Category: Uncategorized

  • Abantu batandatu biciwe mu gitero cy'icyuma ku ishuri ry'incuke mu Bushinwa #rwanda #RwOT

    Abantu batandatu barimo abana batatu biciwe ku ishuri ry'incuke batewe icyuma (imbugita mu Kirundi) mu ntara ya Guangdong yo mu majyepfo ashyira uburasirazuba bw'Ubushinwa.

    Polisi yavuze ko yataye muri yombi umugabo w'imyaka 25 ufite izina ryo mu muryango (ritari iribatizanyo) rya Wu, mu mujyi wa Lianjiang wo muri iyo ntara.

    Ibiro ntaramakuru AFP, bisubiramo amagambo y'umutegetsi w'umujyi, byatangaje ko abandi bishwe muri abo bantu batandatu ari umwarimu n'ababyeyi babiri. Umuntu umwe na we yakomeretse.

    Icyo gitero cyabaye kuri uyu wa mbere ku isaha ya saa moya n'iminota 40 za mu gitondo (07:40) ku isaha yaho.

    Uwo mugabo yatawe muri yombi saa mbili za mu gitondo (08:00) ku isaha yaho ndetse polisi yise ibi byabaye 'igitero gikozwe ku bushake'.

    Umuntu ufite ububiko ukorera hafi y'iryo shuri ry'incuke yabwiye BBC ko agace karikikije kashyizweho uruzitiro.

    Iki gitero cyatumye habaho kuganira henshi ku mbuga nkoranyambaga zo mu Bushinwa, benshi bavuga ko baguye mu kantu kubera ibyabaye.

    Ibyaha by'urugomo muri rusange ntibikunze kubaho mu Bushinwa, ariko mu myaka ya vuba aha ishize iki gihugu cyabayeho ibitero bikoreshejwe ibyuma, birimo byinshi byabereye mu mashuri.

    Mu kwezi kwa Kanama (8) mu mwaka ushize, uwagabye igitero witwaje icyuma yiraye mu ishuri ry'incuke ryo mu ntara ya Jiangxi mu majyepfo ashyira uburasirazuba bw'Ubushinwa, yica abantu batatu ndetse akomeretsa abandi batandatu.

    Mu kwezi kwa Mata (4) mu 2021, abana babiri barapfuye naho abandi 16 barakomereka mu gitero gikoreshejwe icyuma cyabereye mu mbaga y'abantu mu mujyi wa Beiliu wo mu karere kigenga ka Guangxi Zhuang.

    Mu kwezi kw'Ukwakira (10) mu 2018, abana 14 bakomerekeye mu gitero gikoreshejwe icyuma cyabereye ku ishuri ry'incuke i Chongqing, mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw'Ubushinwa.

    Kuva mu mwaka wa 2010, abategetsi bo mu Bushinwa bakomeje gukaza umutekano mu nkengero z'amashuri.

    Muri uwo mwaka, minisiteri y'umutekano mu gihugu yashishikarije abategetsi bo mu nzego z'ibanze 'guhashya mu buryo bushimitse [buhamye]' ibikorwa by'ubugizi bwa nabi kugira ngo habeho umutekano ku barimu n'abanyeshuri.

    Nyuma y'igitero cyo muri Mata mu 2021, minisiteri y'uburezi na yo yategetse amashuri gukoresha imyitozo ku buryo bwo guhunga byihuse mu gihe haba habaye igitero.

    BBC

    The post Abantu batandatu biciwe mu gitero cy'icyuma ku ishuri ry'incuke mu Bushinwa appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/07/10/abantu-batandatu-biciwe-mu-gitero-cyicyuma-ku-ishuri-ryincuke-mu-bushinwa/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abantu-batandatu-biciwe-mu-gitero-cyicyuma-ku-ishuri-ryincuke-mu-bushinwa

  • Kicukiro: Ahazwi nka Sodoma hari benshi bahise bakira Yesu nk’umwami n’umukiza nyuma y’igikorwa ADEPR Paruwasi ya Gatenga yahakoreye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Bamwe mu bari barabaswe n'ingeso mbi bo karere ka Kicukiro mu murenge wa Gikondo mu gace k'ahazwi nka Sodoma bakiriye Yesu nk'umwami n'umukiza, biyemeza kugendera kure gukoresha ibiyobyabwenge no kwirinda ubwandu bushya bw'agakoko gatera SIDA.

