Category: Uncategorized

  • “Iwabo bamwita ETo mushya” Nyamukandagira imanuye rutahizamu w’umunya-Cameroon uca inshundura – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya APR Fc yamaze gusinyisha rutahizamu w'umunya-Cameroon witwa Lambert Gueme Araina w'imyaka 24, areshya na 1,82m akinisha imoso.

    Yazamukiye muri Coton Sports de Garoua, yakinnye muri FAR RABAT, yaciye muri Irak mw'ikipe ya Karbala sports club, akaba ari umukinnyi w'ikipe y'igihugu cya Cameroun, bamufata nka Eto mushya.

    Yabaye umwe mu batsinze ibitego byinshi muri caf confedertions 2020-2021,ibitego 4.

    Source : https://yegob.rw/iwaba-bamwita-eto-nyamukandagira-imanuye-rutahizamu-wumunya-cameroon-uca-inshundura/

  • Arashyuha ariko ntiyibagirwa iwabo wa mbeho: Umunyarwenya wari ukomeye mu Rwanda wagiye gutura hanze yagarutse i Kigali mu biruhuko agaruka yaraguye n’umuryango(AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Arashyuha ariko ntiyibagirwa iwabo wa mbeho: Umunyarwenya wari ukomeye mu Rwanda wagiye gutura hanze yagarutse i Kigali mu biruhuko agaruka yaraguye n'umuryango

    Umunyarwenya Ramjaane n'umugore we Gentille Umuhoza n'abana babo batatu baje i Kigali mu biruhuko. Ni nyuma y'imyaka irindwi babarizwa muri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri tariki 4 Nyakanga 2023, nibwo Ramjaane n'umuryango we basesekaye ku kibuga cy'indege cya Kigali, i Kanombe.

    Ramjaane yamenyekanye mu itangazamakuru mu Rwanda aho yakoze mu bitangazamakuru nka Sana Radio, Radio Authentic , KFM, Royal Fm no ku Isango star.

    Ricky Nzeyimana ari mu bagiye kwakira Ramjaane n'umuryango we ku kibuga kindege I Kanombe.

     

    Source : https://yegob.rw/arashyuha-ariko-ntiyibagirwa-iwabo-wa-mbeho-umunyarwenya-wari-ukomeye-mu-rwanda-wagiye-gutura-hanze-yagarutse-i-kigali-mu-biruhuko-agaruka-yaraguye-numuryangoamafoto/

  • Djihad Bizimana yabonye ikipe nshya #rwanda #RwOT

    Umukinnyi w’umunyarwanda, Bizimana Djihad yamaze gusinyira ikipe ya Hapoel Ramat Gan Givatayim FC yo muri Israel.

    Muri Gicurasi 2023 nibwo ikipe ya KMSK Deinze mu Bubiligi yatangaje ko atazakomezanya na Bizimana Djihad wari ugeze ku mpera z’amasezerano ye ariko kubera ibibazo yagiranye n’ubuyobozi akaba atarakinnye umwaka wa nyuma w’amasezerano ye, yawumaze yitoreza mu bato.

    Uyu mukinnyi wari umaze iminsi mu Rwanda akaba yamaze kubona ikipe nshya ya Hapoel Ramat Gan Givatayim FC ikina mu cyiciro cya kabiri muri Israel.

    Ambasaderi Ron Adam wari Ambasaderi wa Israel mu Rwanda akaba ari watangaje bwa mbere ko uyu Djihadi yerekeje muri Israel.

    Ati “nakiriye kapiteni w’Amavubi, Bizimana Djihad uzerekeza muri Israel mu ikipe ya Hapoel Ramat Gan Givatayim FC, ndakwifuriza amahirwe masa.”

    Bizimana Djihad yavuye mu Rwanda muri 2018 yerekeje mu Bubiligi mu ikipe ya Waasland Beveren nyuma y’imyaka 3 baje gutandukana yerekeza muri KMSK Deinze ari nayo baheruka gutandukana.

