
Category: Uncategorized
-
“Ijoro ry’icuraburindi”: Ubuhamya bwa bamwe mu barokotse ibiza byahitanye abarenga 100 – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Gicurasi 2023, ryari ijoro rirerire cyane ku baturage batuye mu ntara y'Uburengerazuba ndetse n'Amajyaruguru kubera imvura nyinshi yahuye maze iteza imyuzure yangirije byinshi ndetse inahitana abarenga 100.
Nk'uko Mukeshimana Jacqueline wo mu Mudugudu wa Josi, mu kagari ka Gitarama, mu murenge wa Bwishyura mu karere ka Karongi yabitangarije Igihe dukesha iyi nkuru, ko imvura yaguye ari mu rugo i we n'abana be batatu barimo uruhinja.
Yagize ati 'Umubyeyi duturanye inzu ye yahirimye we n'abana be babiri barapfa. Harokoka umwana w'imyaka 13'.
Ati 'Iyi mvura kuva navuka dore ngize imyaka 29 ni ubwa mbere nayibona. Ibikoresho byo mu nzu byose byasigayemo, matelas ebyiri, igitanda, igice cy'umufuka w'umuceri, intebe, ameza nta kintu nta kimwe nasohokanye.'
Jacqueline wari ufite uruhinja mu nzu, akibona imyuzure, yahise asokana igitambaro kimwe yari afubitse urwo rujinja, we yari yambaye isengeri y'umweru n'ijipo byonyine.
Yakomeje agira ati 'Icyifuzo cyacu ni uko ubuyobozi bwadushakira icyo twaba turimo kurya kuko nta kintu twasohokanye mu nzu.'
Uwitwa Uwimana Chantal wo mu Murenge wa Bwishyura we yatangaje ko saa Sita z'ijoro batewe n'umuvu w'amazi menshi cyane yinjiye mu nzu ariko we n'umuryango we batabarwa n'abaturanyi bishe idirishya we n'umuryango we banyuramo.
Ati 'Imvura yatangiye kugwa tujya kuryama tubona ari ibisanzwe. Bigeze saa Sita twumva urusaku, tubyutse dusanga amazi yuzuye mu gikari, igikuta cyamanutse, dukinguye urugi amazi ahita yinjira mu nzu. Abana twabasohoye tubanyuza mu madirishya kuko izindi nzugi zari zanze gufunguka.'
Akomeza agira ati 'Abaturanyi badufashije bica idirishya tubahereza abana njye n'umugabo tubona gusohoka. Kurokoka byabaye ah'Imana natwe iyo turangara ho gatoya mwari gusanga twapfiriye muri iyo nzu. Ibintu byose byangirikiyemo, nta na kimwe twigeze dusohokanamo.'
Iyi mvura yatangiye kugwa mu masaha ya Saa mbiri z'ijoro maze bigeze mu masaha ya Saa Tanu, intangu zitangira kumanuka, bituma abarenga 100 bahapfira, ubu Leta iri gutanga ubutabazi aho bishoboka nubwo bitiroshye kubera ko imihanda itakiri nyabagendwa.

-
Bagabo mwigire kuri Tom Close amagambo meza mwabwira abagore banyu: Tom Close yateye imitoma y’umwaka umugore we Tricia wagize isabukuru y’amavuko(AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT
Bagabo mwigire kuri Tom Close amagambo meza mwabwira abagore banyu: Tom Close yateye imitoma y'umwaka umugore we Tricia wagize isabukuru y'amavuko(AMAFOTO)
Umuhanzi Tom Close yatomagije umugore we Tricia ku isabukuru y'amavuko amubwira amagambo yakuruye amarangamutima y'abafana.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga Tom Close yavuze ko Tricia yamubereye umufasha mwiza.
Ati'Isabukuru nziza Tricia Close, wambereye umufasha mwiza,ubera umubyeyi mwiza abana bacu,kandi utubera inshuti n'umujyanama mwiza'
Niyonshuti Ange Tricia usanzwe ari umufasha wa Dr Muyombo Thomas uzwi nka Tom Close uyu munsi ku wa gatatu tariki 03 Mata yizihije isabukuru y'amavuko y'imyaka 33.
Tom Close na Tricia bashyingiranywe mu Gushyingo 2013, bamaze kubyarana abana bane ariko bakaba bafite n'undi mwana w'uruhinja bakiriye umwaka ushize mu muryango wa wo bemera kumurera.

-
Noam Emeran wifuzwa mu Mavubi ahataniye igihembo n’abarimo Rashford na Sancho muri Manchester United – YEGOB #rwanda #RwOT
Noam Emeran , umukinnyi ufite amamoko mu Rwanda akaba akinira Manchester United, ahataniye igihembo cy'umukinnyi watsinze igitego cyiza muri Manchester United.
igitego Emeran yatsinze ku itariki 21 ukwa Kane mu mukino wa shampiyona y'abato , Manchester United yakinagamo na Brighton. Igitego yatsinze ku munota wa 22 cyatowe mu bitego 10 bizatorwamo igitego cyiza cy'ukwezi kwa Kane.

