Category: Uncategorized

  • Antoine Cardinal Kambanda yifuzaga guherekeza… – #rwanda #RwOT

    Umuhango wo gusezera bwa nyuma Gisimba Mutezintare Damas wabereye muri Paruwase ya Mutagatifu Karoli Lwanga iri i Nyamirambo ari na ho yasengeraga igihe yari muri ubu buzima. Ubuhamya bwasomwe mu ncamake bukubiyemo ibyaranze Gisimba mu buzima yamazemo imyaka 62. 

    Ikiganza ni ineza yamuranze no kurokora abahungiye mu kigo cy'imfubyi kizwi nko kwa Gisimba. Padiri wasomye igitambo cya Misa, yasomye ubutumwa bwa Antoine Antoine Kambanda. Yagize ati: 'Nyiricyubahiro Cardinal Kambanda yifuje kuza kwifatanya natwe ariko kubera imirimo n'inshingano ntabwo byakumushobokeye. Ariko rero ari kumwe natwe mu isengesho mukomere!”

    Antoine Cardinal Kambanda kuva mu 2013 kugeza mu 2018 yayoboye Diyosezi Gatolika ya Kibungo. Kuva mu 2019 yari Arikiyepisikopi wa Diyosezi ya Kigali. Ku itariki 28 Ugushyingo 2020 yabaye umunyarwanda wa mbere ugizwe Cardinal.

    Mu nyigisho zatanzwe ikibanzweho ni ukugira neza muri ubu buzima kuko amaherezo abantu bose bazabuvamo. Padiri yagize ati: 'Ntabwo ibigwi bya Gisimba ari amazu, imodoka, amashuri n'indi mitungo ahubwo ni ineza yagiriye abana b'Imana'. 

    Mutezintare Damas yagiriye neza abantu benshi akiri ku Isi y’abazima nk’uko byagarutsweho mu muhango wo kumusezera no kumuherekeza wabereye mu kiliziya ahari hateraniye abantu benshi cyane ku buryo imbere hari huzuye n'inyuma huzuye.

    Gisimba yareze abana 3000 barakura, abashatse arabashyingira. Asize abuzukuru 2000 (abakomoka ku bana yitayeho byihariye). Yatabarutse ku Cyumweru akikijwe n'umuryango we.

    Gisimba Jean Claude umuvandimwe wa Gisimba Damas mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uyu muhango yagize ati: 'Hari abantu bakora ibikorwa by'indashyikirwa kubera ko Imana yabahaye iyo mpano. Rero Damas yari muri abo'.

    Uyu muvandimwe we yagereranyije Gisimba na Marie Therese nawe witangiye abababaye. Mu bijyanye n'inyigisho yamugereranyije nka Martin Luther King. Yanagarutse ku mateka yabo. Ati: 'Twavukiye muri Congo, tukiri abana bato batwitaga Abatutsi. Damas rero yari umwana ucishije make, witonze ariko akaba azi kuganira ku buryo abazayirwa bamukundaga cyane.'

    REBA UKO BARI GUSEZERA GISIMBA


    Gisimba yaherekejwe mu cyubahiro mu muhango wabereye mu Kiziliya i Nyamirambo

    AMAFOTO: Freddy Rwigema

    VIDEO: Bashir Nyatera

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130405/antoine-cardinal-kambanda-yifuzaga-guherekeza-damas-gisimba-inshingano-ziramuzitira-amafot-130405.html

  • Igihango cyUrungano: Madamu Jeannette Kagame… – #rwanda #RwOT

    Iki gikorwa cyari gifite insanganyamatsiko igira iti: 'Igihango cy'Urungano', cyahurije hamwe urubyiruko rusaga kuri 1,000 rwaturutse hirya no hino mu gihugu. Cyabaye ku wa Gatanu tariki ya 09 Kamena 2023, kibera mu Ntara y'Amajyepfo muri Gymnase y'Akarere ka Gisagara guhera saa 09:00 za mu gitondo.

