Uwitwa MUNGANYINKA Adeline yasabye guhindura amazina mu buryo bwemewe n'amategeko akitwa Munganyinka Adeline mu bitabo by'irangamimerere.
Impamvu atanga zituma asaba guhindura amazina akaba ari uko ari amazina yakoreshaga kuva yatangira kwiga.

Uwitwa MUNGANYINKA Adeline yasabye guhindura amazina mu buryo bwemewe n'amategeko akitwa Munganyinka Adeline mu bitabo by'irangamimerere.
Impamvu atanga zituma asaba guhindura amazina akaba ari uko ari amazina yakoreshaga kuva yatangira kwiga.

Umugi wa Khartoum ukomeje kuba isibaniro ry'ibiturika bitandukanye nyamara hari hemejwe guhagarika imirwano ngo abaturage babashe kwizihiza umunsi mu kuru w'Irayidi.
Si mu murwa mu kuru wa Khartoum gusa havugwa imirwano, ahubwo no mutundi turere tugize igihugu cya Sudan intambara yamaze ku hasatira.
Kugeza ubu abantu 300 bamaze kwicwa ,abandi babarirwa mu bihumbi barakomeretse kuva imirwano ihanganishije igisirikare cy'igihugu yatangira.
Abahanganye muri Sudan n'abasirikare bayobowe na Abdel Fattah al-Burhan na Mohamed Hamdan Daglo wari umwungirije mu gisirikare uyoboye ingabo z'abaparakomando mu kitwa RSF (Rapid Support Forces)
Amakuru aturuka mu mugi wa Khartoum avuga ko ibisasu byituye ku bikorwa remezo byinshi birimo n'imisigiti yasengeragamo asiramu bariho basoza ukwezi ko kwigomwa kuzwi nka RAMADHAN
Ibyo biturika byatewe n'indege z'intambara n'imbunda nini cyane ziri kwifashishwa n'abasirikare bahanganye mu gihugu basa naho batitaye ku baturage babuze uko bahunga iyo mirwano yaje ibatunguye nk'uko babyivugira
Umunyamabanga wa Lonu , Antonio Guterres na Antony Blinken w'Amerika bari basabye impande zihanganye agahenge byibura k'iminsi 3 ngo bafashe abene gihugu bizihiza Eid ariko nti kubahirijwe .
Umunyarwenya Pattyno yagaragaye ari gukanda ipilawu maze ivuta riratemba.
Ni mu mashusho uyu munyarwenya yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram aho aba ari gusangira ipilawu na bagenzi be bakinana urwenya.
VIDEWO
Umukinnyi w'ikipe ya Rayon Sports udakunze kuvuga cyane mu itangazamakuru Hategekimana Bonheur yatangaje ikibazo gikomeye kiri muri iyi kipe nubwo umutoza n'ubuyobozi batabyemera.
Uyu muzamu w'ikipe ya Rayon Sports, yatangaje ko mu ikipe ya Rayon Sports harimo ikibazo cy'amamafaranga ariko ngo ikiza ni uko ubuyobozi bubegera bukababwira uko bimeze ndetse nuko byagenze kugirango bibe bimeze gutyo.
Ibi Hategekimana Bonheur yabitangaje nyuma y'umukino ikipe ya Rayon Sports yatsinzemo ikipe ya Bugesera FC ibitego 2-0, uyu muzamu aranigaragaza cyane dore ko benshi bemeza ko ari mu bakinnyi bitwaye neza kuri uyu mukino.
Iki kibazo Kiri muri iyi kipe gishobora no kugira uruhare ku kwitwara nabi kw'ikipe ya Rayon Sports mu gihe Ari ko bigenze cyane ko kugeza ubu ntamwiherero iyi kipe izakora mbere y'umukino bafitanye ku munsi wejo.
Ikipe ya Rayon Sports kugeza ubu ntirishyura abakinnyi umushahara ungana n'amezi agera kuri 2 ndetse n'uduhimbazamusyi ndetse Kandi irimo amezi agera kuri 3 abatoza b'iyi kipe. Ikipe ya Rayon Sports ifite ibibazo bikomeye kugeza ubu irimo no gukina itabanje gukora umwiherero kandi bitari bisanzwe ariko ikanyuzamo ikitwara neza.
Umushumba wa Kiliziya Gaturika ku Isi, Papa Francis ,ku munsi w'ejo hashize yakiriye impano y'umupira yohererejwe na Lisandro Martinez, myugariro wa Manchester United.
Ejo itsinda ry'abantu baturutse mu gace k'i Manchester mu Bwongereza, nibwo bageze i Vatican bagiye mu zindi gahunda zijyanye no kuganira na Papa.
Nubwo abo baje bazanye n'umupira
wa Lisandro Martinez, mwene wabo na Papa kuko bose bakomoka muri Argentina.