    I received @AmavubiStars Captain, Djihad BIZIMANA @djidro8 who will travel to #Israel to join Hapoel Ramat Gan Givatayim F.C.
    I wish you luck and enjoyable stay!
    🇮🇱⚽️@ISRAELFA @FERWAFA pic.twitter.com/PzAsFAIPCf

    — Dr. Ron Adam (@AmbRonAdam) July 5, 2023

    Amb Ron Adam ni we watangaje ko Djihad yabonye ikipe muri Israel

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/djihad-bizimana-yabonye-ikipe-nshya

  • Rubavu haracyashya! Nyuma y’uko bahaze amazi n’umucanga abasohokeye i Rubavu basoreje ku makaziye y’inzoga – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rubavu haracyashya! Nyuma y'uko bahaze amazi n'umucanga abasohokeye i Rubavu basoreje ku makaziye y'inzoga.

    Mu ijoro ryakeye nibwo habaye igitaramo cya mitzg cyibera mu mugi wa Rubavu.

    Ni igitaramo cyitabiriwe n'ingeri zose aho bari baje kwica akanyota ndetse banabyina imiziki igezweho.

    AMAFOTO

    Source : https://yegob.rw/rubavu-haracyashya-nyuma-yuko-bahaze-amazi-numucanga-abasohokeye-i-rubavu-basoreje-ku-makaziye-yinzoga/

  • ‘Aciye impaka’ Munyakazi Sadate yerekanye umukobwa we uri kwiga gutwara indege i Burayi kugira ngo hatagira nuwuza kubihakana ahita yerekana amashusho ayitwaye (Videwo) – YEGOB #rwanda #RwOT

    'Aciye impaka' Munyakazi Sadate yerekanye umukobwa we uri kwiga gutwara indege i Burayi kugira ngo hatagira nuwuza kubihakana ahita yerekana amashusho ayitwaye

    Munyakazi Sadate wigeze kuba ho Perezida wa Rayon Sports yongeye kunyeganyeza imbuga nkoranyambaga by'umwihariko urubuga rwa Twitter nyuma yo gusangiza abarukoresha amafoto ndetse na Videwo umukobwa we ari gutwara indege.

    Gusa yamwerekanye abonera ho no kumwifuriza amahirwe masa mu byo ari mo byose, mu butumwa bwe yagize ati:'Umukobwa wanjyeeee amasomo yo gutwara indege ayageze kure muri European Pilot Academy, umunsi wa mbere wo kuyigurutsa. Imana ikujye imbere mukobwa mwiza.'

    Abantu babibonye bishimiye intambwe uyu mwana yateye ndetse bamubwira gukomereza ho.

    Reba video hasi..

    Umukobwa wanjyeeee amasomo yo gutwara indege ayageze kure muri European Pilot Academy, umunsi wa mbere wo kuyigurutsa. Imana ikujye imbere mukobwa mwiza. pic.twitter.com/WUBqZRKEND

    — Munyakazi Sadate (@SadateMunyakazi) July 4, 2023

    Source : https://yegob.rw/aciye-impaka-munyakazi-sadate-yerekanye-umukobwa-we-uri-kwiga-gutwara-indege-i-burayi-kugira-ngo-hatagira-nuwuza-kubihakana-ahita-yerekana-amashusho-ayitwaye-videwo/

  • Ngaho subiza: Ni ikihe kintu cyarurwa kitaribwa, kigakurwamo kitagiyemo? (Igisubizo) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikibazo:
    Ni ikihe kintu cyarurwa kitaribwa, kigakurwamo kitagiyemo?
    Igisubizo:
    Ni baro.
    Umunyezamu yarura umupira, bakavuga ko yawukuyemo kandi utajyiyemo mu izamu.

