Category: Uncategorized

  • Twabonye ishyano ku myaka 11: Habonimana yasangije amateka ya Jenoside abiga mu mashuri yisumbuye – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 cyabaye ku wa Gatanu, tariki 28 Mata 2023, kuri iri shuri ryitiriwe Mutagatifu Ignatius i Kibagabaga mu Murenge wa Kimironko, mu Karere ka Gasabo.

    Ni igikorwa cyaranzwe n'urugendo rwo Kwibuka ku barimu n'abanyeshuri, bava kuri iri shuri berekeza ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kibagabaga aho bunamiye imibiri y'Abatutsi barenga ibihumbi 23 baharuhukiye.

    Nyuma y'uyu muhango, abitabiriye iki gikorwa cyo kwibuka bahawe ibiganiro n'ubuhamya bijyanye n'amateka yaranze ibi bihe by'icuraburindi.

    Umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ibibuga by'Indege (RAC), Habonimana Charles, yasangije abanyeshuri urugendo rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n'ivanguramoko ryaberaga mu bigo by'amashuri.

    Ati 'Bababwiye ukuntu mu ishuri baduhagurutsaga, natwe baraduhagurukije n'abari bari inyuma yanjye barabahagurukije kugirango gusa baduteshe agaciro. Hari n'uwarebaga ikirenge agahita agikandagira ngo arebe niba koko tuva amaraso cyangwa amata kubera ko twororaga inka, tunywa amata.'

    Mu buhamya Habonimana yatanze, yagarutse ku kurokoka kwe nyuma yo kubona bene se na nyina umubyara bajugunywa mu musarani bakamusiga ari wenyine kugira ngo azabe ari we upfa bwa nyuma, ngo azabe ari ishusho yerekana uko Abatutsi basaga bamaze kubatsemba.

    Habonimana yavuze ko 'twabonye ishyano ku myaka 11' mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yasabye abasigaye kwigisha abakiri bato ibyaranze aya mateka kugira ngo ibyabaye bitazasubira ukundi.

    Iki gikorwa cyaranzwe no kwigisha aba banyeshuri biga mu mashuri abanza ndetse n'ayisumbuye hatangwa ubuhamya ku bantu batandukanye barimo Umuhire José wari utuye Kibagabaga mbere ya Jenoside n'umubyeyi Murebwayire Josephine warokokeye muri Seminari Nto 'Saint Vincent de Paul' i Ndera.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kimironko, Umuhoza Rwabukumba wari umushyitsi mukuru, yasabye ababyeyi n'abarezi bari bitabiriye iki gikorwa cyo kwibuka gushyira imbaraga mu kwigisha abakiri bato amateka yaranze Jenoside kuko ari bo bazayasangiza abazabakomokaho kugira ngo ibyabaye bitazongera.

    Ati 'Duharanire ko imiryango yacu iba igicumbi abayigize batorezwamo indangagaciro z'ubumwe bw'Abanyarwanda. Ingengabitekerezo n'ibindi byose byatumye Jenoside ibaho biragoye ko umuntu yavuga ko bitagera mu muryango kuko ni ho abana bakura uburere.'

    Muri uyu muhango kandi, abanyeshuri bacanye urumuri rw'icyizere ndetse basangiza abari bitabiriye imivugo iharanira ubumwe no kwamagana amacakuburi mu bana b'Abanyarwanda kandi ko bagomba guharanira ko ibyabaye bitazongera ukundi.

    Umuyobozi w'Ishuri rya Saint Ignatius, Padiri Nsengimana aganira na IGIHE, yavuze ko bikwiye ko umunyeshuri amenya amateka y'igihugu nk'uko ahabwa ubumenyi bw'amasomo kuko bimufasha kumenya aho igihugu cye cyavuye naho kiri kugana.

    Ati 'Tugomba gufasha abana kurushaho gusobanukirwa amateka yatumye tugera kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, cyane ko abenshi ari bato ndetse bishoboka ko hari n'abandi iwabo badashobora kubaganiriza kubera ibikomere.'

    Yakomeje agira ati 'Rero nibaza ko ishuri ari ahantu hagombye gutanga ubumenyi ariko hagafasha abana kumenya amateka yaranze igihugu.'

