Category: Uncategorized

  • Umukinnyi wakunzwe n’abatari bake mu Bwongereza yitabye Imana – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wakunzwe n'abatari bake mu Bwongereza yitabye Imana.

    Umukinnyi wabiciye bigacika mu Bwongereza, wakiniye amakipe atandukanye harimo na Wolves nandi, yitabye Imana.

    Uyu mugabo witwa Cedric Roussel w'imyaka 45 yitabye Imana azize uburwayi bw'umutima.

     

    Source : https://yegob.rw/umukinnyi-wanditse-wakunzwe-nabatari-bake-mu-bwongereza-yitabye-imana/

  • Imana imwakire mu bayo: Umunyamakuru M Irene yagize ibyago byo gupfusha umwe mu bari bagize umuryango we   – YEGOB #rwanda #RwOT

    Imana imwakire mu bayo: Umunyamakuru M Irene yagize ibyago byo gupfusha umwe mu bari bagize umuryango we

    M Irene yatangaje ko yagize ibyago byo kubura Nyirakuru we ubyara Mama we, kuri iki Cyumweru tariki ya 25 Kamena 2023.

    Yifashishije ifoto arikumwe n'uyu mubyeyi yamwifurije kugira iruhuko ridashira.

    Source : https://yegob.rw/imana-imwakire-mu-bayo-umunyamakuru-m-irene-yagize-ibyago-byo-gupfusha-umwe-mu-bari-bagize-umuryango-we/

  • MU MAFOTO 50: Kwinjira byari akayabo! Bimwe m… – #rwanda #RwOT

    Nyuma y'urugendo rwo gutoranya abakobwa bahiga abandi mu duce dutandukanye tugize u Burundi abagera ku 142 nibo basanzwe bujuje ibisabwa biyandikishije mu irushanwa ry'ubwiza rya Miss Burundi 2023. 

    Mu byasabwaga harimo ko umukobwa agomba kuba afite uburebure butari munsi ya metero 1,65, atarengeje ibilo 65. Ikindi ni uko uwitabira iri rushanwa yasabwaga kuba atarigeze abyara cyangwa ngo ashake umugabo.

    Ndetse akaba atarigeze akatirwa n'inkiko. Nyuma yo gukora amajonjora, hasigayemo abakobwa 26. Baje nabo gutoranywamo abageze mu cyiciro cya nyuma 11 cyasojwe mu ijoro ryo kuwa 24 Kamena 2023.

    Mu birori byitabiwe na Madamu Angeline Ndayishimiye Ndayubaha umufasha wa Perezida w'u Burundi hakaba hari hashyizweho kandi itike y'ibihumbi 200FBU [Asaga ibihumbi 81Frw] ku muntu umwe wifuzaga kwitabira.

    Mbere gato y’uko ibi birori bitangira amatike akaba yari yamaze gushira ibirori bikaba byabereye Roca Golf Hotel iri mu zigezweho i Bujumbura.

    Abakobwa 11 baraye bavuyemo Miss Burundi, Ibisonga na Miss Popularity barimo Ngabirabirano Belle Ange Edissa, Keza Blandine, Ishimwe Netty Louange, Kezimana Melissa, Balungura Lyne Cella, Irakoze  Erica Aime Carolle, Uwera Ricky Tricia, Kenguruka Clara, Igiraneza Ange Charlene, Mugisaha Elsie Amandine na Ndayizeye Lellie Carelle.

    Miss Burundi 2023 Lellie Carelle Ndayizeye usanzwe ari umunyeshuri wa Kaminuza ya Summit International yahise ahabwa imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Ractis, litiro 480 za lisansi, ubwishingizi bw'imodoka, azajya akorerwa imodoka, yishyurirwe amashuri, anagenerwe umushahara w'ibihumbi 500 Fbu buri kwezi [Asaga ibihumbi 200Frw].

