Category: Uncategorized

  • Ibintu byarushijeho kuba bibi, itorero rya Anglican ry’u Rwanda ryiyomoye kuri Anglican y’isi mu gihe yemeye ubutinganyi – YEGOB #rwanda #RwOT

    I kigali hari hamaze iminsi habera inama yahuzaga umuryango wa Anglican ku isi GAFCON, iyi nama yarigamije ku kwiga ku bibazo biri muri uyu muryango, harimo n'ikibazo kitavugwaho rumwe na bose cyo guha umugisha ababana bahuje ibitsina.

    Ubusanzwe itorero Anglican ryo mu Bwongereza niryo ryari riyoboye Anglican yo ku isi hose, gusa ubu siko bimeze kuko Anglican zo mubice bimwe zaryihomoyeho kuko zitemeranywa nibyo Anglican y'u Bwongereza ishaka.

    Iyi Anglican y'ubwongereza niyo yatangije igitekerezo cyo guha umugisha abashana bahuje ibitsina, gusa izindi Anglican ntizibikozwa.

    Muri izo zitabikozwa harimo na Anglican yo mu Rwanda, yo yemeye kwifatanya na Anglican yo mu bihugu byo muri Amerika y'Epfo ndetse n'iyo mu bindi bihugu bya Africa.

    Izi Anglican zitabikozwa zishinja musenyeri mushya wari uyoboye Anglican y'ubwongereza ko we na bagenzi be batandukiriye indahiro barahiye ubwo bahabwaga iyi mirimo.

    Kugeza ubu Anglican y'u Bwongereza ntikiyoboye Anglican y'isi yose kubera kwemeza ibyo abandi batemera.

    Ubu Anglican y'u Rwanda yifatanyije na Anglican zo mu bihugu bya Africa ndetse nizo muri Amerika y'Epfo mu rwego rwo gukomeza kwigisha ibyanditswe byera

    Source : https://yegob.rw/ibintu-byarushijeho-kuba-bibi-itorero-rya-anglican-ryu-rwanda-ryiyomoye-kuri-anglican-yisi-mu-gihe-yemeye-ubutinganyi/

  • Uwahoze ari Kapiteni wa APR FC yamaze guhabwa inshingano zo kuba umutoza wungirije Ben Moussa by’agateganyo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ubwo APR FC iza kuba ikina na Police FC idafite umutoza wayo wungirije akaba n'ushinzwe kongerera imbaraga abakinnyi Jamel Eddine Neffati wabonye ikarita itukura mu mukino uheruka wayihuje na Gasogi United, yabonye umusimbura we by'agateganyo.

    Umukinnyi wahoze ari kapiteni wayo Ngabo Albert wayikiniye imyaka 10 kuva 2009 kugera 2019 niwe wamusimbuye by'agateganyo.

    Ngabo Albert kandi iyi kipe araba ahanganye nayo ya Police FC yakiniye imyaka igera kuri 4 kuva 2003 kugera 2007.

    Source : https://yegob.rw/uwahoze-ari-kapiteni-wa-apr-fc-yamaze-guhabwa-inshingano-zo-kuba-umutoza-wungirije-ben-moussa-byagateganyo/

  • Menya impanvu abagabo benshi bazana iminkanyari (ipfupfu) ku gice cy’umutwe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hari kenshi uzabona abantu b'igitsina gabo bafite icyo twakwita nk'iminkanyari cyangwa ipfupfu ku mutwe cyangwa inyuma mu nsi gato y'umutwe.

    Ibi twafita nk'izindi ndwara z'uruhu zishobora kwibasira umuntu, ibi rero biterwa n'ibintu byinshi bitandukanye harimo n'ibi bikurikira.

    1.Imirasire y'izuba: akenshi hari ubwo ibi biterwa n'imirasire myinshi y'izuba bitewe n'ubwirinzi budahagije umubiri ufite. Buriya no kwiyogoshesha ukamaraho sibyiza kuko umusatsi wagufasha kukurinda izuba ryinshi.

    2. Siteresi :siteresi ishobora gutuma umubiri wawe uhagarika gukora Umusemburo utuma uruhu ruhorana umwimerere nti rwikunje, ibyo bigatuma ibice bimwe na bimwe by'umubiri wawe bikanyarara.

