Category: Uncategorized

  • Basketball: APR W BBC yatsinzwe umukino wa mbere #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ikipe ya APR ya Basketball y’abagore yatangiye itsindwa mu irushanwa rya FIBA WOMEN CHAMPIONSHIP ririmo kubera mu gihugu cya (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/basketball/article/basketball-apr-w-bbc-yatsinzwe-umukino-wa-mbere

  • Rayon Sports yari yamaze kumvikana na Manzi Thierry yahise ihura n’ihurizo rikomeye rishobora gutuma ireka kumusinyisha – YEGOB #rwanda #RwOT

    Myugariro wo mu mutima w'ubwugarizi, Manzi Thierry umaze iminsi nta kipe afite, bivugwa ko yatangiye ibiganiro na Rayon Sports aherukamo ayihesha shampiyona ya 2018-19 ngo abe yayisubiramo.

    Uyu musore uheruka gutandukana na FAR Rabat yo muri Maroc, n'ubundi mbere y'uko uyu mwaka w'imikino utangira byavuzwe ko yegereye iyi kipe ngo abe yayijyamo ariko bitewe n'uburyo yayivuyemo akajya muri APR FC mukeba wa yo biranga

    Amakuru avuga yongeye gukomanga muri iyi kipe ndetse na yo ikaba yatangiye kumutekerezaho kuko ifite ikibazo mu bwugarizi ni nyuma y'uko Rwatubyaye Abdul agomba kubagwa akazagaruka mu kibuga byibuze bitari mbere yo muri Gashyantare 2023.

    Gusa iyi kipe ikaba bivugwa ko ifite ihurizo rimwe kuko mu bakinnyi bandikishije basigaranye imyanya 2 gusa kandi bikaba bivugwa ko bamaze kumvikana na Luvumbu ndetse na Youssef ku buryo kugira ngo asinye byasaba ko umubare muri federasiyo bawongera cyangwa bakareka umwe muri aba bakinnyi.

    Mu ntangiriro z'uyu mwaka wa 2022 ni bwo Manzi Thierry yatandukanye n'ikipe ya Dila Gori muri Georgia yari yagiyemo avuye muri APR FC, yahise asinyira FAR Rabat yo muri Maroc amezi 6.

    Nyuma yo gusoza amezi 6, Manzi Thierry yasohowe ku rutonde rw'abakinnyi 8 iyi kipe itazakomezanya.

    Source : https://yegob.rw/rayon-sports-yari-yamaze-kumvikana-na-manzi-thierry-yahise-ihura-nihurizo-rikomeye-rishobora-gutuma-ireka-kumusinyisha/

  • Bugesera: Batashye amavomo umunani, basabwa kuyabungabunga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera ku bufatanye n’Umuryango Mpuzamahanga WaterAid ufasha mu kubona amazi meza, batashye amavomo umunani yubakiwe abaturage. Ni (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/bugesera-batashye-amavomo-umunani-basabwa-kuyabungabunga

  • The Ben na Bruce Melodie ni bo bahanzi bakuru… – #rwanda #RwOT

    Kuva umubano w'u Rwanda na Uganda wasubira mu buryo, ibihugu byose bikongera kugirana imigenderanire myiza, yaba muri Uganda ndetse no mu Rwanda, hakomeje gukorwa ibitaramo bikishimirwa n'inguni zose.

    Kuri ubu hagiye kuba iserukiramuco ryitezweho kuzitabirwa n’abanyaRwanda benshi muri Uganda bagiye kwishimira iminsi mikuru irimo n'igitaramo kigiye kubera muri iki gihugu kizabahuriza hamwe n'inshuti n'abavandimwe.

    Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben akaba umwe mu bahanzi bakunzwe mu Rwanda na Uganda ndetse na Itahiwacu Bruce wamamaye mu muziki nka Bruce Melodie unaherutse gutaramira muri Uganda mu gitaramo cya Edddy Kenzo, bateguje iki gitaramo.