    Mu giterane cy'iminsi ibiri kuva tariki 9 — 10 Nyakanga 2023, cyateguwe n'Itorero rya ADEPR Paruwasi ya Gatenga ku bufatanye n'umuryango Nyafurika w'Ivugabutumwa wa AEE Rwanda, kigamije gushishikariza abantu kwirinda gukwirakwiza ibiyobyabwenge no kwirinda SIDA.

    Rev Past Theogene Kanamugire, Umushumba w'Itorero rya ADEPR Paruwasi Gatenga yavuze ko ubutumwa bwiza butuma ababaswe n'ibiyobyabwenge, ubusambanyi n'ubuzererezi barushaho gusobanukirwa utanga ubuzima n'imbaraga zihindura.

    Avuga ko bahisemo gusohoka mu rusengero bakegera abantu aho batuye kugira ngo bakire Yesu, bakabasangiza ubuhamya bw'aho Kristo yabavanye kugira ngo na bo bamwizere babone iyo neza babonye.

    Source : https://yegob.rw/kicukiro-ahazwi-nka-sodoma-hari-benshi-bahise-bakira-yesu-nkumwami-numukiza/

  • Hagezweho abanyarwanda! APR Fc yongeye gusinyisha rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Muri iyi minsi, ikipe ya APR Fc iri kugenda yerekana abakinnyi b'abanyamahanga yamaze kugura nyuma y'imyaka 11 ikinisha abanyarwanda gusa, ariko kuri ubu yerekanye ku mugaragaro umunyarwanda wa mbere yongeye amasezerano.

    Ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga z'ikipe, APR Fc yatangaje ko yongeye amasezerano rutahizamu Mugisha Girbert bakunda kwita 'Barafinda' unasanzwe akinira ikipe y'igihugu Amavubi.

    Source : https://yegob.rw/hagezweho-abanyarwanda-apr-fc-yongeye-gusinyisha-rutahizamu-wikipe-yigihugu-amavubi-amafoto/

  • Mugisha Gilbert watajgajwe n’ikipe yo muri Oman yongereye amasezerano muri APR FC #rwanda #RwOT

    Rutahizamu Mugisha Gilbert yongereye amasezerano y’imyaka 2 akinira ikipe ya APR FC.

    Mu cyumweru gishize nibwo ikipe ya Al Nahda ikina mu cyiciro cya mbere muri Oman yari yahaye ikaze uyu mukinnyi kimwe na Nshuti Innocent.

    Gusa aba bakinnyi bombi bakaba barabihakanye bivuye inyuma aho bavuze ko batayisinyiye ariko bagiranye ibiganiro.

    Mu ijoro ryakeye nibwo iyi kipe yambara umakara n’umweru yatangaje ko yongereye amasezerano uyu mukinnyi wayo ukina asatira anyuze ku mpande.

    Mugisha Gilbert yari amaze imyaka 2 muri APR FC aho yayigezemo 2021 avuye muri Rayon Sports yari yaragezemo 2017 avuye muri Pepiniere FC.

    Umwaka we wa nyuma ukaba waramubereye mwiza cyane aho yitwaye neza bikamuhesha no guhamagarwa mu ikipe y’igihugu Amavubi.

