Category: Uncategorized

  • Ikipe yose iruzuye! Rwatubyaye Abdul, Onana na Ndizeye Samuel bakoranye imyitozo na bagenzi babo bagaragaza urwego rwo hejuru bishimisha Haringingo uri kwitegura guhatana na APR FC – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma w'amakuru yari amaze iminsi avugwa muri Rayon Sports, abakinnyi banshitsemo ibice aho hari bamwe banze kujya i Huye kwitegura umukino wa nyuma w'igikombe cy'Amahoro bafitanye na APR FC kuri uyu wa Gatandatu tariki 3 Kamena 2023 kuri sitade ya Huye.

    Byavuzwe ko abakinnyi barimo nka Rwatubyaye Abdul, Leandre Willy Essombe Onana Onana, na Ndizeye Samuel bagiye nyuma y'abandi maze Perezida w'ikipe Uwayezu Jean Fidel abanza kwanga ko bazakina uyu mu kino, gusa baje kubabarirwa doreko banagaragaye mu myitozo ya nyuma iyi kipe yokoreye muri sitade ya Huye.

    Yari imyitozo yakurikiwe na Uwayezu Jean Fidel, aho abakinnyi bari bafite akanyamuneza ndetse bagaragaza urwego rwashimishije umutoza Haringingo Francis.

    Nyuma y'imyitozo, umutoza Haringingo yavuze ko yishimiye uko imyitozo ya nyuma yo kwitegura APR FC yagenze ndetse abakinnyi be bose bari mu mwuka w'umukino.

    Source : https://yegob.rw/ikipe-yose-iruzuye-rwatubyaye-abdul-onana-na-ndizeye-samuel-bakoranye-imyitozo-na-bagenzi-babo-bagaragaza-urwego-rwo-hejuru-bishimisha-haringingo-uri-kwitegura-guhatana-na-apr-fc/

  • Umukozi wa Radiyo ikunzwe hano mu Rwanda yabatuye Mudasobwa ya Sebuja anyarukira kuri RIB kubera akarengane yakorewe na nyiri iyi Radiyo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukozi wa Radiyo ikunzwe hano mu Rwanda yabatuye Mudasobwa ya Sebuja anyarukira kuri RIB kubera akarengane yakorewe na nyiri iyi Radiyo

    Umukozi wa Capital FM yafatiriye laptop ya nyiri radio, Kelvin Katuramu, ngo kuko kuva yabaha akazi mu kwa 2 uyu mwaka atarabahemba.

    Amakuru ahari avuga ko uyu munyamakuru utazi ifaranga ry'umukoresha we byabaye ngombwa ko yitabaza urwego rw'ubugenzacyaha RIB kuri Sitasiyo iherereye ku Kimihurura.

    Ndetse akaba yanyarukiye kuri RIB yitwaje Laptop ya nyiri radio ya Capital fm itari imaze igihe kinini ikorera mu Rwanda.

    Source : https://yegob.rw/umukozi-wa-radiyo-ikunzwe-hano-mu-rwanda-yabatuye-mudasobwa-ya-sebuja-anyarukira-kuri-rib-kubera-akarengane-yakorewe-na-nyiri-iyi-radiyo/

  • Itangazo ryihutirwa ku mukino ugomba guhuza Apr Fc na Rayon Sport ndetse n’ugomba guhuza Kiyovu sports na Mukura – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ni mu gihe abakunzi b'umupira wa maguru mu Rwanda bari kwitegura ibiro bya ruhago by'imikino yanyuma y'igikombe cy'amahoro, Ferwafa yatanze itangazo kubijyanye n'amasaha yo kugera kuri stade.

    Source : https://yegob.rw/itangazo-ryihutirwa-ku-mukino-ugomba-guhuza-apr-fc-na-rayon-sport-ndetse-nugomba-guhuza-kiyovu-sports-na-mukura/

  • Rumaga yahurije mu gitaramo abahanzi bakorany… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu tariki 2 Kamena 2023, ni bwo Rumaga yararitse abafana be n'abakunzi b'umuziki muri rusange, iki gitaramo azakora ku itariki ataratangaza.

