Category: Uncategorized

  • Ndifuza umwana w’umukobwa ubu – Miss Mutesi Jolly #rwanda #RwOT

    Nyampinga w’u Rwanda 2016, Mutesi Jolly yavuze ko yifuza kubyara umwana w’umukobwa, ni nyuma yo kunyurwa n’imibyinire y’umukobwa wa Jay-Z na Beyoncé.

    Ubwo Beyoncé yari mu bitaramo byo kumenyekana Album ye nshya aheruka gusohora yise “Renaissance”, yagiye agaragara ari kumwe n’imfura ye y’umukobwa, Blue Ivy w’imyaka 11.

    Ni ibitaramo byagenzegurutse ibihugu bitandukanye by’u Burayi nk’u Bwongereza, u Bufaransa, Sweden n’u Bubiligi.

    Muri ibi bitaramo akaba yaragiye yifashisha cyane uyu mukobwa we n’umuraperi Jay Z, akaba ari umwe mu babyinnyi bamufashaga ku rubyiniro.

    Binyuze mu mashusho yagiye hanze, agakwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, uyu mwana yatangariwe cyane n’abantu benshi bitewe n’ubuhanga afite mu kubyina.

    Beyoncé mu mashusho aheruka gushyira kuri Instagram, yavuze ko atewe ishema na we.

    Ati “Umwana wanjye w’imfura. Ntewe ishema nawe kandi nishimira kuba ndi mama wawe. Uduha ibyishimo bisendereye, mumalayika wanjye.”

    Aya mashusho yageze no mu Rwanda maze Nyampinga w’u Rwanda 2016, Mutesi Jolly avuga ko uyu mukobwa atumye yumva yabyara na we umwana w’umukobwa.

    Ati “Ndashaka umwana w’umukobwa ubu. Ibi bintu biteye ubwuzu kubireba.”

    Muri 2008 nibwo Beyoncé Giselle Knowles-Carter wamamaye nka Beyoncé mu muziki yashakanye n’umuraperi Shawn Corey Carter [ Jay – Z] ubu bafitanye abana babatu.

    I want a baby girl now 😭😭. This is soo beautiful to watch https://t.co/klH9PjQ1he

    — Jolly Mutesi. #TeamPK (@JollyMutesi) June 4, 2023

    Umukobwa wa Beyoncé yavugishije benshi

    Jolly yahise avuga ko yumva yifuza kubyara umwana w’umukobwa

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/ndifuza-umwana-w-umukobwa-ubu-miss-mutesi-jolly

  • Amafoto n'imyambarire ya Kanye West n'umukunzi we yongeye kurikoroza ku (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Imyambarire y'umuraperi Kanye West n'umukunzi we mushya Bianca Censori yongeye kurikoroza ku mbuga nkoranyambaga ku isi yose.

    Uyu muraperi arikumwe n'umugore we banyuze mu muhanda wa Los Angeles bose bari mu myambaro y'ibara ry'umukara bavuye gusenga. Kanye yatunguranye yambaye 'kora' izwiho kwambarwa n'igitsinagore ndetse nta nkweto yambaye uretse amasogosi y'umukara yarengeje kuri kora bigafatana.

    Kanye West wambaye kora ntakweto hamwe n'umugore we Bianca batunguye benshi.

    Iyi myabarire yabo yanenzwe na benshi bavuga ko atariyo kujyana mu rusengero

    Umugore we Bianca Censori nawe yambaye inkanzu idoze mu buryo budasanzwe ndetse anambara akenda kamupfuka mu maso n'umutwe ibintu bimenyerewe mu birori by'imideli. Daily Mail yatangaje ko Kanye West asanzwe afite imyambarire idasanzwe ahubwo igitangaje ni uko iyi myambarire asigaye ayisangiza umugore we kuko n'ubundi ariwe umwambika.

    Kanye West ari gutunganya umugore we Bianca, binavugwa ko ariwe umwambika iyi myenda itangaje

    Ikomeza ivuga ko kuva kera Kanye West yakundaga kwambika abakunzi be imyambarire idasanzwe. Urugero ni nka Amber Rose, Kim Kardashian, Chyna Jones n'abandi aho bambaraga imyenda itangaje ubwo bari bakirikumwe na we gusa batandukana bakarekera aho.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/amafoto-n-imyambarire-ya-kanye-west-n-umukunzi-we-yongeye-kurikoroza-ku-mbuga

  • Amwe mu mafoto utabonye y'abafana n'abakinnyi ba Gikundiro nyuma yo kwegukana (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Nyuma y'aho ikipe ya Rayon Sports yegukanye igikombe cy'Amahoro itsinze APR FC 1-0 , abakunzi bayo ndetse n'abakinnyi bakomeje kwishimira iyi tsinzi mu buryo budasanzwe aho uri gusanga benshi mu bakunzi baruhago bari gusakaza indirimo zerekana ibyishimo bafite ku mbuga nkoranyamaga zabo.

