Category: Uncategorized

  • Ibyo Youseff Rharb ari guhabwa na Rayon Sports byatumye muri iyi wikendi araba yasesekaye hano mu Rwanda gukorerwa ikizamini cy’ubuzima – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ibyo Youseff Rharb ari guhabwa na Rayon Sports byatumye muri iyi wikendi araba yasesekaye hano mu Rwanda gukorerwa ikizamini cy'ubuzima

    Umukinnyi wakunzwe cyane n'abafana ba Rayon Sports ategerejwe i kigali muri iyi wikendi gukora ikizamini cy'ubuzima nyuma yo kumvikana na Rayon Sports.

    Hashize iminsi ikipe ya Rayon Sports yumvikanye n'abakinnyi bakomeye bivugwa ko bamwe banageze hano mu Rwanda. Muri abo bakinnyi harimo rutahizamu wakiniye iyi kipe mu minsi ishize ndetse akanakundwa n'abafana, yitwa Youseff Rharb.

    Amakuru YEGOB dufite ni uko Youseff yamaze kumvikana na Rayon Sports ndetse ategerejwe i Kigali muri iyi wikendi kugirango akorerwe ikizamini cy'ubuzima ahite ashyira umukono ku masezerano. Youseff iyo umubajije nawe ubwe akwemerera ko yamaze kwitegura kuza mu Rwanda.

    Youseff Rharb amakuru ahari avuga ko ikipe ya Rayon Sports bumvikanye ko azahabwa Million 1 n'igice akazahabwa inzu nziza azajya abamo ndetse n'imodoka yo kugendamo.

    Youseff mu minsi ishize yabarizwaga mu gihugu cya Esipanye ndetse yanakinaga mu cyiciro cya gatatu ariko kugeza ubu mu mafoto ari gusangiza abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze yagaragaye ari iwabo muri Marocco bisa nkaho ari gusezera abantu be mbere yo kwerekeza hano mu Rwanda.

     

    Source : https://yegob.rw/ibyo-youseff-rahrb-ari-guhabwa-na-rayon-sports-byatumye-muri-iyi-wikendi-araba-yasesekaye-hano-mu-rwanda-gukorerwa-ikizamini-cyubuzima/

  • Mu ibanga rikomeye cyane! Perezida wa Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvenal yagaragaye ku biro by’ikipe mu modoka ye nziza aho agiye gusinyisha abakinnyi 3 bakomeye – IFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Nyakanga 2023, perezida w'ikipe ya Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvenal yagaragaye ku biro bya Kiyovu Sports.

    Mu modoka ye nziza ya Rangers Lover, yayiparitse Kicukiro ku muhanda ujya Rwandex, ahari ibiro bikuru by'ikipe, amakuru avuga ko ikimuzanye n'ugusinyisha abakinnyi 3 b'abanyamahanga bamaze kumvikana.

     

    Source : https://yegob.rw/mu-ibanga-rikomeye-cyane-perezida-wa-kiyovu-sports-mvukiyehe-juvenal-yagaragaye-ku-biro-byikipe-mu-modoka-ye-nziza-aho-agiye-gusinyisha-abakinnyi-3-bakomeye-ifoto/

  • Uko APR FC yisana ni nako RAYON SPORTS yijuta! Umu-chou w’Aba-Rayon, Youssef ategerejwe i Kigali mu Rwanda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uko APR FC yisana ni nako RAYON SPORTS yijuta! Umu-chou w'Aba-Rayon, Youssef ategerejwe i Kigali mu Rwanda.

    Youssef Rharb ategerejwe i Kigali mu rukerera.

    Amakuru atugeraho ni uko uyu musore wigaragaje umwaka ushize muri Murera aragera mu Rwanda ku munsi w'ejo hashize.

    Nk'uko bitangazwa n'umunyamakuru wa Flash F, Kayiranga Ephraim ni uko uyu musore aragera i Kigali ejo mu rukerera.

    Uyu musore aragaruka muri Rayon Sports nyuma yo kuvamo umwaka ushize kubera atafatwaga neza.

