Umugore wa The Ben, Uwicyeza Pamella uherutse gutungura abatari bake yiyogoshesha igipara, yagaragaye mu isura nshya.
Yagaragaye umusatsi watangiye kumera aho aba yashyizemo amavuta wanyereye.

Umugore wa The Ben, Uwicyeza Pamella uherutse gutungura abatari bake yiyogoshesha igipara, yagaragaye mu isura nshya.
Yagaragaye umusatsi watangiye kumera aho aba yashyizemo amavuta wanyereye.

Umuraperikazi Abayizera Marie Grace wamamaye nka Young Grace yagaragaye mu mafoto nk'ubukwe ari kumwe n'umusobanuzi wa filime Rocky Kimono.
Aya mafoto ya Rocky na Young Grace, yafotowe hagamije kwamamaza rumwe mu ruganda rukora matera, gusa bamwe mu babakurikira bavuze ko bari baberanye, doreko bose nta numwe urashaka.

Source : https://yegob.rw/muraberanye-rocky-kimono-na-young-grace-mu-mafoto-yubukwe-amafoto/
Umutoza wungirije akanongera imbaraga muri APR FC, Jamel Eddine Neffati yagiriye inama Nsanzimfura Keddy zamufasha kwitwara neza ndetse no kugaruka ku rwego yahoranye.
Ibi yabimubwiye ubwo APR FC yasezereraga MARINE FC uyu musore yatijwemo muri 1/4 cy'igikombe cya Amahoro.
Ubwo umukino warangiraga, Keddy yagaragaye ari kuganira na Neffat, aho ibyo baganiriye yaje kubisangiza ikinyamakuru IGIHE.
Keddy avuga inama yagiriwe, ati: 'uhagaze neza, maze igihe ndeba imikino yawe, ndetse n'uyu munsi wakinnye neza cyane.
''Komeza ukore cyane, uri umukinnyi w'umuhanga n'ubwo mu minsi ishize bitagenze neza ariko impano yo urayifite kandi byatangiye kugaruka.''
''Marines FC iri kugufasha cyane kugaruka neza ariko ugomba gukora imyitozo ku giti cyawe mu gihe cyose ubonye umwanya mbere y'Ikipe, uyitange ku kibuga bagusange hari imyitozo wizigamiye mu mubiri wawe.''
''Gerageza ugabanye ibilo ufite kuko bizajya bigufasha kwiyoroshya ndetse no kwihuta mu kibuga. Nzishimira kuzongera kukubona uri wa Keddy buri wese yifuza, witwara neza mu mikino yose kandi uhozaho. Birimo kuza harabura utuntu duto nk'utwo nakubwiraga ubundi ugasubira ku rwego wahozeho ndetse ukanarurenza.''

