Category: Uncategorized

  • Imana isubiriza mu Kwiheba koko, Umugore yabyaye impanga kandi ashaje benshi bamubwiraga ko yacuze imbyaro – YEGOB #rwanda #RwOT

    Imana isubiriza mu Kwiheba koko, Umugore yabyaye impanga kandi ashaje

    Byabaye nk'igitangaza ubwo umugore wo muri Nigeria w'imyaka 54 y'amavuko yabyaraga impanga z'abana batatu, nyuma yo kumara imyaka 21 yose ategereje urubyaro ariko yarahebye. Nyuma y'iyo nkuru nziza, yakoresheje imbuga nkoranyambaga, asangiza abandi umunezero yatewe n'uwo mugisha yagize, aho yerekanye amafoto ye atwite ndetse amaze no kubyara izo mpanga ze.

    Nyuma yaho, yashyize hanze amafoto amugaragaza atwite n'andi amugaragaza ateruye abana be, ndetse na videwo imugaragaza arimo akina n'abana be batatu batangiye gukura. N'ubwo atashyizeho imyirondoro ye, amafoto ye na videwo byahise bikwirakwizwa cyane n'abakoresha imbuga nkoranyambaga.

    Source : https://yegob.rw/imana-isubiriza-mu-kwiheba-koko-umugore-yabyaye-impanga-kandi-ashaje-benshi-bamubwiraga-ko-yacuze-imbyaro/

  • Dore uburyo 6 bwo kubwira umugabo wawe ko umukunda utabivuze mu magambo  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Dore uburyo 6 bwo kubwira umugabo wawe ko umukunda utabivuze mu magambo.

    Hari ibikorwa byinshi wakora bigatuma umugabo wawe abona ko umukunda byanyabyo atari ngombwa ngo ubimubwire mu magambo.

    1.Jya umutega amatwi: muri make jya wemera kuganira nawe igihe cyose ubona abikeneye kandi umwereke ko ibyo avuga byose ubyitayeho.

    2. Jya umugira inama: mu gihe muri kuganira ku kintu runaka ntugatuze ngo umwumve gusa ahubwo jya umwunganira nawe umubwire uko ubyumva, kandi ubimubwire mu ijwi rituje ritamukanga.

    3. Jya wambara mu buryo akunda: igihe cyose mu giye gusohoka ningobwa ko wambara ubundi ukabaza umugabo wawe uko abibona, kuko hari igihe ushobora kwambara, mukagenda mu nzira afite ipfunnye ry'uko wambaye.

    4. Jya umushimira: buri gihe ni ngombwa gushimira umugabo wawe kuko bituma imosiyo ze zizamuka, byaba byiza ukoresheje ijambo 'Thank you mugabo mwiza'.

    5. Jya ugerageza ku mutekera ibiryo akunda kandi biryoshye: igihe cyose uzarwanye ikintu cyatuma umugabo wawe ajya kurya muri resitora cyangwa mu rundi rugo.

    6. Jya umwitaho bishoboka (kumuha care) : ujye umuha care zose uzi zishoboka ku mugabo.

     

    Source : https://yegob.rw/dore-uburyo-6-bwo-kubwira-umugabo-wawe-ko-umukunda-utabivuze-mu-magambo/

  • Kwirinda biruta kwivuza! Bahavu Jeanette na Aliah Cool bivugwa ko batajya imbizi bahuriye mu ruhame buri wese arinzwe nk’igikomerezwa (AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Bahavu Jeanette na Aliah Cool bivugwa ko batajya imbizi bahuriye mu ruhame buri wese arinzwe nk'igikomerezwa.

    Mu ijoro ryakeye nibwo Bahavu Jeanette yashyikirijwe imodoka yatsindiye mu bihembo bya RIMA.

    Mu kujya gufata iyo modoka yaje arinzwe ndetse nk'ibisanzwe Aliah Cool bivugwa ko batajya imbizi nawe yaje acungiwe umutekano.

    Umugabo wa Bahavu Jeanette abajijwe impamvu bazanye ucunga umutekano wa Bahavu yabihakanye avuga ko uwo abantu babonye atari uwari uje gucunga umutekano.

    Fleury Legend yavuze ko uwo abantu babonye yari uwari bubatwaze imodoka imwe kuko bari baje gutwara indi.

    Bahavu na Aliah Cool bose bahakanye amakuru avuga ko batajya imbizi bavuga ko nta kibazo bafitanye.

