Category: Uncategorized

  • ‘Abakobwa baragowe pe! Ubugabo bwafashe umurego bw’umuhanzi Sat-B bukomeje gutera abantu ubwoba kubera ubunini n’uburebure bufite (IFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    'Abakobwa baragowe pe! Ubugabo bwafashe umurego bw'umuhanzi Sat-B bukomeje gutera abantu ubwoba kubera ubunini n'uburebure bufite.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook, umuhanzi Sat-B wo mu gihugu cy'u Burundi yasohoye ifoto ari ku mazi gusa iyo foto yateje impagarara.

    Iyi foto yafashwe ubwo yari avuye muri Pisine yambaye agakabutura gato, aho ubugabo bwe bwari bwafashe umurego.

    Mu gusohora iyo foto yarengejeho amagambo abaza abantu be ukuntu bari kubona ubushyuhe bwiriweho.

    Ibyo abantu bamusubije

    Source : https://yegob.rw/abakobwa-baragowe-pe-ubugabo-bwafashe-umurego-bwumuhanzi-sat-b-bukomeje-gutera-abantu-ubwoba-kubera-ubunini-nuburebure-bufite-ifoto/

  • Ibaze kwibwa moto ugasubizwa inyuma, abajura batatu bibye moto maze bayigira inyuma kugira ngo bazayigurishe nta muntu ubirabutswe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ibaze kwibwa moto ugasubizwa inyuma, abajura batatu bibye moto maze bayigira inyuma kugira ngo bazayigurishe nta muntu ubirabutswe

    Polisi y'u Rwanda ku bufatanye n'izindi nzego z'umutekano n'abaturage mu Karere ka Musanze, yafashe abagabo batatu bacyekwaho kwiba no gusenya moto bagamije kugurisha ibyuma byayo.

    Bafatanywe ibyuma bya moto ifite nimero RE 466 X mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki ya 14 Gicurasi, mu mudugudu wa Nyamuremure, akagari ka Kigombe mu murenge wa Muhoza.

    Superintendent of Police (SP) Alex Ndayisenga ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n'abaturage mu Ntara y'Amajyaruguru, yavuze ko kugira ngo bafatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n'uwibwe moto.

    Mu iperereza ryakozwe haje gufatwa abagabo batatu, mu gitondo cyo ku Cyumweru, nyuma y'uko abapolisi babasatse bakabasangana umufuka wari ubitsemo ibyuma bya moto yibwe.

    Bamaze gufatwa biyemereye ko ari bo bayibye babifashijwemo n'umwe muri bo, wari usanzwe ari umuzamu wo mu rugo rwibwemo iyo moto.

    Abafashwe uko ari batatu bashyikirijwe Urwego rw'Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Muhoza kugira ngo hakomeze iperereza, moto isubizwa nyirayo.

    Source : https://yegob.rw/ibaze-kwibwa-moto-ugasubizwa-inyuma-abajura-batatu-bibye-moto-maze-bayigira-inyuma-kugira-ngo-bazayigurishe-nta-muntu-ubirabutswe/

  • Kigali: Umugabo yabafe abajura bamwibye maze abafungirana mu nzu aho bamukubitiyemo bahita batorokera mu mabati bajya no gufunga umuhanda w’abaturage – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugabo yabafe abajura bamwibye maze abafungirana mu nzu aho bamukubitiyemo bahita batorokera mu mabati bajya no gufunga umuhanda w'abaturage.

    Ibi byabereye mu karere ka Gasabo mu murenge wa Jali ahazwi nko mu Gashyushya aho abasore babiri bafashwe bibye televiziyo ni uko nyiri kwibwa akabafungirana mu nzu ye aho bamukubitiyemo, bakicira mu mabati bakajya gufunga umuhanda.

    Ubwo aba basore basohokaga muri iyo nzo batangiye kwigaragambya maze bafunga umuhanda ari nako bamenaguraga amacupa bakuye mu kabari kari hafi aho.

