Category: Uncategorized

  • Ubwiza aburusha ba Nyampinga: Kwizigira yagaragaje umuryango we uteye amabengeza -IFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ubwiza aburusha ba Nyampinga: Umunyamakuru Kwizigira Jean Claude yagaragaje umuryango we uteye amabengeza.

    Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze umunyamakuru ukomeye cyane hano mu Rwanda ukorera radio na televiziyo by'igihugu yagaragaje umuryango we maze ashimira umugore we imico myiza yamweretse ndetse ni Imana yabanye nabo mu myaka 5 yose bamaranye.

    Ifoto:

    Source : https://yegob.rw/ubwiza-aburusha-ba-nyampinga-kwizigira-yagaragaje-umuryango-we-uteye-amabengeza-ifoto/

  • Bagiye kuhagira murugo: Abasore bato b’ikipe y’igihugu Amavubi bageze i Madrid -AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Bagiye kuhagira murugo: Abasore bato b'ikipe y'igihugu Amavubi muri Handball bageze i Madrid.

    Abakinnyi batarengeje imyaka 19 y'amavuko muri Handball baraye bageze i Madrid muri Espane aho biteganyijwe ko bazamarayo iminsi igera 10 yose bakabona kwerekeza muri Croatia.

    Aba bana bakoze imyitozo mike cyane yo kugorana imitsi ubwo bari bageze muri iki gihugu maze banatembera Kaminuza yitwa Universida de Alcalà yo muri aka gace.

    Amafoto:

     

    Source : https://yegob.rw/bagiye-kuhagira-murugo-abasore-bato-bikipe-yigihugu-amavubi-bari-i-madrid-amafoto/

  • Kigali: Imodoka yari itwaye amakara n’ibirayi yakoze impanuka igonga inzu y’umuturage ndetse n’umumotari – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu muhanda Karuruma — Bweramvura habereye impanuka y'imodoka yari itwaye amakara n'ibirayi yagonze umumotari ndetse n'inzu y'umuturage.

    Ibi byabaye ku wa Kane tariki 20 Nyakanga 2023, aho imodoka ifite purake RAC 242 M, yavaga Byumba yerekeza Bweramvura, yaje kugongana n'ivatiri yari itwawe n'umushoferi bikekwa ko yari yasinze kuko yaje iri ku muvuduko mwinshi kubera ko abamotari bamwirukagaho kuko yari maze kugonga umumotari mugenzi wabo.

    Umushoferi wari utwaye iyi modoka yavaga Byumba, yaje kugerageza gukatira iyo vatiri maze ihita igonga igipangu kirasenyuka yinjiramo imbere, igonga n'inzu gusa amahirwe ni uko nta muntu wari uri muri iyo nzu, ndetse n'uwari utwaye imodoka ntacyo yabaye usibye ibirayi n'amakara ndetse n'imodoka byangiritse bikabije.

    Umushoferi wari utwaye iyo vatiri yahise ayita aho maze aratoroka, Police ishami ryo mu muhanda yahise itwara iyo Vatiri mu gihe hagishakishwa uwo mushoferi.

    Source : https://yegob.rw/kigali-imodoka-yari-itwaye-amakara-nibirayi-yakoze-impanuka-igonga-inzu-yumuturage-ndetse-numumotari/

  • Habereye impanuka iteye ubwoba y’imodoka itwara abagenzi yagonganye n’imodoka y’ubucuruzi igahitana abantu 34 – YEGOB #rwanda #RwOT

    Muri Alijeriya  byibuze abantu 34 bishwe ubwo bisi itwara abagenzi yagonganaga n'imodoka y'ubucuruzi.

    Amashusho yerekanaga iyi bisi yangiritse cyane nyuma yimpanuka yabaye ahagana mu ma saa yine za mugitondo hafi ya Tamanrasset, nko mu bilometero 2000 uvuye mu majyepfo y'umurwa mukuru wa Alijeriya.