Umukinnyi wa filime akaba n'umwanditsi wazo, Niyitegeka Gratien wamamaye ku mazina anyuranye arimo Papa Sava, yihanganishije bagenzi be Clapton na Bamenya bari bahataniye igihembo muri The Choice Awards.
Ni nyuma yo kubahigika akegukana igikombe cy'umukinnyi mwiza wa filime w'umwaka [Best Actor of the year] mu bihembo The Choice Awards byatanzwe mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 30 Mata 2023.
Niyitegaka [Papa Sava] yihanganishije Mugisha Emmanuel [Clapton] amubwira ko kuba amuhigitse kuri iyi nshuro biteye ishema kuri we kuko nawe umwaka ushize yatwaye igikombe nk'iki.
Ati 'Kibonke yihangane ubushize yaragitwaye [Umwaka ushize].' Yanavuze ko na Bamenya aherutse gutwara igikombe 'Cya 'Best Creator Award' mu bihembo bya Rwanda International Movie Award.'
Ati 'Turasangira, twese ko turi ab'umukire umwe reka nanjye nyikubite mu kabati babibone.'
Source : https://yegob.rw/papa-sava-yihanganishije-abo-yarafitiye-ubwoba-mu-marushanwa/
Ni amasomo ajyanye n'imiyoborere, politiki, imibanire, gukemura amakimbirane n'iterambere. Ni amasomo yatoranyijwe hagendewe ku bibazo Afurika ifite, ibyo yanyuzemo ndetse n'icyakorwa ngo ibyigobotore.
Kuri uyu wa Mbere, tariki 1 Gicurasi 2023, muri Kaminuza Yigenga ya Kigali [ULK] habereye umuhango wo gusuzuma ayo masomo no kuyemeza kugira ngo abe yatangira kwigishwa.
Ni amasomo yateguwe n'abarimu b'inzobere muri kaminuza barimo nka Dr Alphonse Muleefu, Dr Buchanan Ismael, Dr Aggée Shyaka Mugabe, Dr Nkurayija Jean de la Croix n'abandi.
Umuyobozi wa Pan African Movement Rwanda, Musoni Protais, yavuze ko impamvu yo gutangiza aya masomo ari ukugira ngo Afurika igire umurongo uhamye wo kuganira ku bibazo byayo ndetse no gushaka uko byabonerwa umuti.
Yagize ati 'Tukaganira uko Afurika imeze, icyabiteye kuba imeze gutyo ndetse n'ibisubizo bishobora kuba byatangwa na za gahunda zatuma noneho Afurika na yo igira ijambo mu Isi.'
'Murabizi ko Afurika igendera ku baturage bayo, gukoresha umubare w'abantu bishobora gutuma mugera ku iterambere ryihuse iyo umugambi ari umwe.
Yakomeje agira ati 'Ariko kuba tukiri uduhugu 54 n'imipaka, ibibazo by'amakimbirane [â¦] bituma iterambere ritihuta, ibyo kandi nta wundi uzabidukemurira, ni twe Abanyafurika cyane cyane urubyiruko.'
Ku ikubitiro aya masomo azajya ahabwa urubyiruko rwiga muri Kaminuza zo mu Rwanda, aho abazatoranywa bwa mbere ari abanyeshuri batatu muri buri kaminuza.
Bazajya bava mu bayobozi bahagarariye abanyeshuri ndetse n'abashinzwe ibikorwa bya Pan African Movement muri iyo kaminuza.
Musoni ati 'Umusaruro twiteze ni impinduramatwara, ni ukuvuga ngo iyo umuntu yumva ibyo turimo bitatubereye, atangira kwerekana imbaraga nke cyangwa ubuswa dufite n'ibindi bituma tuba aho turi. Ibyo bigutera umujinya wo kubihindura.'
'Ikindi ni uko wiyemeza kujya kubikora, tugize ba bandi biyemeza kugira icyo bakora ngo Afurika ive mu kangaratete irimo, ubwo tuzaba twagize umusaruro twifuza.'
Depite Nyirabega Euthalie yagaragaje ko aya masomo aje gufasha mu kwigisha ingengabitekerezo y'Ubunyafurika.
Ati 'Kugira ngo ugire Ubunyafurika ni uko ubutozwa, hanyuma na we ukabwiyumvamo. Ugomba kugira ibitekerezo, ukagira imyitwarire, imitekerereze y'Ubunyafurika [â¦] ariko aho dushaka kuganisha ni ukuzagira abayobozi b'Abanyafurika biyumvamo Afurika.'
Ubuyobozi bwa Pan-African Movement Rwanda butangaza ko nyuma yo gutangiza aya masomo mu Rwanda, hazabaho uburyo bwo kuyasangiza abandi Banyafurika ku buryo hari icyizere cy'uko n'ibindi bihugu bizagenda biyifashisha.
Umuyobozi w'Itorero Methodiste Libre mu Rwanda, Bishop Kayinamura Samuel, yavuze ko mbere no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi abihayimana bakoze ikosa rimwe.
Byari mu muhango wo kwibuka Abakirisitu n'abandi biciwe kuri Cathedrale ya Methodiste Libre mu Rwanda muri Jenoside.