    Minisiteri y'Urubyiruko, Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu ku bufatanye n'Umuryango Imbuto Foundation, ni bo bateguye iki gikorwa mu rwego rwo  kwibuka ku nshuro ya 29 Urubyiruko rwishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Urubyiruko rusaga 1000 rwafashe umwanya wo kwibuka urungano bagenzi babo bavukijwe amahirwe yo kubaho, baganirizwa n'abayobozi batandukanye ku buryo bagomba guhangana n'abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, n'uburyo bakwiye kumenya guhitamo neza bakubaka u Rwanda rushya bahereye ku busa.

    Umushyitsi Mukuru ariwe Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame, yibukije urubyiruko ko rukwiye kubyaza umusaruro amahirwe adasanzwe yo kuba mu gihugu gitekanye, ababwira ko badakwiye kwirara, ahubwo ko ari cyo gihe ngo bahangane n'abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyane cyane ababikorera ku mbuga nkoranyambaga.

    Ati: 'Rubyiruko, bana bacu mukomere. Uyu ni umwanya ukomeye wo kwibuka. Turibuka urungano nkamwe rwavukijwe amahirwe yo kugera ku nzozi zabo. Kwibuka bizahoraho ariko na none, ntabwo dukwiye kwirara, ngo aya mahoro tuyafate uko twiboneye.

    Benshi muri mwe mufite za ‘smartphones’ [telefone zigezweho], muzikoreshe neza mwiyungura ubumenyi, mushishoze mu mahitamo mukora n'ibyo mureba ku mbuga nkoranyambaga kuko byose ntibiba ari ukuri. Muhangane, ntimugire uwo mwemerera gukora ikibi yitwaje ko ari uburenganzira bwe. Mukomere ku budaheranwa!'

    Minisitiri w'Urubyiruko, Bwana Dr Utumatwishima Abdallah yijeje Madamu Jeannette Kagame ko urubyiruko rugiye gukomeza kwisuzuma ndetse bakanakurikiza inama zose yabagiriye mu rwego rwo kubaka u Rwanda rushya. Yongeyeho kandi ko urubyiruko rukwiriye kuzirikana ko umwanzi wa mbere basigaranye ari umwanzi w'igihugu cyabo.

    Yagize ati: 'Rubyiruko, mukwiye kuzirikana ko umwanzi wa mbere dusigaranye ari umwanzi w'igihugu cyacu wenyine. Ikosa ryabayeho mu 1994, ni ukubura urubyiruko rwiyemeza, rukanga kandi rukarwanya ibyari biri kuba. Ubu rero ni amahirwe menshi kuba muhari, nimurwane ishyaka.'

    Umunyamabanga Uhoraho muri MINUBUMWE, Madamu Munezero Clarisse, yashimangiye ko Kwibuka ari umwanya wihariye wo kongera guha agaciro Abatutsi bishwe, kubunamira, kwibuka ubuzima bwabo no gukomeza kwiyubakamo imbaraga zo guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.

    'Kwibuka ni amahitamo yacu nk'Abanyarwanda. Muri iyi ntara, niho hiciwe abantu benshi kandi bicwa mu gihe gito cyane. Niyo mpamvu twahisemo gushyiraho Igihango cy'Urungano, kugira ngo twirinde ko Jenoside yazongera kubaho ukundi.'

    Yongeraho ati: 'Rubyiruko, Igihango cy'Urungano ni umwanya mwiza wo kongera kuzirikana urubyiruko rwavukijwe amahirwe yo gukorera urwababyaye. Urubyiruko narwo ruhura n'ihungabana ruterwa n'ibikomere byavuye ku mateka mabi ya Jenoside, rukwiye gufashwa gukira ibyo bikomere kugira ngo rubashe kugera ku Rwanda twifuza.'

