Umuhanzi w'icyamamare ku isi John Dille wamenyekanye mu ndirimbo nka Wait for me n'izindi yasesekaye mu Rwanda .
Uyu muhanzi yageze mu Rwanda aho yitezwe mu gitaramo azahuriramo n'abandi bahanzi bakomeye ndetse harimo na Ariel Ways.

Â
Â
Umuhanzi w'icyamamare ku isi John Dille wamenyekanye mu ndirimbo nka Wait for me n'izindi yasesekaye mu Rwanda .
Uyu muhanzi yageze mu Rwanda aho yitezwe mu gitaramo azahuriramo n'abandi bahanzi bakomeye ndetse harimo na Ariel Ways.

Â
Â
Byiringiro Lague yagarutse mu Rwanda maze yakirwa n'umugore we mu buryo budasanzwe.
Byiringiro Lague yahise yagarutse mu Rwanda, nyuma yaho shampiyona yahise ijya mu karuhuko, amakipe akazasubukira akina umunsi wa 15 wa shampiyona mu mpere za Kanama.
Yagarutse mu Rwanda mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu.
Akigera ku kibuga cy'indege, Byiringiro Lague yakiriwe n'umugore we ndetse n'itangazamakuru bahise bagirana n'ikiganiro, avuga uko ubuzima bumeze mu gihugu cya Suwede.
AMAFOTO







Gira uti Rwanda oyee! Urwanda rugiye guhagararira East Africa nyuma yo gukubita uburundi nk'ubudahari.
Ikipe y'u Rwanda ibonye itike yo guhagararira Akarere ka 5 mu mikino ya nyuma ya 'FIBA AfroCan 2023', izabera muri Angola kuva tariki 8-16/08/2023.
Ikipe y'u Rwanda ikaba ibigezeho itsinze u Burundi ku mukino wa nyuma amanota 70-48.