    Ku nteguza z'iki gitaramo hagaragaraho Then ndetse n'abandi bahanzi barimo nka Ykee Benda na Levixone bazafatanya n'aba Mc bakunzwe barimo Anita Pendo ndetse na Mc Nario banakomeje gushishikariza abantu kuzakitabira.


    The Ben mu gitaramo gitegerejwe muri Uganda

    Bruce Melodie n'ubwo atagaragara kuri izi mpapuro zamamaza iki gitaramo, yamaze gukora amashusho mato atumira abantu kuzitabira iki gitaramo ndetse akaba yavuze ko abantu bamwitega bitandukanye n'ibyabanje.


    Iki gitaramo kizabera kuri Lugogo Cricket, giteganyijwe kuba ku itariki 17 Ukuboza 2022. Kwinjira muri iki gitaramo ni ibihumbi 50 ahasanzwe, ibihumbi 100 muri Vip ndetse na Miriyoni 3 mu myanya y'icyubahiro yisumbuyeho. Aya yose akaba ari mu mafaranga yo muri Uganda.


    Ni igitaramo kizayoborwa n’umunyarwenya Salvador


    Mc Anita Pendo ni we uzaba ari umushyushyarugamba

    Bazafatanya gususurutswa na Mc Nario

    Ni ubwa mbere iri serukiramuco rigiye kuba, ku nshuro ya kabiri rizabera mu Rwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/123713/the-ben-na-bruce-melodie-ni-bo-bahanzi-bakuru-mu-iserukiramuco-kigampala-ritegerejwe-muri–123713.html

  • Argentina yiruhukije nyuma yo gusezerera Ubuholandi bigoranye #rwanda #RwOT

    Argentine yageze muri kimwe cya kabiri nyuma yo gutsinda Ubuholandi kuri penaliti 4-3 nyuma yo kunganya ibitego 2-2 mu mukino wari ugoye wamaze iminota 120.

    Nyuma yo gutsinda ibitego 2-0 hakiri kare,Argentina yaje gutungurwa ubwo Ubuholandi bwabyishyuraga mu minota 10 n'iy'inyongera,bituma hongerwaho iminota 30 nyuma haterwa za penaliti zahiriye aba banyamerika y'Amajyepfo.

    Argentina yafunguye amazamu ku munota wa 35 ku gitego cyatsinzwe na Nahuel Molina ku mupira mwiza yahawe na Lionel Messi bituma igice cya mbere kirangira iyoboye.

    Uyu mupira Messi yatanze warimo ubuhanga bwinshi kuko waciye hagati ya ba myugariro 2 b'Ubuholandi,Daley Blind na Virgil van Dijk usanga Molina,awushyira mu izamu.

    Mu kwica umukino wa Argentina,umutoza w'Ubuholandi Van Gaal yahise yinjiza mu gice cya kabiri Teun Koopmeiners na Steven Berghuis basimbura Bergwijn na Marten De Roon.

    Ibi byafashije Ubuholandi kongera gukomera mu kibuga hagati nubwo bwagize ibyago myugariro wabo Denzel Dumfries agakora penaliti ubwo yakandagiraga mu rubuga rw'amahina Marcos Acuna,ku munota wa 73.

    Nyuma yo guhusha penaliti 2 ziheruka mu mikino 2 itandukanye,Messi yateye neza iyi,afasha Argentina kugira ibitego 2-0.

    Ubuholandi bwiganye Australia bumenya ko iminota 10 ya nyuma Argentina iba iri hasi niko gutangira kuyisatira cyane ndetse bubona igitego cya mbere ku munota wa 82 gitsinzwe na Wout Weghorst winjiye mu kibuga asimbuye.

    Uyu mukino wari wajemo amahane bitewe ahanini n'imisifurire itavugwagaho rumwe ku ruhande rw'Ubuholandi,iminota 90 yarangiye ari 2-1 umusifuzi yongeraho indi 10.