Ni umuhango witabiriwe n'abapasiteri bahagarariye conferences zitandukanye z'iri torero, abapasiteri bagize impuzamiryango, RICH, bamwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko, ababuriye ababo kuri iyi cathedrale n'abandi bakirisitu barimo n'abaharokokeye bo mu yandi matorero n'amadini.
Bishop Kayinamura yavuze ko byari bigoye kubona uko watandukanya abihayimana na Leta mu gihe cya Jenoside.
Yakomeje agira ati “Leta yari iriho ni yo yateguye inakora Jenoside; abo rero ntibabashije kwinyagambura kuko bari barafatiwe mu mutego wo kubana na Leta cyane, ntibabasha kwamagana ikibi.”
“Kubana na Leta si bibi ariko umukirisitu wamaze kumenya neza akwiye kubana na Leta ariko leta yamujyana mu bibi agahakana, akabyanga. Bo ntibabashije kubyanga barabyitabiriye kuko bagiye muri Leta cyane, Leta ibahamagariye kwica ntibabasha kwikura muri uwo mutego.”
Bishop Kayinamura asanga ibyo bitanga umukoro kuri bagenzi be wo kwigira ku mateka kugira ngo ibyabaye bitazongera gukorwa.
Depite Uwamariya Rutijanwa Marie Pelagie yavuze ko nk'uko abayoboke b'amadini n'amatorero babyuka bakajya ku rusengero cyangwa mu Kiliziya bibwirije byatanga umusaruro bakoresheje ijwi ryabo no mu gukumira Jenoside n'ingengabitekerezo yayo.
Yakomeje ati “Abayoboke bahari bose bavuze bati 'ntibizongere', ntabwo 'byazongera'.''
Umwe mu barokokeye kuri Cathedrale ya Methodiste Libre, Rukundo Martin, yavuze ko hiciwe abantu kandi bari bizeye kuhakirira.
Yavuze ko ku wa 9 Mata 1994 abantu bakanguriwe kugana kuri iyo cathedrale kugira ngo babarindire umutekano neza.
Uwari ukuriye Itorero Methodiste Libre mu Rwanda yagezeho ahamagaza abajandarume ngo baze bamukurire abo bantu aho, bisanga bwari uburyo bwo kubarimburira rimwe, bikozwe n'abajandarume n'Interahamwe zitegereje ko bazibagabira ngo zibice.
Mu byiciro bitandukanye, abitabiriye uwo muhango wo kwibuka 29 Jenoside yakorewe Abatutsi kuri iyi cathedrale bashyize indabo ahari ikimenyetso cy'abayiguyemo.
Nyuma yo kwegukana igikombe cy'umukinnyi mwiza w'umwaka wa Filime [Best Actor of the year] mu bihembo The Choice Awards byatanzwe mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 30 Mata 2023, Niyitegaka [Papa Sava] yavuze ko anezerewe ariko kandi yihanganisha bagenzi be batabashije kugira aya mahirwe.
Uyu munyarwenya wabiciye bigacika yateruye ijambo rye yisunze iryavuzwe n’umuraperi Calvin Cordozar Broadus [Snoop Dogg] wigeze gutangira imbwirwaruhame ye abanza kwishimira, avuga ko iki gikombe agicyesha kuba yarakoze cyane.
Niyitegeka yashimye abamufasha umunsi ku munsi mu rugendo rwe rwa filime, cyane cyane abo bahuriye muri filime Papa Sava itambuka kuri Youtube ndetse na Seburikoko imaze imyaka irindwi itambuka kuri Televiziyo Rwanda.
Yihanganishije Mugisha Emmanuel [Clapton] amubwira ko kuba amuhigitse kuri iyi nshuro biteye ishema kuri we kuko nawe umwaka ushize yatwaye igikombe nk’iki. Ati “Kibonke yihangane ubushize yaragitwaye [Umwaka ushize].” Yanavuze ko na Bamenya aherutse gutwara igikombe ‘Cya 'Best Creator Award' mu bihembo bya Rwanda International Movie Award.'
Ati ‘Turasangira, twese ko turi ab’umukire umwe reka nanjye nyikubite mu kabati babibone.”
Mu 2015, nibwo 'Papa Sava' yinjiye mu rugendo rwo gukina filime nyuma yo gutanga ibaruwa asezera akazi ko kuba umwalimu.
Muri Nyakanga  2021, yabwiye BBC ati 'Ntanga ibaruwa isezera abantu baravuze bati ‘wa muntu we abantu bararangiza ari benshi bakabura akazi, wowe ufite akazi ka leta none uragasezeye?’, bati ‘ubanza warasaze’'
“Ndavuga nti ‘reka njye gusarira hanze aho kuzasarira mu ishuri’. Ngenda uko, ni uko.” 
Nyuma yo kwegukana igikombe, Papa Sava yishimiye avuga ko yashyize itafari rye ku rugendo rwa cinema mu Rwanda

