Category: Uncategorized

  • Musanze: Imiryango itishoboye igiye guhabwa arenga miliyoni azatuma basezerera ubukene – #rwanda #RwOT

    Uko ubukungu bw'igihugu bugenda buzamuka ni ko n'Abanyarwanda barushaho kuyoboka imishinga ibateza imbere, ahanini ibafasha kwibeshaho no kwinjiza amafaranga.

    Ibi byose bigendana n'icyerekezo 2030 u Rwanda rwihaye, ko nibura umuturage azaba yinjiza ibihumbi bine by'Amadolari ya Amerika ku mwaka, akazaba yihagije mu biribwa.

    Abaturage bacyugarijwe n'ubukene mu Murenge wa Shingiro mu Karere ka Musanze, uwa Murama mu Karere ka Kayonza, uwa Butare mu Karere ka Rusizi na Gikomero mu Karere Gasabo bazahabwa asaga miliyoni y'amafaranga y'u Rwanda azabafasha gushyira mu bikorwa imishinga bazihitiramo.

    Ni amafaranga bazahabwa hamaze gusesengurwa imibereho ya buri muturage, rikazasiga hamenyekanye umubare w'abagomba kuyahabwa.

    Buri muturage uzaba yatoranyijwe azahabwa asaga miliyoni y'amafaranga y'u Rwanda, ku ikubitiro akazahabwa 30% ikindi gice akagihabwa nyuma y'iminsi 60. Ibi ni ukugira ngo hasuzumwe niba umuturage yiteguye kwesa umuhigo afite.

    Umukozi w'umuryango Give Directly ushinzwe guhuza ibikorwa byawo na Leta, Moses Rwaka yabwiye IGIHE ko aya mafaranga azafasha abaturage kwiteza imbere bagendeye ku mihigo bahigiye mu midugudu.

    Ati 'Twahisemo Shingiro ku bufatanye na Leta tugendeye ku bintu bitandukanye, harimo umubare w'abantu bari mu bukene, ibibazo biri muri uwo murenge […] Icyo twavuga ni uko dufite ahandi twagiye dukorera, twabonye ko umuntu iyo ahawe amafaranga yarahize icyo gukora, ndetse tukamusobanurira n'ubuyobozi bukamuba hafi; uwo muntu ashyira mu bikorwa ibyo yiyemeje. Natwe turagaruka tukareba ibyo yahigiye gukora aho bigeze.'

    Abaturage bitabiriye ubukangurambaga bwo kubasobanurira ibigiye kubakorerwa batangaje ko bishimiye iyi gahunda, bitewe n'uko igiye kuzamura iterambere ryabo.

    Nyiraguhirwa Vestine avuga ko yari afite ubumuga bwo mu mutwe , we n'abana be bararwaye amavunja ariko ubuyobozi bukamuvuza, ariko ngo iyi nkunga nimugeraho aziteza imbere bigahindura ubuzima bw'umuryango we.

    Nyiraganura Jacqueline na we yavuze ko bagiye gutegura imishinga nk'uko babisabwe.

    Imishinga aba baturage bavuga ko bazakora yose ifitanye isano n'ubuhinzi n'ubworozi.

    Umuyobozi w'Akarere ka Musanze Ramuli Janvier yatangaje ko ubu ari ubukangurambaga batangiye bushishikariza abaturage kumenya ibibazo bafite bituma bakomeza kuzitirwa n'ubukene.

    Ati'Hari ingo usanga zifite ibibazo by'igwingira, mu mpamvu ziritera harimo no kutabona indyo yuzuye yaba mu bwiza no mu bwinshi. Turizera ko uko umuturage azamuka mu bushobozi ni nako abasha kugera kuri ya mafunguro akwiye. Turizera nta gushidikanya ko iyi nkunga izagira uruhare mu kurwanya iryo gwingira.'

    Ramuli avuga ko isesengura rigaragaza ko umurenge wa Shingiro ukennye, bigashingira kuri gahunda nke zigamije iterambere ziwugaragaramo.

