Category: Uncategorized

  • 2pac ugifatwa nk’umunyabigwi yakorewe ikindi gikorwa kizatuma yibukwa iteka ryose – YEGOB #rwanda #RwOT

    2pac ugifatwa nk'umunyabigwi yakorewe ikindi gikorwa kizatuma yibukwa iteka ryose

    Nyuma y'imyaka 27 yitabye Imana Tupac Amaru Shakur [2Pac] yinjiye mu mubare w'abaraperi 13 bamaze guhabwa inyenyeri y'abanyabigwi izwi nka 'Hollywood Walk of Fame'.

    2Pac witabye Imana afite imyaka 25 mu muhango wo kumurika iyi nyenyeri yari ahagarariwe na mushiki we Sekyiwa 'Set' Shakur.

    Iyi nyenyeri iri ku muhanda wa Vine Street mu Gace ka Hollywood Boulevard mu Mujyi wa Los Angeles muri Leta ya California.

    Queen Latifah ni we muraperi wa mbere wahawe iyi nyenyeri y'icyubahiro mu 2006. Abandi baraperi bahawe Hollywood Walk of Fame ni Sean Combs (P Diddy) wayihawe mu 2008, Pharrell Williams mu 2014, LL Cool J mu 2016, Pitbull mu 2016, Ice Cube mu 2017, Snoop Dogg mu 2018, Cypress Hill mu 2019, 50 Cent mu 2020, Missy Elliott mu 2021, Ice-T mu 2023 na Ludacris mu 2023.

    Mushiki we ni we wari uhagarariye iki gikorwa nk'umwe mu bagize umuryango we!

    Source : https://yegob.rw/2pac-ugifatwa-nkumunyabigwi-yakorewe-ikindi-gikorwa-kizatuma-yibukwa-iteka-ryose/

  • Pep Guardiola yavuze ko agomba guhesha Manche… – #rwanda #RwOT

    Uyu mukino uteganyijwe ku isaha ya saa tatu z’ijoro za hano mu Rwanda, urabera kuri Ataturk Olympic stadium, uze gusifurwa na Szymon Marciniac ukomoka mu gihugu cya Pologne.

    Abakinnyi bashobora kubanza mu kibuga ku mpande zombi ni Ederson Santana Moraes, Kyle Walker, Ruben Diaz, Nathan Ake, John Stones, Rodri, Bernaldo Sliva Kevin De Blyne, Ilkay7 Gundogan, Jack Peter Grealish na Erling Haaland ku ruhande rwa Manchester City.

    Ku ruhande rwa Inter Milan abakinnyi bashobora kubanza mu kibuga ni Andre Onana, Mateo Darmian, Francescon Acerbi, Alesandro Bastoni, Federico Di Marco, Hakan Calhanoglu, Marcelo Brozovic, Nikolo Barella, Denzel Dumfries, Lautaro Martinez na Eden Dzeko.

    Ubusanzwe aya makipe ntabwo ajya akunda guhura. Aheruka guhurira mu mikino ibiri ya gicuti yakinnye muri 2010 ndetse na 2011.

    Umukino wo muri 2011, ikipe ya Manchester Citry yatsinze Inter Milan ibitego bitatu ku busa. Muri 2010 na Inter Milan yari yatsinze Manchester City ibitego bitatu ku busa.

    Ubu muri UEFA Champions League hasigayemo amakipe abiri. Igitangaje ni uko irushanwa ritangira yari amakipe 32.

    Duhereye muri 1/8 amakipe yarimo ni Liverpool yakuwemo na Reral Madrid, Brussia Dortmund yakuwemo na Chelsea, LB Leipzig yakuwemo na Manchester City, Paris Saint-Germain ikurwamo na FC Bayern Munich, Tottenham ikurwano na AC Milan, Einteancht Frankfurt ikurwamo na Napoli, Club Brugge yakuwemo na Benfica naho ikipe ya FC Porto ikurwamo na Inter Milan.

    Muri kimwe cya kane nabwo amakipe yakuranyemo mu buryo bukurikira. Ikipe ya Real Madrid yakuyemo Chelsea, ikipe ya Manchester City ikuramo ikipe ya Bayern Munich, Inter Milan yakuyemo Napoli naho AC Milan ikuramo Benfica.