    Mugisha Gilbert yongereye amasezerano y’imyaka 2 muri APR FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mugisha-gilbert-watajgajwe-n-ikipe-yo-muri-oman-yongereye-amasezerano-muri-apr-fc

  • Sobanukirwa impamvu Bongo Flava izahora mu gi… – #rwanda #RwOT

    Ni kenshi umuziki wa Tanzania ugereranywa n'indi miziki yo mu mpande z'isi ariko by'umwihariko Diamond Platnumz akunze kwikomanga mu gatuza avuga ko arenze cyane ubwamamare n'abahanzi bo muri Nigeria.

    Kuri ubu injyana ziri ku ibere mu muziki w'Afurika ni Afrobeats yo muri Nigeria, Amapiano yo muri South Africa, Rhumba (DRC), Bongo Flava (Tanzania) Highlife yo muri Ghana n'izindi njyana zitarabasha kwicarana ku ntebe imwe na ziriya navuze hejuru.

    Muri iyi nkuru turarebera hamwe impamvu Bongo Flava igira abahanzi bafite amazina yamamara muri Afurika byagera ku ruhando mpuzamahanga ikifata mapfubyi nyamara beneyo baziko ari ibikomerezwa. Ntabwo turi bwitse cyane kuri Afrobeats kuko tuzayigarukaho mu nkuru zacu z'ubutaha.

    Mu kwandika iyi nkuru ndakoresha imibare n'ibimenyetso kugirango uyisoma wese agire icyo asigarana. Mbese yunguke ubumenyi mu muziki wo muri Afurika. Turifashisha inkuru za bimwe mu bitangazamakuru ndetse n'ababa hafi umuziki wa Bongo Flava barimo aba producers.

    Ubwo nakoraga iyi nkuru narebye ku rutonde rw'indirimbo 200 zikunzwe kuri shazam muri iki cyumweru. Mu ndirimbo 100 narebye nta muhanzi wo muri Tanzania uzamo. Muri Nigeria hazaho Rema inshuro ebyiri mu ndirimbo 200, ni Calm down iri kwiganza ku ntonde z'indirimbo zikunzwe (Global Top 200/The most shazamed tracks in the world this week). 

    Unyujije amaso kuri Apple Music (Top 100: Global Apple Music), mu ndirimbo 100 Rema mu ndirimbo yakoranye na Selena Gomez iri ku mwanya wa 38. Kuri Itunes ku rutonde rw'indirimbo zikunzwe ku isi (Global Digital Artist Ranking | 2023-07-09 06:05 EDT) mu ndirimbo 100 nibura harimo abahanzi Rema, Davido, Ayra Star, Burna Boy, Omah Lay, na Ruger. 

    Nta muhanzi wo muri Tanzania uza kuri uru rutonde. Kuri Spotify mu ndirimbo 50 (Top Global 50) umuhanzi Rema afatanyije na Selena Gomez indirimbo yabo iza kuri uru rutonde.

    Kuri Billboard Hot 100 indirimbo ya Rema na Selena Gomez imaze ibyumweru 43 ariko kuri iyi nshuro iri ku mwanya wa 03. Nta ndirimbo y'umuhanzi wo muri Tanzania iriho. Duhereye aha tukajya ku bihembo bihiga ibindi ndavuga Grammy Award, nta muhanzi wo muri Tanzania wari warungurukaho nyamara abo muri Nigeria bamaze kubigira akarima kabo.

    Bongo Flava izira iki?

    Mu myaka yabayeho yaba Afrobeats na Bongo Flava birayingayingana ariko injyana imwe yaragwingiye indi ishisha nk'umusore utunzwe n'inyama z'akabenzi (inyama z'ingurube) nizo zibyibushya n'uwari unanutse mbese ari uruzingo arashibuka akavayo.

    Ahayinga mu 1990 nibwo Bongo Flava yatangiye kurema isoko rya muzika. Benshi mu bahanzi bo muri Tanzania bafunguye imiryango ku ruhando mpuzamahanga ariko ntabwo kurema isoko ryo hanze y'Afurika biborohera kubera impamvu tugarukaho muri iyi nkuru. Imyaka 33 irihiritse Bongo Flava yumvikana mu matwi y'abakunda umuziki. 