    Mu byiciro byabanje ingo 83,262 zo mu turere twa Nyamagabe, Gisagara, Ngororero, Ngoma na Gicumbi ni zo zahawe amafaranga, zagabanyijwe miliyoni 66 z'amadorari ya Amerika.

    Give Directly yatangiye gukorana na Leta y'u Rwanda muri 2016. Mu bipimo byayo igaragaza ko abaturage bahawe amafaranga 98% babashije kuyabyaza umusaruro binyuze mu mishinga bitekerereje.

    Rwaka Moses wa Give Directly yasobanuriye abaturage kunoza imishinga bazashoramo aya mafaranga

    Abaturage bavuga ko baziteza imbere dore ko bakunze guhura n’ibihombo biturutse ku biza

    Give Directly ije gukorera i Musanze yatangiye gukorana na Leta y’u Rwanda guhera 2016


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musanze-imiryango-itishoboye-igiye-guhabwa-arenga-miliyoni-azatuma-basezerera

  • Police FC yatsinze APR FC bishyira Kiyovu Sports ku isonga #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Police FC yaherukaga gutsinda APR FC muri 2012,yongeye kuyitsinda muri 2023 ibitego 2-1 ituma Kiyovu Sports ifata umwanya wa mbere wa Shampiyona by'agateganyo.

    Muri uyu mukino w'Umunsi wa 24 wa Shampiyona,Police FC yaruhije APR FC ndetse iranayitsinda nubwo yangiwe igitego cyateje impaka cyane.

    Amakipe yombi yatangiye umukino ari hejuru, buri imwe igerageza gusatira cyane byatumye APR FC ihita ihusha uburyo bubiri bwa Ruboneka na Mugisha.

    Ku munota wa 8 w'umukino,Police FC yahushije uburyo bwabazwe
    ku mupira Nshuti Savio yahinduye, usanga Iyabivuze Osee awuteye ujya hejuru y'izamu.

    Ku munota wa 15, APR FC yahushije uburyo bwiza
    Ubwo Ishimwe Christian yateraga umupira usanga Mugisha Bonheur akinisha umutwe, ugonga umukinnyi wa Police FC uva mu izamu.

    Ku munota wa 32,ikipe ya Police FC yatsindiwe igitego cya mbere na Mugisha Didier ku mupira yahawe acika abakinnyi b'inyuma ba APR FC bari barangaye, aroba umunyezamu Ishimwe Pierre wari usohotse.

    Ku munota wa 38, Police FC yatsinze igitego cya kabiri,gitsinzwe na Nshuti Dominique Savio ku mupira wari umaze gutangwa nabi n'umunyezamu wa APR FC, Ishimwe Pierre.

    Ku munota wa 42,Ishimwe Fiston yatsinze igitego cya APR FC ku mupira wakuwemo na Kwizera Janvier nyuma yo guterwa na Mugisha Bonheur, ugarukira uyu mukinnyi w'Ikipe y'Ingabo arawutsinda.

    Igice cya mbere cyarangiye ari ibitego 2-1 bya Police FC.

    Ku munota wa 50,Nshuti Savio yinjiranye umupira mu rubuga rw'amahina, atera ishoti rikomeye rishyirwa muri koruneri na Ishimwe Pierre.

    Ku munota wa 78,Iyabivuze Osee yacomekewe umupira, abakinnyi ba APR FC bibwira ko yaraririye, aragenda aroba umunyezamu Ishimwe Pierre ariko abasifuzi bemeza ko habaye kurarira.

    Icyababaje nuko umusifuzi wo ku ruhande yacyemeje ariko uwo hagati aracyanga kandi uwo ku ruhande ariwe usifura kurarira.

    Nyuma yo kuganira kw'abasifuzi, Twagirumukiza yemeje ko habayeho kurarira bitera umujinya abakinnyi ba Police FC.

    Police FC yagerageje gusatira mu minota 7 y'inyongera ngo ibone gusatira ishaka igitego cya gatatu,ariko biba iby'ubusa.

    Police FC ihagaritse urugendo rw'imyaka 11 yari imaze idatsinda APR FC muri shampiyona,ku ntsinzi y'ibitego 2-1.

