Category: Uncategorized

  • Kayonza: Umusaza w'imyaka 65 aracyekwaho gusambanya umwuzukuru we w'imyaka Umunani – #rwanda #RwOT

    Abaturanyi b'uwo musaza bagaragaje ko batewe agahinda n'ibyakozwe na we bagasaba ko hakoreshwa imbaraga agashakishwa kuko nyuma yo kubikora atongeye kugaragara.

    Ibyo byabereye mu Mudugu wa Kabari I, akagari ka Rwimishinya, mu Murenge wa Rukara.

    Umugore w'uwo musaza, Umwanzaganye Maria yabwiye TV1 ko nyuma yo kumenya ayo makuru yihutiye kujyana umwuzukuru we kwa Muganga agasuzumwa ndetse akanahabwa imiti.

    Ati 'Nageze hano nsanga uwo mwana nta wuhari, mbajije sekuru arambwira ngo umwana yatwaye ibiceri byari bihari arabijyana. Nahise nshakisha uwo mwana, musanga aho yari ari kwa se wabo. Mubajije impamvu yatwaye ibyo biceri ambwira ko atabitwaye ahubwo ngo sogokuru ni we wankanze ndigendera. Yambwiye ko yanuye imyenda ayijyanye mu cyumba sekuru ahita amwambura ikariso. Ni ko yambwiye ni nako yabwiye RIB n'abaganga, amukorera n'ibindi njyewe sinabisubiramo ibyo yamukoreye.'

    Yongeyeho ati 'Umusaza naraje mbimubajije mbona yishyize hejuru ntashaka no kunyumva… ubwo bwarakeye umwana mujyana kwa muganga baramusuzuma bamuha imiti, baduha n'igipapuro tujyana kuri RIB ya Rukara.'

    Abaturanyi bavuga ko kuba uwo musaza yarahisemo guhunga bigaragaza ko yaba yarakoze ayo mahano, bagasaba ko yashakishwa kugira ngo asobanure ibyo yakoze.

    Mutwarasibo yagize ati 'Umusaza w'imyaka 65 gufata umwana w'imyaka umunani ari n'umwuzukuru we ni ibibazo bitoroshye. Kubyakira natwe byaratugoye.'

    Undi ati 'Ikibazo cyabayeho kiremereye ni uko yahise atoroka, byumvikane ko icyo yatorotse ari icyaha. Ubundi umuntu atoroka icyaha yakoze. Twebwe byaranatubabaje, umugabo wari ufite abagore babiri ntabwo bari bamuhagije? Ibintu yakoze ni amakosa naze abihanirwe.'

    Itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, rivuga ko uhamijwe n'urukiko icyaha cyo gusambanya umwana, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.

    Iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y'imyaka 14 igihano kiba igifungo cya burundu ndetse n'iyo gusambanya umwana ufite cyangwa urengeje imyaka 14 byamuteye indwara idakira cyangwa ubumuga nabwo igihano kiba igifungo cya burundu.

    Umusaza w'imyaka 65 wo mu Karere ka Kayonza aracyekwaho gusambanya umwuzukuru we w'imyaka Umunani


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-umusaza-w-imyaka-65-aracyekwaho-gusambanya-umwuzukuru-we-w-imyaka

  • LABOPHAR yinjiye mu mikoranire na Philex yo muri Qatar – #rwanda #RwOT

    Ni amasezerano yasinyiwe i Doha muri Qatar, ku wa 17 Kanama 2025, ashyirwaho umukono n'umuyobozi Mukuru wa LABOPHAR, Gatete Pascal ari kumwe n'Umuyobozi Mukuru ku ruhande rwa Philex, Waseem Hamad.

    Ni amasezarano u Rwanda rufata nk'intambwe ikomeye mu kuzamura serivisi z'ubuzima ndetse n'ubufatanye muri uru rwego hagati y'u Rwanda na Qatar nyuma y'uko basanzwe bafatanya muri byinshi birimo ibikorwaremezo, ubwikorezi n'ibindi.

    Ibi bibaye mu gihe LABOPHAR yari yatangiye ibikorwa byo kwagura no kunagura imikorere yayo, imirimo yashowemo asaga miliyari 27 Frw.

    Umuyobozi wa LABOPHAR, Gatete Pascal aherutse kubwira IGIHE ko mu mikorere mishya yabo, bazaziba icyuho mu miti imwe n'imwe yatumizwaga mu mahanga, bagahaza isoko ry'u Rwanda na Afurika.