    Yabwiye InyaRwanda ko iki gitaramo cye cya mbere kizaba kiganjemo cyane ubusizi, kandi kizagaragara bamwe mu bahanzi bakoranye kuri album ye.

    Ati 'Ni igitaramo kizaba kiganjemo cyane ubusizi gusa. Kizagaragaramo abandi bahanzi barimo abo twakoranye kuri album yanjye 'Mawe' ya mbere nzaba ndi kumurika.'

    Uyu musizi wamenyekanye mu bisigo birimo nka 'Umugore si umuntu', avuga ko yatekereje gukora iki gitaramo nyuma y'ubusabe bwa benshi bashaka kumubona imbona nkubone.

    Ati 'Ni igitekerezo nagize nyuma yo kubisabwa n'abakunzi benshi. Bambwira ko bifuza kumbona no kumva mbatura ibisigo mu buryo bw'imbonankubone n'inyumva nkumve.'

    Uyu musore avuga ko ari gutegura buri kimwe, ku buryo abantu bazabona ibyo amaso yabo atarabona. Ati 'Ni 'Performance' amaso y'abo atarabona, icyo ni kimwe. Ibindi, ni amabanga azagenda ahishurwa buhoro, buhoro.'

    N’ubwo atavuze abahanzi azifashisha muri iki gitaramo cye cya mbere, ariko ibisigo amaze gushyira hanze yakoranye n’abandi bahanzi birimo ‘Narakubabariye’ yakoranye na Bruce Melodie, ‘Ivanjiri II’ yakoranye na Alpha Rwirangira;

    ‘Umwana araryoha’ yakoranye na Riderman na Peace Jolis, ‘Mazi ya Nyanja’ yakoranye na Alyn Sano, ‘Kibobo’ yakoranye na Juno Kizigenza, ‘Ntakundi’ na Chrisy Neat n’ibindi.

    Rumaga ni umusore umaze kwigarurira imitima y'abatari bake kubera ubuhanga buhanitse n'impano idasanzwe agaragaza haba mu biganiro bye muganirana ndetse no mu bihangano bye 'Ibisigo' aho akoresha ikinyarwanda cyumutse kandi kiboneye mu buryo bwa gihanga bwo kuvuga amateka no kurema inkuru mubyo avuga.

    Ubusizi ni icyiciro cy'ubuvanganzo cyari kigenewe gusingiza mbere na mbere Umwami n'abo mu muryango we. Umusizi yari umuhimbyi w'ibisigo Nyabami, Uwabifataga mu mutwe atarabihimbye bamwitaga 'Umwikirizi '.

    Junior Rumaga ari mu kiragano gishya cy'abakora ubu buvanganzo. Shene ye ya Youtube iriho nka ibisigo nka 'Wumva ute?', 'Ub Breakable Promise', 'Nzakurambaho', 'Nzoga', n’ibindi.

    Uyu musore ukiri muto afite n'izindi mpano zimutunze. Ni umutahira, umushyushyarugamba, umusangiza w'amagambo mu bukwe, umwanditsi w'ibitabo, umwanditsi n'umukinnyi wa filime n'ikinamico akaba n'umutoza wa siporo wabigize umwuga.

    Rumaga avuga ko atamenya neza inkomoko yacyo ariko ko akunda gutebya no gutera ikiringo n'abakuru, batumye muri we amenya bihagije ikinyarwanda akoresha cyane.

    Ubusizi ni inganzo isa nkiyari imaze kugenda biguruntege yewe hafi yo kwibagirana kubera umubare nkene wababukora mu gihe buzwi nka Nyina w’izindi nganzo.

    Gusa, biragaragara ko bushyigikiwe abakizamuka bagashyigikirwa urukundo n'ubwitanjye babufitemo bwatuma abantu bongera kuryoherwa n’iyi nganzo nk’uko byahoze. 


