Category: Uncategorized

  • Ntabwo u Rwanda rukeneye gutumiza sima hanze-Minisitiri Sebahizi – #rwanda #RwOT

    Minisitiri Sebahizi yavuze ko kuba hari abatumiza sima hanze y'igihugu bidasobanuye ko u Rwanda rufite inganda nke zitunganya sima kuko izihari ku mwaka zitunganya sima iruta ikoreshwa mu gihugu.

    Yagize ati ' Inganda dufite ebyiri za sima uyu munsi zifite ubushobozi bwo gutunganya toni zirenga 2,5 ku mwaka mu gihe mu gihugu dukenera toni 1,5 ku mwaka. Ni ukuvuga ko zifite ubushobozi bwo gutunganya sima dukenera mu gihugu.'

    Sebahizi yavuze ko impamvu hari abavuga ko sima ikorerwa mu Rwanda ari nke ari uko inganda z'imbere mu gihugu hari ingano ya sima zohereza hanze.

    Yakomeje agira ati ' Sima ikorwa n'inganda zo mu Rwanda ntabwo yose igurishwa imbere mu gihugu kuko kuko 70% bya sima batunganya ni yo igurishwa hano hanyuma indi ikoherezwa hanze.

    Enjenyeri Delph Tuyisenge ufite kompanyi y'ubwubatsi agaragaza ko gutumiza hanze ibikoresho by'ubwubatsi biteza igihombo.

    Yagize ati ' Amafaranga asohoka mu gihugu mu gutumiza ibikoresho bitandukanye bkoreshwa mu bwubatsi ntabwo ari munsi ya 60% by'amafaranga yose akoreshwa mu bwubatsi. Kandi kuko bisaba kwishyura mu madevize hazamo izindi mbogamizi z'uko biba bihenze kandi bikanatinda.'

    Ibi bijyana no kwiyongera kw'ingano y'ibitumizwa mu mahanga kuko kuva mu 2017 kugera mu 2024 ibyo u Rwanda rutumiza mu mahanga byikubye kabiri aho byavuye kuri miliyari zisaga 3$ bikagera kuri miliyari zisaga 6$ aho muri byo harimo n'iby'ubwubatsi.

    Kugeza ubu mu Rwanda hari inganda zikora ibikoresho by'ubwubatsi zigera ku 120 aho harimo inganda nini 38 ndetse n'izindi nto n'iziciriritse 82.

    Minisitiri Sebahizi yagaragaje ko sima ikorerwa mu Rwanda ihagije isoko ry’igihugu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ntabwo-u-rwanda-rukeneye-gutumiza-sima-hanze-minisitiri-sebahizi

  • Umujyi wa Kigali werekeje amaso mu gushakira igisubizo inzu zo gukodesha – #rwanda #RwOT

    Ukuri guhari ni kumwe, ni uko abantu batuye muri Kigali barenga miliyoni 1,8 badashobora gutunga inzu zabo, icyakora bashobora kubona izo gukodesha.

    Meya w'Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, yavuze ko nubwo abantu bose badashobora gutunga inzu ariko bagomba kubona aho kuba heza, hajyanye n'igihe kandi hahendutse.

    Igikomeje kwibazwaho na benshi ni uburyo inzu zo gukodesha nazo ziri guhenda umunsi ku wundi cyane ko abazikenera biyongera.

    Kimwe mu bisubizo Umujyi wa Kigali ukomeje kuvuguta ni uburyo bwo kuvugurura imiturire mu bice bitandukanye, byari akajagari.

    Urugero ni umudugudu wa Mpazi wubatswe mu nkengero za ruhurura ya Mpazi, mu Murenge wa Gitega mu Kagari ka Akabahizi mu Mudugudu w'Ubwiyunge ahari hatuye abantu mu buryo bw'akajagari.

    Ugizwe n'inzu zifite ibyumba bitatu n'ubwongero bubiri n'uruganiriro, izifite bibiri n'uruganiriro, iza kimwe n'uruganiriro n'iyo bise 'studio', ni ukuvuga icyumba kimwe kandi zose zifite igikoni n'ubwiherero.

    Zituzwamo abantu bahoze batuye mu butaka zubatsweho n'abagiye bimurwa mu bice bishyira ubuzima bwabo mu kaga, kandi zishobora kwifashishwa mu kubaka amacumbi aciriritse.

    Yavuze ko hari kwigwa uburyo bworoshye bwo gutuma abantu bose babona amacumbi meza kandi ahendutse ku buryo nibura guhera ku bihumbi 50 Frw umuntu ashobora kubona inzu akodesha.

    Ati 'Izi nzu turi kubaka ni uburyo bwo kugerageza ngo turebe ko inzu zaboneka ari nyinshi ku isoko. Igiciro cyo giterwa n'uko abantu bakeneye igicuruzwa ariko twizera ko uko zizagenda ziboneka, igiciro kizagenda kigabanuka.'

    Yakomeje ati 'Ubona urubyiruko ari rwo rukenera inzu nto ariko kuzibona bikagorana cyane cyane cyane ahantu hashobora kugendwa, hari imihanda, hari ibikorwa remezo, uburyo bwo kwidagadura n'ibindi.'

    'Ni byo turi kugerageza twubaka inzu nyinshi mu mujyi nizimara kuboneka bigaragara ko abantu bazashobora kuzibona bibahendukiye.'

    Yavuze ko kubaka umudugudu nk'uwo bigiye gushyirwamo imbaraga no mu tundi turere, kuko hagiye gukurikizwaho Gasabo mu gace ka Nyabisindu.

    Yasabye ko abikorera bakwiye gushora amafaranga mu bikorwa byo kubaka amacumbi akodeshwa kuko harimo isoko rinini cyane ko Umujyi wa Kigali ugaragaza ko ukeneye kubaka amacumbi ibihumbi 10 buri mwaka.

