Category: Uncategorized

  • Abarimu basabye NESA kujya batangaza kare abazahagararira ibizamini bya leta #rwanda #RwOT

    Ubwo hatangizwaga ibizamini by'ubumenyingiro mugihugu hose, bamwe mu bakosozi b'ibibizamini bo mu ntara y'iburasirazuba batangaje ko urutonde rubohereza aho bagomba gukorera rwaraye rusohotse rutinze, bikabagiraho ingaruka zirimo kubura amafaranga y'urugendo.

    Kuri uyu wa mbere Hirya no hino mu gihugu hatangijwe ibizamini by'ubumenyingiro mu mashuri yigenga,twasuye rimwe mu mashuri ryakoreweho ibi bizamini mu karere ka Kayonza yaba umujyobozi  w;ishuri rya Nyamirama TSS ndetse n'abanyeshuri bahiga baremeza ko ibi bizamini bizabafasha gushyira mu bikorwa ibyo bize nibasoza amashuri yabo.

    Bwana KAYITARE Pierre Celestin uyobora  Nyamirama TSS ati'ibyo rero bifasha abanyeshuri kutagira ubwoba igihe bagiye hanze ku isoko ry'umurimo kuko ari ibintu baba baragiye bakorera hano ku ishuri basubiramo.'

    Umunyeshuri wakoze ikizami ati 'iki kizami kizadufasha kumenya ngo ese koko ibyo nize nzabikora hanze?nkareba ubumenyi nahawe niba nzabujyana hanze ku isoko ry'umurimo.'

    Kugira ngo ikizamini cya leta gikorwe hatoranywa abarimu bazajya kugihagararira baturutse hirya no hino bakagikosora.

    Bamwe mu barimu twaganiriye bo mu karere ka Rwamagana na Kayonza bavuze ko urutonde NESA yarusohoye saa tanu zijoro basabwa kuzinduka bakaba bahuye n'ingaruka zirimo kubura amafaranga ya tike ndetse n'uruhushya rw'akazi rwanditse.

    Ati'Twabimenye natwe ducyererewe twagiye tubibona mu ijoro,ingaruka byatugizeho urumva kumenya ngo uzajya aha ukabyitegura gushaka itike,biba bikomeye rimwe na rimwe wenda banakohereje ahantu usanzwe utanamenyereye.'

    Umuyobozi mukuru w'ikigo gishinzwe ibizamini NESA dr Bahati Bernard yavuze ko iki kibazo cyatewe n'akazi kenshi ariko ngo ubutaha bazagikosora.

    Ati'ni akazi kenshi kaba karimo ariko ubutaha tuzabikosora.'

    Abakandida ibihumbi 26482 barimo abahungu 14506 ndetse n'abakobwa 11976 nibo bateganyijwe gukora iki kizamini cy'ubumenyingiro. Hakiyongeraho abakandida bigenga 2106.

    The post Abarimu basabye NESA kujya batangaza kare abazahagararira ibizamini bya leta appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/06/20/abarimu-basabye-nesa-kujya-batangaza-kare-abazahagararira-ibizamini-bya-leta/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abarimu-basabye-nesa-kujya-batangaza-kare-abazahagararira-ibizamini-bya-leta

  • Abanyarwanda bagiye guhabwa indangamuntu y'ikoranabuhanga #rwanda #RwOT

    Leta y'u Rwanda yatangaje ko mu gihe kitarenze imyaka ine ibikorwa byo kwandika abaturage no gutanga indangamuntu uko byari bisanzwe bikorwa bizasimburwa no gutanga indangamuntu y'ikoranabuhanga.

    Ubusanzwe gutunga no kugendana indangamuntu ku muntu ufite imyaka 16 ni itegeko ndetse kutabyubahiriza biteganyirijwe igifungo kuva ku munsi umwe kugeza kuri irindwi n'ihazabu y'amafaranga kuva ku bihumbi bitanu (5.000 Frw) kugeza ku bihumbi mirongo itanu (50.000 Frw.) cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

    Ikinyamakuru Igihe cyanditse ko Mu gihe gito ariko kugendana indangamuntu mu Rwanda bizahinduka amateka kuko abaturage bose bazaba babaruye muri sisitemu imwe y'ikoranabuhanga izatuma amakuru yose abikwa ahantu hamwe.

