Misa yo kumusabira yabereye kuri Kiliziya ya Regina Pacis i Remera kuri uyu wa 12 Nzeri 2025. Hakurikiyeho umuhango wo gushyingura wabereye mu Irimbi rya Gisirikare riherereye i Kanombe.
Igitambo cya Misa cyayobowe na Musenyeri uri mu kiruhuko cy'izabukuru, Filipo Rukamba wayoboye Diyoseze ya Butare igihe kinini, akaba yarabaye umuturanyi wa Lt Gen Innocent Kabandana ndetse mbere yo kwitaba Imana, yari yaratanze ubwo busabe bw'uko Musenyeri Rukamba ari we wazayobora Misa yo kumusabira.
Misa yitabiriwe n'abantu benshi biganjemo abo mu muryango wa Lt Gen Innocent Kabandana, abayobozi batandukanye mu nzego za Leta, inshuti n'abavandimwe.
Musenyeri Filipo Rukamba yagaragaje ko urupfu ari inzira ya buri wese uri ku Isi ariko ko ubuzima bw'umuntu butagarukira ku rupfu nk'uko abemera Imana babyizera.
Ati 'Imana iturema ntiyaturemeye urupfu, yifuzaga ko tubana nayo tukayimenya nk'umubyeyi, tukayibonamo inshutiâ¦yaturemeye ubuzima no kubaho ubuziraherezo. Iyo tuvutse ku babyeyi, badutoza kuba ab'ingirakamaro, kubaha Imana cyane ko umuntu avukira mu muryango ukamuha imbaraga z'umutima. Na Lt Gen Kabandana na we yakuriye mu muryango, yanyuze mu mateka nk'ayo Abanyarwanda twanyuzemo, aba uw'ingirakamaro ku gihugu, aba mu Ngabo z'Igihugu. Ntabwo rero umukirisitu apfa, ahubwo ajya mu biganza by'Imana.'
Yakomeje agaragaza ko amasengesho akorwa yo gusabira uwitabye Imana, ari ingirakamaro.
Umuryango wa Lt Gen Innocent Kabandana washimye cyane ubuyobozi bw'igihugu, by'umwihariko umuryango wa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bamubaye hafi mu burwayi bwe.
Umugore wa Lt Gen Kabandana, yahishuye ko umugabo we yari amaze imyaka ibiri n'amezi atatu yivuza kandi igihugu cyamubaye hafi, by'umwihariko Perezida wa Repubulika n'ubuyobozi bw'Ingabo z'u Rwanda, RDF.
Ati 'Ntabwo dukomeye kuko tutazi ibyabaye ahubwo imbaraga twazikuye mu kuba mwaje kudushyigikira kandi twizeye ko muzakomeza kutuba hafi. Ni amahirwe kuba Madamu Jeannette Kagame ari hano, ishimwe ryacu riragera ku muryango mu buryo bwihuse. Mu by'ukuri umutware wanjye yagiye ashima uburyo mwamwitayeho.'
Yakomeje agaragaza ko nubwo umugabo we yitabye Imana ariko yari yahawe byose bishoboka birimo n'ubuvuzi kandi bigizwemo uruhare n'ubuyobozi bw'Igihugu.
Ati 'Kuba yarivuje iyi myaka ibiri n'amezi atatu mumushyigikira byamuteraga imbaraga zo gukomeza. Roho ye yagiye mu ijuru kandi mu gihe gikwiriye natwe twizeye ko tuzahura na we.'
Umwana we w'imfura, Dr. Monia Kabandana, na we yashimye Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bafashije umubyeyi we kwivuza, avuga ko mbere y'uko atabaruka, yabyishimiraga kandi byatumye asaba abana be gukomeza gukunda igihugu.
Yavuze ko se yishimiye kuba yarapfiriye ku butaka bw'u Rwanda kuko yabyifuzaga kandi kuri we ngo yabifashe nk'umugisha kuba ataraguye i mahanga.
Umukuru w'Umuryango, akaba na se wabo wa Lt Gen Innocent Kabandana, Bizumuremyi Antoine, yashimye abakomeje gufata umuryango mu mugongo, anashimira ko Lt Gen atabarutse yarabaye uw'agaciro ku gihugu.
Lt Gen Kabandana yinjiye mu Ngabo z'u Rwanda mu 1990, aza kuba umwe mu bagize uruhare mu kubohora u Rwanda no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yakoze imirimo itandukanye mu Ngabo z'u Rwanda kuva urugamba rwo guhagarika Jenoside rwarangira kugeza ubwo yarwaraga.
![]()
Lt Gen Kabandana yasezeweho mu cyubahiro mu muhango witabiriwe na Madamu Jeannette Kagame
![]()
Umugaba w'Ingabo zirwanira mu kirere, Lt Gen Jean Jacques Mupenzi
![]()
Maj Gen Alex Kagame atwaye ifoto ya Lt Gen Innocent Kabandana
![]()
Misa yo kumusabira yabereye kuri Kiliziya ya Regina Pacis i Remera
![]()
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR Inkotanyi, Gasamagera Wellars ari mu bitabiriye Igitambo cya Misa yo gusezera kuri Lt Gen Kabandana
![]()
Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa by’Ingabo n’Abaturage mu Ngabo z’u Rwanda, Colonel Désiré Migambi Mungamba
![]()
Dr. Edouard Ngirente wahoze ari Minisitiri w’Intebe na we yitabiriye Misa yo gusezera kuri Lt Gn Kabandana
![]()
Maj Gen Alex Kagame
![]()
Maj Gen Ruki Karusisi
![]()
Maj Gen John Baptist Ngiruwonsanga
![]()
Umugore wa Lt Gen Kabandana, yashimiye Perezida wa Repubulika n’umuryango we ku bwo kubaba hafi mu gihe cy’uburwayi bw’uyu musirikare
![]()
Maj Gen Emmanuel Bayingana, Maj Gen Ruki Karusisi na Maj Gen Alex Kagame, bari mu baherekeje Lt Gen Innocent Kabandana
![]()
Musenyeri Filipo Rukamba uri mu kiruhuko cy’izabukuru ni we wasomye Misa yo gusezera kuri Lt Gen Kabandana nk’uko abyifuje akiriho
![]()
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga ushinzwe Ubutwererane bw'Akarere, Gen (Rtd) James Kabarebe, ni umwe mu bitabiriye iyi Misa nk’umwe mu bo babanye mu gisirikare
![]()
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Maj Gen (Rtd) Albert Murasira, yitabiriye uyu muhango
Amafoto: Kwizera Herve