    Muri kimwe cya kabiri naho umuriro waratse. Mu Butaliyani byari umuriro mu gace ka Madonina ikipe ya Inter Milan yasezereye AC Milan. Undi mukino karundura ni uwo ikipe ya Manchester City yasezereyemo ikipe ya Real Madrid.

    Ubu igitahiwe ni umukino wa nyuma hagati ya Inter Milan na Manchester City. Umutoza wa Manchester City kuva yagera mu ikipe ya Manchester City yayishyize ku rundi rwego.

    Mu myaka amaze muri Manchester City ibikombe bya Shampiyona yarabitwaye yikuza ibindi. Icyo atari yakorera ikipe ya Manchester City ni ukuyiha igikombe cya UEFA Champions League. Igihe yari agiye kubigeraho, ntabwo azibagirwa ibyo yakorewe n’Umudage witwa Kai Havertez.

    Nk’uko tubicyesha ikinyamakuru BBC Sport ngo gahunda ijyanye Pep Guardiola mu gihugu cya Turkey ni uguterura igikombe cya UEFA Champions League.

    Ikipe ya Manchester City nta nshuro n’imwe iratwara iki gikombe cya UEFA Champions League. Ikipe ya Inter Milan biraba bihanganye yo igifite inshuro eshatu zose.

    Ruraba rwambikanye hagati y’abakinnyi ba Manchester City na Inter Milan

    Mu kibuga hagati niho umukino ukunda kubakirwa ku mpande zombi

    Igikombe cya UEFA Champions League kiraba cyahuruje imbaga nyamwinshi mu gihugu cya Turkey

    Ikipe ya Manchester City yageze ku mukino wa nyuma isezereye Real Madrid

    Icyipe ya Inter Milan yageze ku mukino wa nyuma isezereye ikipe ya AC Milan

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130394/pep-guardiola-yavuze-ko-agomba-guhesha-manchester-city-ibyo-itigeze-ibona-130394.html

  • Bamwakiranye urugwiro: Wa mukinnyi wahamagawe mu ikipe y’igihugu Amavubi ukina mu Bubiligi yasesekaye i Nyarugenge – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi witwa Samuel Gueulette ubusanzwe ukina mu ikipe ya RAAL La Louvière yo mu Bubirigi yamaze gusanga bagenzi be mu mwiherero wo gukomeza kwitegura ikipe ya Mozambique mu mikino yoguhatanira kuzakina igikombe cya Africa.

    Uyu mukino uzaba kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Kamena 2023, kuri sitade ya Huye.

    Source : https://yegob.rw/bamwakiranye-urugwiro-wa-mukinnyi-wahamagawe-mu-ikipe-yigihugu-amavubi-ukina-mu-bubiligi-yasesekaye-i-nyarugenge-amafoto/

  • Iyi niyo nkuba itagira amazi! Urusengero rwari ruri gusezeranya abatinganyi rwakubiswe n’inkuba itagira amazi maze rurashya rurakongoka (VIDEWO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Urusengero rwari ruri gusezeranya abatinganyi rwakubiswe n'inkuba itagira amazi maze rurashya rurakongoka.

    Urusengero rwo muri Leta Zunze Ubumwe z'America muri Massachusetts rwakubiswe n'inkuba ubwo rwari ruri kuberamo ubukwe bw'abahuje ibitsina.

    Ahagana saa cyenda z'umugoroba nibwo uru rusengero rw'abangirikani rwafashwe n'inkongi y'umuriro rurashya rurakongoka.

    Inzego z'ubuyobozi zivuga ko nta muntu wahiriyemo.

    VIDEWO

    A MESSAGE FROM GOD
    Massachusetts church goes up in flames after being struck by lightning, after it was reported they were celebrating pride month.@GBalloutine @PunishDem_1776 @LanceMigliaccio @TheBigMigShow pic.twitter.com/6EywAUSd9f

    — George Balloutine™ (@GBalloutine) June 5, 2023

     

     

    Source : https://yegob.rw/iyi-niyo-nkuba-itagira-amazi-urusengero-rwari-ruri-gusezeranya-abatinganyi-rwakubiswe-ninkuba-itagira-amazi-maze-rurashya-rurakongoka-videwo/

  • Ntabwo yisondetse! Raphael Osaluwe wa Rayon Sports yatashye i wabo maze umunyarwandakazi w’ikizungerezi bari mu munyenga w’urukundo aza amuherekeje (AMAFOTO na VIDEWO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunya-Nigeria Raphael Olise Osaluwe ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya Rayon Sports, yagiye iwabo meze umukunzi we  w'umunyarwandakazi amuherekeza ku kibuga cy'indege.