    Source : https://yegob.rw/kwirinda-biruta-kwivuza-bahavu-jeanette-na-aliah-cool-bivugwa-ko-batajya-imbizi-bahuriye-mu-ruhame-buri-wese-arinzwe-nkigikomerezwa-amafoto/

  • Menya impanvu ituma hari igihe kigera abakobwa bagakunda abasore badakurika (abasore batarekura amafaranga) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Menya impanvu ituma hari igihe kigera abakobwa bagakunda abasore badakurika (abasore batarekura amafaranga)

    Akenshi Abakobwa ndetse n'abagore ni abantu bakunze gukunda abasore cyangwa abagabo batunze amafaranga kandi bayatanga, gusa hari igihe kigera abakobwa bagakunda abasore batarekura.

    Iki gihe kigerwamo na buri mukobwa, kuko iki ni igihe umukobwa aba ashaka umubano wanyawo kandi ashaka kubaka, ibyo bigatuma yumva umusore atatagaguza amafaranga ye, ahubwo yayakoresha mu bibyara inyungu.

    Ni nayo mpamvu uzasanga umukobwa ukunda umusore by'ukuri atajya amwaka amafaranga uko yishakiye, kereka nk'iyo yagize ikibazo kiri seriye kandi akenshi iyo yagize ikibazo akakibwira umusore, umusore akibwiriza, ntago ari ngombwa ngo ayamusabe.

    Bityo rero umukobwa ushaka kubaka, akabona utagaguza amafaranga uko wishakiye biramubabaza kabone nubwo yaba ariwe uyaha.

    Kandi iyo ukundana n'umukobwa ugatangira kumumenyereza kumuha ikintu runaka, uwo mubano uba uri mumarembera, kubera ko iyo ukibuze arakurakarira bigatuma ashaka abandi bazajya bakimuha.

    Source : https://yegob.rw/menya-impanvu-ituma-hari-igihe-kigera-abakobwa-bagakunda-abasore-badakurika-abasore-batarekura-amafaranga/

  • Yarongowe mbere ye! Umunyamakuru Martina Abera uvugwa mu rukundo na Christopher, yasabye umuvandimwe we kugira ikintu amukorera ku munsi w'amavuko (AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru Martina Abera uvugwa mu rukundo na Christopher, yasabye umuvandimwe we kugira ikintu amukorera ku munsi w'amavuko.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Martina yifurije isabukurunziza umuvandimwe we, Angel Mutoni wavutse.

    Yifashishije amafoto y'ubukwe bwa Angel, Martina yavuze ko atewe ishemo no kumuhamagara umuvandimwe we ndetse yamwibukije ko azamukunda iteka ryose.

    Nyuma y'ibyo kandi Martina yaje gusaba Angel kumusubiza mu bihe by'ubukwe bwe.

    Source : https://yegob.rw/yarongowe-mbere-ye-umunyamakuru-martina-abera-uvugwa-mu-rukundo-na-christopher-yasabye-umuvandimwe-we-kugira-ikintu-amukorera-ku-munsi-wamavuko-amafoto/

  • Muzehe Cristiano Ronaldo yongeye kumwenyura – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w'ikipe y'igihugu ya Portugal ndetse na Al-Nassr yo muri Saudi Arabia, yongeye kumwenyura mu ijoro ryahise ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Gicurasi 2023, nyuma yo kwitwara neza agatsinda igitego.

    Mu mukino wahuje ikipe ye ya Al-Nassr yari yagiye gusura ikipe ya Al-Ta'ee, kizigenza Cristiano Ronaldo niwe wafunguye amazamu maze atsinda igitego cya mbere.

    Ni igitego yatsinze kuri penariti yateye neza cyane, ubwo hari ku munota wa 52, ndetse ku munota wa 82 undi mukinnyi wa Al-Nassr ashyiramo ikindi gitego gishimangira intsinzi, biza kurangira Al-Nassr itsinze Al-Ta'ee ibitego 2-0.

    Source : https://yegob.rw/muzehe-cristiano-ronaldo-yongeye-kumwenyura/

  • Kenya: Abapfuye bazira kwiyicisha inzara bageze kuri 211 #rwanda #RwOT

    Imibare y'abayoboke bapfuye bazira kwiyicisha inzara, kugira ngo bagere mu ijuru mu buryo bwihuse yageze kuri 211, nyuma yaho habonetse indi mirambo 10, yatahuwe mu ishyamba ryo mu karere ka Kilifi mu burasirazuba bwa Kenya, kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Gicurasi 2023.

    Aba bose ni abayoboke b'itorero Good News International Church.