    Ibitangazamakuru byaho byavuze ko imirambo yaguye mu mpanuka ya bisi yahise ikurwamo byihuse kugirango hakorwe iperereza ku cyaba cyateye iyo mpanuka.

    Andi mashusho yasangiwe n'ibitangazamakuru byo muri Alijeriya yerekana abatabazi aho bari, hafi y'imodoka ebyiri zahiye zagize impanuka.

    Source : https://yegob.rw/habereye-impanuka-iteye-ubwoba-yimodoka-itwara-abagenzi-yagonganye-nimodoka-yubucuruzi-igahitana-abantu-34-https-wp-me-p7ovfz-zes/

  • Buri mukino n’igitego! Rutahizamu Haaland wagize isabukuru y’amavuko ku myaka ye mike umubare w’ibitego amaze gutsinda urahambaye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa Manchester City ndetse n'igihugu cya Norway, Erling Braut Haaland, kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Nyakanga 2023 yujuje imyaka 23 y'amavuko gusa akaba amaze gutsinda ibitego byinshi cyane.

    Uyu musore ukiri muto, mu mikino 197 amaze gukina nk'uwabigize umwuga, amaze gutsinda ibitego 197, bivuze ko buri mukino byibura atsinda igitego.

    . Mu ikipe ya Brossia Dortmund: Yakinnye imikino 89, atsinda ibitego 86.

    . Muri 𝗠𝗮𝗻𝗰𝗵𝗲𝘀𝘁𝗲𝗿 𝗖𝗶𝘁𝘆 : Imikino 53 atsinda ibitego 52.

    . Muri Champions League: Imikino 30, atsinda ibitego 35.

    . Mu ikipe y'igihugu ya Norvège, yayikiniye imikino 25, ayitsindira ibitego 24.

    Source : https://yegob.rw/buri-mukino-nigitego-rutahizamu-haaland-wagize-isabukuru-yamavuko-ku-myaka-ye-mike-umubare-wibitego-amaze-gutsinda-urahambaye/

  • Umwe yakoze akimara kubyara! Abana 2 b’abakobwa bafite imyaka 15 bakoreye ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza mu nzu y'ababyeyi nyuma yo kubyara imfura zabo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umwe yakoze akimara kubyara! Abana 2 b'abakobwa bafite imyaka 15 bakoreye ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza mu nzu y'ababyeyi nyuma yo kubyara imfura zabo.

    Abana babiri bakoreye ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza mu nzu y'ababyeyi iherereye mu bitaro bya Nyamata nyuma yo kubyara imfura zabo.

    Aba bana bombi bafite imyaka 15 y'ubukure, umwe ni uwo mu Murenge wa Nyarugenge mu karere ka Bugesera, akaba yaragombaga gukorera ibizamini kuri site ya Rango, ariko ngo yabikoreye mu bitaro bya Nyamata aho arwariye nyuma yo kubyara abazwe ku itariki 10 Kamena 2023.

    Uwa kabiri atuye mu Murenge wa Nyamata mu kagari ka Murama, akaba yarakoreye ibizamini bibiri ku ishuri, ahita afatwa n'ibise bituma ibizamini byari bisigaye ajya kubikorera mu bitaro hamwe na mugenzi we umazemo igihe arwaye.

    Umugenzuzi w'Uburezi mu Karere ka Bugesera, Gashumba Jacques agira ati: 'Uwo wa kabiri yakoreye ibizamini bibiri kuri site ya Murama ataha iwabo, ibizamini bibiri byakurikiyeho yabikoreye kwa muganga ari ku bise, icya gatanu cy'Icyongereza (ari cyo cya nyuma) yagikoze amaze kubyara'.

    Ikigo gishinzwe Ibizamini n'Ubugenzuzi bw'Amashuri (NESA) kivuga ko kitarakora raporo igaragaza uburyo ibizamini bisoza amashuri abanza byakozwe muri uyu mwaka, ariko ko abakorera ibyo bizamini mu bitaro kubera kubyara ngo baba ari bake cyane.