    Kiyovu Sports yafashe umwanya wa mbere nyuma yo gutsinda Gorilla FC ibitego 2-1,

    Ibitego bya Kiyovu Sports byatsinzwe na Ndayishimiye Thierry ku munota wa 39 naBigirimana Abedi kuwa 48.Iradukunda Simeon yatsindiye impozamarira Gorilla.

    Kiyovu Sports yujuje umukino wa 8, itsinda yikurikiranya muri Shampiyona, Ihise inafata umwanya wa mbere ku rutonde rw'agateganyo

    Umukino wahuzaga Rwamagana FC na Rayon Sports wasubitswe bamaze gukina iminota 27.

    Imvura nyinshi niyo yabaye intandaro yo guhagarika uyu mukino utarangiye.

    Amakipe yombi yanganyaga igitego 1-1.Umukino uzasubukurwa ejo I Ngoma.

    Muri shampiyona, Police FC iheruka gutsinda APR FC, Ku ya 11 Gashyantare 2012, iyitsinda ibitego 3-2.

    Kiyovu Sports yatsinze Gorilla FC 2-1, ifite amanota 56, irusha atatu Ikipe y'Ingabo.

    Mu yindi mikino yabaye, Mukura VS yatsinze Espoir FC 3-1, Marines FC itsinda Rutsiro FC naho Sunrise FC itsinda Etincelles FC 2-0.

    Uko imikino yagenze:

    Police FC 2-1 APR FC

    KIYOVU Sports 2-1 Gorilla FC

    Sunrise 2-0 Etincelles FC

    Mukura VS 3-2 ESPOIR FC

    Marines FC 2-1 Rutsiro FC

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/police-fc-yatsinze-apr-fc-bishyira-kiyovu-sports-ku-isonga

  • Intagondwa Zagabye Ibitero Ku Birindiro By'Abacancuro B'Aburusiya Muri Mali #rwanda #RwOT

    Ibi byemejwe n'abayobozi b'ibibanze na bamwe mu ba dipulomate bavuganye n'ibiro ntaramakuru by'Abafransa, AFP.

    Aba bacancuro b'itsinda rya Wagner, bari muri Mali guhera mu 2022. Baje gufasha no gutera inkuga ubutegetsi bwa gisirikari buriho muri Mali.

    Umuyobozi wo ku rwego rw'ibanze wavuganye na AFP yavuze ko kugeza ubu bataramenya umubare w'abashobora kuba baguye muri icyo gitero. Avuga ko izo ntagondwa zanagabye igitero ku kibuga cy'indege.

    Aya makuru yemejwe kandi n'aba ofisiye mu ngabo bavuze ko cyabereye mu mujyi wa Sevare uri mu karere ka Mopti. Uyu yavuze ko ibyo bitero byari bigendereye Abarusiya n'indege z'intambara zabo.

    Uyu yongeyeho ko ingabo za Senegali ziri mu butumwa bwa ONU muri Mali MINUSMA zafashije guhagarika umuvuduko w'izo ntagondwa.

    Ubuyobozi bwa MINUSMA bwanze kugira icyo buvuga kuri ibyo bitero.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/intagondwa-zagabye-ibitero-ku-birindiro-by-abacancuro-b-aburusiya-muri-mali

  • Nijeriya:Abapolisi Bane n'Abaturage Babiri Biciwe muri Leta ya Imo #rwanda #RwOT

    Muri Nijeriya, abarwanyi b'umutwe uharanira ko agace ka Biafra kabona ubwigenge kakiyomora ku gihugu, bagabye igitero cyahitanye abapolisi bane bari ku irondo n'abasivili babiri.

    Ibi byemejwe na polisi mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu.

    Icyo gitero cyabaye mu rukerera rwo kuwa Gatanu cyabereye mu gace ka Ngor-Okpala kari muri Leta ya Imo ivugwamo ibikorwa by'itsinda rya IPOB Indigenous People of Biafra, ari bo baharanira ubwigenge bwa Biafra.