    3. Imyaka : bitewe n'imvune nyinshi abagabo bakunze guhura nazo mu buto bwabo usanga bibagiraho ingaruka niyo bakuze ku buryo agera mu myaka 60 nt'akabaga akigira ndetse n'uruhu rwe rugatakaza umwimerere rukikunja.

    4. Kunywa itabi: abagabo banywa itabi akenshi bakunze kuba bafite iyi minkanyari kandi akenshi biterwa nuko baba baratangiye kurinywa kera bakiri bato, ugasanga umuntu afite Imyaka 28 ariko wagirango afite 55.

    Source : https://yegob.rw/menya-impanvu-abagabo-benshi-bazana-iminkanyari-ipfupfu-ku-gice-cyumutwe/

  • Utitonze wazisanga utakibarirwa mu bazima: Ibintu bishobora ku kwereka ko indwara ya ‘ Stroke’ ikugera amajanja – YEGOB #rwanda #RwOT

    Stroke ni imwe mu indwara z'ubwonko, ishobora guterwa n'uko amaraso ajya mu bwonko ahagaze kugenda cyangwa agize impamvu iyabuza kugenda nk'ibisanzwe. Uku guhagarara kw'amaraso gushobora guterwa no kwifunga kw'imitsi cyangwa se guturika kwayo.

    Stroke i indwara ikomeye cyane kuko abenshi yica bataba baranabinyenye ko ariyo barwaye.

    Muri iyi nkuru tugiye kugaruka kuri zimwe mu mpuruza wabona ukamenya ko ushobora kuba urwaye Stroke.
    Nk'uko tubikesha imbuga Www.cdc.gov na Www.Mayoclinic.org.

    Ibimenyetso bishobora kukwereka ko ushobora kuzarwara indwara ya Stroke

    1.Kurwara umutwe udakira

    Ni kenshi umuntu ashobora gukora cyane cyangwa se akananirwa, akarwara umutwe ariko ukaza gukira nyuma y'igihe gito , ariko niba ukunda kuwara umutwe udakira utazi impamvu yawo ugomba kubitondera kuko wasanga ari Stroke iri kugusatira.

    2. Kujijinganya cyangwa ukitiranya ibintu
    Niba itangiye kujya wituranya ibintu wari usanzwe uzi cyangwa abantu, urutonde wasanga stroke iri kugusatira.

    3.Gutangira kudidimanga kandi atari ko byahoze
    Niba itangiye kujya ugombwa mu kuvuga kandi atariko byahoze uramenye jya kwa muganga wasanga ari Stroke.

    4. Ibinya ku mubiri ndetse n'imbaraga nkeya.

    5. Gutangira kugenda nabi akenshi udigadiga kandi Atari ubumuga bw'amaguru.

    Inzobere mu buvuzi zivuga ko umuntu ugiye kurwara Stroke , ibijyanye no guhuza ibintu bitangira kumugora.Aho niho bizamuviramo kujya atangira kudigadiga amaguru cyangwa akagenda nabi.

    Source : https://yegob.rw/utitonze-wazisanga-utakibarirwa-mu-bazima-ibintu-bishobora-ku-kwereka-ko-indwara-ya-stroke-ikugera-amajanja/

  • Huye: Hamaze gucukurwa metero 20 hashakwa 6 bagwiriwe n'ikirombe #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu, ibikorwa byo gushakisha abantu 6 bagwiriwe n'ikirombe gicukurwamo amabuye y'agaciro mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye byakomeje, kugeza ubu bamaze gucukura metero zisaga 20, gusa kugeza ubu nta muntu n'umwe mu bagwiriwe n'icyo kirombe uraboneka.

    Umuyobozi w'Akarere ka Huye witwa Ange Sebutege aherutse kubwira Ikigo cy'igihugu cy'itangazamakuru ko batari bazi ko ahantu haherutse kugwa abantu batandatu hari icyobo. Muri uyu mujyo, Ikigo gishinzwe mine, peteroli na gazi mu Rwanda nacyo kivuga ko kitaramenya uwakoraga ubucukuzi mu kirombe cyaguyemo abantu b'i Huye. Gusa kivuga ko uwari gapita wahembaga abacukuzi yamaze gutoroka.

    Kugeza ubu nta rwego na rumwe rurerura ngo rutangaza nyiri iki kirombe ndetse n'ubwoko bw'amabuye y'agaciro yahacukurwaga. Abaturage bo bavuga ko ubu bucukuzi butemewe n'amategeko bumaze imyaka 4, ndetse n'inzego z'ibanze muri aka gace zisanzwe zibuzi. 

