Category: Uncategorized

  • Eberechi Eze arifuza kwerekeza mu ikipe ya Tottenham #rwanda #RwOT

    Umukinnyi ukomoka mu Bwongereza ariko ufite inkomoko muri Nigeria, Eberechi Eze, yamaze gutangaza ko yifuza gusohoka mu ikipe ya Crystal Palace, aho yahise abimenyesha ubuyobozi ndetse n'abakozi bose b'ikipe ko umutima we uri mu ikipe ya Tottenham Hotspur.

    Amakuru aturuka mu itangazamakuru ry'i Burayi avuga ko muri iyi minsi ibiri ya nyuma y'ukwezi kwa Kanama, ibintu bishobora gufata umurongo usobanutse, maze uyu mukinnyi w'inyurabwenge hagati mu kibuga akajya gukinira Spurs.

    Biravugwa ko bishobora gutuma Eze atagaragara mu bakinnyi ba Palace ku mukino utaha, kubera ko ibiganiro hagati y'impande zombi biri ku rwego rushimishije.

    Tottenham iri gushaka kongeramo imbaraga mu kibuga hagati, ikabona umukinnyi ushobora gutanga umusaruro wihuse kandi uzwiho guhanga uburyo bwo gutsinda ibitego ndetse no gufasha abataka.

    Ibi bikaba ari ibiri kugenda mu buryo butandukanye n'ibiganiro Spurs ikomeje kugirana na Manchester City kuri Savinho. Kuva icyumweru cyashira, Tottenham yagiye itanga inyandiko ebyiri z'amasoko (bids) ariko zose zirangwa n'uko City yazihakanye. Ariko ntibyabujije ubuyobozi bwa Spurs kongera kugaruka ku meza y'ibiganiro, bashaka kumvikanira ku kiguzi cya nyuma cy'uwo mukinnyi.

    Kugeza ubu, abakunzi ba Crystal Palace baracyari mu rujijo, kuko bazi neza ko gutakaza Eze byaba igihombo gikomeye cyane ku ikipe yabo.

    Ni umukinnyi wahindutse umutima w'inyuma mu buryo bwo guhuza umukino, kandi amakipe menshi yari asanzwe amwifuje. Nyamara Spurs niyo imaze gufata iya mbere.

    Ese Tottenham izasinyisha Eze mbere y'uko isoko ryo kugura no kugurisha rifunga? Ese Palace izareka umutoza wabo Oliver Glasner abura umukinnyi w'ingenzi mu gihe bagifite intego yo guhatanira imyanya myiza muri Premier League? Ibi byose ni bimwe mu bibazo abakunzi ba ruhago bakomeje kwibaza.

    Eberechi Eze yifuza kwerekeza mu ikipe ya Tottenham

    Source : https://kasukumedia.com/eberechi-eze-yifuza-kwerekeza-mu-ikipe-ya-tottenham/

  • Umunsi umusirikare wa Loni afatwa nk'umuvandimwe wa Perezida Kagame – #rwanda #RwOT

    Brig. Gen. (Rtd) Faye ni umwe mu basirikare bo muri Sénégal bagumye mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nubwo ingabo nyinshi za Loni zari zakuwe mu gihugu.

    Uyu mugabo na bagenzi be barimo Maj Gen (Rtd) Clayton Boanubah Yaache wo muri Ghana, Brig Gen (Rtd) Martin Owusu-Ababio wo muri Ghana, Brig Gen Stephen Parbey wa Ghana, Major (Rtd) Peter Sosi, Ex WO II Lucas Norvihoho na Ex WO I Sampson Agyare na we wo muri Ghana, bari mu Rwanda mu ruzinduko rw'iminsi irindwi.

    Brig. Gen. (Rtd) Faye aganiriza urubyiruko n'Ingabo z'u Rwanda ku mateka babayemo mu 1994, yavuze ko hari umwe mu basirikare bo muri Sénégal bari bari kumwe icyo gihe, wafashwe nk'umuvandimwe wa Perezida Kagame.

    Ati 'Yitwaga Sidi Sadi. Yari muremure kandi ari inzobe. Ariko si ibyo gusa kuko yari afite isura isa cyane na Perezida Paul Kagame.'

    Brig. Gen. (Rtd) Faye yavuze ko ibyo byagaragariraga buri wese ku buryo basabye uyu musirikare kutigera arenga imbibi za Hotel des Milles Collines kuko yashoboraga kugirirwa nabi.