    Abanyabigwi bazwiho kugira uruhare mu guteza imbere Bongo Flava barimo Dully Sykses, TID,Professor Jay, Mr Nice, Juma Nature, A.Y, Alikiba, Diamond Platnumz, Harmonize, Rayvanny, Marioo, Zuchu, Nandy, Jay Melody,Vanessa Mdee n'abandi ntarondoye bandikwa mu mateka nk'abagize n'abari kugira uruhare mu guteza imbere Bongo Flava. Aba bahanzi bafatwa nk'abagiye bafungura imiryango ku ruhando mpuzamahanga. Alikiba yegukanye MTV EMA 2016.

    Rayvanny yegukanye BET Award. N'abandi bahanzi bagiye bahatana mu bihembo bitandukanye. Diamond Platnumz yatwaye ibihembo byinshi birimo MTVEMA 2015, Soundcity 2015, Afrimma 2017. Ariko rero Diamond Platnumz yahatanye mu bihembo nka BET Awards, MTV MAMA, Afrimma n'ibindi. Ikiyongera kuri ibi ni uko Diamond Platnumz ariwe urebwa cyane kuri YouTube muri Afurika nubwo imibare ye irimo abamureba b'abagurano (fake views).

    Ikibazo kiri aha ni ese kuki Bongo Flava ifite abahanzi barenze b'abahanga bakora indirimbo nziza ariko ikaguma mu gikoni ? ntibashe gutitiza isi nk'uko Afrobeats yabigezeho

    Igisubizo cy'iki kibazo kiri muri iyi nkuru. Umusomyi arasabwa kudacika intege ngo arambirwe ahubwo niba uri gusoma iyi nkuru shikama irarangira umenye byinshi. Abo nagerageje kuganira nabob amaze imyaka myinshi mu ruganda rw'umuziki wa Tanzania bampaye bimwe mu bisubizo bifatika. 

    Bamwe bavuga ko Bongo Flava ibura umwimerere 'Identity'. Umuhanga mu gutunganya indirimbo producer Emmanuel Manecky uzwi nka Manecky yasobanuye ko umuziki wa Tanzania ubura umwimerere n'umwihariko. Ati:'ibyo dukora byose turabyiba ahandi (copy and paste) mu njyana zindi za hano muri Afurika n'ahandi ku isi.

    Nukuri ntabwo turi gukoresha amajwi yacu tuvoma muri gakondo zacu'. Basata, urwego rushinzwe uruganda rw'imyidagaduro muri Tanzania rwerekana ko iki gihugu gifite injyana z'umuziki: Bongo Flava yongewe ku rutonde mu 2001, Taarab, Dansi, Ngoma, kwaya na Singeli. 

    Producer Manecky yavuze ko ufashe indirimbo 20 zikunzwe muri Tanzania wasanga bitatu bya kane by'izo ndirimbo ari Amapiano, Afrobeast, R&B n'izindi njyana. Yasanze rero mu gihe nta mwihariko wari wabaho muri Tanzania umuziki wabo uzakomeza gusigara ku rugo mu gihe Afrobeats izaba iri kwakirwa I bwami. 

    Nyamara Manecky agira inama abahanzi bo muri Tanzania kwimenyereza gukoresha injyana zabo bakazivugurura kugirango bibone mu ihangana na Afrobeats ndetse na Amapiano. Ati:'Ntabwo wahatana n'uwo wigana. Igishoboka ni uguhanga ibyawe ugakoresha amajwi y'iwanyu ukayongeramo icyanga. Urugero dufite injyana zacu nka Singeli twayinoza'.

    Ariko rero Lupaso Kidd, manager wa Made Music Entertainment Record Label we yagaragaje ko abahanzi bo muri Tanzania ari abahanga cyane kandi bafite impano zidashidikanywaho.