    The post Huye: Hamaze gucukurwa metero 20 hashakwa 6 bagwiriwe n'ikirombe appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/04/22/huye-hamaze-gucukurwa-metero-20-hashakwa-6-bagwiriwe-nikirombe/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=huye-hamaze-gucukurwa-metero-20-hashakwa-6-bagwiriwe-nikirombe

  • Abasirikare bo mubihugu bigize AU bavuga ko bigiye byinshi ku Ntwari z'u Rwanda #rwanda #RwOT

    Bamwe mu basirikare bo mu bihugu bigize umuryango wa Afurika yunze ubumwe, bari mu masomo mu ishuri  rya gisirikare rya  Nyakinama riherereye mu Karere ka Musanze, basuye igicumbi cy'intwari z'u Rwanda mu rwego rwo kumenya amateka yazo ndetse no kwigira kumateka y'abanyarwanda.

    Ni itsinda ry'abasirikare 30 baturutse mu bihugu 10 bigize umuryango wa Afurika yunze ubumwe basobanuriwe  byinshi bijyanye n'amateka y'intwari z'u Rwanda.

    Col Ebenezer Mark Alo, uturuka mu gihugu cya Ghana yashimangiye ko bigiye byinshi  ku mateka y'intwari zu Rwanda.

    Ati 'Nagize amahirwe yo gusura ibice bitandukanye biranga umuco w'u Rwanda, ariko by'umwihariko ibyabungabunzwe mu rwego rwo kuzirikanaJenoside yakorewe Abatutsi. Ntabwo byoroshye kubungabunga aya mateka, twishimiye urwego u Rwanda ruriho mu kubungabunga ibimenyetso by'amateka ariko cyane cyane urwego u Rwanda ruriho mu kubungabunga ibimenyetso by'ubutwari. Ibi nkatwe nk'abanya-Ghana n'abanyafurika muri rusange, hari icyo bitwereka mu bijyanye n'ubutwari, rero ni ubundi bumenyi twungutse.'

    Bwana Nkusi Deo, umunyamabanga nshingwabikorwa w'Urwego rushinzwe Intwari z'Igihugu, Imidari n'Impeta by'Ishimwe, avuga ko ari iby'agaciro kuba abanyamahanga baza kwigira ku mateka yu Rwanda kandi ko bituma amahanga amenya u Rwanda.

    Ati 'Kuza rero gusura igicumbi cy'intwari uruhande rumwe ni ukwiga amateka y'u Rwanda no kwiga ubutwari bw'abanyarwanda. Aha rero tubabwira ubutwari muri rusange, ubutwari mu miryango yatuye Isi, ubutwari muri Afurika mu bihe bitandukanye n'ubutwari bw'abanyarwanda baremye iki gihugu. abakirinze ibibazo bitandukanye, n'ubutwari bw'abakirinda uyu munsi wa none. Uwariwe wese arava hano yumvise ukuntu abantu bitangiye igihugu ,akaba yakuramo nawe icyatuma agera ikirenge mu cy'intwari z'igihugu.'

    Aba basirikare 30 baturuka mu bihugu bitandukanye aribyo Ghana, Kenya, Tanzanie, Malawi, Botswana, Ethiopia, Zambia, Sudani y'Epfo na Senegal.

    Eminente Umugwaneza

    The post Abasirikare bo mubihugu bigize AU bavuga ko bigiye byinshi ku Ntwari z'u Rwanda appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/04/22/abasirikare-bo-mubihugu-bigize-au-bavuga-ko-bigiye-byinshi-ku-ntwari-zu-rwanda/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abasirikare-bo-mubihugu-bigize-au-bavuga-ko-bigiye-byinshi-ku-ntwari-zu-rwanda

  • Arsenal yakomeje gutera umugongo igikombe cya shampiyona #rwanda #RwOT

    Umutoza wa Arsenal,Mikel Arteta yemeje ko agifite amahirwe yo gutwara igikombe cya shampiyona nubwo abakinnyi be baryamye mu kibuga ndetse bacika intege ndetse n'abafana bamwe bavuka ko “baretse” kurota.

    Ikipe ya Arsenal yavuye inyuma aho yari yatsinzwe ibitego 3-1inganya 3-3 mu rugo na Southampton bituma benshi mu bakunzi bayo batakaza burundu icyizere cyo gutwara igikombe cya shampiyona uyu mwaka.