    Itegeko n° 029/2023 ryo ku wa 14/06/2023 rigenga iyandikwa ry'abaturage muri sisitemu imwe y'Igihugu y'Indangamuntu koranabuhanga, SDID, riteganya ko iyi ndangamuntu koranabuhanga atari itegeko kuyigendana kandi ikazahabwa buri muntu uzaba uri ku butaka bw'u Rwanda.

    SDID ni iki?

    Sisitemu y'Igihugu y'Indangamuntu Koranabuhanga (SDID) ni Sisitemu ihurizwamo amakuru ajyanye n'ibiranga umuntu, ikaba ububiko bwizewe bubarizwamo amakuru y'abantu bose batuye cyangwa baba mu Rwanda, harimo Abanyarwanda, abanyamahanga batuye mu Rwanda, impunzi, abasaba ubuhungiro, abana batoraguwe, abanyamahanga baba mu Rwanda mu gihe gitoya (iyo bakeneye serivisi), abimukira n'abadafite ubwenegihugu baba mu Rwanda.

    Indangamuntu koranabuhanga izahabwa abantu bose kuva ku mwana ukivuka kugeza ku bakuru ndetse n'Abanyarwanda baba hanze y'u Rwanda.

    Izaba yanditsemo nomero ndangamuntu y'Igihugu, izina bwite, izina ry'ingereka, izina rya se, izina rya nyina, igitsina, itariki yavukiyeho, aho yavukiye, aho atuye, ubwenegihugu, irangamimerere, izina ry'uwo bashakanye, nomero ya telefone, imeyili, ifoto igaragaza mu maso, ibikumwe bitewe n'imyaka, ishusho y'imboni bitewe n'imyaka, n'andi makuru y'ibipimo ndangamiterere y'umuntu yagenwa n'Urwego rubifitiye ububasha.

    Iyi ndangamuntu izorohereza uyifite kubona serivisi aho yaba ari hose, kandi azaba ashobora kwemeza amakuru ye bwite atiriwe yerekana ibindi byangombwa cyangwa izindi nyandiko zemeza amakuru ye.

    Iyi SDID izasimbura indangamuntu yari isanzweho kuko ariyo ibumbiyemo amakuru yose indangamuntu yari ifite n'ayandi yabaga mu zindi sisitemu nka CRVS kandi nyirubwite azaba afite ubushobozi bwo kuyifashisha kugira ngo agere ku makuru yose amwerekeyeho.

    Abatagira telefone batekerejweho

    Abatagira telefoni zigezweho bazahabwa Indangamuntu yabo bwite ibaranga bazajya bakoresha bagaragaza amakuru yabo abitswe mu buryo bw'ikoranabuhanga kugira ngo basabe cyangwa bahabwe servisi.

    Ingingo ya 23 y'iri tegeko iteganya ko uruhande rwifashisha amakuru rusaba kwemeza hadakoreshejwe murandasi rusaba ko hagaragazwa ikarita ifatika ya SDID cyangwa ikindi cyemezo gitangwa na sisitemu ya SDID, hahuzwa amakuru bwite abitse muri kode ya QR mu kwemeza umwirondoro wa nyir'ikarita ya SDID mu guhabwa serivisi.

    Abana bazajya bahabwa serivisi bate?

    Ingingo ya 13 y'Itegeko rigenga iyandikwa muri SDID iteganya ko umuntu yandikwa ahibereye, mu gihe umuntu utanditswe mu gitabo cyandikwamo abaturage kandi akaba atabasha gutanga inyandiko fatizo, yandikwa hashingiwe ku buhamya butanzwe n'umuntu utunze nomero ya SDID.