    Source : https://yegob.rw/umwe-yakoze-akimara-kubyara-abana-2-babakobwa-bafite-imyaka-15-bakoreye-ikizamini-cya-leta-gisoza-amashuri-abanza-mu-nzu-yababyeyi-nyuma-yo-kubyara-imfura-zabo/

  • Lt Gen Mubarakh Muganga yakiriye abatoza bashya ba APR FC #rwanda #RwOT

    Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Gen Mubarakh Muganga yakiriye abatoza bashya ba APR FC ku munsi w’ejo nyuma y’uko bari bageze mu Rwanda.

    Mu gitondo cy’ejo hashize ku wa Kane nibwo umutoza mukuru wa APR FC w’Umufaransa, Thierry Froger yageze mu Rwanda ari kumwe n’umwungiriza we Khouda Karim baje gutangira akazi muri iyi kipe y’ingabo z’igihugu.

    Nyuma yo kwakirwa n’abarimo umunyamabanga Michel Masabo na Team Manager, Rtd Cpt Eric Ntazinda ku kibuga cy’Indege, babonanye n’umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda wanahoze ayobora iyi kipe, Lt Gen Mubarakh Muganga.

    Barangajwe imbere na Chairman w’iyi kipe, Lt Col Richard Karasira, mbere yo gutangira akazi bakaba barabonanye n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Gen Mubarakh Muganga.

    Nyuma yo kubonana na we bakaba bagomba guhita batangira akazi aho inshingano nyamukuru bafite ari ukugeza iyi kipe y’ingabo z’igihugu mu matsinda y’imikino Nyafurika ya CAF Champions League.

    Uyu munsi ni nabwo APR FC iri burare imenye ikipe bazahura mu ijonjora ry’ibanze ry’imikino Nyafurika ya CAF Champions League 2023-24.

    Lt Gen Mubarakh yakiriye abatoza ba APR FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/lt-gen-mubarakh-muganga-yakiriye-abatoza-bashya-ba-apr-fc

  • Umutoza watoje APR FC na Rayon Sports, Andy Magloire Mfutila yitabye Imana #rwanda #RwOT

    Umutoza w’umukongomani wamenyekanye cyane mu ikipe ya APR FC na Rayon Sports, Andy Magloire Mfutila yitabye Imana.

    Urupfu rw’uyu mugabo wari ufite imyaka 62, rwamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Nyakanga 2023, akaba yari amaze iminsi arembye.

    Mfutila mu cyumweru gishize akaba yarabitswe ko yitabye Imana, ni nyuma y’uko yari arembeye mu bitaro bya Kimbanguiste de Kimbanseke biri mu mujyi wa Kinshasa.

    Nyuma aya makuru akaba yaraje kunyomozwa ahubwo ko akiri muzima nubwo arimo kurwana n’ubuzima.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Nyakanga 2023, Mfutila wari usigaye ari umwarimu w’abatoza wemewe na CAF (Instructor), nibwo ibinyamakuru bitandukanye byo muri DR Congo byatangaje ko yitabye Imana.

    Andy Magloire Mfutila yamenyekanye mu Rwanda cyane ubwo yatozaga APR FC yahesheje igikombe cya CECAFA 2007, yanayihesheje kandi igikombe cy’Amahoro cya 2008.

    Muri 2014 yaje gutoza ikipe ya Rayon Sports ariko ntabwo yayigiriyemo ibihe byiza nk’uko byari bimeze ubwo yari mu ikipe y’Ingabo z’Igihugu.

    Uretse aya makipe yo mu Rwanda, Mfutila yatoje amakipe atandukanye muri DR Congo nka TP Mazembe, Vital Club, St Loi Lupopo, Don Bosco ndetse n’ikipe y’igihugu ya DR Congo.