    Ati 'Ariko umunsi umwe, yari ari gukurikirana amakuru kuri radiyo ye, maze arengaho gato amarembo ya hoteli. Ako kanya hanyuzeho imodoka yIgisirikare cy'u Rwanda [FAR], imunyuraho, bakimukubita amaso bagaruka inyuma bihuta cyane.'

    Yakomeje avuga ko ba basirikare ba FAR basohotse mu modoka maze bazenguruka Sidi bavuga ngo 'Uri umuvandimwe wa Kagame.'

    Ati 'Twahise twihutira kubabwira ko atari we. We ubwe yahamagaye umuntu mu gisirikare cya FAR aravuga ati 'Nyamuneka mubwire abantu banyu ko ndi Sidi Sadi.''

    Brig. Gen. Faye yakomeje avuga ko 'Ariko mu gihe twari turi kumvikana na bo, aho hari hari babiri bo mu gisirikare cya FAR bari bazi ko Sidi Sadi aba muri iyi hoteli. Barabajije bati, 'uyu ni Sidi Sadi?' tuti 'yego.''

    'Umwe muri bo aravuga ngo kandi namubujije gukandagira hanze. Hanyuma babwira abo basirikare kumureka maze barakomeza.'

    Ku itariki ya 21 Mata 1994, Akanama k'Umutekano ka Loni kahisemo gukura MINUAR mu Rwanda, bya nyirarureshwa hasigara abasirikare 270 gusa batari bafite ubushobozi bwo kurinda abicwaga.

    Nubwo mu bitabo bivugwa ko hasigaye abasirikare 270, bararengaga kuko muri rusange bari 318 kubera harimo abanze kugenda.

    Amwe mu mazina y'abanze kugenda yasimbujwe ay'abasigaye kugira ngo imibare ya Loni ihure ku mpapuro. Brig. Gen. Faye Hadji Babacar ni umwe mu basihemo gusigara ngo barengere Abatutsi bicwaga.

    Brig. Gen. Faye ni umwe mu basirikare bo muri Sénégal bagumye mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    Sidi sadi yari umwe mu ndorerezi muri ngabo za LONI. Bamwe ababga muri Hotel des Milles Collines


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umunsi-umusirikare-wa-loni-afatwa-nk-umuvandimwe-wa-perezida-kagame

  • Ikipe ya Nottingham Forest yamaze gusinyisha Arnaud Kalimuendo #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Nottingham Forest yo mu Bwongereza yamaze kugera ku bwumvikane n'ikipe ya Stade Rennais yo mu Bufaransa kugira ngo izane rutahizamu w'Umunyafurika ufite inkomoko muri DRC, Arnaud Kalimuendo. Amakuru aturuka mu binyamakuru byegereye ku ikipe y'i Nottingham yemeje ko impande zombi zasinye amasezerano ku mafaranga agera kuri miliyoni €31.5.

    Ibi bivuze ko Kalimuendo, wakiniye amakipe akomeye nka Paris Saint-Germain akiri muto mbere yo kwerekeza i Rennes, agiye guhita ahabwa uruhushya rwo kujya mu Bwongereza kugira ngo akore ikizamini cy'ubuzima kugira ngo ashyire umukono ku masezerano.

    Uyu mukinnyi w'imyaka 22 yamaze igihe agaragaza impano idasanzwe mu gutera imbere, aho yagiye ashimirwa uburyo yihuta imbere y'izamu ndetse no kuba azi gutsindira mu bihe bikomeye.

    Mu gihe gito yakiniye Rennes, yagiye yigarurira imitima y'abakunzi b'umupira w'amaguru mu Bufaransa. Nottingham Forest iri gukora impinduka zikomeye muri iri soko ry'igura n'igurishwa ry'abakinnyi.

    Uretse Kalimuendo, iyi kipe iri no mu biganiro byo kuzana abandi bakinnyi barimo Omari Hutchinson na James McAtee, bikaba bigaragaza ko Forest ifite intego yo kubaka ikipe ikomeye ishobora guhatana mu cyiciro cya mbere cya Premier League.

    Abasesenguzi bavuga ko izina rya Kalimuendo riza kongera imbaraga mu busatirizi bwa Forest, cyane ko iyi kipe yagiye igorwa no kubona ibitego byinshi mu mwaka ushize. Abafana bayo bakomeje kugaragaza ibyishimo ku mbuga nkoranyambaga, bavuga ko uyu musore ashobora kuba igisubizo bari bamaze igihe bategereje.