    Source : https://yegob.rw/ngaho-subiza-ni-ikihe-kintu-cyarurwa-kitaribwa-kigakurwamo-kitagiyemo-igisubizo/

  • Abanyarwanda bakinira APR FC bigaramye ikipe yabatangaje ko ari bakinnyi bayo #rwanda #RwOT

    Nshuti Innocent na Mugisha Gilbert bari ku musozo w’amasezerano yabo muri APR FC bigaramye ikipe ya Al Nahda yo mu cyiciro cya mbere muri Oman yabatangaje nk’abakinnyi bayo bashya.

    Iyi kipe ikina mu cyiciro cya mbere muri Oman ndetse yanegukanye shampiyona y’umwaka w’imikino wa 2022-23, yatangaje ko yamaze kugura aba bakinnyi b’abanyarwanda bakina basatira izamu ndetse inabaha ikaze binyuze ku mbuga nkoranyambaga zayo.

    Gusa aba bakinnyi bo ntibemera ko ari abakinnyi b’iyi kipe ndetse ko ibyatangajwe ari ibihuha batigeze basinyira Al Nahda.

    Nshuti Innocent yabwiye ISIMBI ati “biriya ni ibihuha pe, ntabwo ari byo. Twagiranye ibiganiro bisanzwe ariko ntabwo biriya ari byo rwose. Ni ibiganiro biraho twagiranye nta birenze.”

    Nubwo Mugisha Gilbert atabashije kwitaba telefoni ye ngendanwa ariko umwe mu nshuti za hafi z’uyu mukinnyi yabwiye ISIMBI ko atarasinya, gusa ngo bavuganye n’iyi kipe ariko hari byo batumvikanyeho mu masezerano ku buryo bari batarasinya bari bategereje ko bihindurwa.

    Nshuti Innocent yakuriye mu ishuri ryigisha umupira rya APR FC, yazamuwe mu ikipe nkuru muri 2016 kugeza 2018 ubwo yerekezaga muri Stade Tunisien yo muri Tunisia, yahakinnye umwaka umwe agaruka muri APR FC yakiniraga kugeza uyu munsi.

    Mugisha Gilbert ni umukinnyi wamenyekanye cyane ubwo yakiniraga Pepiniere FC aza guhita agurwa na Rayon Sports 2017 yakiniye kugeza 2021, ubwo yahitaga yerekeza muri APR FC yari asojemo amasezerano.

    Nshuti Innocent ni we watangajwe mbere

    Mugisha Gilbert na we yatangajwe n’iyi kipe nk’umukinnyi wayo

    Nshuti Innocent yigaramye iyi kipe avuga ko atayisinyiye

    Mugisha Gilbert na we ngo ntarasinya

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abanyarwanda-bakinira-apr-fc-bigaramye-ikipe-yabatangaje-ko-ari-bakinnyi-bayo

  • Perezida Kagame yageze muri Trinidad and Tobago #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame yageze muri Trinidad and Tobago, aho yitabiriye Inama y'Abakuru b'Ibihugu na za Guverinoma zigize Umuryango uhuriza hamwe ibihugu byo muri Caraïbes uzwi nka 'CARICOM'.

    Amakuru dukesha Village Urugwiro avuga ko Perezida Kagame yageze mu Murwa Mukuru wa Trinidad and Tobago, Port of Spain mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki 5 Nyakanga mu 2023.

    Perezida Kagame yitabiriye iyi nama ya 45 isanzwe y'Abakuru ba Guverinoma z'ibihugu bigize CARICOM nk'umwe mu batumirwa mpuzamahanga.

    Uretse Perezida Kagame mu bandi batumiwe muri iyi nama harimo Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Antonio Guterres; Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n'Amahanga, Anthony Blinken na Minisitiri w'Intebe wa Koreya.

    Biteganyijwe ko abitabiriye iyi nama yatangiye ku wa 3-5 Nyakanga mu 2023 bazarebera hamwe ibijyanye no kwihaza mu biribwa ndetse n'ingamba zafatwa mu guhangana n'imihindagurikire y'ibihe.

