Category: Uncategorized

  • Kylian Mbappe yihanganishije Romelu Lukaku wahuye n’uruva gusenya #rwanda #RwOT

    Umubiligi akaba n’intizanyo ya Chelsea muri Inter Milan, Romelu Lukaku yasagariwe n’abakunzi ba Juventus bamukorera irondaruhu aho yiswe inkende.

    Hari mu mukino ubanza wa 1/2 w’igikombe cy’igihugu aho Inter Milan yakinaga na Juventus ku wa Kabiri w’iki cyumweru.

    Muri uyu mukino uyu rutahizamu yakomeje kugenda aririmbwa n’abakunzi ba Juventus ko ari inkende, bamukorera irondaruhu nk’uko byagaragaye mu mashusho yashyizwe hanze.

    Lukaku yaje gutsindira Inter Milan igitego cyo kwishyura ku munota wa 5 w’inyongera kuri penaliti aho umukino warangiye ari 1-1.

    Mu kucyishimira yazamuye ukuboko kw’iburyo ikiganza agishyira ku gahanga ukundi kuboko urutoki rukurikira igikumwe arushyira ku munwa, yari akiri ku izamu rya Juventus arebana n’abafana b’iyi kipe nyuma yagaragaye asa nuterana amagambo na bo aho yavuze ko yabitewe n’uburakari bitewe n’irondaruhu yakorewe.

    Yahise ahabwa ikarita y’umuhondo biba bibaye umutuku kuko yari afite indi, bivuze ko atazakina umukino wo kwishyura.

    Yasabye ko shampiyona y’iki gihugu yagira icyo ikora kuko bikabije.

    Ati “amateka yisubiyemo muri 2019 byarabaye, 2023 na none kuri iyi nshuro shampiyona ikwiye kubihagurukira kuko uyu mukino mwiza ukwiye kwishimirwa na buri wese.”

    Kylian Mbappe umufaransa ukinira PSG na we wigeze gukorerwa irondaruhu, yamwihanganishije.

    Ati “2023 ikibazo kiracyari cya cyindi, ariko ntabwo tuzareka bikomeza kuba.”

    Juventus ikaba yatangaje ko irimo gukorana na polisi kugira ngo ababigizemo uruhare bamenyekane.

    Romelu Lukaku ni uku yishimiye igitego

    Mbappe yamwihanganishije

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kylian-mbappe-yihanganishije-romelu-lukaku-wahuye-n-uruva-gusenya

  • Burundi: Birukanye muri Komini umugore bamushinja kubatwarira abagabo #rwanda #RwOT

    Umukuru w'intara ya Muyinga mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bw'u Burundi yahagaritse icyemezo cy'imwe muri komine zaho ya Butihinda cyo kwirukana ikubagahu muri iyo komine umugore witwa MUKESHIMANA Aniella,bagenzi be bashinja ko abatwarira abagabo.

    Ku mbuga nkoranyambaga ibaruwa iriho umukono wa Gilbert Ndikumasabo, umukuru wa Komine Butihinda, yahererekanyijwe cyane kuva mu gitondo cya none kuwa kane.

    Iyi baruwa itegeka umukuru w'umutumba wa Kamaramagambo aho abo bagore batuye, kubahiriza icyemezo cyo kwirukana uwo mugore, uvuka mu ntara ya Karusi ituranye na Muyinga, akava muri iyi komine bitarenze ejo kuwa gatanu.

    Ndikumasabo avuga ko iki cyemezo cyafashwe nyuma y'uko aregewe n'abandi bagore bo kuri uwo mutumba ko uwo bashinja 'abatwara abagabo', uyu mutegetsi akavuga ko basanze uwo mugore 'afite intego yo gusenya ingo z'abubakanye.

    Umukuru w'intara ya Muyinga mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bw'u Burundi yahagaritse icyemezo cy'imwe muri komine zaho ya Butihinda cyo kwirukana ikubagahu muri iyo komine umugore abandi bashinja ko abatwarira abagabo.

    Ku mbuga nkoranyambaga ibaruwa iriho umukono wa Gilbert Ndikumasabo, umukuru wa Komine Butihinda, yahererekanyijwe cyane kuva mu gitondo cya none kuwa kane.

    Iyi baruwa itegeka umukuru w'umutumba wa Kamaramagambo aho abo bagore batuye, kubahiriza icyemezo cyo kwirukana uwo mugore, uvuka mu ntara ya Karusi ituranye na Muyinga, akava muri iyi komine bitarenze ejo kuwa gatanu.

    Ndikumasabo avuga ko iki cyemezo cyafashwe nyuma y'uko aregewe n'abandi bagore bo kuri uwo mutumba ko uwo bashinja 'abatwara abagabo', uyu mutegetsi akavuga ko basanze uwo mugore 'afite intego yo gusenya ingo z'abubakanye.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/burundi-birukanye-muri-komini-umugore-bamushinja-kubatwarira-abagabo

  • Reba uburanga bw'umukinnyi w'umukobwa uvugwa mu rukundo na Erling Haaland #rwanda #RwOT

    Kizigenza Erling Haaland ari mu byishimo byo kwitwara neza mu mwaka we wa mbere muri Premier League kuko yaciye agahigo ko gutsinda ibitego byinshi mu mwaka we wa mbere ayikina.