    Kuri we asanga ikibazo ariko badasobanukirwa isoko ry'umuziki mpuzamahanga icyo kurirema bibasaba. Ati:'Dufite abahanzi benshi b'abahanga muri Tanzania ariko abashinzwe inyungu zabo ntibabitaho. Batekereza ko umuziki ari ugukora indirimbo gusa. 

    Ntabwo bazi kwinjirira andi mahanga ngo bayacengere. Kubaka umuhanzi (artist branding, promotion strategies, artiste branding and distribution of artiste projects in the international market'. Yongeraho ko inzu zifasha abahanzi zikwiriye gushora amashilingi menshi kugirango abahanzi bo muri Tanzania babashe kwamamara ku isi yose. 

    Asoza avuga ko bidakwiriye kurema isoko ryo muri Tanzania no muri Afurika y'I Burasirazuba gusa kuko n'ahandi bishoboka. Undi watanze ibitekerezo kuri iyi ngingo ni Salmin Kasimu Maengo uzwi nka S2kizzy. We rero asanga kuba muri Tanzania badahanga udushya bikoma mu nkokora icuruzwa ry'umuziki wa Bongo Flava. Niyo mpamvu umuziki wabo uhora ahantu hamwe ntukure.

    Yabwiye Inyarwanda ati:'Abahanzi, abatunganya indirimbo, abakora video, abashinzwe abahanzi bose bakeneye guhanga udushya ku rwego rushimishije. Uhereye mu ikorwa ry'indirimbo, kuyamamaza ku buryo igihangano kigera ku bafana benshi ariko hano ndavuga abafana bo ku ruhando mpuzamahanga'. 

    S2kizzy yakomeje avuga ko bariya bashinzwe abahanzi bakagiye bashakira abahanzi babo ibitaramo mu bihugu bifite imiziki iteye imbere. Ibi bikozwe kuri we asanga byakongera ubunararibonye (experience) ko kwigaragagaza (exposure) noneho bakaba baciye akagozi.

    Lupasso Kidd anasanga gukorana indirimbo n'abahanzi bafite amazina nabyo byatanga umusanzu mu kugeza kure umuziki wa Bongo Flava. Yatanze urugero rw'abahanzi bo muri Nigeria nka Rema wakoranye indirimbo na Selena Gomez none iri guca uduhigo ariko akora ibitaramo bizenguruka isi akuzuza inzu nini zagenewe imyidagaduro. 

    Kuba abahanzi bo muri Tanzania batera intambwe bagakorana n'abahanzi bafite amazina azwi muri Amerika bizafungura imryango noneho Bongo Flava yamamare.

    Abahanzi bavuga iki kuri iki kibazo?


    Bongo Flava yakabaye ihatana na Afrobeats ariko yacite intege

    Umuhanzi Lulu Diva avuga ko abahanzi bakwiriye gutahiriza umugozi umwe. Hano yashakaga kuvuga ko bakwiriye gusangira amahirwe uzi icyamamare akajya amuhuza n'uwo muri Tanzania. Yanagarutse kukuba habayeho ihuzamubona (connections) ku bahanzi, abatunganya indirimbo, inzu zifasha abahanzi, abateza imbere ibihangano (promoters) byatanga umusaruro. 

    Ati:'Bongo Flava ni iyacu twese. Nibareke dufatanye nibwo buryo bwonyine buzadufasha kwisanga i mahanga. Kandi niba umuhanzi agize amahirwe akamenyana n'uw'i mahanga nasangize abandi ayo mahirwe'.

    Omari Mwanga wamamaye nka Marioo we asanga guhanga udushya (creativity) n'ubufatanya ari wo muti urambye wageza Bongo Flava ku isoko mpuzamahanga'. Ku rundi ruhande ariko Nandy 'African Princess' we asanga gushora imari mu bahanzi ari cyo gisubizo kirambye. 

    Ati: 'Umuziki usaba igishoro, igihe, imbaraga, amafaranga no kwihangana nibwo ugera ku nzozi wifuza wahoze urota'. Akomeza abwira bagenzi be ko badakwiriye kugira ubwoba bwo gushora mu muziki kuko nibwo buryo bwiza bwo kwigarurira abafana bo mu nguni zose z'isi.

