Ikibazo:
Ni gute wafata umuntu uri mu birometero birenga igihumbi uvuye aho uri?
Igisubizo:
Wamufata kuri telephone.
Source : https://yegob.rw/ni-gute-wafata-umuntu-uri-mu-birometero-birenga-igihumbi-uvuye-aho-uri-igisubizo/
Ikibazo:
Ni gute wafata umuntu uri mu birometero birenga igihumbi uvuye aho uri?
Igisubizo:
Wamufata kuri telephone.
Source : https://yegob.rw/ni-gute-wafata-umuntu-uri-mu-birometero-birenga-igihumbi-uvuye-aho-uri-igisubizo/
Mu nyandiko yasohoye mu kinyamakuru 'ELEPHANT' ejo tariki 23 Kamena 2023, yasutse amarira y'ingona, ati hari abanyita'ikigarasha', kandi ndi 'intungane' iharanira kubaka u Rwanda!!
Ingabire, ubimenye, ubyumve, ubyiteho: Rushyashya izakwita IKIGARASHA, UMWANZI W'AMAHORO, UMUGOME WABASWE N'INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE, igihe cyose uzaba ugikorana na FDLR, igihe cyose uzaba ugicengeza amatwara ya MRND-CDR, igihe cyose uzaba ukiri igikoresho cy'abagambanyi bashaka ko u Rwanda rusubira mu maboko y'abajenosideri.
Urahakana ko buri kwezi utakira imisanzu ivuye muri FDU-INKINGI, umufatanyabikorwa wa FDLR?
Urahakana ko utari umuvugizi w'abo wita 'impunzi' kandi ari abo mu mitwe y'iterabwoba?Urahakana ko utari umwe mu bayoboke b'icyo mwise'All for Rwanda', kigizwe n'abasigajwe inyuma n'amateka, basigaranye gusa akarimi ko gusebya u Rwanda n'ubuyibozi bwarwo? Ukeneye ibihe bimenyetso bihamya ko icyo kiguri cy'ibigarasha gishyigikiwe na Perezida Tshisekedi, wigamba wo azatera inkunga umuntu wese uharanira guhirika ubutegetsi bw'u Rwanda?
Hinduka niba ushaka ko Abanyarwanda bareka kugufata nk'umwazi w'igihugu.
Nukomeza kwigaragura muri uwo mwanda, Rushyashya nayo izakomeza kugufata nk' ukeneye gukubitwa icyuhagiro
Byumvikane bityo!
The post Ntawanga ingabire Victoire nk'umuntu, icyo Abanyarwanda banga ni imyitwarire ye appeared first on RUSHYASHYA.
Byagaragajwe mu nama yabaye kuri uyu wa 23 Kamena 2023 ihuza abasenyeri ku rwego rw'igihugu (Conférence épiscopale nationale du Congo: CENCO), aho banenze bikomeye Komisiyo y'amatora muri RDC, CENI itagira icyo ikora mu gukemura ibyo bibazo.
Amatora y'umukuru w'igihugu muri Pepubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ateganyijwe ku wa 20 Ukuboza 2023, ndetse Komisiyo y'Amatora y'icyo gihugu, CENI yatunganyije amalisiti y'itora ubugira kabiri.
Muri iyo nama yari ibaye ku nshuro ya 60, abo basenyeri bagaragaje ko hakiri ibibazo byinshi mu itegurwa ry'ayo matora ndetse ko CENI ubwayo ibirebera ntigire icyo ikora ngo bikemuke ku mpamvu z'inyungu rusange.
Ni ibibazo ngo birimo kudahuriza hamwe ku bijyanye n'igenzura ry'imirimo itegura uko amatora azagenda rigizwemo uruhare na leta, abatavuga rumwe na yo ndetse na sosiyete sivile.
Birimo kandi icyo kuba nta hantu hahagije hashyizwemo hafasha abazatora kwiyandikisha n'icyo kuba ibikoresho bizifashishwa mu matora bifitwe n'abantu ngo batujuje ibyangombwa, mbese batari abanyamwuga.
Byiyongera kandi ku bindi bibazo bya za santeri z'abandika abazatora zitanga amakuru atizewe no kuba nta nzobere zigenga zigira uruhare mu kugenzura uko abatora bandikwa zihari.
