Category: Uncategorized

  • Abasore b’Amavubi biteguye kurya ifaranga rya Platin? Umuhanzi Platin yahaye intego ikipe y’igihugu Amavubi ubundi ifaranga rikameneka – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma y'inkuru yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, y'umuhanzi Diamond Platinumz wahaye amadorari 4200 (miliyoni 4.2 Frw) umunyezamu w'ikipe ya Yanga SC kubera ko yitwaye neza mu mukino ikipe ye yakinye na USM Alger, Platin nawe yavuze ko Amavubi n'aramuka arenze umutaru ifaranga bazarihabwa.

    Ubwo umunyamakuru Clarisse Uwimana yatangazaga aya makuru, Platin yahise agira ati 'Tuzayatanga Amavubi narenga umutaru.'

    Source : https://yegob.rw/abasore-bamavubi-biteguye-kurya-ifaranga-rya-platin-umuhanzi-platin-yahaye-intego-ikipe-yigihugu-amavubi-ubundi-ifaranga-rikameneka/

  • Harimo abazaza batinze: Menya uko abakinnyi bakina hanze bazagera mu Rwanda (Ifoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi yatangiye umwiherero aho iri kwitegura ikipe y'igihugu ya Mozambique bazacakirana tariki 18 Kamena 2023 kuri Huye Stadium.

    Abakinnyi bakina mu Rwanda bamaze kugera mu mwiherero abandi nabo biteganyijwe ko bagenda baza gahoro gahoro gusa umukinnyi biteganyijwe ko azagera mu Rwanda nyuma ni Hakim Sahabo kuko biteganyijwe ko azahagera tariki 15 Kamena 2023.

    Dore urutonde rw'uko biteganyijwe:

    Source : https://yegob.rw/harimo-abazaza-batinze-menya-uko-abakinnyi-bakina-hanze-bazagera-mu-rwanda-ifoto/

  • “Ubu tubayeho nk’abihaye Imana kandi twarashatse” bamwe mu bashakanye bacumbikiwe mu nkambi kubera ibiza bavuze ko bakumbuye kugira uko bigenza  – YEGOB #rwanda #RwOT

    'Ubu tubayeho nk'abihaye Imana kandi twarashatse' bamwe mu bashakanye bacumbikiwe mu nkambi kubera ibiza bavuze ko bakumbuye kugira uko bigenza

    Bamwe mu bacumbikiwe mu mu nkambi iherereye mu Karere ka Rubavu baremeza ko babona ibyibanze byose bakenera kugira ngo ubuzima bukomeze gusa kubera uko babayeho ubu ntago bakinoza amabanga y'urugo.

    Muri iyo site igabyemo 'blocks' 22, abagabo baba ukwabo n'abagore bakaba ukwabo, ibyo bigatuma ngo abashakanye batabasha guhura ngo buzuze inshingano z'urugo.

    Abaganiriye na Kigali Today dukesha iyi nkuru , bavuga ko ibikenerwa byose babihabwa birimo indyo yuzuye, ibikoresho by'isuku, ubuvuzi n'ibindi, ariko bakavuga ko batewe inkeke no kuba umugabo yifuza umugore we, n'umugore akifuza umugabo we.

    Umugabo umwe ati 'Tubayeho mu buzima bwiza kuko duhabwa byose, aho tugaburirwa neza, ariko ubuzima bw'umugabo buragoye tumeze nabi. Nk'ubu abagore bacu tumaze kubibagirwa burundu, tubayeho nk'Abihayimana kandi twarashatse'.

    Arongera ati 'Ariko uzi umugabo kumara ukwezi akajya mu kwa kabiri, amugore wawe umurebera hariya ariko mutemerewe gukora amabanga y'urugo! Bagire badufashe dusubire mu ngo zacu cyangwa badufashe kwicumbikira twongere tubane'.

    Umugore ati 'Eh hari ubwo nifuza umugabo wanjye nkabura uko mbigenza, nkarunguruka mu isibo acumbitsemo nkamuha isiri akazamuka tugasuhuzanya agasubirayo. Ntiwabona uko umuhobere'.

