Ikibazo:
Ni ryari umuntu aba afite amaso ane?
Igisubizo:
Ni igihe aba ari kwireba mu ndorerwamo.
Source : https://yegob.rw/ni-ryari-umuntu-aba-afite-amaso-ane-soma-igisubizo/
Ikibazo:
Ni ryari umuntu aba afite amaso ane?
Igisubizo:
Ni igihe aba ari kwireba mu ndorerwamo.
Source : https://yegob.rw/ni-ryari-umuntu-aba-afite-amaso-ane-soma-igisubizo/
Kigali ikomeje kugirwa nka Paradizo: Mu mujyi wa Kigali hari kubakwa umuhanda udasanzwe uri no gushyirwa mo itapi(AMAFOTO)
Umujyi wa Kigali ukomeje gukora ibishiboka byose kugira ngo urimbishe uyu mujyi cyane ko uza mu mijyi ya mbere ifite isukumuri Afrika.
Kuri ubu ahazwi nko kuri Golf Club mu karere ka Gasabo hari kubakwa umuhanda uri no gushyirwamo itapi ukazajya wifashishwa n'abantu bari gukora siporo.
Uyu muhanda uri kubakwa ureshya na kilometero 2,4 uzenguruka ikibuga cya Golf giherereye i Nyarutarama.
Uyu muhanda watangiye gukoreshwa ho kuko ikilometero cya mbere cyarangiye, ndetse bakaba bagikorera ko siporo. Uyu muhanda uri mu byiza bitatse umujyi uzajya ucungwa n'Umujyi wa Kigali ari nawo uzagena ikoreshwa ryawo.





Habaye impanuka iteye ubwoba y'ubwato bwari butwaye abimukira ihitana imbaga y'abantu abandi benshi baburirwa irengero.
Amakuru yatangajwe n'ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku burenganzira bwa muntu avuga ko ubwato bwari butwaye abaturage b'abimukira berekeza mu Bugereki no mu Butaliyani bwarohamiye mu nyanja maze buhitana abantu bagera kuri 78 abandi 500 baburirwa irengero.
Burya koko Isi igeze mu bihe bya nyuma nk'uko abakirisitu benshi bakunze kubivuga gusa ibi byongeye gushimangirwa n'umupasiteri wakombesheje abakirisitu intoki ze.
Mu mashusho yacaracaye ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye yagaragaje umugabo w'umupasiteri afite isahani y'isosi mu ntoki ku ruhande hari umuntu ufite ubugari n'undi ufite amazi maze akajya akata ubugari agakoza mu isosi yarangiza agakombesha abakirisitu intoki ze.
Amashusho:
Abagabo baragowe koko umugabo yahondaguwe igipine mu nda abonye ko arahasiga ubuzima asobyamo ariruka kuko yumvaga inzoka zo munda zirahangirikira.
Mu mashusho yacaracaye ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje abagabo babiri umwe ari hasi undi nawe ari kumuhonda igipine mu nda mbese ubona ko nta mpuhwe amufitiye n'uko uwari hasi nawe abonye ko bitoroshye ahitamo kubangira amaguru ingata.
Amashusho:
Ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi iri kwitegura ikipe y'igihugu ya Mozambique mu mikino yo gushaka itike y'igikombe cy'Afurika gusa hamaze kumenyekana amakuru atari meza muri iyi kipe.
Hamenyekanye amakuru avuga ko umukinnyi witwa Uwimana Noah ukina muri shampiyona yo muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika (USA) yamaze gusubira muri Amerika nyuma y'uko agize ikibazo mu myitozo akaba ari umukinnyi wari witezweho byinshi mu ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi.
Source : https://yegob.rw/inkuru-itari-nziza-ku-bakunzi-bikipe-yigihugu-yu-rwanda-amavubi/
FERWAFA yatangaje ko imikino ya Shampiyona y'Icyiciro cya Mbere mu Rwanda igiye kujya ikinwa nyuma y'iy'abakiri bato b'amakipe yahuye muri gahunda yo kuzamura impano ndetse no kwihutisha iterambere ry'umupira w'amaguru.