    Iyi minota 10 yabereye umusaraba Argentina yakinaga yirwanaho ariko ntibyaza kuyihira kuko ku munota wa 8 yishyuwe igitego cya kabiri na Wout Weghorst nyuma ya free kick yabonetse inyuma gato y'urubuga rw'amahina igaterwa neza cyane na Koopmeiners.

    Uyu Koopmeiners yajijishije Argentina ko agiye gutera mu izamu,ahereza agapira gato Weghorst ahita atsinda.

    Umukino wahise uhinduka Argentina ishaka igitego cy'intsinzi mu minota 2 yari isigaye aho Lautaro Martinez yari abonye uburyo bwo gutsinda umunyezamu Noppert awukuramo.

    Messi nawe yagerageje ishoti rya kure umupira ujya hanze mu gihe ku munota wa nyuma Enzo Fernandez yateye umupira ukubita igiti cy'izamu ujya hanze.

    Iminota 30 ntacyo yahinduye ku mpande zombi byatumye hitabazwa penaliti zahiriye Argentina.

    Umunyezamu Emiliano Martinez yabereye intwari Argentina akuramo penaliti 2 za mbere zatewe na Van Dijk na Berghuis.Abazinjije mu Buholandi ni Koopmeiners,Weghorst na Luuk de Jong.

    Messi,Paredes, Montiel na Lautaro Martinez binjije penaliti za Argentina gusa Enzo Fernandez yayihushije.

    Nyuma y'umukino,Messi yagize ati: “N'ibyishimo byinshi no kwiruhutsa.

    “Ntabwo twifuzaga iminota y'inyongera cyangwa penaliti. Twababaye cyane kubera uko ibintu byose byagenze, ariko ni kimwe cya kane cy'igikombe cy'isi. Twari tuzi uko kubabara bimera igihe kigeze, ariko twageze muri kimwe cya kabiri.Ni byiza,ibintu bishimishije cyane.”

    Umutoza Louis van Gaal ati: “Twitoje gutera penaliti umwaka wose ariko nyuma y'ibyo byose twatsinzwe. Biteye isoni.

    Nk'umutoza, nashakaga gushyira ibintu byose ku murongo. Niyo mpamvu nasabye abakinnyi gufata penaliti mu makipe yabo, bose barabikoze. Ariko uramutse uhushije ebyiri, ntiwatsinda. Ntushobora kurenga umurongo nk'uyu “.

    Argentina yari ifite abafana benshi cyane kuri stade Lusail aho abantu 88,235 barebye uyu mukino.

    Argentina izahura na Croatia muri 1/2 cy'irangiza kuwa Kabiri.




    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/argentina-yiruhukije-nyuma-yo-gusezerera-ubuholandi-bigoranye

  • Rubavu: Impanuka yaguyemo abantu batatu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibitaro bya Gisenyi byagonzwe na Fuso yikoreye imyembe, batatu mu bari bayirimo bahita bapfa. Ni impanuka yabaye mu rukerera tariki 10 Ukuboza 2022. (…)

    Source : https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/rubavu-impanuka-yaguyemo-abantu-batatu

  • Nyuma y’amezi hafi 6 nta kipe, Manzi Thierry ari mu biganiro n’ikipe ikomeye #rwanda #RwOT

    Myugariro wo mu mutima w’ubwugarizi, Manzi Thierry umaze iminsi nta kipe afite, bivugwa ko yatangiye ibiganiro na Rayon Sports aherukamo ayihesha shampiyona ya 2018-19 ngo abe yayisubiramo.

    Uyu musore uheruka gutandukana na FAR Rabat yo muri Maroc, n’ubundi mbere y’uko uyu mwaka w’imikino utangira byavuzwe ko yegereye iyi kipe ngo abe yayijyamo ariko bitewe n’uburyo yayivuyemo akajya muri APR FC mukeba wa yo biranga

    Amakuru avuga yongeye gukomanga muri iyi kipe ndetse na yo ikaba yatangiye kumutekerezaho kuko ifite ikibazo mu bwugarizi ni nyuma y’uko Rwatubyaye Abdul agomba kubagwa akazagaruka mu kibuga byibuze bitari mbere yo muri Gashyantare 2023.