    Nyuma yo gukomeza guteza umutekano muke, Polisi y'umurenge wa Jalo yaje kubafata ibajyana kubafunga.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'agateganyo w'Umurenge wa Jali, Olive yemereye B Plus dukesha iyi nkuru ko izi nsoresore zatawe muri yombi.

    Source : https://yegob.rw/kigali-umugabo-yabafe-abajura-bamwibye-maze-abafungirana-mu-nzu-aho-bamukubitiyemo-bahita-batorokera-mu-mabati-bajya-no-gufunga-umuhanda-wabaturage/

  • Ibisambo akabyo kashobotse: Gatsibo umugabo ukekwaho kwiba yapfuye urupfu rubi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu karere ka Gatsibo mu murenge wa Ngarama, haravugwa inkuru y'umugabo witwa Mukunzi Daniel w'imyaka 25, wakubiswe n'abaturage kugeza apfuye nyuma yo gukekwaho kwiba ibitoki.

    Mu ijoro rya tariki 12 Gicurasi 2023, nibwo abagabo 2 basanzwe barinda urutoki ruherereye mu mudugudu wa Rukiri, akagari ka Bukomane, bafatanye ibitoki 6 uyu Daniel.

    Ubwo bahise batabaza Mudugudu ndetse na Mutekano ariko ntibabatabara bituma bafata icyemezo cyo kwihanira, bakubita uyu mugabo bimuviramo urupfu.

    Umurambo w'uyu nyakwigendera wahise ujyanwa mu Bitaro bya Ngarama kugira ngo ukorerwe isuzuma, gusa aba bagabo babiri bikekwa gukubita nyakwigendera bahise batabwa muri yombi, hatangira gukorwa iperereza.

    Source : https://yegob.rw/ibisambo-akabyo-kashobotse-gatsibo-umugabo-ukekwaho-kwiba-yapfuye-urupfu-rubi/

  • Ibyishimo byayo byajemo agatotsi: Ikipe ya FC Barcelona ikomeje gutakaza abantu bingenzi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya FC Barcelona iherutse kwegukana igikombe cya shampiyona y'igihugu cya Espane habura imikino 4 ngo irangire ikomeje gutakaza bamwe mu bantu b'inkingi za mwamba.

    Jordi Cruyff umuyobozi w'ikipe ya FC Barcelona yatangaje inkuru itari nziza y'uko azava muri iyi kipe mu mpera ziki gihebwe cy'imikino nyuma y'uko Mateu Alemany nawe avuye muri iyi kipe akaba agomba kwinjira mu ikipe ya Aston Villa yo mu gihugu cy'u Bwongereza.

    Umuyobozi w'ikipe ya FC Barcelona Jordie Cruyff yatangaje ibi uyu munsi tariki 16 Gicurasi 2023 mu nama aho yasobanuriye Perezida Joan Laporta ko nyuma y'imyaka ibiri ari kumwanya w'ubuyobozi ubu nawe agiye mu bikorwa bye ndetse no guhangana n'ibibazo bishya.

    Ubu ikipe ya FC Barcelona ikomeje kugenda itakaza abayobozi bayo gusa irimo gusoza amasezerano yogushyiraho Deco nk'umuyobozi mushya kandi yamaze kwakira 90% by'amakuru arambuye hasigaye gukemura ikibazo n'ikigo cye.

     

    Source : https://yegob.rw/ibyishimo-byayo-birimo-byaje-agatotsi-ikipe-ya-fc-barcelona-ikomeje-gutakaza-abantu-bingenzi/

  • Miss Ivana Knoll wabaye ikimenyabose mu gikombe cy’Isi cya 2022 ari gutanga akazi ku bantu bazi kwifotoza – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukobwa wabaye ikimenyabose ubwo yitabiraga imikino y'ikirombe cy'Isi cya 2022 cyabereye muri Qatar, Miss Ivana Knoll ari gutanga akazi ku bantu bazi kwifotoza.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, ahazwi nko kuri story, uyu mukobwa ukomoka muri Croatia, yatanze itangazo avuga ko akeneye abanyamideri bazi kwifotoza.