    Igisonga cya Mbere cya Miss Burundi Ngabirano Belle Ange Edissa yahawe 2,500,000 Fbu, Igisonga cya Kabiri Blandine Keza yahawe 2,000,000 Fbu naho Miss Popularity Tricia Ricky Uwera ahabwa 1,000,000 Fbu.

    Ubwo iri rushanwa riheruka ku wa 6 Gicurasi 2022 ,Ngaruko Kelly ni we wari wegukanye ikamba rya Miss Burundi 2022 ahigitse abandi bakobwa 57 akaba ari na we waryambitse mugenzi we wamukoreye mu ngata.

    Abakobwa 11 n’amazina yabo bavuyemo Miss Burundi 2023:

    Uko ari 11 bagize igihe cy’umwiherero aho bagiye bahabwa inyigisho zitandukanye bakina imikino itandukanye basura ibice bitandukanye n’ibindi irebere uko byari byifashe:Ku munsi w’amateka irebere uko byari byifashe birimo no kuba imyanya yose yahagombaga kubera ibi birori yari yashize:Urugendo rwari rumaze amezi atari macye rwashyizweho akadomo Lellie Carelle Ndayizeye bivugwa ko yize amashuri yisumbuye muri Uganda akaba ari umunyeshuri wa Kaminuza ya Summit International ari we wegukanye ikamba

    AMAFOTO: MISS BURUNDI OFFICICIEL

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131062/mu-mafoto-50-kwinjira-byari-akayabo-bimwe-mu-bihe-byaranze-abakobwa-11-bavuyemo-miss-burun-131062.html

  • Bataramye bashikagurika kubera amasaha! Uko b… – #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryakeye ryo kuwa 24 Kamena nibwo igitaramo cyari kitezwe na benshi cya ‘Tunaka KuEnjoy’ cyabaye aho cyaranzwe n’udushya twinshi ndetse cyanabaye abahanzi bacyitabiriye bari kuri hutihuti basiganwa n’amasaha nyuma y’uko  byari bimaze gutangazwa ko iki gitaramo kigomba kurangira Saa Tatu zuzuye nk’uko Umujyi wa Kigali wari wabisabye abagiteguye.

    Iki gitaramo cyatewe inkunga na SKOL Rwanda ibinyujije mu kinyobwa cyayo Skol Pulse. Byari biteganijwe ko gitangira i saa cyenda z’amanywa gusa siko byaje kugenda kuko cyatangiye saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. Umuhanzi wa mbere wageze ku rubyiniro ni Mike Kayihura wakarukandagiyeho i saa mbiri n’iminota 28.

    Mike Kayihura umwe mu bahanzi bakunzwe mu Rwanda niwe wabimburiye abandi bahanzi maze ashyushya abitabiriye iki gitaramo abinyujije mu ndirimbo ze zirimi nka ‘Anytime’, ‘Tuza’ hamwe n’izindi zatumye abantu bishima. Ntibyatinze Mike yahise ava ku rubyiniro bitewe n’uko barimo gucunguza uburyo umwete ngo saa Tatu zigere abahanzi bose baririmbye.

    Mike Kayihura niwe wabanje ku rubyiniro abimburiyr abandi

    Umuhanzi Joshua Baraka uri mu batanga ikizere mu muziki wa Uganda niwe wagiye ku rubyiniro ku nshuro ya Kabari. Akigera ku rubyiniro, Joshua yahise aririmba indirimbo ya Yvan Buravan yitwa ‘Oya’ maze aha icyubahiro uyu muhanzi uherutse kwitaba Imana. Yakomeje aririmba indirimbo ye yakunzwe cyane yitwa ‘Nana’ yishimiwe na benshi ndetse anaririmba indi ndirimbo ‘Couple Up’ ya Konshens asaba abakundana bitabiriye ko bayibyinana.

    Joshua Baraka yaririmbye indirimbo ‘Oya’ ya nyakwigendera Buravan

    Nubwo Joshua Baraka yari yitezweho kuririmba umwanya munini ngo asendereze abafana be bari baje kumureba siko byagenze kuko atatinze ku rubyiniro. Mugenzi we Zac Mukiza wamamaye nka Zagazillions niwe wahise amukurikira ku rubyiniro maze nawe atanga ibyishimo mu gihe gito yahawe.

