Category: Uncategorized

  • APR FC tombala iyerekeje muri Somalia mu nzira irimo Pyramids FC yo mu Misiri #rwanda #RwOT

    Mu ijonjora ry’ibanze ry’imikino Nyafurika ya CAF Champions League ikipe ya APR FC yatomboye ikipe ya Gaadiika FC yo muri Somalia.

    Ni muri tombola yabaye uyu munsi ku wa Kabiri tariki ya 25 Nyakana 2023 ibera ku cyicaro gikuru cy’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika 'CAF’ kiri Cairo mu Misiri.

    APR FC nyuma yo kwegukana igikombe cya shampiyona cya 2022-2023 yahise itsindira itike yo guhagararira u Rwanda muri CAF Champions League.

    APR FC ikaba igomba guhura mu ijonjora ry’ibanze na Gaadiika FC yo muri Somalia.

    Biteganyijwe ko umukino ubanza uzaba hagati ya tariki ya 18 na 19 Kanama 2023 mu gihe uwo kwishyura uzaba hagati y’itariki ya 25 na 26 Kanama 2023.

    APR FC ibashije gukuramo Gaadiika FC ikaba yazahura na Pyramids FC yo mu Misiri itazakina ijonjora ry’ibanze.

    Muri CAF Confederation Cup, Rayon Sports izahagararira u Rwanda bitewe n’uko muri 2017-18 yageze mu matsinda ya CAF Confederation Cup, ntabwo izakina ijonjora ry’ibanze, izajyamo mu ijonjora rya kabiri.

    APR FC yatomboye Gaadiika FC yo muri Somalia

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-tombala-iyerekeje-muri-somalia-mu-nzira-irimo-pyramids-fc-yo-mu-misiri

  • Umutoza wa Rayon Sports yanenze bamwe mu bakinnyi afite #rwanda #RwOT

    Umutoza wa Rayon Sports, Yamen Zelfani Alfani yabwiye ubuyobozi bw’iyi kipe ko akeneye undi myugariro na rutahizamu bafite ubunararibonye.

    Uyu mutoza ukomoka muri Tunisia, nyuma y’imyitozo itatu akoresheje bivugwa ko hari abakinnyi yamaze kubona ko batari ku rwego yifuza bityo ko bakwiye kumushakira abandi.

    Bivugwa ko bamwe mu bakinnyi yanenze urwego barimo kapiteni w’iyi kipe, Rwatubyaye Abdul ndetse n’umunyezamu Simon Tamale.

    Zelfani yemereye itangazamakuru ko yamaze kubwira ubuyobozi bw’iyi kipe ko yifuza undi myugariro mwiza ufite ubunararibonye ku mikino mpuzamahanga.

    Ati 'Nasabye myugariro kubera ko tuzakina Imikino Nyafurika, ni imikino isaba abakinnyi bafite ubunararibonye, abakinnyi bafata ibyemezo kuko dushobora kuzakina n’ikipe nini, kongeramo amaraso mashya mu ikipe ni byiza, Rayon Sports ni ikipe nini, uba ugomba kongeramo imbaraga kubera umwaka w’imikino nimuremure.'

    Yakomeje kandi avuga ko yamaze no gusaba undi rutahizamu uri ku rwego rwiza ugomba kuza gufatanya n’abandi bahari kuko imikino bazakina ari imikino ikomeye cyane yo ku rwego rwo hejuru.

    Kugeza ubu Rayon Sports yamaze gusinyisha abagande babiri, umunyezamu Simon Tamale na rutahizamu Charles Baale, umurundi Aruna Moussa Madjaliwa, umukongomani Jonathan Ifunga Ifasso, umunya-Maroc, Youssef Rharb ndetse n’abanyarwanda 3; Serumogo Ali, Nsabimana Aimable na Bugingo Hakim.

    Zelfani yavuze ko yifuza amaraso mashya mu ikipe ye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umutoza-wa-rayon-sports-yanenze-bamwe-mu-bakinnyi-afite

  • Umwana yabaye Igitambo: Abayobozi bitabiriye… – #rwanda #RwOT

    Mu ibaruwa uyu muyobozi yandikiye Inama Njyanama y'Akarere ka Musanze yavuze ko 'kuba yaragaragaye muri uyu muhango wo kwimika Umutware w'Abakono abyicuza kandi akaba abifata nk'ikosa rikomeye kuko bisubiza inyuma intambwe y'ubumwe n'ubwiyunge Abanyarwanda bamaze gutera'. 

