
Category: Uncategorized
-
Miliyoni ebyiri z’abana baraba bakingiwe Covid-19 bitarenze uyu mwaka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Ikigo cy’Igihugu cyita ku buzima (RBC), gitangaza ko cyizeye kuzagera ku ntego cyihaye yo kuba cyamaze gukingira Covid-19 abana miliyoni ebyiri, bari hagati (…) -
Uganda: Icyorezo cya Ebola cyatumye umwaka w’… – #rwanda #RwOT
Leta ya Uganda yafashe icyemezo cyo kohereza abanyeshuri mu biruhuko tariki ya 25 Ugushyingo 2022 , iki cyemezo cyafashwe kubera gukumira ubwandu bwa Ebola ikomeje guhangayikisha abaturage ba Uganda.
Itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Uburezi wa Uganda Janet Museveni, ryavugaga ko igihembwe cya gatatu umwaka w’amashuri 2022 byari bitaganyijwe ko kigomba gusozwa tariki 8 Ukuboza 2022, ko habayeho impinduka, amashuri yose agomba gufunga abanyeshuri bagatangira ibiruhuko tariki 25 Â Ugushyingo 2022.
Muri iryo Tangazo ryavugaga ko abiga mu mashuri y’incuke, abanza ndetse n’ayisumbuye aribo barebwa n'icyo cyemezo. Umufasha wa Perezida Museveni akaba na Minisitiri w’Uburezi mu gihugu cya Uganda, yavuze ko icyemezo cyo kohereza abanyeshuri mbere y’igihe amashuri yagombaga gusoza igihembwe, bizagabanya ahantu abana bashobora kwandurira icyorezo cya Ebola.
'Kohereza abanyeshuri mu biruhuko hakiri kare bizagabanya ahantu abana bashobora kwandurira Ebola kubera guhura buri munsi n'abantu benshi, abarimu n'abandi bakozi.'
Muri iryo Tangazo Madamu Janet Museveni yavuze ko Ebola imaze kwandura abanyeshuri 23, ndetse muri bo umunani bapfuye.
Inkomoko : Reuters
-
Kwinjira ku mukino wa Kiyovu SC na Rayon Sports ni ibihumbi 50 Frw mu myanya y'icyubahiro n'amafaranga ibihumbi bitanu ahasanzwe #rwanda #RwOT
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 11 Ugushyingo 2022, guhera ku isaha ya saa kumi n'ebyiri z'umugoroba kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo hazabera umukino wa cyenda wa shampiyona uzahuza Kiyovu SC na Rayon Sports.
Ikipe ya Kiyovu SC niyo izakira uyu mukino, kugeza ikba yamaze gutangaza ko kwinjira ari amafaranga ibihumbi mirongo itanu mu myanya y'icyubahiro ndetse n'amafaranga ibihumbi bitanu mu myanya isanzwe.
Nk'uko bigaragara ku ifoto yerekana ibiciro byo kuri uyu mukino yashyizwe hanze bigaragara ko uzaba ari mu myanya y'icyubahiro ya VVIP ari ukwishyura ibihumbi 50 Frw, naho mu nkengero z'imyanya y'icyubahiro akaba ari amafaranga ibihumbi 25 Frw.
Mu myanya y'ahatwikiriye ho kuhicara ni ukuba umuntu yaguze itike y'ibihumbi icumi ndetse n'amafaranga ibihumbi bitanu ahadatwikiriye hazwi ku izina ry'ahasigaye hose.
Uyu mukino ugiye gukinwa, Rayon Sports iri ku mwanya wa mbere ku rutonde rw'agateganyo rwa shampiyona aho ifite amanota 18 naho Kiyovu SC yo ikagira amanota 17 ikaba iri ku mwanya wa Kabiri.
Mu mikino ine imaze guhuza aya makipe yombi, Kiyovu SC imaze gutsinda imikino itatu naho Rayon Sports izwi nka Gikundiro yo ikaba yaranganyije umukino umwe gusa.The post Kwinjira ku mukino wa Kiyovu SC na Rayon Sports ni ibihumbi 50 Frw mu myanya y'icyubahiro n'amafaranga ibihumbi bitanu ahasanzwe appeared first on RUSHYASHYA.
-
M23 yahaye ubutumwa bukomeye Umusirikare wari utwaye indege yarashe ku birindiro byayo #rwanda #RwOT
Pte Takoy wa FARDC yashimwe n’abatari bake ndetse afatwa nk’intwari y’igihugu , nyuma y’uko ku munsi w’ejo ariwe wari utwaye indeye y’indwanyi ya FARDC yarashe ku birindiro bya M23 mu bice bya Jomba,Tchanzu, Musungati na Runyoni.
Igitangazamakuru Goma 24 kibogamiye kuri M23, cyanditse ko ubuyobozi bwa M23 bwageneye ubutumwa bwihariye Pte Takoy warashe abasivili akanatwika ibirindiro byayo.
Muri ubu butumwa ubuyobozi bwa M23, bwasabye uyu musirikare ko mu gihe yaba yitegura kugaruka kubarasaho, agomba kuza yazeye ku muryango we kuko ngo kugaruka bizakunda ariko gusubirayo ari muzima byo bitazashoboka.
Baragira bati :'Mubwire uwo musirikare muto warashe abaturage bacu mu gace ka Jomba ko nagaruka agomba kuza asezeye ku muryango we.Ntituzemera ko ako kanyugunyugu atwaye kongera kwinjira mu matware yacu.'
Kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 8 Ugushyingo 2022, FARDC yatangiye kugaba ibitero byo mu kirere mu bice gigenzurwa na M23. Ibitero by’indege bihosheje hahise hakurikiraho urugamba rwo ku butaka , aho abasirikare ba FARDC bazanye n’itsinda ry’imitwe y’inyeshyamba basakirana na M23, birangira ibasubije inyuma.