    Ariko uyu rutahizamu wa Manchester City w'imyaka, 22,yagize amahirwe no hanze y'ikibuga.

    Haaland yagaragaye mu gace kitwa West End mu mujyi wa London mu ntangiriro z'iki cyumweru ari kumwe n'umukunzi we Isabel Haugseng Johansen.

    Aba bombi ntibakunze kugaragara hamwe – ariko hariho impamvu nziza yabyo.

    Isabel, w'imyaka 19, nawe akina umupira w'amaguru.

    Mu byukuri,birasa nk'aho ariwo wabahuje.

    Haaland yinjiye mu ikipe yo mu gace k'iwabo ya Bryne ubwo yari afite imyaka itanu gusa.

    Yamaze imyaka irenga icumi muri iyi kipe yo muri Norway mbere yo kwerekeza muri Molde.

    Haaland wavukiye mu mujyi wa Leeds yaje gusinyira RB Salzburg, Borussia Dortmund na Man City.

    Ariko i Bryne niho Haaland yahuriye na Isabel – nawe wakora amasaha make mu iduka ry'imyenda.

    Bombi bakuriye hamwe mu ishuri ry'iyi kipe kandi byemezwa ko batangiye gukundana igihe yari muri Dortmund.

    Uwahaye amakuru The Sun yagize ati: '[Umubano wabo] urasa naho ukomeye.

    “Isabel yagiye mu Budage no mu Bwongereza kureba Erling none ari kumwe na we [mu biruhuko].

    Ati: 'Isabel azwiho ubwiza muri Bryne. Baraziranye. '



    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/reba-uburanga-bw-umukinnyi-uvugwa-mu-rukundo-na-erling-haaland

  • Jose Mourinho yahawe akayabo katarahabwa undi mutoza ku isi n'igihugu kimwifuza #rwanda #RwOT

    Biravugwa ko umutoza w'Umunyabigwi, Jose Mourinho yahawe amasezerano y'imyaka ibiri afite agaciro ka miliyoni zirenga 100 z'amapawundi n'igihugu cya Saudi Arabia ngo agitoze.

    Mourinho utaratoza ikipe y'igihugu na rimwe,ngo yahawe amasezerano ya miliyoni 52 z'ama pound buri mwaka kugira ngo ajye muri Saudi Arabia.

    Nta mutoza n'umwe ku isi urahabwa ako kayabo ariyo mpamvu itangazamakuru ryatangaye cyane.

    Nk'uko byatangajwe na Corriere dello Sport, umutoza wa AS Roma yegerewe n'ubuyobozi bukuru bw'iki gihugu kugira ngo atoze ikipe y'igihugu.

    Aya masezerano yatuma Mourinho aba umutoza wa mbere uhembwa amafaranga menshi mu mateka y'umupira w'amaguru.

    Muri aya masezerano harimo ingingo yo kumurekura nyuma y'umwaka wa mbere aramutse ashaka kugenda.

    Harimo indi ngingo yo kuyongera kugeza 2026 – umwaka w'igikombe cy'isi gitaha kizakirwa n'ibihugu byo muri Amerika ya ruguru.

    Mourinho yageze muri Roma muri 2021 ndetse amasezerano ye azarangira muri 2024.

    Uyu wahoze atoza Real Madrid na Chelsea arakunzwe i Roma nyuma yo kuyihesha igikombe ibiheruka mu 1961 cya Europa Conference League,mu mwaka ushize.

    Aya masezerano avuga ko azafatanya gutoza ikipe y'igihugu hamwe n'ikipe imwe muri Saudi Pro League mu myaka ibiri iri imbere.

    Amakipe abiri yo muri Saudi Pro ni Al-Ahli cyangwa Al-Nassar ya Cristiano Ronaldo.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/jose-mourinho-yahawe-akayabo-katarahabwa-undi-mutoza-ku-isi-n-igihugu-kimwifuza

  • Miss Uwicyeza Pamella yasuye umugabo we The Ben muri Amerika [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Uwicyeza Pamella yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika ku mugoroba wo ku wa gatatu tariki 05 Mata 2023 asanzwe umugabo we The Ben mu mujyi wa Chicago.

    Biravugwa ko uyu mukobwa yafashe rutemikirere mu masaha ya saa tatu [09:00 PM] z'ejo ku wa gatatu asanga uyu muhanzi bitegura kurushinga.

    Kugeza ubu The Ben na Peamella n'umugore n'umugabo byemewe n'amategeko mu masezerano bagiranye ndetse bakanayasinyira ku wa 31 Kanama 2022 mu muhango wabereye mu Murenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo.

    Ni umuhango wabaye nyuma y'uko mu Ukwakira 2021, The Ben yambitse impeta Uwicyeza Pamella amusaba niba yakwemera kuzamubera umugore, undi na we atajijinganyije arabimwemerera.

    Kugeza ubu ntiharatangazwa igihe indi mihango isigaye izabera icyakora abakunzi babo bakomeza kugaragaza ko ari umunsi bategerezanyije amatsiko menshi nkuko byagiye bigaragara mu butumwa banyuza ku mbgankoranyambaga zabo.