    Ati 'Ndicuza kuba tariki 9 Nyakanga naritabiriye umuhango wabereye mu Murenge wa Kinigi, ugamije gucamo Abanyarwanda ibice hashingiwe ku moko. Muri uyu muhango nari umushyitsi mukuru, ni igikorwa gisubiza inyuma ibyagezweho mu kubaka ubumwe bw'abaturage. Ntabwo byari bikwiriye ko nyobora igikorwa nk'iki nk'umushyitsi mukuru.'  

    Mu ibaruwa  yo kwegura  yagize ati'Nyuma yo kwitekerezaho cyane, nsanze ntakomeza inshingano nka Visi Meya ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu. Kubera izi mpamvu, ntanze ubwegure bwanjye. Ndongera kwicuza kubera aya makosa kandi nizeza ko nzakoresha uko nshoboye ngo ngarurirwe icyizere n'igihugu n'ubuyobozi bwacyo.'

    Uyu   Andrew Rucyahana Mpuhwe   muri uyu muhango  wo Kwimika Umutware w'Abakono  yarikumwe  na Se umubyara ,Bishop John Rucyahana, Gitifu  w'Akarere ka Musanze, Kanayoge Alex ,Visi Perezida wa Sena y'u Rwanda ndetse n'abandi bayobozi  barimo n'Abasirikare bakuru  ubu  bafunzwe.


    Umuhungu wa Bishop Rucyahana yeguye 

    Mu nama nyungurana bitekerezo  yahuje abanyamuryango ba FRP-Inkotanyi ku Cyumweru tariki 23 Nyakanga 2023, yaba Kazoza Justin  Umutware  w'Abakono wimitswe,Visi Perezida wa Sena , Nyirasafari  Esperance,Visi Meya Andrew Mpuhwe Rucyahana ndetse  na Se Bishop Rucyahana bose basabye imababazi  Umuryango wa FPR-Inkotanyi, Chair Man wayo, Perezida Kagame  ndetse n'abanyarwanda muri rusange   ku bw'iki gikorwa gisubiza inyuma ubumwe bw'abanyarwanda bitabiriye.

    Bishop John Rucyahana  yavuze ko na we yitabiriye  iki gikorwa , ariko iyo usuzumye, habayemo umurengwe watumye abantu bakora kiriya gikorwa.

    Ati 'Hari umurengwe mu myumvire no mu myitwarire […] dusabye imbabazi Perezida wa Repubulika ariko natwe dusabane imbabazi kandi turebe ngo ntabwo ari izi z'abakono gusa hari byinshi bigomba gusabirwa imbabazi. Dusuzume tureke kureba abakono gusa.'

    Rucyahana yavuze ko ubwo yari yitabiriye iki gikorwa, yagize umwanya wo kuvuga, abwira abari bitabiriye ko bakwiriye kubaka u Rwanda.

    Ati 'Nabonye umugisha wo kugira ngo mbivuge mbwira abari bahari n'abantumiye, n'inshingano umutware w'abakono n'abakono bafite mu kubaka u Rwanda.''


    Bishop John  Rucyahana  nawe yemeye amakosa asaba imbabazi

    Gusa nyuma yo gusabira  imbabazi  imbere y'abantu, abitabiriye bakomeje gutakamba basamba Imabazi Perezida Kagame, Umuryango wa FPR-Inkotanyi  kuba baragize  ubushishozi buke bakitabira igikorwa gisubiza inyuma ubumwe bw'Abanyarwanda.

    Hari amakuru avuga ko  mbere y'uko  umuhango nyirizina wo kwimika Umutware w'Abakono uba, hari indi nama yari  yahuje abantu benshi mu Murenge wa Kinigi ari naho byabereye.

    Nyuma y'uko Umuryango FPR-Inkotanyi ushyize hanze Itangazo ryamagana iri yimikwa, rubanda nibwo batangiye kumenya ko  imibare yajemo ibihekane, ibintu byashimangiwe  n'imbabazi zasabwe ku ikubitiro na Gatabazi  Jean Marie Vianne  wagaragaje  yitabiriye uyu muhango ndetse anacinya akadiho.