    Itsinda rya leta rishinzwe gukusanya ibimenyetso bigize icyaha, ryasanze muri iyo mirambo harimo iy'abana babiri.

    Nyuma y'ikiruhuko cy'iminsi ibiri hadakorwa ishakisha ry'imirambo, polisi yasubukuye icyo gikorwa mu ishyamba rya Shakahola rifite hegitari 320.

    Muri iryo shakisha, abayoboke batatu b'iryo torero batabawe barimo kwiyicisha inzara mu ishyamba.

    Ubuzima bwabo bumeze nabi ndetse bajyanwe ku bitaro, aho barimo kwitabwaho.

    Abantu 610 ni bo batangajwe ko baburiwe irengero.

    Umukuru w'iryo torero, Pasiteri Paul Mackenzie, ategereje kuburanishwa. Ahakana avuga ko nta kibi yakoze.

    Mu cyumweru gishize, Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu wa Kenya, Kithure Kindiki, yavuze ko barimo gukora iperereza no ku birego byuko hari ibice bimwe by'imibiri byakuwe kuri imwe mu mirambo ngo bikoreshwe ku bandi bantu.

    The post Kenya: Abapfuye bazira kwiyicisha inzara bageze kuri 211 appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/05/17/abapfuye-bazira-kwiyicisha-inzara-bageze-kuri-211/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abapfuye-bazira-kwiyicisha-inzara-bageze-kuri-211

  • Ikipe ya mbere yageze ku mukino wa nyuma wa Champions League yamenyekanye #rwanda #RwOT

    Inter Milan yabaye ikipe ya mbere igeze ku mukino wa nyuma wa Champions League isezereye AC Milan ku giteranyo cy’ibitego 3-0.

    Aya makipe yombi yo mu Butaliyani yari yageze muri 1/2, akaba yari yahuye yishakamo ikipe igera ku mukino wa nyuma.

    Inter Milan yari yakiriye uyu mukino, nta byinshi yasabwaga kubera ko umukino ubanza yari yatsinze 2-0.

    Ku munota wa 74, rutahizamu ukomoka muri Argentine, Lautaro Javier Martínez yatsindiye Inter Milan igitego kimwe rukumbi cyabonetse muri uyu mukino, ni ku mupira yari ahawe na Romelu Lukaku wari winjiye mu kibuga asimbura Edin Dzeko.

    Dzeko aba yafunguye amazamu mu gice cya mbere ku mupira mwiza w’umutwe yateye wari uvuye kuri Hakan ariko umunyezamu wa AC Milan, Maigan awukuramo.

    Ibi byakomye mu nkokora AC Milan yari yagize igice cya mbere cyiza ariko Brahim Diaz na Rafael Leao ntibabyaza umusaruro amahirwe babonye.

    No mu gice cya kabiri AC Milan yashyize igitutu kuri Inter Milan binyuze mu basore bayo barimo Giroud Olivier, Leao wari wazonze ubwugarizi bwa Inter Milan.

    Nyuma yo gusezerera AC Inter Milan yageze ku mukino wa nyuma yaherukagaho 2012, ikaba igomba guhura nikomeza hagati ya Manchester City na Real Madrid, ni umukino uzabera Atatürk Olympic Stadium mu mujyi wa Istanbul muri Turikiya tariki ya 10 Kamena 2023.

    Martinez yishimira igitego yatsindiye AC Milan

    AC Milan yagerageje biranga

    Inter Milan yageze ku mukino wa nyuma

    Byari agahinda gakomeye kuri AC Milan

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ikipe-ya-mbere-yageze-ku-mukino-wa-nyuma-wa-champions-league-yamenyekanye

  • Amavubi yatewe mpaga kubera gukinisha Muhire Kevin ku mukino wa Benin atari yemerewe kuwukina #rwanda #RwOT

    Akanama gashinzwe imyitwarire mu mpuzamashyirahawe y'umupira w'amaguru muri Afurika kamaze kwemeza ko ikipe y'igihugu y'u Rwanda iterwa mpaga kubera gukinira Muhire Kevin atabyemereww mu mukino bahuraga na Benin.

    Ni amakarita Muhire Kevin yabonye ku mikino yo gushaka itike yo gukina Igikombe cya Afurika cya 2024 kizabera muri Côte d'Ivoire aho u Rwanda kuri ubu rubarizwa mu itsinda L.

    Muhire yabonye ikarita y'umuhondo ku munota wa 69 ku mukino u Rwanda rwatsinzwemo na Sénégal igitego 1-0 ku wa 7 Kamena 2022; yongeye kubona indi ku wo rwanganyijemo na Bénin igitego 1-1 ku wa 22 werurwe 2023 ku munota wa 53.

