Category: Uncategorized

  • Ba Perezida  Hakainde na Kagame basanga Afurika ikwiye kureka amateka ikareba ahazaza. #rwanda #RwOT

    Perezida Hichilema Hakainde yashimangiye ko ashimira u Rwanda na Afurika y'Epfo, ibihugu byafashe iya mbere muri urwo rugendo rwo gukorera inkingo n'imiti kuri uyu mugabane.

    Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Gatatu ubwo yari mu kiganiro n'abanyamakuru, hamwe na Perezida wa w'u Rwanda, Paul Kagame  uheruka mu ruzinduko muri Ukraine n'u Burusiya, mu itsinda ry'abanyafurika ryari rifite ubutumwa busaba guhagarika intambara.

    Yabivuze ubwo yagarukaga ku masomo yatewe n'ibyagiye bibaho hirya no hino ku isi bigatuma ibihugu n'imigabane byishakamo ibisubizo ku bibazo byatewe n'izo ntambara ndetse n'ibyorezo byibasiye isi.

    Ati 'Urugero nka COVID-19, hari amasomo twize ku buryo u Rwanda rugiye gukora zimwe mu nkingo, kubera ingaruka z'ikibazo cyabayeho ku isi, icyorezo, mu guhangana n'ingaruka zacyo ku buryo ubu dushobora kwibonera ya miti kubera ko abayifite babanje kwita ku baturage babo, Afurika isigara inyuma itonze umurongo.'

    Ku ngingo yo kwishakamo ibisubizo kandi Perezida w'u Rwanda,Paul Kagame yavuze ko afurika ikwiye gutangira kwiga uko yakiwfasha kuko ibihugu bikomeye bisa nkaho bizahora mu ntambara,agaruka ku ntambara itutumba y'ubushinwa na Taiwan.

    Ni intambara nayo yagira ingaruka nyinshi, urebye nk'umwanya u Bushinwa bufite mu bucuruzi mpuzamahanga muri iki gihe.

    Perezida Kagame yakomeje ati 'Kwiruka inyuma y'ikibazo kimwe ugerageza kugikemura, ni ibintu nabyo bikenewe, ariko igikomeye kurushaho, ukita ku mbaraga zishyirwa mu kubikumira, twubaka ubudaheranwa mu miyoborere yacu, ubukungu, umusaruro wacu, nubwo ntekereza ko bitabuza abantu kugerageza kugira icyo bakora mu gihe n'aho bishoboka, hagamije gushyira iherezo ku makumbirane nk'aya. Kuko na mbere y'uko agera ku bukungu bwacu atwara ubuzima bw'abaturage mu bihumbi…'

    Abakuru b'ibihugu bombi bagarutse ku bisabwa n'abatuye umugabane w'Afurika   birimo kureba kure,gufata ibyemezo no gukore hamwe.

    The post Ba Perezida  Hakainde na Kagame basanga Afurika ikwiye kureka amateka ikareba ahazaza. appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/06/22/ba-perezida-hakainde-na-kagame-basanga-afurika-ikwiye-kureka-amateka-ikareba-ahazaza/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ba-perezida-hakainde-na-kagame-basanga-afurika-ikwiye-kureka-amateka-ikareba-ahazaza

  • UKRAINE YARASHE KURI CRIMEA #rwanda #RwOT

    Ikiraro gihuza Ukraine n'agace ka Crimea kamaze imyaka icyenda kigaruriwe n'u Burusiya, cyarashwe n'ingabo za Ukraine kirangirika.

    Guverineri wa Crimea, Sergueï Aksionov kuri uyu wa Kane yatangaje ko iki kiraro cya Tchongar kiri mu Majyepfo ya Ukraine cyarashwe mu ijoro ariko ntawapfuye. Ingendo zakorwaga hifashishijwe iki kiraro zimuriwe ahandi.

    Iki kiraro gihuza Crimea n'agace ka Kherson muri Ukraine, aka kakaba karigaruriwe n'igisirikare cy'u Burusiya.

    Gusenya iki kiraro byatuma Ukraine itera intambwe yo kuzigarurira Crimea cyangwa kujya mu biganiro n'u Burusiya.

    Nyuma y'isenyuka ry'ikiraro gihuza intara ya Crimea n'u Burusiya ryatewe n'inkongi yakomotse ku iturika ry'ikamyo y'amavuta umwaka ushize, abategetsi ba Ukraine batangaje ko icyo gikorwa ari intangiriro.