Wa mugabo wakoze amahano yo kwica abana be batatu n'umugore we, yafashwe agiye gushaka icyo gushyira mu nda.
Urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi umugabo witwa Musonera Theogene wo mu karere ka Kayonza ukekwaho kwica umugore we n'abana batatu akoresheje umuhoro agahita atoroka.
Ubu bwicanyi bwamenyekanye tariki 15 Kamena 2023.
Murangira B. Thierry, umuvugizi wa RIB yavuze ko ku bufatanye n'abaturage, Musonera Theogene yafashwe kuwa 23 Kamena 2023 nyuma y'iminsi yihishahisha iperereza rikaba rigikomeje.
Amakuru avuga ko nyuma yo kwica umuryango we, Musonera yagumye mu karere ka Kayonza ari naho yafatiwe, inzara ikaba ariyo yatumye ajya ahagaragara.
Amashusho ya Pastor Theogene avuga ukuntu azapfa akomeje gutera agahinda abatari bake bari kuyabona.
Kuri uyu munsi nibwo hamenyekanye inkuru y'inshamugongo ko pastor Theogene yitabye Imana azize impanuka.
Nyuma y'uko amakuru amaze kuba kimomo, ku mbuga nkoranyambaga zigiye zitandukanye hakomeje gusakara amashusho ye avuga ukuntu azapfa.
Yavuze ko azapfa aseka aho yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Chita Magic ku muyoboro wa YouTube.
VIDEWO
Â
Burya ibikorwa bye ntiyabyiratanaga! Bamwe mu bana 22 Pastor Theogene yareraga mu rugo rwe basangije abanyamakuru agahinda kabo.
Nyuma y'inkuru y'inshamugongo yasakaye yuko pastor Theogene yitabye Imana, bimwe mu binyamakuru byasuye abasigaye, byifatanyaga nabo ndetse bibafata mu mugongo.
Bamwe mu bana barererwaga mu rugo rwa nyakwigendera Theogene, bavuze ko ababajwe cyane n'urupfu rwe kuko yari umubyeyi wabo, dore ko ari bamwe mu bana yakuye mu muhanda basaga 22.
Ndetse abiga yabishyuriraga ishuri mu bushobizi bwe, n'uko Imana yamushobozaga. Videwoâ¦
Â
Mu murenge wa Kimisagara umugabo yakubiswe n'umugore we nyuma yo kumubenga akajya kwishakira undi ukiryoshye kumurusha.
Ibi byabereye mu Kagari ka Kamuhoza mu Murenge wa Kimisagara, aho uyu mugore yakubise umugabo we amuziza ko yashatse undi mugore akamujyana mu rugo rwabo.
Ibi byabaye saa munani z'amanywa yo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Kamena 2023.
Amakuru avuga ko urugo rw'uyu mugore n'umugabo ruhoramo amakimbirane kandi babana batarasezeranye.
Â
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Kamuhoza, Sibomana Josephine yagize ati 'Uyu mugore n'umugabo we bari bamaze bafitanye abana batatu; no mu rugo rwabo hahoranaga amakimbirane ku buryo twajyagayo kubakiza. Twari twarabasabye ko buri wese ajya ukwe mu kwirinda ko bakwicana.'
Yakomeje agira ati: 'Yumvise ko umugabo yazanye undi mugore ni bwo yagiye guteza amahane ubuyobozi bw'Umudugudu bujyayo burabafasha.'
Yasoje avuga ko uyu muryango bawohereje kuri RIB ya Kimisagara kugira ngo utazicana anashimangira ko uwo mugore wakabiri nawe yamaze kuva muri urwo rugo.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Kamena 2023 nibwo hatangajwe ko ikipe y'ingabo z'igihugu ya APR FC yabonye Chairman mushya ariwe Lt Col Richard Karasira.
Nk'uko byatangajwe n'ubuyobozi bw'iyi kipe binyuze mu ibaruwa yashyize hanze, yemeje ko Lt Col Richard Karasira ariwe Chairman mushya wayo.
Iyi baruwa yasinywe na Lieutenant General MK MUBARAKH wari usanzwe ariwe Chairman wayo, yemejeko Uwayezu François Régis ariwe Vice Chairman wa mbere.
Izi mpinduka zibaye nyuma yaho Lieutenant General MK Mubarakh yagizwe Umugaba mukuru w'Ingabo z'u Rwanda.
Aba bayobozi bashya b'iyi kipe y'ingabo z'igihugu ya APR FC baje hitegurwa umwaka w'imikino wa 2023-2024 harimo Shampiyona y'u Rwanda ndetse n'imikino Nyafurika ya CAF Champions League.
The post Lt Col Richard Karasira yagizwe Chairman wa APR FC yungirizwa na Uwayezu Régis appeared first on RUSHYASHYA.
Uwayezu François Regis wigeze kuba Umunyamabanga mukuru wa FERWAFA yagizwe Vice Chairman wa APR FC asimbuye Brig Gen Bayingana Firmin woherejwe mu zindi nshingano umwaka ushize wa 2022.
Lt Col Richard Karasira ni we Chairman mushya wa APR FC asimbuye kuri uyu mwanya Umugaba Mukuru w'Ingabo, Lt Gen Mubarakh Muganga, wari uwumazeho imyaka itatu.

Source : https://yegob.rw/amakuru-agezweho-apr-fc-yabonye-umuyobozi-mushya/
Rutahizamu Kylian Mbappe umaze iminsi avugwa mu makipe atandukanye nyuma y'uko bimenyekanye ko atazigera yongera amasezerano mu ikipe ya Paris Saint Germain burya ngo na Lionel Messi yamugiriye inama y'ikipe akwiriye kwerekezamo.
Umukinnyi wa mbere ku Isi Lionel Messi mu gihe yakiniraga ikipe ya Paris Saint Germain yo mu gihugu cy'u Bufaransa aherutse kuvamo ngo yagiriye inama rutahizamu ukiri muto mu myaka ndetse utanga icyizere muri ruhago ku Isi dore ko benshi bemeza ko azasimbura uyu mugabo hamwe na mugenzi we Cristiano Ronaldo.
Lionel Messi yagiriye inama Kylian Mbappe yo kuva mu ikipe ya Paris Saint Germain akaba yajya mu ikipe ifite imishinga mizima kandi ihamye akaba yaramuhitiyemo ikipe ya FC Barcelona gusa amubwira ko niba ashaka kujya muri Real Madrid akwiriye gufata umwanzuro uhamye kugira ngo azagere ku nzozi ze.