Mu murenge wa Nduba mu kagari ka Gasanze mu mudugudu wa Gatagara ho mu karere ka Gasabo habereye impanuka y'imodoka yo mu bwoko bwa Fuso ihitana ubuzima bw'abantu babiri.
Abaguye muri iyi mpanuka y'imodoka ifite ibirango 'RAF 442 D' yagonganye Na HOWO ni umushoferi n'umukanishi.
Inkuru nziza cyane ku bakunzi b'ikipe ya Arsenal imaze gusinyisha umukinnyi w'Umunyamahanga cyane abafana b'iyi kipe bifuzaga.
Umusore ukiri muto cyane mu myaka witwa Jurrien Timber amaze kwerekanwa nk'umukinnyi mushya w'ikipe ya Arsenal yo mu gihugu cy'u Bwongereza akaba aguzwe agera kuri miliyoni 45â¬.
Jurrien Timber ni myugariro w'umuhanga cyane afite imyaka 22 y'amavuko akaba yari umukinnyi w'ikipe ya Ajax akaba yahawe amasezerano y'imyaka 5 akinira ikipe ya Arsenal yo mu gihugu cy'u Bwongereza.
Burya koko nta muntu umenywa na bose: Ifoto y'icyamamare muri ruhago Lionel Messi ikomeje kuvugisha benshi kubera ibyambayeho ubwo yageraga muri America.
Umukinnyi ufatwa nka nimero ya mbere ku Isi Lionel Messi werekeje muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika aho yagiye gukinira ikipe ya Inter Miami yavugishije abantu ubwo yagaragaraga ari guhaha ariko ubona ko abantu baraho batigeze babasha kumumenya dore ko nta n'umwe wari amwitayeho kandi ubusanzwe ari icyamamare ku Isi.
Ifoto ya Lionel Messi ari muri Florida ubona ko abantu baho batamenye uwari we:
Bimwe mu byo abantu bagiye batangaza nyuma yo kubona ifoto ya Lionel Messi abantu bamuyobewe:
Umuriro uzaka: Umuhanzi Diamond Platunmz wo mu gihugu cya Tanzania yahuye na Spice Diana wo mu gihugu cya Uganda bitegura gukorana indirimbo maze harashya.
Mu mafoto yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga na Spice Diana yamugaragaje ari kumwe n'umuhanzi uri kwisonga muri Afurika y'Iburasirazuba Diamond Platunmz uherutse kwemeza ko bagiye gukorana indirimbo ubwo yari mu kiganiro n'itangazamukuru ryo mu gihugu cya Uganda.
Hari abaturage bo muri Santire ya Nshuri, iri mu birometero bike cyane uturutse ku mu Mujyi wa Nyagatare, bavuga ko iterambere ryabo rigenda biguru ntege kubera ko nta muriro w'amashanyarazi bafite.
Santere ya Nshuri iri mu Murenge wa Tabagwe na Rwempasha muri aka Karere ka Nyagatare, yubatswe hafi n'umujyi wa Nyagatare kuko bigabanya n'umugezi w'umuvumba.
Abaturage bayituriye ntibumva ukuntu babanyujeje itsinga z'amashanyarazi hejuru bajyana umuriro mu bice by'akarere bo babasize.
Ati 'Twebwe tubibonamo ikibazo gikomeye bitewe n'uko amapoto aba aturi imbere n'amatara akaba yaka ariko mu nzu nta muriro dufite, biba ikibazo cyane. Saa kumi n'ebyiri tuba twakinze kubera nta muriro dufite.'
Undi ati 'Bidusaba kugura sola kandi tuba duhendwa cyane kandi amapoto y'umuriro aduca hejuru, aha hantu hakwiye umuriro rwose.'
Baravuga ko santire yabo ya Nshuri yadindijwe no kutagira umuriro w'amashanyarazi.
Ibikorwa byiganje bisaba ingufu z'umuriro byambutswa mu mujyi wa Nyagatare nyamara byakarangiriye aho.
Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe ubukungu n'iterambere
ry'abaturage, Bwana Matsiko Gonzague, avuga ko aka gace kagiye kwitabwaho mu gubabwa umuriro w'amashanyarazi ku buryo mu mwaka utaha bazaba bamaze kuyabona.
