Category: Uncategorized

  • Itako ryose hanze! Umugwizatunga Zari wahoze ari umugore wa Diamond Platinumz yagaragaye mu ikanzu igaragaza ikimero cye – VIDEWO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamideri w'umuherwekazi, Zari Hassan wahoze ari umugore wa Diamond Platinumz, yagaragaye yambaye ikanzu igaragaza ikimero cye ku buryo itako rye ryose ryagaragaraga.

    Ni amashusho uyu mugore kuri ubu wa Shakib yasangije abamukurikira, abinyujije ku rukuta rwe rwa rwa TikTok na Instagram, aho yagaragaye asoka mu nzu yiyerekana(amodaringa).

    Reba videwo aho hasi

     

    Source : https://yegob.rw/itako-ryose-hanze-umugwizatunga-zari-wahoze-ari-umugore-wa-diamond-platinumz-yagaragaye-mu-ikanzu-igaragaza-ikimero-cye-videwo/

  • Mu gakanzu kagufi kagaragaza ikimero, Kayumba Darina wabaye igisonga cya Muheto yiyerekanye bundi bushya (AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kayumba Darina wabaye igisonga cya Muheto yiyerekanye bundi bushya binyuze mu mafoto yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze zigiye zitandukanye.

    Ni amafoto yasohoye yambaye ikanzu iri mu mabara y’umukara n’umweru aho yafatiwe ahantu hamwe.

    Uyu mukobwa akaba yaramenyekanye ubwo yitabiraga irushanwa ry’ubwiza rizwi nka Miss Rwanda 2022 aho yagukanye ikamba ryo kuba igisonga.

    AMAFOTO

    Source : https://yegob.rw/mu-gakanzu-kagufi-kagaragaza-ikimero-kayumba-darina-wabaye-igisonga-cya-muheto-yiyerekanye-bundi-bushya-amafoto/

  • “Ndabona ku mutwe bitazoroha” Umuhanzi Chriss Eazy yagaragaye mu ishusho nshya yatumye abakunzi be bacika ururondogoro (amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Chriss Eazy ukunzwe cyane hano mu Rwanda bitewe n'uburyo akora indirimbo zisusurutsa benshi yatumye abantu bacika ururondogoro ubwo yashyiraga amafoto ku rubuga rwa Instagram.

    Chriss Eazy uzwiho gukora indirimbo zigarurira imitima ya benshi muru byiruko yongeye kuvugisha imbaga y'abantu bamukurikira ku rubuga rwa Instagram ubwo yashyiragaho amafoto meza cyane bigatuma abamukurikira kuri urwo rubuga nabo bataripfana.

    Dore amafoto y'umuhanzi Chriss Eazy yavugishije abatari bake ku rubuga rwa Instagram:

    Source : https://yegob.rw/ndabona-ku-mutwe-bitazoroha-umuhanzi-chriss-eazy-yagaragaye-mu-ishusho-nshya-yatumye-abakunzi-be-bacika-ururondogoro-amafoto/

  • Muri Congo naho imyuzure yahitanye abatari bake – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu gihe mu bice by'intara y'Iburengerazuba n'Amajyaruguru y'u Rwanda, imvura yaguye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Gicurasi 2023, yahitanye abagera ku 130 ndetse isenya inzu zirenga 5100, muri DR Congo naho imyuzure yatewe n'imvura yahitanye abantu benshi.

    Imvura nyinshi yaguye ku wa 04 Gicurasi 2023 muri Teritwari ya Kalehe mu ntara ya Kivu y'Amajyepfo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yangije ibintu byinshi birimo ubuzima bw'abantu 70 bapfuye.

    Source : https://yegob.rw/muri-congo-naho-imyuzure-yahitanye-abatari-bake-amafoto/

  • Ibyari byarahishwe biramenyekanye: Umuhanzi King James yatangaje igihe azerekanira umugeni utegerejwe na benshi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi ukunzwe cyane hano mu Rwanda King James uzwiho kuba ari umwe mu bahanzi batunze agatubutse yatangaje igihe azerekera abakunzi be umugeni bategerezanyije amashyushyu menshi.