    Yavuze ko mu miti bazakora harimo iy'amazi izwi nka 'syrops' ikunze guhabwa abana, imiti y'uruhu, ibinini n'indi.

    Mu gusubukura imikorere, ku ikubitiro bahereye ku miti ya cancer yihutirwaga cyane, aho kuva muri Nyakanga 2025, uru ruganda rwatangiye gukora imiti ifasha mu kugabanya ububabare bwa cancer izwi na 'morphine', mu gihe gahunda yo gukora imiti mu buryo bwagutse, yo izatangira mu Ukuboza 2025, bikazanakomeza hongerwamo indi mu 2026.

    LABOPHAR, ni Uruganda Nyarwanda rwubatswe mu 1983, mu Mujyi wa Huye, mu marembo ya Kaminuza y'u Rwanda, Ishami rya Huye ndetse rukaba ruhana imbibi na NIRDA.

    Uru ruganda rwakunze kugira ibizazane mu mikorere ndetse ruza guhagarara, ariko Leta irwegurira abikorera mu 2024.

    Rwongeye kubura ibikorwa byarwo mu 2025, aho rwitezweho guteza imbere urwego rw'imiti imbere mu gihugu no mu karere u Rwanda ruherereyemo.

    Amasezerano yasinywe na Gatete Pascal uyobora LABOPHAR na Waseem Hamad, ukuriye Philex

    LABOPHAR isanzwe imenyerewe mu gukora imiti mu Rwanda nubwo yari imaze igihe idakora

    Iki gikorwa cyari cyitabiriwe kandi n’ubuyobozi bwa RMS ndetse n’ubwa Ambasade y’u Rwanda muri Qatar


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/labophar-yinjiye-mu-mikoranire-na-philex-yo-muri-qatar

  • Burera: Babiri bakubiswe n'inkuba barapfa – #rwanda #RwOT

    Benegusenga Alpha w'imyaka 14 wo mu Murenge wa Nemba, Akagari ka Kivumu ho mu Mudugudu wa Nyamusanze, inkuba yamukubitiye mu muryango w'inzu ya sekuru, ubwo yari avuye gucyura amatungo Saa 18:00.

    Ni mu gihe Nyamugira Bernard w'imyaka 67, wo mu Murenge wa Gitovu, Akagari ka Mariba ho mu Mudugudu wa Kiboga, nawe inkuba yamukubise mu mvura yagwaga ahita apfa.

    Umuyobozi w'Akarere ka Burera yabwiye IGIHE ko amakuru y'izi mpfu bayamenye, ndetse bazikoreye raporo.

    Umukozi ushinzwe guhuza ibikorwa by'ubutabazi muri MINEMA, Nizeyimana Aime Adrien, mu kiganiro na IGIHE yasabye abaturage kubahiriza amabwiriza y'ubwirinzi yashyizweho.

    Ati 'Igihe imvura irimo igwa abaturage bagomba kuba bari mu nzu badafite aho bahurira n'amazi, abari mu nzira bagomba gushaka aho bugama bakirinda kugama munsi y'ibiti, mu buvumo no munsi y'imikingo, ndetse n'abari mu mirimo y'ubuhinzi bakwiriye guhita bayivamo.'

    Yakomeje asaba abaturage kwirinda gukorakora inzugi n'amadirishya by'ibyuma kuko hari ubwo inkuba ikubita bikajyamo amashanyarazi yayo ikaba yamukubita.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/burera-babiri-bakubiswe-n-inkuba-barapfa

  • Nyamasheke: Yatawe muri yombi akekwaho kubaga ingurube yibwe – #rwanda #RwOT

    Yafatiwe mu Mudugudu wa Bukiro, Akagari ka Ngoma, tariki 17 Kanama 2025, biturutse ku makuru yatanzwe n'abaturage babonye uyu mugabo ari kugurisha inyama z'ingurube bakagira amakenga kuko adasanzwe acuruzwa inyama.

    Uwahaye amakuru IGIHE yavuze ko abaturage babajije uyu mugabo akavuga ko ari ingurube ye yapfuye, abaturage bamwibutsa ko nta ngurube asanzwe atunze.