    Padiri Nsengimana yongeyeho ko kwigisha abakiri bato amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi ari uburyo bwiza bwo kuyabika muri bo kuko ari bo Rwanda rw'ejo ruzabasha kuyavuga mu myaka iri imbere.

    Abanyeshuri bo mu mashuri abanza ya Saint Ignace bitabiriye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    Abanyeshuri bo mu kigo cya Saint Igance bigishijwe guha agaciro ibihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    Hakozwe urugendo rwo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    Muri uru rugendo rwo kwibuka, abanyeshuri bavuye ku ishuri bajya ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kibagabaga

    Abihaye Imana bifatanyije n’abanyeshuri mu rugendo rwo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

    Abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye bari mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro 29 Jenoside yakorewe Abatutsi

    Abayobozi n’abanyeshuri ba Saint Ignatius bunamiye imibiri y’Abatutsi baruhukiye mu rwibutso rwa Kibagabaga

    Habonimana Charles yabwiye aba banyeshuri ishyano yabonye afite imyaka 11

    Umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ibibuga by'Indege (RAC), Habonimana Charles, yaganirije abanyeshuri ababwira amateka yanyuzemo ubwo yari afite imyaka 11 gusa

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kimironko, Umuhoza Rwabukumba, yari umushyitsi mukuru mu gikorwa cyo kwibuka mu kigo cya St Ignatius

    Abanyeshuri bavuze imivugo iharanira ubumwe n’ubwiyunge bw’abana b’Abanyarwanda

    Umuyobozi w'Ishuri rya Saint Ignatius, Padiri Nsengimana, yavuze ko abana bakwiye kumenya amateka yaranze igihugu binyuze mu mashuri

    Uhagarariye Ibuka mu Murenge wa Kimironko na we yari yitabiriye uyu muhango

    Abanyeshuri bunamiye imibiri y’abaruhukiye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kibagabaga

    Abanyeshuri bacanye urumuri rw’icyizere mu rwego rwo guharanira ko ibyabaye botazongera kuba ukundi

    Abayobozi bifatanyije n’abanyeshuri mu rugendo rwo kwibuka

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kimironko, Umuhoza Rwabukumba yasabye ababyeyi n’abarezi gukomeza kwigisha abana amateka yaranze u Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/twabonye-ishyano-ku-myaka-11-habonimana-aganira-n-abanyeshuri-ba-saint-ignatius

  • U Butaliyani bwashyigikiye amasezerano y'u Bwongereza n'u Rwanda ku bimukira – #rwanda #RwOT

    Ni ingingo Minisitiri w'Intebe, Giorgia Meloni, yagarutseho mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru mu Bwongereza aho ari mu ruzinduko rw'iminsi ibiri.

    Giorgia Meloni yavuze ko abakomeje gutesha agaciro aya masezerano ndetse bamwe bakagaragaza ko u Rwanda atari igihugu gikwiriye kwakira abimukira nta shingiro bafite.

    Ati 'Ntekereza ko kuvuga ko uyu ari umugambi wo kwirukana abantu ku butaka (bw'u Bwongereza) cyangwa se kuvuga ko u Rwanda ari igihugu kitubaha uburenganzira bwa muntu bityo ko kitari mu mwanya mwiza ari uburyo bwo gusobanura ibintu ariko ukoresheje ivanguraruhu.'

    Umwaka urashize u Bwongereza n'u Rwanda bishyize umukono kuri aya masezerano yari yitezweho gukemura burundu ikibazo cy'abimukira binjira binyuranyije n'amategeko mu bihugu bitandukanye by'i Burayi cyane cyane mu Bwongereza, gusa nubwo bimeze gutyo ishyirwa mu bikorwa ryayo rikomeje kugorana ari nako iki kibazo gikomeza gufata indi ntera.

    Aya masezerano yashyizweho umukono ku wa 14 Mata mu 2022 agena ko abimukira bose binjira mu Bwongereza binyuranyije n'amategeko bazajya boherezwa mu Rwanda, ibibagendaho byose bikishyurwa n'u Bwongereza.

    Kuva aya masezezerano yasinywa ntiyavuzweho rumwe n'abaharanira uburenganzira bwa muntu kugeza ubwo hitabajwe inkiko kugira ngo zitambamire gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda.