Byavugiwe mu kiganiro cyatanzwe na Perezida w'Inzibacyuho wa FERWAFA, Habyarima Matiku Marcel, mu musangiro w'abanyamakuru b'imikino, abayobozi ba federasiyo zitandukanye na Minisitiri wa Siporo wabaye ku wa Gatanu, tariki ya 16 Kamena 2023, kuri Ubumwe Grand Hotel.
Habyarimana yavuze ko hari hashize igihe ayo makipe y'abato adakina kubera imbogamizi zitandukanye, ariko igihe cyo gutangira cyageze ndetse bihita bishyirwa mu bikorwa.
Yasobanuye ko niba umukino wabaye saa Cyenda, uzajya uba wabanjirijwe n'uw'abato, na zo habarwe amanota nk'uko bisanzwe bigenda muri Shampiyona.
Ikipe ya Rayon Sports nyuma yo kuba igiye kujya yamabara Visit Rwanda, yamaze kumvikana n'indi kompanyi ikomeye muri Afurika iyoborwa n'umuhanzi ukunzwe cyane ku isi.
Mu minsi ishize nibwo hagiye ahagaragara amakuru avuga ko Ikipe ya Rayon Sports igiye kujya yamamaza Visit Rwanda cyane mu mikino nyafurika ya CAF Confederations Cup iyi kipe igiye gukina. Ntabwo Rayon Sports ari yo izambara imyenda yanditseho Visit Rwanda gusa ahubwo na APR FC izakina imikino ya CAF Champions League.
Ikipe ya Rayon Sports yongeye gusubukurwa ibiganiro na Kompanyi yo gutega ku mikino yitwa BET Pawa iyoborwa n'umuhanzi Mr Eazi ukunzwe cyane muri Afurika ndetse no ku isi yose ndetse Amakuru twamenye ni uko ibiganiro biri no kugera ku musozo. Biravugwa ko iyi Kompanyi ishobora guha Rayon Sports angana na Milliyoni 500 z'amanyarwanda hatagize igihinduka.
Iyi Kompanyi ntabwo ibiganiro na Rayon Sports bije ubu ahubwo mu minsi ishize uyu muhanzi Mr Eazi yagaragaye ari kureba umukino iyi kipe yari irimo gukina yicaranye na Uwayezu Jean Fidel ubona ko hari ibiganiro hagati y'impande zombi ariko biba nkibicecetse kubera ibyo batumvikanagaho.
Ikipe ya Rayon Sports igiye gukina imikino nyafurika irimo gushaka uburyo bwose yabona amafaranga yo kuzakoresha muri iyi mikino iba itoroheye amakipe bitewe n'ingendo uko ziba zigoye cyane.
Â
Mushiki wa Diamond Platnumz akomeje gusazwa bidasanzwe n'agasore bari mu rukundo nyuma yo gutandukana n'umugabo we
Esma Platnumz yavuze ko umusore bari kumwe muri iyi minsi ameze nk'uwamurogesheje.
Ibi yabivuze mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, aho yagize ati 'Si ukubeshya hari ikintu wankoreye. Mpa nimero y'uwo mupfumu muhamagare mubwire ko umuti we urimo gukora yongeremo n'undi. Iyo umpamagaye ncika intege⦠Nasindiye mu rukundo.'
Nubwo yavuze gutyo, ntiyifuje gutangaza amazina y'uwo musore uri gutuma asarira mu rukundo.
Muri Nyakanga 2020, Esma Khan Platnumz yari yakoze ubukwe na Yahya Msizwa, gusa nyuma y'amezi 3 yatunguye benshi avuga ko bamaze gutandukana.
Inkuru y'ibyishimo ku bakirisitu bose, papa Francisco yavuye mu bitaro.
Byari ibyishimo bidasanzwe ubwo umushumba wa Kiliziya Gatholic ku isi Papa Francisco yasesekaraga imbere y'imbaga nyamwinshi asezerewe mu bitaro.

Ni nyuma yuko yari amaze iminsi igera ku 9 arwariye mu bitaro i Roma aho yari arwaye indwara idasanzwe yatumaga bagomba ku mubaga mu nda. 
Ubu yasohotse ari mutaraga ndetse yakiriwe n'abantu benshi batandukanye harimo aba kirisitu, abanyamakuru n'abandi bo mu zindi nzego.
Â
Â
Source : https://yegob.rw/inkuru-yibyishimo-ku-bakirisitu-bose/