Abasenyeri bagaragaje ko CENI nitagira uruhare mu gukemura ibyo bibazo byose, batazigera batanga umusanzu wabo mu itegurwa ry'aya matora cyane cyane mu bijyanye no kugenzura imigendekereye myiza yayo, imirimo byari biteganyijwe ko bazafatanyamo n'Itorero rizwi nka 'Eglise du Christ au Congo, ECC'.
Radio Okapi yanditse ko CENCO yananenze uburyo inzego za leta ziburizamo imyigaragambyo y'abatavuga rumwe na leta, amategeko ashyirwaho agamije gukumira ibikorwa by'abatavuga rumwe na leta, ubutabera butanyuze mu mucyo n'ibindi.
Abo basenyeri batanze izo mpuruza mu gihe na Martin Fayulu Madidi, uyobora ishyaka ECIDE aherutse gutangaza ko adateze gutanga kandidatire ye mu gihe amadosiye yose ajyanye n'amatora azaba atarasubirwamo ndetse akagenzurwa n'inzobere zigenga.
Ni impamvu ashingira k'uko ibiri gukorwa ubu bigamije kuziba amajwi mu matora ateganyijwe mu mpera z'uyu mwaka.
Martin Fayulu yavuze ko ibikorwa byo guhitamo no kwandika abazatora byatangiranye uburiganya buteye ubwoba bituma yemeza ko ari ikimenyetso cy'umugambi wo kuziba amajwi muri aya matora.
Mu baturage miliyoni 47 bari bateganyijwe kuzitabira amatora, itsinda ry'abagenzuzi CENI ryashyizeho harimo abaturage miliyoni 3.3 ngo badakwiriye kuba bariho, hemezwa ko bahita bakurwa kuri lisiti, hasigara 43.955.181.
Martin Fayulu yemeza ko iyo mibare atari yo na busa kuko harimo amamiliyoni y'abantu ba baringa, ni ukuvuga amazina bihimbiye, abantu bapfuye, abatagejeje ku myaka n'abandi batemerewe gutora.
Mu 2019 nibwo Antoine Félix Tshisekedi Tshilombo yatangajwe nk'uwatsinze amatora yo kuyobora RDC, ibintu uwahoze ari umujyanama wihariye wa Perezida Joseph Kabila mu bijyanye n'umutekano, Jean Mbuyu Luyongola aherutse gushishura ko atigeze atsinda amatora ahubwo ngo habayeho kubyumvikanaho n'uruhande rwa Kabila.
FERWAFA iri gutora abayobozi bashya nyuma y'uko Komite Nyobozi yari iyobowe na Nizeyimana Olivier yaseshwe kuko abari bayigize benshi beguye, hasigara abari munsi ya 2/3 bashobora gufata icyemezo.
Iri Shyirahamwe ryari rimaze iminsi 39 mu nzibacyuho iyobowe na Habyarimana Marcel wafashwaga na Mudaheranwa Youssuf na Mukankaka Ancille.
Komite Nyobozi yatorewe muri Lemigo Hotel kuri uyu wa 24 Kamena 2023 ikazayobora imyaka ibiri yari isigaye kuri manda y'imyaka ine yari yatorewe Nizeyimana Olivier weguye ku wa 19 Mata 2023.
Mugisha Richard yatorewe kuba Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe Tekinike ku majwi 52. Oya zabaye enye.



Guvernoma ya Ethiopia yazamuye ingingo yo kubaka urugomero ku ruzi rwa Nile, yakunze guteza impaka hagati ya Ethiopia, Misiri na Sudani
Minisitiri w'intebe wa Ethiopia yatangaje ko muri uyu mushinga hazakenerwa nibura miliyali 4 na miliyoni 200 z,amadolali kugirango bigerweho.
Yabitangarije mu biganiro byabaye kuri uyu wa Kane i Addis Ababa, aho yashimangiye ko ayo madolali aramutse abonetse umushinga wajya mu bikorwa.
Ni inama yari ibaye ku nshuro ya kane n'ubundi ariko bikavugwa ko ntacyo iri butange kuri uru ruzi rwa Nile nyuma y'uko kuva muri 2011 uyu mushinga watangizwaga wagiye udindira.
