Category: Uncategorized

  • Umusimbura wa Usain Bolt mu kwiruka metero 100 mu mikino Olempike yabonetse #rwanda #RwOT

    Guhera 2008 kugeza 2016,umunya Jamaica Usain Bolt niwe wegukanaga uyu mudali mu mikino Olempike ndetse no muri shampiyona z'isi zimwe na zimwe gusa yaje gusezera isi isigara yibaza uzamusimbura.

    Impaka zari nyinshi mu binyamakuru aho benshi bahaga amahirwe uwitwa Christian Coleman waje kwivangira yanga kwipimisha ibiyobyabwenge bituma ahagarikwa mu mikino Olempike y'uyu mwaka.

    Uyu mugabo wari ufite ibihe byiza mu mikino y'isi ya Doha aho muri 100m yakoresheje amasegonda 9,70 yashyizwe ku ruhande umupira usigarana abarimo Andre de Grasse,Akani Simbini Justin Gatlin n'abandi.

    Kuri iki cyumweru benshi bashyize amatsiko kuko Umutaliyani utari witezwe na benshi Lamont Marcell Jacobs w'imyaka 26 yasize bariya bagenzi be yegukana uyu mudali wa zahabu wa metero 100 ukundwa na benshi.

    Jacobs yakoresheje amasegonda 9.80 mu gihe Fred Kerley wamukurikiye yakoresheje 9.84. Andre de Grasse, wari wabaye uwa 3 mu mikino ya olempike 2016 I Rio yakoresheje 9.89.

    Uyu Jacobs yavukiye muri USA yari mu karongo ka 3 yaje gukoresha neza imbaraga ze asiga bagenzi be birangira aguye mu maboko ya Gianmarco Tamberi,mwene wabo w'Umutaliyani wari umaze gutwara umudali wa zahabu mu gusimbuka urukiramende [high jump] barishimana.

    Guhera I Anthens mu bugereki muri 2004,iyi niyo mikino ya Olempike ya mbere ikinwe nta kizigenza Bolt kuko yakinnye iya Beijing, London na Rio de Janeiro, yose ayitwaramo imidali ya 100 na 200 m 6 muri ibyo byiciro.

    Nibwo bwa mbere mu mikino ya Olempike ku mukino wa nyuma wa 100m habuze umunya Jamaica byaherukaga muri 2000 I Sydney.Uwagombaga kuhagera ni Yohan Blake ariko yasezerewe muri ½ cy'irangiza.

    Ku munsi w'ejo,mu gusiganwa 100m mu bagore,imidali yose yegukanwe n'abanya Jamaica uhereye kuri Elaine Thompson Herad wegukanye zahabu akoresheje amasegonda 1o,61, Shelly-Ann Fraser-Pryce, yatwaye silver ku masegonda 10.74 naho Shericka Jackson aba uwa 3 akoresheje amasegonda 10.76.

    Kugeza ubu,igihugu cy'Ubushinwa nicyo kiyoboye ku midali myinshi kuko gifite zahabu 24,silver 14,Bronze 13.USA ni iya 2 aho ifite zahabu 20,silver 23 na Bronze 16.Ubuyapani bufite zahabu 17 mu gihe Australia ifite zahabu 14.

    Umukinnyi mwiza kurusha abandi bose muri iyi mikino Olempike n'Umunyamerika w'umuhanga cyane mu koga witwa Caeleb Dressel w'imyaka 24,umaze gutwara imidali 5 ya zahabu n'umwe wa Silver aho amarushanwa yose yakinnye yabaye uwa mbere.

    Uwa kabiri n'umukobwa w'umunya Australia nawe w'umuhanga cyane mu koga,Emma Mckeon w'imyaka 27, ufite zahabu 4 na Bronze 3.