    Mu 2019 ni bwo hatangiye kuvugwa inkuru z'urukundo hagati ya The Ben na Uwicyeza Pamella, icyakora nubwo bagiye babigira ibanga rikomeye uko iminsi yagendaga yicuma amarangamutima yagendaga abarusha ingufu bagashiduka yabatamaje.

    Mu 2020 ni bwo batangiye kwerura batangaza iby'urukundo rwabo binyuze cyane ku mbuga nkoranyambaga.

    Mu Ugushyingo 2020 ubwo The Ben yajyaga gufatira muri Tanzania amashusho y'indirimbo 'This is Love' yakoranye na Rema Namakula, yasanzeyo Miss Pamella wari waragiye gutembera basangirira ubuzima ku mucanga wo kuri Tanganyika.

    The Ben yasangije abamukurikira kuri Instagram amashusho ari kumwe n'uyu mukobwa bishyira akadomo ku bibazaga niba baba basigaye bakundana.
    Nyuma y'iki gihe bahise batangira kwirekura bakajya bagaragaza amarangamutima yabo, kenshi babinyujije ku mbuga nkoranyambaga.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/nyuma-yo-guhabwa-imodoka-miss-uwicyeza-pamella-yerekeje-muri-america-aho

  • Bruce Melodie yasabye Ddumba kugira ikinyabupfura kuruta ibindi byose #rwanda #RwOT

    Hashize iminsi Sdumba atangaje ubutumwa buvuga k'umuhanzi Big Fizzo uri mu bakomeye mu Burundi amushinza kwiyemera ndetse no kugirira ishyari abahanzi bato bakizamuka muri iki Gihugu.

    Ni ubutumwa butishimiwe na benshi by'umwihariko abakurikiranira hafi iby'umuziki barimo Muyoboke Alex ndetse na Bruce Melodie.

    Mu butumwa Ddumba yasangije abamukurikira yandikiwe na Muyoboke Alex bugaragaza ko yarimo amusaba kumwubahira ibikorwa bye ndetse ko ari umuhamya wo gushimangira ko Big Fizzo nta shyari agira agereranyije n'imyaka bamaze baziranye.

    Ni ubutumwa kandi bwatumye Bruce Melodie nawe asaba Ddumba kubaha uyu muhanzi kubw'akazi yakoze cyangwa se akanamwubahira ko amuruta ndetse ko mu buzima ikinyabupfura ari icya mbere.

    Mu butumwa bwe Bruce Melodie yagize ati :”Ubundi se wumvaga wamutwara iki? Big Fizzo yarahari utaraza. Nutamwubahira akazi yakoze, umwubahire ko akuruta. Ikinyabupfura mbere ya byose”.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/bruce-melodie-yasabye-ddumba-kugira-ikinyabupfura-kuruta-ibindi-byose

  • Abayobozi bayoboye Umujyi wa Kigali batazava mu mitwe ya benshi #rwanda #RwOT

    Imyaka isaga 115 irashize umujyi wa Kigali uhanzwe n'umudage Richard Kandt,mu gihe hashize imyaka isaga 60 utangiye kwitwa umurwa mukuru w'u Rwanda.

    Ugitangira ntiwari Umujyi wari agasantere kadakanganye ariko kuri ubu urirahirwa n'amahanga ndetse usigaye utwara ibihembo bitandukanye ku rwego rw'isi kubera ababize icyuya kugira ngo ube indorerwamo y'u Rwanda.

    Nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi,uyu Mujyi wayobowe na Madamu Rose Kabuye [1994-197],Protais Musoni (1997-1999),Marc Kabandana(1999-2001),Theoneste Mutsindashyaka(2001-2006), Aissa Kirabo Kacyira (2006-2011), Fidèle Ndayisaba(2011-2016 ), Monique Mukaruliza (2016) Pascal Nyamulinda (2017-2018) na Marie Chantal Rwakazina (2018-2019).

    Umujyi wa Kigali watangiye gutera intambwe y'iterambere uhereye mu mwaka wa 2001 ubwo wahabwaga Mutsindashyaka Theoneste,wahirimbaniye iterambere ryawo na nubu abawuyobora bakaba bakomereza ku musingi yubatse.

    Muri uwo mwaka hatangiraga inkundura yo kuwuhindura icyitegererezo muri Afurika no ku isi mu birebana n'isuku, imiturire, kubungabunga ibidukikije n'ibindi.

    UMURYANGO wakusanyije abayobozi batazibagirana bagize uruhare mu guteza imbere UMUJYI WA KIGALI

    ROSE KABUYE

    RPF INKOTANYI ikimara kubohora u Rwanda,Umujyi wa Kigali wahise uhabwa Madamu Rose Kabuye,ahabwa inshingano zitoroshye zo kurwanya mayibobo,akajagari n'urugomo rw'abantu n'ibindi.

    Madamu Rose Kabuye mu mujyi wa Kigali yayoboye afatanyije n'inzego zitandukanye kugera kuri Nyumbakumi.

    Rose Kabuye yayoboye mu bihe byari bigoye, umutekano utaragaruka,abanyarwanda buzuye ubwoba n'urwikekwe kubera ibihe by'umwijima bari bavuyemo.

