Symphony Band yageze ku rubyiniro saa yine n'igice bageza ahagana saa munani. Baririmbye ibihangano bitandukanye birimo ibyo mu Rwanda byo hambere nka 'Ingendo y'abeza' n’izindi zo mu Rwanda rwo hambere.
Baririmbye zigezweho nka Rush ya Ayrra Star, Clam Down ya Rema, Henzapu ya Melodie n’izindi.
Symphony ubundi yatangiye mu Ugushyingo kwa 2015 biturutse kuri Kamayirese Erasme wari umwe mu bagize Sebeya Band, ubu wigisha mu ishuri ry'umuziki i Muhanga.
Symphony yacuranze bwa mbere mu gitaramo mu 2016 ubwo habaga imurikagurisha rya TVET, irishimirwa cyane. Icyo gihe iri tsinda ryacuranze indirimbo zirimo 'Urubambye Ingwe' ya Kamaliza, 'Agasaza' ya Masamba n'izindi.
Mugengakamere Joachim avuga ko icyo gihe babonye ayo mahirwe ubwo Sebeya Band yari isanzwe icuranga mu bitaramo byinshi mu Rwanda yanafashaga abahanzi muri Primus Guma Guma Super Star; yari yaragiye muri Canada.
Mbere yo gucuranga indirimbo barabanza bakazikorera umudiho [beat] akaba ariwo bifashisha n'ibindi bikoresho by'umuziki, mu bitaramo bitandukanye bakunze kwitabira.
Bakurikiwe na Dj Tyga wacuranze indirimbo zitandukanye zigezweho n’iza zirimo “Peace of mind” ya Shemi, “Umushonji uguye isari” ya Bulldogg na Diplomat n’izindi.
Oladokun[Bayanni] waririmbiye bwa mbere mu Rwanda uzwi mu ndirimbo nka 'Ta Ta Ta' ari nayo yamamaye cyane, ni umusore w'imyaka 25 wamenyekanye cyane guhera mu 2021.
Mu 2022 nibwo uyu musore wari watangiye asubiramo indirimbo nka Peru ya Fireboy, Jowo ya Davido na Felony ya CKay, yaje gusohora indirimbo ye yise 'African Beauty'.
Muri uyu mwaka yasinye muri sosiyete ya Marvin Records ya Don Jazz iyi ikaba isanzwe ibarizwamo abarimo Ayra starr, Rema, Ruger n'abandi banyuranye.
Nyuma yo gusinya muri Marvin, Bayanni yahise asohora imbumbe y'indirimbo enye yise 'Bayanni EP', iriho indirimbo nka Family, Ta Ta Ta, Kala na Body.
Uyu musore yageze ku rubyiniro buri gucya. Indirimbo ye yaririmbye asubiramo ni “Ta Ta Ta” ahita ava ku rubyiniro.

Ababishoboye bafataga amafoto
Uyu muhanzi ni ubwa aje mu Rwanda 
Uyu ni umwe mu bahanzi bagezweho
Benshi bifuzaga gufatana ifoto na Bayanni
Ibizungerezi byari byabukereye
Bayanni yageze aho ajya mu bafana
 
Ibizungerezi byari byabukereye
DJ Tyga niwe wavanze imizikiÂ
Kamanda na Dj Rusam bari bizihiwe 
The Major muri Symphony ubwo we na bagenzi be bari bari ku rubyiniroÂ
Etienne wa Symphony ku rubyiniro 

Jameson yateye inkunga iki gitaramo 

Itsinda ryazanye na Bayanni 
Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze iki gitaramo
AMAFOTO- Sangwa Julien-INYARWANDA.COM
Mu mujyi wa Berlin hasanzweho umuco bise ‘ Free Body Culture’ wo kwisanzura ugakuramo imyambaro mu gihe hashyushye
Ku myaka 33 Guzman Lopez yahagaritse imitima ya benshi ku Isi, Amerika isaba kumufunga nk’uko yafunze Se
El Chapo, umuhenzanguni rurangirwa ku Isi mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge wigeze kumvikana avuga ko iyo atabicuruza ntakindi cyari kuzamukura mu bukene
Itabwa muri yombi ry’umuhungu wa El Chapo ryahungabanije igihugu cya Mexico
Itabwa muri yombi rya Guzman Lopez ryifashishije imitwe yose y’ingabo ndetse n’igikorwa cyakozwe n’abasirikare barenga ibihumbi 3
Imbunda ziremeye zari zamanuwe mu rwego rwo gushyira akadomo ku rugendo rwa Guzman Lopez
Habayeho gufunga ibibuga by’indege n’ibikorwa by’ubucuruzi mu gihe cy’amasaha atari macye
Michelle Yeon yahawe Oscar Award kubera filime yitwayemo neza ya ‘Everything Everywhere All At Once’
Brendan Fraser niwe wahawe Oscar Award nk’umukinnyi wa filime w’umugabo w’umwaka kubera filime ‘The Whale’ aherutse gukinamo
Jamie Lee Curtis yahawe Oscar Award nk’uwitwaye neza muri filime
Abakinnye muri filime ya ‘Everything Everywhere All At Once’ bahawe Oscar Award kubera bakinnye filime nziza y’umwaka
Rihanna ubwo yaririmbaga ‘Lift Me Up’ indirimbo yahimbiye igice cya kabiri cya ‘Black Panther: Wakanda Forever’
Lady Gaga ubwo yaririmbaga ‘Hold My Hand’ yakoreye filime Top Gun Maverick
Muri Gicurasi 2021, Arsene Wenger nabwo yari yaje mu Rwanda ahura na Perezida wa Repubulika Paul Kagame
Mu ijoro ryo kuri iki cyumweru, nibwo Arsene Wenger yageze mu Rwanda