Ati 'Turimo gukora n'ikigo cya REG mu buryo bwo gutangirana n'ukwezi kwa karindwi kugeza mu kwezi kwa gatandatu k'umwaka utaha. Rwose tuzaba tumaze kugera ku kigero cyiza cy'amashanyarazi no muri Nshuri rero harimo muhazagara amashanyarazi icyo gihe.'
Iyi Santire igaragazwa nk'ishobora kuzamuka mu bukungu, mu gihe izaba imaze kubona umuriro w'amashanyarazi, bitewe n'abimukira bashakira imibereho mu nkengero z'umujyi wa Nyagatare.
Urwego rw'Umuvunyi rwagaragaje ko uyu munsi umunsi nyafurika wo kurwanya ruswa, usanze mu Rwanda mu mitangire ya serivisi by'umwihariko izitangirwa mu nzego z'ibanze, ariho haharagara cyane ibyuho bya ruswa.
Umunsi nyafurika wo kurwanya Ruswa wemejwe n'umuryango wa Afurika yunze ubumwe muri Mutarama 2017 ,ubwo wihuzizwa mu Rwanda hagaragajwe ko usanze imitangire ya servise byumwihariko izitangirwa mu nzego zibanze hakigaragaramo ibyuho bya Ruswa.Â
Ati 'Inama nyinshi dukunze kujyamo hakunze kuvugirwamo iyi ngingo ya ruswa n'akarengane ku mitangire ya servisi,mu myubakire harimo sisiteme itanga ibyangobwa,uburyo iyi sisiteme ikora mu makuru macye tuba dufite cyangwa ku byo abaturage baduhaho ubuhamya bahuye nako karengane gashingiye kuri iyo sisiteme bigaragara y'uko icyambere umuturage ntaburenganzira afite bwo kwishyiriramo ubusabe.'
Urwego rw'umuvunyi rwo rwagaragaje ko  serivise ziza ku isonga mu kugaragaramo ibyuho bya ruswa ari iz'imyubakire, izo kurangiza imanza, Servise zijyanye no kuzamura imibereho y'abaturage kwimura abaturage ku nyungu rusange no mu mitangire y'amasoko.Â
Umujyi wa Kigali nka hamwe muhakunze kuvugwa ruswa mu myubakire, wasabye abaturage gutinyuka bakajya batunga agatoki ibyuho bya ruswa nk'abayobozi bagenda biguru ntege mu kubaha serivisi.
Urujeni Martine ni Umuyobozi w'umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imibereho y'abaturage.Â
Ati 'Niba ubona serivisi zitinda udahawe serivice uko bigomba kuko ukeka ko hari icyo bagusaba biri byo cyangwa bitari byo. Nk'uko babivuze hari igihe ubona serivisi itinze ukibwira ko bakeneye ko wibwiriza ariko birashoboka ko koko uwo muntu wayikwimye yayitindije kugira ngo ugire icyo wibwiriza, ariko ni wowe wo kubivuga.'
Umuvunyi mukuru Nirere Madeleine, avuga ko abayobozi bakemuye ibibazo by'abaturage ku gihe no kudahishirana mu kibi' ari bimwe mu byagira uruhare mu guhangana na ruswa.
Umunsi Nyafurika wo kurwanya ruswa wizihizwa tariki ya 11 Nyakanga buri mwaka, uyu munsi u Rwanda rwahisemo kwihiziza kuri uyu wa 12 Nyakanga 2023, usanze ruri ku mwanya wa 4 mu bihugu birangwamo ruswa nke ku mugabane.Â
Amasomo ajyanye n'ubwubatsi bukoresha Tekinoloji itangiza ibidukikije atangwa na Kompanyi y'ubwubatsi ADHI Rwanda, ari nayo iri kubaka umudugudu wahawe izina rya 'Bwiza Riverside Homes' uherereye i Karama mu mujyi wa Kigali ugizwe n'amazu yubatswe  mu buryo bugezweho kandi butangiza.Â
Nyuma yo kubona ko ubu bumenyi bw'imyubakire igezweho nta banyarwanda babufite, Guverinoma y'u Rwanda yemeye guha inguzanyo abanyeshuri 110 aho bamaze igihe cy'umwaka bahugurwa na ADHI, bakaba barahise bahabwa akazi muri iyi Kompanyi bakazajya bakora bishyura.