    King James umuhanzi akaba n'umushoramari uzwiho gukora ibintu bye bucece ndetse ukunzwe n'imbaga y'abantu kubera ubuhanga akorana ibihangano bye biba byuzuyemo imitoma idasanzwe ifasha benshi kwegukana imitima y'abakunzi babo yasubije abibaza igihe agambo gushakira umugore.

    Mu kiganiro amahumbezi yagiriye kuri radio Rwanda yabajijwe n'abantu benshi bari bakurikiye icyo kiganiro igihe azashakira umugore maze na we abasubiza muri ubu buryo ' Ntabwo ndamenya neza igihe cyakorera ubukwe gusa igihe ni kigera nzababwira kuko gahunda yo irahari'.

    Aya niyo magambo umuhanzi King James yasubije abantu bose bibazaga ku gihe azakorera ubukwe bwitezwe na benshi.

    Source : https://yegob.rw/ibyari-byarahishwe-biramenyekanye-umuhanzi-king-james-yatangaje-igihe-azerekanira-umugeni-utegerejwe-na-benshi/

  • Zimwe mu ngomero z'amashanyarazi n'inganda z'amazi zongeye gukora nyuma yo gushegeshwa n'ibiza – #rwanda #RwOT

    Urugomero rw'amashyanyarazi rwa Gisenyi rrutanga agera kuri megawati 1,7 ni rumwe mu zangijwe n'imyuzure yakomotse ku Mugezi wa Sebeya mu Karere ka Rubavu.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, abakozi bari bahugiye mu bikorwa byo gukura imyanda n'isayo muri uru ruganda nk'uko inkuru ya Newtimes ibivuga.

    Ubuyobozi bw'uru ruganda rwavuze ko rwahagaze gukora ku wa 3 Gicurasi bikaba ari ko byari bikimeze ariko ko bari bafite icyizere mu gihe cya vuba.

    Uruganda rutunganya amazi rwa Gihira mu Karere ka Rubavu n'urwa Nzove rutanga amazi mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo zo zongeye gukora.

    Umuyobozi mu KIgo cy'Igihugu gishinzwe amazi, isuku n'isukura, WASAC, yavuze ko izo nganda zikora nubwo amazi ataragera mu miyoboro yose.

    Uruganda rwa Nzove rutanga metero kibe ibihumbi 60 ku munsi mu gihe urwa Gihira rukura amazi mu mugezi wa Sebeya rutanga metero kibe ibihumbi 23 mu mirenge ya Gisenyi, Rubavu na Nyamyumba. Nyamara ruhomba miliyoni 20 Frw buri uko haguye imvura nyinshi.

    WASAC yavuze ko inganda z'amazi za Kanyabusage na Nyabahanga zo mu Karere ka Karongi na zo zangiritse zitarabasha kongera gukora.

    Urugomero rwa Gisenyi rwahagaritse ibikorwa nyuma yo kwangizwa n’ibiza/Ifoto ya Newtimes


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/zimwe-mu-ngomero-z-amashanyarazi-n-inganda-z-amazi-zongeye-gukora-nyuma-yo

  • Finland: Coach Mwizerwa Japheth afite umushin… – #rwanda #RwOT

    Mu buzima bwo gutoza, Mwizerwa avuga ko yafasha ruhago y'u Rwanda haba mu gutegura abato ndetse no kubyaza umusaruro abakinnyi b'u Rwanda baba hanze.

    Ni umusore ukiri muto ndetse ufite inzozi zo gufasha ruhago y'u Rwanda. Iyo uganira nawe wumva ari umutoza wifitiye icyizere bitewe n'uburyo aba yateguye umukino.

    Coach Mwizerwa Japheth akiri umukinnyi yakinaga hagati mu kibuga (Attacking Midfielder). Muri uyu mwaka 2023 ni umutoza mu ikipe ya VJS yo mu cyiciro cya gatatu muri Finland, mu mikino y'igikombe cy'igihugu barakomeje mu ijonjora rya 4.

    Aganira n'umunyamakuru wa InyaRwanda, Mwizerwa Japheth yavuze ko afite umushinga (project) wo kuzamura umupira w'u Rwanda yizera ko watanga umusanzu ntagereranywa.

