Category: Uncategorized

  • Uburanga n’ubwenge by’umwali bimutuza ibwami! Umunyamideli ukomeye w’umunyarwanda yagaragaye yamamaza imyenda mishya ugezweho ku isi (VIDEWO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamideli akaba n'umunyamakurukazi ukomeye cyane mu Rwanda no ku isi hose, Umufite Anipha, yakoranye n'iduka ry'imyenda rikomeye cyane.

    Umufite Anipha ni umwe mu bamurika imideli bakomeje kuzamura ibendera ry'u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga.

    Mu ntangiriro za kiriya cyumweru nibwo Fendi yashyize hanze amashusho yamamaza imyambaro yayo mishya, harimo n'uyu mukobwa umaze kubengukwa n'inzu mpuzamahanga mu mideli.

    Fendi ni iduka rikomeye cyane ku Isi rikaba ricuruza imyenda y'abantu boso, inkweto ndetse n'ibindi byinshi bituruka mu Butaliyani.

    VIDEWO

    Source : https://yegob.rw/uburanga-nubwenge-byumwali-bimutuza-ibwami-umunyamideli-ukomeye-wumunyarwanda-yagaragaye-yamamaza-imyenda-mishya-ugezweho-ku-isi-videwo/

  • RDC: Abaminisitiri b'ingabo za EAC barahurira i Goma mu nama yiga ku ngabo z'akarere #rwanda #RwOT

    Abaminisitiri b'ingabo za EAC barahurira i Goma mu ntara ya Nord Kivu muri Kongo kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Mata 2023, bige kuri manda y'ingabo za EAC zoherejwe muri kiriya gihugu gucungera umutekano.

    Radio Okapi yavuze ko bazanaboneraho umwanya wo kureba uko umutekano wifashe muri Nord Kivu, cyane ko amakuru ahava anyuranye ku mpande nyinshi.

    Hari amakuru avuga ko umutwe wa M23 waba waravuye mu bice byose wafashe, abandi bakavuga ko izi ngabo ntaho zagiye.

    Abakuriye iperereza muri EAC byitezwe ko bazabanza kugaragaza amakuru bafite, avuga ku mitwe y'inyeshyamba zo muri kariya karere.

    Amakuru ava muri Goma, aravuga ko abaho banyotewe no kumenya igihe ingabo za EAC zizamara muri Nord Kivu, dore ko bitigeze bisobanuka.

    Sosiyete sivile ya Nord Kivu, ivuga ko kugaragaza igihe izi ngabo zizahamara, bizafasha abaturage kuva mu rungabangabo, ndetse binaborohere gupima umusanzu batanga n'akamaro bahafite.

    Abasesenguzi ba politiki ya Kongo bavuga ko atari ikintu kiza Kongo yakoze, cyo kwizera ingabo za EAC ku butaka bwayo, ndetse ngo bakwiye gushaka ubundi buryo igihugu kigomba kurinda abaturage bacyo kitagombye gutegereza akimuhana.

    The post RDC: Abaminisitiri b'ingabo za EAC barahurira i Goma mu nama yiga ku ngabo z'akarere appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/04/18/rdc-abaminisitiri-bingabo-za-eac-barahurira-i-goma-mu-nama-yiga-ku-ngabo-zakarere/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rdc-abaminisitiri-bingabo-za-eac-barahurira-i-goma-mu-nama-yiga-ku-ngabo-zakarere

  • Umuhanzikazi Bwiza yahishuye icyo yicuza n’icyamushimishije mu buzima, icyo yakoze gihora kimusetsa, ageze ku mukunzi we araruca ararumira #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Nyarwanda Bwiza Emerance uri mu bagezweho muri iyi minsi avuga ko kugeza ubu yashimishijwe cyane n’umunsi wa mbere yibona kuri televiziyo.

    Bwiza Emerance imfura mu muryango w’abana 4 abahungu babiri n’abakobwa babiri, yavuze ko agifite ababyeyi bose.

    Ni mu kiganiro yagiranye n’abamukurikirana kuri Instagram aho buri umwe yari yahawe amahirwe yo kubaza ibibazo bibiri yumva afitiye amatsiko.

    Muri ibyo bibazo byose hari kimwe yasimbutse yanga gusubiza, ku kijyanye niba yaba afite umukunzi, yaruciye ararumira.

    Umwe yamusubije ati “mfite inshuti koko”, undi wamubajije niba afite umukunzi yagize ati “wowe”.