    Rumaga yatangaje igitaramo cyo kumurika album ye ya mbere

     

    Rumaga Junior ari kumwe n'umuhanzikazi Alyn Sano mu ifatwa ry'amashusho y'indirimbo 'Mazi ya Nyanja' 

    Rumaga ari kumwe na Bruce Melodie bakoranye igisigo bise 'Narakubabariye' 

    Rumaga yavuze ko bamwe mu bahanzi bakoranye iyi album bazagaragara mu gitaramo cye- Aha ari kumwe n'umuraperi Riderman ndetse na Peace Jolis

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'MAWE' YITIRIYEALBUM YE

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130092/rumaga-yahurije-mu-gitaramo-abahanzi-bakoranye-kuri-album-yibisigo-130092.html

  • FERWAFA n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru m… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu ku cyicaro cy’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ni bwo hashyizweho umuko ku masezerano y’ubufatanye n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu bafite ubumuga, ishyirahamwe risanzwe riba muri NPC.

    Aya masezerano akubiyemo ingingo zitandukanye, zigamije guteza imbere umupira w’amaguru w’abafite ubumuga.

    Aya masezerano azafasha Amputee Football kumenywa n’abantu benshi by’umwihariko abazi umupira w’amaguru usanzwe kuko hari igihe uzajya werekanwa mu gice cya mbere cy’umukino wa shampiyona.

    Bamwe mu bakinnyi basanzwe b’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ bazaba ishusho y’uyu mukino aho bazajya bifata utuvidewo tujye tujya ku mbugankoranyambaga z’aya mashyirahamwe.

    Muri aya masezerano kandi, FERWAFA izajya ifasha mu mahugurwa y’abatoza b’umukino wa Amputee Football, ndetse n’ubufatanye mu gushaka abakinnyi bakina uyu mu kino mu bice bitandukanye by’igihugu.

    Umukino wa Amputee Football wagezemu Rwanda mu 2015, u Rwanda rukaba ruri mu bihugu bikomeye muri aka karere, dore ko rufite n’igikombe cya CECAFA rwavanye muri Tanzania mu 2019.

    Rugwiro Odace umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu bafite ubumuga asinya amasezerano 

    Marcel Matiku umuyobozi wa FERWAFA w’agateganyo ashyira umukono ku masezerano

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130093/ferwafa-nishyirahamwe-ryumupira-wamaguru-mu-bafite-ubumuga-basinyanye-amazererano-yubufata-130093.html

  • Hoziana choir yateguye igitaramo kidasanzwe i… – #rwanda #RwOT

    Hoziana ni korali ifite amateka maremare kandi aremereye ku bw'imyaka itari mike imaze mu murimo w'Imana, ikaba ikunzwe n'abantu benshi ku bw'ibihangano byayo binyura imitima ya benshi birimo Tugumane, Hashimwe Imana n'ibindi byinshi. 

    Yatangijwe na Pasitori Kayihura Jacques mu 1968, itangira ari itsinda ry'abaririmbyi 5, batangira bakorera umurimo w'Imana kuri ADEPR Gasave. Ubu, ni umuryango mugari ugizwe n'abaririmbyi babarirwa mu 145, harimo ababa mu Rwanda n'abari hanze y'igihugu.

    Mu kiganiro n'itangazamakuru, ubuyobozi bwa Hoziana choir, bwatangarije abanyamakuru ko iyi korali iri gutegura igitaramo nyuma y'icyorezo cya Covid-19, kizatangira ku itariki ya 10 Kamena 2023 kigasozwa ku cyumweru ku wa 11 Kamena 2023, kikabera kuri ADEPR Nyarugenge guhera saa cyenda.

    Umuyobozi wa Hoziana choir, Nsabiyumva Emmanuel yagize ati: 'Nubwo icyorezo cyatwaye ubuzima bwa benshi, kikangiza byinshi ariko umurimo urakomeje. Niyo mpamvu twifuje kubagaragariza aho duhagaze kugeza ubu, tukabategurira igitaramo twahaye inyito ya 'Tugumane live concert', twakuye ku ndirimbo dusanganwe yitwa 'Tugumane'. 

    Nk'uko n'ubundi Ijambo ry'Imana risanzwe ari umusingi w'ubuzima bwacu, iki gitaramo twagishingiye ku Ijambo ry'Imana riboneka muri Yohana:14:23.'