    Yagize ati 'Ndashaka abanyamideri bo kwifotoza ku wa Gatatu muri Miami. Nkeneye abanyamideri b'abagore n'ababagabo, abana b'abahungu bafite imyaka iri hagati 2-4 y'amavuko ndetse n'abana b'abakobwa bafite imyaka hagati 6-8 y'amavuko.' Arenzaho ko ibindi bisobanuro ni ukumwandikira byihariye.

    Source : https://yegob.rw/miss-ivana-knoll-wabaye-ikimenyabose-mu-gikombe-cyisi-cya-2022-ari-gutanga-akazi-ku-bantu-bazi-kwifotoza/

  • Musanze: Habaye impanuka y’imodoka yanyuze hejuru y’umusore wari umaze gushikuza Terefone mu modoka yari iri muri Gare – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusore yashikuje telefone mu modoka yirukatse ngo acike indi imuca hejuru, aho yahise agagara.

    Mu isantere ya Byangabo mu Murenge wa Busogo, Akarere ka Musanze, haravugwa urupfu rw'umusore w'imyaka 18 witwa Tuyambaze, wagonzwe n'imodoka agapfa.

    Uyu musore yagonzwe ubwo yirukaga agerageza gutorokana telefoni yari amaze kwambura umuntu ayimushikuje.

    Hari saa moya z'umugoroba wo ku wa Mbere tariki 15 Gicurasi 2023, ubwo umugenzi yari muri taxi muri Gare yo mu isantere ya Byangabo, akibwa telefone ye.

    Ngo uwo musore yamucunze ikirahure cy'imodoka gifunguye, anyuzamo ukuboko ashikuza uwo mugenzi telefone ariruka

    Ubwo uyu yambukaga umuhanda agwa mu mudoka yavaga i Musanze yerekeza i Nyabihu, ahasiga ubuzima nk'uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Busogo, Ndayambaje Karima Augustin, yabitangarije Kigali Today dukesha iyi nkuru.

     

    Source : https://yegob.rw/musanze-habaye-impanuka-yimodoka-yanyuze-hejuru-yumusore-wari-umaze-gushikuza-terefone-mu-modoka-yari-iri-muri-gare/

  • Abasenateri batabarije abafite ubumuga ku bibazo birimo n'ubuvuzi buhenze – #rwanda #RwOT

    Ni ibitangazwa nyuma y'ingendo zitandukanye aba basenateri bakoreye hirya no hino mu gihugu aho bagiye baganira n'abaturage by'umwihariko abafite ubumuga n'abafite abana cyangwa abavandimwe babo bafite ubumuga bakagaragaza ibibazo bafite.

    Ababyeyi b'abana bafite ubumuga bo bagaragaza ko leta ikwiriye kubafasha mu bijyanye no kwiga, ubuvuzi ndetse n'ubundi bufasha mu mibereho cyane ko abenshi usanga ari abatishoboye.

    Perezida wa Komisiyo, Umuhire Adrie yagize ati 'Kwivuza bisaba ko yiyishyurira 100% kandi afite ubwisungane mu kwivuza, ugasanga n'ababyeyi bafite abana bafite ubumuga bibatwara amafaranga menshi ku buryo usanga hari abari no mu cyiciro cy'abukene hari n'aho bashobora kugirana amakimbirane nk'umugabo n'umugore ntibumvikane kubera uwo mwana ufite ubumuga babyaye.'

    Inzobere mu buvuzi bw'indwara zo mu mutwe zikomoka ku mitekerereze, Mukeshimana Placidie yabwiye RBA ko bisaba ko ababyeyi b'abana bafite ubumuga bitabwaho by'umwihariko kuko akenshi na bo usanga baba barahungabanye.

    Ati 'Iyo umuntu wese atwite aba atekereza ko umwana we azaba ameze neza, akamushushanya ari perezida, minisitiri […] ari igisubizo.'