    Mu kiganiro Minisitiri w'Intebe w'u Bwongereza, Rishi Sunak yagiranye n'ikinyamakuru 'Conservative Home', yagaragaje ko ikibazo cy'abimukira binjira mu Bwongereza binyuranyije n'amategeko gikomeje guhangayikisha igihugu kandi kitazakemurwa mu munsi umwe.

    Ati 'Nakomeje kugenda mbivuga ibi (gukemura ikibazo cy'abimukira) ibi ntabwo ari ibintu byoroshye, ni ikibazo gikomeye aho nta gisubizo kimwe gihari kandi cyoroshye gishobora kugikemura. Nabivuze kenshi ko iki kibazo kitazakemuka mu ijoro rimwe. Narabisobanuye neza.'

    Minisitiri w'Intebe Sunak yavuze ko azakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo inzego z'ubutabera zumve ko aya masezerano n'u Rwanda akwiriye kubahirizwa.

    Ati 'Uyu mushinga w'itegeko nawo ushobora no guhura n'ibibazo kuko ari mushya kandi akaba nta handi wageragajwe ariko tugomba buri gihe guhora twiteze guhangana n'ibibazo by'amategeko kuri izi ngingo, inshingano zacu ni ugukomeza kwerekana ko ibyo tuvuga bifite ishingiro kandi ni nabyo turi gukora.'

    Kuva aya masezerano yashyirwaho umukono hagati y'u Rwanda n'u Bwongereza ariko ntashyirwe mu bikorwa, abimukira basaga ibihumbi 45 bamaze kwinjira muri iki gihugu binyuranyije n'amategeko.

    Muri aba abagera kuri 5000 binjiye mu Bwongereza kuva muri Mutarama mu 2023 barimo n'abasaga 1000 bahinjiye mu cyumweru gishize gusa.

    Ikibazo cy'abimukira ni kimwe mu byagarutsweho mu biganiro Minisitiri w'Intebe w'u Butaliyani, Giorgia Meloni yagiranye na mugenzi we w'u Bwongereza, Rishi Sunak


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-w-intebe-w-u-butaliyani-yanenze-abagaragaza-u-rwanda-nk-igihugu

  • #Kwibuka29: Ndayambaje ari gusura inzibutso za Jenoside mu gihugu akoresheje igare – #rwanda #RwOT

    Ndayambaje Alexis w'imyaka 39, warokotse Jenoside afite imyaka 10, yiyemeje kwibuka ibyamubayeho ndetse n'abazize Jenoside akoresheje igare nubwo atari umukinnyi wabigize umwuga.

    Nyuma yo gusura inzibutso zo mu Mujyi wa Kigali yagezemo avuye mu zo mu Majyepfo, Ndayambaje yahise akomereza urugendo rwe mu Ntara y'i Burasirazuba.

    Ubwo IGIHE yaganiraga na we, yari ageze ku Rwibutso rwa Mwulire aho ari kwibuka inzirakarengane zihashyinguye. Nyuma ahita akomereza ku i Rukumberi, Nyarubuye no mu Karere ka Kayonza, mbere yo kugera no ku zindi ziri muri iyi ntara.

    Ndayambaje azahava akomereza urugendo rwe mu Majyaruguru, mbere yo gusoreza mu Burengerazuba. Urugendo ruzenguruka izo ntara zose, yiteguye kurukora mu gihe cy'iminsi 100 yo Kwibuka.

    Uyu mugabo avuga ko urugendo rwe ruri kumworohera kuko ibyo ari gukora yabishyizeho umutima ndetse abibona nko gutanga amasomo ku bakiri bato mu guha agaciro abazize Jenoside.

    Yagize ati 'Mu nzira ntabwo ndagira ikibazo gikomeye, usibye ubwo najyaga ku rwa Nyanza ya Kicukiro nkagira ikibazo cy'igare, ariko Polisi y'u Rwanda yaramfashishije bangeza aho ndikoresha.'

    Yakomeje agira ati 'Aya ni amateka akomeye tutagomba kwibagirwa. Kunyonga igare ugenda wumva ibyo ku rwibutso rumwe bakubwiye ujya ku rundi ntabwo biba byoroshye, ariko imbaraga zo kwibuka twiyubaka ni ho hava imbaraga kandi ni isomo abakiri bato bagomba kwiga.'

