Category: Uncategorized

  • Clean Well Rwanda yahembye abanyeshuri bahize abandi muri Wisdom Center #rwanda #RwOT

    Uruganda Clean Well Rwanda, rwahembye abanyeshuri bahize abandi mu ishuri rya Wisdom Center, mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Ntarama, kuri uyu wa Gatandatu tariki 01 Nyakanga 2023.

    Muri uyu muhango wo guhemba abana babaye indashyikirwa mu gutsinda neza, bahawe ibikoresho by'ishuri abandi barihirwa amafaranga y'ishuri.

    Bamwe mu bana bahembwe, baravuga ko mu busanzwe babonaga amafaranga y'ishuri bigoranye, ariko kuba bishyuriwe bagiye kwiga neza kurushaho.

    Inema Dora Gislene kimwe na mugenzi we Ntakirutimana Rene Pascal, baravuga ko ibi bihembo bigiye gutuma bakora cyane kandi ko batanga icyizere ku gihugu.

    Umuyobozi mu ruganda Clean Well Rwanda, Alan Bucyana, aganira na Flash TV/Radio, yavuze ko ari igikorwa cyahuriranye n'umunsi u Rwanda ruri kwitegura umunsi wo kwibohora wizihizwa taliki 4 Nyakanga buri mwaka.

    Uyu muyobozi akomeza avuga ko iki gikorwa ari ngaruka mwaka, bahemba abanyeshuri mu rwego rwo kubatera imbaraga no kubakundisha ishuri.

    Musoni Godfrey umukozi ushinzwe uburezi mu Murenge wa Ntarama, yashimye uri ruganda anarusaba kugeza iki gikorwa mu yandi mashuri.

    Ati 'Ubutumwa bwanjye ndashima ikigo Wisdom na Clean well ,igikorwa ni cyiza ariko ndasaba uruganda Clean well gukomeza kwagura iki gikorwa no mu bindi bigo byinshi.'

    Umuyobozi mu kigo Wisdom, avuga ko guhemba umwana bituma akunda kwiga ndetse ko ababyeyi bagomba gukurikirana abana ntibazate inshingano bafite.

    Alan Bucyana , umuyobozi mu ruganda Clean well Rwanda, avuga ko iki gikorwa kitagarukira gusa mu Karere ka Bugesera, ahubwo ko gikomereje no mu tundi turere tugize u Rwanda.

    ALI GILBERT DUNIA

    The post Clean Well Rwanda yahembye abanyeshuri bahize abandi muri Wisdom Center appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/07/04/clean-well-rwanda-yahembye-abanyeshuri-bahize-abandi-muri-wisdom-center/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=clean-well-rwanda-yahembye-abanyeshuri-bahize-abandi-muri-wisdom-center

  • Stade Amahoro yamanuwe hasi, imirimo irarimbanyije amatsiko ni menshi (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Benshi bafite amatsiko yo kubona Stade Amahoro igihe izaba yuzuye imaze kuvugururwa ni mu gihe bimaze kugaragara ko izaba iri ku rundi rwego.

    Iyi Stade yubatswe na sosiyete y’Abashinwa ku nkunga y’Ababiligi igatahwa mu 1986, guhera muri Werurwe 2022 nibwo yatangiye kuvugururwa na Sosiyete y’Abanyaturikiya ya SUMMA yubatse Kigali Arena ndetse ni nayo yubatse Dakar Arena yo muri Senegal.

    Iyi Stade yakiraga ibihumbi 23 byitezwe ko nimara kuvugururwa izajya yakira abantu ibihu 45.

    Imirimo yo kuyivugurura ikaba irimbanyije ndetse amatsiko akaba ari menshi mu gihe izaba yuzuye.

    Mu mafoto mashya yayo yagiye hanze agaragaza imbere muri Stade, bigaragara ko ikibuga (aho bakinira) ubu kizajya kiba cyageranye n’aho abafana bicaye bitandukanye n’uko mbere yari iteye aho abantu babaga basa n’abicaye mu kirere.