    Nsabiyumva Emmanuel Perezida wa Hoziyana choir

    Uyu muyobozi wa Korali Hoziyana yongeyeho ko usibye ivugabutumwa rizakorerwa muri iki gitaramo, hazafatirwamo n'amashusho y'indirimbo bazaririmba icyo gihe zigize umuzingo wabo wa 13.

    Ati: 'Hirya yo kuvuga ubutumwa bwiza mu buryo bw'indirimbo ndetse n'ijambo ry'Imana, mu rwego rwo kubika ibihangano byacu no kugeza ibikorwa byacu kure, turategura no gufatiramo amashusho y'indirimbo kugira ngo ibihangano byacu bikomeze kugera kure hirya no hino ku isi.'


    Hoziyana ifite amateka akomeye mu muziki w’u Rwanda 

    Iki ni cyo gitaramo cya mbere iyi korali igiye gukora nyuma ya Covid-19 kibimburira ibindi bikorwa byinshi bari gutegura, birimo ingendo zitandukanye izakora hirya no hino mu Rwanda no mu mahanga.  


    Hoziyana yaganirije abanyamakuru ku gitaramo iri gutegura


    Hoziyana choir ifite igitabo gikubiyemo indirimbo zayo


    Pastor Rushema umwe mu barambye muri Hoziyana choir


    Hoziyana choir igiye gukora igitaramo gikomeye 

    “Tugumane Live Concert” ni cyo gitaramo Hoziyana choir igiye gukora nyuma ya Covid-19

    Ev. Ndamukunda Patrick niwe wayoboye ikiganiro n’abanyamakuru

    Reba Imwe mu ndirimbo za Hoziana Choir zakunzwe cyane


    Umwe mu baririmbyi ba Hoziyana Choir yatangaje ko ari ubuntu bugeretse ku bundi kuba aririmbana n’abaririmbyi bakuru kandi barambye muri iyi korali

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130031/hoziana-choir-yateguye-igitaramo-kidasanzwe-130031.html

  • Trump yagaragaje ko Ahangayikiye ubuzima bwa Biden badakunze gucana (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, hacicikanye amafoto n'amashusho ya Perezida Biden yitura hasi ubwo yari mu birori.

    Akimara kugwa Trump yatangaje ko ahangayikiye mugenzi we, anabaza niba ubuzima bwe bumeze neza.

    President Biden, w'imyaka 80, yaguye hasi ubwo yari kuri Podiyumu (Podium) mu birori byatangirwagamo impamyabumenyi ku ishuri rya gisirikare ishami rirwanira mu kirere muri Leta ya Colorado .

    Trump akimara kumenya ayo makuru ayabwiwe n'umwe mu bamushyigikiye ubwo yari mu bukangurambaga mu gace ka Grimes muri Lowa, yabajije niba Biden ntacyo yabaye.
    Yagize ati'Yaguye? Ntacyo yabaye ? Ndizera ko atababaye!'

    Trump asanzwe adacana uwaka na Biden kuko byagiye bigaragara ubwo yanengaga ubuyobozi bwe n'ishyaka ry'Abademokarate ubwo Biden yari akimara gutorerwa kuyobora Amerika.

    Mu bihe bitandukanye Trump yagiye agaruka ku buryo Biden yananiwe gukemura ikibazo cy'ivangura rishingiye ku ruhu akiri umusenateri, ndetse n'igihe yari visi perezida,Trump avuga ko Biden atari igitangaza ahubwo ko ari umunyapoliki nk'abandi.

    Kugeza ubu amakuru ari kuvugwa, ni uko ngo Biden ameze neza nta kibazo afite.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/trump-yagaragaje-ko-ahangayikiye-ubuzima-bwa-biden-badakunze-gucana-uwaka

  • Dr Sabin yagizwe muyobozi ukomeye mu kigo kirwanya indwara z'ibyorezo – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'ubuzima mu Rwanda Dr Sabin Nsanzimana yatorewe kuba umuyobozi wungirije w'ikigega gishinzwe gukumira, kurinda, kurwanya no guhangana n'indwara z'ibyorezo (The Pandemic Fund).

    The Pandemic Fund ni ikigega gishinzwe gukumira, kurinda no guhangana n'indwara z'ibyorezo kuva ku gihugu cyagaragayemo icyorezo bikagera ku karere giherereyemo ndetse no ku rwego rw'isi.