    Ku munsi w'ejo hashize tariki ya 4 Kanama 2023, Nibwo Aba-Rayon bakoze akarasisi kadasanzwe baturutse I Huye aho bari baraye maze bageze ku ivuko i Nyaza aho ifite abafana benshi berekwa urukundo rudasanzwe mu mihanda berekeza Kigali.

    Kuva mu Rukari, ugaca mu Ruhango, Muhanga, Kamonyi, Ruyenzi, Nyabugogo, Kimisagara n'i Nyamirambo, iyi kipe ikundwa n'Abanyarwanda batari bake, yeretswe urukundo na benshi mu bahagaze ku mihanda n'abayiherekeje.

    Byari ibyishimo kandi ku bakinnyi, abayobozi n'abatoza b'iyi kipe.
    Gikundiro yaherukaga Igikombe cy'Amahoro mu 2016, na bwo itsinze APR FC, izahagararira u Rwanda muri CAF Confederation Cup ya 2023/24.

    Muri ibi birori byasusurukijwe n'umuhanze Eric Senderi, Ikipe y'abakobwa ya Rayon Sports na yo yerekanye Igikombe cya Shampiyona y'Icyiciro cya Kabiri yegukanye.
    Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle wari wishimiwe n'abafana baririmbaga ngo “ni wowe, ni wowe”, yavuze ko batangira umwaka w'imikino yari yabasezeranyije ibikombe bibiri kandi ubu bamaze kubitwara.

    Ati “Igikombe cya Shampiyona n'icy'Amahoro dore ngibi. Twashyize hamwe nk'Aba-Rayons, ntitwacitse intege, ndetse n'abashatse kuziduca twababwiye ko bidashoboka.”

    Yakomeje agira ati “Ntibyari byoroshye no gukina n'amakipe afite aho akura. Igikombe cya Shampiyona y'Abagabo cyaduciye mu myanya y'intoki kuko abagitwaye baturushije amanota abiri gusa, ariko ubutaha tuzakibereka ahangaha.”










    AMAFOTO YA IGIHE

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/amwe-mu-mafoto-utabonye-y-abafana-n-abakinnyi-ba-gikundiro-nyuma-yo-kwegukana

  • Myanmar: Ubushinwa bwananiwe guhuza Ubutegetsi n'Imitwe ishingiye ku (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Byari bigamije kwingingira iyo mitwe gushyigikira gahunda y'amatora igisirikare cyafashe ubutegetsi gishaka.

    Ibyo biganiro byamaze iminsi 2 mu karere ka Mongla muri leta ya Shan iri mu majyaruguru ya Myanmar hafi n'umupaka w'Ubushinwa.

    Amakuru y'ibitangazamakuru by'imbere muri icyo gihugu avuga ko intumwa idasanzwe y'Ubushinwa, Guao Bao, yitabiriye ibyo biganiro iturutse mu ntara ya Yunnan mu biro bishinzwe ububanyi n'amahanga.

    Ibi biganiro bishyigikiwe n'Ubushinwa bihuza iyo mitwe ya gisirikare n'ingabo za let ari ibya mbere kuva igisirikare cyafata ubutegetsi mu mwaka wa 2021.

    Ibitangazamakuru by'imbere mu gihugu biravuga ko abahagarariye igisirikare cyafashe ubutegetsi basabye abagize iyo mitwe y'abarwanyi bishyize hamwe gushyigikira gahunda y'igihe kirekire y'amatora ubutegetsi buteganya ariko abo barwanyi bakabihakana.

    Gusa igisirikare cyafashe ubutegetsi ntikiratangira gutegura ayo matora. Kivuga ko kizayategura habonetse amahoro.