    Uyu munyarwandakazi w'ikimero, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram ahazwi nka Story, yasangije abamukurikira amashusho arimo asezera Osaluwe maze amwifuriza urugendo rwiza ndetse anamuragiza Imana.

     

    Source : https://yegob.rw/ntabwo-yisondetse-raphael-osaluwe-wa-rayon-sports-yatashye-i-wabo-maze-umunyarwandakazi-wikizungerezi-bari-mu-munyenga-wurukundo-aza-amuherekeje-amafoto-na-videwo/

  • Ni ikintu gikomeye ngezeho! Amarangamutima ya… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu tariki 9 Kamena 2023, ni bwo iyi Kaminuza yatanze Impamyabumenyi z'icyiciro cya kabiri ku Magana y'abanyeshuri basoje amasomo mu byiciro bitandukanye barimo na Oda Paccy wasoje amasomo mu Ishami rya 'Business Information Technology'.

    Ni mu muhango wabereye mu Karere ka Rubavu mu Burengerazuba bw’u Rwanda. Oda Paccy yabwiye InyaRwanda ko ari ibyishimo bikomeye kuri we kuba yashyize akadomo ku rugendo rw’amasomo muri UTB.

    Ati 'Uyu munsi ni umunsi w’ibyishimo kuri njyewe, nasoje amasomo yanjye. Ni ibihe ntabona ukuntu mvuga ntabona uko nsobanura.”

    Uyu muraperikazi avuga ko iyi ntera yagezeho mu rugendo rw’ubuzima bwe ari iyo kwishimira. Kandi ko ubwo yafataga icyemezo cyo guhagarika amasomo, atatekerezaga ko azongera gusubira ku ntebe y'ishuri.

    Ati “Kuri njyewe, ndagifata nk’ikintu gikomeye kubera ko mbihagarika icyo gihe ntabwo natekerezaga ko nzongera nkafata icyemezo cyo gukomeza amashuri, rero ndumva nageze ku kintu gikomeye mu buzima bwanjye.”

    Oda Paccy yashikarije abana b’abakobwa gushyira imbaraga mu kwiga, kandi ko igihe bumva bacitse intege mu buzima, bakwiye gutekereza aho bavuye n’aho bashaka kugana. Ati “Bizagufasha gutegura uwo uzaba uwe mu gihe kizaza.”

    Oda Paccy wamenyekanye mu ndirimbo zirimo 'Mbese nzapfa', 'Umunsi umwe', igitabo yatanze asoza amasomo ye ya Kaminuza kigaruka ku kwifashisha ikoranabuhanga, mu guhuza abafite ibibazo by'ubuzima bwo mu mutwe n'ababafasha gusohoka muri ibyo bihe.

    Ati 'Muri iki gihe usanga abantu benshi bafite ibibazo by'ubuzima bwo mu mutwe (Mental health), ariko bagatinya kujya gushaka ubufasha bwaba uburyo bw’uko buri wese ashobora kubona aho yaba ari hose.'

    Oda Paccy ari mu Magana y'abanyeshuri basoje amasomo yabo muri UTB

    Oda Paccy avuga ko atatekerezaga ko azongera gusubira ku ntebe y'ishuri

    Oda Paccy yanditse igitabo ku ngingo ya ‘Therapy and counselling assistance management system’

    Ubwo Oda Paccy yari imbere y’abarimu asobanura igitabo yanditse asoza amasomo ye ya Kaminuza 


    Ibyishimo ni byose ku banyeshuri basoje amasomo muri UTB





    Uyu muhango wahuriranye no gutaha ku mugaragaro ishami rya UTB I Rubavu

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘IMBERE MURI NJYE’ YA ODA PACCY

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130388/ni-ikintu-gikomeye-ngezeho-amarangamutima-ya-oda-paccy-wasoje-amasomo-ya-kaminuza-amafoto-130388.html

  • Guverineri Habitegeko yasabye abanyeshuri bas… – #rwanda #RwOT

    Kuva ku saa Moya za mu gitondo, abanyeshuri, ababyeyi, abarezi ndetse n'abandi bari baherekeje abanyeshuri biga muri UTB University, bari bakikije iki kigo barimo kwinjira kugira ngo ibirori nyirizina byo guhesha umugisha ubumenyi bw'abanyeshuri basoje amasomo bitangire.