    Yakomeje avuga ko uyu mugabo yahise ahindura imvugo, atangira kuvuga ko ari iyo yaguze kwa nyirabukwe mu Murenge wa Nyabitekeri, ibyo bigahurirana n'uko aho iyo ngurube yari yibwe mu Murenge wa Nyabitekeri bamaze gutanga amakuru mu buyobozi bayirangisha.

    Umunyabanga Nshingwabikorwa w'agateganyo w'Umurenge wa Bushekeli, Habarurema Cyprien yabwiye IGIHE ko uyu mugabo yageze aho yemera ko iyo ngurube yayibye mu Murenge wa Nyabitekeri.

    Ati 'Yemeye ko yayibye ashaka no kuriha ba nyirayo ibihumbi 200 Frw ariko kuko twari twabimenye nk'ubuyobozi uwo mugabo yahise atabwa muri yombi, uwibwe ajya gutanga ikirego kuri RIB'.

    Mu rugo rw'uyu mugabo hasanzwe indi ngurube nayo bikekwa ko yibye kuko yari ihamaze iminsi ibiri, ariko akaba atagaragaza aho yayiguze, ari nabyo byatumye ubuyobozi butanga amatangazo busaba uwaba yarabuze ingurube ko yajya kureba niba ari iye.

    Umugabo watawe muri yombi afunguye kuri RIB sitasiyo ya Ruharambuga mu gihe hagishakishwa abo bakoranye iki cyaha.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-yatawe-muri-yombi-akekwaho-kubaga-ingurube-yibwe

  • Lemon casino wypłaty: Jakie metody wypłat są dostępne dla graczy? #rwanda #RwOT

    Lemon casino wypłaty: Jakie metody wypłat są dostępne dla graczy?

    W artykule przyjrzymy się metodom wypłat dostępnych w Lemon Casino, aby pomóc graczom zrozumieć, jak wyciągnąć swoje wygrane. Analizując opinie użytkowników oraz różnorodne metody, które oferuje kasyno lemon, postaramy się odpowiedzieć na pytanie, czy Lemon Casino jest wypłacalne oraz jakie są doświadczenia graczy związane z tym tematem.

    Wprowadzenie do wypłat w Lemon Casino: Kluczowe informacje dla graczy

    Lemon Casino zdobywa popularność wśród graczy, co sprawia, że kwestia wypłat staje się kluczowa. Zrozumienie dostępnych metod wypłat oraz ich skuteczności może znacząco wpłynąć na wybór platformy do gry. Gracze oczekują nie tylko atrakcyjnych bonusów, ale także szybkich i bezproblemowych transakcji finansowych.

    W kontekście wypłat, warto zwrócić uwagę na różne metody, które oferuje Lemon Casino. Jak się okazuje, wiele osób korzysta z różnych opcji, od przelewów bankowych po portfele elektroniczne. 'Używam Revolut i mogę powiedzieć, że wypłaty są szybkie i bezproblemowe,' wspomina Marta, stała klientka kasyna.

    W dalszej części artykułu przyjrzymy się szczegółowo każdej z metod wypłat, aby gracze mogli podjąć świadome decyzje. Alina, inna entuzjastka gier, dodaje: 'Zawsze sprawdzam, jakie metody są dostępne przed dokonaniem wpłaty, aby mieć pewność, że mogę szybko wypłacić wygrane.'

    Dostępne metody wypłat: Przegląd opcji w Lemon Casino

    Lemon Casino oferuje kilka metod wypłat, które są dostosowane do potrzeb graczy. Wśród nich znajdują się przelewy bankowe, karty kredytowe oraz portfele elektroniczne, takie jak Skrill i Neteller. Każda z tych metod ma swoje zalety i wady, które warto rozważyć.

    Przelewy bankowe to jedna z najpopularniejszych opcji, ale mogą wymagać więcej czasu na realizację. 'Czasem czekałem na wypłatę nawet do pięciu dni roboczych, ale w końcu pieniądze zawsze trafiały na moje konto,' mówi Tomasz, który korzystał z tej metody. Z drugiej strony, portfele elektroniczne często oferują szybsze transakcje, co przyciąga wielu graczy.

    Warto również wspomnieć o nowoczesnych metodach, takich jak kryptowaluty. 'Wypłata w bitcoinach była dla mnie rewolucyjna! Pieniądze trafiły do mnie w ciągu kilku minut,' twierdzi Krzysztof, który z entuzjazmem poleca tę opcję. Dzięki różnorodności metod, każdy gracz może znaleźć coś dla siebie.