    Abajijwe ikintu yakoze akiri umwana n’ubu iyo yibutse kimusetsa, yavuze ko atajya yibagirwa uko yatahaga ubukwe atatumiwemo.

    Ati “iyo nibutse ukuntu natahaga ubukwe bw’abandi ntatumiwemo, ndacyaseka.”

    Abajijwe umunsi wamushimishije mu buzima bwe, yagize ati “Umunsi nibona kuri televiziyo bwa mbere.”

    Ku kintu kimutera imbaraga zo gukora cyane, ngo ni uko hari abantu bakeneye kumwumva kandi bamushyigikiye.

    Ati “kubona hari abantu bakeneye kunyumva kandi banshyigikiye. “

    Bwiza Emerance ku kibazo cy’ikintu yicuza mu buzima bwe ngo ni ukuba atariganye umuhate igifaransa.

    Ati “Imana nyishimira ubuzima yampaye. Icyo nicuza, nicuza impamvu ntiganye umuhate igifaransa.”

    Bwiza Emerance wumvaga azaba umukinnyi wa Basketball, yavukiye i Gitarama, we n’umuryango we ubu batuye Nyamata mu Bugesera. Amashuri abanza yayize kuri Kigali Harvest ku Kimihurura. Icyiciro rusange (O Level, Tronc Commun), yacyize kuri Saint Joseph amaze gufata ishami ryo kwiga (A Level) yize kuri Saint Bernadette mu Karere ka Gisagara, asoreza ayisumbuye kuri Saint Aloys mu Karere ka Rwamagana mu Burasirazuba bw’u Rwanda.

    Bwiza yaganiriye n’abakunzi be

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umuhanzikazi-bwiza-yahishuye-icyo-yicuza-n-icyamushimishije-mu-buzima-icyo-yakoze-gihora-kimusetsa-ageze-ku-mukunzi-we-araruca-ararumira

  • Kiyovu Sports yahagaritse umwe mu bayobozi bayo #rwanda #RwOT

    Mu ibaruwa yasinyweho na perezida wa Kiyovu Sports, Ndorimana Jean François yafashe icyemezo cyo guhagarika Munyengabe Omar wari umunyamabanga w’iyi kipe.

    Tariki ya 27 Nzeri 2020 nibwo Munyengabe Omar yatorewe kuba umunyamabanga wa Kiyovu Sports.

    Ibaruwa imuhagarika yanditswe ejo hashize ku wa 17 Mata, yamenyeshejwe ko ahagaritswe kubera ko amaze igihe atagaragara mu nshingano yatorewe aho mu mwaka w’imikino wa 2022-23 nta rimwe yagaragaye.

    Igira iti “Nyuma yo kutagaragara mu gikorwa icyo ari cyo cyose cy’Umuryango wa Kiyovu Sports uyu mwaka w’imikino kandi ari wowe wakagombye kuba umenya ubuzima bwa buri munsi bw’Umuryango, tubandikiye iyi baruwa tugira ngo tubamenyeshe ko guhera uyu munsi ku wa 17 Mata 2023 muhagaritswe ku nshingano mwari mufite zo kuba Umunyamabanga wa Kiyovu Sports Association.”

    Ubu Kiyovu Sports iri ku mwanya wa 2 n’amanota 53 inganya na APR FC ya mbere ariko APR FC ikabarusha umubare w’ibitego bazigamye.

    Munyengabe Omar yahagaritswe ku mirimo yo kuba umunyamabanga wa Kiyovu Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kiyovu-sports-yahagaritse-umwe-mu-bayobozi-bayo

  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yasabye Angilikani y'u Rwanda gukomeza ubufatanye mu iterambere ry'abaturage – #rwanda #RwOT

    Ni ubutumwa yatanze ubwo yafunguraga Inama y'Umuryango w'Abangilikani Uharanira gukurikiza Inyigisho za Bibiliya (Global Anglican for Future Conference: GAFCON) iteranye ku nshuro ya kane. Izabera mu Mujyi wa Kigali mu minsi itanu.

    Ni inama yitabiriwe n'Umuyobozi Mukuru wa GAFCON, Musenyeri Dr. Foley Beach; Musenyeri w'Itorero Angilikani ry'u Rwanda, Dr Laurent Mbanda, ba musenyeri b'ibihugu bibarizwa muri GAFCON birimo Nigeria, Kenya, Uganda, ibyo mu Majyepfo y'Isi (Global South) n'ibindi.