    Imidugudu yo muri Mpazi yubatswe mu buryo bugezweho

    Hari gutekerezwa uburyo inzu nk’izi zakubakirwa gukodeshwa

    Umujyi wa Kigali uri guteganya kubaka imidugudu igamije gukumura ibibazo by’amacumbi

    Abatuye mu mudugudu wa Mpazi buzurijwe isoko ryubatswe mu buryo bugezweho

    Amafoto: Nzayisingiza Fidele


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uwishyura-ibihumbi-50-frw-ku-kwezi-na-we-yatekerejweho-umuti-ku-bibazo-by

  • Dusure ishuri ryo ku Nkombo ryihariye mu guhanga udushya (Amafoto & video) – #rwanda #RwOT

    Ikirwa cyo ku Nkombo ni hamwe mu hantu hashobora kukwereka ubushake bwa Leta y'u Rwanda mu gushora mu burezi. Kuri iki kirwa, hari ishuri ryisumbuye ryitwa 'G.S Saint Pierre Nkombo' rifite ibyangombwa byose, ndetse abanyeshuri bahiga, bakoresha internet y'ikigo cya Starlink cy'Umuherwe Elon Musk.

    Magingo aya, rifite abarezi 36 harimo, rikagira n'abanyeshuri 660 harimo abahungu 287 n'abakobwa 373.

    Iri shuri kandi rigira ubwato bwaryo bwihariye, bushobora gutwara abanyeshuri, abarimu, abashyitsi n'ibindi birimo ibikoresho by'ibanze bikenerwa n'iri shuri.

    Abatuye aha ku Nkombo bishimira iri shuri kuko ryigamo abana babo, bitabaye ngombwa ko bajya gushakira ubumenyi mu bindi bice bya kure.

    Didier Nickson ni umwe mu bana biga muri iri shuri kandi bakomoka ku Nkombo, aho avuga ko yahisemo iri shuri kuko rifite byinshi mu byo yakwifuje kujya gushaka ahandi.

    Ati “Kuba naraje kwiga hano muri Saint Pierre Nkombo nkaba nshima ko ari nacyo kigo kinyegereye, ni uko narebye nsanga hari ibintu byinshi nari ngiye kuhahunga ngiye gushakira ahandi cyane ko bigisha na siyansi kandi ari yo nifuzaga kuziga.”

    Iri shuri ryigisha amasomo ya siyansi arimo MCE, MCB, PCB, PCM, na MEG.

    Amasomo ya siyansi anajyana n'ibikoresho bigezweho nka laboratoire, isomero n'ibindi.

    Iri shuri rifite laboratoire irimo ibikoresho bifasha abanyeshuri gushyira mu ngiro ubumenyi bwa siyansi biga. Igice kimwe cyaryo, gikoreshwa mu guhabwa amasomo, mu gihe ikindi gice, kibikwamo ibikoresho by'iyi laboratoire.

    Aha muri iki gice, ni naho dusanga bimwe mu byo abanyeshuri b'iri shuri bavumbuye, birimo isabune bikorera, hakabamo umuti wica ibiheri n'ibindi bitandukanye.

    Ubuvumbuzi muri iri shuri buzwi kuva kera, aho mu minsi ishize hari abanyeshuri bagiye bakora ibitamenyerewe, bakagaragaza ubuhanga mu bijyanye na moto, ibyuma bibikurizwaho n'ibindi.

    Umuyobozi w'iri shuri, Padiri Donath Sinayitutse, yavuze ko bashishikariza abanyeshuri kugira ishyaka ryo kuvumbura ibintu bishya, bashingiye kuri bagenzi babo bakoze ibintu bikagarukwaho cyane.

    Ati “Hari abo dufite bavumbuye inkoni ikoreshwa n'abafite ubumuga bwo kutabona ashobora gukoresha ari nk'ahantu hari umwijima, iyo nkoni igacana ahuye n'ikibazo ndetse ubwayo igatanga ikimenyetso twakwita impuruza ku buryo umuntu uyitwaje atagwa muri urwo rwobo cyangwa ngo ahure n'icyo kibazo.”

    Yavuze ko “Abanyeshuri bageze aho ubwabo bivumburira icyo bashobora gukora ngo turwanye ibiheri, ubu iyo ibiheri byaduteye abanyeshuri bikorera umuti tukawutera ku buryo bitadusaba kujya ku isoko kugura umuti kandi dufite ayo maboko.”

    Kuva mu 2022, G.S Saint Pierre Nkombo yatangiye gukoresha internet ya Starlink, ibasha abanyeshuri mu birimo ubushakashatsi.

    Iradukunda Pascaline wiga mu mwaka wa kane mu bijyanye n'Ubugenge, Ibinyabuzima n'Ubutabire, avuka mu Karere ka Nyamasheke, ashimira uburyo kubona internet byabahinduriye ubuzima, bigatuma bashobora kwiga neza bakanakora ubushakashatsi mu buryo bworoshye.

    Ati “Iyo turebeye ku bikorwa bya bagenzi bacu bagiye bavumbura, bidutera imbaraga zo kugira ngo natwe dushakishe cyane ku buryo twatera ikirenge mu cyabo kugirango tuzabashe kugera nk'aho bakuru bacu bageze.”

    Iyo uzengurutse muri iri shuri, ntubura gutangazwa n'isuku irirangwamo. Nubwo ridafite ubutaka bunini, ubuhari buto bukoreshwa neza ku buryo hirya no hino uhasanga ibikorwa by'ubuhinzi imbere mu kigo, cyane cyane ubuhinzi bw'amashu, ibitunguru n'izindi mboga.

    Padiri Sinayitutse asobanura ko ubu buhinzi bugira uruhare mu kugabanya ikiguzi cy'ibiryo biturutse hanze y'ishuri.

    Ati “Iki gitekerezo ni gahunda duhuriyeho nk'Akarere ka Rusizi ya School Feeding yo kubyaza umusaruro ubutaka buhari n'iyo bwaba ari buto”

    Ibi binajyana n'uburyo abanyeshuri barangwa n'isuku, aho buri wese aba yambaye uniforme isa neza kandi yatebeje, akambara inkweto z'umukara hasi.

    Icyakora nubwo bimeze bityo, iri shuri riracyafite imbogamizi n'ibindi ryifuza kugeraho, kugira ngo rirusheho gutanga uburezi bufite ireme.

    Ati “Icya mbere n'icyo kugeza abanyeshuri hano baturutse hakurya kuko baza banyuze mu bwato kandi ubwato dukoresha ni ubw'ibiti budashobora kurenza imyaka ibiri ni ukuvuga ko buri nyuma y'imyaka ibiri dukoresha ubwato, ku kiguzi cya miliyoni 7 Frw.”