    Kugeza ubu  Perezida Kagame  nta kintu aravuga  ku bijyanye n’izi mbabazi  ziri gusabwa  ari naho benshi bakomeje  guhera bavuga ko  igisubizo gishobora  kuba nk'icyahawe Bamporiki Edouard  umwaka ushize ubwo yemeraga ko yakiriye indoke.

    Ubwo yasabaga imbabazi , Perezida Kagame  yamusubije ko umuntu wese yakora icyaha ariko no kukirinda bishoboka, ariko ko no guhanwa bifasha.

    Ugendeye ku gisubizo  cyahawe Bamporiki  ukagihuza n'umurengwe ndetse  no gushishoza guke byavuzwe  n'abasaba imbabazi  ndetse ukabihuza no kwigura  kwa Andrew Rucyahana ,nta gushidikanya ko   bamwe mu bayobozi bitabiriye  uyu muhango  ukuguru kumwe kuri mu biro  ukundi  kuri hanze.


    Visi Perezida wa Sena , Nyirasafari Esperance  yasabye imbabazi Perezida Kagame

    Muri  iyi nama  nyungurana bitekerezo, mu batanze ikiganiro harimo Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by'umutekano, Gen James Kabarebe. Yavuze ko kugira ngo iki gikorwa cy'abakono kimenyekane, ari uko hari amakuru ubuyobozi bwa RDF bwamenye ko hari abasirikare batatu bacyitabiriye.Yavuze ko hakurikiranywe ibyo bari bagiyemo, nyuma barafatwa barafungwa.

    Gen Kabarebe yavuze ko iyo buri wese amaze kumenya abe ,  aramutse ashaka kugira uwo yikiza   aribo yakoresha  agasenya igihugu, bityo ko ikintu cyose kibi cyangwa se  gifite imico  mibi ari ukukirandura kigitangira.

    Ati''Ntabwo ari imikino ahangaha turavuga amaraso  y'Abanyarwanda, ari ayamanetse , ari ayazameneka ejo, tugomba kuva hano turi Serious, dufite  icyo dukuye hano mu mitwe yacu, ni ikihe dukemuye, ni ikibazo ki dukemuye cyashoboraga  kuzica abanyarwanda, nicyo tugomba gukora , ntabwo ari ibintu byo gukinisha, ni amaraso y'abanyarwanda''

    Akomeza avuga ko icyafasha u Rwanda ari ikintu kimwe kandi cyoroshye  ati' 'Ni ubumwe bwacu, nicyo kizaduteza imbere”.

    Uyu mutware w’abakono yahise akurwaho.

    Umuhango wo kwimika umutware w'abakono wabaye tariki 9 Nyakanga ubera mu karere ka Musanze, Intara y'Amajyaruguru ,itabiriwe n'abayobozi mu nzego zitandukanye, abikorera, abo mu nzego z'umutekano n'abandi.


    Iyimikwa rya Kazoza Justin rigiye kubika imbehe za bamwe 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132371/umwana-yabaye-igitambo-abayobozi-bitabiriye-iyimikwa-ryumutware-wabakono-mu-mayira-abiri-132371.html

  • Abakobwa: Sobanukirwa ubutumwa 9 umusore asho… – #rwanda #RwOT

    Ubusanzwe umugabo ashobora kuvuga cyangwa gukora ikintu kimwe kikaba kibumbatiye byinshi bijyanye n'ibyo atekereza ariko burya ngo mu guhoberana byo ni akarusho.

    Sobanukirwa ibyiza n'ibibi bishobora gutambutswa nk'ubutumwa igihe umugabo cyangwa umusore aguhobeye.

    1. Kuguhobere kubera ari ngombwa

    Ibi ni nka cya gihe winjira ahantu ari kumwe n'abandi akaba yaguhobera nk'uko biri kugenda no ku bandi. Aha ashobora kuguhobera muri mu bandi akaba yanagusoma. 

    Ibi akenshi ntukwiye kubyuririraho ngo ufate umwanzuro w'uburyo mubanye kuko hari ubwo abikora agaragaza ko aguhaye ikaze mu nshuti ze, hakaba n'ubwo abikoze kuko byari ngombwa nk'uko yaba yabikoreye abandi ndetse mukaba mutahura mwenyine ngo aguhobere gutyo.