    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umusimbura-wa-usain-bolt-mu-kwiruka-metero-100-mu-mikino-olempike-yabonetse

  • RIB yataye muri yombi Baba banyeshuri barangije ikizami cya Leta bagatwika ibikoresho #rwanda #RwOT

    Aba banyeshuri biga muri Esecom Rugano TVET School, bakoze igisa n’imyigaragambyo kuri uyu wa Kane tariki ya 29 Nyakanga 2021, Saa mbili n’igice z’umugoroba. Batwika ibitanda by’ishuru, bamenagura ibirahure banasenya uruzitiro rw’aho bararaga (dortoire) bishimira ko bari gusoza ibizamini bya Leta.

    Iri shuri riherereye mu Karere ka Ngororero, Umurenge wa Hindiro, Akagari ka Gatega mu Mudugudu wa Kagarama.

    Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 31 Nyakanga 2021, RIB yataye muri yombi batanu bakekwaho kugira uruhare muri ibi bikorwa barimo babiri bafite imyaka 21, uwa 25, 18 n’uw’imyaka 20 bivugwa ko ari we watanze ikibiriti.

    Ibyaha bakurikiranweho ni ukwangiza cyangwa konona ikintu cy’undi gihanwa n’ingingo ya 186 mu itegeko ritegenya ibyaha n’ibihano muri rusange.

    Iri tegeko riteganya ko uhamijwe n’urukiko icyo cyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri ariko kitagenze amezi atandatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari atari munsi y’ibihumbi 300 ariko atarenze ibihumbi 500 cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Bakurikiranyweho kandi icyaha cyo gusenya cyangwa konona inyubako ku bushake utari nyirayo gihanwa n’ingingo ya 182 y’iryo tegeko.

    Ku wagihamijwe n’inkiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu.

    Nubwo aba banyeshuri bafashwe ariko amakuru dukesha IGIHE ni uko hari undi munyeshuri uri no mu bakekwaho gutangiza iyo nkongi kuko ari we wabanje gucana igitanda, kugeza ubu utaratabwa muri yombi.

    Umuvugizi wa RIB Dr. Murangira B.Thierry yatangaje ko n’abanyeshuri ari nk’abandi baturage bose imbere y’amategeko cyane ko baba bangiza ibikorwa rusange n’abandi bashobora kuzakoresha mu gihe kizaza.

    Ati 'Abanyeshuri ni kimwe n’abandi bose, na bo amategeko arabareba mu byerekeye kubaha aho bari n’ibikoresho bakoresha. Ntabwo bikwiye ngo kuko warangije ishuri ugomba gufata ibyo warayeho, ibitanda na matela ukabyangiza, ukamena ibirahure by’amashuri kuko ayo mashuri n’abandi baba bagomba kuzayigiramo. Rero nk’uko wayasanze ugomba kuyasiga ameze neza'

    Yasabye ko abanyeshuri badakwiye kwitwaza ko barangije amashuri bagakora ibikorwa bigize ibyaha.

    Ati 'Ntabwo ari byo kandi ntibikwiye. Ni utuntu turi kugenda tugaragara ku banyeshuri ngo barangije bakangiza, bakanakora ibikorwa bigize ibyaha.'

    Kugeza ubu aba banyeshuri bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Ngororero mu gihe iperereza rigikomeza.

    RIB iributsa buri muntu wese ko itazihanganira uwo ari we wese uzafatwa yakoze ibyaha nk’ibi inibutsa abantu kubyirinda kuko ari ibyaha bihanwa n’amategeko.

    Source : https://imirasire.com/?RIB-yataye-muri-yombi-Baba-banyeshuri-barangije-ikizami-cya-Leta-bagatwika

  • Rwanda: umunyeshuri uherutse gukora ikizamini cya Leta mu yisumbuye yasanzwe yitabye Imana. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru ariki ya 01 Kanama 2021, nibwo umunyeshuri wari usoje icyiciro cya mbere cy'amashuri yisumbuye (tronc Commun) yasanzwe hejuru yikirundo cy'amatafari yitabye Imana. Ibi byabereye mu murenge wa Gitambi, mu Kagari ka Hangabashi ho mu Karere ka Rusizi.

