Category: Uncategorized

  • Igisirikare cy'Uburundi cyikomye RBA – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Igisirikare cy'u Burundi cyamaganye amakuru y'uko Ingabo zacyo ziri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zikorana n'imitwe yitwaje intwaro; gishinja Televiziyo y'u Rwanda kugira uruhare mu kuyakwirakwiza.

    U Burundi ni kimwe mu bihugu bigize umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba byohereje Ingabo muri Congo, mu rwego rwo kuhagarura amahoro.

    Ingabo zabwo zikorera ibikorwa byazo muri Teritwari ya Masisi mu ntara ya Kivu y'Amajyaruguru.

    Mu gihe izi ngabo zagiye mu bikorwa byo kugarura amahoro, hari amakuru avuga ko zubatse ubucuti n'imwe mu mitwe yitwaje intwaro ikorera muri Congo; by'umwihariko uwa Nyatura umaze igihe ufatanya n'Ingabo za Congo (FARDC) mu mirwano zimaze igihe zihanganyemo n'umutwe wa M23.

    Bivugwa ko Ingabo z'u Burundi zimaze igihe ziha imyitozo abarwanyi b'uriya mutwe usanzwe ufitanye umubano wa hafi na FDLR irwanya ubutegetsi bw'u Rwanda.

    Umuvugizi w'Igisirikare cy'u Burundi, Colonel Floribert Biyereke, yikomye Televiziyo y'u Rwanda ayishinja kugira uruhare mu gukwirakwiza nkana ariya makuru avuga ko atari ukuri.

    Aganira n'itangazamakuru yagize ati: “N'ubwo abasirikare b'u Burundi bamaze gukora akazi gakomeye muri Congo, birababaje kubona abantu bamwe binyuze muri Televiziyo y'u Rwanda (RTV) bashinja nkana Ingabo z'u Burundi zoherejwe muri Kivu y'Amajyaruguru gukorana n'imitwe yitwaje intwaro, kuyitoza ndetse no kuyiha intwaro.”

    Colonel Biyereke yavuze ko aya magambo yise ayo gusebanya ari “igitutsi gikomeye ku bunyamwuga bw'ingabo z'u Burundi zisohoza inshingano zazo aho zoherezwa hose.”

    Yavuze ko FDNB (Igisirikare cy'u Burundi) “iranyomoza yivuye inyuma aya magambo yavuzwe kubw'imigambi itazwi”, ashimangira ko abasirikare b'u Burundi batigeze na rimwe bakorana n'umutwe witwaje intwaro uwo ari wo wose ndetse bakaba batanateganya kubikora na rimwe.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/igisirikare-cy-uburundi-cyikomye-rba

  • Abakinnyi Manchester City babishimiye impano ya Arsenal yabagejeje ku (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Manchester City yari yizeye gutwara igikombe cya Premier League uyu munsi batsinda Chelsea ariko Arsenal ibakurikiye ku rutonde rwa shampiyona yabahaye impano y'akataraboneka iraborohereza ibura amanota 3 ku munsi w'ejo bituma Manchester City ihita yegukana igikombe cya 3 yikurikiranya.

    Kugeza ubu Arsenal irarushwa amanota 4 kandi isigaranye umukino umwe gusa. Ubwo bivuze ko niyo yawutsinda naho Manchester City igatsindwa imikino yose isigaranye, n'ubundi hasigaramo ikinyuranyo cy'inota 1.

    Abakinnyi ba Manchester City barebeye uyu mukino wa Arsenal na Nottingham Forest hamwe aho bakorera imyitozo. Nk'uko amashusho yagiye hanze abyerekana, umukino utararangira wabonaga basenga cyane ngo ikipe ya Nottingham Forest igumye kurinda igitego cyayo cyatsinzwe na Taiwo Awoniyi ku munota wa 19.

    Umusifuzi yahushye mu ifirimbi ko umukino urangiye ikipe ya Arsenal inaniwe kwishyura, maze abasore barimo Jack Grealish, Bernado Silva, Phil Foden ndetse n'abandi bahita bahaguruka batangira kubyina.