    Zagazillions ukunzwe mu ndirimbo ‘Nilo’ yahaye ibyishimo abanya-Kigali mu gihe gito

    Akigera ku rubyiniro, Zagazillions yakirijwe amashyi menshi aho abanya-Kigali bamweretse urukundo maze nawe abaririmbira indirimbo ze zikunzwe zirimo ‘Nilo’ yaririmbye abantu bakazunguza umubyimba kakahava. Uyu muhanzi ariko ntiyabashije gukomeza gutanga ibyishimo kuko yahise akurwa ku rubyiniro indirimbo ye ya gatatu itarangiye bitewe n’uko amasaha  yo gusoza igitaramo yarageze.

    Zagazillions yakiriwe neza n’abafana be

    Nyuma yaho Zagazillions akuwe ku rubyiniro, byasaga nkaho igitaramo kirangiye dore ko n’amatara yo ku rubyiniro bahise bayazimya ndetse n’umuziki ukagabanuka ari nako abacuranzi basa nk’abazinga ibyuma byabo. Abitabiriye iki gitaramo batangiye kwibaza uko bigenze niba koko igitaramo kirangiye batabonye umuhanzi Kivumbi King dore ko ariwe warutahiwe.

    Ntibyatinze bamwe batangira gusohoka kuko bibwiraga ko igitaramo kirangiye. Mu gihe basohokaga abandi bari bagihagaze bibaza ibiri kuba maze batungurwa no kubwirwa ko igitaramo gikomeje nubwo hari hashize iminota myinshi babuze umuhanzi ubataramira.

    Kivumbi King yageze ku rubyiniro hashize igihe kinini ategerejwe

    Kivumbi King uri mu bahanzi bahagaze neza muri iki gihe, yahise ajya ku rubyiniro maze yishimirwa bikomeye, nawe ataramira abakunzi be mu ndirimbo ze zikunzwe zirimo ‘Nakumena Amaso’, ‘Keza’ n’izindi zishimiwe cyane. Bitunguranye kandi uyu muhanzi yahise azana mugenzi we ku rubyiniro Logan Joe maze baririmbana indirimbo yabo yabiciye yitwa ‘Whatever’.

    Kivumbi King afatanije na Logan Joe baririmbanye indirimbo yabo ‘Whatever’

    Udushya ntitwarangiriye aho kuko benshi batunguwe no kubona umuraperi ugezweho Ish Kevin aje kuririmba mu gihe atarari mu bahanzi bari kuririmba muri iki gitaramo. Uyu muraperi wishimiwe cyane nawe yakoze mu nganzo maze ataramira abakunzi b’injyana ya Trappish ndetse anazana na Juno Kizigenza nawe watunguranye. 

    Ish Kevin yatunguranye mu gitaramo ‘Tunataka KuEnjoy’

    Udushya ntitwagarukiye aho dore ko hari n’abandi bahanzi bo mu kiragano gishya batunguranye ku rubyiniro barimo nka E.T Ndahigwa wafatanije n’umuraperi Kenny K Shot bakaririmbana indirimbo yabo yakunzwe yitwa ‘Kantona’. Umuhanzi Seyn nawe kandi yatunguranye ku rubyiniro ubwo iki gitaramo cyendaga gusozwa.

    E.T Ndahigwa na Kenny K Shot baririmbye ‘Kantona’ yakunzwe cyane

    Ibyo ni ibyaranze igitaramo ‘Tunataka KuEnjoy’ cyatewe inkunga na SKOL Rwanda ibinyujije mu kinyobwa cyayo Skol Pulse. Cyishimiwe bikomeye n’abakitabiriye biganjemo urubyiruko nubwo abahanzi baririmbye kuri hutihuti basiganwa n’amasaha.