    Ku bana bakivuka kugeza ku bataruzuza imyaka 16 hazakoreshwa amakuru yabo abitswe mu buryo bw'ikoranabuhanga kuri QR Code bazajya basikana ikerekana imyirondoro yabo n'amakuru yabo akenewe mu rwego rwo kubona serivisi bakeneye. Itangwa ry'amakuru ryemezwa n'ababyeyi cyangwa se ababarera.

    Amakuru azakusanywa ate?

    Itegeko riteganya ko ahakorerwa iyandikwa muri SDID ari ku biro by'Umurenge, Akagari n'Ibigo by'ubuvuzi no mu biro byimukanwa, naho ku Banyarwanda bari mu mahanga bizakorerwa ku 'biro by'ububanyi n'amahanga by'u Rwanda'.

    SDID izaba igizwe n'ibitabo bikubiyemo amakuru y'Abanyarwanda, igitabo cyandikwamo abana batoraguwe, icyandikwamo abanyamahanga batuye mu Rwanda, icyandikwamo impunzi n'abasaba ubuhungiro, icyandikwamo abimukira, icyandikwamo abatagira ubwenegihugu, hakaba hashobora kubaho n'ikindi cyagenwa n'urwego rubifitiye ububasha.

    Ikarita ndangamuntu ikoreshwa ubu yashyizweho hisunzwe Itegeko nº 14/2008 ryo ku wa 04/06/2008 rigena iyandikwa ry'abaturage n'itangwa ry'ikarita ndangamuntu ku Banyarwanda.

    The post Abanyarwanda bagiye guhabwa indangamuntu y'ikoranabuhanga appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/06/20/abanyarwanda-bagiye-guhabwa-indangamuntu-yikoranabuhanga/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abanyarwanda-bagiye-guhabwa-indangamuntu-yikoranabuhanga

  • Kamonyi-Runda: Inzu yafashwe n’inkongi irashya ihinduka umuyonga(AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kamonyi-Runda: Inzu yafashwe n'inkongi irashya ihinduka umuyonga(AMAFOTO)

    Inzu y'umuturage witwa Nzaramba Jean Pierre w'imyaka 45 y'amavuko, ahagana saa kumi n'imwe zo ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki ya 19 Kamena 2023, yahiye irakongoka, ntiyagira icyo aramura.

    Iyi nzu iherereye mu Murenge wa Runda, Akagari ka Ruyenzi,mu Mudugudu wa Nyagacaca.

    Amakuru avuga ko hatari hamenyekana icyateye iyi nkongi guss harakekwa ko yaba ari insinga zo munzu zakoranyeho bikabyara (circuit) inzu igahera ubwo ishya.

    Gusa ibi bakaba bavuga ko kubera ibura rya hato na hato ryumuriro riba aha yaba ariyo ntandaro yateye y'iyi nkongi.

    Nzaramba Jean Pierre,  avuga ko inzu ye yahiye yarimo ibintu bifite agaciro katari munsi ya Miliyoni icumi( 10,000,000Fr), mu gihe yo ubwayo ayibarira agaciro k'amafaranga y'u Rwanda asaga miliyoni mirongo inani( 80,000,000Fr).

    Iyi nkongi ikiba, polisi y'Igihugu ishinzwe kurwanya inkongi, yahageze , ifasha kuzimya umuriro utaragera ku nzu z'abaturanyi.

    Source : https://yegob.rw/kamonyi-runda-inzu-yafashwe-ninkongi-irashya-ihinduka-umuyongaamafoto/

  • England yahaye isomo rya ruhago North Macedonia maze Bukayo Saka nawe yandika amateka – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe y'igihugu y'u Bwongereza yaraye ihaye isomo rya ruhago ikipe y'igihugu ya North Macedonia maze umukinnyi ukiri muto cyane mu myaka Bukayo Saka ayandikiraho amateka.

    Rutahizamu w'ikipe ya Arsenal yo mu gihugu cy'u Bwongereza Bukayo Saka w'imyaka 21 y'amavuko yaraye yitwaye neza mu mikino ya Euro Qualifiers ubwo ikipe ye y'igihugu yatsindaga North Macedonia ibitego birindwi byose ku busa.