    Tabela porównawcza metod wypłat w Lemon Casino

    Metoda wypłaty Czas realizacji Minimalna kwota wypłaty Opłaty
    Przelew bankowy 3-5 dni roboczych 100 PLN 0 PLN
    Karta kredytowa 2-3 dni robocze 50 PLN 5 PLN
    Portfel elektroniczny (Skrill, Neteller) do 24 godzin 20 PLN 0 PLN
    Kryptowaluty do 1 godziny 50 PLN 0 PLN

    Czas oczekiwania na wypłatę: Jak wygląda procedura?

    Czas oczekiwania na wypłatę w Lemon Casino może się różnić w zależności od wybranej metody. Jak wspomniano wcześniej, przelewy bankowe mogą zająć nawet do pięciu dni roboczych, co dla niektórych graczy może być frustrujące. 'Czekanie na pieniądze zawsze jest stresujące, ale na szczęście miałem dobre doświadczenia,' mówi Aneta, która preferuje przelewy bankowe.

    W przypadku portfeli elektronicznych, czas realizacji jest znacznie krótszy. Gracze mogą spodziewać się wypłat w ciągu 24 godzin. 'Zawsze wybieram Skrill, bo wiem, że pieniądze szybko trafią na moje konto,' dodaje Piotr, który korzysta z tej metody. To sprawia, że portfele elektroniczne cieszą się dużą popularnością wśród graczy.

    Warto również zauważyć, że proces wypłaty wymaga wcześniejszej weryfikacji konta. 'Musiałem przesłać kilka dokumentów, ale po weryfikacji moje wypłaty były szybkie i bezproblemowe,' stwierdza Kasia, która podkreśla znaczenie tego kroku. Bezpieczeństwo finansowe jest kluczowe, dlatego warto zwrócić na to uwagę.

    Opinie graczy na temat wypłat w Lemon Casino: Czy są zadowoleni?

    Opinie graczy na temat wypłat w Lemon Casino są zróżnicowane. Wiele osób chwali szybkie realizacje transakcji, podczas gdy inni zwracają uwagę na dłuższy czas oczekiwania. 'Ogólnie jestem zadowolony z wypłat, ale czasami muszę czekać dłużej, niż bym chciał,' mówi Mariusz, który regularnie gra w kasynie.

    Niektórzy gracze skarżą się również na problemy z weryfikacją. 'Musiałem wielokrotnie przesyłać dokumenty, co było irytujące,' opowiada Łukasz, który oczekiwał na wypłatę przez kilka dni. Warto jednak zauważyć, że takie procedury są standardem w wielu kasynach online i mają na celu zapewnienie bezpieczeństwa.

    Bezpieczeństwo i weryfikacja: Co musisz wiedzieć?

    Bezpieczeństwo w kasynach online jest niezwykle istotne, dlatego Lemon Casino stosuje różne procedury weryfikacyjne. Każdy gracz musi potwierdzić swoją tożsamość przed dokonaniem wypłaty. 'Słyszałem o oszustwach w innych kasynach, więc doceniam, że Lemon Casino dba o bezpieczeństwo,' mówi Adam, który ceni sobie spokój umysłu podczas grania.

    Weryfikacja obejmuje przesłanie dokumentów tożsamości oraz dowodów adresu zamieszkania. 'To było trochę uciążliwe, ale zrozumiałem, że to dla mojego bezpieczeństwa,' stwierdza Joanna, która korzysta z różnych metod wypłat. Takie działania mają na celu ochronę graczy przed nieuprawnionym dostępem do ich kont.

    Warto również pamiętać o tym, że kasyna online, w tym Lemon Casino, muszą przestrzegać regulacji dotyczących przeciwdziałania praniu pieniędzy. 'Dzięki temu wiem, że moje pieniądze są w dobrych rękach,' dodaje Mateusz, który regularnie korzysta z platformy. Bezpieczeństwo i wiarygodność są kluczowe dla długotrwałej relacji z kasynem online.

    Porady dla graczy: Jak skutecznie wypłacać pieniądze z Lemon Casino?

    Aby skutecznie wypłacać pieniądze z Lemon Casino, warto przestrzegać kilku prostych zasad. Po pierwsze, zawsze upewnij się, że Twoje konto jest zweryfikowane. 'Weryfikacja to klucz do szybkich wypłat, więc nie odkładaj tego na później,' radzi Kasia, doświadczona graczka.