    Source : https://yegob.rw/uko-apr-fc-yisana-ni-nako-rayon-sports-yijuta-umu-chou-waba-rayon-youssef-ategerejwe-i-kigali-mu-rwanda/

  • Rwambikanye: Ureberera inyungu za Bruce Melodie ari we Coach Gaël yajyanye umwe mu banyamakuru bakomeye mu nkiko amushinjya ibyaha bigera kuri 2  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rwambikanye: Ureberera inyungu za Bruce Melodie ari we Coach Gaël yajyanye umwe mu banyamakuru bakomeye mu nkiko amushinjya ibyaha bigera kuri 2

    Umunyamakuru Niyigaba Clement ukorera ku muyoboro wa YouTube yajyanywe mu nkiko na Karomba Gaël uzwi nk'ureberera inyungu z'umuhanzi Bruce Melodie amushinja ibyaha birimo Kwangisha umuntu abandi, Ku mwicira izina no kumuvuga ho ibihuha.

    Iki kirego cyatanzwe n'uwuhagarariye Coach Gael mu mategeko Mt Kiziko Safari ari nawe watanze bimwe mu birego umukiriya we ashinja uyu munyamakuru Niyigaba Clement.

    Impamvu nyamukuru Coach Gael yajyanye uyu munyamakuru mu nkiko avuga ko ari zimwe mu nkuru zigera kuri 3 yamukoze ho agerageza kumwangisha abantu no kumwicira izina, si ibyo gusa kuko avuga ko yamuharabitse avuga ko ari kwica umuziki nyarwanda.

    Izi nkuru zigera kuri 3 zivuga kuri uyu Coach Gael yasabye ko zasibwa gusa umunyamakuru Dc Clement amubera ibamba kuko yabonaga nta mpamvu yumvikana ihari yo gusiba izi nkuru kuko we avuga ko ibyo yavuze byose yari abifitiye gihamya nta bihuha yigeze atangaza ngo kuko itangazamakuru yararyize azi ibyemewe n'ibihanwa n'amategeko.

    Niyigaba Clement yanyuze kuri Terevisiyo ya Isibo ahakorera ikiganiro cya the choice live.
    Karomba Gaël

     

    Source : https://yegob.rw/rwambikanye-ureberera-inyungu-za-bruce-melodie-ari-we-coach-gael-yajyanye-umwe-mu-banyamakuru-bakomeye-mu-nkiko-amushinjya-ibyaha-bigera-kuri-2/

  • Bibabere isomo: Umugabo yangiwe gusezerana n’umugore yihebeye kubera undi wamushinjaga icyaha karundura (Video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ibibazo bigwira abagabo koko! Umugabo yangiwe gusezerena n'umugore yihebeye kubera undi mugore wamushinjaga icyaha karundura yamukoreye.

    Mu mashusho yacaracaye ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje umugabo wari agiye gusezerena n'umugore yihebeye gusa isosi yaguyemo inshishi ubwo Gitifu yabazaga niba hari umuntu ufite impamvu yatuma umwe muri abo bageni adashyingwirwa maze hahaguruka umugore amushinja ubuhemu.

    Amashusho:

    Source : https://yegob.rw/ibibazo-bigwira-abagabo-koko-umugabo-yangiwe-gusezerana-numugore-yihebeye-kubera-undi-wamushinjaga-icyaha-karundura-video/

  • Ally Soudy yasobanuye impamvu yise umwana we w’umukobwa izina “Kigali” – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ally Soudy yasobanuye impamvu yise umwana we w'umukobwa izina “Kigali”

    Mu kiganiro na Radio Rwanda Ally Soudy yasobanuye byinshi ku mpamvu yatumye yitaba umwana we izina Kigali.

    Yagize ati' Ubusanzwe kigali bivuze ikintu kigari (ikintu kinini), ndetse Kigali ni umurwa mukuru w'u Rwanda kandi u Rwanda izina Rwanda rikomoka ku ijambo kwanda 'bivuze kwaguka', bityo rero kuko umwana wanjye mwifuriza kwaguka akaba mugari mubyo akora byose niyo mpamvu narimwise'.