    The post UKRAINE YARASHE KURI CRIMEA appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/06/22/ukraine-yarashe-kuri-crimea/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ukraine-yarashe-kuri-crimea

  • Ikipe ya Rayon Sports yamaze kongerera amasezerano umwe muri ba rutahizamu bari barangije amasezerano nyuma yo kuyifasha kwigobotora umucyeba – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umwe muri bo yamaze kongera amasezerano! Ikipe ya Rayon Sports yamaze kongerera amasezerano rutahizamu wayo wari warangijwe amasezerano nyuma yo kuyifasha kwigobotora umucyeba

    Ikipe ya Rayon Sports irimo gukora ibishoboka byose muri iyi minsi ngo yinjize abakinnyi beza, yamaze kongerera amasezerano umukinnyi wayo wari urangije amasezerano.

    Mu kwezi kwa mbere n'ukwezi kwa Kabiri ikipe ya Rayon Sports yasinyishije abakinnyi 2 bakomeye bakinnye ndetse bakanayifasha mu buryo bugaragarira buri wese muri shampiyona ari bo Heritier Luvumbu Nzinga ndetse na Joachiam Ojera. Aba bakinnyi bombi ntabwo bari bakiri abakinnyi ba Rayon Sports nyuma yo kurangiza amasezerano.

    Amakuru YEGOB twamenye ni uko nyuma y'ibibazo byose ikipe ya Rayon Sports yari ifite ubu Joachiam Ojera yamaze kongera amasezerano y'imyaka 2 angana na Milliyoni 20 yari yarasabye ndetse akajya kuganira na URA FC ikamuha urupapuro rumwemerera gusohoka muri iyi kipe ikina Shampiyona ya Uganda.

    Nyuma yo kongerera amasezerano Joachiam Ojera biravugwa ko ubuyobozi bwa Rayon Sports bukomeje ibiganiro na Hertier Luvumbu Nzinga nawe warangijee amasezerano ubu wibereye iwabo mu gihugu cya DRC

     

    Source : https://yegob.rw/ikipe-ya-rayon-sports-yamaze-kongerera-amasezerano-rutahizamu-wayo-wari-warangijwe-amasezerano-nyuma-yo-kuyifasha-kwigobotora-umucyeba/

  • Kabaye: Yolo The Queen yateye indobo Harmonize wamwirukagaho – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukobwa ufite ubwiza n'imiterere irangaza benshi yatangaje amakuru abantu batari bazi maze abwiza ukuri abantu bibwiraga ko akundana n'umuhanzi Harmonize.

    Kirenga Phiona wamamaye cyane ku izina rya Yolo The Queen hashize iminsi hari amakuru avuga ko uyu mukobwa ari mu rukundo n'umuhanzi ukomeye cyane hano muri Afurika y'iburasirazuba ari we Harmonize gusa uyu mukobwa yamaze gutangaza ukuri kuri aya makuru benshi bafataga nk'ukuri.

    Yolo The Queen yandikiwe n'umwe mu bakunzi be amubwira ko umusore umutereta arya indyo yuzuye mbese ashaka kugaragaraza ko yatomboye n'uko uyu mukobwa w'ikimero nawe amusubiza ko bibaje kubera ko nta mukunzi agira.

    Aya magambo yatangajwe na Yolo The Queen yagaragaje ko yitandukanyije n'amakuru yavugaga ko urukundo ruri kugurumana hagati ye n'umuhanzi Harmonize.

    Source : https://yegob.rw/harashya-yolo-the-queen-yateye-indobo-harmonize-wamwirukagaho/

  • Ibya Ojera na Rayon Sports, igiye gusinyisha abanyamahanga 2 #rwanda #RwOT

    Bivugwa ko Rayon Sports na Joackiam Ojera bamaze kumvikana isaha n’isaha yakongera amasezerano y’imyaka 2.

    Uyu mukinnyi wayifashije mu mikino yo kwishyura ya shampiyona ya 2022-23 aho yari intizanyo ya URA FC mu gihe cy’amezi 6.

    Ojera ukina asatira anyuze ku ruhande yitwaye neza mu mikino yakiniye Rayon Sports ndetse nayo iramushima aho yifuje kuba yamwongera amasezerano.

    Byasabye ko Rayon Sports ihita itangira ibiganiro na URA FC yo muri Uganda kuri Ojera wifuzaga kuguma muri Rayon Sports.

    Bivugwa ko amakipe yombi yaje kumvikana ndetse nta gihindutse Ojera Joackiam ku munsi w’ejo ku wa Gatanu azasinyira Rayon Sports amasezerano y’imyaka 2.

    Iyi kipe kandi bivugwa ko yamaze kumvikana n’abakinnyi babiri b’Abarundi bakiniraga Kiyovu Sports ari bo Bigirimana Abedi na Nshimirimana Ismail Pitchou.

    Aba bombi bivugwa ko nta gihindutse uyu munsi barara basinye buri umwe imyaka 2 aho bahagaze miliyoni 60 bombi.