    Ku rundi ruhande, abarezi 95% b'iri shuri bataha i Rusizi banyuze mu mazi, bakanakora urugendo rurerure n'amaguru basubira mu mujyi, ku buryo iyo hari imvura cyangwa ikindi kibazo, usanga bibangamira amasomo.

    Ati “Ku Barezi, icyo twifuza ni uko habonetse icumbi ryabo hano hafi y'ishuri byadufasha twese bakaza kwigisha batananiwe ndetse n'igihe bakenewe kuba hafi y'abana mu gihe runaka kihariye cyangwa kidasanzwe bakabageraho ku gihe.”

    Yanagarutse ku bijyanye n'ubuzima bw'abanyeshuri, ati “Ku bijyanye n'imibereho hano mu buzima bw'ishuri, ku bujyanye no gutekera abanyeshuri kuko dukoresha inkwi kandi nazo zigera hano bigoye, umwotsi ubwawo nawo ugira ingaruka atari ku nyubako gusa ahubwo no ku bidukikije ku buryo habonetse uburyo bwo gutekesha gaz cyangwa ubundi buryo, byadufasha.”

    Yanavuze ku nyubako zishaje, asaba ko bafashwa, cyane ko mu myaka itatu iri imbere, iri shuri rizaba ryujuje isabukuru y'imyaka 25. Intego ni uko rizaba riri mu bigo 10 bya mbere bitsindisha neza mu bizamini bya Leta, aho ubu riri ku mwanya wa 30 mu gihugu, rikaba irya mbere mu karere ka Rusizi.

    Ubutaka bwose bushoboka bubyazwa umusaruro muri iri shuri

    Ibihingwa bisarurwa bifasha mu kugaburira abanyeshuri

    Abanyeshuri batozwa umuco wo kutangiza imboga zihingwa mu turima tw’igikoni

    Isuku muri iri shuri iri ku rwego rwo hejuru

    Birabujijwe kujugunya imyanda muri izi mboga

    Abanyeshuri bafata umwanya wo kwigira mu matsinda, kugira ngo ibyo bize babyumve kurushaho

    Abarimu baba bari hafi y’abanyeshuri

    Abarimu b’iri shuri basobanura ko bishimira akazi bakora

    Abanyeshuri bose bagira amahirwe yo kwigira muri laboratoire

    Laboratoire iri kurushaho gushyirwamo ibindi bikoresho

    Ahabikwa ibikoreshwa imiti n’ibindi byifashishwa muri laboratoire

    Isabune yakozwe n’abanyeshuri bo muri iki kigo

    Umuti wica ibiheri wakozwe n’abanyeshuri bo muri iki kigo

    Isomero ry’ibitabo

    Ibikoresho by’ikoranabuhanga ni bimwe mu bikorwa n’abanyeshuri

    Igikoni cy’iri shuri gikorerwa isuku mu buryo buhoraho

    Ububiko bw’ibiribwa bigaburirwa abanyeshuri

    Ahabikwa inkwi zikoreshwa mu gutekera abanyeshuri

    Aho abanyeshuri baryama

    Umuyobozi wa G.S Saint Pierre Nkombo, Padiri Donath Sinayitutse

    Amafoto: Kwizera Remy Moses
    Video: Igisubizo Isaac


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/dusure-ishuri-ryo-ku-nkombo-ryihariye-mu-guhanga-udushya-amafoto-video

  • Gusura inzibutso byagaragajwe nk'inzira yo komora ibikomere no gusigasira ubumwe – #rwanda #RwOT

    Byagarutsweho ubwo uyu muryango wajyanaga abagenerwabikorwa bawo barenga 100 gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyamata mu Karere ka Bugesera.

    Ubusanzwe ibikorwa by'isanamitima byawo ubikorera mu matsinda agizwe n'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n'abayigizemo uruhare bari mu rugendo rw'ubumwe n'ubwiyunge ndetse bakanafatanya mu rugamba rw'iterambere.

    Umuyobozi muri Rabagirana Ministries, Manariyo Ernest, yashimangiye ko gusura inzibutso ari imwe mu nzira nziza yafasha mu rugendo rw'isanamitima no komora ibikomere ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati 'Hari abantu bavuga ko kujya ku rwibutso bumva ntacyo bibamariye ariko bigatuma badakira ibikomere. Usanga umuntu yaranyuze mu isanamitima ariko akavuga ngo ntabwo ndagenda ngo mpure n'amateka gukira byaranze. Ngira imbaraga ikindi gihe bikanganza.'

    Yavuze kandi ko n'abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi iyo basuye inzibutso, bituma bongera kuzirikana ubukana bw'ibyo bakoze bikabafasha mu rugendo rwo gusaba imbabazi abo bahemukiye.

    Ati 'Abantu bakoze Jenoside rimwe na rimwe hari igihe bava muri gereza badasobanukiwe neza ibyo bakoze n'ingaruka biri kugira ku bantu. Iyo aje akifatanya n'abandi, ba bantu barokotse baravuga bati wa muntu yarahindutse kuko yumva n'uburemere bw'ibyo bakoze kandi hari n'abatanga ubuhamya.'

    Yavuze ko mu matsinda bakora bahuza Abarokotse Jenoside n'abayigizemo uruhare nk'inzira yo kugera ku bumwe n'ubwiyunge.

    Yerekanye ko urubyiruko na rwo rukwiye gufashwa mu bikorwa byo gusura inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi mu rwego rwo kurufasha guhindura intekerezo no kubasha kurwanya ikibi.

    Ati 'Ku rubyiruko niba wa mwana muto umujyanye agahura n'ayo mateka bituma ahindura imyumvire akamenya ko imitekerereze mibi ishobora kwangiza sosiyete. Ibintu bakubwira utabyiboneye akenshi ntabwo ubiha agaciro.'

    Yashimangiye ko hifuzwa kubakwa icyerekezo gishya binyuze mu kuganiriza abantu ku mateka, bakayazirikana ndetse bikabafasha gutegura ejo hazaza habo.