    Umuyobozi Nshingwabikorwa muri MINUBUMWE ushinzwe Ubudaheranwa, Hon Uwacu Julienne, yagarutse ku mpamvu ari ngombwa kwibuka, ndetse yibutsa n'urubyiruko rwari ruteraniye aho, ko ejo hazaza ari ahabo.

    Ati: 'Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ni inshingano ya buri Munyarwanda. Kwibuka bidufasha kuganira ku mateka ya Jenoside n’ingaruka zayo, tukiyemeza guhangana n'abayipfobya n'abayihakana. Dushishikarire kumenya amateka yacu, dusuure inzibutso, kuko utamenya iyo ava ntamenya iyo ajya. Ntabwo uri muto ku buryo utashobora guhitamo neza, ngo uhitemo ibifitiye igihugu cyawe akamaro.'

    Ni igikorwa cyaranzwe n'ubutumwa bwubaka, kungurana ibitekerezo, indirimbo zo kwibuka ndetse n'ubuhamya by'urubyiruko rwagizweho ingaruka n'amateka mabi ya Jenocide yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko kugeza ubu, rukaba rukomeye kandi rukomeje.

    Umukuru w'igihugu Nyakubahwa Paul Kagame, nawe aherutse gukomoza ku kurwanirira igihugu, mu butumwa yagejeje ku Banyarwanda ubwo yatangizaga ku mugaragaro iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994.

    Perezida Kagame yagize ati: 'Nk'Abanyarwanda, tutazongera kwemerera na rimwe uwo ariwe wese ushaka kuduhungabanya kuko twabigize birenze ibihagije.'

    Madamu Jeannette Kagame yasabye urubyiruko gukoresha ikoranabuhanga biyungura ubumenyi no kutagira uwo bemerera gukora ikibi yitwaje ko ari uburenganzira bwe

    Hon Uwacu Julienne yibukije urubyiruko ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari inshingano za buri munyarwanda

    Urubyiruko rurenga 1000 rwahuriye mu gikorwa cyo kwibuka bagenzi babo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi

    Uru rubyiruko rwibahaye umukoro wo kurwanya abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

    Iki gikorwa cyitabiriwe n’urubyiruko rurenga 1000 rwaturutse mu Turere twose tw’igihugu

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130395/madamu-jeannette-kagame-yifatanyije-nurubyiruko-rurenga-1000-kwibuka-jenoside-yakorewe-aba-130395.html

  • Makanyaga witegura kwizihiza imyaka 50 akora… – #rwanda #RwOT

    'Biranezeza gufasha abakiri bato' Ijambo ry'Umuhanzi Makanyaga Abdul ubwo yari mu kiganiro Versus cya Televiziyo y'u Rwanda kigaruka ku myidagaduro nyarwanda. Muri iki kiganiro uyu muhanzi uri mu barambye mu muziki, yavuze ko gufasha abakiri bato ari ikintu gishimisha ku bantu bakuru.

    Uyu muhanzi yakomozaga ku mpano y'Umuhanzi Mc Amandah wamwifashishije mu ndirimbo nshya  'Urugo' igaruka ku buryo abantu bakundana bakwiye kumvana kuruta kumva amabwire ava hanze y'urugo kuko bishobora kurusenya.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Mc Amandah yavuze ko bisigaye hake kubona urubyiruko rukora umuziki urimo ubutumwa bwubaka umuryango nyarwanda kuruta kwamamaza ibindi bidafite icyo byamarira igihugu kandi ari rwo rufite imbaraga zo kurwubaka.

    Yagize ati' Njyewe ndashaka gushyiraho akanjye nkubaka umuryango nyarwanda nkuko abadukuriye babikoze kuruta kwamamaza ibindi bidafite umumaro. Urubyiruko ni twe mbaraga z'Igihugu kandi nitutarwubaka ntawuzaza ngo abidukorere.'