    Minisitiri w'Intebe, Dr Ngirente yashimiye abagize GAFCON bahisemo u Rwanda, abereka aho rumaze kugera nyuma yo gutangirira ku busa bitewe n'ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Ati 'Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, igihugu cyarasenyutse burundu mu nguni zose, aho twagombaga kutangirira ku busa mu kucyubaka. Igihugu cyahuye n'ibibazo bitandukanye. Twagombaga kugarura umutekano, tukimakaza ubumwe n'ubwiyunge mu Banyarwanda.'

    Yavuze ko igihugu cyishimira umusanzu w'amadini n'amatorero harimo n'Itorero Angilikani ry'u Rwanda mu rugendo rwo kwimakaza ubumwe n'ubwiyunge no kugira uruhare mu bikorwa bigamije guteza imbere igihugu.

    Yerekanye ko abaturage bahanze amaso abo mu iyobokamana kugira ngo bafashe mu kubaka ubuzima bufite icyerekezo, umuryango ukomeye, abana n'urubyiruko bakura mu buryo butanga umusaruro, ibihugu biteye imbere ndetse byimakaza iterambere ridaheza.

    Umwepiskopi mu Itorero Angilikani ry'u Rwanda wo muri Diyoseze ya Karongi mu Ntara y'Uburengerazuba, Rukundo Methode, yavuze ko kwakira iyi nama ari umugisha ku Rwanda, agaragaza ko ibizigirwamo bizibanda ku buryo itorero ryagira uruhare mu gukemura ibibazo bihangayikishije Isi.

    Ati 'Hamwe n'inama tuzajya dufatanyije, bizadufasha kongera imbaraga mu bijyanye n'uko twakoraga ivugabutumwa, ribe irifasha umuryango Nyarwanda mu kubona ibisubizo by'ibibazo uhura na byo.'

    Mu minsi ishize Amatorero Angilikani yo mu bihugu binyamuryango bya GAFCON yitandukanyije burundu na Diyoseze ya Canterbury ibarwa nk'Icyicaro gikuru cy'Itorero Angilikani ry'u Bwongereza.

    Ibi byanatumye iyi diyosezi ititabira iyi nama, Rukundo akavuga ko kutaza bishobora kuba byaratewe n'ibyo bibazo.

    Ati 'Ikiduhuza nk'abakirisitu ni Bibiliya. Bibiliya n'umuco w'abantu bisa n'ibihora birwana. Iyo bimeze bityo twemera ibyo Bibiliya yigisha. Iyo wowe rero ufashe abahuje ibitsina ukabaha umugisha. Ukibaza uti ibyo bivuze iki biraganisha he. Icyo ni kimwe mu byatumye batitabira.'

    Ubwo GAFCON yitandukanyaga na Canterbury, Umuyobozi wayo , Musenyeri Dr. Foley Beach, yagaragaje ko uwo mwanzuro wafashwe n'Itorero Angilikani ry'u Bwongereza ari ukugaragaza ko ubutinganyi bwemewe mu buzima bwa buri munsi bw'iri torero.

    Ni ibintu we yabonaga nko gutenguhwa kuko bari bizeye ko rizahagarara ku kuri rikareka guha urwaho icyaha.

    Yagaragaje ko bijyanye no gufata iyi myanzuro, umubano wa GAFCON n'amatorero abarizwa mu gisa n'inteko rusange y'amatorero Angilikani ku Isi wangiritse cyane kuko batakiri mu murongo umwe wo kubwiriza ubutumwa bwiza, yemeza ko n'iry'u Bwongereza baza kurifatira imyanzuro vuba.

    Ubwo hatangizwaga Inama ya Kane mu Rwanda, Dr. Foley Beach, yavuze ko Imana ihamagarira abo mu Itorero Angilikani kwihana, ikabasaba kongera kwiyunga, kuvuka no kwita ku bandi.

    Iyi nama yitabiriwe n'abarenga 1300 baturutse mu Matorero Angilikani yo mu Isi, izafasha kurushaho gukomezanya mu byo kwizera no kurushaho guterana ishyaka mu gukomeza ubutumwa bwa Kirisitu.

    GAFCON ya mbere n'iya gatatu zabereye i Yeruzalemu, iya kabiri ibera i Nairobi muri Kenya. Yari imaze imyaka irenga ibiri itaba kubera Covid-19.