    Hategekimana Vincent yagaragaje ko kujya ku rwibutso byongera kugaragaza ukuri kw'ibyabaye n'uruhare rw'ubutegetsi bubi bwateguye umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Nikuze Donatha na we yerekanye ko nk'urubyiruko gusura inzibutso usanga hari ibihamya byinshi bigaragaza uko ibintu byagiye bigenda bityo ko byafasha mu guhindura imyumvire, kunguka ubumenyi, kumenya amateka no kurwanya abashaka kuyagoreka.

    Habaho umwanya wo kuzirikana ubuzima bw’abazize uko bavutse

    Abasuye urwibutso barushaho kumenya amateka

    Hashyirwa indabo ku mva rusange mu guha icyubahiro imibiri iyishyinguwemo

    Kunamira abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bifasha mu komora ibikomere by’abayirokotse

    Urubyiruko rwungukira ubumenyi mu gusura inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi

    Gusura inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi byagaragajwe ko byafasha mu isanamitima


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gusura-inzibutso-byagaragajwe-nk-inzira-yo-komora-ibikomere-no-gushyigikira

  • Bosco Nshuti yiteguye gutaramira abakunzi be mu gitaramo 'Unconditional Love Season' kizabera Camp Kigali #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w'icyamamare mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Bosco Nshuti, ageze kure imyiteguro y'igitaramo cye gikomeye yise 'Unconditional Love — Season', kizaba ku wa 13 Nyakanga 2025 muri Camp Kigali.

    Ni igitaramo cyitezweho byinshi kuko kizahuriza hamwe abafana b'indirimbo zihimbaza Imana, kikazanahurirana n'isabukuru y'imyaka 10 amaze mu rugendo rw'umuziki.

    Uyu muhanzi azaba ari kumwe n'abandi baramyi bafite amazina akomeye mu Rwanda no mu karere, barimo Ben na Chance ndetse na Aime Uwimana, umwe mu baramyi b'inararibonye wagize uruhare rukomeye mu guteza imbere umuziki uhimbaza Imana mu Rwanda.

    Iki gitaramo kizasiga amateka atazibagirana kuko kizaba ari umwanya wihariye wo gusangira n'abakunzi be ibihe byiza, abereka aho urugendo rw'imyaka 10 rumugejeje ndetse akanabamurikira album ye ya kane yise 'Ndahiriwe', irimo ubutumwa buhumuriza imitima, busubizamo ibyiringiro abari mu bihe bikomeye.

    Bosco Nshuti azakora iki gitaramo nyuma yo kuva mu rugendo rw'ibitaramo bizenguruka u Burayi yise 'Europe Tour 2025', aho yakiriye bikomeye mu bihugu bitandukanye nk'u Bubiligi, u Bufaransa, u Budage n'u Buholandi.

    Ibi bitaramo byagaragaje uburyo umuziki we umaze kwambuka imipaka, ukagera no ku Banyarwanda n'abandi bakunzi b'umuziki wa Gospel baba ku mugabane w'u Burayi.

    Amatike yo kwinjira muri 'Unconditional Love Season' ari kugurishwa binyuze kuri urubuga www.bosconshuti.com ndetse no ku mashami ya Camellia yose mu gihugu.

    Abategura igitaramo batangaje ko imyiteguro irimbanyije kandi ko abazacyitabira bazahabwa ikaze mu buryo bwihariye, bagasanga byose byateguwe ku rwego rwo hejuru.

    Iki gitaramo gitegerejwe na benshi ni kimwe mu bigaragaza iterambere n'imbaraga ziri muri Gospel Nyarwanda muri iki gihe, ndetse ni urubuga rwiza rwo gushimira Imana ku byo yakoze mu buzima bwa Bosco Nshuti n'abandi bahanzi bafatanya urugendo rwo guhesha Imana icyubahiro binyuze mu mpano bahawe.

    Bosco Nshuti yiteguye gutaramira abakunzi be mu gitaramo 'Unconditional Love Season' kizabera Camp Kigali

    Source : https://kasukumedia.com/bosco-nshuti-yiteguye-gutaramira-abakunzi-be-mu-gitaramo-unconditional-love-season-kizabera-camp-kigali/

  • Minisitiri Dr. Bizimana yavuze ku bihumbi by'Abatutsi barokokeye mu nkambi i Kabgayi – #rwanda #RwOT

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa X, Dr. Bizimana yavuze ko ku wa 2 Kamena 1994 ari umunsi utazibagirana kuri benshi, kuko Ingabo za FPR Inkotanyi zarokoye ibihumbi by'Abatutsi bari bagiye kurimburwa n'Interahamwe, Impuzamugambi n'Ingabo za ex-FAR i Kabgayi.

    Dr.Bizimana yanditse ko igikorwa cyo kurokora abo Batutsi i Kabgayi ari cyo cya mbere cyarokokeyemo umubare munini cyane icyarimwe.

    Ati 'Ni yo nkambi yashoboye kurokorwamo Abatutsi benshi icyarimwe nubwo hari abandi benshi biciwe mu nzira bagana i Kabgayi cyane cyane kuri bariyeri yari i Gitarama imbere y'urugo rwa Shingiro Mbonyumutwa.'

    Aha yasobanuye ko mbere hari n'abandi Batutsi batagira ingano bakurwaga mu nkambi ya Kabgayi bakicwa, abandi bakajyanwa gutabwa muri Nyabarongo bajyanywe mu modoka zitwaga otobisi za Leta ariko abasanzwe mu nkambi bose Inkotanyi zabashije kubarokora.

    Yagaragaraje ko ubwo butwari bwo kuri uwo munsi n'indi yaranze urugamba muri rusange butagereranywa ashima Inkotanyi ko na nyuma y'imyaka 31 zigikomeje urugamba rwo kubaka igihugu.

    Ati 'Nkotanyi z'u Rwanda mwarakoze gutabara no kurokora u Rwanda rukaba nyuma y'imyaka 31 rugeze aheza habereye Abanyarwanda. Dukomeze turinde ubumwe bwacu turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside. Abagoreka amateka yacu ntibaduheho.'

    Impunzi z'i Kabgayi zari ahantu hatandukanye hafi ya Kiliziya Gatolika yaho harimo mu kigo cy'amashuri abanza cya Kabgayi A, n'icya Kabgayi B no mu kigo cy'amashuri yisumbuye cya Mutagatifu Yozefu.

