Category: Uncategorized

  • Icyo Onana yasubije niba azaguma muri Rayon Sports umwaka utaha w’imikino #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa Rayon Sports ukomoka muri Cameroun, Onana Willy Léandre Essomba yaruciye ararumira abajijwe niba azaguma muri iyi kipe.

    Uyu rutahizamu wasoje shampiyona ari we rutahizamu watsinze ibitego byinshi aho asozanyije ibitego 16, yishimiye kuba yarabigezeho aho yashimiye abatoza be, abakinnyi bagenzi be bamufashije kubigeraho.

    Onana uri ku mpera z’amasezerano ye y’imyaka 2 amaze muri Rayon Sports, abajijwe niba n’umwaka utaha azaguma muri Rayon Sports yavuze ko nta kintu yabitangazaho kuko agifite amasezerano y’iyi kipe, ibindi ngo azabivuga nyuma y’igikombe cy’Amahoro.

    Ati 'Byaka kanya ntabwo nagusubiza icyo kibazo kubera ko dufite umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro, ubu niwo dushyizeho umutima, nyuma y’umukino wa nyuma nibwo nzavuga ku hazaza.'

    Nubwo yanze kugira icyo abivugaho, bivugwa ko Onana iyi kipe yamwegereye ngo yongere ibiganiro ariko abitera utwatsi, ni mu gihe amakuru amwerekeza mu ikipe ya Simba SC muri Tanzania.

    Nyuma y’igikombe cy’Amahoro nibwo Onana azavuga ahazaza he

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/icyo-onana-yasubije-niba-azaguma-muri-rayon-sports-umwaka-utaha-w-imikino

  • Perezida Museveni yasinye itegeko rihana abatinganyi #rwanda #RwOT

    Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni, yasinye itegeko ritrganya ibihano bikaze ku baryamana bahuje ibitsina bazwi nk'abatinganyi, kuri uyu wa Mbere tariki 29 Gicurasi 2023.

    Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko, Anita Annet Among, yavuze ko Perezida Museveni yashyize mu bikorwa inshingano ze ziteganyijwe mu ngingo ya 91 y'Itegeko Nshinga.

    Anita Among yongeyeho ko igihugu cyahagurukiye kurengera umuco, indangagaciro n'ibyifuzo by'abaturage hakurikijwe amahame ngenderwaho ya Leta.

    Iri tegeko riteganya igifungo cya burundu ku bantu bavuga ko ari abatinganyi — banazwi nk'aba LGBT, ndetse n'igihano cy'urupfu ku kivugwa ko ari ubutinganyi bukaze cyane.

    Yasabye ababifite mu nshingano gushyira mu bikorwa iri tegeko rihana ubutinganyi.

    The post Perezida Museveni yasinye itegeko rihana abatinganyi appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/05/29/perezida-museveni-yasinye-itegeko-rihana-abatinganyi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-museveni-yasinye-itegeko-rihana-abatinganyi

  • Koreya : Umwana w'imyaka 2 yakatiwe igifungo cya burundu azira (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Umwana wari igitambambuga cy'imyaka ibiri y'amavuko mu 2009, muri Koreya ya Ruguru, yakatiwe gufungwa burundu, ababyeyi be bakatirwa urwo gupfa, nyuma yo gusanganwa Bibiliya kandi bitemewe muri iki gihugu. Aya makuru agaragazwa na raporo nshya y'Ikigo Mpuzamahanga cy'Abanyamerika cy'Ubwisanzure mu by'Iyobokamana.

    Iyi raporo ikomeza ivuga ko muri Koreya ya Ruguru, abafatanywe Bibiliya nk'igitabo Nyobokamana cy'Abakiristu, bakatirwa igihano cy'urupfu ndetse imiryango yabo harimo n'abana, bo bagakatirwa igifungo cy'ubuzima bwabo bwose. Mu 2022 gusa iyi raporo ivuga ko Abakristu bagera ku bihumbi 70 muri iki gihugu, bafunzwe ndetse hakiyongeraho n'abo mu yindi myizerere itanduakanye.