    Ngayo nguko impamvu Ally Soudy yise umwana we Kigali.

    Ally Soudy

     

    Source : https://yegob.rw/ally-soudy-yasobanuye-impamvu-yise-umwana-we-wumukobwa-izina-kigali/

  • Bikemeze nka filime! Ubushinjacyaha bwasobanuye uko hacuzwe umugambi wo kwica Akeza wasubiyemo indirimbo ya Meddy – YEGOB #rwanda #RwOT

    Bikemeze nka filime! Ubushinjacyaha bwasobanuye uko hacuzwe umugambi wo kwica Akeza wasubiyemo indirimbo ya Meddy.

    Ubushinjacyaha bwagaragaje uko Mukanzabarushimana Marie Chantal yacuze akanashyira mu bikorwa umugambi wo kwica Akeza Rutiyomba Elsie yari abereye mukase, wasanzwe mu kidomoro cy'amazi.

    Urubanza rwa Mukanzabarushimana ukurikiranyweho kugira uruhare mu rupfu rwa Akeza wapfuye ku wa 14 Mutarama 2022, rwatangiye kuburanishwa mu mizi mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge nyuma y'igihe kitari gito rusubikwa.

    Iburanisha ryatangiye saa tanu zo kuri uyu wa 7 Nyakanga 2023, ubwo umucamanza yabazaga uwunganira Mukanzabarushimana Marie Chantal niba barabonye umwanya wo gusoma inyandiko zo mu bugenzacyaha bari basabiye umwanya.

    Perezida w'Inteko iburanisha yabajije Mukanzabarushimana niba aburana yemera icyaha cyangwa agihakana nawe ati 'Icyaha cy'ubwicanyi ndegwa ntabwo nkemera.'

    Umushinjacyaha yagaragaje ko Mukanzabarushimana akurikiranyweho icyaha cy'ubwicanyi cyakorewe Akeza Rutiyomba Elsie wari ufite imyaka itanu, aho cyabereye i Kanombe muri Kicukiro.

    Bwasobanuye ko tariki ya 14 Mutarama 2022 ari bwo uwo mwana yapfiriye mu kidomoro cy'amazi cya litiro 200.

    Nyuma y'uru rupfu, hatangijwe iperereza ngo hamenyekane neza uburyo yapfuyemo, rigaragaza ko atarohamye muri icyo kidomoro ahubwo ko yatawemo ku bw'inabi.

    Ubushinjacyaha bwasobanuye ko uwo mwana yari amaze iminsi itatu gusa agiye gutura muri urwo rugo, ngo azabashe kwiga neza kuko nyina umubyara atabanaga na se Rutiyomba Florien.

    yazihakanye avuga ko ari ubuhamya butavuga ukuri bw'abantu baba bashaka gusanisha umuntu n'ibyago, no kumugerekaho ibyo atakoze.

    Yavuze ko ibyo aregwa ari ibintu byo kubeshya kuko mbere y'uko uwo mwana apfa nta mugambi wo kumugirira nabi yagize.

    Ati 'Ikiriho ni uko umwana yishwe n'amazi kandi koko birababaje, ariko mu by'ukuri nta gikorwa cyigize icyaha muri dosiye yanjye kuko ibivugwa byose ari amagambo gusa.'

    Umwunganira mu mategeko yagaragaje ko raporo yakozwe ishimangira ko umwana yishwe no kuba yararohamye mu mazi, aho kwicwa nk'uko Ubushinjacyaha bubivuga.

    Source : https://yegob.rw/bikemeze-nka-filime-ubushinjacyaha-bwasobanuye-uko-hacuzwe-umugambi-wo-kwica-akeza-wasubiyemo-indirimbo-ya-meddy/

  • Jose Chameleone araremba umunsi ku munsi, ubuzima bw’umuvandimwe na we buri mu kaga #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Jose Chameleone arembeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho arwariye igifu ndetse akaba yaranabazwe.