    Byitezwe ko kandi inyuma izaba itakishije imigongo hose ku buryo izaba isa neza.

    Nta gihindutse ni uko imirimo yo kubaka Stade Amahoro izaba yarangiye muri Gicurasi 2024, ikaba umukino wa mbere uzakinirwaho ni uw’igikombe cy’Isi cy’abakanyujijeho muri ruhago kizabera mu Rwanda.

    Izaba ari inyubako isakaye hose ahicarwa n’abantu usibye mu kibuga gusa kuko byo ari amategeko ya FIFA agena ko ubwatsi bugomba kubona izuba kugira ngo butangirika. Izashyirwamo ibikoresho bizatuma ishobora kwakira imikino irimo Rugby.

    Ni umushinga ugizwe n’ibindi bice birimo Petit Stade na Paralympique; zombi zizavugururwa ku buryo zizaba ziri ku rwego mpuzamahanga cyo kimwe n’uko Kigali Arena imeze n’uko Stade Amahoro izaba imeze.

    Abafana bazajya baba bicaye hasi begeranye n’ikibuga

    Aha ni mu myanya y’icyubahiro barimo kubaka

    Izaba izagurutswe n’imigongo

    Ni gutya izaba imeze nimara kuzura

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/stade-amahoro-yamanuwe-hasi-imirimo-irarimbanyije-amatsiko-ni-menshi-amafoto

  • Nyina wa Jay Z yarushinze n’umugore mugenzi w… – #rwanda #RwOT

    Shawn Carter wamamaye ku izina rya Jay Z umuraperi w’icyamamare ni we wasohoye nyina Gloria Carter mu birori by’ubukwe bwe akamuherekeza kuri aritari (Altar) ubwo yari agiye gusezerana n’umukunzi we Roxanne Wilshire nk’uko byatangajwe na TMZ.

    Ibi birori by’ubukwe bwabaye mu ibanga, byabereye muri Leta ya New York mu gace ka Queens aho Gloria Carter asanzwe atuye.

    TMZ yatangaje ko ibi birori by’ubukwe bwa nyina wa Jay Z n’umugore mugenzi we Roxanne, byatumiwemo abantu bacye barimo n’ibyamamare.

    Nyina wa Jay Z, Gloria Carter yarushinze n’umugore mugenzi we

    Gloria Carter na Roxanne Wilshire bari bamaze igihe bakundana

    Mu byamamare byitabiriye ubu bukwe harimo Kelly Rowland, Tyler Perry, Robin Roberts uzwi mu kiganiro ‘Good Morning America’ hamwe n’abo mu muryango wa Jay Z barimo nyirabukwe Tina Knowles, umugore we Beyonce n’imfura yabo Blue Ivy Carter.

    Abo mu muryango wa Jay Z barimo n’umugore we n’umwana wabo bitabiriye ibi birori

    PageSix yatangaje ko amakuru abageraho avuga ko muri ubu bukwe ntawari wemerewe gufata amafoto ndetse ko n’amafoto y’ibirori nyirizina atigeze ashyirwa hanze. Amafoto yagaragaye kugeza ubu ni aya Beyonce n’umukobwa we Blue bafotowe ubwo berekezaga ahabereye kwiyakira.

    Beyonce n’umukobwa we Blue Ivy berekeza ahari kubera ibi birori

    Roxanne na Gloria basohoka ahari hakomereje ibirori byabo (After Party)

    Ni uku Gloria nyina wa Jay Z yari yambaye ku bukwe bwe

    Nyina wa Jay Z, Gloria Carter w’imyaka 63, ntiyatunguye benshi ubwo hatangazwaga ko yarushinze n’umugore mugenzi we kuko asanzwe azwiho kuba akundana n’abo bahuje igitsina (Lesbian). 