    Ndayambaje usanzwe ari umukozi mu Ngoro Ndangamurage y'Amateka y'u Rwanda, yatangiye iki gikorwa mu 2022, ubwo u Rwanda rwibukaga ku nshuro ya 28.

    Urugendo yarutangiye wenyine, ariko kugeza ubu ari kumwe n'Umusuwisi Joelle Huguenin, wakomezanyije na we.

    Nyuma yo kuzenguruka, afata umwanya wo kuruhuka ndetse akanakusanya amakuru yabashije kubona ku nzibutso zitandukanye, azaheraho yandika igitabo gishingiye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Ndayambaje ari kuzenguruka inzibutso za Jenoside hirya no hino mu gihugu akoresheje igare

    Urwibutso rwa Jenosde rwa Nyanza ya Kicukiro ruri mu zo Ndayambaje amaze gusura

    Ndayambaje Alexis namara kuzenguruka inzibutso, azandika igitabo gishingiye ku mateka yahasanze


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kwibuka29-ndayambaje-ari-gusura-inzibutso-za-jenoside-mu-gihugu-akoresheje

  • Rutahizamu w’umunyarwanda ukinira Manchester United akomeje kwitwara neza #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w’umunyarwanda ukinira Manchester United y’abatarengeje imyaka 21, Emeran Noam akomeje kwitwara neza aho yaraye afashije ikipe ye kunganya na Tottenham.

    Hari mu mukino wa shampiyona y’abatarengeje imyaka 21 aho amakipe yombi yanganyije ibitego 2-2.

    Emeran Noam umwe mu bakinnyi ngenderwaho muri iyi kipe, ni we wafunguye amazamu ku ruhande rwa Manchester United ku munota wa 13.

    Iki gitego cyaje kwishyurwa na Mundle ku munota wa 16 mbere y’uko John atsindira Tottenham igitego cya kabiri ku munota wa 53 maze Hugill aza kwishyurira Manchester United ku munota wa 58.

    Emeran Noam ni umunyarwanda uvuka kuri nyina w’Umunyarwandakazi ndetse na Emeran Fritz Nkusi wakiniye ikipe y’igihugu y’u Rwanda.

    Ni umwe mu bakinnyi barimo bifuzwa cyane n’ikipe y’igihugu Amavubi kuba yaza kubakinira ndetse amakuru akavuga ko ibiganiro bigeze kure.

    Emeran Noam akomeje kwitwara neza muri Manchester United

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rutahizamu-w-umunyarwanda-ukinira-manchester-united-akomeje-kwitwara-neza

  • Umukinnyi mpuzamahanga w’umunyarwanda, Rafael York yambitse impeta ya fiançailles umukunzi we (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Umukinnyi mpuzamahanga w’umunyarwanda ukinira Gefle IF, Rafael York yambitse impeta ya fiançailles umukunzi we Elin Rombing.

    Ku mugoroba w’ejo hashize nibwo uyu mukinnyi ukina mu cyiciro cya kabiri muri Sweden yasabye uyu mukobwa kuzamubera umugore undi na we arabyemera.

    Elin Rombing bagiye kubana akaba na we ari umukinnyi w’umupira w’amaguru aho akinira ikipe ya IK Uppsala mu cyiciro cya mbere muri Sweden.

    Uyu mukobwa akaba ari umunya-Sweden, amakuru avuga ko yari amaze igihe kinini akundana na Rafael York.

    Rafael York yambitse impeta umukunzi we nyuma y’uko yateganyaga gukora ubukwe mu mpera z’umwaka ushize nk’uko yari yabibwiye ikinyamakuru ISIMBI, ntibyakunze akaba yarabwimuriye muri uyu mwaka.

    Rafael York yatangiye gukinira ikipe y’igihugu Amavubi muri 2021. Avuka kuri nyina w’Umunyarwandakazi ndetse na se ukomoka muri Angola.