    Ibitero byitirirwa iri tsinda rigizwe n'abaturage bo mu bwoko bwa ba Igbo, bimaze guhitana abapolisi benshi mu gihe cy'imyaka ibiri ishize muri za leta zo mu majyepfo y'uburasirazuba.

    Mu itangazo, polisi yo muri Leta ya Imo yavuze ko abo bapolisi bishwe n'abantu bari bambaye imyenda y'umutuku n'umukara biranga abarwanyi ba IPOB.

    Ku ruhande rwa IPOB bo bakomeje guhakana ko batagaba ibitero ku ba polisi n'ibindi bibitirirwa byagiye bigabwa ku nyubakwa za leta na za biro z'amatora.

    Ubushyamirane hagati ya Leta n'umutwe wa IPOB umaze igihe kuva mu 1967 ubwo hatangazwaga ishingwa rya Repubulika y'igenga ya Biafra. Icyo gihe habaye intambara yamaze imyaka itatu yahitanye abantu barenga miliyoni

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/nijeriya-abapolisi-bane-n-abaturage-babiri-biciwe-muri-leta-ya-imo

  • Alliah Cool yateguje filime izaba irimo umunyamideri w’ikimero uri mu cyiciro cy'ababyibushye – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Alliah Cool yateguje abakunzi be filime yateguriwe hano mu Rwanda izaba irimo abakobwa n'ibyamamare hano mu Rwanda.

    Mu kiganiro yagiranye na Igihe dukesha iyi nkuru, Alliah Cool yavuze ko iyi filime izagaragaramo abakinnyi banyuranye barimo abagize itsinda rya Kigali Boss Bebies aribo we ubwe, Camille Yvette, Igihozo Nshuti Mireille ndetse n'umunyamideri Ishimwe Alice uzwi ku mbuga nkoranyambaga nka Alice La Boss.

    Uyu Alice La Boss asanzwe ari umushabitsi ufite na sosiyete yitwa Axis Logistics akaba n'umunyamideli uri mu cyiciro cy'ababyibushye.

    Source : https://yegob.rw/alliah-cool-yateguje-filime-izaba-irimo-umunyamideri-wikimero-uri-mu-cyiciro-cyababyibushye-amafoto/

  • Al Nassr ya Cristiano Ronaldo yahanwe – YEGOB #rwanda #RwOT

    ikipe ya Al Nassr , Cristiano Ronaldo abereye Kapiteni muri shampiyona y'ikiciro cya mbere ya Arabia Saudite yaciwe amafaranga.
    Kuwa Kabiri w'icyi cyumweru nibwo habaye umukino wa shampiyona, Al Nassr yatsinzwemo na Al Hilal ibitego bibiri ku busa. Muri uwo mukino abakinnyi ba Al Nassr bagaragaje imyitwarire itari myiza.
    Ibi byatumye akanama gashinzwe imyitwarire mu ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru rya Arabia Saudite, gafata umwanzuro wo guca amande angana n'amafaranga 15,000 by'akoreshwa muri Arabia Saudite.
    Ako kanama kabwiye Al Nassr ko bayihannye kubera abakinnyi bayo batinze kuva mu rwambariro ubwo igice cya kabiri cyari kigiye gutangira muri uwo mukino.

    Source : https://yegob.rw/al-nassr-ya-cristiano-ronaldo-yahanwe/

  • Amaki ntamazemo! Umuhanzikazi Sunny ateranye amagambo n’umufana rubura gica – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Sunny wakoranye indirimbo n'umuhanzi ukomeye cyane hano mu Rwanda yateranye amagambo n'umufana rubura gica.

    Sunny wakoranye indirimbo na kizigenza Bruce Melodie mu myaka yahambere bise 'Kungora' yakunzwe na benshi yateranye amagambo na bamwe mubamukira ku rubuga rwa Instagram ubwo yashyiragaho amafoto yambaye imyambaro itashimishije bamwe mubamukira kuri Instagram maze nabo baramwiha karahava.

    Uwitwa @patyigiraneza yagize ati:' Uzi ko mbonye intuza weee ase wagiye umenya ko ayawe wayamazemo ukarera Keza Koko'.