    Andy Mfutila yitabye Imana ku myaka 62

    Andy Mfutila yagiriye ibihe byiza muri APR FC

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umutoza-watoje-apr-fc-na-rayon-sports-andy-magloire-mfutila-yitabye-imana

  • Ikipe ya mbere y’igihugu muri 12 yamaze gusesekara i Kigali mu gikombe cy’Afurika #rwanda #RwOT

    Harabura iminsi mike igikombe cy’Afurika cy’Abagore mu mukino wa Basketball '2023 Afrobasket Women' kigatangira aho kizabera mu Rwanda, amakipe y’ibihugu akaba yatangiye kuhagaera.

    Ni igikombe kizakinwa n’amakipe y’ibihugu 12, ku ikubitiro Mozambique ikaba yamaze kugera mu Rwanda aho yaje mu ijoro ryakeye ryo ku wa Kane rishyira ku wa Gatanu.

    Ibaye igihugu cya mbere kihageze aho kihasanze u Rwanda ruzakira iri rushanwa rukaba rukomeje imyiteguro aho imyitozo irimbanyije.

    Ni igikombe kizabera muri BK Arenga kuhera tariki ya 28 Nyakanga ni mu gihe kizasozwa ku Cyumweru tariki 6 Kanama 2023.

    Ibihugu bigabanyijwe mu matsinda 4 aho buri tsinda rigizwe n’amakipe 3. Itsinda rya A ririmo u Rwanda rwakiriye irushanwa, Angola na Côte d’Ivoire.

    Itsinda B ririmo Cameroon, Guinea na Mozambique. Itsinda C rigizwe na Mali, Senegal na Uganda ni mu gihe itsinda D ririmo Nigeria, Egypt na DR Congo.

    Ni ku nshuro ya 3 u Rwanda ruzaba rugiye gukina imikino y’Igikombe cy’Afurika mu bagore 'FIBA AfroBasket Women' ni nyuma y’icyabereye Madagascar 2009 na Mali muri 2011.

    Ikipe y’igihugu ikomeje imyitozo yitegura irushanwa

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ikipe-ya-mbere-y-igihugu-muri-12-yamaze-gusesekara-i-kigali-mu-gikombe-cy-afurika

  • Imana niyo izarinda ubwoko bwayo! Ibizaba ku… – #rwanda #RwOT

    N:B Nta mafoto yo mu nkuru hagati turibukoreshe kugira ngo hatagira uvuga ko ariwe twavugaga

    Harabura ukwezi kumwe nta gihindutse ngo umwaka w’imikino mu mupira w’amaguru 20223-24, utangire mu Rwanda, aho uzaba umwaka uhabanye n’indi yabayeho mu myaka 11 itambutse.

    Tugiye kubona shampiyona itarimo impuhwe, shampiyona irimo ubusabane buke, Shampiyona buri muntu amenya ibye, shampiyona umuntu azataka abure umutabara, arire ahogore nabura uko agira ashake uwo abyegekaho.

    Abana, abagabo, abagore, abatoza, abakinnyi, abayobozi b’amakipe, abanyamakuru, buri wese ategerezanyije amatsiko y’uburyo umunsi wa mbere wa Shampiyona uzaba umeze, dore ko ari nawo munsi uzatangira agahinda n’ibyishimo ku makipe 16 azakina iyi shampiyona.

    Ikipe ya As Kigali niyo ibura ngo ibintu bitangire gufata irangi ku mugaragaro, dore ko kugera ubu ariyo kipe itazi uko ibintu bizagenda, ndetse ikaba ariyo kipe itarabona umutoza kugeza ubu. Tugiye kugaruka kuri bimwe mu bihe bizaranga uyu mwaka w’imikino uteye ubwoba bigendanye n’uburyo amakipe hafi ya yose yakaniye ashaka kwiyubaka.