    Yambitse umukunzi we impeta ya fiançailles

    Byari ibyishimo ku mpande zombi

    Bose ni abakinnyi b’umupira w’amaguru

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umukinnyi-mpuzamahanga-w-umunyarwanda-rafael-york-yambitse-impeta-ya-fiancailles-umukunzi-we-amafoto

  • Iyi miterere wayinganyiki! Ubwiza n’imiterere bya Miss Uganda byigaruriye umutima wa Edyy Kenzo -AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Inkuru y'umubano wihariye wa Eddy Kenzo na Nyampinga wa Uganda 2023, Hannah Karema Tumukunde, yongeye kugarukwaho cyane mu binyamakuru bitandukanye muri iki gihugu.

    Iby'umubano wihariye wa Miss Karema na Eddy Kenzo, uyu mukobwa yagize icyo abivugaho mu minsi ishize avuga ko ari inshuti ye.

    Ati:'Ni inshuti yanjye n'iy'umuryango wanjye harimo n'abavandimwe banjye.'

    Source : https://yegob.rw/iyi-miterere-wayinganyiki-ubwiza-nimiterere-bya-miss-uganda-byigaruriye-umutima-wa-edyy-kenzo-amafoto/

  • Nyaruguru: Kubona irerero byababereye imbarutso y'iterambere mu miryango – #rwanda #RwOT

    Ibi aba babyeyi babitangaje kuri uyu wa 25 Mata 2023 ubwo umushinga Young Women's Christian Association of Rwanda (YWCA) ku bufatanye n'Akarere ka Nyaruguru wasuraga irerero ry'Ubumwe, rigahabwa ibikoresho ndetse rikanakorwaho urugendoshuri kubera udushya abarireramo bahanze.

    Ingabire Jeannette, umwe mu barerera muri iri rerero akaba n'umuyobozi waryo, yavuze ko rimaze kubageza kuri byinshi nk'imibereho myiza y'abana babo kubera ubumwe bubaranga.

    Yagize ati 'Twatangiye iri rerero kubera ko iryo twari twahawe ryari kure, twaje gutangira kwizigamira mu cyiswe terimbere mwana, kuri ubu tubona ibitunga abana mu irerero bivuye mu bwizigame bwacu ndetse tukabasha kugura n'ibindi byadufasha kwiteza imbere mu ngo iwacu nk'amatungo n'ibindi nihereyeho'.

    Yakomeje agira ati 'Kuri ubu tukaba dufite n'ibindi bikorwa duteganya gukora duhereye ku bwizigame bwacu bizarushaho kuduteza imbere n'abana bacu bakabaho neza'.

    Hagenimana Anselme na we urera muri iri rerero akanizigamira yabwiye IGIHE ko iri rerero uretse kubona aho asiga abana be hizewe we n'umugore we igihe ari mu mirimo yo kwiteza imbere yabashije no kugura amatungo kubera kwizigamira.

    Ati 'Mba mu itsinda ryo kwizigamira, kuri ubu maze nagize ihene ibyaye gatatu, mbasha gutanga umusanzu w'ibicyenewe hano ndetse no mu rugo, byumwihariko mbona aho nsiga abana mu gihe ndi mu mirimo ibyangora igihe iri rerero ryari ritaraza'.

    Carine Akure umukozi w'umushinga YWCA (Young Women's Christian Association) yavuze ko ibikoresho byatanzwe kubera icyuho cyagaragaye.
    Yagize ati 'Ababyeyi batugaragarije ko bagera kwishyira hamwe bakabona ibyo bagaburira abana ariko bakabura icyo barya bicayeho niyompamvu twabitanze kugira ngo tubunganire'.

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Byukusenge Assumpta yavuze ko aya matsinda abera ababyeyi inkomoko y'ibisubizo mu kurera abana.

    Yagize ati 'Twese dukomeze gushyira imbaraga mu kurwanya igwingira ry'abana. Aya matsinda bakoze icyo , icyambere ni ukwishakamo ibisubizo byo gutunga aya marerero, niho bakura ibikoresho by'ibanze nk'amakayi n'ibindi mbere y'uko umufatanyabikorwa abiduha, iryo ngiryo n'iterambere ry'imibereho y'umwana arinaryo tuba dushaka, ariko n'ababyeyi amatsinda ababera nk'ikigega bakabona ingoboka n'abagiye bagira abana bacuka bakava mu marerero bakajya mu mashuri abanza'.