    Po drugie, wybieraj metody wypłaty, które są dla Ciebie najwygodniejsze. 'Ja zawsze korzystam z Revolut, bo wiem, że pieniądze szybko trafiają na moje konto,' mówi Jakub, który ceni sobie szybkość transakcji. Warto również zwrócić uwagę na potencjalne opłaty związane z różnymi metodami.

    1. Upewnij się, że Twoje konto jest zweryfikowane.
    2. Wybierz metodę wypłaty, która najlepiej odpowiada Twoim potrzebom.
    3. Sprawdź czas realizacji oraz ewentualne opłaty.
    4. Regularnie monitoruj swoje transakcje, aby uniknąć nieprzyjemnych niespodzianek.

    Podsumowanie: Czy warto grać w Lemon Casino?

    Podsumowując, Lemon Casino oferuje różnorodne metody wypłat, które zaspokajają potrzeby graczy. Choć czas oczekiwania na wypłatę może się różnić w zależności od wybranej metody, większość graczy wyraża zadowolenie z jakości usług. 'Ogólnie rzecz biorąc, jestem zadowolony z doświadczeń w Lemon Casino,' mówi Aneta, która regularnie korzysta z platformy.

    Opinie użytkowników wskazują na to, że chociaż proces weryfikacji może być uciążliwy, zapewnia on bezpieczeństwo i wiarygodność. 'Nie miałem problemów z wypłatami, a to dla mnie najważniejsze,' dodaje Piotr, który korzysta z aplikacji lemon casino.

    Ostatecznie, Lemon Casino wydaje się być solidnym wyborem dla graczy, którzy cenią sobie różnorodność gier oraz bezpieczne wypłaty. 'Zdecydowanie polecam innym spróbować, mają świetne promocje i szybką obsługę,' kończy Mariusz. Dlatego warto rozważyć tę platformę i cieszyć się grą.

    Source : https://www.intyoza.com/2025/08/17/lemon-casino-wyp-aty-jakie-metody-wyp-at-s-dost-pne-dla-graczy/

  • Kepler WBBC yanditse amateka yo kugera ku mukino wa nyuma bwa mbere muri shampiyona ya Basketball isezereye APR WBBC #rwanda #RwOT

    Kepler Women's Basketball Club yabonye itike y'umukino wa nyuma bwa mbere mu mateka yayo muri Rwanda Basketball League (RBL).

    Ni nyuma yo gutsinda APR WBBC amanota 72—47 mu mukino wa kane wa 1/2 cy'irangiza, kuri iki Cyumweru tariki ya 17 Kanama, kuri Petit Stade.

    Ni umukino wagiye kuba ikipe ya Kepler WBBC isabwa gutsinda uyu mukino kuko yari imaze gutsinda imikino 2 kuri 1, aha APR WBBC yo yasabwaga byibuze gutsinda imikino ibiri yari isigaye ngo igere ku mukino wa nyuma.

    Muri uyu mukino, agace ka mbere karangiye Kepler iyoboye ku manota 16—15, ariko mu gace ka kabiri APR yarushikwe bigaragara kuko yakozemo amanota atatu gusa, bituma Kepler ijya kuruhuka iyoboye ku manota 29—18.

    Mu gace ka gatatu, Kepler yongereye ikinyuranyo ku manota 16—13, hanyuma mu gace ka nyuma itsinda 27—16, isoza umukino mu buryo butayigoye cyane ku manota 72—47.

    Ku ruhande rwa APR, Destiney Philoxy yatsinze amanota 18 naho Kamba Diakite atsinda 14.

    Ku ruhande rwa Kepler, abakinnyi batanu batangiranye umukino bose bageze mu manota menshi ni, Desi-Rae Yvonne wakoze 23, Henriette Uwimpuhwe yakoze 12, Nelly Akariza: 12 , Aichata Traore: 11 na Sandra Nelly Nsanzabaganwa wakozemo amanota 10.

    Ku mukino wa nyuma ikipe ya Kepler WBBC izahura na REG WBBC, imaze kwegukana igikombe inshuro ebyiri zikurikiranye. REG yageze ku mukino wa nyuma isezereye muri 1/2 ikipe ya The Hoops.

    Biteganyijwe ko umukino wa nyuma uzakinwa mu mikino irindwi (best-of-seven) kugira ngo hamenyekane izegukana igikombe cya shampiyona y'u Rwanda ya 2025.

