
Category: Uncategorized
-
Uwase Colombe wamenyekanye muri Miss Rwanda 2015 yahaye rugari inkumi n’abagore bakunda kwambara bakaberwa – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT
Uwase Colombe wabaye ikimenyabose ubwo yari mu bakobwa bahataniraga ikamba rya Miss Rwanda 2015 ubu yinjiye mu bucuruzi bw'imyenda yemeza ko ari igisubizo kiza ku nkumi n'abagore bakunda kuri mba, kuko nta mwenda n'umwe w'igitsina gore udahari.
Colombe yagize amahirwe yo gukomeza mu kiciro cya nyuma muri Miss Rwanda 2015 gusa ntiyagira ikamba icyura, nono yafunguye iduka yise 'Bandana Fashion Boutique' riherereye i Remera ahazwi nko mu Gisimenti.


Â
-
Rubavu: Byari amarira n’abagahinda mu muhango wo gushyingura abahitanwe n’ibiza – AMAFOTO na VIDEWO – YEGOB #rwanda #RwOT
Kuri uyu wa Kane tariki 3 Gicurasi 2023 nibwo Minisitiri w'Intebe Dr Edouard Ngirente yifatanyije n'imiryango y'abafite ababo y'abahitanywe n'ibiza mu Ntara y'Iburengerazuba, aho bashyinguwe mu irimbi rya Rugerero mu Karere ka Rubavu.
Muri iri irimbi hashyinguwe abantu 13, mu muhango witabiriwe n'abayobozi muri Guverinoma, inzego z'umutekano n'inzego z'ibanze.

Reba videwo aho hasi
-
Yahasize umubyindi: Umuturage w’umupangayi yasanze amabyi imbere y’umuryango bikaba bivugwa ko hanewe na nyiri byondo(video) – YEGOB #rwanda #RwOT
Mu Rwanda ndetse n'ibindi bihugu byinshi bitandukanye ku Isi hari abaturage Banga kwishyura amafaranga y'inzu maze bikaba ngombwa ko bimurwa hakoreshejwe izindimbaraga ariko ibyabaye ku mugabo ukondesha inzu byo n'igahomamunwa.
Banyiri nzu bakunze gufata abapangayi nabi gusa hari abarengera ugasanga bakoze ibikorwa bigayitse cyane ndetse binatangaje kumva umugabo ukondesha inzu witwa Ntaganzwa Theogene yahuye nuruva gusenya ubwo yasangaga nyiri nzu yaneye ku muryango iwe.
Na we iyumvire uko byagenze:
-
Kimenyi noneho ari vugana umuntu: Hagaragaye amashusho y’umusore ari kubyinisha Miss Muyango umugore wa kapiteni wa Kiyovu Sports mu buryo budasanzwe (video) – YEGOB #rwanda #RwOT
Umusore yabyinishije umugore w'umukinnyi w'umupira w'amaguru hano mu Rwanda Kimenyi Yves abaraho bamukomera amashyi.
Miss Uwase Muyango na Mc Buryohe bakora kuri Isibo Tv bari mu bikorwa byo gulangurira abantu gukoresha agakingirizo mu gihe bagiye gukora imibonano mpuzabitsina aha ninaho hagaragaye amashusho y'umusore ari kubyinisha umugore wa Kimenyi Yves.
Na we ihere ijisho amashusho y'uko byari bimeze:
-
Barokowe no kujya hejuru y’inzu: Reba amashusho agaragaza uko bamwe barokotse imyuzure yahitanye abagera 130 – VIDEWO – YEGOB #rwanda #RwOT
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Gicurasi 2023, nibwo imvura yaguye mu bice by'intara y'Iburengerazuba n'Amajyaruguru maze iteza imyuzure yahitanye abantu bagera 130 nk'uko byatangajwe n'ikigo cy'igihugu gishinzwe ubutabazi MINEMA.
Hari amashusho agaragaza bamwe mu baturage barokotse iyi myuzure ari uko buriye inzu maze bajya ku mabati kugira ngo umuvu utabatembana.
Abandi bagaragara bari kunyura mu muvu w'amazi menshi, gusa bakanyuramo bose bafatanye kugira ngo bahuze imbaraga amazi atabatwara.
Reba videwo aho hasi
-
Mani Martin agiye gukora igitaramo cyo kumuri… – #rwanda #RwOT
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Gicurasi 2023, nibwo Mani Martin yifashishije imbuga nkoranyambaga ze yabwiye abafana be n'abakunzi b'umuziki we, ko agiye gukora igitaramo cyo kubamurikira ku mugaragaro iyi album ye nshya, kizaba ku wa 26 Gicurasi 2023.
Uyu muhanzi amaze imyaka irenga 15 yunze ubumwe n'umuziki. Azwiho ubuhanga budasanzwe mu kuririmba imbona nkubone ibizwi nka Live Performance. Muri iki gihe, ari gukirakirana amasomo y'icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza 'Master's'.
Ni urugendo aherekeresheje kumenyekanisha album ye ya Gatandatu yise 'Nomade'. Yabwiye InyaRwanda ko yateguye iki gitaramo 'mu rwego rwo kongera kwiyereka abakunzi banjye cyane ko hari hashize igihe nabakorera ibitaramo'.