    Mc Amandah yakomeje avuga ko yakuze akunda umuziki wa Makanyaga Abdul n'abandi bahanzi b'ikiragano cye kubera ubutumwa batangaga bwukaba igihugu, bushishikariza abantu gyukundana ndetse no gufashanya kuruta gutambutsa ubutumwa busenya, cyangwa bushishikariza abanda ubusambanyi.

    Ati' Aba bahanzi bakuru barakoze cyane kuko batwigishije gukundana, gukora cyane no gufashanya, muri make badushishikarije urukundo kandi nirwo twari dukeneye kuruta ibindi. Njye nafashe umwanzuro wo gutera ikirenge mu cyabo kuko ndifuza kuzibukwa nk'uwagiriye umumaro umuryango nyarwanda.'

    Amandah mushya mu muziki yasoje avuga ko iyi ndirimbo 'Urugo' yakoranye na Makanyaga ayituye abantu bose batinya kubaka kubera ko babonye abanda byabananiye kuko inda ibyara mweru na muhima bityo ko ahubwo bagakwiye kwihangana no kumvana kuruta kurebera ku bandi.

    Mc Amandah ni umuhanzi mushya uri kuzamuka neza mu muziki nyarwanda, atera ikirenge mu cy'abahanzi bamaze igihe mu bashishikariza abantu ubutumwa bwubaka

    Makanyaga Abdul wafashije Mc Amandah ari kwitegura igitaramo kizaba tariki 04 Nyakanga 2023 muri Romantic Garden cyo kwizihiza imyaka 50 amaze mu muziki

    Kanda hano urebe indirimbo 'Urugo' ya Mc Amandah yakoranye na Makanyaga Abdul

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130404/makanyaga-witegura-kwizihiza-imyaka-50-akora-umuziki-yafashe-ukuboko-mc-amandah-video-130404.html

  • Champions League: Busquetes asanga Inter Mila… – #rwanda #RwOT

    N’ubwo benshi baha ikipe ya Manchester City amahirwe yo kwegukana iki gikombe ku mugoroba w’uyu wa Gatandatu, siko umunyabigwi wa FC Barcelona Sergio Busquetes we abibona.

    Ubwo yaganiraga na Daily Sports uyu munyabigwi yavuze ko burya umukino wa nyuma aba ari umukino wa nyuma. Yaburiye abari kuvuga ko Manchester City iri butware igikombe ko baba bitonze bakareba ikiva muri Turkey.

    Sergio Busquetes yagize ati “N’ubwo Inter Milan yahuye n’umwaka mubi muri Serie A ntabwo bivuze ko iza korohereza ikipe ya Manchester City akazi. Mwese mwarabibonye ubwo Chelsea yayitwaraga igikombe.

    Umupira w’amaguru muri iyi myaka ahanini ukunda gushingira ku mateka. Mu mateka ikiri bube gihatanirwa, Inter Milan iraba igishaka ku nshuro ya Kane mu gihe Manchester City ikirwana no kucyibika inshuro imwe.

    Buri wese aribwira ko Manchester City iza gutsinda uyu mukino. Ni byo ikipe ya Manchester City irakomeye, gusa njye ntinya umupira wo mu Butaliyani.

    Iyo ukina n’ikipe nziza nka Inter Milan ifite ba myugariro batanu, abakinnyi batatu mu kibuga hagati ndetse na ba Rutahizamu babiri ahanini iyo kipe ikunze kukugora. 

    Rimwe na rimwe uba usanga ba Rutahizamu bagaruka gufasha abakinnyi bo hagati maze ikipe ukabura aho uyimenera. Noneho biba bihagije ko yagutsinda igitego kimwe gusa ikaba irakurangije.

    Iyi kipe mbabwira twahuriye mu mikino y’amatsinda. Kuri yo biba bihagije kugira ngo ba Rutahizamu bayo bagutsinde, kandi wowe wabuze aho uyimenera kubera ukuntu izi kudefanda”.