    Iyi kipe ikiyoboye Premier League ikuye amanota atatu gusa mu mikino itatu iheruka.

    Ariko Arteta yavuze ko kwishyura ibitego mu minota ya nyuma bishimangira impamvu “akunda” abakinnyi be kandi ategereje uko bazitwara imbere ya Manchester City kuwa gatatu utaha.

    Ubu Arsenal irusha amanota atanu gusa City,kandi iyi kipe ifite imikino ibiri itarakina yiyongeraho n'uwo bazahura na Arsenal itakiri ku rwego rwo hejuru nkuko yatangiye.

    Mu ijoro ryo ku wa gatanu, Reiss Nelson yagaragaye yihebye nyuma y'ifirimbi ya nyuma, mu gihe Gabriel Magalhaes na Martin Odegaard bari mu bakinnyi bari bakoze ku mavi bababaye.

    Arteta yabwiye Sky Sports ati: “Twongeye gutuma bidukomerera ariko amakosa ni kimwe mu bigize umupira w'amaguru ariko uburyo twigaragaje bituma nkunda abakinnyi banjye kurusha mbere hose.

    Abajijwe ku mukino wa Man City,Arteta yabwiye BBC ati: “sinshobora gutegereza, iyi ni imikino uba ushaka gukina.

    Iyo ibintu byose biri kugenda,uba ugomba kujyayo ugatsinda.Umukino uzaba uteguwe muriubwo buryo niko kuri.”

    Bamwe mu bafana ba Arsenal bagaragaje ku mbuga nkoranyambaga ko barekuye igikombe.

    Umwe yanditse kuri Twitter ati: “Nk'umufana wa Arsenal narekuye” undi arandika ati: “Ntimwitege ko tuzagitwara, turi beza gusa ntabwo ari kuri Man City.”

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/arsenal-yakomeje-gutera-umugongo-igikombe-cya-shampiyona

  • Uko bamwe mu bakinnyi bari babukereye ku munsi wa Eid al-Fitr (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Ku munsi w’ejo hashize tariki ya 21 Mata 2023 ku Isi hose abayisilamu bizihizaga umunsi mukuru wa Eid al-Fitr, muri bo harimo n’abakinnyi.

    Mu Rwanda ku rwego rw’igihugu uyu munsi wizihirijwe kuri Kigali Pele Stadium aho abayisilamu benshi bari bateraniye.

    Ni umunsi ukomeye ku Bayisilamu bose bo ku Isi, aho baba bamaze iminsi 30 biyiriza, basenga, biyegereza Imana, bagerageza kwifata neza mu mico no myifatire ndetse bakora ibikorwa byo gufasha bagenzi babo badafite amikoro.

    Uretse isengesho, uyu ni umunsi abayisilamu bafata wo kwambara imyenda mishya, kurya ibiryo biryoshye no gusubiramo isengesho ryitwa takbeer.

    Muri iyi nkuru tugiye kugaruka kuri bamwe mu bakinnyi b’abanyarwanda uko baserutse kuri munsi bameze.

    Bizimana Djihad wa KMSK Deinze ni uku yari yambaye, yari kumwe n’umwana we

    Kapiteni w’ikipe y’igihugu, Haruna Niyonzima ukinira Al Ta’awon muri Libya ni uko yari ameze

    Kalisa Rashid wa AS Kigali n’umuryango we ni uko bari bameze

    Kapiteni wa APR FC, Manishimwe Djabel n’umuryango we

    Rutanga Eric ukinira Police FC

    Hakizimana Muhadjiri na Rutanga Eric bakinira Police FC

    Rutahizamu Meddie Kagere ukinira Singida Big Stars muri Tanzania (ubanza ibumuso) na we ni uku yari ameze

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/uko-bamwe-mu-bakinnyi-bari-babukereye-ku-munsi-wa-eid-al-fitr-amafoto

  • Shampiyona ya Volleyball yagarutse ikinwa mu… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Mata nibwo umwaka w’imikino 2023 muri Volleyball utangira hakinwa umunsi wa mbere.

    Iyi shampiyona izakinwa  mu buryo butandukanye n’ubwari bumaze iminsi buba kuko amakipe azajya ahura ku munsi w’imikino, shampiyona ikazakinwa mu byiciro 6 (Rounds) harimo ibyiciro 3 by’imikino ibanza, ndetse n’ibyiciro 3 by’imikino yo kwishyura.