    'Iyo rero umwana agize gutya akaza afite ikibazo, umubyeyi ni we wa mbere urwara mbere y'uko umwana arwara, iyo amaze kugira ikibazo cyo mu mutwe, gutekereza no gufasha wa mwana ntibiba bizakunda, biba bisabwa kumuba hafi cyane.'

    Hari umubyeyi ufite umwana ufite ubumuga wagize ati 'Leta nidufashe mu bijyanye no kwiga, ubuvuzi, idufashe no muri sosiyete nyarwanda kugira ngo ibashe kumenya ibyo ari byo. Usanga abantu basabwa kwimenya ariko hari aho bigera ukabona biranze.'

    Ibi bibazo n'ibindi bitandukanye byugarije abafite ubumuga biteganyijwe kuganirwaho n'inzego zitandukanye zirimo Minisiteri y'Ubuzima, iy'Ubutegetsi bw'Igihugu ndetse na Sena, kugira ngo hashakwe ibisubizo.

    Senateri Umuhire Adrie yasabye ko Abantu bafite ubumuga bitabwaho


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abasenateri-batabarije-abafite-ubumuga-ku-bibazo-birimo-n-ubuvuzi-buhenze

  • Leta imaze kugaruza miliyari 10 Frw zivuye mu ihazabu ku byaha bya ruswa – #rwanda #RwOT

    Ubushakashatsi bushya ku miterere ya ruswa mu Rwanda bugaragaza ko amafaranga yatanzwe nka ruswa ngo umuntu abone serivisi yiyongereye, kuko ayatanzwe muri 2022 yageze kuri miliyoni 38 Frw, mu gihe muri 2021 yari miliyoni 14, na ho muri 2020 akaba miliyoni 19.

    Gusa aya mafaranga atangwa mu mayeri menshi ku buryo abaka ruswa n'abayitanga badafatwa mu buryo bworoshye.

    Amategeko ahana ibyaha bya ruswa mu Rwanda ateganya ibihano birimo n'ihazabu ikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu za ruswa yatswe cyangwa yatanzwe, byaba bihamye amasosiyete y'ubucuruzi, amakoperative, ibigo, n'imiryango bifite ubuzima gatozi bigahanishwa ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda angana n'inshuro kuva kuri zirindwi kugeza ku 10 z'agaciro k'indonke yakiriwe, yatanzwe cyangwa yasezeranyijwe.

    Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine yabwiye RBA ko mu manza za ruswa zaburanishijwe abantu bagacibwa ihazabu, habonetsemo miliyari zirenga 16 z'amafaranga y'u Rwanda bakaba bamaze kugaruza arenga miliyari 10 z'amafaranga y'u Rwanda.

    Ati 'Amafaranga yagiye ava muri ayo mahazabu ku byaha bya ruswa agera kuri miliyari 16 Frw arengaho, uyu munsi hamaze kugaruzwa miliyari 10 Frw n'andi arengaho kandi igikorwa kikaba kigikomeje.'

    Umuvunyi Mukuru avuga ko mu rwego rwo guca intege ruswa, amategeko ateganya abantu batandukanye basabwa kumenyekanisha imitungo yabo kugira ngo hamenyekane inkomoko y'ibyo batunze.

    Asaba abaturage kujya batanga amakuru ku bantu bandikisha imitungo ku bandi, kuko nabyo ari icyaha cya ruswa mu gihe uwawandikishijweho adashobora gusobanura inkomoko yawo.

    Umukozi wa Leta utegetswe kumenyekanisha umutungo we, amenyesha Urwego rw'Umuvunyi umutungo afite mu gihugu no hanze yacyo bitarenze tariki ya 30 Kamena buri mwaka.

    Ubushakashatsi ku gipimo cya ruswa mu Rwanda [Rwanda Bribery Index] bukorwa buri mwaka na Transparency International Rwanda bugaragaza ko mu 2022, hagendewe ku babajijwe, bagiye bavuga amafaranga bishyuye kugira ngo bahabwe serivisi runaka.