    Uyu mwana w'umuhungu wagizwe imfubyi, afungiwe muri gereza kuva 2009 hamwe n'abandi benshi kubera imihango ya gikristu irimo no gutunga Bibiliya.

    Abakirisitu bafungiye muri iyi gereza bafatwa nabi mu buryo butandukanye bubabaza umubiri. Iyi raporo ivuga ko Minisiteri y'Umutekano muri Koreya ya Ruguru, ari yo nyirabayazana wa 90% by'ihonyorwa ry'uburenganzira bwa muntu rikorerwa abayoboke b'imyemerere ya Shaman ndetse n'Abakiristu.

    Umuryango udaharanira inyungu wo muri iki gihugu witwa 'Korea Future', uvuga ko Leta ya Koreya ya Ruguru itoteza abantu bakora ibikorwa bishingiye ku myemerere, abatunze ibikoresho by'imyemerere, abafite amadini, abafite aho bahurira n'abanyamadini ndetse n'abantu basangiza imyizerere yabo.

    Abo bantu baba bashobora gutabwa muri yombi bagafungwa batotezwa, bagakorerwa iyicarubozo, guhatirwa gukora imirimo runaka, kwimwa uburenganzira ndetse no gukorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

    Leta zunze Ubumwe za Amerika na Koreya ya Ruguru nta mubano zifitanye mu bya dipolomasi, gusa mu Kuboza 2021, Amerika yashyigikiye umwanzuro w'Umuryango w'Abibumye wamagana ibikorwa byayo bikabije, byo guhonyora uburenganzira bwa muntu.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/koreya-umwana-w-imyaka-2-yakatiwe-igifungo-cya-burundu-azira-bibiliya

  • Ibi nibyo 4 umugabo akorera umugore akunda gusa – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Niba umugabo wawe agukorera ibi bintu bine bikurikira ntugashidikanye aragukunda by' ukuri.

    1. Uramuvuguruza akemera
    Umugabo ukunda umugore we bizira uburyarya ahorana ubushake bwo guhindura imyumvire ku kintu iyo umugore we abimusabye. Niyo yaba ari umugabo utavugirwamo cyangwa ufunga umutwe bingana iki, iyo yakunze imbere y' umugore we byose birahinduka.

    2. Aha agaciro igitekerezo cy' umugore

    Igihe umugabo ukunda umugore by' ukuri, igitekerezo umugore we amuhaye agiha agaciro. Muri kamere y' umugabo akora ibintu uko abyumva ariko iyo akunda umugore atamuryarya ntabwo ajya akora ikintu na kimwe atamugishije inama.

    3. Arakurwanirira

    Umugabo iteka arwarira ikintu aha agaciro niba umugabo akurwanirira aragukunda cyane. Umugabo ntashobora kurwanirira ikintu atitayeho.

    4. Yagukorera buri kimwe

    Umugabo ugukunda agukorera buri kimwe kugira ngo agushimishe. Urukundo nyarwo ntiruburamo kwitangirana, umugabo ukunda yitangira umugore we.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/ibi-nibyo-4-umugabo-akorera-umugore-akunda-gusa

  • Nyaruguru:Abagabo bashyizeho akagoroba kabo mu guhangana n'amakimbirane yo (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Mu buhamya bwa bamwe, bavuga ko mbere yo kurema itsinda, bari barabaswe n'ubusinzi ndetse no guca inyuma abagore babo, bigatuma mu ngo hahora intonganya ndetse bamwe bagakubitwa n'abo bashakanye.

    Kuri ubu ngo bafashanya guhana hana inyigisho hagati yabo, ndetse n'izindi ziturutse ku ruhande n'ababishinzwe, kuburyo ngo ingo barimo zatangiye kugira isura nziza bihabanye n'uko bahoze mbere.

    Bati 'Twagiraga amakimbirane cyane yaterwaga n'ubushoreke n'uburaya.Nashatse umugore, nta sezerano twagiranye. Ariko aho maze kwigishwa, ubu twarasezeranye muri leta no kwa padiri.Ubundi nari umuntu w'umusinzi,hamwe nta bona ikaye y'umunyeshuri ariko ubu ndatekanye.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru,Murwanashyaka Emmanuel, avuga ko aka kagoroba k'abagabo ari agashya, kazafasha kurwanya ihohoterwa ryo mu ngo.