    Joshua Baraka ntabwo yaririmbye umwanya munini nk’uko byari byitezwe

    Zagazillions nawe yakuwe ku rubyiniro atarangije kuririmba

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131060/bataramye-bashikagurika-kubera-amasaha-uko-byari-bimeze-mu-gitaramo-cyatumiwemo-zagazillio-131060.html

  • Azasubiza Abanyarwanda ku bibuga! Imigabo n’i… – #rwanda #RwOT

    Kkuri uyu wa Gatandatu taaliki 25 Kamena 2023, nibwo muri Lemigo Hoteli habereye inama y’Inteko rusange isanzwe ya FERWAFA,iyi nama ninayo yatorewemo abayobozi bashya b’iri Shyirahamwe.

    Ni nyuma y’uko hafashwe umwanzuro ko Komite Nyobozi ya FERWAFA iseswa kubera ko benshi mu bari bayigize beguye, igasigara itagifite ububasha nk'uko amategeko abigena.Amategeko ateganya ko mu gihe abagize Komite Nyobozi basigaye bari munsi ya 2/3, ihita iseswa.

    Aba bayobozi beguye mu kwezi kwa 04 bakaba bari barangajwe imbere na Perezida, Nizeyimana Mugabo Olivier. Mu kwezi gushize nibwo hari hashyizweho aboyobora inzibacyuho bagombaga kugeza ku munsi w’amatora, bari barangajwe imbere na Habyarimana Marcel 'Matiku' .

    Abayobozi batowe ku munsi w’ejo bagiye kuyobora igihe kingana n’imyaka 2 kugira ngo barangize manda ya komite yaseshwe. 

    Mbere y’uko buri muyobozi atorwa yabanzaga kugeza imigabo n’imigambi ye ku banyamuryango. Munyantwali Alphonse avuga imigabo ye yavuze ko akunda umupira ndetse akanawumenya ,yagarutse no ku kuba ahantu hose yayoboye yagiye awushyigikira. 

    Yagize ati”Icyo navuga cya mbere ni uko nzi  umupira w’amaguru kandi nkawukunda ,narawukinnye n’ubu mu ntege nk’ifite ndawukina”. 

    “Aho nabaye hose narawushyigikiye,nayoboye akarere ka Nshiri, muri icyo gihe uko umupira wari umeze twarawushyigikiye mu karere kuko icyo gihe ikigo cya Bigugu nicyo cyatwaye igikombe mu bigo by’amashuri hose mu gihugu”.

    Yakomeje agira ati”Nyuma nayoboye akarere ka Nyamagabe imyaka 5 dushyigikira ikipe y’Amagaju izamuka mu kiciro cya mbere kandi imaramo imyaka myinshi. Nyuma nayoboye intara y’Amagepfo imyaka 6 kandi icyo gihe twashyigikiye ikipe z’uterere zari mu Ntara”.

    “Nayoboye kandi Intara y’Iburengerazuba imyaka ine n’igice naho harimo amakipe y’uturere. Ubu nk’uko mubizi ndi Perezida wa Police FC, umupira w’amaguru ndawukunda kandi narawukinnye”.

    Ageze ku miganbi yavuze ko azibanda ku bijyanye n’imiyoborere ndetse yewe akazashyiraho n’imikorere igendera ku ntego.

    Yagize ati”Ibikorwa nzibandaho ni ibikorwa by’imiyoborere,imiyoborere ntaho itaba kandi nyimazeho igihe kinini. Nta huriro ry’abantu ryagenda neza ridafite imiyoborere mizima”.

    “Nzabaha ijambo,nzabaha umwanya,nzabageraho,nzasaba abagize komite kubasanga aho muri mwese nk’abanyamuryango kandi ibitekerezo byacu abe aribyo bigenderwaho mu byo dukora”.

    “Imiyoborere rero iha agaciro abafite uruhare mu bikorwa byose kandi igakorera mu mucyo.Ibyo ngibyo rero ni mungirira icyizere ntimubishidikanyeho ko ibitekerezo by’abanyamuryango bizagenderwaho kugira ngo twubake umupira wacu kandi tunawuteze imbere mu byiciro byose”.