    Hari urujya n'uruza rw'abanyarwanda bavaga inyuma y'igihugu batahuka ,abavaga imihanda yose bagana mu murwa mukuru kuko bumvaga ko ariho babona ubuzima,ababaga barasenyewe amazu batagira ayo kubamo.Aba bose bashakaga amazu.

    Madamu Rose Kabuye yari afite akazi gakomeye by'umwihariko mu mutekano kuko ariwo wari ushingiweho kugire ngo abanyarwanda babane neza nta rwikekwe.

    Umujyi wa Kigali w'icyo gihe, hari ikibazo cy'amazu yasizwe na bene yo batangiye guhunguka ,hakaba n'ikibazo cyabasenye amazu y'abandi, ababohoje birukanwa na ba nyiramazu n'ibindi.

    Ikindi kibazo cyari icy'inzego zari zigizwe na Nyumbakumi ,chef de zone ukagera kuwo bitaga responsable udasize na konseye.

    Iyo byavaga aho hazaga Komine zitandukanye.

    Ubutegetsi bwo muri izo nzego zakwitwa iz'ibanze bwarimo ibibazo hakubitiraho urwikekwe rwari ruhari bikaba ibibazo bikomeye.

    Uko bwacyaga bukira niko urujya n'uruza ku biro bya za Segiteri rwiyongeraga, hari abashaka amazu yabo,n'ayabo bafitanye isano.

    Amazu yabaga yaranditsweho ko yafashwe ntawatinyukaga kuyaka cyangwa ngo ayegere.

    Ibi binaniranye hahise hajyaho inkundura yo kwiyubakira bituma utuzu impande n'impande dukwirakwira cyane,Umujyi wuzuramo akavuyo.

    Rose Kabuye mu gukemura ikibazo cy'abashakaga amazu yabo,yaje gufata ikibanza cya Leta cyabaga muri Segiteri Gikondo kugira ngo abaturage bubakemo, barabyanga ngo ni mu cyaro.Barahanze bahaherewe ubuntu nyuma Rujugiro ahubaka amazu bayaturamo birukanka.

    Inkundura yo kumvikanisha ababohoje amazu na ba nyirayo yarayirwanye cyane karahava.

    Kubera ubwinshi bw'abashaka imibereho mu mujyi wa Kigali,mayibobo zariyongereye cyane maze Rose Kabuye na bagenzi be batangira umuvuno wo kuzica mu Mujyi wa Kigali.

    Madamu Kabuye yahanganye n'abazunguzaga bari benshi bikabije,hanyuma mayibobo batangira kuzitwara i Gitagata ku bwinshi.

    Icyo gihe inkoni yararishije cyane,mayibobo ziragabanuka nubwo hari izihambiriye ubu zikaba zarahindutse abantu b'igitangaza bibeshejeho.

    Imwe mu mvugo yakoreshejwe n'izi mayibobo cyane n'ivuga ko “muzehe yabahaye umujyi mukecuru akaba ashaka kuwubacamo.”

    Ingoma ya Madamu Kabuye niyo yubatse amazu yo muri Gare ya Nyabugogo n'ibindi bitandukanye.

    Madamu Kabuye yarwanye inkundura mu guhuza imiyoborere mu mujyi wa Kigali kuko abenshi batahembwaga amafaranga ahubwo bahembwaga ibiryo,kubera ko u Rwanda rwari rukiva mu ntambara.

    Ikindi Madamu Kabuye yarwanye nacyo cyakunze kumvikana mu mujyi wa Kigali ni abanywaga mu tubari ntibishyure.

    Ibi byaje gucika kuko hazanywe igisirikare cyakoze umutekano kuko byavugwaga ko bitezwa n'abahoze muri FAR, bagarukaga baje guhungabanya umutekano.

    MUTSINDASHYAKA THEONESTE,Umwarimu wa Physics washyize ku murongo KIGALI

    Benshi mu bantu bari bakuru muri 2001 iyo uvuze UMUJYI WA KIGALI,bumva Bwana Mutsindashyaka Theoneste warwanyije akajagari no kubaka nabi bigacika ku ngufu.

    Mbere y'uko tuvuga ibyo Mutsindashyaka yakoze,reka tugaruke ku mateka ye muri make.

    Mutsindashyaka Theoneste yavutse kuwa 24/12/1962 avukira mu Bugesera akurira ku Gisozi mu mujyi wa Kigali.

    Yize ibijyanye na Physics muri Kaminuza aho yavuye aza kwigisha mu kigo cya St Andre isomo rya Physics.

    Mutsindashyaka yafunzwe mu byitso mu 1990 ubwo urugamba rwo kubohora u Rwanda rwari rutangiye ariko ntiyatinda mu buroko ahita arekurwa.

    Mu 1991 yagiye gufatanya urugamba rwo kubohora u Rwanda na FPR INKOTANYI aho yabaye umwarimu w'abasirikare.

    Mutsindashyaka ku buyobozi bw'Umujyi wa Kigali

    Mutsindashyaka Theoneste yagizwe umuyobozi w'Umujyi wa Kigali muri Werurwe 2001,ahita atangira urugamba rukomeye rwo guca akajagari mu myugakire.