Les jours de ce petit lache pilote qui a bombardé la population de Jomba au lieu d’aller Bombarder les M23 au front à Kibumba sont comptés. Commencez déjà a dire aurevoir a ta famille car les Lions de sarambwe vont ecraser ton papillon si tu rentre encore. pic.twitter.com/LPQLbpbHAd
â” Goma24 (@goma24news) November 8, 2022
-
Amarangamutima ya Roberto Firmino utarahamagawe mu ikipe ya Brazil #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Rutahizamu wa Liverpool, Roberto Firmino ukomoka muri Brazil, yashyize amarangamutima mu butumwa bubabaje yageneye isi ya ruhago, nyuma yo kudahamagarwa mu (…)
-
Tanzania: Impanuka yahitanye 6 barimo umugabo n’umugore we #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Iyo mpanuka yabereye mu Ntara ya Manyara, aho imodoka itwara abarwayi cyangwa imbangukiragutabara, yagonganye n’indi modoka abantu batandatu bahita bahasiga (…)
-
Perezida Kagame mu batangije gahunda yo kongera imiti n’inkingo bikorerwa muri Afurika #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Amakuru yatangajwe n’ibiro by’Umukuru w’igihugu ku wa Kabiri tariki ya 8 Ugushyingo 2022, avuga ko Perezida Kagame yitabiriye umuhango wo gutangiza gahunda (…)
-
Rayon Sports mu ihurizo mbere yo guhura na Kiyovu Sports #rwanda #RwOT
Harabura iminsi 2 gusa Rayon Sports igasura Kiyovu Sports mu mukino w’umunsi wa 9 wa shampiyona, ni umukino igiye gukina yibasiwe n’imvune aho bamwe bashobora no kubagwa.
Amahirwe menshi ni uko uyu mukino uzaba ku wa Gatanu w’iki cyumweru tariki ya 11 Ugushyingo saa 18h, Rayon Sports izawukina idafite zimwe mu nkingi za mwamba ziyoboye na kapiteni Rwatubyaye Abdul, Mbirizi Eric na Raphael Osalue.
Amakuru avuga ko uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati, Raphael Osalue ashobora no kubagwa bitewe n’imvune yagize.
Ubwo ISIMBI yageragezaga kuvugana n’ubuyobozi bwa Rayon Sports ku mvune y’uyu mukinnyi nta gisubizo nyacyo batanze kuko wumvaga bashidikanya.
Gusa andi makuru avuga ko Raphael nyuma yo kunyuzwa mu cyuma basanze agomba kubagwa kugira ngo akire imvune yo mu ivi afite.
Nubwo izaba idafite Osalue Raphael izaba yagaruye mu kibuga Onana Léandre umaze iminsi akirutse imvune ndetse akaba ameze neza mu myitozo arimo akora cyane kugira ngo arebe ko umutoza yamugirira icyizere amukinishe kuri uyu mukino.
Osalue Raphael agomba kubagwaSource : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-mu-ihurizo-mbere-yo-guhura-na-kiyovu-sports
-
Uwigishije Perezida Kagame mu mashuri abanza yitabye Imana #rwanda #RwOT
Amakuru dukesha The New Times, avuga ko Augustin Nyabutsitsi yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 08 Ugushyingo 2022 aho yari arwariye mu Bitaro byitiriwe Umwami Fayisali mu Mujyi wa Kigali.
Nyakwigendera yari asanzwe atuye mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali aho yari yarahawe inzu n’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame.
Nyabutsitsi yigishije Perezida Paul Kagame mu mwaka wa gatandatu n’uwa Karindwi hagati y’ 1967 n’ 1968 mu ishuri ribanza rya Rwengoro ryari mu nkambi y’impunzi muri Uganda aho bombi babaga nk’impunzi.
Uyu musaza watabarutse, mu kiganiro yari yagiranye na The New Times muri 2017, yavuze ko ubwo yigishaga Perezida Kagame, yari umuhanga utangaje wahoranaga amatsiko yo kumenya no kunguka ubumenyi.
Icyo gihe yari yagize ati 'Kagame yari umwana nk’abandi ariko yari afite ubwenge bwihariye. Isomo yakundaga kurusha andi ni imibare n’icyongereza. Yari umuntu ugira amatsiko, agakunda kubaza ibibazo cyane kugeza ubwo yumvaga ahawe igisubizo kimunyuze.'
Muri 2016, Perezida Kagame yari yarahuye na nyakwegendera Nyabutsitsi nyuma y’imyaka myinshi yifuza ko bongera kubonana.
Umukuru w’u Rwanda na we yahuye n’uyu wamwigishije mu mashuri abanza, nyuma yo kubyifuza agaha inshingano Prof Nshuti Manasseh ko bazabonana, baza guhura tariki 25 Mutarama 2016.
Aganira na The New Times, Nyabutsitsi yagize ati 'Ubwo twahuraga, ntacyo nigeze musaba, gusa natunguwe no kuba azi buri kimwe kuri njye. Yambwiye ko yumvise ko mba mu nzu nkodesha, aza gusaba Prof Nshuti kunshakira inzu nziza. Iyi ni yo ubona aka kanya.'
Nyakwigendera icyo gihe yaboneyeho gushimira umukuru w’u Rwanda ku bw’iyi nzu nziza yari yamuguriye, avuga ko atigeze atekereza ko yatunga inzu nk’iyo.

- Muri 2016 Perezida Kagame yari yahuye na Augustin Nyabutsitsi