    Yasoje agira ati”Tuzashyiraho imikirorere igendera ku ntego,ikindi tuzakora ni uguteza imbere impano z’abakiri batoya ndetse n’ibyiciro byose. Ibikorwa bijyanye n’amarushanwa haba ay’imbere mu gihugu ndetse n’ayo twitabira hanze tuzabikora neza ndetse yewe tuzongerera ubushobozi abatoza ndetse n’abasifuzi”. 

    “Tuzashyiramo ingufu kugira ngo Abanyarwanda baze ku bibuga,tujya gukina umupira tugasanga abakunzi ni bake.Tuzafatanya n’abayobozi b’amakipe n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ibibuga byacu bishyuhe tureke gukinira ku bibuga bitariho abantu”.

    Munyantwali Alphonse watangaje ko azita ku bijyanye n’imiyoborere ndetse akanasubiza  Abanyarwanda ku bibuga

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131061/azasubiza-abanyarwanda-ku-bibuga-imigabo-nimigambi-yumuyobozi-mushya-wa-ferwafa-131061.html

  • Umuyobozi mushya wa APR FC yavuze ku banyam… – #rwanda #RwOT

    Urujijo rwari rwose mu bantu hibazwa niba koko ikipe y’Ingabo z’Igihugu, APR FC yaba igiye kugarura abakinnyi b’abanyamahanga bitewe nuko Uwahoze ari Chairman wayo Lt Gen Mubarakh Muganga yigeze kubikomozaho gusa ntabyemeze 100%.

    Ku munsi w’ejo, Chairman mushya ,Lt Col Richard Karasira yarabyemeje ndetse yewe anatangaza urwego abakinnyi b’abanyamahanga bifuza bagomba kuba bariho. Byari nyuma y’Inteko rusange isanzwe ya FERWAFA yari imaze no kuberamo amatora y’abayobozi bashya. 

    Abanyamakuru bamubabajije imigabo n’imigambi nk’umuyobozi mushya maze avuga ko ari ibisanzwe, APR FC ari ikipe y’Ingabo z’u Rwanda zihora zifuza gustinda bityo ko nayo igomba gutsinda. Yavuze kandi ko mu Rwanda aribo bamaze iminsi batwara ibikombe rero iyo ntego bagomba no kuyikomezanya no muri Afurika.

    Lt Col Richard Karasira ageze ku bijyanye n’abakinnyi b’abanyamahanga yavuze ko bamaze iminsi bashaka abakinnyi b’abanyamahanga bakomeye bazabafasha kugera ku ntego zabo batazaba baje kubeshya Abanyarwanda ndetse yewe anavuga ko bazabatangaza vuba. 

    Yagize ati”Nk’uko abayobozi bacu babibabwiye,turi munzira zo gushaka abakinnyi haba mu gihugu ndetse haba no hanze.Abakinnyi badufasha kuba twagera kure hashoboka cyane muri Afurika”. 

    “Ndumva mu minsi itarambiranye tuzaba  twabagejejeho abo bakinnyi,kuba dufite intego yo guhora dutsinda ni ukuvuga ko tuzashaka abakinnyi tuziko badufasha kugera kuri ya ntego”.

    “Ntabwo twifuza kuzana umuntu uza kubeshya Abanyarwanda,uza kubeshya APR FC,uza kwicara ku ntebe y’abasimbura,ntabwo byaba aribyo cyane cyane ko bava na kure cyane”.