    2. Niba aguhobera mwihishe gusa, aba akwanga

    Umusore uzaguhobera kuko muri mwenyine ntafungure amarangamutima ye ngo aguhoberere no mu bandi aba akubeshya ntaba agukunda. Akenshi umuntu ukunda ntuterwa ipfunwe no kubigaragaza mu ruhame. Umusore nk'uyu uzagerageze kumuhoberera mu ruhame urebe uko bigenda, hari ubwo azakwishisha cyangwa ubone ko bimuteye kudatekana, uzamenye ko mutari mu murongo umwe.

    3. Kuguhobera ubona ko abihubukiye

    Hari umuntu uzaguhobera nk'umurabyo ku buryo bingana n'akanya umuntu ahumbyamo. Uko guhoberana guteye gutyo byerekana ko adashishikajwe nawe cyangwa adatewe ishema no gukomeza ahoberanye nawe igihe kirekire. 

    Bishobora kugenda bikemuka uko mugenda mumarana igihe ariko niba utekereza ko koko akwiyumvamo cyane, akaba agutinya ntabivuge, mwikururire umumarane umwanya muto, urebe uko bigenda. Abasore bakunda igitsinagore kizi gufata iya mbere kuruta bamwe bagenda goyigoyi mu bintu.

    4. Igihe agaragaza ko akeneye cyane ko muhoberana, arifuza kukuba hafi

    Abasore baba bashaka kwitwara neza no kubika amarangamutima yabo, bategereza ko umukobwa ari we uza abasanganira ngo abahobere. Aba uzabona kenshi bitaruye aho uri kandi badashaka kukwegera. 

    Ariko ubwo azarambura amaboko ye akaguhobera ntumwangire, arifuza ko umubiri wawe wegerana n'uwe. Uko guhoberana kuba kuzuye amarangamutima kandi uzasanga kutitaye ku hantu biri gukorerwa.

    5. Kuguhobera n'amaboko yombi cyangwa kumwe

    Umusore uguhobera n'ukuboko kumwe byerekana ko atakwitayeho (ubusanzwe babyita gukoza imbagara). Naho urekura amaboko ye yose aba ari kuguha agaciro kose ukeneye. 

    Umusore w'ukuri ntahisha amarangamutima ye y’uko akwiyumvamo cyane iyo agukunda, aguhobera wese ntacyo yikanga, yerekana ko ntacyo yagukinga kandi ko atakwishisha.

    6. Iyo agiye mu gihirahiro mbere yo kurambura amaboko

    Akenshi uzasanga abagabo badakunze guhita bihutira kubwira abakobwa ibyo bakeneye, ahubwo asa n'ufashe akanya agahumeka gato akabona kukubwira. 

    Umugabo uzajya kuguhobera ukabona abanje kujya mu gihirahiro uzamenye ko afite ibindi ashaka kukubwira atabashije kwihutira kuvuga. Hari ubwo aba atekereza uburyo uri bubyakire. Nubona iki kimenyetso uzashake uburyo umworohereza abashe gutambutsa ubutumwa agufitiye.

    7. Kuguhobera neza mwegeranye cyane

    Hari itandukaniro hagati yo guhobera neza ndetse no kwegerana. Bituma mwumva mwuzuranye bijya gusa n’aho muryamye mu buriri. Iyo aguhobeye atyo akwiyegereje cyane ni uko aba agukunze cyane kandi ataba ashaka kwibona n'undi muntu wundi utari wowe. Uguhoberana gutyo bituma nawe umwiyumvamo cyane, bigatuma usigara uri mu munezero mwinshi.

    8. Niba ahise acika intege ari mu maboko yawe igihe muhoberana

    Igihe umusore cyangwa umugabo ari kuguhobera agasa n'ucitse intege ndetse akaguma mu maboko yawe ari wowe ugumye ku mufata, ni ikimenyetso cy'uko akwifuza ko umuba hafi. Ni ngombwa guha agaciro no kwita kuri buri myitwarire y'umusore igihe muhoberana.

    9. Kuguhobera atuje kandi agukomeje bivuzeko ashaka kukurinda ibibi

    Birashoboka ko hari ibyakubabaje ukaba ukeneye umuntu wo kukuba hafi ngo agukomeze, cyangwa se ukeneye ugushimisha. Niba akoresha imbaraga ze zose ngo agushimishe, atuje kandi n'umuhate, arashaka kukwereka ko akwitayeho kandi ko yifuza kukubona wishimye cyane. Reka urwo Rukundo rwinjire kandi rushinge imizi ruhame.