    N’ubwo Sergio Busquetes aha amahirwe ikipe ya Inter Milan, ntabwo twakwirengagiza ko iraba ihanganye na Manchester City yagaragaje ubuhanga budasanzwe muri uyu mwaka.

    Umutoza wa Manchester City Pep, Guardiola kuri ubu ntabwo agitewe ubwoba n’imikinire aho iva ikagera. Muri iri rushanwa yandagaje amakipe akomeye arimo Real Madrid na Bayern Munich.

    Ku isaha ya saa tatu z’ijoro za hano mu Rwanda ni bwo ibirori bya Ruhago turaba turi kubisezeraho muri uyu mwaka w’imikino wa 2022-2023. 

    Ese ni Manchester City cyangwa ni Inter Milan itwara igikombe ?

    Pep Guardiola we ngo nta bwoba atewe n’imirindi ya Inter Milan 

    Sergio Busquetes yahaye Gasopo abavuga ko Manchester City iza gutwara igikombe mu buryo bworoshye 

    Haribazwa ikipe iza guterura igikombe cya UEFA Champions League, hagati ya Manchester City na Inter Milan 

    Abasore ku mpande zombi biteguye guhangana bimana amakipe yabo

    Haaland ku ruhande rwa Manchester City ni we witezweho kuyicungura. Lautaro Martinez nawe niwe mucunguzi wa Inter Milan 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130401/champions-league-busquetes-asanga-inter-milan-iri-butere-inkota-mu-mutima-wa-manchester-ci-130401.html

  • Ni amarira gusa! Gisimba ari guherekezwa bwa… – #rwanda #RwOT

    Umubiri wa Gisimba wakuwe mu buruhukiro saa mbili za mu Gitondo. Byari amarira, agahinda n’akababaro bivanze n’intimba ku muryango wa Damas Gisimba Mutezintare watabarutse asize ibigwi, amateka y’ibikorwa bitazibagirana. Yari amaze iminsi itanu aruhukiye mu Bitaro bya Nyarugenge biri ku rya nyuma mu Karere ka Nyarugenge.

    Umuhango wo kumuherekeza witabiriwe n'abo mu muryango wa Gisimba, inshuti ze, abo yarokoye mu 1994 muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse n'abamumenye kubera ibikorwa by'indashyikirwa byamuranze.  

    Amateka yerekana ko mu kigo yashinze mu 1990 cyarokokeyemo abarenga 500 muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Urugo rwe rwari mu murenge wa Kigali, akagari ni Karama mu mudugudu wa Norvege.

    Uko umuhango uri kugenda

    Saa kumi n'ebyiri n'igice inyaRwanda yari yageze ku buruhukiro bw'ibitaro bya Nyarugenge (I Nyamirambo) ahazwi nko ku rya nyuma. Saa mbili zuzuye ni bwo umubiri wasohowe mu buruhukiro. Twahise twerekeza mu rugo aho yari atuye kumusezeraho bwa nyuma.

    Ku isaha ya 9:16 ni bwo Padiri yasomye imirongo yo muri Bibiliya 'Dawe wamenyesheje ko urukundo rwawe ruba muri njye nanjye kandi nkarutoza abana bawe. Urumuri rw'iteka rumurikire Damas azabone ijuru abana na we iteka'.

    Kuri iyi saha ni bwo hari hasojwe gusezera Gisimba ku bari bamuzi, noneho hahabwa umwanya abo mu muryango we ari nabo basoje. Abitabiriye uyu muhango bahise berekeza muri Kiliziya kuri Paroisse Mutagatifu Karoli Lwanga i Nyamirambo. 

    Saa 9:20 Umuryango wa Gisimba Damas wahawe iminota itanu yo kumusezeraho bwa nyuma.