    Ibiza ku isonga bituma abagabo n'abagore bahohoterana birimo ubusinzi, kutumvikana ku ikoreshwa ry'umutungo w'urugo, gucana inyuma kw'abashakanye ndetse n'imyumvire mibi y'uburinganire n'ubwuzuzanye mu muryango.

    Mu kagoroba k'abagabo mu Murenge wa Ngera, baganira n'ibijyanye n'iterambere ndetse bagakusanya amafaranga abafasha kwiteza imbere no kuguriza umunyamuryango ubyifuza.

    Umuseke

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/nyaruguru-abagabo-bashyizeho-akagoroba-kabo-mu-guhangana-n-amakimbirane-yo-mu

  • Busingye yasubije Musenyeri uheruka ku rwanya icyemezo cyo kohereza (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Ambasaderi w'u Rwanda mu Bwongereza, Johnston Busingye yanenze Musenyeri w'Itorero ry'Abangilikani mu Bwongereza, Justin Welby uherutse kuvuga ko gahunda igihugu cye kirimo zigamije kugabanya abimukira nta musaruro kandi ko azakora ibishoboka byose akazirwanya.

    Muri izo gahunda Musenyeri Welby ashaka kurwanya harimo n'ubufatanye bw'u Rwanda n'u Bwongereza, aho icyo gihugu cy'i Burayi giteganya kujya cyohereza mu Rwanda abimukira binjiyeyo binyuranyije n'amategeko, bagafashwa kuhatangirira ubuzima, kuhagenzurira ko bujuje ibyangombwa no kuhashakira ibindi bihugu byabakira.

    Welby yatangaje ibi mu gihe Guverinoma y'u Bwongereza yagejeje muri Sena umushinga w'Itegeko rijyanye n'abimukira, aho hari ingingo bavuguruye bashaka ko zitorwa harimo n'iha Guverinoma uburenganzira bwo kohereza mu kindi gihugu, umwimukira uhageze mu buryo butemewe n'amategeko.

    Musenyeri Welby aherutse kubwira Sena ko amavugurura Guverinoma iri gushaka nta kidasanzwe azazana mu guhangana n'ibibazo by'abimuikira bakomeje kwinjira mu Bwongereza, ahubwo ayishinja kureba hafi no kudashyira mu gaciro ibibazo bya nyabyo byugarije Isi.

    Mu gitekerezo Ambasaderi Busingye yanyujije mu kinyamakuru Comment Central mu cyumweru gishize, yavuze ko kuba Musenyeri Welby yarageze aho anenga ubufatanye bw'u Rwanda n'u Bwongereza, nabyo byafatwa nko kureba hafi no kwirengagiza.

    Ati 'Bigaragara ko kunenga ubwo bufatanye avuga ko ari ugutekereza hafi nabyo bishingiye ku kutamenya no kutareba mu buryo bwagutse impamvu y'ubufatanye bw'u Rwanda n'u Bwongereza.'

    Yakomeje agira ati 'Ukuri ni uko ubufatanye bwacu bushingiye ku guhindura uburyo mpuzamahanga bushaje kandi butakijyanye n'igihe mu guhangana n'ibibazo by'abimukira, hakaboneka igisubizo kirambye k'iki kibazo cyibasiye isi.'

    Busingye yavuze ko u Rwanda ari igihugu gishyira mu gaciro kandi kizi ububabare bw'ubuhunzi, biturutse ku mateka rwanyuzemo.

    Yatanze ingero zigaragaza ko guhera mu 2014, nibura abantu ibihumbi 50 bamaze gupfira mu nzira bagiye gushakira ubuzima mu mahanga, aho benshi ari Abanyafurika.

    Ati 'Iri ni ishyano ritavugwa. Amateka yacu benshi muri twe twabayemo nk'impunzi, atuma twumva ububabare aba bantu bahura nabwo. Turabizi ko mu gihe cy'amakuba, igikwiriye kuba cyitabwaho ari ibikorwa aho kunenga gusa ntacyo ukora.'