Ikindi n'uko ibihugu birimo Misiri na Sudani bihuriye kuri uru rugomero ntagihe bitabwiye Ethiopia kureka kurwubaka, bitewe n'ingaruka ngo babona byagira kuri ibi bihugu.
Mu bindi bihugu byo mu gice cy'amajyepfo ya Nile birebwa n'uyu mushinga nka Uganda, RDC, Sudani y'Epfo na Tanzania, byo byari byohereje abaminisitri bo kuganira kuri iyo ngingo.
Ikipe y'Ingabo z'Igihugu yamaze kubona abayobozi bashya basimbura abarimo Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda,gusa kugeza ubu ikipe ya APR iracyakomeje kwibikaho ayo makuru kuko bitaratangazwa ku mugaragaro

Mu mwaka w'imikino ushize 2022/2023, hakomeje kuvugwa amakuru y'impinduka mu bayobozi bw'ikipe ya APR FC ariko inkuru yamaze kuba impamo.
N'ubwo kugeza ubu ubuyobozi bw'ikipe y'Ingabo bukiryumyeho, amakuru yamenyekanye avuga ko Lt Colonel Karasira Richard ari we Chairman mushya w'iyi kipe, mu gihe Uwayezu François wahoze ari Umunyamabanga Mukuru wa Ferwafa, yagizwe Chairman wungirije muri iyi kipe.

Lt Gen Mupenzi uri mu ruzinduko muri Pologne, we n'itsinda ayoboye bari baherekejwe na Amb. Shyaka Anastase, uhagarariye u Rwanda muri icyo gihugu.
Baganiriye ku mahirwe y'ubufatanye mu by'Ingabo zirwanira mu kirere hagati ya Polonye n'u Rwanda, harimo kandi kubaka ubushobozi no gusangira ubunararibonye.
U Rwanda na Polonye bisanzwe bifitanye umubano mu bijyanye n'umutekano, binyuze mu masezerano yashyizweho umukono tariki 05 Ukuboza 2023.
Aya masezerano yasinywe n'uwahoze ari Minisitiri w'Ingabo, Maj Gen Albert Murasira na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wungirije wa Polonye, Pawel Jabłoński wari mu ruzinduko mu Rwanda.

Ni ingabo z'u Rwanda na Polisi zoherejwe yo gufasha Mozambique kugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado yari yarazengerejwe n'ibyihebe guhera mu mwaka wa 2017.
Ageze yo yakiriwe na Major Gen Eugene Nkubito uyobora inzego z'umutekano z'u Rwanda zikorera muri kiriya gihugu..
Gen Nkubito yamweretse ishusho y'aho ibikorwa byo kurwanya iterabwoba bigeze, ibyarangije gukorwa n'ibindi bateganya kuzakora mu gihe kiri imbere.
General Kabarebe yashimye umurimo inzego z'umutekano z'u Rwanda zakoze kandi zigikomeje gukora muri Mozambique, azisaba kudacika intege.
Muri Nyakanga 2021 ni bwo u Rwanda rwohereje ku nshuro ya mbere ingabo na polisi kurwanya ibyihebe mu Ntara ya Cabo Delgado.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame aherutse gutangaza ko gukemura ibibazo by'umutekano muri iyi ntara bigeze kuri 80%, aho 20% bisigaye na byo bizakemuka.


Uyu mugabo yatangaje ibi nyuma y'amasaha make Klemlin [Perezidansi y'u Burusiya] imushinje “kwigumura akoresheje intwaro.”
Umutwe w'abacanshuro wa Wagner umaze igihe ufasha Ingabo z'u Burusiya mu ntambara zimaze umwaka n'amezi atandatu zihanganyemo n'iza Ukraine.
Kuri ubu umwuka hagati y'impande zombi umaze igihe utifashe neza, bijyanye no kuba Prigozhin amaze igihe anenga mu buryo bukomeye ubuyobozi bukuru bw'Ingabo z'u Burusiya.
Ku wa Gatanu uyu mugabo w'imyaka 62 y'amavuko yashinje Igisirikare cy'u Burusiya kuba cyaragabye igitero cya misile ku barwanyi be, ibyatumye arahirira kugihana.