    Kuri iyi nshuro bahisemo u Rwanda kuko ari igihugu cyoroshya byinshi birimo kubona visa kuko umuntu ayibona ageze ku kibuga cy'indege, umutekano uharangwa, itumanaho riteye imbere, urugwiro mukwakira abarugana n'ibindi.

    Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yerekanye ko mu kongera kubaka u Rwanda haherewe ku busa ariko ubu rumaze gutera intambwe ishimishije

    Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, yasabye Itorero Angilikani ry’u Rwanda gukomeza gufatanya na Leta mu kwimakaza ingingo y’ubumwe n’ubwiyunge

    Ubwo Umuyobozi Mukuru wa GAFCON, Musenyeri Dr. Foley Beach, yakiraga abitabiriye inama iteraniye i Kigali

    Inama zaherukaga zabereye i Yeruzalemu, Nairobi muri Kenya mbere y’u Rwanda

    Buri torero ry’abanyamuryango muri GAFCON ryahagarariwe i Kigali

    Abayoboke b’amatorero ya Angilikani bitabiriye Inama ya GAFCON ari benshi

    Iyi nama ihurije hamwe abanyamuryango ba GAFCON izamara iminsi itanu ibera mu Rwanda. Izigirwamo uko Itorero Angilikani ryagira uruhare rufatika mu gukemura ibibazo Isi ifite

    Abo muri Uganda, Kenya, Nigeria, Amerika, bose bitabiriye Inama ya GAFCON

    Abarenga 1300 bitabiriye Inama rusange ya GAFCON i Kigali

    Abitabiriye inama ni abo mu Matorero Angilikani yo mu bihugu bitandukanye by’Isi

    Abayobozi batandukanye ba GAFCON bari kumwe na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente mu gutangiza ku mugaragaro Inama ya Kane ihuza amatorero Angilikani ku Isi

    Uhereye iburyo ni Umunyamabanga Mukuru wa GAFCON, Ben Kwashi; Musenyeri Dr Laurent Mbanda; Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard n’Umuyobozi Mukuru wa GAFCON, Foley Beach mu ifoto y’urwibutso

    Umwepisikopi w’Itorero Angilikani ry’u Rwanda muri Diyosezi ya Karongi, Rukundo Methode, yagaragaje ko iyi nama izigirwamo byinshi bigamije gukemura ibibazo by’abaturage

    Amafoto: Igirubuntu Darcy


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-w-intebe-dr-ngirente-yasabye-angilikani-y-u-rwanda-gukomeza

  • Perezida Kagame yambitswe umudari w'icyubahiro na mugenzi we wa wa Guinée-Bissau #rwanda #RwOT

    Perezida wa Guinée-Bissau, Umaro Sissoco Embaló yambitse Perezida Kagame umudari uzwi nka 'Amílcar Cabral Medal', ukaba ari umudari w'icyubahiro muri iki gihugu.

    Uyu mudari ukaba uhabwa abakuru b'ibihugu by'inshuti za Guinea-Bissau.

    Perezida Kagame yageze muri Guiné Bissau kuri uyu wa 17 Mata,aho yakiriwe na mugenzi we Perezida Umaro Sissoco Embaló.

    Abayobozi bombi bagiranye inama mu muhezo mbere yo gukomeza ibiganiro bigaruka ku mubano w'u Rwanda na Guinée-Bissau hagati y'intumwa zihagarariye ibihugu byombi.

    Ibihugu byombi biragirana amasezerano y'ubufatanye bwo gukuriraho visa abaturage b'ibihugu byombi.

    Perezida Kagame kandi azasura inzu ndangamateka y'intwari z'igihugu muri Guinée-Bissau, yashyiriweho kuzirikana ubutwari bwa Amílcar Lopes da Costa Cabral, umwe mu barwanyije cyane ubukoloni muri Afurika na João Bernardo “Nino” Vieira wabaye Perezida wa Guinée-Bissau kuva mu 1980 kugeza mu 1999 no mu 2005 kugeza mu 2009.

    U Rwanda na Guinée-Bissau bifitanye umubano w'igihe kirekire, aho bisanganywe amasezerano mu nzego zitandukanye zirimo ubucuruzi, uburezi, ubukerarugendo n'ubwikorezi bw'indege.