    The post Kepler WBBC yanditse amateka yo kugera ku mukino wa nyuma bwa mbere muri shampiyona ya Basketball isezereye APR WBBC appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/kepler-wbbc-yanditse-amateka-yo-kugera-ku-mukino-wa-nyuma-bwa-mbere-muri-shampiyona-ya-basketball-isezereye-apr-wbbc/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kepler-wbbc-yanditse-amateka-yo-kugera-ku-mukino-wa-nyuma-bwa-mbere-muri-shampiyona-ya-basketball-isezereye-apr-wbbc

  • Amorim yasobanuye impamvu Onana atigeze akinishwa ku munsi wejo #rwanda #RwOT

    Umutoza Rubén Amorim wa Manchester United yemeje ko umunyezamu André Onana yashyizwe hanze y'umukino wo kuri iki cyumweru, ariko atari uko afite ikibazo cy'imvune. Amorim yavuze ko icyemezo cye gishingiye ku gushaka 'ubusumbane n'imibanire myiza mu ikipe' nyuma yo kubona ko abandi bakinnyi bakoze neza mu gihe cy'imyitozo y'igihembwe gishya.

    'Onana ntarwaye, yakize neza ariko abandi bakinnyi bakoze neza mu myiteguro. Nkeneye gushaka ihuriro ryiza hagati y'abakinnyi bose. Icyumweru gitaha bishobora guhinduka, ariko ubu twahisemo abo bakinnyi,' niko Amorim yabivuze ubwo yasobanuraga impamvu Onana atari mu bakinnyi bahamagawe.

    Ku munsi wejo hashize, umunyezamu Bayindir ni we watangiye mu izamu rya Manchester United, nyuma y'uko ubuyobozi bw'iyi kipe bwari bumaze iminsi mu biganiro n'abandi banyezamu barimo Lemmens ndetse na Emiliano 'Dibu' Martínez ukinira Aston Villa.

    Abasesenguzi bamwe babona iki cyemezo nk'uburyo bwo guha Onana igihe cyo kongera kwiyubaka no kugaragaza ubushobozi bwe, nyuma y'umwaka utari woroshye kuri we.

    Gusa abandi bavuga ko bigaragaza ko Amorim atazatinya gufata ibyemezo bikomeye mu rwego rwo kuzamura urwego rwa United.

    Byitezwe ko mu cyumweru gitaha Onana ashobora kongera guhabwa amahirwe, ariko ubu ni Bayindir ufite umwanya wo kugaragaza ko ashobora kuba umunyembaraga mushya mu izamu ry'iyi kipe y'i Manchester.

    Umutoza w'ikipe ya MNU Amorim, yasobanuye impamvu Onana atigeze akinishwa ku munsi wejo
    Umunyezamu Bayindir ni we watangiye mu izamu rya Manchester United

    Source : https://kasukumedia.com/amorim-yasobanuye-impamvu-onana-atigeze-akinishwa-ku-munsi-wejo/

  • Quincaillerie New Generation, igisubizo mu bikoresho by'ubwubatsi #rwanda #RwOT

    Mu gihe ubukungu n'iterambere by'igihugu bigaragarira mu nyubako nziza zishingwa buri munsi, si buri wese uzi aho yakura ibikoresho byiza kandi bihendutse mu buryo bwizewe. Quincaillerie New Generation Hardware Store ni igisubizo cya buri muryango, umwubatsi n'umushoramari ushaka gutera imbere adashidikanya.

    Mu gihe buri wese atekereza ku kubaka inzu y'iterambere cyangwa se kuvugurura iyo afite, hari ikibazo gihoraho cyigaragarira na buri wese: aho kubona ibikoresho byose icyarimwe kandi byizewe.

    Quincaillerie New Generation Hardware Store yaje ari igisubizo cy'iki kibazo, kuko ni iduka ryihariye ritanga serivisi zinoze mu bijyanye n'ubwubatsi no gukoresha ibikoresho bya buri munsi.

    Ukeneye ibikoresho by'ubwubatsi byujuje ubuziranenge? Waba uri gushaka ibikoresho by'amashanyarazi bituma inzu yawe ishyirwamo umucyo kandi igakora neza? Cyangwa se ushaka amarangi atuma imbuga n'imyubakire yawe igaragara neza, igezweho kandi ikurura ijisho? Ibi byose wabibona muri Quincaillerie New Generation.