    Kalimuendo we ubwe, mu magambo make yatangaje ko yavuze ko yishimiye cyane gutera indi ntambwe mu buzima bwe bw'umupira w'amaguru, yizeza abafana ko azatanga byose mu kibuga. Uyu mukinnyi azagera mu Bwongereza mu minsi mike iri imbere kugira ngo atangire urugendo rushya rwa Premier League.

    Ikipe ya Nottingham Forest yamaze gusinyisha Arnaud Kalimuendo

    Source : https://kasukumedia.com/ikipe-ya-nottingham-forest-yamaze-gusinyisha-arnaud-kalimuendo/

  • Levixone na Desire Luzinda basezeranye imbere y'Imana, Eddy Kenzo abagabira inka ebyiri. #rwanda #RwOT

    Abahanzi b'ibyamamare muri Uganda, Levixone na Desire Luzinda, basezeranye kubana akaramata mu birori bikomeye byabereye kuri Lake Victoria Serena Golf Resort and Spa, Kigo, ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 16 Kanama 2025.

    Ubu bukwe bwabereye mu rwego rwo hejuru bwitabiriwe n'inshuti nke za hafi ndetse n'imiryango yombi, bwari buyobowe na Apostle Grace Lubega, umushumba mukuru wa Phaneroo Ministries International. Byanashimangiwe n'uko aba bombi bari bamaze imyaka isaga itatu bakundana mu ibanga rikomeye, kugeza bahisemo kubishyira ahabona binyuze mu isezerano ry'ubushyingiranwe.

    Levixone, wari wambaye imyambaro igezweho ijyanye n'igihe, yaserutse mu mwambaro w'icyatsi kibisi wijimye, nyuma akambara ikote ry'umweru ryatumye arushaho kugaragara neza nk'umugabo ugiye mu rugendo rushya rw'ubuzima. Umuherekeza we mukuru (Best Man), akaba n'inshuti ye magara, Andrew Kyamagero, yifatanyije nawe, mu gihe abasore bamwunganiraga bari bambaye imyambaro y'umukara, ishusho y'ubwitonzi n'uburemere bw'umunsi.

    Ku ruhande rwa Desire Luzinda, yaserutse mu ikanzu y'ubukwe y'umweru isukuye, yagaragazaga ubwiza n'ubwitonzi bwe busanzwe, ishimangira ko ari umunsi udasanzwe w'imbamutima.

    Mu byatangaje benshi, umuhanzi Eddy Kenzo yatanze impano idasanzwe yo kugabira abageni inka ebyiri, nk'ikimenyetso cy'urukundo no kubifuriza urugo ruhire. Iyi mpano yakiranwe amashyi n'ibyishimo n'abari bitabiriye, yongera kugaragaza uburyo abahanzi b'Uganda bakomeje kubaka umubano udasanzwe hagati yabo.

    Ubu bukwe bwavuzwe cyane mu bitangazamakuru byo muri Uganda no hanze yayo, cyane cyane kuko Desire Luzinda ari umwe mu bahanzikazi bakunzwe cyane mu myaka yashize, naho Levixone akaba umwe mu bahanzi b'indirimbo zihimbaza Imana bazwi cyane muri icyo gihugu.

     

    Source : https://kasukumedia.com/levixone-na-desire-luzinda-basezeranye-imbere-yimana-eddy-kenzo-abagabira-inka-ebyiri/

  • Imyuzure ikomeye muri Pakistan na Kashmir yahitanye abasaga 300, imvura ikomeje kugwa #rwanda #RwOT

    Imyuzure ikomeye muri Pakistan na Kashmir yahitanye abasaga 300, imvura ikomeje kugwa

    Imyuzure yatewe n'imvura nyinshi imaze iminsi igwa muri Pakistan no muri Kashmir iyoborwa na Pakistan imaze guhitana abantu basaga 300, ndetse inzego z'ubutabazi ziravuga ko umubare ushobora gukomeza kwiyongera mu gihe imvura ikomeje kugwa nta gihagarara.

    Nk'uko byatangajwe n'inzego za gisirikare n'izishinzwe kurwanya ibiza muri Pakistan, kugeza ubu abantu 307 nibo bamaze kwemezwa ko bapfuye, abandi benshi bakaba barakomerekeye mu turere dutandukanye. Abenshi mu bapfuye ni abo mu ntara ya Khyber Pakhtunkhwa iri mu majyaruguru y'uburengerazuba bw'igihugu, aho inzu zigera kuri 74 zasenyutse burundu.