    Ni uburwayi bwamufashe mu kwezi gushize ubwo yari yagiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika gusura abana n’umugore we Daniella.

    Ubwo yari ageze muri iki gihugu, ubuzima bwaje kumuhinduka maze arwara mu nda bikabije.

    Uyu muhanzi w’imyaka 44 yahise ajyanwa mu bitaro biherereye i Minnesota igitaraganya ahashyirwa indembe ndetse ahita anajyanwa kubagwa vuba na bwangu.

    Nyuma yo kubagwa yaciwe miliyoni 370 z’amashilingi ya Uganda angana na 116.232.490 Frw.

    Aya mafaranga bahise bitabaza guverinoma ya Uganda ngo harebwe uburyo yafashwa kuyishyura cyane ko yavugaga ko ntayo yabona.

    Se wa Chameleone akaba yari yatangaje ko n’ubundi umuhungu we yavuye muri Uganda atameze neza n’ubundi yaribwaga mu nda.

    Muri 2021 nabwo yigeze kujya mu bitaro kubera urwayi bw’igifu.

    Nubwo ari Chameleone wari urembye, gusa byaje gukomeza kuba bibi aho na mukuru we arembeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Humprey Mayanja yatangiye kumva atameze neza ubwo yari ageze ku kibuga cy’indege Amsterdam ariko agakeka ko ari umunaniro biri buze gushira nk’uko yabinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze.

    Ngo ageze muri Amerika yagerageje kuruhuka ariko yumva akomeje kuremba aribwa mu nda. Byarangiye na we agiye mu bitaro.

    Jose Chameleone arembeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/jose-chameleone-araremba-umunsi-ku-munsi-ubuzima-bw-umuvandimwe-na-we-buri-mu-kaga

  • Umuziki wabagize abaherwe! Abahanzi 10 batunz… – #rwanda #RwOT

    Ikinyamakuru Forbes Magazine kabuhariwe mu gushyira hanze imitungo y’ibyamamare, cyatangaje ko urebye muri rusange abahanzi bakize cyane ku Mugabane wa Afurika usanga hafi ya bose ari abo muri Nigeria.

    Ibi bakaba ngo babikesha kuba umuziki wabo umaze kugera ku isoko mpuzamahanga byumwihariko injyana ya Afro Beat bakora ikaba iri ku ibere aho Isi yose isigaye iyikunze ari nako ibitaramo byabo byitabirwa ndetse n’indirimbo zabo zigacuruza ku mbuga zitandukanye ku buryo ntaho bitandukaniye n’ubundi bucuruzi.

    Urutonde rw’abahanzi bo muri Nigeria batunze amafaranga menshi babikesha injyana ya ‘Afro Beat’ igezweho ku rwego mpuzamahanga:

    1. Davido ($40 Million)

    Umuhanzi Davido ni we uyoboye uru rutonde rw'abahanzi bakize muri Nigeria na Miliyoni mirongo ine z'amadolari ya Amerika, ikinyamakuru Forbes cyatangaje ko uyu muhanzi  umuntugo we ushobora kuba unarengeje aya mafaranga bitewe n'umuryango we akomokamo nawo uri muri bamwe mu batunze agatubutse muri iki  gihugu. 

    Davido muri uyu mwaka yabonye amafaranga menshi yaturutse mu bikorwa bitandukanye birimo gusinyana amasezerano atandukanye na bimwe mu bigo bitandukanye by'ubucuruzi ndetse anasohora n'indirimbo nyinshi zakunzwe cyane. 

    Forbes yatangaje ko aya mafaranga aziyongera cyane kubera ibitaramo arimo akora bizenguruka ibihugu bitandukanye amurika album aherutse gusohora yise ‘Timeless’ iri no ku rutonde rw’izikunzwe ku Isi.