    Mu 2017 ni bwo byamenyekanye ubwo Jay Z yasohoraga album yise 4:4 iriho indirimbo yise ‘Smile’ avuga ko yatunguwe ndetse akanababara ubwo yamenyaga ko nyina ari umutinganyi.

    Jay Z niwe wahishuye ku mugaragaro ko nyina akundana nabo bahuje igitsina

    Nyuma yaje gutangaza ko nyina yababajwe n’iyi ndirimbo kuko yashyize hanze ibanga rye yari yarahishe igihe kinini. Mu 2018 mu bihembo bya GLAAD (Gay &Lesbian Alliance Against Defamation) ni bwo indirimbo ya Jay Z, Smile yahawe igihembo maze nyina akaba ariwe ucyakira ndetse akavuga ku mugaragaro ko akundana n’abo bahuje igitsina.

    Gloria Carter warushinze na Roxanne Wilshire bamaranye imyaka 7 mu rukundo

    Kuri ubu Gloria Carter yarushinze na Roxanne Wilshire bamaze imyaka 7 mu munyenga w’urukundo. Aba bombi bakunze kugaragara cyane mu birori bitandukanye i Hollywood banyurana ku itapi itukura.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131393/nyina-wa-jay-z-yarushinze-numugore-mugenzi-we-bamaze-igihe-mu-rukundo-131393.html

  • #Kwibohora29: Senderi yizihiye benshi i Ngoma… – #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Eric Nzaramba bita Senderi International Hit ukomoka mu Ntara y’Iburasirazuba, ku mugoroba wo kuwa mbere tariki ya 3 Nyakanga yataramanye n’abaturage batuye Akarere ka Ngoma mu gitaramo cyo kwibohora cyabereye kuri Sitade ya Ngoma.

    Uyu muhanzi ubwo yageraga ku rubyiniro yabanje kwibutsa abitabiriye icyo gitaramo ko bafite inshingano zo kurinda ibyagezweho kubera urugamba rwo kwibohora.

    Icyo gitaramo cyabimburiwe n’urugendo rwo kwibohora rwatangiriye hafi y’isoko rya Kibungo rusorezwa kuri sitade ya Ngoma.

    Senderi ubwo yageraga ku rubyiniro yaririmbye indirimbo ze zifite ubutumwa bwo kwibohora, yizihira benshi.

    Mu ndirimbo yarimbye harimo iyitwa “Gikoba” amaze iminsi mike ashyize hanze. Yavuze ko ari bwo bwa mbere ayiririmbye.

    Ubwo yahaga ikaze abitabiriye igitaramo cyo kwibohora, umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, yavuze ko igitaramo cyo kwibohora ari umwanya wo wakuganira ku mateka yaranze urugamba rwo kwibohora ndetse urubyiruko narwo  rugasobanukirwa n’amateka yaranze urugamba rwo kubohora Igihugu.

    Mu ndirimbo ye “Gikoba”, Senderi yaririmbyemo uduce tugize umuhora wo kwibohora turi mu Ntara y’Iburasirazuba ndetse no mu Ntara y’Amajyaruguru.

    Gikoba ni agace karimo indake ya mbere yabayemo Perezida Paul Kagame mbere y’uko ajya ku Murundi wa Byumba.

    Muri buri Karere mu ntara y’Iburasirazuba habereye Igitaramo cyo kwibohora, nko mu karere ka Rwamagana iki gitaramo cyabereye mu mujyi wa Rwamagana.

    Senderi yinjije abaturage ba Ngoma mu munsi mukuru wo Kwibohora 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131387/kwibohora29-senderi-yizihiye-benshi-i-ngoma-mu-ndirimbo-gikoba-ivuga-ku-rugamba-rwo-kwiboh-131387.html

  • Taylor Swift yajyanywe mu nkiko kubera umwand… – #rwanda #RwOT

    Abashinzwe isuku muri New York, bari mu manza na Taylor Swift, nyuma yo kumuca amande y’umwanda inshuro zirenga 30. Taylor Swift ubu afatwa nk'umwe mu bantu batagira isuku, n'ishami rishinzwe isuku rya New York nyuma yo kumuhana inshuro 32 bakanamuca amadorari 3, 010.