    Phil Foden yari yishimye cyane Manchester City yegukana igikombe cya Premier League ku nshuro ya 3 yikurikiranya

    Nubwo abakinnyi ba Manchester City batwaye igikombe nta kundi kwishima gukomeye kwabayeho kurimo nko kunywa inzoga nk'uko ku bandi bigenda iyo begukanye igikombe.

    Pep Guardiola ibi yabirinze abasore be kuko baracyafite urundi rugamba rw'ibikombe 2 bashaka gutwara. Bafite Manchester United ku mukino wa nyuma wa FA Cup ndetse na Inter Milan ku mukino wa nyuma wa Champions League.

    Mu butumwa bagiye banyuza ku mbuga nkoranyambaga zabo, abakinnyi ba Manchester City berekanye ibyishimo mu buryo budasanzwe.

    Nka Aymeric Laporte abinyujije kuri Twitter yagize ati: “Mbega umwaka w'imikino, amashimwe kuri buri muntu wabigizemo uruhare kuva ku ntangiriro kugeza ubu. Buri wese muri twe iki yarakirwaniye. N'ibindi bizaza vuba twizere ariko tubanze twishimire iki.”

    Manchester City irakomeza ibyishimo by'igikombe yakira Chelsea uyu munsi saa kumi n'imwe n'iminota 30 kuri Etihad Stadium.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/abakinnyi-manchester-city-babishimiye-impano-ya-arsenal-yabagejeje-ku-itsinzi

  • Ihere ijisho amafoto y'ibyamamarekazi nyarwanda yabiciye bigacika kuri (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Hano twabakusanyirije amwe mu mafoto y'ibyamamarekazi nyarwanda bitandukanye yabiciye bigacika kuri instagram muri iyi minsi y'icyumweru turangije,aho uri busange higanjemo amafoto ya bakobwa bazwi nk'aba Miss.

    1. Miss Mutesi Jolly

    2.Miss Uwase Vanessa


    3.Yolo The Queen

    4.Sacha_katee

    5.Miss Uwase Muyango


    6.Miss Kayumba Darina

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/ihere-ijisho-amafoto-y-ibyamamarekazi-nyarwanda-yabiciye-bigacika-kuri-71481

  • Jay-Z na Beyoncé berekanye inzu yakataraboneka baguze akayabo mu mugi wa (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Abahanzi Jay-Z n'umugore we Beyoncé baguze inyubako ya miliyoni 200$ bituma baba aba mbere batunze inyubako ihenze, muri Leta ya California.

    Iyi nyubako ya Jay-Z na Beyoncé yaciye agahigo kuba inzu ihenze muri California, kari gafitwe n'iya Marc Andreeson yari yaguzwe miliyoni 177$. Muri Amerika hose iyi nyubako ni iya kabiri mu zihenze cyane ko ikurikira iy'umuherwe Ken Griffin, yaguze muri New York miliyoni 238$ mu 2019.

    Imitako yo muri iyi nzu yakozwe n'Umuyapani Tadao Ando uri no gutunganya inzu Kanye West yaguze muri Malibu mu minsi yashize.

    Iyi Jay-Z n'umugore baguze iyi nyubako na William Bell. Ibaye inzu ya kabiri ihenze Jay-Z na Beyoncé baguze muri Los Angeles nyuma y'indi bahaguze mu 2017 kuri miliyoni 88$.

    Umuryango wa Jay Z na Beyoncé amafaranga menshi uyakomora mu bushabitsi bujyanye n'ibikorwa bya muzika ndetse n'ubundi bucuruzi butandukanye.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/jay-z-na-beyonce-berekanye-inzu-yakataraboneka-baguze-akayabo-mu-mugi-wa

  • Imbaraga ni zose ku bafana ba Kiyovu Sports bazindutse kare berekeza mu Karere ka Nyagatare, aho bafite icyizere cyo gucyura amanota atatu. Kiyovu Sports iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 60, irusha amanota 3 gusa APR FC.

    Ku rundi ruhande, APR FC igiye kwakira ikipe ya Rwamagana City mu marere ka Bugesera, aho isabwa gutsinda, Kiyovu Sports igatsindwa. 