Papa Sava yihanganishije Clapton amubwira ko amutwaye igikombe yari yegukanye umwaka ushize-Aha bari kumwe na Angel wo mu itsinda Angel na Pamella 
Niyitegeka Gratien [Papa Sava] ari kumwe na ‘Nyambo’ uzwi muri filime nka ‘The Messege’ wegukanye igikombe cy’umukinnyikazi wa filime w’umwaka [Best Actress of the year]Â 
Umusizi Rumaga Junior yashimye Papa wahigitse bagenzi be akegukana igikombe cya ‘Best Actor of the year’Â 
Uhereye ibumoso: Phiona uzwi muri filime Indoto, Aisha Inkindi ndetse na Benimana Ramadhan [Bamenya] utabashije kwitwara neza muri ibi bihembo
REBA HANO UKO IBYAMAMARE BYASERUTSE MURI IBI BIRORI
REBA HANO AGACE GASHYA KA FILIME ‘PAPA SAVA’ YA NITEGEKA GRATIEN
Yabitangaje mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 30 Mata 2023, ubwo yari mu muhango wo gutanga ibihembo bya The Choice Awards wabereye muri Park Inn Hotel mu Kiyovu.
Ni ku nshuro ya gatatu ibi bihembo bitanzwe. Hagamijwe gushyigikira urugendo rw’iterambere rw’abahanzi mu ngeri zinyuranye, bashimirwa ibikorwa byiza baba barakoze. Abahawe ibihembo ni abahize abandi mu bikorwa mu mwaka wa 2022.
Mu ijambo ye, Busabizwa yashimye Isibo Tv ku bwo gutegura ibi bihembo bihuriza hamwe cyane cyane urubyiruko, ashima ababitwaye nk’umusaruro w’ibyo bakoze.
Yavuze ko udashobora gushimirwa igihe utakoze, ariko kandi abatatwaye ibihembo byabateye imbaraga zo gukora cyane kugirango n'abo umwaka utaha bazashimirwe.
Avuga ati “Buriya igihembo ntabwo cyizana, ababonye ibihembo (Award) n’uko babikoreye. Barabikoreye kandi ni imbaraga kuri bo, ndetse n’imbaraga ku bandi, kuko ubu nabo bagiye gukora kugirango umwaka utaha, aho tuzasubira guhurira nabo babe bahembwa.”
Uyu muyobozi yavuze ko Minisiteri y’Urubyiruko yishimira ibimaze gukorwa mu Inganda Ndangamuco, asaba ko hakomeza kubaho ubufatanye kugirango ‘turusheho kubiteza imbere ndetse duhange imirimo duhe urubyiruko akazi’.
Busabizwa yavuze ko muri Minisiteri y’Urubyiruko bafite imishinga myinshi yo gukoraho ijyanye no gutuma urubyiruko rugira ubuzima bwiza kandi bakiteza imbere, asaba buri wese kuzagira uruhare muri izi gahunda’.
Yanasabye ibitekerezo abahanzi kuri gahunda ijyanye no guhanga imirimo urubyiruko rukisangamo.
Ati 'Rwose turahari, dufite imishinga myinshi, turifuza y’uko mutugana ariko natwe tugira kugira uko dushoboye kose kugirango tubagezeho iyo mishinga dufite kugirango mwisangemo, namwe muzitange, muze tubiganireho tubateze imbere, duhange imirimo ndetse mukomeze guha imirimo urubyiruko.”
Yavuze ko bashyigikiye imyidagaduro, kandi nka Minisiteri barifuza gukorana na buri wese uri muri iyi ngeri y’ubuhanzi kugirango ‘dukomeze gushimisha urubyiruko’.
Busabizwa avuga ko ‘urubyiruko rugomba kwishima’, agasaba imbaraga za buri wese mu guteza imbere imyidagaduro binyuze mu bitaramo n’ibindi.
Ati “Duteze imbere imyidagaduro, duteze imbere ibitaramo, muze dufatanye turebe ukuntu twarushaho gushimisha urubyiruko rwacu.”
Uyu muyobozi yavuze ko mu gihe Leta iri kureba uko yakomeza guteza imbere imyidagaduro, urubyiruko rusabwa gukomeza kurangwa n’indangagaciro, kandi ‘bakabungabunga ubuzima bwabo’ birinda ibyonona ubuzima bwabo. 
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko, Busabizwa Parfait yasabye abafite imishinga myiza yabateza imbere ikanateza imbere urubyiruko kubagana 
Busabizwa yashimye Isibo TV itegura ibi bihembo, avuga ko ababyegukanye babikoreye