    Mutsindashyaka yahereye ku akajagari k'utuduka twacuruzaga amata na fanta bikonje twari twinshi cyane hirya no hino.

    Yaciye akajagari k'imiryango icururizwamo yabaga itondekanye kugera ubwo utabona inzu yo kubamo.

    Mutsindashyaka yatangiye Urugamba rwo gushaka isuku mu Mujyi wa Kigali,,ateresha ibiti hirya no hino birimo n'iby'imikindo bigaragara ku mihanda yo mu Mujyi na nubu.

    Yaciye akajagari k'imyubakire aho abantu bubakaga bagataha amazu atuzuye,aho wasangaga abantu baba mu nzu iri kubakwa.

    Mutsindashyaka yatangije gahunda yo gusaba ibyangombwa byo kubaka,ategeka ubwiherero ndetse aha umurongo ibijyanye n'imyubakire.

    Mutsindashyaka yahanganye cyane n'abubaka mu kajagari,ndetse muri iyo myaka yibukwa ko yavuze ko muri 2020 inzu izaba yemewe mu mujyi wa Kigali ari City Plaza ya Ruhamyambuga yari igezweho icyo gihe.

    Yasenyeye abubatse mu gishanga ku Gisozi ndetse arwana inkundura ngo abantu breke kubaka ahatemewe.

    Mutsindashyaka yaje umuriro w'amashanyarazi muri Kigali ari ingume,ahangana n'ibisambo birimo ibikora mu mifuka,abazunguzayi n'abatekamutwebari bogeye i Kigali.

    Kubera guhangana n'ibibazo by'imyubakire byageze aho abanya Kigali bareka kumwita Mutsindashyaka bamwita Mutsindamazu.

    Mutsindashyaka yamenyekanye kandi ubwo yitaga amazu y'abafite amikoro make bo mu Mujyi wa Kigali 'utururi' cyangwa 'ibyari by'inyoni' bigomba gusenywa.

    Muri 2006 nibwo Mutsindashyaka yasoje imirimo yo kuba Meya w'Umujyi wa Kigali agirwa guverineri w'Intara y'Iburasirazuba.Yasimbuwe na Dr Aissa Kirabo Kirabo.

    Mu yindi mirimo yakoze harimo kuba Umunyamabanga wa leta muri Mineduc,muri 2008,anoza umushinga wa SACCO,Uburezi bw'ibanze bw'imyaka icyenda,8 ni nawe wazanye kwambara amataburiya ku barimu.

    FIDELE NDAYISABA

    Bwana Fidèle Ndayisaba wayoboye Umujyi wa Kigali 2011-2016 nawe yagize uruhare mu isuku ndetse n'iterambere rigaragarira amaso.

    Ndayisaba yatangiye kuyobora Umujyi wa Kigali mu 2011,ku isonga ashaka ko ugira uburyo bwo gutwara abantu bugezweho ku buryo n'abafite imodoka zabo bazajya bazisiga mu rugo bakagenda mu za rusange.

    Yemezaga ko ibyo nibigerwaho na politiki yo gukora amasaha 24 kuri 24 mu mujyi izagerwaho kuko ntawe uzaba agitewe impungenge no gukora amasaha yose kuko igihe ashakiye gutaha bizajya byoroha.

    Yaje ku buyobozi bw'umujyi wa Kigali ituwe n'abasaga miliyoni 1.3 , muri 54 % bakeneye amacumbi aciriritse ndetse yiyemeza gusiga icyo kibazo gikemutse nubwo gisa n'icyananiranye.

    Muri Nyakanga 2012 gutwara abantu muri Kigali byahinduye isura, imodoka zishyirwa muri Koperative aribwo havukaga RFTC, KBS na Royal zigabanywa imihanda muri Kigali ngo zitangire gutwara abagenzi kuri gahunda.

    Ubuyobozi bw'umujyi wa Kigali icyo gihe bwavugaga ko abashoferi kubera kwigenga bajyaga bataha amasaha bashakiye, bigatuma abagenzi babura imodoka.

    Mu 2013 kandi mu mujyi wa Kigali hatangijwe gahunda ya Smart City, hashyirwa Internet mu modoka n'ahantu hahurira abantu benshi. Ni gahunda yishimiwe igitangira ariko igenda icika intege kuko akenshi aho internet yavugwaga itahabonekaga.

    Mu gihe cye, nibwo haje imodoka zitwara abagenzi benshi ziswe 'Shirumuteto' zigabanya ikibazo cy'imodoka ariko zigashinjwa gupakira abantu benshi no gukererwa ku byapa.

    Kubwa Ndayisaba nibwo umujyi wa Kigali wujuje ibiro bigezweho byo gukoreramo nyuma y'igihe ukorera mu nyubako zidakwiriye.

    Ndayisaba yakomeje kunoza igishushanyo mbonera cy'Umujyi wa Kigali cyari cyazanwe bwa mbere na Dr Aissa Kirabo Kirabo yasimbuye.

    Ku buyobozi bwa Ndayisaba Umujyi wa Kigali watwaye ibihembo bitandukanye ku bijyanye no kuvugurura igishushanyo mbonera n'imihanda.