    Zari kandi mu Iseminari Nto yitiriwe Mutagatifu Leon, mu Iseminari Nkuru ya Kabgayi, mu kigo cya Mutagatifu Kagwa ahahoze hazwi ku izina rya CND, mu mashuri y'abigiraga gatigisimu, aho bitaga mu Gishumba no mu Bitaro bya Kabgayi.

    Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène yacyeje ubutwari bw’Inkotanyi zarokoye Abatutsi benshi i Kabgayi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-dr-bizimana-yavuze-ku-bihumbi-by-abatutsi-barokokeye-mu-nkambi-i

  • Amavubi yatangiye umwiherero muri Algeria, Manishimwe Djabel yangiwe kwinjira mu gihugu , Rafael York ntiyatanze impamvu yo kutitabira umwihero #rwanda #RwOT

    Ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi iri kubarizwa mu gihugu cya Algeria aho yagiye kwitegura gukina imikino 2 ya gishuti itegura imikino yo gushaka itike y'igikombe cy'Isi 2026.

    Kuri iki cyumweru, nibwo Amavubi yakoze imyitozo ya mbere kibuga cy'imyitozo cya Stade Tchaker (Stade du 5 Juillet) bitegurw umukino uzakinwa kuri uyu wa Kane.

    Biteganyijwe ko kuri uyu wa mbere ikipe yose izitoza kuva saa kumi n'ebyiri z'umugoroba ku kibuga cya Stade Tchaker.

    Nk'uko byatangajwe, Umukinnyi IMANISHIMWE Djabel, usanzwe akinira ikipe ya NAFT AL WASAT, yangiwe  kwinjira ku butaka bwa Algeria, kuko ubwo yakiniraga Ikipe ya USM Kancela muri Algeria, yavuye mu gihugu arengeje iminsi 12.

    Bituo ku minsi VISA ye yari kurangira akatirwa n'inkiko zo muri Algeria kumara imyaka 5 atahagera. Ibyo ngo akaba atarigeze abimenyesha Ishyirahamwe ry'umupira w'Amaguru mu Rwanda.

    Muri iki kibazo Ishyirahamwe ry'umupira w'Amaguru muri Algeria ryagerageje gukora ibishoboka byose ngo abe yakwemererwa byarangiye byanze maze asubizwa mu Rwanda.

    Ku mukinnyi RAFAEL YORK usanzwe akinira ZED FC mu Misiri ku munota wa nyuma ntiyitabiriye umwiherero ku mpamvu atigeze asobanura.

    Biteganyijwe ko ikipe izerekeza mu mujyi wa Constantine taliki ya 04/06/2025 aho umukino wa mbere uteganyijwe ku italiki 05/06/2025, kuri Stade Chahid Hamlaoui.

    Undi mukino uzahuza ikipe A Prime, uzabera i Alger ku italiki 09/05/2025 ubere i Alger kuri stade Mustapha Tchaker Blida

    Abakinnyi batari bagera mu mwiherero ariko kuri uyu wa mbere bakaba bari burare bahageze ni Mugisha Bonheur, Kwizera Jojea, Uwimana Iman Noe na Phanuel Kavita Mabaya.

    The post Amavubi yatangiye umwiherero muri Algeria, Manishimwe Djabel yangiwe kwinjira mu gihugu , Rafael York ntiyatanze impamvu yo kutitabira umwihero appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/amavubi-yatangiye-umwiherero-muri-algeria-manishimwe-djabel-yangiwe-kwinjira-mu-gihugu-rafael-york-ntiyatanze-impamvu-yo-kutitabira-umwihero/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amavubi-yatangiye-umwiherero-muri-algeria-manishimwe-djabel-yangiwe-kwinjira-mu-gihugu-rafael-york-ntiyatanze-impamvu-yo-kutitabira-umwihero

  • Itangazo ryo guhinduza amazina ya Murasandonyi Gaudelieve #rwanda #RwOT

    Uwitwa Murasandonyi Gaudelieve, mwene Murasandonyi Gérard na Mukakimenyi Marie Jeanne, utuye mu Mudugudu wa Nyakigezi, Akagari Kiniha, Umurenge wa Bwishyura, Akarere ka Karongi, mu Ntara y'Uburengerazuba, yanditse asaba uburenganzira bwo guhinduza amazina asanganywe ariyo Murasandonyi Gaudelieve, akitwa Murasandonyi Kamanzi mu gitabo cy'irangamimerere. Impamvu atanga yo guhinduza izina ni uko ari yo mazina yakoresheje mu ishuri kuva agitangira kwiga.
    Itangazo;

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2025/06/02/itangazo-ryo-guhinduza-amazina-ya-murasandonyi-gaudelieve/

  • #rwanda #RwOT

    Boulder, Colorado — Kuri iki cyumweru tariki ya 1 Kamena 2025, inkuru y'inkurikizi y'ubugizi bwa nabi yasakaye hose mu mujyi wa Boulder nyuma y'uko abantu barenze umwe bakomeretse bikomeye ubwo umuntu utaramenyekana yahishuraga igikorwa cy'ubugizi bwa nabi kuri Pearl Street Mall, agace kazwi cyane n'abaturage ndetse n'abakerarugendo. Polisi yatangaje ko ukekwaho gukora icyo gitero yahise atabwa muri yombi, ariko ibyabaye byasize abaturage mu gahinda n'ubwoba.

    Icyabaye kuri Pearl Street Mall: Amakuru y'ibanze

    Pearl Street Mall ni agace gakundwa cyane n'abatuye Boulder ndetse n'abashyitsi, gaherereye mu mutima w'umujyi. Kuri iki cyumweru ahagana saa munani z'amanywa, abari bahari batunguwe n'urusaku rw'inkongi n'imirwano yaturutse ahari ibinyabiziga bigenda ku maguru. Polisi ya Boulder yatangaje ko uyu mugabo wagaragaye atwitse ibintu bitandukanye birimo lisansi, byateje inkongi yibasiye abantu bari aho hafi.

    Umuvugizi wa polisi ya Boulder, Lt. Sarah Thompson, yagize ati:
    'Twahawe telefoni zitabariza abantu bakomeretse mu buryo butandukanye nyuma y'inkongi yaturutse ku muntu warimo gutwika ibikoresho. Polisi yageze aho ibyabereye mu minota itarenze 5, maze ifata uwakekwagaho kuba ari we nyirabayazana.'