Umwe muri bo ati 'Imyubakire twubaka dukoresheje uburyo bw'ibyuma ariko ni ibyuma bimeze nka alumeniyumu, hari amamashini abitunganya tukaba twashobora gutunganya urukuta tukaruteranya, kuburyo duhita turutereka aho rugomba kujya. Uburyo tubyubakamo fondasiyo ni mu buryo busanzwe nk'izi nzu zisanzwe, tukubaka fondasiyo z'ibyuma tukamena rongirine n'ibindi.'
HASSAN HADAN HASSAN umuyobozi w'Ikigo ADHI Rwanda, avuga ko ubwubatsi bugezweho bukoresha tekinoloji itangiza ibidukikije aribwo bukoreshwa muri iki gihe mu bihugu byateye imbere, bityo ko ari ingenzi ko abanyarwanda benshi babwigishwa.
Ati 'Iri koranabuhanga mu bwubatsi rizwi nka 'light steel frame' niryo riri gukoreshwa cyane muri iki gihe mu bihugu byateye imbere bava mu kubaka mu buryo busanzwe. Ibi bikoresho dukoresha ni ibinagurwa ari nabyo bituma inzu twubaka zitangiza ibidukikije'
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi Ushinzwe Ikoranabuhanga, Imyuga n'Ubumenyi Ngiro, IRERE Claudette, avuga ko abanyeshuri barangije kwiga by'igihe gito amasomo y'ubwubatsi bugezweho butangiza ibidukikije, bize bishyurirwa na Leta, aho bahise bahabwa akazi kugira ngo bajye bakora bishyura iyo nguzanyo.Â
Ubu buryo bwo kwishyurira abanyeshuri bagahugurwa by'igihe gito bagahabwa akazi bagakora bishyura, ni gahunda ngo iri mu igerageza Leta izajya ikorana n'abikorera, hagamijwe guteza imbere ubumenyi bw'imyuga n'ubumenyingiro bugezweho busanzwe butigishwa mu Rwanda.
Ati 'Ubundi abinjiramo hano bagomba kuba byibura barangije umwaka wa gatandatu w'amashuri yisumbuye, muri iyi gahunda twashyizeho uburyo bwihariye navuga ko ari nko kuguriza abanyeshuri cyane ko twizeye ko bahita babona akazi. Dukoranye naba bafaratanyabikorwa dushyiraho uburyo bwo kuguriza abanyeshuri ntabwo ari amafaranga menshi ariko rimwe na rimwe tuba tubizi ko umunyeshuri adashobora guhita ayabona, hanyuma mugihe arimo gukora akazi tugenda tuyiyishyura.'
Mu Ugushyingo 2020, ni bwo Guverinoma y'u Rwanda yasinyanye amasezerano n'Ikigo ADHI Rwanda Ltd, yo gushyira mu bikorwa umushinga wo kubaka inzu ziciriritse zigezweho zitangiza ibidukikije.
 Kuri ubu impande zombi zemeranyije ko n'abanyeshuri b'abanyarwanda, bazajya bahabwa amahugurwa y'umwaka kuri tekinoloji ikoreshwa mu kubaka bene ayo mazu.
Polisi y'u Rwanda yungutse abapolisi bashya 501 bahawe ipeti rya Assistant Inspector of Police (AIP), nyuma yo gusoza amahugurwa y'abofisiye bato mu Ishuri rya Polisi i Gishari mu Karere ka Rwamagana.
Ni umuhango witabiriwe n'abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w'Umutekano Alfred Gasana, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda, IGP Felix Namuhoranye, abayobozi mu nzego zitandukanye z'umutekano n'iz'igihugu ndetse n'ababyeyi bari baje gushyigikira abana babo.
Aba bapolisi bagize icyiciro cya 12 nyuma y'imyaka 23 u Rwanda rwungutse Polisi nka rumwe mu nzego rw'umutekano rushinzwe kurinda umutekano w'Abaturarwanda n'ibyabo.
Aba bofisiye bato 501 basoje amasomo yo gucunga umutekano barimo abakobwa 96. Nubwo basoje aya masomo, abazakomereza muri Polisi y'u Rwanda ni 378, abandi 41 ni ab'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), 43 b'Urwego rw'Igihugu rushinzwe iperereza ndetse na 39 b'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Igorora.