    Nyamulinda Pascal

    Nyamulinda wari Umuyobozi Mukuru w'Ikigo gishinzwe Indangamuntu, NIDA, yatorewe kuyobora Umujyi wa Kigali ku wa 17 Gashyantare 2017 agize amajwi 161 atsinda Umuhoza Aurore bari bahanganye.

    Nubwo yazonzwe n'ikibazo cy'abatuye Bannyahe,Nyamulinda yakoze akazi gakomeye ko gukemura ikibazo cy'amatiku yari ari mu bakozi mu Mujyi wa Kigali.

    Yagaruye mu bakozi umwuka mwiza mu bakozi gusa yeguye ku buyobozi bw'umujyi wa Kigali mu buryo butunguranye muri Mata 2018 avuga ko 'atari agishoboye kuyobora umujyi'.

    Guhera muri 2001,hafashwe imyanzuro myinshi irimo no kubuza abantu kwihagarika ku mihanda hashyirwaho ubwiherero rusange hirya no hino muri Kigali,hashyirwaho udusanduku tugenewe kubikamo imyanda [poubelles/bins] bica ibyo guta imyanda ahabonetse hose.Haciwe akavuyo ka za Velomoteri,hazanwa moto,abamotari n'abagenzi bategekwa kwambara ingofero,haje car free day,car free zone,n'ibindi.

    Nubwo impinduka zakozwe mu Mujyi wa Kigali zikunze kwitirirwa ba meya bawuyoboye, kenshi na kenshi zagiye zituruka kuri Perezida Paul Kagame ubwe ku buryo abayobora Umujyi wa Kigali bose usanga bashyira mu bikorwa intumbero awufiteho.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/abayobozi-bayoboye-umujyi-wa-kigali-batazibagirana-mu-mitwe-ya-benshi

  • Urukiko rwanzuye ko Karasira Aimable azasuzumwa indwara zo mu mutwe #rwanda #RwOT

    Icyemezo cy'Urukiko cyasohotse kuri uyu wa Kane tariki ya 6 Mata 2023, kivuga ko hashyizweho itsinda ry'abaganga bo ku bitaro by'i Ndera rizasuzuma niba Karasira Aimable afite uburwayi bwo mu mutwe.

    Icyemezo kigira kiti 'Urukiko rutegetse ko hashyirwaho abaganga 3 bo mu bitaro by'i Ndera bagasuzuma Karasira Uzaramba Aimable.'

    Karasira aregwa ibyaha bitandukanye birimo no Guhakana jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

    Abaganga ngo bagomba 'Gusuzuma niba hari uburwayi bwo mu mutwe afite, basanga abufite bakagaragaza aho bugeze.'

    Mu iburanisha riheruka, urubanza rwa Karasira rwari rwasubitswe nyuma y'uko agaragaje ko afite uburwayi, ndetse n'abamwunganira birimo Me Gatera Gashabana na Me Evode Kayitana, bashimangira ko umukiriya wabo akwiye kwitabwaho nk'uko byagenze kuri Barafinda Sekikubo Fred.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/urukiko-rwanzuye-ko-karasira-aimable-azasuzumwa-indwara-zo-mu-mutwe

  • Dore urutonde rw'abanyarwanda 8 babaye ibyamamare mu buryo budasobanutse [Urutonde] #rwanda #RwOT

    8.Temarigwe
    Temarigwe Abdallah ni umugabo ukuze kuko afite imyaka 64 y'amavuko, akaba afite umugore n'abana batatu babana mu Rwampara; i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali. Yamamaye kubera kuvuga ko afite ububasha budasanzwe bwo kurya ibiryo byinshi, dore ko we ubwe yemeza ko abasha kurya ibiro birenga 150 by'ibiryo, akarenzaho n'amakaziye agera kuri atanu y'ibinyobwa.

    Twamushyize ku mwanya wa 7, mubantu bamamaye kuburyo budasobanutse, kuberako twasanze ubwamamare bwa Temarigwe bwubakiye ku kinyoma, icyambere Temarigwe yigeze kubeshya ko yariye ibiryo inda igaturika, ibi byatumye abantu bamutangarira cyane , batangira no kwemera ko ibyo uyu mugabo yirahira aribyo koko, gusa ntibyatinze kuko abaganga bavuguruje iki kinyoma, bavuga ko umuntu adashobora kurya ngo inda iturike.

    Abaganga bavuga ko iyo igifu cyuzuyemo ibiryo, hadashobora kubaho uburyo cyaturika ahubwo byagaruka biciye aho byanyuze byinjira cyangwa bigaca hasi ahaca umwanda munini. Tugarutse kubindi akora nko kurya amagi mabisi, guterura injerekani akoresheje amenyo, ibyo hari abandi bantu benshi babikora mu gihugu kandi badafite izina nk'iryo afite, ahubwo kubasha kuvuga akavuga n'ibitabaho byatumye aba kizwinabose.