    Ingaruka z'igitero: Abakomerekeye mu gikorwa cy'ubugizi bwa nabi

    Abantu bane bagaragajwe nk'abakomeretse bikomeye ndetse bajyanywe kwa muganga. Batatu muri bo bari basanzwe bazenguruka mu gace ka Pearl Street, mu gihe undi umwe yari mu iguriro ry'imyenda igihe inkongi yadukaga. Abatangabuhamya bavuze ko basanze abantu bitabaza, bamwe basakuza, abandi biruka bajya guhungira kure y'igice cyari cyibasiwe.

    Umwe mu batangabuhamya witwa Jamie Renner yavuze ati:
    'Numvise urusaku rumeze nk'urwa lisansi itwitswe, maze mbona umuntu atwika ibintu biri mu gikapu. Nyuma y'iminota mike, umuriro wakongejwe cyane, abantu bariruka, bamwe baragwa. Hari umusore n'umugore bagaragaraga ko bakomeretse cyane.'

    Uko Polisi yitwaye n'ifatwa ry'umukekwaho icyaha

    Nyuma y'uko polisi ishinzwe kurinda umutekano muri aka gace yitabajwe, abapolisi bahageze batangiye ibikorwa byo kurwanya inkongi ndetse no guhosha igikorwa cy'ubugizi bwa nabi. Bahise batabara abakomeretse, abandi batangira guhiga uwari ukekwaho gutera ibyo bikorwa.

    Lt. Thompson yakomeje agira ati:
    'Uwo dusanganywe mu maboko yacu ni umugabo uri hagati y'imyaka 30 na 35, wari utunze ibintu bishobora kwifashishwa mu gutwika cyangwa guteza ibisasu byoroheje. Iperereza rirakomeje, ariko turashaka kumenya niba hari abandi bari bafatanyije cyangwa niba yari wenyine.'

    Iperereza rirakomeje: Ese hari undi wagize uruhare?

    Polisi y'akarere ka Boulder n'izindi nzego z'ubutasi muri leta ya Colorado zatangiye iperereza ryimbitse kugira ngo bamenye inkomoko y'igikorwa ndetse n'icyabimuteye. Hari amakuru avuga ko uyu mugabo ashobora kuba yarigeze kugaragara mu bikorwa byo kwigaragambya mu minsi yashize, ariko ibyo ntibirakwemezwa ku mugaragaro.

    Hari hashize igihe gito ubuyobozi butangaza ko hari ikibazo cy'abantu bafite ibibazo byo mu mutwe bari kugeragezwa gufashwa, ariko bamwe bakaba bishora mu bikorwa bibangamira umutekano. Birakekwa ko uyu mugabo ashobora kuba ari umwe muri abo bantu.

    Uko indembe zifashwe n'icyifuzo cy'ubutabazi bwihuse

    Mu bitaro bya Boulder Community Health, abarwayi bane barimo kuvurwa bihutirwa. Umuyobozi w'ibitaro, Dr. Kevin Mallory, yatangaje ko babiri mu bakomeretse bari mu buryo bukomeye ariko bameze neza nyuma yo kwitabwaho n'inzobere.

    'Dufite abaganga batanu bari ku murongo wo gufasha abakomeretse. Turashimira byimazeyo abapolisi n'abaganga b'imbere mu kibuga batabaye vuba. Ubu turimo gusuzuma ibikomere byo ku mubiri n'ingaruka zituruka ku mwuka w'uburozi bashobora kuba bahumetse.'

    Impamvu y'igikorwa: Ese hari uburwayi bwo mu mutwe cyangwa indi mpamvu?

    Kugeza ubu, nta mpamvu izwi neza y'iki gikorwa kirimo gushakishwa n'inzego z'umutekano. Umuyobozi wa Polisi yavuze ko uwatawe muri yombi atari mu bantu bari bakurikiranyweho ibikorwa by'iterabwoba, ariko hari isuzuma riri gukorwa n'inzego z'ubutabera mu buryo bwimbitse.

    Hari amakuru y'uko uyu mugabo ashobora kuba yaragaragaje ibimenyetso by'uburwayi bwo mu mutwe mu minsi yashize. Umwe mu baturanyi be, utashatse ko izina rye ritangazwa, yavuze ati:
    'Yari umuntu utajya asohoka, yifungirana mu nzu kandi rimwe na rimwe yajyaga asakuza mu ijoro. Hari ubwo twagiraga ubwoba.'

    Ubutumwa bwa Polisi n'ubuyobozi bw'umujyi

    Umuyobozi w'umujyi wa Boulder, Michael Collins, yasohoye itangazo ry'akababaro ku manywa y'iki cyumweru, ashimangira ko ibikorwa nk'ibi bitazakomeza kwihanganirwa. Yagize ati:

    'Iyi ni tragediya ikomeye, ariko igaragaza ko tugomba gukomeza gushyira imbere umutekano w'abaturage. Twashatse ibisubizo by'igihe kirekire ku birebana n'ihungabana n'imitekerereze y'abantu bagaragaza ibibazo. Tugiye gukomeza kunoza uburyo bwo gukumira no gukurikirana imitekerereze y'abaturage.'

    Polisi yasabye abaturage bafite amashusho yafashwe n'ama telefoni (videos) cyangwa amafoto kugira uruhare mu gutanga ibimenyetso bifasha iperereza.

    Uburyo abaturage babyakiriye: Ubwoba, agahinda n'amarira

    Abaturage benshi ba Boulder bagaragaje ko batewe ubwoba n'igikorwa nk'iki cyabereye ahantu hazwi nk'ahatari habamo urugomo. Hari benshi barimo ababyeyi batunguwe no kubona abana babo bagira ubwoba bwo gusubira mu muhanda wa Pearl Street.

    Uwitwa Denise Abrams, umubyeyi w'abana babiri, yavuze ati:
    'Pearl Street ni nk'iwacu. Duhakunda kuko haba harimo umutekano. Ariko kuba hari umuntu washoboye kuhatwika ibintu no gukomeretsa abantu, bitumaze icyizere.'

    Reba icyo usabwa nk'umuturage

    Polisi yasabye abaturage gutanga amakuru y'icyo babonye kuri hotline ya polisi ya Boulder: 303-555-7211 cyangwa kwandikira email kuri [email protected].