    Gisimba yasezeweho bwa nyuma

    Umuhango urakomeje tugiye mu Kiliziya…

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130402/ni-amarira-gusa-gisimba-ari-guherekezwa-bwa-nyuma-video-130402.html

  • Igitangaza muri Colombiya hagaragaye abana bamaze iminsi bakoze impanuka (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Ni inkuru y'akanyamuneza yatangajwe bwa mbere na Perezida Gustavo Petro, mu butumwa buherekejwe n'ifoto y'abasirikare ndetse n'abatabazi bashakishaga bariya bana yanyujije ku rubuga rwe rwa Twitter.

    Ati: “Abana bane bari baratakariye mu mashyamba ya Colombie mu minsi 40 ishize babonetse ari bazima.”

    Aba bana uko ari bane bose bavukana barimo uwitwa Lesly w'imyaka 13 y'amavuko, Soleiny ufite icyenda, Tien Noriel w'imyaka ine ndetse na murumuna wabo witwa Cristin w'umwaka umwe w'amavuko.
    Ku mugoroba wo ku wa Gatanu ubwo babonwaga muri Amazone bahise batwarwa na kajugujugu bajyanwa mu mujyi San Jose del Guaviare uri mu bilometero 285 ujya mu majyepfo ashyira Uburasirazuba bw'umurwa mukuru Bogota, nk'uko byatangajwe na Minisiteri y'Ingabo za Colombie.

    Muri uyu mujyi byari byitezwe ko bahavanwa n'indege ifite ibikoresho by'ubuvuzi bakajyanwa i Bogota, aho bagomba gukurikiranirwa mu bitaro bya gisirikare.
    Ku itariki ya 01 Gicurasi ni bwo indege bariya bana barimo yakoze impanuka, igwa mu ishyamba rya Amazone.

    Icyo gihe bari kumwe na nyina ubabyara, umupilote w'iriya ndege cyo kimwe n'undi muntu wa hafi wo mu muryango wabo. Aba uko ari batatu bose barapfuye, ndetse imirambo yabo hari hashize igihe ibonywe n'abatabazi.
    Minisiteri y'Ingabo muri Colombie yavuze ko aba bana babonetse ku ntera y'ibilometero bitanu uvuye aho impanuka yabereye.

    Perezida Petro yavuze ko ko “bari bafite intege nke cyane. Mureke abaganga bakore akazi kabo.”

    Amafoto yasohowe na Minisiteri y'Ingabo za Colombie yerekana bariya bana bari rwagati mu ishyamba bicaye kuri shitingi, bakikijwe nabasirikare babahaga ibyo kurya ndetse no kunywa.

    Umuto muri bo agaragara ateruwe n'umwe mu batabazi, itangazamakuru ryo muri Colombie rikavuga ko yujurije umwaka umwe mu ishyamba ubwo yarimo azererana n'abavandimwe be.

    Operasiyo yo gushakisha aba bana bivugwa ko yarimo abasirikare barenga 100 bari baherekejwe n'imbwa kabuhariwe mu kwinukiriza, ndetse n'abandi batabazi babarirwa muri za mirongo.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/igitangaza-muri-colombiya-hagaragaye-abana-bamaze-iminsi-bakoze-impanuka-y

  • Yendaga kuvamo! Umugeni wakoze ubukwe atwite, yabyinnye nk’umusazi ubwo hari hari kuba imihango y’ubukwe bwe (VIDEWO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugeni wakoze ubukwe atwite, yabyinnye nk'umusazi ubwo hari hari kuba imihango y'ubukwe bwe.

    Ku rubuga rwa TikTok hakomeje gusakara amashusho y'umugeni wari wakoze ubukwe ari kubyina bidasanzwe.

    Uyu mugeni wari utwite, yabyinnye bidasanzwe atitaye ko yari afite umwana mu nda ye.

    Uwashoye aya mashusho yatangaje ko ubu bukwe bw'abo bombi bwabereye mu gihugu cy'Ubutaliyani.