    7.Rwarutabura.
    Ngenzahimana Bosco uzwi nka Rwabutabura, aho iri zina yarikomoye mu gace atuyemo ka Rwarutabura , ni umufana ukomeye wa Rayon Sports akaba afite umugore n'abana batatu. Mu baganiriye natwe abenshi bemeje ko kuba iri zina rizwi cyane mu Rwanda, ntabisobanuro wabibonera, kuko hari abandi bantu bafana kumurusha kandi batazwi nk'uko azwi, ahanini amagambo atangaje yo kwamamaza ikipe akunda, nibyo abenshi baheraho bavuga ko byatumye yamamara, urugero yigeze kuvuga ko umugore we ariwe umusiga amarange ndetse ko atambaye ikariso iriho amabara y'ubururu n'umweru ntacyo bavugana mu buriri.
    6.Rutikanga Ferdinand

    Rutikanga Ferdinand ni izina rizwi hano mu Rwanda, kubera kugira ibisubizo n'ibibazo bisekeje byatumye abantu benshi bamukurikirana, kuburyo n'itangazamakuru ryamuhaye umwanya aridagadura. Ibi byatumye amenywa n'imbaga nyamwinshi, mu babajijwe, abenshi bahurije kubwamamare bw'uyu mugabo bavuga ko yamamaye mu buryo budasobanutse.

    Ikindi cyatumye yamamara ni uko ikintu cyose agiye gukora arabanza akibutsa abantu ko ariwe watangije umukino w'iteramakofi mu Rwanda, n'iyo ugiye kugirana nawe ikiganiro arabanza agahagarara nk'uko abatera ingumi bahagarara, utu dukoryo twose twatumye amenyekana bidasanzwe.

    5.Barafinda Sekikubo Fred

    Barafinda Sekikubo Fred, ni umwe mu Bakandida bifuzaga kuzahatanira umwanya wa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, mu matora yari ateganijwe mu mu kwezi kwa Kanama 2017, gusa ntibyamuhiriye kuko komisiyo y'igihugu y'amatora yasanze atujuje ibyangombwa bimwemerera kwiyamamaza. Uyu mugabo yamamaye mugihe gito cyane, kubera udukoryo twinshi yagaragaje mu biganiro yatangaga bifitanye isano n'ibikorwa byo kwiyamamaza ku mwanya w'umukuru w'igihugu. Barafinda yavutse 21 Mutarama 1971.

    Aganira n'itangazamakuru ubwo yashakaga kwiyamamaza yavugaga ko yatekereje kwiyamamaza abitewe n'imisemburo ya politike imurimo kuva akivuka, akayikurana kugeza n'ubu ikimurimo.

    Yavugaga ko Abanyarwanda bagiye kunguka umunyapolitike w'akataraboneka naramuka atowe. Yavugaga kandi ko Ku myaka 47 afite ngo nta mashuri atize kuko imyaka amaze ubwayo ni amashuri, naho mu mashuri asanzwe ngo si ngombwa icy'ingenzi ni uko azi gusoma no kwandika.

    Yongeyeho ko aje guca umuco wo kugumirwa aho yavugaga ko azajya ahuriza abana b'abahungu n'abakobwa bo mu kigero kimwe ku biro by'umudugudu bashimane, ubundi bubake ingo zabo, ibi byose ni bimwe mu byatumye uyu mugabo amenywa nabose, mubaganiriye natwe bemeje ko akwiye kuza ku rutonde rw'abantu bamamaye muburyo budasobanutse.

    4. Bikabyo Original
    Bikabyo Original ni umugabo wamamaye cyane mu guhamagara kuri radio Rwanda kuva mu mwaka wa 2001 aho yari afite imyaka 21 gusa y'amavuko, Bikabyo yahamagaraga kenshi gashoboka mu biganiro bitandukanye atanga ibitekerezo, inyunganizi, amakuru yaho atuye cyangwa se abaza ibyo adasobanukiwe.

    Nzayisenga Callixte niyo mazina ye nyakuri Yavukiye ahahoze ari muri Perefegitura ya Kibuye, ni ukuvuga Akarere ka Karongi kuri ubu, ari naho agituye. Uburyo yakunze guhamagara kuri Radio n'uburyo yagiye atanga ibitekerezo cyane mu biganiro bitandukanye, byatumye Bikabyo anagirirwa icyizere, ubu ni umwe mu banyamakuru ba Radio Isangano yo mu karere ka Karongi nyamara nta mashuri afite. Yumvikana mu biganiro by'intashyo n'ikitwa Umunsi ucyeye, Nawe ari mu bantu bazwi kandi bamenyekanye mu buryo budasobanutse neza.
    3.Babou-G
    Mu bantu bavuzwe cyane Babou G arimo, yahimbiwe indirimbo, inzoga ziramwitirirwa, yarashakishijwe cyane, yaravuzwe koko, haba mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda.
    Imvugo ye n'ibisubizo yahaye umunyamakuru Yohani Umubatiza mu kiganiro 'Amakuru yo muri Karitsiye', byatumye abantu bamukunda ndetse imvugo z'ibyo yagiye avuga bikwira hose kugeza n'ubu. Hari abantu bagiye bagaragara bavuga ko ari bo 'Babou-G' ariko rubanda ntibabivugeho rumwe kugeza aho n'iyi saha nta wurahamya ijana ku rindi ko azi irengero n'amerekezo y'uyu Babou-G, uyu musore nawe yashyizwe kuri uru rutonde.