    'Mfite umushinga (project) wo guhuza football ya Finland n'iyu Rwanda, harimo icyo nakwita 'Player movements' abakinnyi bava mu Rwanda baza gukina inaha ndetse n'abakinnyi bakina inaha bakaba bagera muri National team y'u Rwanda.' – Coach Mwizerwa Japheth

    Uyu mutoza ufite uburambe (experience) buhagije mu kubaka imishinga miremire yerekeranye n'umupira w'amaguru, avuga ko ruhago y'u Rwanda ayigezemo akongeraho ubumenyi amaze, kugeraho byatanga umusaruro.

    Avuga ko kandi muri uyu mushinga ateganya ko hakongerwaho amahugurwa y'abatoza mu gihugu hose mu Rwanda mu rwego rwo kungurana ibitekerezo byo guteza imbere icyo yita 'development phase' yabakinnyi bo mu Rwanda.

    Umutoza Japheth aba yambariye guhatana

    Coach Mwizerwa Japheth amaze imyaka irenga 9 mu bikorwa by'umupira w'amaguru mu gihugu wa Finland. Mu 2014 nyuma y'imyaka mike yimukiye muri iki gihugu yakiniye ikipe y'abato ya HJK (academy of HJK) iyi ikaba ikipe y'ikigugu muri shampiyona y'umupira w'amaguru ya Finland. Iyi kipe yayigiriyeho amahirwe iza ku muzamura mu ikipe nkuru yayo akina mu kiciro cya mbere ubwo yarafite imyaka 15.

    Mu 2016 ikipe ya HJK yamutije mu yindi ikipe yitwa FC Viikingit , yabarizwaga mu kiciro cya 2, maze ayikinira kugeza mu 2018, ubwo yagiraga imvune ikomeye yamugejeje ku guhagarika ibikorwa by'umupira w'amaguru nk'umukinnyi.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128978/finland-coach-mwizerwa-japheth-afite-umushinga-yitezeho-kuzateza-imbere-umupira-wamaguru-m-128978.html

  • Basketball: Ikipe yigihugu yu Rwanda yageze… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu ni bwo aba basore bari basesekaye mu mujyi wa Yeruzaremu. Ni nyuma y’uko bahagurutse i Kigali ku munsi w'ejo.

    Umutoza w'ikipe y'igihugu, Mutokambali Moise, yazamukanye abakinnyi bane. Abo ni Ngabonziza Patrick, Nshobozwabyosenumukiza Jeaan Jaques Wilison, Turatsinze Olivier ndetse na Hagumintwari steven.

    Itsinda u Rwanda ruherereyemo ni irya kabiri ririmo u Bushinwa na Slovenie. Slovenie yaje isimbura ibirwa bya Trinite-et-Tobago, aba bikuye mu irushanwa ku munota wa nyuma.

    Iki gikombe cy'isi kizabera i Vienne mu matariki ya 30 Gicurasi kugeza ku itariki 6 Kamena.

    Nshobozwabyosenumukiza Jean Jaques Wilson 

    Umutoza Mutokambali Möise

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128981/basketball-ikipe-yigihugu-yu-rwanda-yageze-muri-israel-aho-yitabiriye-igikombe-cyisi-128981.html

  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yagiriye uruzinduko i Burundi – #rwanda #RwOT

    Dr Ngirente yakiriwe na mugenzi we w'u Burundi, Lt. Gén de Police Ndirakobuca Gervais, ku kibuga mpuzamahanga cy'indege cyitiriwe Melchior Ndadaye.

    Aya masezerano yashyizweho umukono ku wa 24 Gashyantare 2013 i Addis Ababa muri Ethiopia n'ibihugu birimo RDC, Angola, Repubulika ya Congo, Afurika y'Epfo, Tanzania, Uganda, Repubulika ya Centrafrique, u Burundi, u Rwanda, Sudani y'Epfo na Zambia.

    Ni amasezerano ategaywamo ko RDC yagombaga gushyira imbere amavugurura mu nzego z'umutekano, by'umwihariko mu gisirikare na Polisi.

    Iki gihugu cyagombaga gushyira imbaraga mu Burasirazuba bwacyo, mu rwego rwo gukumira ko imitwe yitwaje intwaro ikomeza kucyifashisha mu guhungabanya umutekano w'abaturanyi.