    Ojera yamaze kumvikana na Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ibya-ojera-na-rayon-sports-igiye-gusinyisha-abanyamahanga-2

  • Uko Haruna yagiye muri Libya abyita imikino #rwanda #RwOT

    Haruna Niyonzima avuga ko yagiye gukina muri Libya ari nko kugerageza yumva azahita avayo, gusa yishimiye urwego rwa shampiyona yaho n’imibereho bityo amasezerano yasinye akaba agomba kuyarangiza.

    Muri Mutarama 2023 nibwo Haruna Niyonzima yatandukanye na AS Kigali yerekeza muri Libya mu ikipe ya Al Ta’awon SC ayisinyira umwaka umwe n’igice.

    Uyu mukinnyi yavuze ko yagiyeyo yumva azakina amezi 6 gusa agahita ahava ariko ngo yaje gusanga ibyo yibwiraga atari byo bityo ko agomba gusoza amasezerano ye asigaje muri iyi kipe.

    Ati “nzasubirayo, mfite amasezerano y’umwaka hariya, ndakeka nzasubirayo nka nyuma y’ukwezi, shampiyona imeze neza, nagiyeyo bari mu mikino yo kwishyura bari bafite imikino 9, byagenze neza.”

    “Byaterwa n’uko wenda hari igihindutse ariko urebye kugeza uyu munsi ibyo twemeranyijwe cyangwa uburyo dukoranyemo ntabwo ari bubi, ubundi nabasinyiye umwaka n’igice, nagombaga kubakinira igice cyararangiye, nsigaje umwaka. Urumva na kiriya gice nemeye gukina ni ukugira ngo ndebe niba nzabasha kuhaba, nzabishobora ariko nabonye nta kibazo.”

    Yakomeje avuga ko ari shampiyona nziza iri ku rwego rwiza utagereranya n’iyo mu Rwanda nubwo nayo hari urwego itarageraho.

    Ati “Byanze bikunze itandukaniro ririmo, urabizi buriya iyo ugiye mu mibare usanga abarabu bamaze gutera imbere cyane mu mupira w’amaguru ntabwo nabigereranya wenda na Afurika y’Epfo cyangwa Saudi Arabia ariko ni shampiyona iri ku rwego rwiza kandi imeze neza.”

    Ni ikipe yagiye igira ibibazo birimo guhindura abatoza n’abayobozi, bikaba byari bigiye gutuma inamanuka mu cyiciro cya kabiri ariko baza kubyitwaramo neza.

    Haruna yavuze ko agomba gukomeza gukina muri Libya

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/uko-haruna-yagiye-muri-libya-abyita-imikino

  • Burya kuva kera baratwikaga: Ifoto ya Butera Knowless na Platini yo mu myaka yahambere yaciye impaka (Ifoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ifoto y'abahanzi babiri bakomeye cyane hano mu Rwanda yagaragaje ubuzima nyabwo bari babayemo mbere y'uko baba ibyamamare.

    Mu ifoto yacaracaye ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje umuhanzikazi Butera Knowless ari kumwe na Platini ubona ko nta bintu bihambaye bigeze bahindukaho dore ko n'ubundi aba bombi bari abasilimu.

    Ifoto:

    Source : https://yegob.rw/burya-kuva-kera-baratwikaga-ifoto-ya-butera-knowless-na-platini-yo-mu-myaka-yahambere-yaciye-impaka-ifoto/

  • Rayon Sports igiye gusinyisha umutoza wo muri Ukraine inshuti magara ya Carlos Ferrer – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports iri mu biganiro n'umutoza wo muri Ukraine witwa Goldev, uheruka mu Rwanda ndetse wakurikiye imwe mu mikino ya Gikundiro n'Iy'Ikipe y'Igihugu, Amavubi, doreko asanzwe ari inshuti ya Carlos Ferrer w'Amavubi.

    Goldev yatozaga mu Cyiciro cya kabiri muri Ukraine, ariko akazi ke kakomwe mu nkora n'intambara u Burusiya bwashoje muri iki gihugu.

    Uyu mutoza kandi yigeze gukora muri Shakhtar Donetsk yo mu cyiciro cya Mbere iwabo, asanzwe afite Licence A ya UEFA.

    Rayon Sports irifuza ko Goldev wemeye guhembwa $6,000 yayibera Umutoza mukuru ndetse ibiganiro byo kuzayitoza umwaka umwe bigeze ahashimishije, mu cyumweru kimwe gusa hakazamenyekana icyo byagezeho.

    Source : https://yegob.rw/rayon-sports-igiye-gusinyisha-umutoza-wo-muri-ukraine-inshuti-ya-carlos-ferrer/

  • Rayon Sports igiye gutunga rutahizamu ushobora kuyikinira umwaka umwe gusa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports ntabwo amakipe azayikira nyuma ya rutahizamu ukomeye urimo kugereranwa na rurangiranwa Vincent Aboubakar ukomoka mu gihugu cya Cameroon wamamaye kumugabane w'iburayi.