    Kuri ubu kuri iri rerero ry'Ubumwe hakaba harashinzwe amatsinda abiri yo kwizigamira harimo: 'Tera imbere mwana' na 'Ntangire kare ntahura n'ibibazo' yose hamwe akaba akora hashingiwe ku myaka y'umwana umubyeyi wizigama afite ndetse no kugira ngo umwana akomeze agire imiberho myiza.

    Mu karere ka Nyaruguru kuri ubu habarurwa amarero asaga 1031 yegamiye ku ngo na 77 yegamiye ku bigo by'amashuri. Aka karere kakaba kuri ubu gafite intego yuko mu 2024 kazaba karavuye kuri 39% kageze kuri 19% by'abana bagwingira mu bizifashishwa kugira ngo uyu muhigo weswe hakaba harimo n'amarero icyarimwe n'ibigo mboneza mikurire by'abana.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyaruguru-kubona-irerero-byabereye-imbarutso-y-iterambere-mu-miryango

  • Bikorwa na bake ku Isi: Ihere ijisho amashusho y’umugore ukora ibintu bidasanzwe kuri ruhago ukomeje kuvugisha benshi (video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abantu benshi ntabwo bamenyereye kubona umugore ukina ruhago yambaye imyambaro isanzwe ariko uyu we yabikoze mu buryo budasanzwe.

    Amashusho yuyu mugore yagaragaye ku rubuga rwa Instagram arigutera amanota kuri ruhago bakinisha amaguru mu buryo budasanzwe ndetse wagira ngo yabigize umwuga na we ihere ijisho amashusho y'umugore uconga ruhago ku rwego rwo hejuru.

    Source : https://yegob.rw/bikorwa-na-bake-ku-isi-ihere-ijisho-amashusho-yumugore-ukora-ibintu-bidasanzwe-kuri-ruhago-ukomeje-kuvugisha-benshi-video/

  • “Ntabwo turi indaya” Abagore bagize itsinda rya ‘Kigali Boss Babies’ bihanangirije abavuga ko bicuruza kugira ngo babone amafaranga birirwa baryoshyamo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abagore bagize itsinda rya 'Kigali Boss Babies' bihanangirije abavuga ko bicuruza kugira ngo babone amafaranga.

    Aba bagore bagera kuri 6 bavuze ibi ku munsi w'ejo hashize ubwo bari mu kiganiro kuri Kiss Fm.

    Iri tsinda rigizwe n'abagore bivugwa ko bafite agatubutse, abantu bagiye bavuga ko bicuruza kugira ngo babone ayo mafaranga.

    Aba bagore bo babyigarama bavuga ko bafite akazi kabo keza kandi kazwi ngo ibyo kwicuruza ni ukubaharabika.

    Source : https://yegob.rw/ntabwo-turi-indaya-abagore-bagize-itsinda-rya-kigali-boss-babies-bihanangirije-abavuga-ko-bicuruza-kugira-ngo-babone-amafaranga-birirwa-baryoshyamo/

  • Wasanga ntabyo wari uzi: Menya ibyiza byo kubanza kwihagarika mbere yo gukora imibonano mpuzabitsina – YEGOB #rwanda #RwOT

    Imibonano mpuzabitsina n'igikorwa gifite agaciro gahambaye ariyo mpamvu abagikora bagomba kumenya buri kimwe cyatuma iki gikorwa kigenda neza cyane kurushaho.

    Abahanga mu bijyanye n'imyororokere bemeza ko burya kubanza kwihagarika mbere yo kujya gukora imibonano mpuzabitsina ari byiza cyane kuko byongera uburyohe cyangwa se ibyishimo ku gikorwa muba mugiye kujyamo.

    Ku nkuru dukesha 7Sur7 ivuga ko inzobere mu by'ubuzima bw'imyorororkere yitwa Wilfried  Gyselaers yavumbye ko atari byiza kujya gukora igikorwa cy'imibonano mpuzabitsina mu ruhago huzuyemo inkari kuko bituma igikorwa kitagenda neza kandi uburyohe bwacyo bukagabanyuka.

    Source : https://yegob.rw/wasanga-ntabyo-wari-uzi-menya-ibyiza-byo-kubanza-kwihagarika-mbere-yo-gukora-imibonano-mpuzabitsina/