    Nubwo icyo nacyo ari ikibazo ubuyobozi bwatangaje ko bugiye kureba uko buba burekuye abakodeshaga bakajya kureba uko bakongera bagatangira ubuzima n'aho abari bafite inzu zabo na bo bakazagira ukundi babitaho.

    Source : https://yegob.rw/ubu-tubayeho-nkabihaye-imana-kandi-twarashatse-bamwe-mu-bashakanye-bacumbikiwe-mu-nkambi-kubera-ibiza-bavuze-ko-bakumbuye-kugira-uko-bigenza/

  • Top10: Ibihugu 10 byambere bigira abasore n’abagabo beza b’amabogari muri Africa  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Top10: Ibihugu 10 byambere bigira abasore n'abagabo beza b'amabogari muri Africa

    Mu bushakashatsi bwakozwe n'abimwe mu bigo by'ubwiza n'imideri muri Africa, byagaragaje bimwe mu bihugu 10 bikungahaye ku bagabo b'ubwiza kurusha ibindi. Muri ibi bihugu hagaragayemo n'igihugu cy'u Rwanda.

    1. Morocco

    2. Ghana

    3. Nigeria

    4. South Africa

    5. Kenya

    6. Rwanda

    7. Ethiopia

    8. Eritrea

    9. Somalia

    10. Angola

     

     

    Source : https://yegob.rw/top10-ibihugu-10-byambere-bigira-abasore-nabagabo-beza-bamabogari-muri-africa/

  • Amafoto – Amavubi yatangiye imyitozo yitegura Mozambique mu gushaka itike y'igikombe cya Afurika2023 #rwanda #RwOT

    Ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi yaraye itangiye umwiherero wo kwitegura umukino iyi kipe izakina na Mozambique tariki ya 18 Kamena 2023 mu gushaka itike y'igikombe cya Afurka 2023.

    Amavubi yatangiye imyitozo kuri uyu wa Kane tariki ya 07 Kamena 2023, ni umwiherero uri kubera muri Hotel Villa Portofino I Nyarutarama.

    Amavubi akaba ari gukorera imyitozo kuri Kigali Pele Stadium, kuri uyu wa Kane bakaba bahise bakora imyitozo yayo ya mbere.

    Mu bakina hanze y'u Rwanda batangiranye n'abandi  imyitozo ni Bizimana Djihad, Manzi Thierry wa As Kigali wari wagiye mu Bubiligi gushaka ikipe.

    Hari kandi Ndikumana Danny ukina i Burundi muri Rukinzo FC na Mutsinzi Patrick ukina muri Al Wahda yo muri Saudi Arabia.

    Biteganyijwe ko ikipe y'u Rwanda izerekeza i Huye aho uyu mukino na Mozambique uzabera tariki ya 15 Kamena 2023.

    The post Amafoto — Amavubi yatangiye imyitozo yitegura Mozambique mu gushaka itike y'igikombe cya Afurika2023 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/amafoto-amavubi-yatangiye-imyitozo-yitegura-mozambique-mu-gushaka-itike-yigikombe-cya-afurika2023/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amafoto-amavubi-yatangiye-imyitozo-yitegura-mozambique-mu-gushaka-itike-yigikombe-cya-afurika2023

  • Madamu Jeannette Kagame yasabye urubyiruko gusigasira ubumwe bw'abanyarwanda #rwanda #RwOT

    Madamu Jeannette Kagame, yasabye uru rubyiruko gukoresha neza imbuga nkoranyambaga no kwirinda kunyura inzira z'ubusamo mu kugera ku byo bifuza, abasaba kandi gukomeza gusigasira ubumwe bw'Abanyarwanda.

    Ibi Madamu Jeannette Kagame yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki 9 Kamena 2023, ubwo yifatanyaga n'urubyiruko rusaga 1000 rwaturutse mu turere twose tw'igihugu, mu ihuriro ry'urubyiruko ryahawe izina ry'igihango cy'urungano.

    Ni ihuriro ryabereye mu Karere ka Gisagara mu Murenge wa Ndora, rigamije kuzirikana amateka y'igihugu no gusobanukirwa umukoro bafite wo gukomera ku gihango cy'Ubunyarwanda

    Madamu Jeannette Kagame, yababwiye kandi ko hari abatanze ikiguzi kugira ngo igihugu kibohorwe, abo bakaba bari bafite indangagaciro zo gukunda igihugu.