    Bukayo Saka yabashije gutsinda ibitego bigera kuri bitatu muri uyu mukino akaba yari abikoze bwa mbere mu ikipe ye y'igihugu ndetse bikaba byanatumye uyu musore atorwa nk'umukinnyi mwiza w'umukino.

    Abakinnyi batsindiye ikipe y'igihugu y'u Bwongereza ni Harry Kane ku munota wa 29′,73′, Bukayo Saka 38′,47′,51′, Marcus Rashford 45′ na Phillips ku munota wa 64 w'umukino.

    Source : https://yegob.rw/england-yahaye-isomo-rya-ruhago-north-macedonia-maze-bukayo-saka-nawe-yandika-amateka/

  • Gasabo: Babanje gutekera urumogi bararuhaga! Abagabo bishe urw’agashinyaguro wa mwana wasanzwe yapfuye yanakuwemo amaso, bavuze ko bamwishe bamaze guhaga urumogi ndetse ko banamwicishije amabuye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abasore bishe urw'agashinyaguro wa mwana wasanzwe yapfuye yanakuwemo amaso, bavuze ko bamwishe bamaze guhaga urumogi.

    Abagabo babiri bakekwaho kwica umwana muto mu Murenge wa Jabana mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, barangiza bakamukuramo amaso, bakanamujugunya mu mazi, bavuze ko mbere yo gukora iki gikorwa, babanje kunywa urumogi bakaruhaga.

    Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gasabo, rukurikiranye aba bagabo babiri, bwakiriye dosiye ikubiyemo ikirego baregwamo mu cyumweru gishize, tariki 14 Kamena 2023.

    Iki igikorwa cyakozwe tariki 01 Kamena 2023, kibera mu Mudugudu wa Nyakabingo, mu Kagari ka Bweramvura mu Murenge wa Jabana mu Karere ka Gasabo.

    Ubushinjacyaha buvuga ko nyuma y'uko aba bagabo babiri bishe umwana w'umuturanyi wabo, bamukuyemo amaso, barangije bamujugunya mu manga.

    Nyirasenge wa nyakwigendera wamureraga, yatangaje ko yabanje kubura, bakamushakisha, nyuma hakaza gufatwa umugabo wari wamujyanye.

    Ubushinjacyaha buvuga ko uyu mugabo wari wamujyanye, amaze gufatwa, yemeye ko we na mugenzi we baregwa hamwe, 'banyoye urumogi, bamaze kuruhaga bica uwo mwana, bakaba baramuhonze amabuye kugeza ashizemo umwuka.'

    Ubwo bajyaga kwerekana aho bamujugunye, inzego zasanze nyakwigendera yarangijwe isura mu buryo bukomeye.

    Source : https://yegob.rw/gasabo-babanje-gutekera-urumogi-bararuhaga-abagabo-bishe-urwagashinyaguro-wa-mwana-wasanzwe-yapfuye-yanakuwemo-amaso-bavuze-ko-bamwishe-bamaze-guhaga-urumogi-ndetse-ko-banamwicishije-amabuye/

  • Hari igihe bakataho ubundi bakambara ibyo bari basanganywe – MINISPORTS yigaritse amafederasiyo ku myambarire idahwitse y’amakipe y’igihugu #rwanda #RwOT

    Uretse intsinzwi yabaye umuco mu makipe y’igihugu mu mikino itandukanye, ikindi kibabaza ni imyambarire yayo aho hari n’igihe abakinnyi babihanirwa, gusa Minisiteri ya Siporo ivuga ko iba yatanze amafaranga yo kugura ibikoresho.

    Ubusanzwe n’ahandi hose ku Isi mu makipe y’igihugu abakinnyi baba bambaye ibintu bisa guhera ku myenda kugeza no ku bikapu ku buryo n’ubabona abona ko ari ikipe, gusa mu Rwanda si ko bimeze, ubanza umuco wa siporo atari uwacu.