    Harimo kandi gukomeza amavugurura mu kwegereza abaturage ubuyobozi, kuvugurura urwego rw'imari no kubaka ubwiyunge mu gihugu, kwagura urwego rw'ibikorwaremezo, no guteza imbere serivisi z'ibanze zihabwa umuturage.

    Ku rwego rw'akarere, ibihugu na byo byiyemeje kutivanga mu miyoborere y'ikindi gihugu, kutihanganira no kudatera inkunga imitwe yitwaje intwaro, kubaha ubusugire bwa buri gihugu cy'umuturanyi no kubaka ubutwererane bw'akarere mu bukungu, by'umwihariko mu bijyanye n'umutungo kamere.

    Muri ayo masezerano, ibihugu byanemeranyije kubaha inyungu za buri wese mu bijyanye n'umutekano, ndetse ko nta gihugu gishobora gucumbikira cyangwa kurindira umutekano abakekwaho ibyaha by'intambara, ibya jenoside cyangwa n'ibindi, kandi hakabaho ubufatanye bw'akarere mu bijyanye n'ubutabera.

    Icyakora, iyi nama igiye kuba mu gihe uburasirazuba bwa RDC bwugarijwe n'ibibazo by'umutekano muke, ahanini kubera intambara ingabo z'iki gihugu zikomeje kurwana n'umutwe wa M23.

    Ni umutwe RDC ishinja u Rwanda ko rutera inkunga ariko rukabyamaganira kure.

    Ku rundi ruhande, u Rwanda rugiye muri iyi nama rugaragaza ko RDC itubahiriza aya masezerano kuko ikorana n'umutwe wa FDLR washinzwe n'abarimo abashinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Byongeye mu bihe bitandukanye, uyu mutwe wagiye ugaba ibitero ku Rwanda, byishe abaturage abandi bagakomereka.

    Lieutenant General de Police Gervais Ndirakobuca aramutsa Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente

    Dr Ngirente yitabiriye inama ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro muri RDC


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-w-intebe-dr-ngirente-yagiriye-uruzinduko-i-burundi

  • Abanyarwanda baba muri Uganda bunamiye Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Ibi bikorwa byabaye ku wa 29 Mata 2023 byabereye ku Rwibutso rwa Lambu rushyinguwemo Abatutsi 3.337, aho hashimiwe Guverinoma ya Uganda n'inshuti z'u Rwanda zagize uruhare mu kuyikura muri icyo kiyaga igashyingurwa mu cyubahiro.

    Ni umuhango witabiriwe n'abayobozi batandukanye barangajwe imbere na Ambasaderi w'u Rwanda muri Uganda, Col Joseph Rutabana na Minisitiri w'Ingabo za Uganda, Vincent Bamulangaki Sempijja.

    Umuhango witabiriwe kandi n'Umuryango ufite intego yo kwibuka abishwe baroshywe mu mazi wa Humuira, Mhamood Noordin Thobani wagize uruhare mu gushaka imibiri y'abaroshywe mu mazi n'abandi.

    Amb. Col Rutabana yagaragaje uburyo mu 1994 Abatutsi bishwe urw'agashinyaguro aho bahizwe, abandi bagatemeshwa abandi bakajugunywa mu migezi n'inzuzi.

    Yagaragaje ko hari ubwo kuraswa byari amahirwe ku bahigwaga kuko hari n'abategekwaga gutanga amafaranga ku bicanyi kugira ngo babice babarashe aho kubanza kubatemagura.

    Amb. Col Rutabana yerekanye ko imibiri y'Abatutsi myinshi yajugunywe mu migezi, harimo imena mu Kiyaga cya Victoria nka Nyabarongo na Akagera, aho amazi yayitembanye akayigeza muri icyo kiyaga.

    Ati 'Byari biteye ubwoba ku baturage batuye ku nkombe z'Ikiyaga cya Victoria. Mureke mfate umwanya nshimire Guverinoma ya Uganda yagaragaje ubumuntu ikagira uruhare mu gukura iyo mibiri mu mazi igashyingurwa aha [i Lambu] no ku zindi nzibutso.'