    Uyu muhanzikazi yaguze inzu ya miliyoni 18 z’amadorali mu mujyi wa New York,  ayiguriye Dominique Strauss-Kahn.

    Hagati ya Mutarama 2018 na Mutarama 2023, abagenzuzi bamuciye amafaranga kenshi kubera kunanirwa gusukura imbere y'inyubako ye, guta imyanda aho abonye hose, no kugira imbuga yanduye.

    Bivugwa ko Swift arimo gukusanya amafaranga menshi mu bitaramo arimo gukora, ariko ngo yahisemo kurwanya aya mande, no kujyana ishami rishinzwe isuku mu rukiko kugira ngo ruce impaka kuri ibi bihano.

    Taylor Swift umaze iminsi mu bitaramo arashinjwa kutishyura amande y’umwanda urangwa mu rugo rwe i New York

    Raporo ikomeza igira iti: 'Mu myaka yashize, urujya n'uruza rwa grime rwarimo ibirundo by'ibinyamakuru, amacupa n'amakarito; ibitambaro n'ibipfunyika;

    Umugabo ukunze guherekeza imbwa mu muhanda umwe na Taylor Swift, avugana n'itangazamakuru ati: 'Ntabwo yitaye ku gutagaguza imyanda. Ndatekereza ko arajwe  ishinga n'ibitaramo bye birimo kumwinjiriza umurengera.'

    Abashinzwe isuku muri New York bakaba bajyanye Taylor Swift mu nkiko basaba ko yakwishyura amafaranga y’umwanda amaze gucibwa inshuro 32 akanga kuyishyura. 

    Babwiye urukiko ko ibi babifata nk’agasuzuguro no kutubahiriza amategeko kuko ngo ntiyabuze amafaranga yishyura ahubwo yahisemo gusuzugura impapuro z’amande yohererejwe.

    Abashinzwe isuku i New York bamaze kujyana Taylor Swift mu rukiko

    Nkuko byari byitezwe, abafana ba Taylor Swift bafashe iya mbere kugira ngo bavuganire  uyu muhanzikazi, aho bavuga ko imyanda atari we wayitaye kuko atanywa itabi. Bavuga ko bishoboka ko ari abafana be bamutegereje bakahanywera itabi cyangwa se abandi bantu baturanye.

    David Aldea wahoze ari nyir'inzu ya Swift yatangarijr TMZ ko yatunguwe n'aya makuru kubera ko yari umukode mwiza. Yagize ati :”Yari umuntu mwiza woroshye gushyikirana nawe, sinumva uburyo yananiwe kumvikana n’abashinzwe isuku”.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131396/taylor-swift-yajyanywe-mu-nkiko-kubera-umwanda-131396.html

  • Meta igiye kuzana 'App' ihangana na Twitter #rwanda #RwOT

    Kompanyi Meta, isanzwe ifite urubuga Facebook, igiye gutangiza 'app' nshya yo guhangana na Twitter, ivuga ko izatangira gukora ku wa kane.

    Iyo 'app', yitwa Threads kandi iboneka ku bashaka kuyitumiza mbere y'igihe kuri Apple App Store, izaba ishamikiye kuri Instagram.

    Amafoto yafashwe yayo agaragaza aho gukorera (dashboard) hasa nka Twitter.

    Meta ivuga ko Threads ari app yo kuganiriraho ishingiye ku kwandika.

    Iki gikorwa ni cyo cya vuba aha cyane cyo guhangana hagati y'umukuru wa Meta, Mark Zuckerberg, na nyiri Twitter, Elon Musk.

    Mu kwezi gushize, bombi bemeranyijwe kumvana ingufu, nubwo bitazwi niba aba bagabo bari bakomeje (batarakinaga) ku kuba barwana koko.