    Iyi nama kandi yahuriranye n'umuhango wo kwizihiza imyaka 50 ishize uyu muryango wa CARICOM ushinzwe.

    Perezida Kagame yatumiwe muri iyi nama nyuma y'uko u Rwanda rutangiye gushimangira umubano n'ibihugu byo muri Caraïbes binyuze mu nziduko z'akazi aheruka kugirira muri Jamaica na Barbados.

    The post Perezida Kagame yageze muri Trinidad and Tobago appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/07/05/perezida-kagame-yageze-muri-trinidad-and-tobago/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-kagame-yageze-muri-trinidad-and-tobago

  • Umunyarwenya Ramjaane nyuma yimyaka 7 yagaru… – #rwanda #RwOT

     Niyoyita Ramjaane wamenyekanye nka Ramjaane Joshua Inyenyeri, yamamaye nk'umushyushyarugamba (Mc) mu bitaramo bitandukanye byo mu ruganda rujyanye n'iyobokamana ndetse no mu rwenya rwe aho yabinyuzaga mu kiganiro yise 'The Ramjaane show' cyacaga ku yahoze ari Lemigo TV yaje guhinduka Royal TV nayo itakibaho ariko hasigaye Royal fm iri mu biganza by'abanyakenya. 

    Yamenyekanye kandi mu itangazamakuru mu Rwanda aho yakoze mu bitangazamakuru nka Sana Radio, Radio Authentic , KFM, Royal Fm no ku Isango star.

     

    Akigera  ku kibuga mpuzamahanga cy'indege cya Kanombe yabwiye InyaRwanda ko yari akumbuye u Rwanda kandi yaje kwereka igihugu abana be batatu n'umugore. Yagize ati:'Jyewe ubu naribohoye kuko nagiye ndi umusore none nje kwereka igihugu umuryango'.

     Yakomeje avuga ko uramutse ukurikije amategeko y'Imana n'igihugu nta kabuza wabona Ijuru.

     Aha yagarukaga ku kibazo yari abajijwe cyo kuba akora ivugabutumwa muri Amerika nyamara afite imisatsi y'abarasita (Dreadlocks). Jyewe ndi Pastor w'abantu batawe badahabwa agaciro muri sosiyete. Uziko abantu muri Amerika bambaza ikibiriti ngo banywe itabi baziko nanjye ndinywa. Mpita mbigisha ijambo ry'Imana'.

     

    Ramjaane yavuze ko azamara ukwezi mu Rwanda mu bikorwa bitandukanye birimo gufasha abanyempano, kwitabira ibitaramo no kwereka itangazamakuru imwe mu mishanga itandukanye.

     Yanagarutse ku ruhare rw'itangazamakuru ry'imyidagaduro aho yagaragaje ko uko yagiye rimeze bitandukanye n'ubu kuko ryateye imbere.

     Umugore we n'abana bazanye ariko ntabwo bagaragaye mu kiganiro . Ati:'Naje ndi kumwe n'umugore n'abana batatu ariko ntabwo umugore yakwemera kuza kuri camera ariko muzamumfashe.

     

    Ramjaane yishimiye kugaruka mu Rwanda nk'igihugu cyamwibarutse kandi cyamugize icyamamare.

     Ati:'Ngeze muri Amerika nize mu ishuri rya comedy ariko nanize ivugabutumwa. Akazi nkora ni ivugabutumwa ariko nkanabifatanya no gufasha abantu baje muri Amerika kubona ibyangombwa no kuhamenyera.

    Mu myaka 7 rero ibintu nzanye mu gihugu cyacu ni byinshi cyane. Nzafasha kuko n’ubundi muri Amerika mfasha impunzi.