    Bongo Flava ni uruvangitirane rw'injyana z'i mahanga

    Ni injyana yabayeho ahayinga mu 1980 hashyira mu 1990. Ni uruvangitirane rw'injyana zo mu Burengerazuba bw'Afurika. Ariko rero ifatwa nk'injyana y'umuziki wa Tanzania ugezweho. Iyo winjiye neza muri siyansi ya Bongo Flava usanga igizwe na Dancehall yo muri Jamaica, injyana gakondo yo muri Tanzania ariyo Taarab, Hip Hop y'abanyamerika nayo yivangamo. 

    Bongo Flava nta mwimerere yibitseho ibintu abahanga mu muziki berekana nk'inzitizi zituma ihora isigara ku rugo mu gihe injya nka Afrobeats, Amapiano na Rhumba ziba ziri kubica bigacika i mahanga. 

    Bongo Flava ibariwa mu binyacumi bibiri iharawe n'urubyiruko rwo muri Tanzania. Bongo ni ijambo ryo mu Kiswahili risobanura ubwonko 'Brain' Flava risobanura ikintu kiza. Byose hamwe bikaba byerekana uburyo umuco wa Tanzania ari mwiza kandi wemewe.

    Mu nkuru itaba nzabagezaho inzira Afrobeats yanyuzemo kugirango ive I Lagos yimakazwe imbere I Bwami mu bwongereza, muri White House ku masitade Manini, muri O2 Arena London n'ahandi hacurangirwa imiziki. 

    Ufite igitekerezo kuri iyi nkuru cyangwa se izindi wifuza ko nazagucukumburira watwandikira ku mbuga nkoranyambaga za Inyarwanda. Mu gihe abahanzi bo muri Nigeria buzuza inzu zitandukanye nini ku isi nko muri France, London, Amerika no guca uduhigo kuri za Spotif niko abahanzi bo muri Tanzania babireba nk'ibitangaza kuko babona batabigeraho.

    Hari igihe Diamond yigeze kuvuga ko afite inzozi zo kuzuza O2 Arena y'I London mu Bwongereza. Hari igihe Harmonize na Zuchu bagiye muri Amerika bataha bimyiza imoso kubera kubura abafana. Ni mu gihe Davido yuzuza inzu ijyamo abafana ibihumbi 19 i Houston, Texas agahita ahabwa itariki yo kumwibuka. 

    Burna Boy aririmba ku mukino wa nyuma wa European Champions League isi yose imuhanze amaso. Tiwa Savage agatumirwa mu muhango wo kwimika umwami w’ubwongereza. Wizkid we uduhigo ni twinshi kuko ari mu baciriye inzira barumuna na bashiki be mu muziki. Muri make mu gihe ukora umuziki wigana abandi biragoye gufatisha nubwo ayo kurya utayabura.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131655/sobanukirwa-impamvu-bongo-flava-izahora-mu-gikari-afrobeats-ikicara-ku-ntebe-yubwami-131655.html

  • Ese ubwiza wari ufite wabutije inde! Ifoto ya Bwiza mu myaka 5 ishize ikomeje kuba Kimomo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ese ubwiza wari ufite wabutije inde! Ifoto ya Bwiza mu myaka 5 ishize ikomeje kuba Kimomo.

    Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje guhererekanywa ifoto y'umuhanzi kazi bwiza mu bwangavu bwe bigaragara ko yari akiri umunyeshuri atarinjira mu muziki.

    Iyi foto ya Bwiza Emerance yafashwe mu mwaka wa 2019, si cyera cyane kuko hashize imyaka 5 gusa.

     

     

    Source : https://yegob.rw/ese-ubwiza-wari-ufite-wabutije-inde-ifoto-ya-bwiza-mu-myaka-5-ishize-ikomeje-kuba-kimomo/

  • Ntawe uraza kumukira! Chriss Eazy yabonye icyo ibindi byamamare byamurushaga none yacitse ururondogoro – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ntawe uraza kumukira! Chriss Eazy yabonye icyo ibindi byamamare byamurushaga none yacitse ururondogoro.