    Ntibigarukira aho, kuko hano usangamo kandi ibikoresho by'intoki (hand tools) byose bifasha mu mirimo mito n'iy'akazi k'ubwubatsi, ndetse na plomberie materials byizewe, bigufasha kubona amazi atagira ikibazo mu nzu yawe.

    Buri kintu cyose gitangirwa mu buryo bwa kijyambere, cyubahiriza ubuziranenge mpuzamahanga kandi ku giciro cyoroheye buri mukiriya wese.

    Ikindi gishya gituma Quincaillerie New Generation Hardware Store irushaho kuba idasanzwe ni uko itanga na serivisi(Delivery) bikorwa ku gihe, aho waba uri hose. Ntibikiri ngombwa ko witwarira imizigo ikomeye cyangwa ngo uhagarike imirimo yawe; abakozi b'inzobere bazobereye mu gutanga serivisi bazirikana ibikoresho byose kugeza ku muryango wawe.

    Iyo uhisemo Quincaillerie New Generation, uba uhisemo ubunyangamugayo, ubuziranenge n'ukwizigama. Ni ahantu hatuma buri mushinga wawe w'ubwubatsi ugera ku rwego rw'icyerekezo cyawe.

    👉 Quincaillerie New Generation

    Quincaillerie New Generation, igisubizo mu bikoresho by'ubwubatsi
    Quincaillerie New Generation Hardware Store ni igisubizo cya buri muryango, umwubatsi n'umushoramari ushaka gutera imbere adashidikanya
    Zimwe mu nkweto z'akazi bagufitiye
    Buri kimwe utekereza mu bwubatsi barakigufitiye
    Amoko y'imisumari arahari ku bwinshi

    Source : https://kasukumedia.com/quincaillerie-new-generation-igisubizo-mu-bikoresho-byubwubatsi/

  • Abo muri White House bamaze kumenyesha Zelenskyy ko atagomba kuza yiyambariye uko yishakiye #rwanda #RwOT

    Karabaye, uyu munsi Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, ategerejwe muri White House aho agomba guhura na Donald Trump. Ariko mbere y'urwo ruzinduko, abashinzwe protokole muri White House bamaze kumenyesha ibiro bya Perezida wa Ukraine ko Zelenskyy atazemererwa kwinjira no kwakirwa mu gihe azaba yambaye uko yishakiye nk'uko akunze kugaragara mu myambaro ya gisirikare.

    Ibi bikaba bije nyuma y'uko habayeho gushidikanya ku rwego rw'imyitwarire n'imiturire hagati ya Perezida Zelenskyy n'abayobozi b'Amerika.

    Biribukwa ko mu kwezi kwa Gashyantare muri uyu mwaka wa 2025, Zelenskyy yari yagiriye uruzinduko muri White House ariko ibintu ntibyagenze neza.

    Byavuzwe ko habayeho gutongana hagati ye n'abayobozi bamwe mu biro bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndetse hagaragaramo kubwirana nabi. Impamvu nyamukuru yavuzwe icyo gihe ni uko Zelenskyy yari yinjiriye mu biro bya Perezida atambaye ikote, ibintu byafashwe nk'icyubahiro gike ku rwego rwa dipolomasi.

    Ubu rero, White House yongeye kugaragaza ko igihe Zelenskyy agaruka, ategerejwe mu myambaro ikwiye ijyanye n'urwego rw'icyubahiro rw'inzu y'ubutegetsi. Uyu mwanzuro urerekana uburyo dipolomasi ishobora gusenya cyangwa se igahindura uko abayobozi bafatanya, bishingiye ku byemezo bisa n'ibito ariko bigafata intera nini mu mikoranire.

    Amaso ahanzwe uru ruzinduko, kureba niba Zelenskyy azubahiriza amabwiriza mashya cyangwa se niba hazongera kubaho ishusho y'amakimbirane hagati ya White House na Ukraine.

    Abo muri White House bamaze kumenyesha Zelenskyy ko atagomba kuza yiyambariye uko yishakiye
    Uyu munsi Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, ategerejwe muri White House aho agomba guhura na Donald Trump

    Source : https://kasukumedia.com/abo-muri-white-house-bamaze-kumenyesha-zelenskyy-ko-atagomba-kuza-yiyambariye-uko-yishakiye/

  • Rusizi: Imodoka bahawe na Perezida Kagame imaze imyaka ibiri mu igaraje – #rwanda #RwOT

    Mu 2015 Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yemereye imodoka aba basaza n'abakecuru bibumbiye muri koperative ikora ubuhinzi n'ubworozi, nyuma y'aho bamugejejeho ikibazo cy'uko bagorwa no kugeza umusaruro wabo ku masoko, bayihabwa kuwa 17 Werurwe 2016.