Busabizwa avuga ko bafite gahunda yo gukora uko bashoboye urubyiruko rukiteza imbere

Busabizwa Parfait niwe washyikirije Bruce Melodie igihembo cya 'Best Male Artist of the year'
KANDA HANO UREBE UKO IBYAMAMARE BYATAMBUTSE KU ITAPI ITUKURA
Kanda hanourebe amafoto menshi yaranze itangwa ry'ibihembo bya The Choice Awards
Mu butumwa Mutesi Jolly yashyize yagize ati: 'Nahuye na Nyampinga w'ubwiza butangaje Miss Hannah Karema ni umwari ufite icyerezo cyiza. Ntewe ishema no kuzabona ugera ku ntego zawe ukanabasha guhangana n'ibihuha byugarije amarushanwa y'ubwiza.'
Akomeza amuha ikaze mu nzira yatangiye yo kuba Nyampinga ati: 'Ikaze mu muryango mugari wa ba Nyampinga muvandimwe muto. Ndumva ntabasha gutegereza igihe nzakwakirira mu Rwanda.'
Miss Hannah Karema Tumukunde yegukanye ikamba rya Miss Uganda 2023 muri Werurwe ahize abandi bakobwa banyuranye bari bahanganye na we.Â
Ubwiza bwe bwahise butuma benshi bamwerekezaho amaso, bamwe banatangira kuvuga ko ari Umunyarwandakazi.
Ni ibintu yaje kugira icyo avugaho, atangaza ko ari Umunya-Uganda, ariko akaba afite inkomoko mu Rwanda kuko Nyina ari Umunyarwandakazi.Â
Miss Mutesi Jolly amaze iminsi muri Uganda aho kimwe mu bikorwa bikomeye yagaragaje ko cyamujyanye muri iki gihugu ari ubukwe bwa Fred Mukasa Mbidde, umusirikare uri mu babohoye u Rwanda mu 1994.
Ni n’umwe mu banyapolitike b’inanaribonye mu Mategeko n'Uburenganzira bwa muntu ndetse ari no mu Badepite bahagarariye Uganda mu Inteko Ishingamategeko y'Umuryango wa Afurika y'Uburasitazuba.
Miss Mutesi Jolly yishimiye guhura na Miss Uganda 2023 Hannah Karema
Miss Jolly yahaye ikaze Miss Karema anamubwira ko azishimira kumwakira mu Rwanda
Ubwiza bwa Miss Hannah Karema bwatigishije Akarere cyane mu minsi yambikwaga ikamba

Ubwiza bwa Miss Uganda 2023 bukomeje kuvugisha benshi

Ubwiza bwa Miss Karema bwatumye bamwe bavuga ko ari umunyarwandakazi

Miss Karema avuka ku mubyeyi w’umunyarwanda n’undi w’umunyUgandaa-
Umunyamakuru akaba n'umucuruzi Tidjara Kabendera yaserukanye n'umugabo we mu bihembo bya The Choice Award 2022.
Ni ibihembo byaraye bitanzwe mu ijoro ryakeye aho Tidjara yaserukanye n'umugabo we.
AMASHUSHO