    Ambasaderi Busingye kandi yifashishije amagambo ari muri Bibiliya mu rwandiko rwa Yohani 3:18, avuga ko urukundo rukwiriye kugaragarira mu bikorwa aho kuba amagambo.

    Ati 'Kugira ngo tugere ku bisubizo nyabyo, dukwiriye kubanza kumva igitera ibi bibazo. Ikibabaje ni uko abimukira n'abashaka ubuhungiro batumva ko bafite uburenganzira bwo kubaho neza aho baturuka. Bumva ko mu Burayi ariho bazabona amahirwe. Igituma iyi myumvire ikwirakwira tuzabivugaho ikindi gihe.'

    Yakomeje agira ati 'Nta muntu n'umwe wakabaye agenda ibirometero n'ibirometero, yambuka ubutayu bwa Sahara cyangwa inyanja ya Méditerranée agatwarwa mu buryo butamuhesha agaciro ngo agere ku mahirwe cyangwa umutekano.'

    Busingye yavuze ko atari ngombwa ko ushaka kujya mu mahanga agenda mu buryo buteye impungenge kandi hari uburyo bwakoreshwa ibyo ashaka akabibona hafi cyangwa yanagenda akagenda mu buryo bumuhesheje agaciro.

    Yatanze urugero rw'uburyo abandi bimukira n'impunzi bitabwaho mu Rwanda, amahirwe yo kubona imirimo, iterambere ndetse n'icyizere u Rwanda rufitiwe mu mahanga kugeza ubwo Abanyarwanda bafite amahirwe yo kujya mu bihugu byinshi nta viza.

    U Bwongereza bwizeye ko amasezerano bufitanye n'u Rwanda yo kohereza abimukira, azagabanya urujya n'uruza rw'abimukira binjira muri icyo gihugu buri munsi banyuze inzira z'amazi azwi nka English Channel.

    Icyo gihugu kivuga ko gihendwa no kwita kuri abo bantu, impungenge ku mutekano wacyo n'ibindi bituma gikoresha amafaranga menshi mu kwita ku bimukira kitateganyije kandi hakabaye hakorwa ibindi bikorwa by'iterambere.

    U Bwongereza kandi buvuga ko ubwo bufatanye n'u Rwanda buzagabanya ubucuruzi bwo gutwara abimukira, aho hari ababigize ubucuruzi bakishyurwa kugira ngo batware abimukira haba mu nyanja no mu butayu nka Sahara n'ahandi.

    U Rwanda n'u Bwongereza byifuza ko abimukira bazoherezwa bazajya bafasha gutangira ubuzima bwiza bari mu Rwanda, abasabye ubuhungiro bugasuzumwa ariho bari kugeza basubijwe, ababishaka bagasubizwa iwabo.

    Busingye ati 'Iri shoramari rigaragaza ko uburyo bwonyine bwo guhangana n'ibibazo by'abimukira bugarije u Burayi, ari ugushora imari mu duce tundi dutekanye tugaragaza ko twiteguye kwakira abimukira nk'u Rwanda.'

    Yakomeje agira ati 'Ubufatanye bwacu n'u Bwongereza ni iki buje gukora. Guverinoma zacu zombi ziri gufatanya mu gushora imari mu kubaka ubushobozi butuma haboneka ubuzima bwiza haba ku bimukira n'abanyarwanda, binyuze mu guhanga imirimo, uburezi, serivisi rusange, imiturire.'

    Ambasaderi Busingye yavuze ko igiteye inkeke ari uburyo aho gushyigikira gahunda nk'izo zizana ibisubizo bishya ku bibazo by'abimukira, benshi bari mu mpaka za politiki.

    Ati 'Mu Bwongereza, imyumvire itakigezweho yo kurebera u Rwanda mu ndorerwamo za kera byarushijeho kuzambya ibiganiro.'

    Busingye yavuze ko igihe ubufatanye bw'u Rwanda n'u Bwongereza buzaba butangiye, benshi bazabona umusaruro wabwo bakabyitabira.