    Umuseke dukesha aya makuru uvuga ko magingo aya hataramenyekana impamvu uyu musore w'imyaka 17 y'amavuko yaraye hejuru y'amatafari arimo umuriro,ariyo ntandaro y'urupfu rwe.

    Amakuru avuga ko uwo nyakwigendera ku munsi w'ejo ku italiki ya 31 Nyakanga yari kimwe na ba nyiri aya matafari ari bo Uzayisenga Gaston na Hagenimana Eliazard yaje kubasaba akazi ko kugihoma bamubwira ko azagaruka mu gitondo.

    Ubwo ngo cya kirundo cy'amatafari bagishyizemo umuriro bagamije kuyatwika.

    Bamaze gutaha nibwo wa musore yacyuriye akoresheje urwego ku mpamvu zitaramenyekana, baje kugisura mu gitondo bamusanga hejuru yacyo yanegekaye, bamujyana mu Kigo Nderabuzima cya Mashesha, ahagera yapfuye.

    Umurambo we wajyanywe mu Bitaro bya Mibirizi kugira ngo ukorerwe isuzuma.

    Ubuyobizi bw'Umurenge wa Gitambi bwemeje iby'aya makuru, buvuga ko byamenyekanye mu gitondo.Busaba ababyeyi kujya baba hafi y'abana babo, ndetse gugasaba abana kwitwararika ikibazo bafite bakakibwira ababyeyi babo.

    Iyakaremye Jean Pierre Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gitambi, yagize ati 'Ayo makuru ni yo twayamenye mu gitondo saa moya n'igice, bitekerezwa ko uriya musore yaraye hejuru y'amatafari, basanze ameze nabi amaraso yamushizemo.'

    Yakomeje avuga ko amakuru ubuyobozi bufite ari uko nta kibazo umwana yari afite, nta n'icyo yari afitanye n'ababyeyi be.

    Yakomeje agira ati 'Mu gihe nta rindi perereza rirakorwa ngo ryerekane ibitandukanye na byo, n'uko byagenze, muri ibi bihe by'ibiruhuko turasaba ababyeyi kuba hafi y'abana babo, abana na bo.'

    Source : https://yegob.rw/rwanda-umunyeshuri-uherutse-gukora-ikizamini-cya-leta-mu-yisumbuye-yasanzwe-yitabye-imana/

  • Noneho Kwipimisha Covid-19 byashyizwe kugiciro cyoroheye buri wese #rwanda #RwOT

    Izi mpinduka zije nyuma y’iminsi inzego z’ubuzima mu Rwanda zitangaje ko ziri kwiga ku kugabanya igiciro cyo kwipimisha kugira ngo abaturage benshi bajye babasha kumenya uko bahagaze bitagoranye.

    Uyu mwanzuro kandi usa n’uje koroshya ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba ziherutse gufatwa n’Inama y’Abaminisitiri, aho ibikorwa bitandukanye bihuza abantu benshi nk’inama, ubukwe n’ibindi kubyitabira bizajya bisaba kubanza kwipimisha Covid-19.

    Ubusanzwe mu Rwanda kwipimisha Covid-19 bikorwa mu buryo bubiri. Hari ikizamini gifatwa cyihuta cyizwi nka 'Antigen Covid-19 rapid test' ari nacyo cyashyizwe kuri 5000 Frw. Iki kiboneka umuntu apimwa mu mazuru ibisubizo bikaboneka mu minota itarenze 15 cyangwa iri hasi yayo.

    Hari ikindi cyitwa 'PCR' gifatwa mu kanwa, cyo kiba kigamije gucukumbura ngo kirebe ko umuntu adafite ubwandu bwa Covid-19, ibisubizo biboneka nyuma y’amasaha 24, umuntu akishyura 47.200 Frw.