    Mu bikorwa by'ubutabazi byari bigamije kugeza imfashanyo no gutabara abaturage bari bugarijwe n'amazi, indege ya kajugujugu y'ingabo za Pakistan yahanutse, ihitana abasirikare 5 bari bayirimo. Ibi byazanye intimba ikomeye mu gihugu, kuko abo basirikare bari mu bikorwa byo kurengera ubuzima bw'abaturage.

    Uretse abapfuye muri Khyber Pakhtunkhwa, inzego z'ubuyobozi zatangaje ko muri Kashmir iyoborwa na Pakistan hapfiriye abandi bantu 9, naho muri Gilgit-Baltistan abagera kuri 5 bahasiga ubuzima nyuma y'imvura idasanzwe yaguye ikazasenyera abaturage.

    Umwe mu baturage bo mu karere ka Buner yatangarije itangazamakuru ko amazi yaje 'nk'iherezo ry'isi', ubutaka bwose bugasakara nk'aho ari umutingito. Yavuze ko abenshi mu baturage basigaye batagira aho bikinga, imihanda n'ibiraro bikaba byarangiritse bikomeye, bituma ibikorwa by'ubutabazi bigorana.

    Ikigo cy'igihugu gishinzwe iteganyagihe cyatangaje ko imvura idasanzwe izakomeza kugwa kugeza ku wa 21 Kanama 2025, bityo abaturage bakomeje gusabwa kwimuka mu duce twibasirwa cyane n'imyuzure. Abaturage baburiwe ko bakwiye kwirinda kwegera inkengero z'uruzi no gukomeza kwitondera ibishobora guterwa n'isenyuka ry'ubutaka.

    Imyuzure imaze kwangiza ibikorwa remezo byinshi, birimo imihanda, ibiraro, amashuri n'amavuriro, ndetse hegitari nyinshi z'imirima y'abaturage zirengerwa n'amazi. Byitezwe ko ubukungu bw'igihugu buzagerwaho n'ingaruka zikomeye, cyane cyane ku bijyanye n'ibiribwa no gutwara abantu n'ibintu.

    Inzego za gisirikare, izishinzwe ubutabazi n'imiryango itanga imfashanyo bikomeje ibikorwa byo gutabara no kugeza amafunguro, amazi meza n'imiti ku baturage bugarijwe. Ariko kubera ko imihanda myinshi yasenyutse, ibikorwa byo kugeza ubufasha bikomeje kugorana cyane.

    Abasesenguzi bavuga ko imyuzure ikomeje kwibasira Pakistan ikomeje kugaragaza ikibazo gikomeye cy'imihindagurikire y'ibihe, aho buri mwaka iki gihugu gihura n'imvura idasanzwe itera ibiza bihitana abaturage benshi.

     

    Source : https://kasukumedia.com/imyuzure-ikomeye-muri-pakistan-na-kashmir-yahitanye-abasaga-300-imvura-ikomeje-kugwa/

  • Brig Gen Rwivanga yavuze imyato abasirikare ba LONI banze kuva mu Rwanda mu 1994 – #rwanda #RwOT

    Ni ingingo yakomojeho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Kanama 2025, ubwo aba basirikare, bagiranaga ibiganiro n'urubyiruko ndetse n'Ingabo z'u Rwanda.

    Ibi biganiro byari bifite insanganyamatsiko igiri iti 'Gushishikariza urubyiruko rw'ejo hazaza kugira ubutwari n'ubumuntu'.

    Aba basirikare ni bamwe mu bagumye mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ubwo ingabo nyinshi za LONI zakurwaga mu gihugu.

    Ku itariki ya 7 Mata 1994, u Bubiligi bwafashe icyemezo cyo gukura abasirikare babwo mu Rwanda, bikaba byaraciye intege MINUAR. Kuri iyo tariki, bwatangije ubukangurambaga bukomeye bwo gusaba ko MINUAR iseswa, bugamije ko yose ivanwa mu Rwanda.

    Ku itariki ya 11 Mata, abasirikare b'Ababiligi basize impunzi zirenga 2.000 muri ETO Kicukiro, aho zahise zicwa n'Interahamwe n'igisirikare cya Leta.

    Ku gitutu cy'u Bubiligi, ku itariki ya 21 Mata 1994, Akanama k'Umutekano ka LONI kahisemo gukura MINUAR mu Rwanda, bya nyirarureshwa, hasigara abasirikare 270 gusa batari bafite ubushobozi bwo kurinda abicwaga.