Mu mwaka wa 2017, nibwo Mani Martin yakoze ibitaramo bikomeye byazengurutse mu bice bitandukanye by'u Rwanda. Icyo gihe yahuye n'abakunzi be abamurikira album ye ya Gatanu yise 'Afro' iriho indirimbo zakunzwe mu buryo bukomeye.
Mu 2019, uyu munyamuziki yataramiye mu gihugu cy'u Buyapani mu ruhererekane rw'ibitaramo 23 yise 'Mani Martin Japan Peace Tour'
Martin avuga ko Covid-19 yakomye mu nkokora ibikorwa bye birimo n'ibindi bitaramo Mpuzamahanga yiteguraga kwitabira mu Rwanda no hanze yarwo.
Akomeza ati 'Ubu nibwo ngo nsubukuye ibitaramo byanjye bwite aho nzataramira imbonankubone mu nzu ndangamuco y’u Rwanda n’u Bufaransa, Centre Culturel Francophone Rwanda.'
Ku Rubuga rwa Instagram rw’iki kigo cyizwi nka Institut Francais gisanzwe kinateza imbere abahanzi ba muzika by’umwihariko abafite umwimerere udasanzwe bagaragaje ko batewe ishema no kuba Mani Martin yarahahisemo nk’ahantu yakorera iki gitaramo cyo kumurika Album ye ya gatandatu.
Muri iki gitaramo Mani Martin azacurangirwa n'itsinda rya Kesho Band, kandi kwinjira ni 10,000 Frw.
'Nomad' yatangiye kuyikoraho kuva mu 2020 igizwe n'indirimbo esheshatu zirimo n'iyo yakoranye n'umunyabigwi Soul Bangs wo muri Guinea-Conakry wegukanye Prix découvertes RFI.
Iriho kandi indirimbo imwe yafatanije n’umuhanzi w’icyamamare ku mugabane wa Africa, Soul Bangs ukomoka muri Guinea Konakri wanegukanye Prix Découvertes RFI mu 2016, ndetse n’indi imwe yafatanije na Bill Ruzima.
Mu 2017, uyu muhanzi yasohoye Album yise 'Afro', mu 2008 ashyira hanze iyitwa ‘Isaha ya 9’, ‘Icyo Dupfana’ yo mu 2010, ‘Intero y’amahoro’ yo mu 2011 na ‘My Destiny’ yo mu 2012.
![]()
Mani Martin yatangaje ko ku wa 26 Gicurasi 2023, azakora igitaramo cyo kumurika album ye yise 'Nomade'Â
Martin avuga ko iki gitaramo kiri mu murongo wo kongera kwiyereka abakunzi be
Â
Martin avuga ko Covid-19 yakomye mu nkokora byinshi mu bitaramo yari kwitabira mu Rwanda no mu mahangaÂ
![]()
Mani Martin aherutse gusohora album ya Gatandatu yise ‘Nomade’ iriho indirimbo esheshatu
KANDA HANO UBASHE KUMVA ALBUM YOSE 'NOMADE' YA MANI MARTIN
 “>
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NOMADE' YA MANI MARTIN
-
Umurenge Kagame Cup: Nasho yasezereye Gishar… – #rwanda #RwOT
Kuwa Gatatu tariki ya 3 Gicurasi 2023, mu irushanwa ryitiriwe Umukuru w’Igihugu, Umurenge Kagame Cup, amakipe yakinnye umukino ya 1/2 cy’irangiza. Umurenge wa Nasho na Rwimiyaga mu bagabo niyo yabonye itike yo guhura ku mukino wa nyuma. Mu bagore ikipe ya Rugarama ikazahura na Kamabuye.
Mu mukino w’ishiraniro wabereye kuri Sitade ya Ngoma, ikipe y’Umurenge wa Nasho yari ihagarariye Akarere ka Kirehe yahuye n’umurenge wa Gishari wari uhagarariye Akarere ka Rwamagana mu mukino waranzwe no guhatana ku mpande zombi.
Uwo mukino warangiye ikipe y’umurenge wa Nasho itsinze umurenge wa Gishari wo mu Karere ka Rwamagana ibitego 2 kuri 1.
Mu yindi mikino yabaye muri iryo rushanwa, ikipe y’umurenge wa Rwimiyaga yatsindiye kuri Sitade ya Nyagatare ikipe y’umurenge wa Ngarama mu Karere ka Gatsibo ibitego bibiri kubusa.
Mu makipe y’abagore ikipe y’umurenge wa Kamabuye uhagarariye Akarere ka Bugesera yasezereye umurenge wa Rukumberi wari uhagarariye Akarere ka Ngoma ibitego 2 kuri 1.
Umurenge wa Rugarama watsinze umurenge wa Murambi igitego 1 ku busa, iyo mirenge yombi ni iyo mu Karere ka Gatsibo.
Kugira ngo hamenyekane umurenge uzahagararira Intara y’Iburasirazuba mu bagabo no mu bagore mu irushanwa ry’Umurenge Kagame Cup, biteganyijwe ko umurenge wa Rwimiyaga wo muri Nyagatare uzakina ku mukino wa nyuma n’uwa Nasho wo mu Karere ka Kirehe mu mukino uzabera i Nyagatare.
Naho ikipe y’umurenge wa Rugarama wo mu Karere ka Gatsibo izahura na Kamabuye yo mu Karere ka Bugesera.