Abapolisi 169 bari basanzwe mu kazi mu gihe abagera kuri 82 bafite impamyabushobozi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza bakuye mu Ishuri Rikuru rya Polisi, NPC, riherereye mu Karere ka Musanze. Ba ofisiye bato 250 bari abasivili ariko bose bafite impamyabushobozi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu mashami atandukanye.
Hahembwe kandi abanyeshuri bahize abandi mu gihe bamaze bahugurwa, aho Mukubirwa Juliene yabaye uwa wa gatatu, Intare Fiston aba uwa kabiri naho Kagaba David aba uwa uwa mbere.
Iyi tariki itangajwe nyuma y’igihe AbanyaRwanda muri Rusange, imyidagaduro nyarwanda ndetse n'abakunzi b'umuziki nyaRwanda, bategerezanyije amatsiko ibi birori.
Ni ubukwe biteganyijwe ko buzaranga ndetse bunapfundikire umwaka wa 2023 bitewe n'uburyo butegerejwe.
Amakuru yizewe InyaRwanda.com ifite ni uko ubu bukwe buzitabirwa n'abahanzi bakomeye muri Afurika, ndetse n'ibikomerezwa mu Isi yose.
Iyi tariki ndetse n'aho ubukwe buzabera, bigiye hanze mu gihe The Ben amaze iminsi mu Rwanda aho yaje mu biruhuko no kurangiza imwe mu myiteguro y'ubukwe.
The Ben na Meddy bari mu bahanzi bazamuye ibendera ry'u Rwanda i Bwotamasimbi ndetse n'imyitwarire yabo ibera abandi urugero mu kwerekana neza isura y'umuhanzi.
Tariki 18 Ukwakira 2022, ni bwo The Ben yateye intambwe idasubira inyuma yambika impeta umukunzi we nyuma y’imyaka ibiri yari ishize bavugwa mu rukundo.
Ni mu birori byabereye mu birwa bya Maldives aho bari bamaze iminsi mu biruhuko.
Pamella ni we mukobwa rukumbi uzwi wakundanye na The Ben mu buryo buzwi, kuva uyu musore yakwinjira mu muziki mu mwaka wa 2008.
Tariki 28 Ugushyingo 2020, The Ben yashyize amashusho y’amasegonda abiri kuri konti ye ya Instagram amugaragaza ahobeye Pamella ariko amuturutse inyuma, mbese yamwiyegamije mu gituza asa n’ushaka kumusoma mu mutwe.
Aya mashusho yafatiwe muri Tanzania aho The Ben yari ari kumwe na Pamella. Bigaragara ko aya mashusho yafashwe na Pamella ndetse humvikanamo indirimbo y’umuhanzi byakugora guhita umenya.
Hari amakuru yavugaga ko The Ben yakunze bya nyabyo Pamella, ndetse ko inshuti ze za hafi zizi neza ko umubano wabo wagiye kure.
The Ben na Pamella bazakorera ubukwe Convetion Center
Hari n’andi makuru yavugaga ko urukundo rwa The Ben na Pamella rwakomeye biturutse ku kuba uyu muhanzi yari amaze igihe kinini mu Rwanda.
Urukundo rwabo rwitamuruye nyuma yigihe cya ‘Guma mu rugo’. Amafoto n’amashusho by’aba bombi byasakaye ku mbuga nkoranyambaga mu bihe bitandukanye, benshi batangira kubakeka amababa.
Nta gihe kinini kandi cyari gishize Pamella afashe ifoto ari kumwe na The Ben, yandikaho agira ati “Uwanjye”.
Urukundo rwa The Ben na Pamella ni urugero rwiza rw'ibyamamare
Gusa nubwo byari bimeze gutyo, bombi ntiberuraga ngo bavuge ko bakundana dore konta n’umwe wari wakabyemerera itangazamakuru ku nshuro nyinshi bagiye babibazwaho, gusa uko iminsi yahitaga indi igataha, bagendaga baca amarenga y’urwo bakundana.
Ku wa Gatatu tariki 31
Kanama 2022, nabwo yari itariki idasanzwe kuko nibwo umuhanzi w’umunyarwanda Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben yasezeranye imbere y’amategeko na Uwicyeza Pamella.