    Nyuma y'abo basirikare, hari abandi banze gutaha baguma i Kigali, n'ubwo ibyo bakoraga byose bitafatwaga n'akazi kuko batari bari ku rutonde rw'abasigaye mu butumwa bwa LONI.

    Muri Jenoside yakorewe Abatutsi, abasirikare ba Ghana babashije kurokora abagera ku bihumbi 30.

    Brig Gen Rwivanga yasabye urubyiruko kwishyira mu mwanya w'aba basirikare babaye intwari no kwibaza icyo baba barakoze iyo bahaba.

    Yagize ati 'Ariko cyane cyane ukibaza uti ese ni iki nakora ubu kugira ngo mpagarare ku kuri n'ubumuntu.'

    Yanakomoje ku butwari bwaranze Capt Mbaye, wari imwe mu ngabo za Loni zoherejwe mu Rwanda mu 1993 kubungabunga amahoro, nk'imwe mu myanzuro yari yafatiwe mu nama ya Arusha yahuzaga Guverinoma y'u Rwanda yari iriho na FPR- Inkotanyi.

    Mbaye yari indorerezi muri izo ngabo, ashinzwe gutanga amakuru mu buyobozi bw'ingabo za LONI zishinzwe kugarura amahoro.

    Azwi cyane ubwo we na bamwe mu Banyarwanda barwanyaga ibyari biri kuba bashakaga guhungishiriza Abatutsi bari muri Milles Collines ku kibuga cy'indege.

    Umunsi umwe bageze mu nzira batangirwa n'Interahamwe zibasaba kuziha Abatutsi bari batwaye, Mbaye ava mu modoka ababwira ko adashobora kubaha abo ashinzwe kurinda ngo bicwe.

    Kubera ubwinshi bw'Interahamwe zari zabatangiriye, byabaye ngombwa ko bakata bakagaruka kuri Milles Collines ariko nta n'umwe wishwe.

    Tariki ya 31 Gicurasi 1994, ubwo Mbaye yari atwaye ubutumwa bwa Romeo Dallaire wari uhagarariye ingabo za LONI mu Rwanda abuvanye k'uwari Umugaba mukuru w'ingabo Augustin Bizimungu, yageze kuri bariyeri imwe agihagararara imodoka ye iraswaho igisasu inyuma, kimukubita mu mutwe ahita agwa aho, apfa ari mu myiteguro yo gusubira iwabo muri Sénégal.

    Brig Gen Rwivanga yavuze ko 'Ubutwari bwa Kapiteni Mbaye, warokoye abantu benshi akoresheje ubwenge n'ubutwari bwe gusa, buracyari bumwe mu bikorwa by'indashyikirwa by'umusirikare ku giti cye mu mateka y'ubutumwa bwa LONI bwo kugarura amahoro, igikorwa cyatumye ahasiga ubuzima.'

    Maj Gen (Rtd) Clayton Boanubah Yaache, umwe mu basikare bo muri Ghana bari mu Rwanda, yavuze ko mu bihe bya Jenoside babonye amahano mu Rwanda.

    Yagarutse ku uko bacitse igikuba ubwo LONI yahagarikaga ubutumwa bwabo, n'ibihe bikomeye bahanganye n'Interahamwe, ndetse n'uko yakiriye urupfu rw'incuti ye bari kumwe mu butumwa bw'amahoro, Capt Mbaye warokoye Abatutsi benshi.

    Ati 'U Rwanda rwatwigishije ko inshingano iruta izindi ku musirikare atari ugukurikiza amategeko gusa, ahubwo ari uguharanira ubuzima ubwabwo.'

    Mu 2022 Perezida wa Repulika Paul Kagame yashimye umutima w'ubutwari waranze abasirikare ba Ghana bari mu Rwanda mu 1994 mu butumwa bwa Loni, aho yambitse impeta y'ishimwe Rtd. Maj. Gen. Henry Kwami Anyidoho wari wungirije Gen. Romeo Dallaire, na Rtd. Maj. Gen. Joseph Adinkra wari uyoboye batayo yarimo abasirikare ba Ghana bari mu Rwanda.