    Abajijwe ku bana batazi u Rwanda kandi turi mu minsi yo kwizihiza Ukwibohora yasubije ko yari aboshywe. Ati:'Njye naribohoye. Naje iyi tariki kugirango nyihuze n'amateka kandi n'abana banjye bamenye u Rwanda. Nari nateguye kuza uyu munsi kuko ni umunsi ukomeye ku gihugu cyacu'.

    REBA HANO AMAFOTO

    Clapton Kibonge ashimira umusanzu wa Ramjaane mu iterambere rye

    Luckyman Nzeyimana yaje kwakira Ramjaane inshuti ye y’igihe kirekire

    Ramjaane afite ishimwe ryo kuba afite umuryango

    Ramjaane yari amaze imyaka 7 akumbuye u Rwanda

    REBA HANO RAMJAANE AKIGERA I KANOMBE

    “>

    AMAFOTO NA VIDEO: Freddy Rwigema

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131435/umunyarwenya-ramjaane-nyuma-yimyaka-7-yagarutse-mu-rwanda-amafotovideo-131435.html

  • Birahura neza neza: Dore imwe mu mico n’imyitware byawe bitewe n’ubwoko bw’amano ufite – YEGOB #rwanda #RwOT

    Birahura neza neza: Dore imwe mu mico n'imyitware byawe bitewe n'ubwoko bw'amano ufite

    Buri muntu wese aba afite uko ateye gusa na none nti habura uwo bahuje cg bateye kimwe, bityo nk'uko ubushakashatsi bwakozwe bwerekanye bumwe mu bwoko bw'amano n'imyitwarire abafite ubwoko bahuriyeho bagira, tugiye ku garuka ku bwoko bune ari bwo: Egyptian foot, Greek foot, Roman foot ndetse na Square foot.

    GREEK FOOT 

    Niba ino ryawe rya kabiri riruta ino rya mbere rinini (rigereranwa nk'igikumwe ku kuboko) ufite ubwoko bw'ikirenge cy'Abagereki.

    Ku muntu wese ufite ubu bwoko bw'ikirenge, Ni umuntu uba uhanga udushya, ufata inshingano, kandi umurimo yerekejeho amaboko akawukorana imbaraga nyinshi yiturije.

    Ni umuntu wumva abantu, akagira impuhwe cyane ndetse n'umuhate ku kintu agiye gukora cyose.

    ROMAN FOOT 

    Niba amano yawe atatu ya mbere ari maremare gusumba abiri ya nyuma, ufite ubwoko bw'ikirenge cy'Abaromani.

    Niba ugira ubu bwoko, uri umuntu usabana n'abantu cyane, uri umuntu wifitemo impano yo kuyobora wabera umuyobozi mwiza abo muri kumwe, uzi gushaka inshuti kandi ntabwo ukunze kwigana abantu ahubwo bo nibo bigana ibyo ukora.

    EGYPTIAN FOOT 

    Niba ufite ikirenge aho amano yawe agendera ku murongo uva hejuru ugana hasi, ubufite ubwoko bw'ikirenge cya Egyptian.

    Ku muntu wese ufite ubu bwoko bw'ikirenge, Ni umuntu ufunga umutwe cyane, agakunda ko ibitekerezo bye aribyo byiganza mu bandi, afata umwanzuro ukakaye ariko akaba umwizerwa mu rukundo.

    Umuntu wese uteye gutya, akunze kuba afite umuhate wo gutera imbere no kubona akazi ke kagenda neza.

    SQUARE FOOT 

    Niba amano yawe yose uko ari atanu areshya nta na rimwe risumba ayandi, ufite ubwoko bw'ikirenge cya Square.

    Umuntu ugira ikirenge kimeze gutya, ni umunyu w'umwizerwa cyane, umuntu ufata umwanzuro aho bikomeye, ni umunyakuri kandi akunda gukora ibintu byose binyuze mu mucyo.

    Source : https://yegob.rw/birahura-neza-neza-dore-imwe-mu-mico-nimyitware-byawe-bitewe-nubwoko-bwamano-ufite/