Jordan Sancho na Marcus Rashford bahanganiye igihembo na Emeran Mu bindi bitego harimo igitego cya sott Mc Tominay, ibitego bya Marcud Rashford na Jadon Sancho batsinze ubwo banganyaga na Tottenham Hospurs ibitego bibiri kuri bibiri.
Ni ku nshuro ya kabiri muri uyu mwaka Emeran aza ku rutonde rw'ibitego byiza muri Manchester United , kuko no muri Mutarama yarimo ku gitego yatsinze Blackburn Rovers.

Noam Emeran ukomeje kwigaragaza muri Manchester United Emeran w' imyaka 20, yatsinze ibitego bitatu mu mikino cumi nine yakinnye muri Manchester United y'abatarengeje imyaka 21.
-
Kigali ubujura bwafashe indi ntera: Umusore yinjiranye umushoferi wari utwaye imodoka iri kugenda mu muhanda rwagati nta bwoba – VIDEWO – YEGOB #rwanda #RwOT
Kuri Twitter, hakomeje gucicikana amashusho y'umusore wari uru kugenda n'amaguru mu muhanda rwagati mu mujyi, waje kugaragara arimo yinjira ashaka kwiba mu modoka yagendaga aho mu muhanda.
Ni amashusho yasakajwe n'uwitwa Ariane kuri Twitter avuga ko byabereye Nyarutarama ndetse kandi agira inama abashoferi batwara imodoka, ko bakwiye guhora bafunze imodoka zabo.
Yagize ati 'Ndabasaba mujye muhora mucunze ko imodoka zanyu zifunze neza igihe muri gutwarira muri iyi Kigali, na ko aho ariho hose!!!'
Reba videwo aho hasiâ¦
Please make sure your car is always locked while you're driving in this Kigali, na ko anywhere!!! pic.twitter.com/sRXTNgxz7X
â” Ariane (@thatgirldzu) May 3, 2023
-
FERWAFA: Itangazo ryihutirwa rigenewe ikipe ya Rayon Sports na Police FC rijyanye n’umwuzure wahitanye abatari bake – YEGOB #rwanda #RwOT
Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda FERWAFA, ryamaze gushyira hanze itangazo rimenyesha ikipe ya Rayon Sports na Police FC ko mu mukino izi kipe zifitanye kuri uyu wa Gatatu, bari bufate umwanya wo kunamira abahitanwe n'ibiza hano mu Rwanda.
Itangazo rigira riti 'Mu rwego rwo kuzirikana no kwifatanya mu kababaro n'abagizweho ingaruka n'ibiza byibasiye cyane cyane Intara y'Amajyaruguru n'intara y'Uburengerazuba, kuri buri mukino w'umupira w'amaguru uba kuri uyu munsi harafatwa umunota wo kuzirikana abo bose mbere y'uko umukino utangira.
-
Papa Francis yirukanye burundu Ruharwa Wenceslas Munyeshya mu basaserdoti ba Kiliziya Gatolika. #rwanda #RwOT
Ibaruwa yashyizweho umukono na Musenyeri Christian NOURRICHARD wa Diyosezi ya Évreux mu Bufaransa, ikaba yaragiye ahagaragara kuri uyu wa kabiri tariki 02/05/2023, iragaragaza ko Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis, yirukanye burundu Padiri Wenceslas Munyeshyaka mu basaseridoti ba Kiliziya Gatolika n'abashobora kuba bo.
Wenceslas Munyeshyaka yabarurwaga mu basaserdoti ba Arikiyediyozesi ya Kigali, ariko akaba yakoreraga muri Diyosezi ya Évreux, aho yahungiye amaze kugira uruhere muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Munyeshyaka ntiyemerewe gutanga ukarisitiya cyangwa amasakaramentu, kandi iki cyemezo cya Papa Francis ntikijuririrwa.
Iyi baruwa ntiyerura ngo ivuge icyo Wenceslas Munyeshyaka yazize, gusa abayobozi be bamuregaga gushaka abagore no kubyarana nabo , ibintu bifatwa nka sakirirego muri Kiliziya Gatolika. Inkiko Gacaca zahamije
Wenceslas Munyeshyaka kwica Abatutsi no gusambanya abagore ku ngufu, cyane cyane abari bahungiye muri Paruwasi ya Sainte Famille yari abereye Padiri Mukuru.Igitangaje, ni uko kugeza ubu yaba Kiliziya Gatolika, bwaba n'ubucamanza bw'Ubufaransa, birengagije ibimenyetso bihamya icyaha Wenceslas Munyeshyaka.
The post Papa Francis yirukanye burundu Ruharwa Wenceslas Munyeshya mu basaserdoti ba Kiliziya Gatolika. appeared first on RUSHYASHYA.