    Brig Gen Rwivanga yavuze imyato abasirikare ba LONI banze kuva mu Rwanda mu 1994

    Maj Gen (Rtd) Clayton Boanubah Yaache, umwe mu basikare bo muri Ghana bari mu Rwanda, yavuze ko mu bihe bya Jenoside babonye amahano mu Rwanda

    Ibi biganiro byari byitabiriwe n’Ingabo z’u Rwanda mu mashami atandukanye

    habaye ibiganiro bitandukanye

    Ibi biganiro byari bifite insanganyamatsiko igiri iti 'Gushishikariza urubyiruko rw'ejo hazaza kugira ubutwari n'ubumuntu'

    Urubyiruko rwahawe umwanya wo kubaza ibibaho


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/brig-gen-rwivanga-yavuze-imyato-abasirikare-ba-loni-banze-kuva-mu-rwanda-mu

  • Abarenga ibihumbi 78 bizihirije Asomusiyo i Kibeho (Amafoto na Video) – #rwanda #RwOT

    • Tariki ya 15 Kanama buri mwaka, Abakirisitu Gatolika bo ku Isi yose, bizihiza Umunsi Mukuru bibukaho ijyanwa mu Ijuru rya Bikira Mariya uzwi nka Asomusiyo.

    Ab'i Kibeho ntibasigaye inyuma, dore ko aha hantu hafitanye isano na Bikira Mariya kuko yahabonekeye abakobwa batatu b'Abanyarwanda mu 1981 na 1982, akabagenera ubutumwa bwo kugeza ku batuye Isi.

    Abitabiriye uyu munsi bavuga ko ibihe bahagirira bibafasha kurushaho gusabana n'Imana ndetse na Bikira Mariya, ibyo basanisha no gusura urugo rw'uwo bita 'Umubyeyi' wabo.

    Nyirahorana Chantal yavuze ko kujya i Kibeho ari ukujya mu rugo rw'umubyeyi umukunda.

    Ati 'Iyo naje hano, mba numva naje gusabana n'umubyeyi wanjye, kuko nkunda Umubyeyi Bikira Mariya, sinshobora no gusiba.'

    Nkurikiyumukiza Jean Marie Vianney, umusore w'imyaka 30, amaze imyaka 18 ajya i Kibeho buri mwaka. Avuga ko yatangiye kuhajya afite imyaka 12 kandi buri uko ahagiye atahana urwibutso.

    Yagize ati 'Uko naje aha ntahana akantu k'urwibutso, kuko nk'ubu ntahanye umusaraba naguze 1500 Frw. Ubushize ho nari natahanye ishapule, mbere yaho yari amashusho ya Yezu cyangwa Mariya ndetse n'amazi.'

    Nansasi Rebecca waturutse mu Mujyi wa Masaka muri Uganda, yabwiye IGIHE ko nawe atahara kujya i Kibeho kuko ahafite amateka meza y'ibitangaza.

    Umunsi Mukuru w'Asomusiyo umaze imyaka 75 wizihizwa muri Kiliziya, ukaba warakomotse ku Ihame rya Kane ryerekeye Mariya rivuga ko Bikira Mariya yapfuye nyuma akajyanwa mu Ijuru n'umubiri we wose, ibyemejwe na Papa Piyo XII mu 1950.

    Mu yandi mahame yerekeye Bikira Mariya (Mariology), harimo iry'ubutagatifu bwo kutanduzwa icyaha (Immaculate Conception), ryemejwe mu 1854 na Papa Piyo IX, kuba Nyina w'Imana (Mother of God), ryemejwe n'Inama Nkuru ya Efeso mu 431, ndetse n'Ihame ry'Ubusugi (Virginity).

    Umwepisikopi wa Diyosezi ya Butare, Ntagungira Jean Bosco, nawe yitabiriye iyi misa y’Asomusiyo i Kibeho

    Umwe mu baturage w’i Kibeho ari gukora ikiraka cyo kuvomera amazi y’umugisha umukerarugendo wavuye muri Uganda

    Umwe mu bakirisitu wo mu Rwanda ari mu nzira y’umusaraba nyuma yo gusoza misa

    Umubikira akora inzira y’umusaraba

    Umutekano uba wifashe neza i Kibeho

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo, Nshimiyimana Védaste yitabiriye iyi misa

    Abihaye Imana bari bahari ku bwinshi

    Ubwo baturaga igitambo cy’ukarisitiya

    Ku ishusho ya Bikira Mariya, mu marembo ya Kibeho, abantu bahifotoreza ku bwinshi

    Mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’ihuzanzira na murandasi i Kibeho, Ikigo RISA kiba cyazanye umunara w’inyongera, ibirori byarangira ugakurwaho

    Itsinda ry’abavuye muri Tanzania banejejwe n’umunsi

    Itsinda ry’Abanya-Uganda bari mu nzira y’umusaraba i Kibeho

    Imirongo yari miremire ku iriba ry’isoko ya Bikira Mariya abantu bashaka gutahana amazi y’umugisha