    Perezida Kagame azakomereza uruzinduko rwe muri Guinée Conakry ku butumire yagejejweho na mugenzi we, Col Mamadou Doumbouya.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/perezida-kagame-yambitswe-umudari-w-icyubahiro-na-mugenzi-we-wa-wa-guinee

  • Kwa pasiteri nta mikino! Karongi ubukwe bwahagaritswe ku munota wa nyuma kubera ibyo inkumi n’umusore bakoze – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu karere ka Karongi mu murenge wa Rubengera haravugwa inkuru y'ubukwe bw'umusore n'inkumi biteguraga kurushinga bwahagaritswe igitaraganya n'ubuyobozi bw'Itorero ADEPR muri uyu murenge kubera ko aba bombi bakoze imibonano mpuzabitsina mbere y'igihe bituma umugeni atwita.

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Mata 2023, nibwo uyu mukobwa wo mu karere ka Karongi yagombaga gusezerana imbere y'Imana n'umusore wo mu Mujyi wa Kigali.

    Kuwa Gatanu tariki 14 Mata 2023, buri buke ubukwe buba, ubuyobozi bw'itorero bwapimishije uwo mugeni busanga aratwite buhita buhagarika ubwo bukwe ngo kuko batasezeranya umuntu utwite ngo kuko aba yarakoze icyaha.

    Gusa ariko umusore akimara kubona ADEPR yanze kumushyingira, yashatse umupasiteri wo mu rindi dini arabasezeranya ubukwe burataha.

    Source : https://yegob.rw/kwa-pasiteri-nta-mikino-karongi-ubukwe-bwahagaritswe-ku-munota-wa-nyuma-kubera-ibyo-inkumi-numusore-bakoze/

  • Nkukurire agahu ku nnyo! Mukobwa wumvishe ko intanga ngabo zituma ugira ikibuno kinini cyane? Menya ukuri ntukagendere mu kigare – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hanze aha abantu benshi bavuga ko intanga ngabo iyo  zigeze mu mukobwa zituma atangira kuzana amabano gusa sibyo.

    Mukobwa ntihazagire ugushuka ngo muryamane kugira ngo uzane amabuno.

    Abahanga mu by'ubuvuzi bemeza ko nta kintu na kimwe intanga ngabo zifasha mu kugira ikibuno kinini.

    Nk'ibisanzwe umumaro wazo ni ugutuma umugore asama ndetse hari indi mimaro ariko yo biterwa n'umubiri zagiyemo.

    Source : https://yegob.rw/nkukurire-agahu-ku-nnyo-mukobwa-wumvishe-ko-intanga-ngabo-zituma-ugira-ikibuno-kinini-cyane-menya-ukuri-ntukagendere-mu-kigare/

  • Perezida Kagame yakiriwe na Col Mamadi Doumbouya muri Guinée – #rwanda #RwOT

    Umukuru w'Igihugu yageze mu Mujyi wa Conakry muri Guinée avuye muri Guinée-Bissau. Uruzinduko ari kugirira muri ibi bihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika yarutangiriye muri Bénin aho we na Madamu Jeannette Kagame bayisuye ku wa 15-16 Mata 2023.

    Ibiro by'Umukuru w'Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko akigera muri Guinée uyu munsi yakiriwe na Colonel Mamadi Doumbouya.

    Perezida Kagame yagiriye uruzinduko rw'akazi muri iki gihugu kiyobowe mu buryo bw'inzibacyuho kuva mu 2021; biteganyijwe ko izarangira mu 2024.

    Colonel Mamadi Doumbouya uri ku butegetsi, yabufashe ahiritse Alpha Condé wayoboye Guinée kuva mu 2010 kugera mu 2021. Yakuweho amaze gutsindira manda ya gatatu itari yemewe n'Itegeko Nshinga.

    Uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Guinée rugamije gushimangira umubano usanzwe hagati y'ibihugu byombi ndetse n'ubushake bwabyo mu kurushaho gukorana mu nzego zirimo iz'ubukungu, umutekano, ubuhinzi, ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro n'umuco.

    Byitezwe ko abakuru b'ibihugu byombi bagirana ibiganiro byihariye bigaruka ku ngingo z'umubano uhuriweho no kurushaho kuwushimangira.

    Perezida Kagame yasuye Guinée nyuma y'uko mu Ukwakira 2022, yakiriye mu biro bye, Minisitiri w'Ikoranabuhanga w'iki gihugu, Ousmane Gaoual Diallo, wamushyikirije ubutumwa bwa Perezida Col Mamadi Doumbouya.

    Yaherukaga gusura iki gihugu muri Guinée muri Mata 2017 ubwo yari yitabiriye Inama y'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU.