    Abaturage basabwe kandi kwitondera abantu bagaragaza imyitwarire idasanzwe, cyane cyane abakunze kwitandukanya n'abandi, basakuza cyangwa bagaragaza uburakari bukabije mu ruhame.

    Uburyo bwo kwirinda mu gihe nk'iki

    Nubwo ibi bikorwa bidakunze kubaho kenshi muri aka gace, inzego z'umutekano zashyizeho ingamba zinyuranye zo kongera ingufu mu gucunga umutekano, cyane cyane mu bice by'ubucuruzi no mu mihanda y'abantu benshi.

    Polisi yasabye ibi bikurikira:

    1. Gutanga amakuru ako kanya: Ntuzigere ucika intege mu gutanga amakuru igihe ubona ibintu bikekwa.
    2. Kwibuka aho wasohokeye hose: Niba uri ahantu hahurira abantu benshi, menya aho umutekano uri cyangwa aho wahungira.
    3. Gukurikira amabwiriza y'inzego z'umutekano: Igihe habaye ibihe by'amage, tegereza amabwiriza y'ubuyobozi bw'inzego z'umutekano mbere yo kugira icyo ukora.

    Nubwo iki gikorwa cyahungabanyije umudendezo w'abaturage, umujyi wa Boulder n'inzego z'ubuyobozi zavuze ko bazakomeza gukorera hamwe n'abaturage mu kurwanya ibikorwa by'ubugizi bwa nabi, kongera icyizere n'umutekano.

    Ubuyobozi bwatangaje ko hagiye kuba inama n'abaturage kugira ngo hatangwe icyerekezo cyo kongera imbaraga mu gukumira ibyaha binyuranye, harimo n'ibishingiye ku burwayi bwo mu mutwe.

    Icyabaye kuri Pearl Street Mall ni isomo rikomeye ku buzima n'umutekano w'abaturage. Nubwo ukekwaho icyaha yatawe muri yombi, ibikomere byatewe mu mitima y'abantu bizasaba igihe kugira ngo bikire. Ariko nk'uko byakunze kuvugwa muri Boulder, 'Ubumwe bw'abaturage burusha byose imbaraga z'ubugizi bwa nabi.'

     

    KasukuMedia.com | Amakuru yizewe, y'akarere n'isi
    © 2025 — Uruhushya rwo gukoresha iyi nkuru rwemewe igihe cyose havuzwe aho yaturutse.

     

    Source : https://kasukumedia.com/8403-2/

  • BILIGWA TWEKUTTE: DANRA UG AGARUTSE KU ISOKO Y'UMUZIKI N'INDIRIMBO NSHYA YASOHOTSE MU IZINA RYA RK PROMOTIONS #rwanda #RwOT

     

    BILIGWA TWEKUTTE: DANRA UG AGARUTSE KU ISOKO Y'UMUZIKI N'INDIRIMBO NSHYA YASOHOTSE MU IZINA RYA RK PROMOTIONS

    Tariki ya 2 Kamena 2025 igiye kuba amateka ku bakunzi ba Danra Ug ndetse n'abakunzi ba Dancehall muri rusange, ubwo hazajya ahabona indirimbo ye nshya yise 'Biligwa Twekutte', isohowe ku mugaragaro n'inzu nshya y'imenyekanisha yitwa RK Promotions.

    Danra UG agarukanye imbaraga nshya mu muziki

    Nyuma y'igihe kitari gito atagaragara cyane mu ruhando rw'umuziki, umuhanzikazi Danra Ug aragarutse mu buryo butangaje, azanye impano nshya n'umwuka mushya binyuze mu ndirimbo nshya izajya ahabona tariki ya 2 Kamena 2025.

    Indirimbo ye nshya yitwa 'Biligwa Twekutte', ijambo ry'icyo gikorwa ry'umwimerere wo mu rurimi rw'iwabo rishatse kuvuga ngo 'Bizashira turi kumwe.' Ni amagambo akubiyemo ubutumwa bukomeye bwo gukundana, kumvikana no guhagararana mu bihe byose, haba ibyiza cyangwa ibibi.

    Ubutumwa bukomeye mu buryohe bwa Dancehall

    'Biligwa Twekutte' ni indirimbo irimo umuvuduko n'amarangamutima akomeye, ikoze mu njyana ya Dancehall ariko ifite ishusho n'ubwiza bwa muzika y'ikirenga.

    Indirimbo yanditswe n'umwanditsi w'indirimbo ukomeye cyane mu gihugu cya Uganda, witwa Dokta Brain, wagiye yegukana ibihembo bitandukanye mu muziki kubera ubuhanga bwe mu kwandika amagambo atuje ariko agera ku mutima.

    Yatunganyijwe na Nessim Pan Production, umwe mu batunganya umuziki bamenyekanye cyane muri Afurika y'Iburasirazuba. Uyu mugabo ni we wazamuye ireme ry'iyi ndirimbo, ayihesha umwimerere n'ijwi riryoshye ryuzuyemo ingufu, ku buryo ushobora kuyumva inshuro nyinshi udashobora kuyirambirwa.

    Yasinye muri RK Promotions, agarukanye imbaraga nshya n'indirimbo ya Dancehall yuje urukundo, ubumwe n'umudiho utazibagirana.

    RK Promotions: Umusingi mushya mu rugendo rwa Danra UG

    Indirimbo 'Biligwa Twekutte' niyo ya mbere Danra UG asohoye ku mugaragaro kuva yasinyira inzu nshya itunganya ikanamenyekanisha abahanzi yitwa RK Promotions.

    Iyi label nshya ifite intego yo kuzamura abahanzi bafite impano muri Uganda no muri Afurika, bakabashyira ku ruhando mpuzamahanga. Kuba barahisemo gukorana na Danra UG byerekana icyizere n'icyerekezo bihuriyeho.

    Danra yavuze amagambo yuzuyemo ishimwe n'icyizere ubwo yavugaga kuri iyi ndirimbo mbere y'uko isohoka:

    'Iyi ndirimbo si iy'umudiho gusa, ni ikimenyetso cy'urukundo, ubumwe no kudacika intege. Ubu ndi kumwe n'ikipe nshya ya RK Promotions, nditeguye guha abafana banjye igice gishya, cyiza, kandi kirambye cyanjye. Umuziki utuma twishima, ariko unadusigira urwibutso.