    Ibi byakurikiwe n'akarasisi n'imyiyerekano y'abavuzaga ibyuma byabugewe byose byaberaga ku muhanda winjira muri iki kigo. Ubwo uyu muhango wari utangiye, ku maso y'abanyeshuri hari akanyamuneza kenshi dore ko bamwe bibwiraga bati: 'Amasomo turayasoje, Imana ishimwe'.

    Abanyeshuri biga muri iyi Kaminuza bahawe ubutumwa bubasaba kujya gutanga ibyo bize kandi bakabikoresha bihangira imirimo inyuranye bigendanye n’ubumenyi bwabo. Umunyeshuri uhagariye abandi muri UTB yagaragaje ko ari amahirwe ku banyeshuri bosoje amasomo kuko bagiye gukora bamije kwiteza imbere.

    Yagize ati: “Ni amahirwe mpawe kugira ngo ngaragaze akandi ku mutima, rero ndashimira buri wese uri hano kandi twishimiye ko turi hano twishimira ibyo twagezeho. Buri wese afite ubuzima yanyuzemo buhuye n’ibyo yabonye hano ku ishuri, rero turakomeza kubihuza n’aho tugiye dukore twiteza imbere.

    Ntabwo twakwibagirwa abadufashije muri uru rugendo, harimo abarezi ndetse n’abandi bararaga bicaye kugira ngo tugire aho tugera ndabashimiye. Ndashinira inshuti zacu n’imiryango yacu yatubaye hafi. Iki ni igice kimwe cy’ubuzima turangije kandi twizeye ko ejo hazaza hacu hazaba heza mu gihe tuzaba twakomeje gukotana”.

    Uyu munyeshuri uhagarariye abandi muri UTB University, yahereye ku bagize aho bagera bahereye ku busa, ashimangira ko nabo batazigera bicara, ashimangira ko ari inshingano zabo nk’urubyiruko kandi nk'u Rwanda rw’ejo hazaza”.

    Uwashinze ikigo cya UTB akaba n'umuvugizi wacyoMadamu Zulfat MUKARUBEGAyagize ati: “Ndashimira buri umwe wese waje kwifatanya natwe kuri uyu munsi kandi ni naryo jambo ryanjye nditsaho cyane uyu munsi.

    Nshamira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagane kubera aho yadukuye n’aho atugejeje. Twafunguye inzira ubu dukorana n'ibihugu bitandukanye birimo Qatar ndetse n'ibindi kandi tuzakomeza gushaka inzira ku banyeshuri bacu ndetse n'Abanyarwanda muri rusange.

    Nshimiye abanyeshuri basoje amasomo yabo muri iki kigo, hari uwo twahaye akandi nk'uko mwabibonye ariko abandi turabatuma kujya gushaka uko bahanga imirimo bagakomeza kwiteza imbere'.

    Ibi yabihuriyeho na Guverineri w'Intara y'Uburengerazuba, Habitegeko François, wasabye aba banyeshuri bose kujya mu mujyo umwe, bagafatanya kubaka u Rwanda bashyize hamwe.

    Guverineri wari umushyitsi mukuru muri ibi birori, yashimiye ubuyobozi bwa UTB ndetse n'ubuyobozi bw'igihugu cy'u Rwanda, asobanurira abasoje amasomo bari biganjemo uru byiruko gukomeza gukora bagendeye ku cyerekezo cy'u Rwanda cya 20250.

    Muri ibi birori abanyeshuri batsinze neza bakaba aba mbere bashimiwe. Uretse inama zatanzwe n'ubuyobozi n'abashyitsi batandukanye, abanyeshuri ubwabo bashyiragaho akadiho mu gihe bamaraga guhesha umugisha impamyabumenyi zabo hashingiye ku buryo bagiye batsinda.

    Ibi birori byitabiriwe n'Umuyobozi w'Akarere w’agateganyo Bwana Nzabonimpa Deogratias, Mufuti w'u Rwanda, Uwashinze iri shuri Madamu Zulfat Mukarubega, Ingabo na Polisi ndetse n'abandi bashyitsi mu nzego zitandukanye.