    Ubasanzwe mbere amakipe yakinaga shampiyona ku buryo buri kipe yakiraga umunsi w’umukino amakipe ahura hagati yayo, ubundi bareba ikipe ya mbere, ibyiciro byose byo gukina byarangira bakareba ikipe ifite amanota menshi ikaba ariyo yegukana shampiyona.

    Kuri iyi nshuro ibyiciro 6 byo gukina nibirangira, amakipe ane ya mbere muri buri cyiciro mu bagabo n’abagore, azajya ahura hagati yayo, ubundi ikipe ibonye amanota menshi ibe ariyo yegukana shampiyona.

    Uko amakipe agomba guhura ku munsi wa mbere 

    Mu bagabo imikino iratangira kuri uyu wa gatandatu ku isaha ya saa 10:00 am APR VC yakire Kirehe, Gisagara VC yakire IPRC Musanze. Ku isaha ya Saa 12:00 PM, RNP VC izakira IPRC Ngoma REG VC ki isaha ya 13:00 PM yakire KVC, naho ku isaha ya 14:00 PM Gisagara ikine na IPRC Ngoma. REG VC izakina na Kirehe VC, RNP VC ikine na IPRC Musanze saa 16:00 PM naho saa 17:00 PM APR VC ikine na KVC, umunsi wa mbere ube urarangiye.

    Mu bagore, saa 10:00 APR VC irakina na IPRC Kigali, saa 12:00 PM RRA WVC ikine na IPRC Huye, saa 14:00 PM IPRC Kigali ikine na RNP VC naho saa 16:00 PM IPRC Huye ikine na Ruhango, umunsi wa mbere ube urarangiye.

    REG VC mu bagabo niyo ibitse igikombe cya shampiyona giheruka

    APR WVC niyo ibitse igikombe cya shampiyona giheruka mu bagore 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128332/shampiyona-ya-volleyball-yagarutse-ikinwa-mu-buryo-bushya-128332.html

  • Impinduka mu Mavubi, yaba yabonye Team Manager mushya #rwanda #RwOT

    Biravugwa ko Umulisa Eric usanzwe ukurikirana abakinnyi bafite inkomoko mu Rwanda bakina hanze yarwo ari we ugiye kugirwa Team Manager w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda asimbura Rutayisire Jackson.

    Amakuru avuga ko nyuma y’uko Amavubi ashobora guterwa mpaga ku mukino wa Benin kubera gukinisha Muhire Kevin wari ufite amakarita 2 y’umuhondo, Rutayisire Jackson usanzwe ari Team Manager w’ikipe y’igihugu ashobora gusezererwa kuri uyu mwanya.

    Nubwo CAF yohereje raporo ivuga ko Kevin nta makarita 2 afite, Jackson nka Team Manager yakagombye kuba abizi ndetse akanabimenyesha abatoza ariko amakuru avuga ko atigeze anabagaragariza impungenge z’uko uyu mukinnyi afite amakarita atamwemerera gukina uyu mukino nubwo CAF yari yagaragaje ko ari Sahabo gusa utemerewe.

    Amakuru avuga ko umwanzuro wamaze gufatwa wo gusezerera Jackson kuri uyu mwanya ndetse n’umusimbura we yabonetse.

    Amakuru agera ku kinyamakuru ISIMBI ni uko umutoza Carlos Alos Ferrer yasabye ko Umulisa Eric usanzwe umenyereweho gukurikirana abakinnyi bafite inkomoko mu Rwanda bakina hanze yarwo akabatangariza abatoza n’abayobozi ba FERWAFA ngo babavugishe, ari we yifuza ko yaba Team Manger mushya.

    Bivugwa umutoa yanyuzwe n’uburyo uyu musore akora aka kazi bityo ko bakoranye noneho mu buryo bweruye byamufasha ndetse bakaba baranamwemereye.

    Eric Umulisa, ISIMBI yamenye ko hari n’ibiganiro by’ibanze byabaye ku buryo nta gihindutse ubwo Amavubi azaba ahamagawe azaba ari we Team Manager mushya w’ikipe y’igihugu.

    Carlos Alós Ferrer yifuje ko Eric Umulisa (bari kumwe) yamubera Team Manager

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/impinduka-mu-mavubi-yaba-yabonye-team-manager-mushya