    Iyi shampiyona bamwe bazarira amarira yange gukama

    Iburasirazuba, Iburengerazuba, Amajyepfo, Amajyaruguru n’Umujyi wa Kigali amarira azaba menshi mu minsi ya nyuma ya shampiyona bigendanye n’ikipe izaba yaratangiye ibintu yabigize urwenya.

    Hari abo muri kubona bari kugura abakinnyi bivuye inyuma abandi abatoza babakozeho ku mpande zose, ariko ikosa rizaba rimwe ibintu byose bihinduke ipfabusa amarira atembe ikibuga cyose.

    Hari umutoza utazarya Noheli

    Usibye ko nta muntu wakwanga akazi, ariko hari abatoza bishoye ku makipe babizi ko bafite ubushobozi buke, ndetse amakipe bagiyemo nayo akaba ntacyo yitaho, bizarangira ku munsi wa kane gusa umutoza wa mbere azaba yatezwe imikino ishobora gusiga Noheli azayumva ari umushomeri byeruye.

    Hari abatoza bashaka gufata uyu mwaka w’imikino bakawukoresha nk’uko bari basanzwe babigenza, aho hari abahabwa ikipe, batangira kugura abakinnyi bagendeye kubo bakuramo amafaranga, ariko kuri iyi nshuro bishobora kuzarohamisha ikipe izabijyamo kuko andi makipe azaba yaguze yadanangiye.

    Hari ikipe zizifuza gusubiza iminsi inyuma bitagishobotse

    Uku mureba ikipe ziri kugura, ikipe ebyiri zizamanuka mu cyiciro cya kabiri birahari kandi ziriturije, iminsi niyo izazitwereka.

    Hari amakipe yigize ngo shampiyona turayimenyereye n’uko ikinwa turakuzi, nakandagizamo akarenge akubitwe n’inkuba yifuze ko iminsi y’igura n’igurisha yagaruka kandi bitagikunze, ikipe ibeho ihangayitse nihabaho imbabazi z’Imana abe arizo ziyitabara.

    Hari ikipe zagendeye ku muvuduko w’amakipe makuru yabo uko ikipe iguze nayo ikagura ndetse hari n’izaguze zitazi n’abakinnyi zikeneye abo aribo, ariko ubwo shampiyona izatangira zizumirwa zisanze nta bakinnyi zifite.

    Hari ikipe izatsindwa ibitego itigeze itekereza mu mutwe wayo

    Nyuma y’uko ikipe ya APR FC igarutse ku bakinnyi b’abanyamahanga ndetse na Rayon Sports ikagura abakinnyi bavuzwe cyane, dushobora kongera kubona ibitego byinshi nk’ibyigize kubaho ubwo APR FC yatsindaga Mukungwa FC, ndetse tukongera kubona ikipe izinjira mu mukino kuwusoza bikaba induru kubera guteshwa umutwe n’ibitego.

    Hari ikipe zizahugira kuvugwa mu itangazamakuru, nizigera mu kibuga bihabane

    Ubu itangazamakuru riri hejuru cyane ku isoko ry’igura n’igurisha, ariko hari ikipe zizagendera mu munyenga wo kuvugwa, zibagirwe gukoresha ubusesenguzi bwimbitse bw’uburyo shampiyona izakinwa,nibikoza mu kibuga ivumbi ribatumukane.

    Ikipe izatanga amanota izarinda imanuka ikiyibuka

    Shampiyona y’u Rwanda ikunze kubamo umubano ukomeye aho haba hari amakipe y’inshuti z’akazasohoka, zirwaniranira ishyuka, bituma n’umusaruro nyakuri urigita.

    Bigendanye n’ukuntu ikipe hafi ya zose ziyubatse hari ikipe izakinisha gutanga amanota nk’uko byahozeho, yikoreho ku buryo izarinda imanuka mu cyiciro cya kabiri izi neza icyo izize, ndetse n’ amanota yatanze.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132174/imana-niyo-izarinda-ubwoko-bwayo-ibizaba-ku-ikipe-izazana-indimi-ebyiri-muri-shampiyona-132174.html