    Yerekanye ko iyo hatabaho Mhamood Noordin Thobani, umucuruzi wo muri Uganda akaba n'inshuti y'u Rwanda wafashije mu gushaka iyo mibiri akayibungabunga ndetse akagira uruhare mu kuyishyingura 'ntabwo tuba turi hano twibuka.'

    Thobani yagize uruhare runini mu gutuma habaho inzibutso z'Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bajugunywe muri iriya migezi aho yiyemeje gutanga n'ibizifashishwa kugira izo nzibutso ruzubakwe.

    Uretse Urwibutso rwa Lambu ruherereye mu Karere ka Masaka, hari urwa Ggolo rwubatswe mu Karere ka Mpigi rushyinguwemo Abatutsi 4.771 n'urwa Kasensero ruherereye mu Karere ka Rakai rushyiguwemo Abatutsi 2.875.

    Izo nzibutso kuri ubu ziruhukiyemo imibiri y'Abatutsi 10.983 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bashyinguye muri Uganda.

    Amb Col. Rutabana akavuga ko u Rwanda rwishimira icyo gikorwa cy'indashyikirwa cyakozwe, ibituma Abanyarwanda baza kwibuka abazize Jenoside baruhukiye muri icyo gihugu.

    Yibukije ko inzego zitandukanye zirimo imiryango mpuzamahanga, Afurika Yunze Ubumwe, Umuryango w'Abibumbye zemeye Jenoside yakorewe Abatutsi, zikanemera tariki ya 7 Mata buri mwaka nk'umunsi wo kuzirikana Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Yagaragaje ko u Rwanda rwishimira ibyakozwe ariko asaba iyi miryango ko yanafasha mu gufata abakoze Jenoside bidegembya, bagashyikirizwa inkiko.

    Muri abo barimo abari abayobozi muri Leta ya Habyarimana, abasirikare, imitwe yitwaje intwaro n'abandi bahunze ariko bakomeza gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside aho bari, agasaba umuryango mpuzamahanga gufasha kugira ngo bihagarare ndetse n'abayigizemo uruhare bashyikirizwe inkiko.

    Minisitiri w'Ingabo za Uganda, Vincent Bamulangaki Sempijja, yavuze ko insanganyamatsiko yo kwibuka Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 29 igaruka ku 'Kwibuka Twiyubaka', ihamagarira buri wese kutibagirwa ibyabaye.

    Ati 'Bitwibutsa ko tugomba kunga ubumwe ubundi tugafatanyiriza hamwe mu rugamba rwo guhangana na Jenoside n'ingengabitekerezo yayo. Buri wese ntakwiye kwemera ko Jenoside yongera kuba haba mu Karere, muri Afurika n'ahandi hose ku Isi.'

    Yavuze ko ikiremwamuntu gishobora kwigira ku budaheranwa abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bagaragaje mu gutera imbere kabone n'ubwo bahuye n'akaga.

    Minisitiri Bamulangaki Sempijja yasabye Abanyarwanda gukomeza ihame ry'ubumwe n'ubwiyunge no gukomeza kubaka igihugu, 'ngasaba ibihugu by'Isi kwigira ku bunararibonye bw'u Rwanda.'

    Yijeje ko igihugu cye kizakomeza gukorana n'u Rwanda nk'ibihugu by'ibivandimwe no mu zindi nzego, yemeza ko umubano wabyo washimangiwe na Komisiyo ihuriweho yashyizweho mu gufata ibyemezo bitandukanye biteza imbere abaturage bose.

    Abantu batandukanye bashyize indabo ku mva rusange iri mu Rwibutso rwa Lambu rushyinguwemo Abatutsi 3337 bakuwe mu Kiyaga cya Victoria

    Abayobozi batandukanye baturutse mu Rwanda na Uganda mu muhango wo kwibuka Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bacanye urumuri rw’icyizere

    Ambasaderi w'u Rwanda muri Uganda, Col Joseph Rutabana (ubanza ibumoso) na Minisitiri w'Ingabo za Uganda, Vincent Bamulangaki Sempijja bitabiriye igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

    Ku Rwibutso rwa Lima rushyinguyemo Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bajugunywe muri Nyabarongo na Akagera

    Abanyarwanda baba muri Uganda bunamiye Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyarwanda-baba-muri-uganda-bunamiye-abazize-jenoside-yakorewe-abatutsi