    Muri iri huriro kandi urubyiruko ruribuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, by'umwihariko hibukwa urubyiruko rwayizize.

    The post Madamu Jeannette Kagame yasabye urubyiruko gusigasira ubumwe bw'abanyarwanda appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/06/09/madamu-jeannette-kagame-yasabye-urubyiruko-gusigasira-ubumwe-bwabanyarwanda/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=madamu-jeannette-kagame-yasabye-urubyiruko-gusigasira-ubumwe-bwabanyarwanda

  • Australia: Abakora mu ikompayi y'indege ya Qantas boroherejwe impuzankano hashingiwe ku gitsina #rwanda #RwOT

    Kompanyi y'indege Qantas yo muri Australia, yoroheje amategeko ajyanye n'impuzankano (uniformes), yemerera abakozi b'abagabo kwitunganya mu maso (kwishyiraho 'makeup') no kugira imisatsi miremire.

    Amategeko mashya ya Qantas ajyanye n'imyambarire avuze ko abakozi b'abagore batazongera gusabwa kwitunganya mu maso no kwambara inkweto ndende igihe bari mu kazi.

    Mu mwaka ushize, umuryango urengera inyungu z'abakozi wo muri Australia wasabye Qantas gushyira ibijyanye n'impuzankano byayo mu kinyejana cya 21.

    Ibi bibaye nyuma yuko kompanyi z'indege z'abacyeba zoroheje amategeko yazo, kompanyi Virgin Atlantic igashyiraho impuzankano zambarwa na bose zidashingiye ku gitsina.

    Hamwe no kuba ubu bashobora kwambara inkweto ngufi, abagore n'abagabo bazemererwa kwambara imitako imwe, harimo n'amasaha manini.

    Aya mategeko mashya anavuze ko abakozi bose, barimo abapilote n'abakozi bo mu ndege bita ku bagenzi, bashobora kugira imisatsi miremire bayipfunditse cyangwa bakayizingira inyuma.

    Mu itangazo yasohoye kuri uyu wa gatanu, kompanyi Qantas yagize iti: 'Imyambarire irahinduka, ndetse n'amabwiriza yacu ku myambarire yagiye ahinduka mu myaka ishize.'

    Yongeyeho iti 'Dutewe ishema n'urunyurane [imitandukanire] rwacu hamwe no kuvugurura amabwiriza yacu.'

    Aya mategeko mashya anareba abakozi ba kompanyi ya Qantas yitwa Jetstar, igira ibiciro biciriritse.

    Imogen Sturni wo mu muryango Australian Services Union (ASU), wari waraharaniye ko Qantas ihindura amategeko yayo ajyanye n'impuzankano, yavuze ko icyo cyemezo yafashe ari 'intsinzi nini ku bakozi'.

    Sturni yabwiye BBC ati 'Amwe mu mabwiriza y'imyambarire yari ari hafi kumera nko kwiha urw'amenyo [gutuma baguseka], nk'ajyanye n'uburyo bwo kwitunganya mu maso ku bagore no kwambara amasaha mato cyane ugereranyije n'ay'abagabo.'

    Ariko nanone mu mategeko mashya ya Qantas, abakozi baracyasabwa gupfuka aho bishushanyijeho ku mubiri, ibi bizwi nka 'tattoo' cyangwa 'tatouage'.

    Ayo mategeko anasobanura neza ibintu bishobora kujyanishwa (kwambaranwa) kuri izo mpuzankano, harimo nko gusaba ko za 'collants' (tights) zirenzwaho ijipo.

    Qantas itangaje ibi nyuma yuko zimwe muri za kompanyi zo gutwara abagenzi mu ndege zamaze koroshya amategeko yazo ajyanye n'impuzankano.

    Mu kwezi kwa Nzeri 2022, kompanyi Virgin Atlantic yo mu Bwongereza yavuze ko izashyiraho 'uburyo bubereye bose' ku mpuzankano, bwatumye abakozi bemererwa guhitamo icyo bambara ku kazi 'hatitawe ku gitsina cyabo'.