    Imbere mu gihugu no hirya no hino ku isi ayo matora ntashyigikiwe, kuko afatwa nk'adakurikije amategeko.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/myanmar-ubushinwa-bwananiwe-guhuza-ubutegetsi-n-imitwe-ishingiye-ku-moko

  • Igisirikare cy'Ubushinwa cyakomoje ku kaga kagwira isi burwanye (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Mu nama ku mutekano, Jenerali Li Shangfu yavuze ko “ibihugu bimwe” birimo gukaza umurego wo kwigwizaho intwaro muri Aziya.

    Ariko yavuze ko isi ari nini bihagije ku Bushinwa n'Amerika, kandi ko ibi bihugu bibiri by'ibihangange bikwiye kureba uko byumvikana.

    Mbere, Amerika yavuze ko hari ingendo “zitarimo umutekano” zirimo gukorwa n'ubwato bw'intambara bw'Ubushinwa, iruhande rw'ubwato bw'intambara bw'Amerika mu bunigo bwa Taiwan.

    Ku wa gatandatu, igisirikare cy'Amerika kirwanira mu mazi cyavuze ko ubwato bw'intambara bw'Ubushinwa bwagenze “mu buryo butarimo umutekano” bwerekeza iruhande rw'ubwato bw'intambara bw'Amerika, ubwo bwari bunyuze mu bunigo bwa Taiwan buri kumwe n'amato y'intambara ya Canada.

    Ubushinwa bwanenze ibyo bihugu byombi kubera icyo bwise “guteza ibyago ku bushake”. Amerika na Canada byavuze ko amato yabyo yari arimo kugenda ahemewe n'amategeko mpuzamahanga.

    Jenerali Li, wabaye Minisitiri w'ingabo mu kwezi kwa Werurwe (3) uyu mwaka, yashinje Amerika kugira “imitekerereze yo mu ntambara y'ubutita” ndetse avuga ko ibyo “birimo kongera cyane ibyago byo mu rwego rw'umutekano”.

    Mu ijambo rye, yavuze ko Ubushinwa butazemera ko amarondo y'ubwato bw'Amerika n'inshuti zayo aba “urwitwazo rwo kugira ubwiganze bw'ingendo z'amato”.

    Abajijwe ku byabereye mu bunigo bwa Taiwan, yavuze gusa ko ibihugu byo hanze y'ako karere birimo kongera ubushyamirane.

    Yabivuze ku cyumweru mu nama izwi nka Shangri-La Dialogue muri Singapour, iyo ikaba ari yo nama yonyine ngarukamwaka ku mutekano y'akarere k'Aziya n'inyanja ya Pasifika.

    Ubushinwa bwanze ubusabe bw'Amerika bwo kugirana ibiganiro bya gisirikare bitaziguye, bubikora mu kwamagana ibihano Amerika yafatiye Jenerali Li mu mwaka wa 2018 kubera intwaro zaguzwe mu Burusiya.

    Nubwo hari umwuka mubi mu mubano wa diplomasi, umutegetsi wo hejuru wo muri minisiteri y'ububanyi n'amahanga y'Amerika yageze mu Bushinwa mu ruzinduko rw'icyumweru, aho azaganira ku ngingo zitandukanye n'abategetsi bo mu Bushinwa.

    Umubano hagati y'Amerika n'Ubushinwa wajemo igitotsi mu myaka ya vuba aha ishize kubera ibibazo byinshi, birimo nko kuba Ubushinwa buvuga ko Taiwan ari iyabwo, no kubera ubushyamirane bwo mu karere k'inyanja yo mu majyepfo y'Ubushinwa.

    Liyetona Jenerali Jing Jianfeng wo mu ngabo z'Ubushinwa yavuze ko nta mwanya uhari wo kumvikana kuri Taiwan, ashinja Amerika kwivanga muri ako karere.

    Iruhande rw'iyo nama, Jianfeng yabwiye abanyamakuru ko icyemezo cy'Amerika cyo kongera umubare w'abasirikare muri ako karere, gishobora kongera ibyago byuko habaho gukozanyaho.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/igisirikare-cy-ubushinwa-cyakomoje-ku-kaga-kagwira-isi-burwanye-n-amerika

  • Somaliya:Umubare w'Abasirikare ba Uganda Bishwe na al Shabaab Ugeze (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Mu cyumweru gishize Perezida Museveni yari yavuze kuri icyo gitero ariko ntiyagira byinshi agisobanuraho. Uyu munsi yatangaje ko ingabo za Uganda zongeye kwigarurira agace zari zakuwemo n'abarwanyi ba al-Shabaab.