    Ubu bukaba ari uburyo bwashyizweho n'ibihugu kugira ngo bibashe gukusanya amafaranga yo kwifashisha muri ibyo bikorwa byose bigamije guhangana n'indwara z'ibyorezo.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/article/dr-sabin-yagizwe-muyobozi-ukomeye-mu-kigo-kirwanya-indwara-z-ibyorezo

  • Kenya: Senateri yagiriye inama leta kongerera Abakozi iminsi y'ikiruhuko ngo (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Uyu musenateri avuga ko mu cyifuzo cye, iminsi y'ibiruhuko yemewe na Leta ikwiye kwiyongera.

    Ngo nko mu gihe ikiruhuko cya Leta kizaba ari kuwa Kabiri, no ku munsi uwubanziriza wo kuwa mbere ngo ukwiye kuba ikiruhuko,ndetse n'igihe ikiruhuko cya Leta kibaye ari kuwa Kane, ngo n'umunsi ukurikiyeho wo kuwa Gatanu ukwiye guhinduka ikiruhuko.

    Senateri Karungo akomeza asobanura ko kwiyongera kw'iyi minsi y'ibiruhuko byafasha abakozi ba Leta kujya baha umwanya imyitozo ngororamubiri biruka intera ndende n'amaguru, ngo ibyo yumva ko byatuma barushaho kumererwa neza no mu byerekeye ubuzima bwo mu mutwe.

    Yongeyeho ko uretse kuba byafasha mu gutuma abakozi barushaho kumererwa neza mu buzima bwabo, ngo byanafasha mu kuzamura iterambere ry'igihugu no kumenyekanisha ibikorwa by'ubukerarugendo muri Kenya.

    The Citizens yanditse ko, abakozi bo muri Kenya bagira iminsi y'ibiruhuko yemewe na Leta igera kuri 13 mu gihe cy'umwaka, ni ukuvuga kuva mu kwezi kwa Mbere kugeza mu kwezi kwa 12.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/kenya-senateri-yagiriye-inama-reta-kongerera-abakozi-iminsi-y-ikiruhuko-ngo

  • Hasubitswe urubanza rw'ufantwa nk'Interahamwe ruharwa Fulgence ngo yongererwe (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Abashinjacyaha babwiye urukiko ko bakeneye igihe cyo gutegura ibindi birego byiyongera kubyo bamurega.

    Kuwa gatanu ushize ubwo yagezwaga mu rukiko bwa mbere, yarezwe ibyaha bitanu bishingiye ku kwica amategeko y'abinjira n'abasohoka, umwirondoro muhimbano, no kuba muri icyo gihugu binyuranyije n'amategeko.

    Urukiko rwategetse ko akomeza gufungwa akazagarurwa kuburanishwa kuwa gatanu w'icyumweru gitaha.

    Kayishema yashakishwaga n'urwego ruca imanza zasizwe n'urukiko rwa Arusha rumushinja uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi bagera ku 2000 ku Kibuye mu burengerazuba bw'u Rwanda muri jenoside.

    Mu cyumweru gishize polisi yamufatiye i Paarl hanze gato ya Cape Town mu isambu nini y'ibikorwa by'ubuhinzi aho 'yakoraga ari naho yari atuye wenyine', nk'uko umuvugizi wa polisi ya Africa y'Epfo Brigadier Thandi Mbambo yabitangaje.

    Yafashwe avuga ko yitwa Donatien Nibashumba uva mu Burundi.

    Ku byaha akekwaho gukorera mu Rwanda, mu cyumweru gishize mu rukiko Kayishema yavuze ko nta ruhare yagize mu bwicanyi ubwo aribwo bwose .
    Biteganyijwe ko namara kuburana ibyaha aregwa na Africa y'Epfo azashyikirizwa ruriya rwego ruca imanza zitarangijwe n'Urukiko rwa Arusha, narwo rwavuze ko ruzamwohereza mu Rwanda.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/hasubitswe-urubanza-rw-ufantwa-nk-interahamwe-ruharwa-fulgence-ngo-yongererwe