    Ni ikirego cyatanzwe na Benin nyuma yaho umukimo w'umunsi wa Kane wo gushaka itike yo gukina igikombe cya Afurika 2023.

    Nyuma yo kwakira ikirego, tariki 10 Mata 2023, CAF yandikiye u Rwanda inaruha nyirantarengwa y'iminsi irindwi yo kuba rwatanze ibisobanuro ku kuba rwarakinishije Muhire Kevin kandi afite amakarita abiri y'umuhondo.

    Ku wa 16 Mata 2023, ni bwo FERWAFA yandikiye CAF itanga ubwiregure bukubiyemo ingingo zisobanura neza impamvu Muhire yakinishijwe n'ubwo mbere y'uyu mukino abareberera Amavubi bari bazi neza ko afite amakarita.

    Itegeko rya 42 ku bijyanye n'imikino yo gushaka itike y'Igikombe cya Afurika rivuga ko 'umukinnyi ubonye amakarita abiri y'umuhondo agomba gusiba umukino ukurikiyeho. Iki gihano kigomba kumenyeshwa n'Ubunyamabanga [bwa CAF] ku mashyirahamwe bireba.'

    Ingingo ya 12 yo ivuga ko 'Ikipe yemereye umukinnyi wahagaritswe gukina igomba gutakaza umukino ku bitego 3-0.'

    Nyuma yo gutera mpaga u Rwanda rwahawe iminsi itatu yo kujurira iki cyemezo.

    U Rwanda ruri mu Itsinda L ryo gushaka itike y'Igikombe cya Afurika, Mbere yo guterwa mpaga rwari urwa gatatu n'amanota atatu inyuma ya Sénégal ya mbere n'amanota 12 na Mozambique ya kabiri n'amanota 4 mu gihe Bénin ari iya nyuma n'amanota abiri.

    Kuri ubu u Rwanda nirwo rwa nyuma mu itsinda aho rufite amanota abiri mu gihe Bénin yazamutse ku mwanya wa gatatu n'amanota ane.

    The post Amavubi yatewe mpaga kubera gukinisha Muhire Kevin ku mukino wa Benin atari yemerewe kuwukina appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/amavubi-yatewe-mpaga-kubera-gukinisha-muhire-kevin-ku-mukino-wa-benin-atari-yemerewe-kuwukina/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amavubi-yatewe-mpaga-kubera-gukinisha-muhire-kevin-ku-mukino-wa-benin-atari-yemerewe-kuwukina

  • Kigali: Abahinzi bo muri FO4ACP ku rwego rw'Isi bari kwiga ku bisubizo by'ibibazo bidindiza iterambere ry'ubihinzi #rwanda #RwOT

    Abahunzi bahuriye mu Mushinga uhuza ibihugu bya Afurika, Karayibe na Pasifika, (Farmers' organization for Africa, Caribbean and Pacific-FO4ACP) ku rwego rw'Isi bari i Kigali, bashakira hamwe ibisubizo by'ibibazo bitandukanye buri mu buhinzi.

    Bimwe mu bibazo bikomeye byugarije ingeri y'ubuhinzi hirya no hino ku Isi, ni imihindagurikire y'ikirere, aho usanga hamwe hari imvura nyinshi ahandi izuba ryinshi, hakaba n'ikindi gice usanga kibasiwe n'indwara ziturutse ku mihindagurikire y'ikirere.

    Ibindi bibazo bibangamiye abakora ubuhinzi, ni ukobona inguzano mu bigo by'imari, ndetse n'ubumenyi bukoreshwa mu buhinzi.

    Ku kibazo cy'imihindagurikire y'ikirere, Leta y'u Rwanda ivuga ko mu guhangana nacyo ishyize imbaraga mu kongera ubutaka bw'uhirwa, gufata neza ubutaka no kumenya amakuru y'iteganyagihe.

    Ingabire Chantal ni Umuyobozi Mukuru ushinzwe igenamigambi muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi.

    Ati 'Ku ruhande rw'u Rwanda hakozwe ibintu byinshi mu rwego rwo guhangana n'ingaruka z'imihindagurikire y'ikirere, harimo nko kongera ubuso bw'uhira. Iyo urebye ubona ko iyi myaka guhera nko muri 2018 aho twatangiriye gushyira mu ngiro gahunda y'imyaka itandatu yo guhindura ubuhinzi, hashyizwemo imbaraga nyinshi kugira ngo twongere ubuso twuhira.'