    Mu cyumweru gishize uyu mutwe w'abarwanyi ba kiyisilamu wagabye igitero ahitwa Bulamarer mu birometero 130 uvuye mu murwa mukuru i Mogadishu.

    Al-Shabaab yari yatangaje ko umwiyahuzi wayo yiturikirijeho igisasu cyo mu bwoko bwa bombe kigahitana abasirikare 137.

    Kuva mu mwaka wa 2006, uyu mutwe utsimbaraye kumahame n'amategeko ya Kiyisilamu urwanya leta ishyigikiwe n'ibihugu by'Uburayi n'Amerika

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/somaliya-umubare-w-abasirikare-ba-uganda-bishwe-na-al-shabaab-ugeze-kuri54

  • Israel Mbonyi mu rukundo #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi yemeje ko afite umukunzi n’ubwo atifuza kumutangazaho byinshi.

    Uyu muhanzi ukunzwe na benshi biganjemo ab’igitsina gore, ni kenshi abantu bagiye bifuza kumenya uruhande rwe ahagazeho mu rukundo ariko ntibikunde kuko icyo kibazo inshuro zose yakibajijwe atifuzaga kugira icyo abitangazaho.

    Ku nshuro ya mbere Israel Mbonyi akaba yemereye ikinyamakuru ISIMBI ko ubu ari mu munyenga w’urukundo nubwo atigeze yifuza guhishura izina ry’umukobwa bakundana.

    Ati “ubuzima bwo kuba nta mukunzi cyangwa ahari, uwazakugusubiza se atari kuri camera? Ibintu by’urukundo hari umwanzuro nabifatiye, ni wo ngiye kukubwira mbone kukigusubiza, kera nigeze gutekereza ko nzibera padiri, mbitekereza numvaga ntashaka kujya mu bindi bintu bitajyanye no gukorera Imana.”

    “Muri ibi bihe ibintu by’urukundo mba numva nifuza kutabivugaho, ayo matsiko rwose reka nyamarire hano, nzabivugaho tutari kuri camera, ariko uzi n’ibindi mfite umukunzi, mfite umukunzi rwose. “

    Israel Mbonyi akaba yitegura kumurika Album ye ye 5 izajya hanze mu mpera z’uyu mwaka ni mu gihe tariki ya 11 Kamena 2023 azataramira mu Bubiligi.

    Israel Mbonyi yahishuye ko afite umukunzi

    Source : http://isimbi.rw/iyobokamana/article/israel-mbonyi-mu-rukundo

  • Haringingo Francis yatanze Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Umutoza wa Rayon Sports, Haringingo Francis yamaze kwemeza ko atazakomenya n’iyi kipe, ni nyuma y’uko byavugwaga ko nayo iri mu nzira zo kumushimira.

    Nyuma yo kwegukana igikombe cy’Amahoro 2023 atsinze APR FC 1-0 ku wa Gatandatu tariki ya 4 Kamena 2023 mu mukino wabereye kuri Stade Huye, yahise avuga ko igihe kigeze ngo asohoke ajye gutoza hanze y’u Rwanda.

    Ati “Ikintu gikomeye navuga, maze igihe kinini hano muri Shampiyona y’u Rwanda, ubu ndi kureba uburyo bwo gusohoka. Nibaza y’uko gukomezanya na Rayon Sports bizaba bigoye ariko ni ukureba andi mahirwe umuntu azaba afite, ariko njye ndareba gusohoka.”

    Yatangaje ibi mu gihe amakuru avuga ko na Rayon Sports yari yaramaze gufata umwanzuro ko umwaka utaha nayo itamufite muri gahunda zayo.

    Nyuma y’umwaka w’imikino wa 2022-23 ari nayo mazezerano yari afite, yarimo ishaka iburyo bwo kumushimira, bakamubwira ko umwaka utaha batari kumwe.

    Muri Nyakanga 2017 ni bwo Haringingo Francis wari uvuye muri Vital’O yo mu Burundi, yagizwe Umutoza mukuru wa Mukura VS y’i Huye, mu mwaka ukurikiyeho ayihesha Igikombe cy’Amahoro itsinze Rayon Sports ku mukino wa nyuma.

    Mu 2019, Haringingo yagizwe Umutoza wa Police FC ariko ayivamo nabi mu 2021 kubera umusaruro muke, ajya muri Kiyovu Sports yafashije kuba iya kabiri muri Shampiyona ya 2021/22.