    Umunsi nk’uyu, uvuze byinshi kuri shampiyona y’umwaka ushize, kuko Kiyovu Sports icyo gihe yananiwe kwegukana igikombe cya shampiyona inganya na Espoir FC, mu gihe APR FC yari yatsinzwe na As Kigali ibitego bibiri ku busa.

    Abakinnyi ba Kiyovu Sports bageze i Nyagatare kuri uyu Gatandatu, aho baciye mu Karere ka Gicumbi mu muhanda mushya uhinguka i Nyagatare.

    Umurambi w’Umutara uracyari wa wundi kuri wowe utahaheruka

    Ikirere cya Nyagatare kirera de!! Ntabwo kijunditse izuba hari n’aho twaciye ibigori byeze nta kibazo

    Ubwatsi bw’inka buratoshye nta kibazo ndetse abaturage batubwiye ko zikamwa ngo muzaze babazimanire

    Ubwo InyaRwanda yageraga kuri sitade ya Nyagatare yasanze umutuzo ukiri wose, abafana batarahagera 

    Galle ya Nyagatare ihuza abaturage b’aka Karere n’Umujyi wa Kigali, unyuze i Kayonza, ndetse n’undi muhanda mushya wa Gicumbi

    Ku isoko rya Nyagatare, wahasanga serivice nziza za MTN, harimo kubitsa no kubikuza, kohereza amafaranga ndetse n’ibindi bikorwa byose waba ukeneye 

    Abafana ba Kiyovu bageze muri Nyagatare, bahise bafata umujyi 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129622/live-sunrise-fc-yakiriye-kiyovu-sports-mu-mukino-wo-gupfa-no-gukira-amafoto-129622.html

  • Abakobwa 11 bazavamo Miss Burundi 2023 bameny… – #rwanda #RwOT

    Abakobwa 142 ni bo bari bujuje ibisabwa biyandikishije mu irushanwa ry'ubwiza rya Miss Burundi 2023. Mu byasabwaga harimo ko umukobwa agomba kuba afite uburebure butari munsi ya metero 1,65, atarengeje ibilo 65.

    Ikindi ni uko uwitabira iri rushanwa yasabwaga kuba atarigeze abyara cyangwa ngo ashake umugabo. Ndetse akaba atarigeze akatirwa n'inkiko. Nyuma yo gukorwa amajonjora, hasigayemo abakobwa 26. 

    Mu gihe habura iminsi micye ngo hamenyekanye abegukanye ibihembo, ku mugoroba wa 20 Gicurasi 2023 hamenyekanye 11 bakomeje. Ni mu birori byabereye Roca Golf Hotel iri mu zikomeye i Bujumbura.

    Abakomeje ni Ngabirabirano Belle Ange Edissa, Keza Blandine, Ishimwe Netty Louange, Kezimana Melissa, Balungura Lyne Cella, Irakoze  Erica Aime Carolle, Uwera Ricky Tricia, Kenguruka Clara, Igiraneza Ange Charlene, Mugisaha Elsie Amandine na Ndayizeye Lellie Carelle.

    Uzegukana ikamba rya Miss Burundi 2023 azahabwa imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Ractis, litiro 480 za lisansi, ubwishingizi bw'imodoka, azajya akorerwa imodoka, yishyurirwe amashuri, anagenerwe umushahara w'ibihumbi 500 Fbu.

    Igisonga cya Mbere cya Miss Burundi azagenerwa 2.500.000 Fbu, Igisonga cya Kabiri azahabwa 2.000.000 Fbu naho umukobwa uzagaragaza ko ashyigikiwe cyane azagenerwa 1.000.000 Fbu.

    Ubwo iri rushanwa riheruka ku wa 6 Gicurasi 2022 ni bwo Ngaruko Kelly yegukanye ikamba rya Miss Burundi 2022 ahigitse abandi bakobwa 57.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129613/abakobwa-11-bazavamo-miss-burundi-2023-bamenyekanye-amafoto-50-129613.html

  • Miss Shanitah yagannye inkiko nyuma yo gutsindira imodoka ntayihabwe – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Imyaka igiye kuba 2 Miss Shanitah Umunyana atarahabwa imodoka ye yatsindiye nk'igihembo nyamukuru mu irushanwa rya Miss East Africa 2021.