    Ikipe ya Rayon Sports yari imaze igihe icecetse cyane irimo gushaka abakinnyi mu buryo bw'ibanga, yatangiye kuganiriza abakinnyi bakomeye izifashisha umwaka utaha w'imikino.

    Hari abakinnyi benshi bakomeje kuvugwa muri iyi kipe barimo abakomoka hano mu Rwanda harimo Serumogo Ally, Niyonzima Olivier Sefu ndetse n'abandi bakomoka hanze y'u Rwanda. Mu bakinnyi bakomoka hanze y'u Rwanda ikipe ya Rayon Sports harimo Bigirimana Abedi, Nshimiyimana Ismael Pitchou, Ibrahim Orite ndetse n'abandi.

    YEGOB twaje kumenya ko ikipe ya Rayon Sports yamaze no kumvikana na Rutahizamu ukomeye cyane witwa Bemol Apam Assongwe ukomoka mu gihugu cya Cameroon. Uyu mukinnyi amakuru ahari avuga ko ari mu mujyi wa kigali kugeza ubu.

    Apam Assongwe w'imyaka 22, akinira ikipe ya Apejes FC De Mfou. Uyu mukinnyi yahamagawe mu ikipe y'igihugu yabatarengeje imyaka 20 ndetse yanahamagawe mu ikipe y'igihugu nkuru yabakina imbere mu gihugu cya Cameroon.

    Ubwo ikipe y'igihugu ya Cameroon yajyaga mu gikombe cy'Isi giheruka kubera mu gihugu cya Quatar Assongwe yari mu bakinnyi bajyanwe mu mwiherero ariko ntiyajyana n'abandi mu gihugu cya Quatar.

    Ibitangazamakuru byinshi byo mu gihugu cya Cameroon bitewe ni uko bimubonamo ubushobozi bimugereranya na Vincent Aboubakar wo mu gihe kizaza igihe yakomeza kwitwara neza nkuko ameze muri iyi minsi.

     

    Source : https://yegob.rw/rayon-sports-igiye-gutunga-rutahizamu-ushobora-kuyikinira-umwaka-umwe-gusa/

  • Hussein Shaban Tchabalala yamaze kumvikana n’ikipe ihora itsinda Rayon Sports mu buryo bworoshye ariko yananiwe kwigobotora APR FC – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu ukomoka mu gihugu cy'u Burundi ndetse ukinira ikipe ya AS Kigali, Hussein Shaban Tchabalala yamaze kumvikana n'ikipe ikomeye hano mu Rwanda imaze igihe itsinda Rayon Sports ariko yananiwe kwigobotora APR FC.

    Umwaka ushize w'imikino Hussein Shaban Tchabalala yongereye amasezerano mu ikipe ya AS Kigali ariko yashakwaga cyane na Rayon Sports ndetse baranumvikana ariko nyuma bikazamo kidobya kubera amafaranga AS Kigali yahise imuba bigatuma atera umugongo Gikundiro.

    Amakuru YEGOB twamenye Umurundi Hussein Shaban Tchabalala yamaze kumvikana n'ikipe ya Kiyovu Sports mu buryo bw'ibanga nyuma yo kubona muri AS Kigali ibintu bikomeje kutagenda neza, kandi akabona Kiyovu Sports ifite umushinga mwiza wamugeza kunzozi ze.

    Hussein Shaban Tchabalala mu myaka irenga 4 amaze hano mu Rwanda yerekenye ko ari rutahizamu ntagereranywa nubwo ashinjwa gutsinda amakipe mato gusa akomeye akamunanira ariko muri iyi myaka yose aho atabaga yatsinze ibitego byinshi muri Shampiyona yabaga ari muri 3 ba mbere.

    Ntawo yitwara neza hano mu Rwanda gusa, ahubwo no mu ikipe ye y'igihugu ari mu bakinnyi beza iyi kipe ifite kandi banayifasha. Ku munsi wejo bundi hashize kuwa kabiri ari mu bakinnyi batsindiye u Burundi ubwo bwatsindaga ikipe ya Namibia ibitego 3-2 mu gushaka itike yo gukina imikino ya nyuma y'igikombe cy'Afurika, ibi bivuze ko Kiyovu Sports yaba ibonye rutahizamu mwiza.

     

    Source : https://yegob.rw/hussein-shaban-tchabalala-yamaze-kumvikana-nikipe-ihora-itsinda-rayon-sports-mu-buryo-bworoshye-ariko-yananiwe-kwigobotora-apr-fc/