    Ibi ntibivuze ko uzagenzura buri wese n'uwo muhoberaniye mu muhanda, mu materaniro n'ahandi nkaho. Ahubwo ni wamusore mukundana cyangwa ukeka ko ashobora kuba agukunda. Ikindi n'uwo ukunda ukaba utarabimubwira ariko uzi ko hari uburyo ashobora kuba abikeka nawe ashobora kugira ibyo akugaragariza binyuze mu guhoberana.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132368/abakobwa-sobanukirwa-ubutumwa-9-umusore-ashobora-gutambukiriza-mu-kuguhobera-132368.html

  • CECAFA ikomeje gutenguha Perezida Kagame utera inkunga ‘CECAFA Kagame Cup’ #rwanda #RwOT

    Imyaka ibiri irongeye irihiritse irushanwa rya CECAFA Kagame Cup riterwa inkunga na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame ritaba, kuri iyi nshuro CECAFA iritegura yavuze ko nta mwanya waboneka wo kurikina.

    CECAFA Kagame Cup ni irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere mu bihugu byo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba n’iyo hagati, rikaba ritegurwa n’Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika y’Iburasirazuba n’iyo hagati 'CECAFA'.

    Ejo hashize ku wa Mbere, Umuyobozi Mukuru wa CECAFA, Auka Gecheo, yavuze ko iri rushanwa rihuza amakipe meza mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba no Hagati rya 2023 ryagombaga kubera muri Sudani ryasubitswe kubera andi marushanwa menshi ya CAF na FIFA.

    Ati “Ni amahirwe make ko nanone tutazabona iri rushanwa uyu mwaka. Twari dufite icyizere cyo kongera kuritegura kugira ngo dufashe amakipe yo mu karere kwitegura amarushanwa ya CAF azatangira mu kwezi gutaha.”

    Iri rushanwa ryakinwe bwa mbere mu 1967 ryitwa CECAFA Club Cup ariko ryaje kwemezwa kumugaragaro nk’irushanwa ngaruka mwaka mu 1974.

    Muri 2002 nibwo ryaje guhindurirwa izina ryitwa CECAFA Kagame Cup aho ryitiriwe Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame wari utangiye kuritera inkunga aho atanga ibihumbi 60 by’Amadorali buri mwaka muri iri rushanwa.

    Ni irushanwa rifasha amakipe kwitegura neza umwaka w’imikino ukurikiyeho kuko akenshi riba amakipe yaramaze kugura abakinnyi bashya rikabafasha kumenyerana n’abandi, rifasha kandi n’amakipe akina imikino Nyafurika kwitegura neza.

    Gusa uwavuga ko iri rushanwa rigenda ricika amazi ntiyaba abeshye kuko guhera nyuma ya 2015 ntabwo rikiri ngaruka mwaka, CECAFA iritegura bisa n’aho nayo byayinaniye.

    Akenshi ikintu kigorana mu gutegura irushanwa kiba ari amikoro, ariko benshi bibaza impamvu iri rushanwa rikomeza kugenda ritaba kandi hari amafaranga yo kuritegura bikayoberana.

    Kuva nyuma ya 2015 ubwo Azam yaryegukanaga itsinze Gor Mahia 2-0 mu irushanwa ryabereye Dar es Salaam, iri rushanwa rimaze kuba 3 gusa.

    Ryabaye 2018 ribera Tanzania ritwarwa na Azam FC itsinze Simba SC 2-1, 2019 yabereye mu Rwanda yegukanwa na KCCA itsinze Azam FC 1-0 ni mu gihe 2021 ryabereye Tanzania ryegukanywe na Express yo muri Uganda itsinze Nyasa Big Bullets 1-0.

    Uku kugenda risimbagurika ritaba buri mwaka bigaragaza gucika amazi kwaryo kandi nyamara mu myaka itambutse ryabaga ari irushanwa ryubashywe kandi rikomeye aho n’umukinnyi yashoboraga kwigurishiriza.

    Nubwo riterwa inkunga na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, amakipe yo mu Rwanda nayo ntibiyabuza kuryitabira aseta ibirenge ndetse uwavuga ko ubu risigaye ari irushanwa batabara cyane ntiyaba abeshye.