    2. Wizkid ($30 Million)

    Ku mwanya wa kabiri turahasanga umuhanzi Adoyeji Bologun uzwi nka Wizkid na Miliyoni mirono itatu z'amadolari. Wizkid ukunda kwita Starboy n'abakunzi be ni umwe mu bahanzi bahiriwe n'umuziki muri uyu mwaka nyuma y'uko album ye yise 'Made in Lagos' ikunzwe hirya no hino ku Isi ndetse agahabwa n'ibihembo bitandukanye mpuzamahanga biyiturutseho.

    Uyu muhanzi kandi aherutse gukora igitaramo cy'amateka cyabereye mu nyubako izwi nka 02 Arena iri mu mujyi  wa London mu Bwongereza,  cyitabiriwe n'abakunzi be benshi ndetse n'ibyamamare bitandukanye harimo n'umuhanzi Chris Brown. 

    3.Burna Boy ($18 Million)

    Umuhanzi Damini Ogulu wamamaye nka Burna Boy niwe uza ku mwanya wa Gatatu kuri uru rutonde na Miliyoni cumi n'umunani z'amadorali. Burna Boy ukunda kwiyita akazina ka African Giant nawe ni umwe mu bahanzi bo muri Nigeria bahiriwe cyane muri uyu mwaka 2023 nyuma yo kwinjiza agatubutse mu bitaramo yakoreye mu bihugu bitandukanye hirya no hino ku Isi. 

    4. Don Jazzy ($17.5 Million)

    Don Jazzy, umuhanzi akaba anatunganya umuziki ndetse akaba na nyiri nzu y'umuziki ya Marvin Records ,niwe uza ku mwanya wa Kane na Miliyoni cumi na zirindwi n'ibihumbi magana atanu by'amadolari. Uyu mugabo kandi uretse kuba umuhanzi ni umushoramari, akaba n’umwe mu bantu bakunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga mu gihugu cya Nigeria.

    5.2Baba Idibia ($16 Million)

    Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Forbes, 2Baba Idibia wahoze yitwa 2Face Idibia ni umwe mu bahanzi bo muri Nigeria batunze agatubutse aho umutungo we ubarirwa muri Miliyoni cumi n'esheshatu z'amadolarali.

    Uyu mugabo utagikunda kugaragara cyane mu muziki, mu myaka yashize yigeze kuza ku mwanya wa mbere ku rutonde rw'abahanzi bakize muri Nigeria.

    6.Olamide ($14 Million)

    Umuhanzi Olamide nyiri nzu y'umuziki ya YBNL ,niwe uza ku mwanya wa Gatandatu na Miliyoni cumi n'enye z'amadolari. Uyu muhanzi kandi nawe ari mu bahagaze neza muri Nigeria ndetse anamaze no kwamamara mu ruhando mpuzamahanga.

    7.Phyno ($11 Million)

    Umuraperi Phyno akaba n'inshuti magara y'umuhanzi Olamide niwe uza ku mwanya wa karindwi na Miliyoni Cumi n'imwe z'amadolari. Uyu mugabo uzwiho kugira ijwi rikakaye, asanzwe ari no ku rutonde rw’abaraperi bakize ku mugabane wa Afurika.

    8. Timaya ($10 Million)

    Umuhanzi Timaya wanakoranye indirimbo n'itsinda rya Urban Boys rya hano mu Rwanda bise 'Show Me Love' niwe uza ku mwanya wa munani kuri uru rutonde na Miliyoni icumi z'amadolari. 

    9. Flavour ($9.5 Million)

    Ku mwanya wa Cyenda turahasanga umuhanzi Flavour N'abania wamenyekanye cyane ku ndirimbo ye yise 'Nwa Baby'  na Miliyioni icyenda n'ibihumbi magana atatu by'amadolari. Uyu muhanzi azwiho kuba mu ba mbere bazamuye injyana ya Afro Beat kuva mu 2011.