    Iyi ntsinzi ya Miss Shanitah yari ishema kuri buri Munyarwanda wese kuko uyu mukobwa yari amaze guhigika abandi 16 bari bahatanye, baturutse hirya no hino mu bihugu bya Afurika y'Iburasiruzaba.

    Ikindi cyashimishije abakunzi be muri rusange ni ibihembo yari agenewe nk'uwegukanye irushanwa birimo imodoka yo mu bwoko bwa Nissan Xtrail 2021 nshya, igura ibihumbi 44 $, angana na miliyoni 44 Frw.

    Yari agenewe kandi no kujya ahabwa umushahara wa 1500 $, ni ukuvuga arenga 1,500,000 Frw buri kwezi.

    Ibi ni ibihembo bishimishije buri wese yakwifuriza umuntu we. Ibyishimo byetewe n'ibi bihembo byaje kuba nk'isosi y'intama, kuko Miss Shanitah yategereje imodoka amaso agahera mu kirere.

    Abantu batangiye kugira impungenge ubwo Miss Shanitah yageraga mu Rwanda atazanye ya modoka, gusa hakomeza gutangwa icyizere ko izamugeraho vuba.

    Ku wa 27 Mutarama 2022, nibwo Miss Mutesi Jolly, Visi Perezida w'irushanwa, yavuze ko imodoka Miss Shanitah yatsindiye igiye kugurishwa kuko iyo bari baguze idatwarirwa ku kuboko kw'iburyo gukoreshwa mu Rwanda, bityo ko iri bugurishwe akazagurirwa indi.

    Inkuru zo kugurisha zarangiriye aha, kuko umwaka n'amezi atanu birashize uyu mukobwa atarabona igihembo cy'imodoka yegukanye. Amakuru ahari ni uko uyu mukobwa yakoze ibishoboka byose ngo asabe imodoka yahawe, biba iby'ubusa.

    Abantu batandukanye ku mbuga nkoranyambaga bagerageje kumukorera ubuvugizi ngo ahabwe iyi modoka gusa ntacyo byigeze bitanga. Mu mezi ashize yagerageje kwiyambaza Ambasade ya Tanzania mu Rwanda, nayo nta bufasha bugaragara yigeze imuha.

    Amakuru avuga ko haba ku ruhande rwa Rena Events yo muri Tanzania na Miss Jolly, uyu mukobwa yagerageje ko bagirana ibiganiro byakemura iki kibazo ahubwo bakamuhoza ku cyizere cyaje kuraza amasinde.

    Ku ya 19 Ukwakira 2022, Miss Shanitah yageze aho arerura avuga ko arambiwe ibinyoma by'abateguye iri rushanwa bari bamaze igihe bamuha amasezerano adasohora.

    Nubwo bakomeje kumwizeza kumuha amafaranga akazaguramo imodoka, amakuru yizewe UMURYANGO ifite aturuka mu bantu ba hafi ba Rena Events, ni uko bateguye irushanwa badafite ubushobozi buhagije bwo kuba bakwishyura iyi modoka.

    Irushanwa ryageze ku munsi wa nyuma hataraboneka ibihumbi 44 $, yagombaga kwishyurwa iyi modoka.

    Abategura iri rushanwa batanze amafaranga make yo kuyizana aho irushanwa ryagombaga kubera kugira ngo utsinda ayifotorezeho ihita isubizwa nyirayo, nta kuyishyura byigeze bibaho.
    Miss Shanitah yavuze ko inzira zose zagombaga kunyurwamo kugira ngo ahabwe ibihembo bye zananiranye, ubu yamaze kugana inkiko.

    Ati “Nk'uko mwagiye mubyumva, uburyo bwari buteganyijwe bwo kubona imodoka ntabwo bwakunze, ubu twagannye inkiko, ikirego twagishyikirije inkiko zo muri Tanzania ni ugetegereza tukumva igihe bazasomera n'imyanzuro bazafata.”

    “Turi kubikurikirana mbifashijwemo na Miss Jolly, ubwo umwanzuro nuza tuzabamenyesha mumenye uko bizaba bihagaze.”