    Danra UG: Umuhanzikazi w'imbaraga, ugarutse mu gihe nyacyo

    Mu myaka yashize, Danra UG yari azwi nk'umuhanzikazi ufite ijwi ridasanzwe n'umwihariko mu njyana ya Dancehall n'iyegeranye. Yagiye asohora indirimbo zakunzwe cyane nko 'Nkwagala Nyo,' 'Fire Baby' ndetse na 'Omusawo.'

    Gusa yari amaze igihe runaka atumvikana cyane ku isoko ry'umuziki, ibintu bamwe bafataga nko kuruhuka, abandi bakabyita kurwana n'ibibazo byo mu buzima busanzwe.

    Ariko iyi ndirimbo nshya ni ikimenyetso cy'uko atigeze areka umuziki. Ahubwo yari ahugiye mu gushaka icyerekezo gishya no gutegura intangiriro nshya.

    Ibyo abahanga bavuga kuri 'Biligwa Twekutte'

    Abasanzwe bakurikiranira hafi umuziki wa Afurika y'Iburasirazuba bavuga ko iyi ndirimbo ishobora kuba ari imwe mu zizakora amateka mu mwaka wa 2025. Impamvu nyamukuru ngo ni uburyo ihuza ibintu byose bituma indirimbo ikundwa: amagambo y'urukundo atavugwa kenshi mu buryo bucuye ubwenge, umudiho ususurutsa, n'ijwi rya Danra rihumuriza kandi rishishikaje.

    Umusesenguzi w'umuziki wo muri Kigali, Mugisha Theoneste, yagize ati:

    'Iyo uteze amatwi 'Biligwa Twekutte,' wumva irimo ubuzima, urukundo, n'umuhate wo kwiyubaka. Danra yakoze ibyo abantu benshi bari baramwitezeho.'

    Indirimbo izagera kure hose, harimo n'u Rwanda

    RK Promotions yatangaje ko iyi ndirimbo izahita ishyirwa ku mbuga zose zicururizwaho umuziki nka Spotify, Apple Music, Audiomack, Deezer, Boomplay n'izindi, ndetse ikazanashyirwa ku mashusho ya YouTube ari kumwe n'icyegeranyo gishya cy'amashusho kizatangira gutambuka muri iki cyumweru.

    Byitezwe ko izatangira gucurangwa cyane ku maradiyo n'ibindi bitangazamakuru, haba muri Uganda, u Rwanda, Kenya, Tanzania ndetse no ku rwego mpuzamahanga aho hari diaspora nyinshi y'Abanya-Uganda n'Abanyafurika y'Iburasirazuba.

    'Biligwa Twekutte' ni ubutumwa, si indirimbo gusa

    Abasesengura imyandikire y'indirimbo bavuga ko amagambo yayo atanga isomo rikomeye ku bantu bari mu rukundo cyangwa abifuza kubaka umubano uhamye.

    Mu nteruro imwe yumvikanamo amagambo agira ati:

    'N'iyo isi yahinduka igatakara, sinzareka ukuboko kwawe…'

    Ni amagambo agaragaza kudacika intege, no kuba umuntu yahitamo kugumana n'uwo akunda mu bihe byose, niyo isi yaba ihindutse urujijo.

    Abafana bariteguye: Hashtag #BiligwaTwekutte iraca ibintu

    Kuva iyi ndirimbo yatangazwa, abakunzi ba Danra batangiye kuyivugaho ku mbuga nkoranyambaga. Hashtag #BiligwaTwekutte imaze kugaragara kenshi kuri Twitter, Instagram na TikTok.

    Hari abamaze gukora challenges zo kuyibyina, abandi bagiye bagaragaza uburyo biteguye kuyishyira ku mbuga zabo no kuyikundisha abandi.

    Ibihe by'ingenzi ku rugendo rwa Danra UG

    • 2017: Yatangiye kumenyekana muri Uganda ubwo yasohoraga indirimbo 'Fire Baby.'
    • 2019: Yegukanye igihembo cya 'Best Female Dancehall Artist' mu bihembo bya Zinna Awards.
    • 2021: Yagiranye ikibazo gikomeye cy'ubuzima, agenda yirinda cyane ibikorwa bya muzika.
    • 2024: Yatangaje ko yiteguye kugaruka mu muziki ku mugaragaro.
    • 2025: Yasinye amasezerano na RK Promotions, aho yahise atangaza indirimbo ye ya mbere 'Biligwa Twekutte.'

    Ibyo abakunzi bategereje

    • Amashusho y'indirimbo ari gutegurwa mu buryo buhanitse, akaba azasohoka muri iki cyumweru.
    • Umuhango wo kumurika iyi ndirimbo uzabera Kampala, ariko hanateguwe ibitaramo bizakorwa mu bihugu bitandukanye birimo u Rwanda, Kenya na Tanzania.
    • Hari icyizere ko Danra azasura u Rwanda mu kwezi kwa Nyakanga 2025 mu bitaramo byiswe 'Twekutte Tour.'

    Icyifuzo cya Danra ku bafana be

    Mu butumwa bwe, Danra yagize ati:

    'Ndabasaba kutazacikwa n'iyi ndirimbo nshya. Nimuyumve, muyisangize abandi, kandi muyifate nk'urwibutso rw'urukundo rudashira. 'Biligwa Twekutte' ni indirimbo yanyu, ni indirimbo yacu.'

    Danra UG ari mu nzira igaragaramo ubushake n'umurava. Indirimbo 'Biligwa Twekutte' ntishimangira gusa ko agarutse, ahubwo itangiza igice gishya mu buzima bwe n'umuziki muri rusange. Iri ni ihirwe rikomeye ku bakunzi be, ndetse no ku muziki wa Afurika muri rusange.

    Tariki ya 2 Kamena 2025 ni itariki y'ingenzi. Uramutse ukunda umuziki, cyane cyane Dancehall, ntuzacikwe n'iyi ndirimbo. Biligwa Twekutte, bizashira turi kumwe!

    Source : https://kasukumedia.com/biligwa-twekutte-danra-ug-agarutse-ku-isoko-yumuziki-nindirimbo-nshya-yasohotse-mu-izina-rya-rk-promotions/