    Chairman wa APR FC wavuze ko bazazana abakinnyi b’abanyamahanga batazaba baje kubeshya Abanyarwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131057/umuyobozi-mushya-wa-apr-fc-yavuze-ku-banyamahanga-bagiye-kuzana-131057.html

  • “izo nkweto nzizi kuri nyogokuru” Umuherwekazi Kate Bashabe yanyeganyije imbuga nkoranyambaga ny’uma yo kugaragara mu myambaro ya kera cyane(Videwo) – YEGOB #rwanda #RwOT

    'izo nkweto nzizi kuri nyogokuru' Umuherwekazi Kate Bashabe yangeganyeje imbuga nkoranyambaga ny'uma yo kugaragara mu myambaro ya kera cyane(Videwo)

    Kate Bashabe ari mu bakobwa bubatse izina mu Rwanda babifashishijwemo n'ubwiza bwabo.

    Ndetse ubwo bwiza bwamuciriye inzira aba umwe mu nkumi zitunze agatubutse muri Kigali.

    Uyu mujejetafanga abinyujije kuri Instagram ye yashyize ho amashusho yambaye imyenda ya kera ndetse nudukweto tuzwi ku bakecuru.

    Reba video hasi..

    Source : https://yegob.rw/izo-nkweto-nzizi-kuri-nyogokuru-umuherwekazi-kate-bashabe-yanyeganyije-imbuga-nkoranyambaga-nyuma-yo-kugaragara-mu-myambaro-ya-kera-cyanevidewo/

  • Mu ijwi ryuzuye ikiniga: Umudamu wa Pasteur Theogene yatanze ubuhamya bw’uko byose byagenze (video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hashize iminsi igera kuri itatu abanyarwanda bose bumvishe inkuru y'inshamugongo y'uko umupasiteri wari ukunzwe cyane yitabye Imana gusa nta kintu Madamu we yari yigeze abivugaho.

    Umudamu wa Pasteur Theogene wamamaye cyane kubera uburyo yabwirizagamo abantu bingeri zose bagafashwa yavuga ubuhamya bwe abana bo ku mihanda bakigarurira icyizere cy'ubuzima yatanze ubuhamya bw'urupfu rw'umugabo we n'uko byagenze byose.

    Amashusho ya Mama Pasteur avuga uko byagenze:

    Source : https://yegob.rw/mu-ijwi-ryuzuye-ikiniga-umudamu-wa-pasteur-theogene-yatanze-ubuhamya-byuko-byagenze-byose-video/

  • “Tugeze kuri 80%”: Umuyobozi mushya wa APR FC yatangaje inkuru iteye ubwoba ku makipe ahora ahanganye nayo (video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuyobozi mushya w'icyubahiro muri APR FC Perezida Lt. Col Karasira Richard yatangaje inkuru iteye ubwoba amakipe ahora ahanganiye ibikombe n'iyi kipe y'ingabo z'Igihugu.

    Lt. Col Karasira Richard yatangaje ko gahunda yo kugura abakinnyi b'abanyamahanga igiye gutangirana n'ubuyobozi bushya kandi yavuze ko abanyamahanga iyi kipe izagura bagomba kuba ari ibikurankota kandi yahishuye ko bageze kuri 80% bagura abakinnyi.

    Amashusho:

    Source : https://yegob.rw/tugeze-kuri-80-umuyobozi-mushya-wa-apr-fc-yatangaje-inkuru-iteye-ubwoba-ku-makipe-ahora-ahanganye-nayo-video/

  • Yamenye ko afite ibyiza nyaburanga! Dj Brianne yaserutse mu gitaramo yambaye imyenda igaragaza ikimero cye (AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Yamenye ko afite ibyiza nyaburanga! Dj Brianne yaserutse mu gitaramo yambaye imyenda igaragaza ikimero cye.

    Ni igitaramo cyateguwe na Amstel mu rwego rwo kwishimisha.

    Iki gitaramo cyabereye muri parking ya Bk Arena i Remera.

    Dj Brianne ni umwe mu bitabiriye iki gitaramo aho yaserukanye ikabutura ngufu ndetse n'umupira muremure cyane.

    AMAFOTO

    Source : https://yegob.rw/yamenye-ko-afite-ibyiza-nyaburanga-dj-brianne-yaserutse-mu-gitaramo-yambaye-imyenda-igaragaza-ikimero-cye-amafoto/