    Umuhanzi Chriss Eazy ni umwe mu bagezweho hano mu Rwanda, akaba ari umwe mu basore bazi kuririmba ndetse ntago wavuga ko amaze igihe kinini mu muziki.

    Ubu rero uyu muhanzi yamaze kubona Blue tic cyangwa Blue Budge ku rubuga rwa Instagram, aka ni kakavi ku bururu  kari mu kaziga, kaza ku mwirondoro w'umuntu, ku rubuga runaka. Uyu musore rero akaba yabonye iyi Budge amaze kugira abantu bamukurikira barenga ibihumbi 200.

     

    Source : https://yegob.rw/ntawe-uraza-kumukira-chriss-eazy-yabonye-icyo-ibindi-byamamare-byamurushaga-none-yacitse-ururondogoro/

  • Ibiro byavuzaga ubuhuha! Ikipe ya APR WVC yabuze igikombe mu maherere – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Imikino y'irushanwa ryo Kwibuka 'Rwanda Volleyball Liberation Cup' APR WVC yaje gutakaza igikombe igitwawe na Police WVC.

    Ni mu gihe uyu mukino wabanjirijwe nuwo APR WVC yatsinze amaseti 3-2 RRA WVC ikabona itike yo gukina umukino wa nyuma

    Igeze ku mukino wa nyuma byaje kurangira Police WVC yegukanye Igikombe cy'Irushanwa ryo Kwibohora 2023, nyuma yo gutsinda APR WVC amaseti 3-1. (25-14, 25-18, 25-20, 25-14).

    Source : https://yegob.rw/ibiro-byavuzaga-ubuhuha-ikipe-ya-apr-wvc-yabuze-igikombe-mu-maherere-amafoto/

  • APR FC yasinyishije umuzamu mushya – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya APR FC ikina shampiyona y'ikiciro cya mbere mu Rwanda yatangaje ko yasinyishije umuzamu Pavelh Ndzila ukomoka muri Congo Brazaville.
    APR FC ibyinjujije ku mbuga nkoranyambaga zayo yagize iti'
    APR FC yiyongeyemo amaraso mashya mu barinda izamu ubwo yasinyishaga Pavelh Ndzila umunyezamu ukomoka mu gihugu cy'u Congo Brazaville wasinye amasezerano y'imyaka 2

    Nyuma y'isuzuma ry'ubuzima ryimbitse, APR F.C yasinyishije amasezerano uyu munyezamu w'Umunyamahanga wakiniraga ikipe ya Etoile du Cong'.
    Pavelh Ndzila yabaye umukinnyi wa kane usinyiye APR FC

    Source : https://yegob.rw/apr-fc-yasinyishije-umuzamu-mushya/

  • Kiyovu Yakangutse: Urucaca rwasinyishije umunyamahanga wa gatatu – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Kiyovu Sports yatangaje ko yasinyishije rutahizamu BRIAN KALUMBA wavuye mu ikipe ya Vipers United. Uyu rutahizamu yasinye imyaka itatu.Uyu Kandi baje akurikira abakinnyi babiri yari yaraye asinyishije barimo umukinnyi ukina mu izamu ukomoka mu gihugu cya Uganda witwa Kaylow Emmanuel wakinaga mu ikipe ya BIDCO BUL FC ikina shampiyona y'icyiciro cya mbere muri Uganda.
    Umukinnyi wa kabiri batangaje yitwa Obedia Mike Freeman ukomoka muri Liberia, bombi basinye amasezerano y'imyaka 3.
    None basinyishije n'umukinnyi wa Gatatu.

    Source : https://yegob.rw/kiyovu-yakangutse-urucaca-rwasinyishije-umunyamahanga-wa-gatatu/