    2.Sandra Teta

    Uretse ibitaramo yateguraga, uretse gukundana na Prince Kid, urukundo yakundanye na Derreck wo muri Active, no kuvugwaho inkuru zo gufungwa incuro nyinshi azira ibibazo bifitanye isano n'amafaranga, ababajijwe bose kubwamamare bw'uyu mwari ntakindi bamuziho.

    Gusa Sandra Teta yabaye igisonga cya kabiri cya Miss SFB umwaka wa 2011, kuba igisonga cya nyaminga wa kaminuza, ntago ari ibintu byatuma umuntu amenyekana cyane ku rwego uyu mukobwa ariho mu gihugu, dore ko hari n'ababa ibisonga bya Nyaminga w'igihugu batazwi nk'uko uyu mukobwa azwi. Ibi byose nibyo byamushyize ku mwanya wa kabiri mu bantu bamamaye mu Rwanda muburyo budasobanutse.

    Umwanzuro: Mu Rwanda hari abashakishije kwamamara byananiye, hari ababigeraho mu buryo utamenya, ikingenzi ni ukwimurika, niba ushaka kwamamara imurike, igaragaze, wivuge ibigwi, uvuge ibidasanzwe uzamamara.

    1.Inyogo ye
    Habiyaremye Jean Pierre wamenyekanye nka New Boy ( Inyogo ye) n'umwe mubantu bamamaye muburyo butunguranye kubera ibyo bakoze .

    Uyu musore yamenyekanye cyane mu myidagaduro nyarwanda ubwo hasakanzwaga aka videwo ka masegonda macye ari naho havuye imvugo y'Ingogo ye

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/dore-urutonde-rw-abanyarwanda-8-babaye-ibyamamare-mu-buryo-budasobanutse-70485

  • Simon Kimbangu wibukwa kuri iyi tariki muri RDC ni muntu ki?icyo yamari Afurika #rwanda #RwOT

    Yavukiye aho i Nkamba mu 1887, kuva mu mwaka wa 1920 yavugaga ko yabonekewe na Yezu akamuha ubutumwa bwo gukiza indwara.

    Ku itariki nk'iyi mu 1921 yashinze idini rimushingiyeho nyuma ryaje kwitwa 'Kimbanguisme', ariko nyuma y'amezi atanu gusa ahita atabwa muri yombi, kubera kwigisha ko Abanyecongo b'abirabura aribo bagomba gutegeka igihugu cyabo, aho kuba abakoloni b'Ababiligi.

    Ibyo byarakaje abakoloni, Simon Kimbangu yahamijwe icyaha cyo guhungabanya umutekano n'ituze rusange akatirwa urwo gupfa, ariko Umwami Albert w'Ababiligi – wari ufite Congo nk'igihugu cye bwite – icyo gihano agihindura gufungwa burundu.

    Kimbangu yamaze muri gereza y'i Lubumbashi imyaka iruta iyo Nelson Mandela yamaze afunze, ndetse we anayipfiramo tariki 12 Ukwakira(10) 1951 nyuma y'imyaka 30 afunze.

    Ubu iyi tariki yagizwe umunsi w'ikiruhuko hose muri DR Congo.kubera iki?

    Ni isezerano Perezida Felix Tshisekedi yari yarahaye itorero rya 'Papa' Simon Kimbangu watangije idini ry'umwihariko wa DR Congo ku itariki nk'iyi mu 1921.

    Iteka rya perezida wa DR Congo ryasohotse kuwa kane w'icyumweru gishize ryatangaje iminsi (10) y'ikiruhuko.

    Uretse intwari ebyiri z'igihugu; Laurent-Désiré Kabila na Patrice Lumumba zashyiriweho iminsi y'ikiruhuko, tariki 16 na 17 Mutarama(1), kuva ubu hemejwe n'undi mushya.

    Tariki 06 Mata, umunsi wo kuzirikana ibyaharaniwe na Simon Kimbangu no guha ishingiro ibya Africa, uyu abamwemera bamwita 'Intumwa yihariye' ya Yezu/Yesu.

    Idini ryashinzwe na Kimbangu ku itariki nk'iyi mu 1921 rifite ikicaro gikuru i Nkamba — abayoboke baryo bita Yeruzalemu Nshya – mu ntara ya Kongo-Central. Miliyoni hafi 10 z'abanyecongo ni abayoboke baryo.

    Ni rimwe mu madini manini yigenga yashingiwe muri Africa, rishamikiye kubukristu, ryigisha imigenzo izira amakemwa, rikamagana ikoreshwa ry'ingufu, gushaka abagore benshi, amarozi, inzoga n'itabi n'ibindi.

    Idini rye ryaje kwemerwa n'Inama y'amadini ku isi (World Council of Churches) mu 1969, abayoboke ba Kimbanguisme biganje mu gice cyo hagati muri DR Congo no muri bimwe mu bihugu bya Africa n'i Burayi aho bamwe mu banyecongo bemera Kimbangu bimukiye.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/simon-kimbangu-wibukwa-kuri-iyi-tariki-muri-rdc-ni-muntu-ki-icyo-yamari-afurika