    Gusa iyi kipe ikaba bivugwa ko ifite ihurizo rimwe kuko mu bakinnyi bandikishije basigaranye imyanya 2 gusa kandi bikaba bivugwa ko bamaze kumvikana na Luvumbu ndetse na Youssef ku buryo kugira ngo asinye byasaba ko umubare muri federasiyo bawongera cyangwa bakareka umwe muri aba bakinnyi.

    Mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2022 ni bwo Manzi Thierry yatandukanye n’ikipe ya Dila Gori muri Georgia yari yagiyemo avuye muri APR FC, yahise asinyira FAR Rabat yo muri Maroc amezi 6.

    Nyuma yo gusoza amezi 6, Manzi Thierry yasohowe ku rutonde rw’abakinnyi 8 iyi kipe itazakomezanya.

    Manzi Thierry aravugwa muri Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nyuma-y-amezi-hafi-6-nta-kipe-manzi-thierry-ari-mu-biganiro-n-ikipe-ikomeye

  • Umunyamakuru yasize ubuzima ku mukino wa Argentine n’u Buholandi #rwanda #RwOT

    Ikinyamakuru France24 gitangaza ko umunyamakuru ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Grant Wahl yaraye apfiriye mu kazi ku mukino wa 1/4 w’igikombe cy’Isi 2022 wahuje Argentine n’u Buholandi.

    Uyu mukino warangiye Argentine isezereye U Buholandi kuri penaliti 4-3 nyuma y’uko bari banganyije 2-2, watumye umwe mu banyamakuru ahisaga ubuzima.

    Uyu mukino wabaye mu ijoro ryakeye tariki ya 9 Ukuboza 2022 muri Qatar aho iki gikombe kirimo kubera, Grant yaje kugwa igihumure ubwo yari mu kazi ke nk’ibisanzwe.

    Grant Wahl w’imyaka 48 wakoreraga CBS Sports, inzego z’ubuzima zari kuri Stade zakoze ibishoboka byose ngo zimutabare ndetse zinamutware kwa muganga ariko birangira yitabye Imana.

    Wahl wari umuhanga mu kazi k’itangazamakuru akora, yavuzwe cyane mu gikombe cy’Isi cya 2022 ubwo yazaga ku mukino wahuje Wales na Leta Zunze Ubumwe za Amerika maze akangirwa kwinjira muri Stade kuko yari yambaye umupira uriho iberendera ry’abaryamana bahuje igitsina, gusa nyuma yaje kwemererwa kwinjira.

    Grant Wahl yitabye Imana ubwo yari mu kazi ke nk’ibisanzwe

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umunyamakuru-yasize-ubuzima-ku-mukino-wa-argentine-n-u-buholandi

  • “Fata ikibizu” mu mabara meza n’imyambarire ibereye ijisho yarize yahogoye yishimira kubabaza Neymar – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu igikombe cy'isi hakomeje kugaragara urwego rw'mifanire ruri hejuru cyane harimo nuyu mukobwa ufite amarira Kumaso kubera kwishimira insinzi y'igihugu cye.

    Mu mikino y'igikombe cy'isi kiri kubera mu igihugu cya Qatar amakipe amwe namwe ari mugahinda gakomeye cyane ariko harayandi ari mubyishimo by'ikirenga.

    Ni mugihe umukino ukomeye cyane wahuzaga ikipe y'igihugu ya Croatia yasezereraga ikipe y'igihugu ya Brasil muri 1/4.

    Source : https://yegob.rw/fata-ikibizu-mu-mabara-meza-nimyambarire-ibereye-ijisho-yarize-yahogoye-yishimira-kubabaza-neymar/