    Asubiza ku butumwa bwo kuri Twitter buvuga kuri Threads, Musk, mu gisa nko kunnyega Zuckerberg, yagize ati 'Imana ishimwe ko zikora neza cyane.'

    Hagati aho, Twitter yavuze ko 'dashboard' yayo yitwa TweetDeck, kuva mu minsi 30 iri imbere izajya ikoreshwa n'abishyuriye iyo serivisi.

    BBC yanditse ko icyo cyemezo ari wo muhate wa vuba aha cyane wa Musk, mu gihe agerageza gutuma abakoresha Twitter bajya muri serivisi y'ifatabuguzi ryayo, izwi nka Twitter Blue.

    Ku wa gatandatu tariki 01 Nyakanga 2023, uyu muherwe utunze za miliyari z'amadolari yagabanyije umubare w'ubutumwa (tweets) abakoresha Twitter bashobora kubona, avuga ko impamvu ari uko Twitter yari irimo gukurwaho amakuru mu buryo bukabije.

    Kuri iyi 'app' Threads ya Meta, bigaragara ko kuyikoresha bizaba ari ubuntu, kandi nta mbogamizi zizaba ziriho ku mubare w'ubutumwa umuntu uyikoresha ashobora kubona.

    Mu gisobanuro cy'iyi 'app' cyo muri App Store, harimo ahagira hati: 'Threads ni ahantu abantu bahurira bakaganira ku kintu cyose kuva ku ngingo zigushishikaje uyu munsi kugeza ku kizaba kivugwaho cyane ejo.'

    Threads, nka 'app' ya Meta, izajya inakusanya amakuru yo kuri telefone yawe, harimo nk'amakuru y'ahantu uherereye, ibyo ugura ndetse n'imbonerahamwe y'ibyo wagiye ushakisha (browsing history).

    'Apps' nyinshi zifitemo uko gusa cyane na Twitter zariyongereye mu myaka ya vuba aha ishize — nka Truth Social ya Donald Trump wahoze ari Perezida w'Amerika, na Mastodon.

    Indi 'app' nk'iyo, yitwa Bluesky, ivuga ko yabonye abayikoresha 'benshi mu buryo butari bwarigeze bubaho mbere', nyuma y'icyemezo cya Musk cyo mu mpera y'icyumweru gishize cyo kugabanya uburyo bw'imikoreshereze ya Twitter.

    Ariko Threads ishobora kuba ari yo igiye kuba mucyeba wa mbere ukomeye Twitter ihuye na we kugeza ubu.

    Mark Zuckerberg afite amateka yo gutira ibitekerezo by'izindi kompanyi — agatuma bikora.

    Uburyo bwa videwo buzwi nka 'Reels' bwa Meta, bubonwa na benshi nko gukopera TikTok, mu gihe uburyo bwa 'Story' busa na Snapchat.

    Meta ifite amikoro yatuma ihangana na Twitter. Threads izaba ishingiye ku rubuga rwa Instragram, rero iyi 'app' izanaba igera kuri za konti zibarirwa muri za miliyoni amagana. Ntabwo itangiriye kuri zeru, nkuko izindi 'apps' zashoboraga guhangana na Twitter zo byazigendekeye.

    Nubwo hari bamwe bashimye Musk ku gushishikazwa n'uburenganzira bwo kuvuga icyo umuntu ashaka, hari n'abakoresha Twitter bamwe yaheje.

    Icyizere cya Zuckerberg ni uko ashobora kwigarurira benshi batengushywe akabambura Twitter, akabashingiraho 'app' ihamye yo guhangana na Twitter.