    Ariko nyuma yaho iyo kompanyi y'indege yavuze ko ayo mategeko atareba abakozi bari bari mu ndege itwaye abakinnyi b'ikipe y'Ubwongereza y'umupira w'amaguru bajyaga mu gikombe cy'isi cyabereye muri Qatar.

    Igihugu cya Qatar cyanenzwe uburyo cyafashemo abantu bakora imibonano ari ab'igitsina kimwe, bazwi nk'abatinganyi.

    Icyo gihe, kompanyi Virgin yavuze ko yari yashyizeho iyo ngamba mu Bwongereza, Amerika na Israel nk'ibihugu 'byemera kurushaho abantu b'imiterere itari umugabo cyangwa umugore [non-binary] bituma barushaho kwisanzura'.

    Mu mwaka wa 2019, kompanyi y'indege Air New Zealand yo muri Nouvelle-Zélande, yahagaritse kubuza kwishyiraho 'tattoo' ziboneka, mu rwego rwo kwemerera abakozi kwisanzura uko bari no kwisanzura ku murage w'umuco wabo.

    Bamwe mu baturage bo muri New Zealand bakomoka ku basangwabutaka b'aba Maori, bishyiraho 'tattoo' nk'ikirango cy'inkomoko yabo n'umurage wabo.

    The post Australia: Abakora mu ikompayi y'indege ya Qantas boroherejwe impuzankano hashingiwe ku gitsina appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/06/09/australia-abakora-mu-ikompayi-yindege-ya-qantas-boroherejwe-impuzankano-hashingiwe-ku-gitsina/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=australia-abakora-mu-ikompayi-yindege-ya-qantas-boroherejwe-impuzankano-hashingiwe-ku-gitsina

  • Habura iki ngo Umuziki na Siporo mu Rwanda bi… – #rwanda #RwOT

    U Rwanda rukomeje gutera imbere mu bikorwa bitandukanye birimo umuziki na siporo, aho kugera ubu ngubu  u Rwanda rumaze kugira ibikorwa remezo bigezweho bituma birushaho gutuma biryoha.

    Uhereye kuri sitade mpuzamahanga iri i Huye,  Kigali Pele Studium iri i Nyamirambo na Stade Amahoro iri mu bikorwa byo kuvugururwa aho mu bihe bya vuba nayo iba yatangiye gukoreshwa.

    Hari n’ibindi bikorwa remezo bitandukanye birimo n'iby'imikino y'intoki ku isonga BK Arena yamaze no kuba ubukombe mu kwakira ibikorwa by'imyidagaduro bikomeye muri Afrika.

    Kugera ubu kandi hari na Intare Arena, Canal Olympia, Kigali Conference & Exhibition Village (KCEV) ahazwi nka Camp Kigali, Kigali Convention Center (KCC) n'ahandi hatandukanye kandi heza hakoreshwa.

    Uko ibikorwa remezo bigenda bitera imbere ni na ko n'ababikoresha bagenda biyongera kandi ukabona ko birushaho kuzamura iterambere ry'igihugu n'ibyishimo ku banyarwanda.

    Ariko na none nubwo bikorwa gutyo bisa nk’aho hakiri icyuho mu kubasha kubibyaza umusaruro mu buryo bunoze, kutamenya kwigira ku bandi cyangwa wenda akaba ari ikibazo cy'ubushobozi.

    Urebye uburyo bikorwa n’abategura irushanwa nyafurika rya Baskeball, BAL, ubona ko biri ku rwego mpuzamahanga aho usanga bagerageza guhuza umuziki na siporo kandi bikarushaho kuzamura ibyishimo no kongera umubare w’abitabira iri rushanwa.

    Kimwe no mu mikino y'amagare izwi nka Tour du Rwanda naho usanga bagerageza kubihuza kandi bikarushaho kongera uburyohe bw'irushanwa.

    Ni ibintu bisanzwe bikorwa muri shampiyona zitandukanye mu bihugu bitandukanye byamaze gutera imbere kandi ugasanga birushaho kuzamura uburyohe no mu buryo bw'ubucuruzi bikazamuka.

    Urugero ni nko mu gikombe cy'isi aho usanga hatumiwe abahanzi batandukanye bo kujya gususurutsa abitabira iy'imikino, yaba muri Champions League, The Superbowl n’ahandi, usanga babihuza kandi bikaryoshya irushanwa bigatanga akazi n'ibindi.