Uyu mupira wari uriho umukono w'uyu mukinnyi ndetse unaherekejwe n'ubutumwa bwa Martinez, bugira buti: 'Kwera kwawe, hamwe n'urukundo rwinshi, Lisandro Martinez'.
Source : https://yegob.rw/papa-francis-yakiriye-impano-yahawe-numukinnyi-wa-manchester-united/
Rutahizamu Byiringiro Lague w'ikipe y'igihugu Amavubi ndetse na Sandvikens IF yo muri Sweden, yagaragaye ari kumwe n'undi musore bombi bari kubyinana.
Ni amashusho atangira aba bakinnyi bombi bakinira Sandvikens IF, umwe aba arimo yambika Lague ikote neza maze nyuma bakaza kubyina basa nkaho barepese kuko baba bahuza ibyo babyina.
Umugeni wari wambaye agatimba yageze Nyabugogo maze abantu benshi cyane bamwuzuraho bashaka kumufotora.
Uyu mugeni wari kumwe n'umusore nawe wari wambaye ikote, basotse mu modoka itwara abagenzi rusange ya Ritico maze abantu babuzuraho.
VIDEWO
Source : https://yegob.rw/umugeni-yageze-nyabugogo-yambaye-agatimba-maze-abantu-barahurira-videwo/
R Kelly w'imyaka 56 yatanze izi impapuro z'ubujurire mu rukiko rw'i New York.
Ku wa Kabiri, mu mpapuro zatanzwe ku mugaragaro n'umwunganizi we Jennifer Bonjean, bivugwa ko Kelly arimo gusaba ko ubujurire bwahindura umwanzuro wo kumuhamya ibyaha cyangwa bugategeka ko urubanza rutangirwa bundi bushya.
Kubera ibyaha yakoze, yakatiwe igifungo cy'imyaka 30 i Brooklyn ndetse anakatirwa imyaka 20 afungiye i Chicago muri Gashyantare, nyuma yo guhamwa n'ibyaha bitatu byo gukoresha abana ibikorwa by'urukozasoni ndetse n'ibyaha bitatu byo gushishikariza abana bato kugira uruhare mu busambanyi.

Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/r-kelly-yagejeje-impapuro-z-ubujurire-mu-rukiko
Perezida w'u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yatangaje ko azibonanira n'Umurundi uzongera kuvugira mu itangazamakuru ko igihugu cyabo gikennye, kuko ngo azaba ari umwanzi wacyo.
Kuri uyu wa 20 Mata 2023 ubwo yagezaga ku bayobozi batandukanye ndetse n'abadipolomate gahunda y'iterambere ry'u Burundi, yavuze ko abavuga ko iki gihugu gikennye nta kindi baba bagamije, keretse gusa guca intege abashaka kugiteza imbere.
Yavuze ko 'agahuru k'imbwa kagiye gushya', aganisha ku batangaza ko ubukene bumeze nabi mu Burundi. Ati: “Abishinga kuvugira mu binyamakuru, ntacyo bahaye amaboko, bamenye ko ibihuru by'imbwa bigiye gushya. Uvuga wese aca intege abandi, tuzamuzana ahabona, asobanurire Abarundi icyo yakoze cyo guteza imbere.”
Perezida Ndayishimiye yakomeje ati: “Ntidukeneye abantu bavugira amagambo ku mihanda ngo 'turakennye turakennye' ahubwo tuzajya tubatumaho, batubwire icyo bakoze iwabo twafatiraho urugero. Ibyo guca intege abandi ubu tugiye kubisezerera kandi njyewe niyemeje ko uwumva ashaka guca intege abandi, njyewe nzamwishakire, tuganire, mpamagare abanyamakuru, anyereke ikintu arimo gukora, hanyuma abanyamakuru bakirebe, tugifatireho urugero, abandi Barundi batere imbere.'
Uyu Mukuru w'Igihugu aremeza ko mu by'ukuri nta Murundi ukennye, kuko batabura ibyo barya. Kuri raporo zigaragaza ko u Burundi ari igihugu cya mbere gikennye ku Isi, yasobanuye ko ishingira ku makuru y'ibinyoma aba yaratanzwe n'abenegihugu bafite ingeso yo kutavuga ukuri ku byo batunze.
Iki cyogajuru kinini cya SpaceX cyari kiri mu igeragezwa ngo barebe ko kizifashishwa mu rugendo rwa mbere ikiremwamuntu giteganya kugirira ku mubumbe wa Mars.
Cyahagurutse ahagana Saa Mbili n'iminota 33 za mu gitondo, ubwo cyatangiraga gufata umuvuduko kizamuka gitangira kugenda nabi kugeza gituritse hashize iminota ine gihagurutse ku butaka.
The Guardian yatangaje ko icyo cyogajuru kimaze guhaguruka, igice cy'imbere gitwara icyogajuru n'icy'inyuma kijyamo abagenzi bitabashije gutandukana nk'uko bisanzwe, ari nabyo bikekwa ko byaba byatumye gisandara.
Ntabwo biremenyekana niba iryo sandara ryahise riba icyogajuru kikibona ko hari ibibazo mu ihaguruka ryacyo cyangwa se niba byaturutse ku ikoranabuhanga ibyogajuru byubakanwa, Flight Termination System bituma byo ubwabyo byisandaza iyo habaye ikibazo ngo bitaza gukomeza kugenda bikayoba bigeze kure.
Abakozi bo muri SpaceX na mbere y'uko icyogajuru gihaguruka bari batangaje ko amahirwe y'uko kizagera iyo kijya ari make kuko icyo bashakaga ari ukukigerageza bwa mbere ngo babone amakuru azabafasha gukomeza ubushakashatsi.
Na nyuma yo gushwanyuka hari amashusho y'abakozi b'icyo kigo yagaragaye bishimira ko nibura hari ibyo babashije kumenya, bizabafasha mu gukomeza kubaka icyogajuru nk'icyo.

Icyogajuru SpaceX yohereje ni cyo kinini cyari kigiye mu isanzure, kingana n'indege nto zitwara abantu batatu. Gifite uburebure bwa metero icumi, kikaba kiruta icyogajuru Saturn V cyajyanye abantu bwa mbere mu kwezi mu 1969.
Elon Musk afite intego zo kugera kuri Mars no gukora ubushakashatsi bwisumbuye kuri uwo mubumbe ufite imiterere nk'iyi Isi. SpaceX ifite intego zo kuba yagejeje abantu ba mbere kuri Mars bitarenze 2030.
Musk yatangaje ko ari byiza gushakisha undi mubumbe ikiremwamuntu cyaturaho cyangwa se cyakwifashisha nk'ubuhungiro mu gihe Isi yaba ihuye n'akaga nk'ikoreshwa ry'ingufu kirimbuzi.
Source : https://umuryango.rw/amakuru/article/icyogajuru-cya-elon-musk-cyashwanyutse-bwa-mbere-kigihaguruka