    Iyi modoka yo mu bwoko bwa Daishatsu bavuga ko yabafashije kongera umusaruro wa koperative kuko uretse kugeza umusaruro wabo ku masoko yagiye ibona n'ibiraka byo gutwara amakara n'imbaho ibijyana i Kigali ndetse ikanakodeshwa n'inganda z'umuceri zo mu kibaya cya Bugarama.

    Ibi byatumye koperative Umucyo yinjiza amafaranga menshi, ikajya ikuraho ayo kwita ku modoka asigaye iguramo umurima wa hegitari eshatu, ndetse inagurira ingurube 200 abanyamuryango, abandi 12 ibagurira ihene.

    Umunyamuryango w'iyi koperative witwa Kayuku Augustin, utuye mu Mudugudu wa Kamabuye, Akagari ka Kizura, yavuze ko imodoka Perezida Kagame yabahaye yabakuye mu bwigunge.

    Ati 'Imodoka Perezida yaduhaye yadufashije kugura ingurube 200 zo koroza abanyamuryango nanjye ndimo, n'ihene 12.'

    Umusaruro wavuye kuri iyi modoka watumye koperative ihagarika kwaka imisanzu abanyamuryango. Mbere y'uko bahabwa iyi modoka buri kwezi uko bahawe inkunga y'ingoboka buri munyamuryango yigomwaga 1000Frw akajya mu isanduku ya koperative.

    Perezida wa Koperative Umucyo, Habyarimana Joseph, mu kiganiro na IGIHE yashimiye Perezida Kagame wabahaye iyi modoka avuga ko baburaga uko bageza umusaruro wabo ku isoko.

    Ati 'Mumutubwirire (Perezida wa Repulika), ko abasaza n'abakecuru bo mu Murenge wa Gikundamvura tumushimira cyane. Ntacyo twari kwigezaho iyo tutagira inkunga yatugeneye, ikigeretse kuri ibyo, yanaduhaye imodoka idufasha kugeza umusaruro ku isoko.'

    Yavuze ko iyi modoka yatumye bagura hegitari eshatu z'umurima.

    Ati 'Ubu hateyemo ibiti 1000 by'amacunga. Ibyo tumaze kugeraho nka koperative ni ibintu bidasaza. Perezida Kagame turabimushimira arakaramba aragahoraho. Abasaza twari twaramaze kwiheba atugarurira icyizere'.

    Imodoka yaje gusaza

    Abo banyamuryango bavuga ko iyi modoka nubwo yabagejeje kuri byinshi, yaje kwangirika kubera imihanda mibi yakoreragamo, ndetse ko kuri ubu imaze imyaka ibiri iparitse mu igaraje ryo mu Karere ka Muhanga.

    Habyarimana avuga ko bari gusaba Akarere ka Rusizi ko kabaha uburenganzira iyo modoka ikagurishwa, bakanafata inguzanyo mu kigo cy'imari bakaguramo imodoka ya FUSO kuko ari yo babona yashobora guhangana n'ikibazo cy'imihanda yo mu Murenge wa Gikundamvura idatunganyije.

    Umuyobozi wungirije w'Akarere ka Rusizi, ushinzwe iterambere ry'ubukungu Habimana Alfred yabwiye IGIHE ko icyifuzo cy'aba basaza n'abakecuru cyo kugurisha iyo modoka bakagura indi bacyakiriye ndetse ko bateganya gukorana inama na bo yo kubyigaho.

    Koperative Umucyo igizwe n'abanyamuryango 341 bo mu Murenge wa Gikundamvura bafata inkunga y'ingoboka.

    Abanyamuryango ba Koperative Umucyo bavuga ko imodoka bahawe na Perezida Kagame yabateje imbere

    Imihanda yo muri Gikundamvura ikunzwe kwangirika mu gihe cy’imvura

    Ububi bw’imihanda butuma imodoka zangirika vuba


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abageze-mu-za-bukuru-b-i-rusizi-bashimiye-perezida-kagame-wabaheye-imodoka