    Kuri ubu mu Rwanda bisa nk’aho abategura imikino, abategura ibitaramo, abakinnyi n'abahanzi batagira ikintu kibahuza buri rwego rukora ukwarwo, ibyo bikaba bisa nk'ibidindiza iterambere ry'izi nzego zose.

    Wakwibaza uzatunganya umushinga wo guhuza shampiyona n'ibindi bikorwa by'ubuhanzi by'umwihariko umuziki. Biramutse bikozwe, byarushaho kugira umumaro.

    Nk'ubu rwagati mu mikino hakabaye hashyirwaho umwanya umuhanzi akaba yasusurutsa abitabiriye. Mu gusoza shampiyona hagategurwa igitaramo kiyiherekeza bitari mu mupira w'amaguru ahubwo mu mikino muri rusange.

    Urugero nk'igikombe cy'Amahoro giheruka gusozwa aho cyegukanwe na Rayon Sports intsinze APR FC, iyo haba hari igitaramo cyari cyateguwe nyuma y'umukino cyari bwitabirwe kandi bikarushaho kuzamura ibyishimo by'irushanwa.

    Si ho honyine nk'ubu abana bato baheruka kwegukana igikombe cy'isi bo mu kademi ya PSG nabo iyo haba hateguwe igikorwa runaka cyo kubakira byari kurushaho kuryoshya ibintu.

    Ni intambwe ikwiriye guterwa n'amashyirahamwe yose bigatangira gutekerezwaho kuko hari umumaro wo hejuru byazagira yaba mu iterambere ry'imikino n'umuziki dore ko buri rwego rufite abafana barwo ariko guhuza imbaraga byarushaho kuzamura umubare w’ababyitabira.Iyo umuziki uhujwe n’imikino bitanga umusaruro, aba ni abahanzi baheruka guhurizwa mu bitaramo byaherekeje Tour du Rwanda Football America imaze kwamamara kubera igitaramo gikomeye kizwi nka The Superbowl Halftime kiba rwagati muri iyi mikinoKuri ubu abantu benshi bari kugana muri Turkey ahazabera imikino ya nyuma ya Champions League atari kubera imikino gusa no kuba Burna Boy rurangiranwa mu njyana ya Afrobeat azajya kuyiririmbamoImikino y’irushanwa nyafurika rya Baskeball ikomeje kugira igikundiro cyo hejuru kubera uburyo yamaze guhuzwa n’umuziki

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130367/habura-iki-ngo-umuziki-na-siporo-mu-rwanda-bigeze-aharyoshye-bihuzwe-bihoraho-130367.html

  • Umunyarwenya Eric Omondi n’umukunzi we barite… – #rwanda #RwOT

    Umunya-Kenya Eric Omondi umaze kubaka izina muri Afurika mu bijyanye no gutera urwenya bya kinyamwuga, yatangaje ko we n’umukunzi we w’umunyamideli Lynne, ko bagiye kwibaruka imfura yabo nyuma y’igihe babishaka.

    Eric Omondi n’umukunzi we Lynne baritegura kwibaruka imfura yabo

    Ni amagambo uyu munyarwenya yashyize ku mbuga nkoranyambaga ayaherekesheje amafoto y'umukunzi we atwite.

    Ati 'Byantwaye imyaka 41 ariko amaherezo Imana yampaye umugisha mu byanjye, imbuto zo mu rukenyerero rwanjye. Ndi kwiyumva nka Sara wa Aburahamu bo muri Bibiliya kuko nawe yategereje ubuzima bwe bwose umwana we. Urakoze mwana wangize papa, kandi Mana urakoze kudusubiza umwana.' 

    Eric Omondi yahishuye ko byamutwaye imyaka 41 kugirango abone umwana

    Ku rundi ruhande Eric Omondi yashimiye Imana yamusubije umwana kuko mu 2022 yiteguraga kwibaruka imfura ye icyakora ntibyagenda neza. Icyo gihe umugore we yibarutse umwana wamaze kwitaba Imana nyuma y'amasaha arenga atanu abaganga bagerageza kumwitaho.