    Imodoka z’Abanya-Uganda ziri mu ziganje i Kibeho

    Ibinyabiziga biba ari byinshi i Kibeho kuri uyu munsi

    Ibikorwa by’ubucuruzi biba byiyongereye

    Hari n’abazana imikeka yo kwicaraho kugira ngo boroherwe no gusenga

    Komiseri muri Komisiyo y'Igihugu ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abarwanyi, Gatabazi Jean Marie Vianney, yari yitabiriye Misa y’Asomusiyo i Kibeho

    Abagiye gusengera i Kibeho bari mu mwuka wo kwegerana n’Imana cyane

    Abantu bahaha ku bwinshi ibikoresho by’ukwemera

    Abantu batahanye amazi y’umugisha bavuga ko abakiza indwara

    Abanyamahanga batahana amazi y’isoko ya Bikira Mariya ya Kibeho ku bwinshi

    Aha ni ku Mbuga y’Amabonekerwa. Inzu iri inyuma ni Shapele yabereyemo amabonekerwa, ikaba iri mu bisurwa cyane i Kibeho

    Amashusho ya Bikira Mariya ari mu bigurwa cyane i Kibeho

    Amashapule aba ari mu bikenerwa cyane i Kibeho

    Amazi y’Isoko ya Bikira Mariya i Kibeho aba ashakwa cyane

    Bamwe batahanye amashusho ya Bikira Mariya

    Biba ari umunezero

    Amafoto: Kwizera Remy Moses


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abarenga-ibihumbi-78-bizihirije-asomusiyo-i-kibeho-amafoto-na-video

  • Nyamasheke: Kuki ubutaka bw'abatuye Banda bwanditswe kuri Leta? – #rwanda #RwOT

    Akagari ka Banda gaherereye mu nkengero za Pariki y'Igihugu ya Nyungwe, kakaba kari munsi y'imisozi ari na byo byatumye indege yakoreshejwe mu gufotora ubutaka kugira ngo abaturage bahabwe ibyangombwa byabwo ihitiranya n'igishanga handikwa kuri Leta.

    Mukakarangwa Francine, ukorera ubucuruzi mu isantere ya Banda yavuze ko abatuye iyi santere bose nta n'umwe ugira icyangombwa cy'ubutaka.

    Ati 'Indege ifata amafoto yahise mu gishanga. Turasaba ubuyobozi bw'Akarere ko bwakohereza abakozi bakadukosorera ubutaka bwacu bukatwandikwaho'.

    Sinayobye Charles, utuye mu Mudugudu wa Rutiritiri wegeranye n'Akagari ka Banda yabwiye IGIHE ko na we ubutaka bwe indege ifotora yabwise mu gishanga.

    Ati “Ingaruka bingiraho n'uko ntashobora kuhatangaho ingwate muri banki ngo impe inguzanyo, ikindi ntabwo Leta ishobora kumpa ifumbire kuri nkunganire kuko ubutaka butambaruyeho”.

    Umuyobozi wungirije w'Akarere ka Nyamasheke, ushinzwe iterambere ry'ubukungu, Muhayeyezu Joseph Desire avuga ko ikibazo cy'aba baturage Akarere kakizi ndetse ko ubuyobozi bwanakoze isesengura bugasanga atari mu gishanga.

    Ati 'Twatangiye igikorwa cyo gufata amakuru y'ubutaka bwaho bundi bushya, turateganya ko bitarenze uku kwezi kwa Kanama 2025, icyo gikorwa kizaba cyarangiye tukabakorera ibyangombwa by'ubutaka bwabo'.

    Ubuyobozi bw'Akarere ka Nyamasheke buvuga ko butaramenya umubare nyakuri w'ubutaka bw'abaturage bwanditswe kuri Leta, icyakora ngo mu gikorwa barimo cyo gufata amakuru y'ubwo butaka bamaze kumenya parcelles 190.

    Akagari ka Banda yo mu Murenge wa Rangiro kari mu kabande ari na byo byatumye indege ihita mu gishanga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-kuki-ubutaka-bw-abatuye-banda-bwanditswe-kuri-leta

  • Urubyiruko 5560 rwanyuze mu itorero Indangamirwa (Video) – #rwanda #RwOT

    Icyiciro cya 15 cy'Itorero Indangamirwa cyari kigizwe n'abasore n'inkumi 443, abakobwa 208 n'abahungu 235 barimo abiga mu mahanga ni 105, abiga mu mashuri mpuzamahanga akorera mu Rwanda ni 103 n'abandi 235 baturutse mu turere twose tw'u Rwanda babaye indashyikirwa ku rugerero.