    Itangazo RBC yashyize hanze, ntacyo yavuze kuri PCR, ahubwo yatangaje ko mu gihe cya vuba hazatangazwa urutonde rw’amavuriro yemerewe gufatirwamo Rapid test.

    Yagize bati 'RBC iramenyesha abantu bose ko guhera tariki ya 9 Kanama 2021 igiciro cyo gupima Covid-19 mu buryo bwihuse (rapid test) mu mavuriro yigenga kizaba 5.000 Frw. Urutonde rw’amavuriro yigenga ashobora gupima Covid-19 muzarumenyeshwa bidatinze.'

    Abantu basaga miliyoni ebyiri ni bo bamaze gupimwa mu Rwanda kuva Coronavirus yagera mu gihugu. Mu basanzwemo iyo ndwara, 808 yarabahitanye.

    Source : https://imirasire.com/?Noneho-Kwipimisha-Covid-19-byashyizwe-kugiciro-cyoroheye-buri-wese

  • Ntibisanzwe: Umugore yatakaje ibiro 83 byose muri guma murugo || ese yabigenje ate? – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugore w'imyaka 34 witwa Carla FitzGerald yakoze ibitashoborwa na buri wese ubwo yatakazaga ibiro bigera muri 83 byose mu minsi 14 yonyine ya Guma murugo.

    Uyu mugore utashoboraga guhaguruka ngo yiyambike amasogisi cyangwa ngo yifashe mu mirimo imwe n'imwe,yari asanzwe abaho mu bwoba ko ashobora kuzagera igihe atazabasha kubona aho yicara mu bantu yaba mu ndege cyangwa mu ma resitora ariyo mpamvu yakoze ibishoboka byose agabanya ibiro 146 yari afite.

    Uyu mugore utuye Dublin muri Ireland yatangiye urugendo rwo kugabanya ibiro muri Mutarama umwaka ushize hanyuma muri Guma mu rugo atakaza ibiro bisaga 70,ntiyacika intege arakomeza kugeza atakaje ibirenga ½ cy'ibyo yari afite.

    Uyu mugore yakomeje kwita ku mirire ndetse atangira kugabanya ubwoba bw'uko ashobora kuzajya ananirwa kwicara mu ntebe rusange akomeza kugabanya ibiro.

    Uyu mugore yahoraga yambaye imyenda minini y'umukara kuko ariyo yamukwiraga ariko ubu ngo yishimiye ko yambara imyenda iyo ariyo yose akaberwa.

    Yagize ati 'Natangiye urugendo rwo kugabanya ibiro muri Mutarama 2020 nyuma yo kujya ku baganga bakamfasha.Narwanye n'ibiro byanjye ndetse no kurya ibyo mbonye byose inshuro ntakwibuka.Nagerageje kwiyicisha inzara ariko ntibikunde.

    Kugira ngo ngabanye ibiro,nabanje kwivuza gukunda ibiryo bikabije.Nahoraga mpangayikishijwe n'igihe ndi bwongere kurya kandi ndi kurya.Najyaga kurya mvuye ku kazi karya za kalori [calories] amagana.

    Naryaga kalori hagati ya 3,000 na 5,000 buri munsi.Naryaga ibiryo nabaga nateguye ngiye ku kazi na nijoro nkarya ibindi byinshi.Ubwo najyaga kwivuza,namenye ko umubiri wanjye atari umwanzi ahubwo nagombaga guhindura imirire kugira ngo bibe byiza.Ntabwo nari nzi uburyo ubuzima bwanjye bwari bugoye kugeza igihe natangiriye gutakaza ibiro.'

    Uyu mugore yavuze ko yahoraga ahangayikishijwe no kurira ingazi agiye hejuru,kujya mu biruhuko byamuteraga ubwoba kuko ngo yumvaga atabona indege ifite intebe yakwiramo n'ibindi.