    Wagira ngo amakipe y’igihugu ntagira uruganda ruyambika, aho usanga mu myitozo nk’abakinnyi bambaye ‘mark’ 3 zitandukanye.

    Tutagiye kure muri Werurwe uyu mwaka ubwo Amavubi yakinaga na Benin muri Benin mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika, Hakim Sahabo yaje guhabwa ikarita y’umuhondo umukino ugitangira azira kuba yambaye kora (colant) idasa n’iyo u Rwanda rwatanze, ibi byaje kumuviramo no guhabwa umutuku bikoraho u Rwanda.

    Nyuma byaje kumenyekana ko ikipe y’igihugu nta colant ifite abakinnyi biyeranja.

    Ibi kandi bigasubiza abantu muri CHAN 2021 yabereye muri Cameroun, umunyezamu Kwizera Olivier byabaye ngombwa ko bafata umwenda w’ikipe y’igihugu wari usanzwe, ahari handitse “Rwanda” barahasiba bandikaho Kwizera, gusa washoboraga kuba wasoma “Rwa Kwizera” kuko Rwanda itari yasibamye neza.

    Ushobora kumva twibanze mu mupira w’amaguru ukagira ngo ni ho ikibazo kiri gusa, oya no mu yindi mikino, nta masaha 24 ashize hagiye hanze ifoto y’ikipe y’igihugu y’abangavu muri Basketball yitegura Zone V aho abakobwa bari bambaye imyenda ya basaza babo.

    Iyo foto igaragaza abakobwa 3 babiri bambaye nimero 9 indi 5. Abambaye nimero 9 umwe handitseho Rwanda undi handitseho Ndizeye (Ndizeye Dieudonne).

    Minisiteri ya Siporo igaruka kuri iki kibazo cy’imyambarire mu makipe y’igihugu, mu mpera z’icyumweru gishize ubwo bagiranaga ikiganiro nyunguranabitekerezo n’abanyamakuru b’imikino, bavuze ko ikibazo kiri mu mafederasiyo kuko bo buri gihe batanga amafaranga yo kugura imyambaro.

    Munyanziza Gervais yavuze ko kuba ikipe y’igihugu yakwambara umwambaro bigaragara ko ari umwe igihe kinini ari amahitamo yabo (federasiyo) baba bahisemo kugura usa n’uwo basanganywe.

    Ati “kuba ikipe y’igihugu yakwambara umwambaro ubona ko ari umwe igihe kinini, federasiyo itubwira ko hakenewe imyambaro, amafaranga agatangwa rero nibo bahitamo uwo bagura, bashobora kugura usa n’uwo bari basanganywe wabibona ukagira ni usanzwe kandi ari mushya.”

    Yakomeje agaruka ku bikoresho bidahagije, avuga ko iyo federasiyo yatse amafaranga y’imyambaro y’ikipe y’igihugu ihabwa guhera ku isogisi, rero ngo hari igihe ushobora gusanga bakataho bakambara ibyo bari basanganywe.

    Ati “buri gihe tuba twaguze imyenda y’ikipe y’igihugu. Si buri mwaka ahubwo uko igiye gukina. Ahubwo ikibazo gihari ushobora gusanga hari igihe bakataho ubundi bakambara ibyo bari basanganywe.”

    Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa akaba yasabye Munyanziza Gervais kubikurikirana neza akareba koko ibyo amafederasiyo aba yasabye ari byo agura.

    Ntiwamenya niba ari Errea, Nike cyangwa Adidas yambika Amavubi

    Abakobwa bambara imyambaro ya basaza babo

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/hari-igihe-bakataho-ubundi-bakambara-ibyo-bari-basanganywe-minisports-yigaritse-amafederasiyo-ku-myambarire-idahwitse-y-amakipe-y-igihugu

  • Gatarina yibarutse imfura #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa Filime, Mutoni Assia wamamaye nka Gatarina, we n’umugabo we Uwizeye Mohammed bibarutse imfura yabo.