    Muri Kamena 2022, Haringingo yasinye amasezerano y’umwaka umwe muri Rayon Sports, ayihesha Igikombe cy’Amahoro cya 2023 ndetse isoza Shampiyona iri ku mwanya wa gatatu.

    Haringingo Francis yavuze ko atazakomezanya na Rayon Sports umwaka utaha w’imikino

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/haringingo-francis-yaba-yatanze-rayon-sports

  • Na Australia yarabikoze bitanga umusaruro-Ubwongereza buvuga kuri gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Minisitiri ushinzwe abinjira n'abasohoka mu Bwongereza, Robert Jenrick, yatangaje ko gahunda bafite yo kohereza abimukira mu Rwanda bayizeyeho umusaruro, ngo kuko na Australia yakoresheje uburyo nk'ubwo bigatanga umusaruro.

    Mu kiganiro kuri BBC, Robert Jenrick, yavuze ko nta bundi buryo buhari bwo guhangana n'umubare w'abimukira binjira mu Bwongereza mu buryo butemewe n'amategeko ndetse n'abungukira muri ubwo bucuruzi butemewe bwo kubambutsa.

    Biteganyijwe ko muri iki cyumweru Guverinoma y'u Bwongereza izageza muri Sena umushinga w'itegeko rigenga abimukira, riha ububasha icyo gihugu bwo kohereza abimukira iwabo mu gihe binjiye binyuranyije n'amategeko cyangwa se kubohereza mu kindi gihugu gifitanye amasezerano n'u Bwongereza.

    U Rwanda ni cyo gihugu cya mbere cyasinye amasezerano n'u Bwongereza yo kwakira abimukira binjiye mu buryo bunyuranyije n'amategeko, aho bazajya bitabwaho bari mu Rwanda bagafashwa no kuhatangirira ubuzima, abashaka kuhasabira ubuhungiro bakabikora.

    U Bwongereza buvuga ko bizagabanya ikiguzi byasabaga mu kwita kuri abo bimukira mu gihe hagitegerejwe imyanzuro ku busabe bwabo bwo guhabwa ubuhungiro, bikanasenya ubucuruzi butemewe bw'abungukiraga mu gutwara abimukira babavanye mu bice bitandukanye by'isi, bakabageza mu Bwongereza.

    Robert Jenrick yavuze ko Australia ari kimwe mu bihugu byifashishije uburyo nk'ubwo kandi butanga umusaruro.

    The post Na Australia yarabikoze bitanga umusaruro-Ubwongereza buvuga kuri gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/06/05/na-australia-yarabikoze-bitanga-umusaruro-ubwongereza-buvuga-kuri-gahunda-yo-kohereza-abimukira-mu-rwanda/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=na-australia-yarabikoze-bitanga-umusaruro-ubwongereza-buvuga-kuri-gahunda-yo-kohereza-abimukira-mu-rwanda

  • Yvonne Makolo yagizwe umuyobozi w'inama y'ubutegetsi ya IATA #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe Mpuzamahanga ryo gutwara abantu n'ibintu mu kirere (IATA), ryatangaje ko Yvonne Manzi Makolo, yatangiye imirimo ye nk'Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi ya IATA mu gihe cy'umwaka umwe guhera kuri uyu wa Mbere tariki 06 Kamena 2023.

     Makolo niwe mugore wa mbere ufashe izi nshingano, akaba asanzwe ari Umuyobozi Mukuru wa sosiyete y'ubwikorezi bwo mu kirere RwandAir.

    Mu butumwa Rwandair yanyujie kuruba rwa Twitter bwavuze ko Makolo yishimiye inshingano yahawe.

    Yagize ati 'Ntewe ishema kandi nshimishijwe gufata izi nshingano zikomeye. IATA igira uruhare runini mu bwikorezi bwo mu kirere mu bucuruzi butandukanye haba mu ubunini n'ubuciriritse kandi no mu mpande zose z'Isi.'

    Yvonne Manzi Makolo, abaye umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi ya IATA wa 81.

    The post Yvonne Makolo yagizwe umuyobozi w'inama y'ubutegetsi ya IATA appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/06/05/yvonne-makolo-yagizwe-umuyobozi-winama-yubutegetsi-ya-iata/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=yvonne-makolo-yagizwe-umuyobozi-winama-yubutegetsi-ya-iata