    Yakomeje agira ati 'Twashyize imbaraga nyinshi cyane nanone mu buryo  bwo gufata neza ubutaka dukoresha amaterase,  twashyize imbaraga nyinshi cyane mu kwigisha abantu uburyo bakoresha amakuru y'iteganyagihe. Ibyo ni ibintu byashyizwemo imbaraga kugira ngo turebe uburyo twakongera ubushobozi bwo guhangana n'imihindagurikire y'ikirere.'

    Perezida w'Ihuriro ry'Abahinzi n'Aborozi muri Afurika (PAFO), Kolyang Palebele, avuga ko hari byinshi bimaze gukorwa mu buhinzi ariko abakora muri uru rwego bagihura n'ibibazo bitandukanye kandi bihindagurika ariko bagomba kubitsinda.

    Ati 'Nubwo hari intambwe imaze guterwa haracyari byinshi byo gukorwa. Ibibazo abahinzi bahura nabyo ku isi biragoye kandi birahinduka vuba. Imihindagurikire y'ibihe, umutekano muke, kutabona amasoko ahagije, ubushobozi budahagije no kutabona ikoranabuhanga rishya, ni inzitizi zose tugomba gutsinda.'

    Yakomeje agira ati 'Niyo mpamvu dusaba inkunga ya buri wese. Gukemura ibyo bibazo. Turabasaba gushora imari by'umwihariko  mu kongerera ubushobozi abahinzi, cyane cyane mu kubahugura, ubushakashatsi n'iterambere, kubakangurira gukorana n'ibigo by'imari no kubona amasoko ndetse no kubongerera ubumenyi bw'imiyborere n'icungamutungo.' 

    Ku bijyanye n'inguzanyo mu buhinzi, Leta y'u Rwanda igaragaza ko iki kibazo kitari mu Rwanda gusa ahuwo ari ku Isi hose, icyakora ngo cyatangiye gushakirwa igisubizo.

    Ingabire Chantal ni Umuyobozi Mukuru ushinzwe igenamigambi muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi.

    Ati 'Muri iyi minsi hari umushinga munini dufite dukoranamo na Banki y'Isi, ujyanye no kugira ngo turebe uburyo twatuma haboneka inguzanyo zihendutse. Kuko ikintu cyabagoraga cyane (abahinzi) ni ukubona inguzanyo ariko zifite inyungu ihenze cyane.'

    'Ubu rero dufite umushinga mushyashya wo kubafasha kugera kuri izo nguzanyo, ariko noneho ku nyungu nto igera nko ku 8%. Ni ukuvuga munsi y'10%. Tukaba dutekereza ko uwo mushinga uzatuma umubare munini w'abahinzi bashobora kugera ku nguzanyo nk'uko tubyifuza.' 

    Imibare ya Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi, y'umwaka ushize, igaragaza ko hamaze kuhirwa ubutaka bungana na hegitari 68.000 kandi uyu mwaka Minagri yihaye intego ko hazuhirwa hegitare zisaga 73.000.

     Nubwo bimeze bityo Minagri ivuga ko hegitare z'ubutaka bugomba kuhirwa bukiri hasi, ari nayo mpamvu guverinoma ishyize imbaraga mu gushaka ubushobozi bwatuma huhirwa ubutaka bwinshi bushoboka.

    Gahunda y'Ihuriro ry'abahinzi bo muri Afurika, Karayibe na Pasifika, (Farmers' organization for Africa, Caribbean and Pacific-FO4ACP) yatangiye muri 2019.

    Iyi nama y'iminsi itatu ihurije hamwe abahinzi muri ibyo bice by'Isi, yitezweho gutanga ibisubizo by'ibibazo biri mu buhinzi, bikagezwa ku bayobozi batandukanye barimo abakuru b'ibihugu na za guverinoma, abayobozi batandukanye b'abafatanyabikorwa banyuranye, kugira ngo barebe uburyo babatera inkunga  mu kurushaho guhangana n'ibyo bibazo. 

    The post Kigali: Abahinzi bo muri FO4ACP ku rwego rw'Isi bari kwiga ku bisubizo by'ibibazo bidindiza iterambere ry'ubihinzi appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/05/17/kigali-abahinzi-bo-muri-fo4acp-ku-rwego-rwisi-bari-kwiga-ku-bisubizo-byibibazo-bidindiza-iterambere-ryubihinzi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kigali-abahinzi-bo-muri-fo4acp-ku-rwego-rwisi-bari-kwiga-ku-bisubizo-byibibazo-bidindiza-iterambere-ryubihinzi