    Byari ibyishimo ku banyeshuri basoje amasomo yabo muri UTB

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130387/guverineri-habitegeko-yasabye-abanyeshuri-basoje-amasomo-muri-utb-gufatanya-nabandi-kubaka-130387.html

  • Abagabo bagorwa! Umukobwa w’ikizungerezi yavuze ukuntu ashaka gushazashyingiranwa n’umugabo uzajya umufurira amakariso n’amasutiye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukobwa w'ikizungerezi yavuze ukuntu ashaka kurongorwa n'umugabo uzajya umufurira amakariso n'amasutiye.

    Umukobwa witwaTwin mom ku rubuga rwa Twitter, yavuze ukuntu ashaka kurongorwa n'umugabo uzajya umufurira amakariso.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yagize ati: 'Ndashaka gushyingiranwa n'umugabo utazajya yinubira kumfurira utwenda tw'imbere.'

    Ababonye ibyo, baneze cyane uwo mukobwa watinyutse gutangaza ayo magambo.

    Umwe ati :' Turanenga cyane abasore bamesera abakunzi babo imyenda y'imbere ndetse n'abagabo bamesera abagore babo imyenda y'imbere. Ni ikimenyetso cy'Ububwa'.

     

     

    Source : https://yegob.rw/abagabo-bagorwa-umukobwa-wikizungerezi-yavuze-ukuntu-ashaka-gushazashyingiranwa-numugabo-uzajya-umufurira-amakariso-namasutiye/

  • N’ubwiherero mu bundi! Uramutse umenya ingano y’inkari ziba zuzuye muri Pisine wakumirwa, ubushakashatsi bwagaragaje ingano maze abantu bose bikangamo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uramutse umenya ingano y'inkiri ziba zuzuye muri Pisine wakumirwa, ubushakashatsi bwagaragaje ingano maze abantu bose bikangamo.

    Ubushakashatsi bwagaragaje ko nibura buri piscine imwe ya rusange haba harimo litilo 75 z'inkari.

    Ibyo bigira ingaruka mbi ku buzima bw'abogera muri izo piscines.

    Ibi byagaragajwe n'abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Alberta yo muri Canada, aho bafashe ibipimo 250 by'amazi yakuwe muri piscines 31 zikoreshwa cyane zo mu mijyi ibiri yo muri icyo gihugu.

    Lindsay K Jmaiff Blackstock niwe wakoze ubwo bushakashatsi aho yabukoze apima ingano y'ikinyabutabire cya Acesulfame Potassium (ACE) gisangwa mu nkari z'umuntu.

    Nyuma yo gukora ibyo, yerekanye ko ugenekereje usanga piscine ishyirwamo amazi angana na litilo 500,000 abayogeramo bihagarikamo litilo zisaga 32 z'inkari. Ni mu gihe piscine ishyirwamo amazi angana na litilo 1,000,000 yo yihagarikwamo litilo zigera kuri 90 z'inkari, iyo piscine ikaba ari kimwe cya gatatu cy'izikoreshwa mu mikino Olempike.

    Source : https://yegob.rw/nubwiherero-mu-bundi-uramutse-umenya-ingano-yinkari-ziba-zuzuye-muri-pisine-wakumirwa-ubushakashatsi-bwagaragaje-ingano-maze-abantu-bose-bikangami/

  • Yajyanye n’umwana we! Inkuru y’inshamugongo ikomeje gushengura benshi y’umugore wasubiragamo indirimbo z’abahanzi mu Rwanda witabye Imana ari kubyara – YEGOB #rwanda #RwOT

    Inkuru y'inshamugongo ikomeje gushengura benshi y'umugore wasubiragamo indirimbo z'abahanzi mu Rwanda witabye Imana ari kubyara

    Ahagana saa yine za mu gitondo zo kuri uyu wa Gatatu ukwezi kwa gatandatu 2023 inkuru yakuye umutima benshi yasakaye ivuga ko umuririmbyi Wari umenyerewe mu gusubiramo indirimbo z'abahanzi bazwi yitabye Imana aguye mu bitaro.

    Joanna wari uzwi mu gusubiramo indirimbo yitabye Imana ari ku iseta aho ababyeyi babyarira.

    Joana yagiye kwa muganga agiye kubyara kuko yari amaze igihe atwite ,ariko ku bw'amahirwe macye abura ubuzima ari kubyara ndetse n'umwana yari yibarutse yahise yitaba Imana.

    Source : https://yegob.rw/yajyanye-numwana-we-inkuru-yinshamugongo-ikomeje-gushengura-benshi-yumugore-wasubiragamo-indirimbo-zabahanzi-mu-rwanda-witabye-imana-ari-kubyara/