    Source : https://yegob.rw/ntibisanzwe-umugore-yatakaje-ibiro-83-byose-muri-guma-murugo-ese-yabigenje-ate/

  • Inkuru ibabaje: umugabo yiyiciye umugore we mwiza kubera akazi. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugabo yafashe icyemezo kigayitse cyo kwica umugore we ,nyuma yo kumenya ko yabonye akazi keza muri Quatar ,atinya ko yazamusiga wenyine.

    Uyu nyakwigendera witwa Joyce Wanjiru warufite imyaka 34, kuri ubu umuryango we utangaza ko yishwe n'uwari umukunzi we witwa Golden Nyakundi bakunda kwita Ras, aba bose bakaba ari abo muri Kenya nk'uko inkuru dukesha K24 Tv ibivuga.

    Uyu mukobwa ngo akimara kubona akazi muri Qatar, yihutiye kubimenyesha umukunzi we ariko nyamusore ntibyamushimisha. Sibyo gusa kuko aba baranatonganye karahava umugabo amubwira ko adakwiye gusohoka mu gihugu ngo ajye muri Qatar.

    Musaza wa nyakwigendera ati: 'mushiki wanjye byaramugoye kubona akazi hano muri Kenya, kugeza ubwo yabivuyemo iby'inaha agatangira gushaka akazi hanze. Yaje kukabona muri Qatar ndetse twese abavandimwe be n'umuryango twarabyishimiye cyane. Gusa twatewe agahinda gakomeye no kumva ko yishwe nuwo bakundanaga'

    Nyakwigendera yasanzwe yatewe ibyuma munda no mu maso ndetse afite n'uruguma rukomeye mu mutwe, abakoze icyaha bahise batoroka. Uyu mukobwa yishwe kuwa 27/07/2021 haburaga iminsi itatu gusa kugira ngo afate indege imwerekeza muri Qatar kuko byari biteganyijwe ko azagenda kuwa 30/07.

    Source : https://yegob.rw/inkuru-ibabaje-umugabo-yiyiciye-umugore-we-mwiza-kubera-akazi/

  • Abasore bari barwanye bapfa Miss Naomie – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri Twitter abasore bateranye amagambo bapfa Miss Nishimwe Naomie. Ni nyuma yuko Naomie yari amaze gusangiza abamukurikira ifoto ya Meddy na Mimi akayiherekesha amagambo agira ati ” Absolutely gorgeous 🤎✨ “.

    Nyuma y'aya magambo ya Miss Naomie, bamwe mu basore bamukurikira batangiye kuvuga ko buri umwe ariwe uzegukana Naomie. Uwiyita yagize ati ” Cant wait to recreate this with u😭♥️”. Naho uwiyita Akabanga agira ati ” No naomie nuwanjye nuko tutarahura broh … va kuri kari yagungu ngo ni khadafi😅😅”.

    Absolutely gorgeous 🤎✨ https://t.co/YP5cfQKcvy

    — Miss Rwanda 2020 (@NaomieNishimwe) August 1, 2021

    Source : https://yegob.rw/abasore-bari-barwanye-bapfa-miss-naomie/

  • Abakozi ba Afrimax Tv na Boss wabo batawe muri yombi| Menya icyo bazize – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abakozi ba Afrimax Tv ndetse b'umuylbozi wabo batawe muri yombi bazira kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19. Nkuko amashusho dukesha Bigtown Tv abigaragaza, aba bakozi ndetse n'umuyobozi wabo ngo bafashwe nyuma yuko amashusho yabo barimo gukora ibirori bitemewe mu rwego rwo kwishimira umubare w'aba subscribers ungana na Miliyoni imwe bari bamaze kugira kuri Afrimax English, asakaye ku mbuga nkoranyambaga.

    Abafashwe bose bavuze ko ibyo bakoze babisabira imbabazi ndetse banasaba abanyarwanda bose gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 nkuko yashyizweho n'ubuyobozi bw'igihugu.

    Source : https://yegob.rw/abakozi-ba-afrimax-tv-na-boss-wabo-batawe-muri-yombi-menya-icyo-bazize/