    Mbere yari yasuye iki gihugu muri Werurwe 2016. Icyo gihe yakiriwe mu buryo budasanzwe i Conakry, abaturage bamuha ikaze ndetse hari aho na we yagaragaye agenda n'amaguru abasuhuza.

    Yanambitswe umudali w'icyubahiro uruta indi muri Guinée, uzwi nka 'Grand Croix', kubera ibikorwa by'ubutwari yagaragaje.

    Repubulika ya Guinée iherereye mu Burengerazuba bwa Afurika. Abaturage ba yo bajya kungana n'ab'u Rwanda kuko mu 2013 bari miliyoni 13,53. Abagituye bakoresha Igifaransa mu gihe ifaranga ryabo ari iry'imbere mu gihugu rizwi nka 'Guinean Franc'.

    Guinée ikora ku Nyanja ya Atlantic. Inazwi ku kugira amashyamba arimo ibiti n'inyamaswa zo mu misozi nk'inguge. Ni igihugu gikungahaye ku birombe bicukurwamo ubutare, zahabu na diamant.

    Perezida Paul Kagame watangiye uruzinduko rw’akazi muri Guinée yakiriwe na Colonel Mamadi Doumbouya

    Aba bombi byitezwe ko bagirana ibiganiro bigamije kunoza umubano uhuriweho n’u Rwanda na Guinée

    Perezida Paul Kagame na Colonel Mamadi Doumbouya ubwo haririmbwaga indirimbo zubahiriza ibihugu byombi

    Perezida Kagame yakiriwe mu cyubahiro gikwiye Umukuru w’Igihugu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yakiriwe-na-col-mamadi-doumbouya-wa-guinee

  • Umujyi wa Kigali wagaragaje ingamba zo guhangana n'ibiza – #rwanda #RwOT

    Ni ibyo yatangarije mu kiganiro n'abanyamakuru cyo kuri uyu wa 17 Werurwe 2023, cyagarutse ku ngingo zitandukanye zirimo izo guhangana n'ibiza, imyubakire n'ibindi.

    Mu mezi atatu ashize hagiye hagarara ibikorwaremezo birimo inzu zagiye zisenywa n'imvura nyinshi mu bice bitandukanye by'igihugu.

    Meya Rubingisa ati 'Birasaba rero ko dukomeza gukaza ingamba zo gukumira no kwirinda ibyo biza ari byo tunasaba buri wese cyane cyane nko kuburira abantu batuye mu nzu ziri mu bice by'amanegeka.'

    'Hari abo twibutsa kuzirika ibisenge kugira ngo imvura n'umuyaga bitabitwara. Ni gahunda iriho imaze igihe, dukomeza kwibutsa.'

    Mu bice by'ibishanga birimo icya Ruliba, Kabuye, Gahanga n'ahandi ahari imyaka yagiye yangirika ndetse n'amazi menshi aturuka ku misozi nka Rebero agasenya ibikorwaremezo n'inzu z'abaturage.

    Yavuze ko ibi byashakiwe umuti aho 'Bimwe mu bisubizo dufite rero ni ukugira ngo tunoze inzira z'amazi ndetse no gukora imihanda tugakomeza gukora inzira z'amazi zitangije ibikorwaremezo ariko zitangije n'imitungo y'abaturage.'

    Mu ntangiriro za Gashyantare 2023, hari abantu 10 bapfuye n'abandi 36 bakomerekeye mu mpanuka y'ubwanikiro bw'ibigori buherereye mu Kagari ka Gasagara mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo.

    Umujyi wa Kigali utangaza ko uretse abo bantu 10 baherutse kugwirwa n'ubwanikiro bakahasiga ubuzima, hari n'abandi barindwi batwawe n'imyuzure yatewe n'imvura nyinshi.

    Meya Rubingisa ati 'Ingamba rero dufite zo gukumira ibiza muri iyi minsi, ni ugukomeza ubwo bukangurambaga mu baturage, haba mu nama tugirana nabo, mu itangazamakuru n'ahandi.'

    Umujyi wa Kigali ugaragaza ko izindi ngamba zishobora gufasha mu kwirinda ibiza n'ingaruka zizana nabyo ari ukwirinda imyubakire y'akajagari.

    Umujyi wa Kigali wagaragaje ko hari ingamba zo guhangana n’ibiza by’umwihariko muri iki gihe cy’imvura


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umujyi-wa-kigali-wagaragaje-ingamba-zo-guhangana-n-ibiza