    Eric na Lynne bashyize hanze amafoto agaragaza ko biteguye kwibaruka

    Umunyamideli Lynne agiye kwibaruka imfura y’umukunzi we Eric Omondi

    Uyu munyarwenya kandi yambitse impeta y’urukundo umukunzi we Lynne, muri Gashyantare uyu mwaka ku itariki 14 ubwo bizihizaga umunsi w’abakundana wa Saint Valentin. Bombi batangiye gukundana kuva mu 2020.

    Eric Omondi ni umwe mu banyarwenya bafite abakunzi batari bake muri Afurika y'Iburasirazuba, uyu ukunze gutumirwa mu bitaramo bitandukanye mu Rwanda, ni umwe mu bamaze igihe muri uyu mwuga kuko ari ibintu yatangiye kuva mu 2008.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130366/umunyarwenya-eric-omondi-numukunzi-we-baritegura-kwibaruka-imfura-amafoto-130366.html

  • Canal Business yashyize igorora abafite amaho… – #rwanda #RwOT

    Nyuma y’amapaki yari asanzwe akoreshwa muri Canal Business, kuri ubu yamaze kwiyongeraho andi makipe 2 ariyo Akwaba na Jambo. Duhereye ku ipaki ya Akwaba, ubu iri kugura 6,000 Frw ugasangaho amashene umunani gusa ntugire n’imwe wihitiramo. Ipaki ya Jambo yo iri kugura 7,000 by’amanyarwanda, ugasangaho amashene 8 ndetse ukanihitiramo andi abiri ushaka.

    Ese ubundi Canal + Business ni iki ikora ite?

    Canal+ Business ni uburyo bushya bugenewe abantu bafite Business zitandukanye kandi zakira abakiriya bakenera kureba televiziyo

    Reka dukoresha urugero. Uri umucuruzi ufite hoteli ahantu runaka wenda i Masaka. Iyo hoteli, ifite ibyumba 100 byose birimo televiziyo. Ubusanzwe kugira ngo abo bantu bose barebe ibiganiro bya Canal +, byasaba ko buri cyumba ukigurira ifatabuguzi ryacyo ryihariye. 

    Gusa iyo ukoranye na Canal + Business, bihita bicyemuka kuko uhabwa ifatabuguzi rimwe, ubundi ugahabwa uburenganzira bw’ikoranabuhanga, butuma buri muntu mu cyumba ashobora kureba umupira, undi akareba Zacu TV, undi akareba amakuru yo muri Tanzania, nta n’umwe ubangamiye undi.

    Mwizerwa Jean Felix usinzwe ibikorwa bya Canal+ Businness, avuga ko niyo bamaze gutanga ibikoresho, buri nyuma y’amezi 3 basura abakiriya babo barebako nta kibazo bahuye nacyo 

    Akarusho nk’iri fatabuguzi, ni uko ushobora kuba wararifashe wenda ufite abakiriya bakomoka mu Bufaransa, ariko ukaba ubonye abandi bakiriya bo muri Kenya, icyo gihe iyo ubonye amasheni waguze batayakunze, birashoboka ko ubwira muri Canal+ bagahita baguha andi abakiriya bashaka kandi ku buntu.

    Tariki 16 Ukwakira 2021, nibwo Canal + yatangije ubu buryo bwa Canal Business aho batangiranye amapaki agera kuri 4 arimo Basic, Essentiel, Prestige, Pack Vip.

    Icyo wamenya kuri aya mapaki, ubu nayo yamaze gushyirwaho igabanyirizwa, aho Besic yari ifite amaheni 8 ndetse n’andi abiri wakitoranyiriza, ubu ayo gutoranya yavuye kuri abiri ajya kuri atatu. 

    Ku ipaki ya Essentiel yaguraga 12,000 Frw, ubu iri kugura 10,500 Frw, ugahabwa amashene 16 ndetse n’andi 5 wakwitoranyiriza. Ku ipaki ya Pack Vip ufite ubufite ubushobozi bwo kureba amashene 99 ndetse ikaba igura 20,000 Frw.



    Canal+ yadabagije abakiriya bayo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130361/canal-business-yashyize-igorora-abafite-amahoteli-nibigo-byakira-abantu-benshi-130361.html