    Bigishwa kwirinda no kwirwanaho

    Bahawe ubumenyi bw’ibanze ku buryo bakwirwanaho batewe n’umwanzi

    Abarenga 440 bari bagize icyiciro cya 15 cy’Itorero Indangamirwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urubyiruko-5560-rwanyuze-mu-itorero-indangamirwa-video

  • Abarenga 6.000 bunganirwa mu mategeko ku buntu buri mwaka – #rwanda #RwOT

    Uru rugaga rwatangiranye n'abavoka 37 gusa mu 1997, ariko ubu bakaba bamaze kurenga 1.600 mu 2025.

    Mu bavoka 37 bari mu Rwanda mu myaka 28 ishize, 30 bari abagabo mu gihe abagore bari barindwi gusa. Kuri ubu abagore bari muri uru rugaga ni hafi 400.

    Uru rugaga rufite inama y'ubutegetsi igizwe n'abantu 13, muri bo barindwi bakaba agabore.

    Iyi mibare yagarutsweho na Perezida w'Urugaga rw'Abavoka mu Rwanda [Rwanda Bar Association], Me Nkundabarashi Moïse, agaruka ku ntambwe imaze guterwa n'uru rugaga rwashinzwe hashize igihe gito hahagaritswe Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

    Ubwo yatangizaga Inama Mpuzamahanga ya Advocates Africa iri kubera i Kigali, Me Nkundabarashi, yavuze ko mu 1997 mu Rwanda hari hakenewe abunganira abandi mu mategeko benshi ariko umubare wabo wari ukiri hasi.

    Yavuze ko iterambere ryabo ryagiye rijyana n'iry'ikoranabuhanga mu mwuga wabo, aho kuva mu 2016 u Rwanda rwatangiye gukoresha sisitemu y'ikoranabuhanga ifasha kugera kuri serivisi zose z'ubutabera ya IECMS [Integrated Electronic Case Management System].

    Ati 'Muri iki gihe, buri kimwe dukorera mu nkiko gikorerwa kuri internet, dukoresheje ibi bikoresho [telefoni na mudasobwa] twese tugendana. Ibi byazanye impinduka nyinshi mu bijyanye n'imikorere y'ubwunganizi mu by'amategeko, kuko ubu nshobora gukurikirana imanza zanjye ntari mu rukiko, ahubwo niyicariye i Londres. Nkenera gusa internet.'

    Me Nkundabarashi yanavuze ko bakomwe mu nkokora n'impinduka zagiye zikorwa n'ubutegetsi bushya bwa Donald Trump burimo guhagarika imishinga imwe n'imwe bafatanyaga, ikaba ari imwe mu mpamvu nyinshi berekeje amaso no mu zindi nzego kugira ngo barusheho kwigira.

    Ati 'Hari byinshi twakoze mu murongo w'igitekerezo cyo kwigira. Tugamije kugira ngo tube urugaga rw'icyitegererezo ku rwego rw'Isi, rukora cyane mu guhangana n'ibi bibazo, kuko turi mu gihugu gikora ibishoboka byose ngo cyigire kandi cyiyubakire ejo hazaza hacyo.'

    Yavuze ko bashoye imari mu bikorwa by'ubucuruzi hagamijwe kubona inyungu zo kubafasha mu buryo butandukanye.

    RBA ifite Advocates Investment Company Ltd, sosiyete ifite ibikoresho bitandukanye, ndetse ubu bakaba bafite ubwizigame mu Kigega RNIT Iterambere Fund bubafasha gukora ishoramari buri mwaka.

    Muri rusange uru rugaga rumaze kugira ishoramari rirenga miliyari 3 Frw.

    Me Nkundabarashi yagaragaje ko ubu bafite n'ubwishingizi bugenerwa abagize urugaga rwa RBA n'imiryango yabo.

    Ati 'Dufite n'umushinga wo kwita ku bashaka kujya mu kiruhuko cy'izabukuru bageze ku myaka yo gusezera ku kazi, na byo turi kubikorera abavoka bacu.'

    Me Nkundabarashi yagaragaje ko ubu bafite n'ubwishingizi bugenerwa abagize urugaga rwa RBA n'imiryango yabo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abarenga-6-000-bunganirwa-mu-mategeko-ku-buntu-buri-mwaka