    Uyu muryango usanzwe utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, amakuru y’uko bibarutse yamenyekanye ejo hashize ku wa Mbere tariki ya 19 Kamena 2023.

    Amakuru y’uko Mutoni Assia yibarutse umwana w’umuhungu yamenyekanye kuri uyu wa Mbere, tariki 19 Kamena 2023.

    Babyaye umuhungu aho Gatarina yabyariye mu Bitaro bya Maine Medical Center.

    Muri Nyakanga 2022 nibwo Mutoni Assia yasabwe aranakobwa, indi mihango ikaba yarabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Gatarina yakinnye muri filime zitandukanye nka filime ye bwite yise Gatarina yaje no gufata izina ryayo, City Maid, Suburikoko n’izindi.

    Gatarina yibarutse imfura ye

    Source : http://isimbi.rw/sinema/article/gatarina-yibarutse-imfura

  • “Ubuse mwari abana ra?” Ifoto yo hambere y’abanyamakuru b’imikino bakunzwe hano mu Rwanda yatumye abantu benshi bacika ururondogoro – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ifoto ya kera y'abanyamakuru b'imikino bakunzwe hano mu Rwanda, Axel Rugangura, Mahoro Nasiri, Hitimana Claude ndetse na Jado Max yatumye abantu benshi bavugishwa.

    Jado Max usigaye ari umunyamakuru kuri radiyo ya Kiss FM, yasangije abamukurikira iyi foto ku rukuta rwe rwa Instagram, arenzaho amagambo agira ati 'Umunyemo nde? Inshuti zanjye zo mu bwana.'

    Abantu babonye iyi foto yatangiye kuyitangaho ibitekerezo bitandukanye:

     

     

    Source : https://yegob.rw/ubuse-mwari-abana-ra-ifoto-yo-hambere-yabanyamakuru-bimikino-bakunzwe-hano-mu-rwanda-yatumye-abantu-benshi-bacika-ururondogoro/

  • “Namugira umwere” Miss Mutesi Jolly yabaye igitaramo kuri Twitter nyuma yo kwibaza igifungo yakatwirwa ubwiza bubaye buhanwa n’amategeko – YEGOB #rwanda #RwOT

    Miss Mutesi Jolly yabaye igitaramo kuri Twitter nyuma yo kwibaza igifungo yakatwirwa ubwiza bubaye buhanwa n'amategeko.

    Ukoresha urukuta rwa Twitter ukoresha amazina ya Ndondo, yifashe asohora amafoto ya Mutesi Jolly ni uko maze arenzaho amagambo agira ati: 'Ubwiza bubaye buhanwa n'amategeko, Jolly wamukatira imyaka ingahe?'

    Ababonye ibyo nabo bikoze mu mutana ni uko bandika imyaka bamukatira abandi nabo bavuga ko bamugira umwere.

    Ibyo bavuze:

    Source : https://yegob.rw/namugira-umwere-miss-mutesi-jolly-yabaye-igitaramo-kuri-twitter-nyuma-yo-kwibaza-igifungo-yakatwirwa-ubwiza-bubaye-buhanwa-namategeko/

  • Yasetsa n’umusozi ukimuka! Papa Sava yasekeje abanyamakuru barimo Irene Murindahabi wasetse agatembagara kugeza agaramye muri situdiyo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Papa Sava yasekeje abanyamakuru barimo Irene Murindahabi wasetse agatembagara kugeza agaramye muri situdiyo.

    Mu ijoro ryakeye nibwo mu kiganiro The Choice gitambuka ku Isibo Tv bari batumiye umunyarwenya Papa Sava.

    Papa Sava uhorana urwenya yageze aho asetsa abanyamakuru: M Irene na Babu bari bamwakariye.

    Aba banyamakuru yabasebeje kugeza bose bikunenze hasi.

    Source : https://yegob.rw/yasetsa-numusozi-ukimuka-papa-sava-yasekeje-abanyamakuru-barimo-irene-murindahabi-wasetse-agatembagara-kugeza-agaramye-muri-situdiyo/