    VIDEWO

    https://vm.tiktok.com/ZM2haFRLa/

    Source : https://yegob.rw/yendaga-kuvamo-umugeni-wakoze-ubukwe-atwite-yabyinnye-nkumusazi-ubwo-hari-hari-kuba-imihango-yubukwe-bwe-videwo/

  • We n’abasore rwarahize! Zari Boss Lady yasohokeye i Paris ari kumwe n’undi musore muremure mu buryo amureba araramye (AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Zari Boss Lady yasohokeye i Paris ari kumwe n'undi musore muremure mu buryo amureba araramye.

    Umuherwekazi Zari Boss Lady uherutse gushyingiranwa na Shakib, yagiriye uruzinduko i Paris maze ajyana n'umwe mu banyamideli bakomeye muri Afurika.

    Mu mafoto akomeje gusakara ku mbuga nkoranyambaga zigiye, yereka Zari Boss Lady yahuje urugwiro na Jeremiah Ogbodo basanzwe banakinana muri Filime yamenyekanye nka Young Femous.

    AMAFOTO

    Source : https://yegob.rw/we-nabasore-rwarahize-zari-boss-lady-yasohokeye-i-paris-ari-kumwe-nundi-musore-muremure-mu-buryo-amureha-araramye-amafoto/

  • Munsi y’ijuru ibitangaza biracyaba! Abana bavukana barokotse impanuka y’indege batowe ari bazima mu ishyamba ry’inzitane bari bamazemo iminsi 40 – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abana bavukana barokotse impanuka y'indege batowe ari bazima mu ishyamba ry'inzitane bari bamazemo iminsi 40.

    Abana bane b'abanya-Colombie babonetse mu ishyamba rya Amazone ari bazima.

    Aba bana babonetse nyuma y'uko indege barimo mu minsi 40 ishize yakoraga impanuka bakisanga muri ririya shyamba ry'inzitane.

    Iyi nkuru y'akanyamuneza yatangajwe bwa mbere na Perezida Gustavo Petro, abinyujije ku rukuta rwa Twitter.

    Ati: 'Abana bane bari baratakariye mu mashyamba ya Colombie mu minsi 40 ishize babonetse ari bazima.'

    Aba bana uko ari bane bose bavukana barimo uwitwa Lesly w'imyaka 13 y'amavuko, Soleiny ufite icyenda, Tien Noriel w'imyaka ine ndetse na murumuna wabo witwa Cristin w'umwaka umwe w'amavuko.

    Source : https://yegob.rw/munsi-yijuru-ibitangaza-biracyaba-abana-bavukana-barokotse-impanuka-yindege-batowe-ari-bazima-mu-ishyamba-ryinzitane-bari-bamazemo-iminsi-40/

  • Uburezi n’imyidagaduro! Ababyeyi bamwe bagize impungenge abandi bagereka akagura ku kandi nyuma yo kubona Umwalimu ari kubyina n’abanyeshuri indirimbo zigezweho (VIDEWO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ababyeyi bamwe bagize impungenge abandi bagereka akagura ku kandi nyuma yo kubona Umwalimu ari kubyina n'abanyeshuri indirimbo zigezweho.

    Ku rubuga rwa TikTok hakomeje gusakara amashusho y'umwalimu w'umugore uba uri kubyinana n'abanyeshuri be yigisha.

    Ni Umwalimu bivugwa ko ari uwo mu gihugu cya Kenya wagaragaye ari kubyinana n'abanyeshuri be yigisha.

    VIDEWO

    https://vm.tiktok.com/ZM2h5sfBt/

    Source : https://yegob.rw/uburezi-nimyidagaduro-ababyeyi-bamwe-bagize-impungenge-abandi-bagereka-akagura-ku-kandi-nyuma-yo-kubona-umwalimu-ari-kubyina-nabanyeshuri-indirimbo-zigezweho-videwo/