    Kugeza ubu gahunda yo kuzana abimukira mu Rwanda baturutse mu Bwongereza yatindijwe n'ibirego by'abatayishyigikiye byagejejwe mu nkiko, icyakora urukiko rukuru ruherutse kugaragaza ko ntacyo itwaye kandi yubahirije amategeko.

    Hategerejwe umwanzuro w'urukiko rw'ubujurire kugira ngo hafatwe umwanzuro ntakuka.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/article/busingye-yasubije-musenyeri-uheruka-ku-rwanya-icyemezo-cyo-kohereza-abimukira

  • Bidasubirwaho Rayon Sports igiye guhagararira u Rwanda muri (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Nyuma y'uko ikipe ya APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona cya 2022-2023 , byahaye amahirwe ikipe ya Rayon Sports kuzahagarira u Rwanda muri ya CAF Confederation Cup 2023-24.

    Bimenyerewe ko ikipe yegukanye igikombe cya shampiyona n'icy'Amahoro, ikipe yabaye iya kabiri muri shampiyona niyo iserukira u Rwanda muri CAF Confederation Cup. Nk'ibisanzwe iyatwaye shampiyona niyo igomba gusohoka muri CAF Champions League.

    Umwaka ushize nibwo Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryahinduye itegeko maze rivuga ko mu gihe ikipe yatwaye shampiyona itwaye n'igikombe cy'Amahoro, iyageze ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'Amahoro izajya iba ari yo isohokera u Rwanda muri CAF Confederation Cup.

    APR FC yaraye yegukanye shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w'imikino wa 2022-23, bivuze ko ari yo izahagarira u Rwanda mu mikino y'amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika (Champions League).

    Iyi kipe kandi ikaba iri no ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'Amahoro izahuramo na Rayon Sports tariki ya 3 Kamena 2023 kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye.

    Bivuze ko Rayon Sports yakwegukana igikombe cy'Amahoro itanacyegukana ikaba yamaze kubona itike ya CAF Confederation Cup kubera ko ikipe bazahura ku mukino wa nyuma, APR FC yegukanye shampiyona ikaba izasohoka muri Champions League.

    Rayon Sports yaherukaga gusohoka mu mikino Nyafurika muri 2019 ubwo yakurwagamo na Al-Hilal Omdurman yo muri Sudani ni nyuma y'uko amakipe yombi yanganyirije i Kigali 1-1 maze muri Sudani banganya 0-0.

    Hari nyuma y'uko umwaka wari wabanje iyi kipe yari yanditse amateka yo kugera muri 1/4 cya CAF Confederation Cup.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/bidasubirwaho-rayon-sports-igiye-guhagararira-ikipe-u-rwanda-muri-caf

  • Ingabo za ONU nizo gushimwa – Antonio Guterres #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga mukuru w'Umuryango w'Abibumbye ONU, Antonio Guterres, yatangaje ko mu myaka 75 ishize ONU yohereza ingabo zo kubungabunga amahoro zafashije ibihugu guca mu nzira ikomeye iva mu ntambara igana ku mahoro.

    Ibi ariko siko bamwe mu bavuye mu byabo mu burasirazuba bwa DR Congo babibona, kuko banenga ingabo za ONU zihamaze imyaka igera kuri 25 kudatanga umusaruro.

    Buri mwaka tariki 29 Gicurasi, ni umunsi mpuzamahanga wahariwe ingabo za ONU ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro ku isi.

    Umunyamabanga mukuru w'Umuryango w'Abibumbye ONU, Antonio Guterres, avuga ko ingabo za ONU aho ziri mu butumwa butandukanye zigira uruhare rukomeye mu kurengera abasivile mu ntambara. Ati: 'ku bantu bari mu ntambara izi ngabo zo kubungabunga amahoro zihagarariye icyizere'.

    Antonio Guterres, yagize ati: 'Mu kugera ku ntego yabo, benshi muri izi ngabo batanze ikiguzi cy'ikirenga. Abarenga 4,200 barapfuye bari muri aka kazi k'Umuryango w'Abibumbye'.