    Bibarwa ko nibura mu mezi 12 ashize muri za banki, umuntu umwe yagiye yakwa ruswa ingana na 618,900Frw. Ni mu gihe mu bucamanza nibura umuntu watanze ruswa yagiye yakwa 348,000Frw.

    Mu rwego rwa Polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda, uwatanze ruswa yishyuye nibura 101,352Frw, naho mu nzego z'ibanze yishyuye impuzandengo ya 88,880Frw.

    Mu bushinjacyaha hishyuwe ruswa iri ku mpuzandengo ya 75,000Frw ku basabwe ruswa. Mu nzego z'abikorera, nk'uwahawe akazi atanze ruswa yabanje kwishyura 57,800Frw.

    Urwego rw'Ubugenzacyaha, RIB narwo ntirwatanzwe kuko habarwa ko mu batanzeyo ruswa umwe yishyuye ibihumbi 47Frw.

    Ni mu gihe mu Kigo cy'Igihugu cy'Imisoro n'Amahoro, RRA, ubushakashatsi bwagaragaje ko hishyuwe ruswa ingana n'ibihumbi 44Frw ku muntu umwe mu bayatswe.

    Mu mashuri yisumbuye nk'urugero umuyobozi wafashije umubyeyi kugira ngo umwana we abashe kwimurirwa ku rindi shuri, akaba yanatanze izindi serivisi zose agenda ahabwa ruswa, umuntu umwe yamuhaga 38,923Frw.

    Mu kigo gishinzwe gukwirakwiza ingufu mu Rwanda [REG] uwatswe ruswa nibura yatanze 32,600Frw. Muri za Kaminuza hatangwa ibihumbi 30Frw nibura ku muntu umwe wagiye yakwa ruswa.

    Ubushakashatsi kandi bwerekanye ko mu mashuri y'imyuga n'ubumenyingiro, TVET naho abayobozi cyangwa abakozi bayo basaba ruswa kuko nibura abayatswe umwe yishyuraga ibihumbi 20Frw. Mu Rwego Ngenzuramikorere, RURA, ho mu batswe ruswa umwe nibura yishyuraga ibihumbi 15Frw.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/leta-imaze-kugaruza-miliyari-10-frw-zivuye-mu-ihazabu-ku-byaha-bya-ruswa

  • Yagonzwe n'imodoka arapfa amaze gushikuza umuntu telefone – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Mu isantere ya Byangabo mu Murenge wa Busogo, Akarere ka Musanze, haravugwa urupfu rw'umusore w'imyaka 18 witwa Tuyambaze, wagonzwe n'imodoka agapfa, ubwo yirukaga agerageza gutorokana telefoni yari amaze kwambura umuntu ayimushikuje.

    Hari saa moya z'umugoroba wo ku wa Mbere tariki 15 Gicurasi 2023, ubwo umugenzi yari muri taxi muri Gare yo mu isantere ya Byangabo, akibwa telefonr ye.

    Ngo uwo musore yamucunze ikirahure cy'imodoka gifunguye, anyuzamo ukuboko ashikuza uwo mugenzi telefone ariruka, mu gihe yambukaga umuhanda agwa mu mudoka yavaga i Musanze yerekeza i Nyabihu, ahasiga ubuzima nk'uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Busogo, Ndayambaje Karima Augustin yabitangaje .

    Yagize ati 'Ni byo yashikuje umuntu wari muri taxi telefoni, ahita yirukanka, yambutse umuhanda akubitana n'imodoka yatambukaga iramugonga, arapfa'.

    Polisi yahageze isanga uwo musore agihumeka, itanga ubufasha bwo kumugeza kwa muganga, ubwo bari mu nzira berekeza mu Kigo Nderabuzima cya Gataraga, yahise apfa.

    Gitifu Ndayambaje yagize ubutumwa atanga, agira ati 'Tuzakomeza gushishikariza abantu kureka imirimo mibi, bakure amaboko mu mifuka bakore'.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/article/yaginzwe-n-imodoka-amaze-gushikuza-umuntu-telefone