    10.  Tiwa Savage ($9 Million)

     Tiwa Savage niwe muhanzi rukumbi w'igitsina gore uri kuri uru rutonde. Uyu muhanzi uherutse kuririmba mu birori by’iyimikwa ry’Umwami wo mu Bwongereza, Charles III, niwe uza ku mwanya wa cumi na Miliyoni icyenda z'amadolari.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131573/umuziki-wabagize-abaherwe-abahanzi-10-batunze-agatubutse-muri-nigeria-babikesha-afro-beat-131573.html

  • Sat-B yiyambaje Niyo Bosco mu ndirimbo nshya… – #rwanda #RwOT

    Iyi ndirimbo yasohotse kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Nyakanga 2023, amashusho yayo yakorewe mu gihugu cya Tanzania afatwa na Director Joowzey umaze gukorana n'abahanzi bakomeye barimo nka Mbosso, Barnaba Classic n'abandi banyuranye.

    Mu buryo bw'amajwi (Audio) iyi ndirimbo yakozwe na Produce Niz Beat wo mu Rwanda, inononsorwa (Mastering) na Herbet Skill wo muri Uganda, iririmbwa kandi ishorwamo imari(Produced) na Sat-B wo mu Burundi. 

    Sat-B yabwiye InyaRwanda ko yifashishije iyi kipe ngari mu ikorwa ry'iyi ndirimbo 'Kidding' mu rwego rwo kwagura urugendo rw'umuziki we, no kugaragaza uburyo aba Producer bo muri EAC bafite ubumenyi buhagije mu ikorwa ry'indirimbo.

    Ati 'Nagirango nkore indirimbo nziza, kandi guhuza imbaraga na bagenzi banjye nagiye mbona bitanga umusaruro kenshi. Niyo mpamvu nahuje aba bose babarizwa muri ibi bihugu.'

    Uyu mugabo avuga ko mu kwandika iyi ndirimbo yifashishije Niyo Bosco, kuko amuzi nk'umwanditsi mwiza w'indirimbo kandi wagiye arambika ikiganza ku ndirimbo zakunzwe.

    Ati 'Niyo Bosco yakoze inyandiko (iyi ndirimbo), ariko urebye neza niwe wagize uruhare runini, umuntu yavuga ko ariwe wayanditse yose kugeza isohotse.'

    Niyo Bosco yagize uruhare rukomye mu kwandika indirimbo z'abahanzi barimo Vestine na Dorcas, yaba abahanzi b'imbere mu gihugu no hanze baramwifashisha.

    Sat-B yaherukaga gusohora indirimbo ‘No Body’, ‘Mon Amour’, ‘Ishari’, ‘Utamu’ yakoranye na Belle 9ice n’izindi.     

    Uyu muhanzi aherutse kugaragara kuri album 'Essence' ya Tom Close binyuze mu ndirimbo 'Superwoman' bakoranye.

    Bizimana Aboubakar Karume [Sat-B] w'imyaka 33 y'amavuko asanzwe afite album nka: Iwacu, Satura, Hello Africa, ndetse na Romantic Sounds aherutse gushyira ahagaragara.

    Ni umwanditsi w'indirimbo, umubyinnyi, akaba n'Umuyobozi w'inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya Empire Avenue.

    Mu 2022, yegukanye igihembo cy’umuhanzi w’umwaka mu Burundi (Artiste of the year) muri East Africa Entertainment Awards, muri 2021 yatwaye igihembo cya ‘Best Independent Traditional Music’ muri Hapa Awards n'aho 2019 yatwaye ibihembo bitatu muri Buja Music Awards.


    Sat-B yifashishije abasore bane bo mu bihugu bitatu byo muri EAC mu ndirimbo ye nshya


    Sat-B yatangaje ko yifashishije Niyo Bosco mu kwandika indirimbo ye ‘Kidding’

     

    Producer Niz Beat yagize uruhare rukomeye mu gutunganya amajwi y’iyi ndirimbo 

    Producer Hebert Skillz niwe wanononsoye (Mastering) amajwi y’iyi ndirimbo 

    Director Joowzey niwe wakoze amashusho y’iyi ndirimbo ‘Kidding’ 

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘KIDDING’ YA SAT-B

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131570/sat-b-yiyambaje-niyo-bosco-mu-ndirimbo-nshya-yahurijemo-abo-mu-bihugu-bitatu-video-131570.html