    Sunny yahise amusubiza ati:' Ubu ni ubuzima bwange sinishushanya so niba utabikunze wanireba' ibi bikomeje guteza uruntu runtu kuri Instagram y'umuhanzikazi Sunny.

    Source : https://yegob.rw/amaki-ntamazemo-umuhanzikazi-sunny-ateranye-amagambo-numufana-rubura-gica/

  • “Ni ubwa mbere bibayeho mu Rwanda” Mashami utoza Police Fc yagize icyo avuga ku gitego cyabo cyanzwe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umutoza mukuru w'ikipe ya Police Fc, Mashami Vincent yavuze ko ibintu byababayeho umusifuzi akanga igitego cyabo cya Gatatu, bidasanzwe.

    Ni igitego cyanzwe mu mukino Police yatsindaga Apr Fc ibitego bibiri kuri kimwe.

    Nyuma y'umukino, Mashami utoza Police FC yabwiye IGIHE ko yatunguwe n'ibyabaye, avuga ko ubanza hari amategeko mashya yaje atazi.

    Ati 'Igitego cya gatatu, ntibisanzwe, ni ubwa mbere bibaye muri Afurika, yewe no mu Rwanda. Birashoboka ko hari amategeko mashya tutaramenya. Reka dutegereze turebe ibizaba.'

    Igitego cya Police Fc cyanzwe nyuma y'uko umusifuzi wa Kane yahamagaye uwari uyoboye umukino akamubwira ko atari igitego.

    Source : https://yegob.rw/ni-ubwa-mbere-bibayeho-mu-rwanda-mashami-utoza-police-fc-yagize-icyo-avuga-ku-gitego-cyabo-cyanzwe/

  • Ifoto ya wikendi: Imbaga y’abanyamakuru bagiye gushungera ingurube ziri gutera akabariro mu muhanda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku mbuga nkoranyambaga zigiye zitandukanye hakomeje gusakara ifoto y'abanyamakuru bagiye gushungera ingurube ziri gutera akabariro mu muhanda.

    Ni ifoto ikomeje kuzenguruka ku mbuga nkoranyambaga zigiye zitandukanye ndetse ikomeje no gutungura abatari bake kuko ntibiyumvisha ukuntu Imbaga y'abanyamakuru bajya gushungera ingurube ziri gutera akabariro.

    Ntibizwi neza aho iyi foto yafatiwe ndetse ntibinazwi neza niba koko ibi byarabayeho.

    Source : https://yegob.rw/ifoto-ya-wikendi-imbaga-yabanyamakuru-bagiye-gushungera-ingurube-ziri-gutera-akabariro-mu-muhanda/

  • Ntabwo ndi ingoma y’abaporoso, wa mwarimu wakubiswe n’umunyeshuri yatangaje ahazaza he mu bwarimu – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuwa Mbere kuwa 17 Mata ni bwo hagaragaye amashusho ku mbuga nkoranyambaga, umunyeshuli arwana na mwarimu w'umusimbura bapfa telefone yari amwatse. Byaje kurangira umwarimu anesheje umunyeshuli.

    Umwarimu wo muri Carolina y'Amajyaruguru muri Africa y'Epfo witwa Xaviera Steele ngo bose burya bahawe uduhano tworoheje nk'uko ABC11 Eyewitness News yabitangaje.

    Kurwana k'uyu mwalimu n'umunyeshuri byateye impaka zitandukanye, bamwe bashyigikira umwarimu, abandi bavugira umunyeshuli, gusa ku bw'amahirwe nta wapfuye cyangwa ngo akomereke.

    Uyu mwarimu yamaze gutangaza ko atazongera kwigisha nyuma y'imyaka 22 yigisha ariko kuri ubu akaba atangiye gusuzugurwa cyane n'abanyeshuri yigisha.

    Source : https://yegob.rw/ntabwo-ndi-ingoma-yabaporoso-wa-mwarimu-wakubiswe-numunyeshuri-yatangaje-ahazaza-he-mu-bwarimu/