyanwe gucumbikirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Byumba.

    Itangazo rya Minisiteri y'Ubuzima ryo ku wa 30 Mata 2021, ryerekanye ko mu Karere ka Gicumbi habonetse abantu 29 banduye Covid-19 aho abaturage basabwe kutirara kuko iki cyorezo kitaracika burundu.

    Abaturage 25 bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gicumbi-polisi-yafashe-abantu-25-bari-gusengera-mu-rugo-rw-umuturage