    Muri iki gihe ingabo zirenga 87,000 zikomoka mu bihugu 125 ziri mu butumwa bwa ONU bugera kuri 12 butandukanye.

    Guterres avuga ko 'bahura n'ibikorwa by'amahoro bigenda buhoro hamwe n'amakimbirane y'urusobe'.

    The post Ingabo za ONU nizo gushimwa — Antonio Guterres appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/05/29/ingabo-za-onu-nizo-gushimwa-antonio-guterres/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ingabo-za-onu-nizo-gushimwa-antonio-guterres

  • “Ufite amatako meza” Shaddy Boo yatumye abantu bavugishwa nyuma yo kubona ubwiza bw’ikibero ke (Ifoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamideli ukomeye cyane hano mu Rwanda Mbabazi Shadia wamamaye cyane ku izina rya Shaddy Boo akoresha ku mbuga nkoranyambaga ze yongeye gutuma abantu bacika ururondogoro nyuma yo kubona ubwiza bw'ikibero ke.

    Shaddy Boo uzwiho kuvugisha imbaga y'abantu bitewe n'ubwiza bwe ndetse n'imiterere ye ikurara abagabo yongeye gukoza agati mu ntozi ubwo yashyiraga ku rubuga rwe rwa Instagram ifoto yambaye agakanzu kagufi cyane kagaraza ikimero ke.

    Ifoto:

    Bimwe mu byo abantu bagiye bavuga nyuma yo kubona Ifoto y'umunyamideli Shaddy Boo:

    Source : https://yegob.rw/ufite-amatako-meza-shaddy-boo-yatumye-abantu-bavugishwa-nyuma-yo-kubona-ubwiza-bwikibero-ke-ifoto/

  • Burundi: Uwafashwe atanga ruswa muri shampiyona yahanishijwe igihano gikakaye ku buryo n’abandi bashaka gusunutsa amazuru bakora nk’ibyo bahise batinyamo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uwafashwe atanga ruswa muri shampiyona yahanishijwe igihano gikakaye ku buryo n'abandi bashaka gusunutsa amazuru bakora nk'ibyo bahise batinyamo

    Haruna Feruzi watoje Rutsiro FC yahagaritswe ubuzima bwe bwose atagaragara mu bikorwa by'umupira w'amaguru

    Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Burundi ryahannye abatoza babiri kubera ibikorwa byo guha ruswa abakinnyi ba New Oil FC ngo yitsindishe bakina na Burundi Sport Dynamik

    Uko byagenze

    Mu rwego rwo kwirinda kumanuka Burundi Sport Dynamik yahaye ruswa ya miliyoni 1 FBU, umukinnyi Clovis Nduwayezu wa Atletico New Oil, bigizwemo uruhare ba Haruna Feruzi kuko yatoje muri New Oil

    BS Dynamik yatsinze New Oil ibitego 2-0.

    Clovis wahawe miliyoni yaje gutanga amakuru anerekana ubutumwa bandikiranye na Feruzi.

    Ibihano byatanzwe

    Haruna Feruzi yaciwe mu bikorwa by'umupira w'amaguru, ubuzima bwe bwose.

    Umutoza Niyonkuru Jumaine wa Burundi Sport yahanishijwe kumara imyaka itanu (5) atagaragara mu bikorwa by'umupira w'amaguru n'amande ya Miliyoni 10 FBU agomba kwishyura bitarenze Ku ya 17 Nyakanga/Mukakaro 2023.

    BS Dynamik yatanze ruswa yahise iterwa Mpaga y'ibitego 3-0 ihita inamanuka mu cyiciro cya kabiri.

    Ya miliyoni imwe y'amarundi yari yahawe Clovis igomba gushyirwa muri federasiyo.

    Source : https://yegob.rw/burundi-uwafashwe-atanga-ruswa-muri-shampiyona-yahanishijwe-igihano-gikakaye-ku-buryo-nabandi-bashaka-gusunutsa-amazuru-bakora-nkibyo-bahise-batinyamo/