    The post Meta igiye kuzana 'App' ihangana na Twitter appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/07/04/meta-igiye-kuzana-app-ihangana-na-twitter/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=meta-igiye-kuzana-app-ihangana-na-twitter

  • Wagirango ni impanga! , Uwicyesa Pamella yatomoye Nyina karahava – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uwamaze kuba umugore wa The Ben mu mategeko ndetse akaba asigaje kuba umugore imbere y'Imana, Uwicyesa Pamella yatomagije Nyina karahava.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yagize ati 'I love love love youuuu maman, this strong amezing and loving queen raised me! I'm so grateful for you ma ndagukunda cyaneee, you're my world.'

    Bisobanuye ati ' ndagukunda ndagukunda ndagukunda mama, uyu mwamikazi ukomeye kandi wuje urukundo yarandeze! Ndabigushimira cyane mubyeyi, ndagukunda cyaneee! Uri isi yange.'

     

    Source : https://yegob.rw/wagirango-ni-impanga-uwicyesa-pamella-yatomoye-nyina-karahava/

  • Banze agasuzuguro: Mu majwi yuzuye uburakari butagira ingano ababyinnyi bagezweho mu Rwanda batangaje ko barambiwe agasuzuguro k’abahanzi (Amashusho) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ababyinnyi bagezweho mu Rwanda batangaje ko barambiwe agasuzuguro ka bamwe mu bahanzi badaha agaciro umwuga bakora.

    Ababyinnyi  barimo Jojo Breezy, General Brenda na  Shakira bibumbiye mu itsinda ry'ababyinnyi rya @7stars-danceteam bavuze ko barambiwe agasuzuguro ka bamwe mu bahanzi batanga udufaranga tudashyitse kandi barangiza bakagura inzoga zihenze bakaba babonako ari ugutesha agaciro umwuga wabo.

    Amashusho:

     

    Source : https://yegob.rw/banze-agasuzuguro-mu-majwi-yuzuye-uburakari-butagira-ingano-ababyinnyi-bagezweho-mu-rwanda-batangaje-ko-barambiwe-agasuzuguro-kabahanzi-amashusho/

  • Yatunguranye: Israel Mbonyi yatangaje imwe muri gahunda afite vuba aha itari izwi na benshi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Yatunguranye: Israel Mbonyi yatangaje imwe muri gahunda afite vuba aha itungura benshi

    Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Israel Mbonyi, yatangaje ko agiye gutangira kwigira Impamyabumenyi y'Ikirenga mu buzima 'Public Health', akazabifatanya no gukorera Imana binyuze mu bihangano binyuranye azagenda ashyira hanze.

    Ni nyuma y'uko abonye ko akeneye kongera ubumenyi ku rwego rwo hejuru.

    Kuri ubu uyu muhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yongeye aherereye ku mugabane w'uburayi aho yagiye gutaramira abatuye yo.

    Source : https://yegob.rw/yatunguranye-israel-mbonyi-yatangaje-imwe-muri-gahunda-afite-vuba-aha-itungura-benshi/

  • “Ndeka nk’ukubitire indaya” Mu mihanda ya Kigali-Nyamirambo habaye intambara karundura y’abakobwa imyenda barayica bapfuye akantu k’amafuti, “Ntimubakize” – YEGOB #rwanda #RwOT

    'Ndeka nk'ukubitire indaya' Mu mihanda ya Kigali-Nyamirambo habaye intambara karundura y'abakobwa imyenda barayica bapfuye akantu k'amafuti, 'Ntimubakize'.

    Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gukwirakwira amashusho y'abakobwa babiri barwanye ubudakizwa bapfuye akantu k'amafuti.

    Nkuko by'umvikana muri videwo, umwe avuga ko mugenzi we yamubeshyeye ko yankweye inzoga ntazishyure.

    Ndetse ibi bikaba byabereye mu mihanda ya Kigali Nyamirambo ahazwi nko kuri 40.

     

     

    Source : https://yegob.rw/ndeka-nkukubitire-indaya-mu-mihanda-ya-kigali-nyamirambo-habaye-intambara-karundura-yabakobwa-imyenda-barayica-bapfuye-akantu-kamafuti-ntimubakize/