    Usibye imodoka atigeze ahabwa, bivugwa ko n'umushahara wa 1500 $, yari yemerewe buri kwezi, atigeze awuhabwa uko bikwiye.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/miss-shanitah-yagannye-inkiko-nyuma-yo-gutsindira-imodoka-ntayihabwe

  • Menya impamvu umuntu aba yumva yasubirana na ex we kandi yaramubabaje – YEGOB #rwanda #RwOT

    Bajya bavuga ngo aho yanyuze nt'ihanyura urwango! Nibyo akenshi abakobwa cyangwa abahungu bataka ko aba ex babakunzi babo aribo babamazeho abakunzi.

    Ibyo byose biterwa n'utmrukundo rwanyarwo, ibi bikurikira ni bimwe mu bituma umuntu aba yumva yasubirana na ex kabone nubwo yaba yaramubabaje.

    *Hari ubwo baba baranyuranye mu bihe byiza ndetse akaba afite ikintu kimwibutsa ibyo bihe banyuranye.

    *Umukunzi mushyashya ashobora kuba atamwitaho nk'uko ex we yabikoraga.

    *Inshuti ze akenshi zihora zimwibutsa ko yakosheje ubwo mwatandukanaga

    *hari ubwo aba yumva nimusubirana amakosa mwakoze atazasubira.

    *kimwe mu bimuhatiriza kuguma agukunda ni uko aba abona abandi bakwitaho, bikamubabaza.

    Ni byinshi bituma umuntu ahora yifuza gusubirana n'uwo batandukanye, ibyo bigatuma abona ko ntawamusimbura.

     

     

    Source : https://yegob.rw/menya-impamvu-umuntu-aba-yumva-yasubirana-na-ex-we-kandi-yaramubabaje/

  • “Isakoshi ya Satani yuzuyemo ubusa ariko iyi Mana yuzuyemo amafaranga” Ikorasi y’umunsi yuzuyemo ubutumwa bukomeye (video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abantu bamenyereye kumva amakorasi asanzwe ahimbaza Imana gusa iyi korasi n'imwe mu makorasi meza ku muntu wayihaye umwanya akumva ubutumwa burimo.

    Aya ni amashusho yashyizwe ku rubuga rwa Instagram ya Samu_Zuby agaragaza bari guhimbaza Imana bakoresheje amwe mu magambo abantu batamenyereye mbese ikoze mu buryo bwo gusetsa gusa n'ubundi ubutumwa itanga ni bwiza cyane.

    Amashusho:

    Source : https://yegob.rw/isakoshi-ya-satani-yuzuyemo-ubusa-ariko-iyi-mana-yuzuyemo-amafaranga-ikorasi-yumunsi-yuzuyemo-ubutumwa-bukomeye-video/

  • ‘We yamenye ko amahoro ya mbere atangwa n’Imana’ Junior Multisystem yongeye gushimangira ko yakiriye agakiza nyuma y’ifoto ye yakoze ku Mitima ya benshi(ifoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    'We yamenye ko amahoro ya mbere atangwa n'Imana' Junior Multisystem yongeye gushimangira ko yakiriye agakiza nyuma y'ifoto ye yakoze ku Mitima ya benshi(ifoto)

    Junior Multisystem wari inkingi ya mwamba mu muziki nyarwanda mbere y'uko agira impanuka bikamukiramo gucika akaboko .

    Yongeye gushimangira ko yakuriye agakiza mu buzima bwe Nyuma yo gusangiza abamukurikirana ifoto ye arimo gusoma Bibiliya atuje.

    Mu gihe ari ku cyumweru Junior Multisystem na we yafashe akanya asoma ibyanditswe byera.

    Kandi ibi yabishimangiye ubwo yashyiga hanze indirimbo yo kuramya no guhimbaza Imana yitwa nkomeza akaba yarauihuriyemo na King James.

     

    Source : https://yegob.rw/we-yamenye-ko-amahoro-ya-mbere-atangwa-nimana-junior-multisystem-yongeye-gushimangira-ko-yakiriye-agakiza-nyuma-yifoto-ye-yakoze-ku-mitima-ya-benshiifoto/