Yavuze ko abacanshuro ba Wagner bamaze kwambuka umupaka uhuza Ukraine n'u Burusiya banyuze mu mujyi wa Rostov-on-Don; ashimangira ko abarwanyi be bazakubita ahababaza buri muntu wese uzabitambika mu nzira.
Abategetsi mu Burusiya ku rundi ruhande bahakana ibyo umukuru w'abacanshuro ba Wagner avuga, bakamusaba guhagarika “ibikorwa bye biciye ukubiri n'amategeko.”
Prigozhin ku rundi ruhande we avuga ko “ubutegetsi bubi bw'igisirikare cy'u Burusiya” bukwiye guhagarikwa, ibyatumye yiyemeza guhanganira ubutabera.
Mu majwi aheruka kunyuza ku rubuga rwa Telegrame yagize ati: “Abatwiciye abantu ndetse n'ibihumbi mirongo by'ingabo z'u Burusiya bazahanwa. Ntihagire uhangana natwe. Uwo ari we wese uzahirahira akabikora azafatwa nk'inzitizi kandi tuzamwangiza. Ni na ko bimeze kuri za bariyeri n'indege zose zizitambika imbere yacu.”
Prigozhin cyakora yavuze ko Perezida Vladimir Putin, Guverinoma, Polisi ndetse n'Ingabo zishinzwe kurinda igihugu bazakomeza gukora uko bisanzwe.
Yasobanuye ko “iyi atari coup d'Etat ya gisirikare, ariko ni urugendo rwo gushaka ubutabera. Ibikorwa byacu kandi ntibyinjirira ingabo mu buryo ubwo ari bwo bwose”.
Hagati aho Perezida Vladimir Putin biciye mu muvugizi we, yatangaje ko ari gukurikirana umunota ku wundi ibiri kuba.
Ibiro Ntaramakuru by'Abarusiya (TASS) byo byatangaje ko kuri ubu umutekano wamaze gukazwa ku hantu h'ingenzi i Moscou, nko ku nyubako za Leta ndetse n'ibiro bishinzwe abinjira n'abasohoka.
Ukraine biciye muri Minisitiri w'Ingabo zayo yatangaje ko irimo ikurikiranira hafi ibiri kubera mu Burusiya, mu gihe Perezidansi ya Amerika na yo yavuze ko iri kubikurikirana ndetse ko iza kuvugana n'incuti za kiriya gihugu.
Umuyobozi wungirije w'Ingabo z'u Burusiya ziri muri Ukraine, Gen Sergei Surovikin, mu butumwa bw'amashusho yasabye Prigozhin guhagarika ibyo arimo agasubiza ingabo ze mu birindiro byazo.
Yunzemo ati: “Twese turi bamwe, turi abarwanyi. Ntushobora gukora ibyo umwanzi ashaka muri iki gihe kitoroshye ku gihugu cyacu.”
Lt Gen Vladimir Alekseyev wo mu ngabo z'u Burusiya we yavuze ko ibirimo gukorwa n'umukuru wa Wagner ari “ugutera inkota mu mugongo w'igihugu n'uw'umukuru w'Igihugu.”
Ibitangazamakuru byo mu Burusiya bivuga ko kuri ubu Urwego rushinzwe umutekano muri kiriya gihugu (FSB) rwatangije iperereza mpanabyaha kuri Prigozhin rushinja “kugumura ingabo no kugerageza guteza intambara y'abanyagihugu (guerre civile) mu Burusiya.”
Minisiteri y'Ingabo z'u Burusiya mu itangazo yasohoye yo yavuze ko ibyo uriya mugabo avuga ko abarwanyi be barashwe n'Ingabo z'u Burusiya ari ibinyoma.
Iyi Minisiteri yasabye abarwanyi ba Wagner kutumva amategeko ya Prigozhin ahubwo bagafata ingamba zo kumuta muri yombi.
Umukinnyi w'umupira w'amaguru ukomoka muri Argentina, akaba yaraciye mu makipe atandukanye nka FCB n'izindi, yagize isabukuru y'amavuko.
Uwo ntawundi ni Leo Messi, wavutse taliki 24/6/1987, akaba yujuje imyaka 36.

Â
Â
Source : https://yegob.rw/isabukuru-nziza-lionel-messi-yujuje-akayabo-kimyaka/