    APR FC ifite ibikombe 3 bya CECAFA Kagame Cup (2004, 2007 na 2010) iheruka kwitabira iri rushanwa 2019 ryabereye mu Rwanda ni mu gihe irya 2021 ryabereye Tanzania yikuyemo ku munota wa nyuma.

    Rayon Sports ifite icyo mu 1998 nayo iheruka kwitabira iri rushanwa 2019 ubwo ryaberaga mu Rwanda, 2021 ntabwo yigeze iryitabira.

    FERWAFA yakungukiye mu guhuzagurika kwa CECACA

    Uko imyaka igenda ishira ni ko u Rwanda rugenda ruba igicumbi cy’imikino itandukanye yaba Basketball, Volleyball… ku buryo rwakira amarushanwa atandukanye buri mwaka.

    Gusa mu mupira w’amaguru bigaragara ko ari ho bitarakunda uretse amarushanwa y’igikombe y’igihugu, amakipe akina imikino Nyafurika nta rindi rushanwa u Rwanda rushobora kwakira ngo rimare byibuze iminsi.

    Kuba u Rwanda rudashobora kwakira igikombe cy’Afurika n’andi marushanwa ahanini kubera ikibazo cy’ibikorwa remezo (ibibuga).

    Aha niho Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryakuririye rikaba ryategura irushanwa ngaruka mwaka rizajya riba mu mpeshyi rigatumirwamo amakipe atandukanye yo muri Afurika rikabera i Kigali.

    Iri rushanwa nubundi ryajya riba mu mpeshyi hitegurwa umwaka w’imikino utaha, niyo ryakwitwa 'Kigali Summer Tournament', ryafasha abakunzi b’umupira w’amaguru kuryoherwa n’ibiruhuko.

    Mu Rwanda higeze kuba irushanwa nk’iri muri 2016 ubwo AS Kigali yateguraga 'AS Kigali Pre-Season Tournament' ni irushanwa ryajemo amakipe akomeye nka DR Congo arimo AS Vita Club, Sanga Balembe, Dauphins Noirs na Darling Club Motema Pembe. Ni irushanwa ryakunzwe cyane ndetse hakaba harabuze indi kipe yajya itegura irushanwa nk’iri.

    2019 Rayon Sports yasezerewe na KCCA muri 1/4 mu irushanwa ryabereye i Kigali

    APR FC ubwo iheruka muri CECAFA Kagame Cup 2019 yasezerewe muri 1/4 na AS Maniema

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amafaranga-perezida-kagame-atanga-muri-cecafa-akomeje-gutora-uruhumbu

  • Danny Mugisha; Imfura ya Muparasi wayoboye Ko… – #rwanda #RwOT

    Danny Mugisha Muparasi ni umwana muto w’impano ikomeye ubyarwa n’abanyempano mu mpano zitandukanye ariko cyane bazwi nk’abaririmbyi bakomeye mu ruhando rw’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana ari bo Innocent Muhire Muparasi na Annualite Umutesi Rugeruza.

    Ababyeyi b’uyu mwana bamenyekanye cyane muri Korali Bethlehem ya ADEPR Gisenyi nk’inkingi zayo zikomeye, gusa uyu munsi wa none ntabwo bakiyibarizwamo by’igihe cyose nyuma y’aho batakibarizwa i Rubavu, ubu ni abaririmbyi muri Shalom choir ya ADEPR Nyarugenge.

    Ku myaka 11, Danny Mugisha Mparasi yamaze kwinjira mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, atangirira ku ndirimbo yaririmbanye n’abavandimwe be. Ni ndirimbo iryoheye amatwi n’amaso, akaba yarayikoze abitunguje ababyeyi be, abifashijwemo na Daniel Svensson – inshuti y’umuryango wabo.

    Mu kiganiro na inyaRwanda, Daniel Svensson usanzwe ari umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo n’umunyamakuru, ni we wafashe iyi mpano nshya twise “IPFUNDO RITO” ayimurikira ababyeyi umuryango, inshuti ndetse n’umuryango mugari w’abahanzi n’abaririmbyi baririmba indirimbo zo guhimbaza no kuramya Imana.

    Ni mu rugendo rwo gufata ukuboko uyu mwana akinjira muri studio no gusohoka kw’indirimbo “Nzahora Nshima” yanditswe na Danny Mugisha Mupaasi, ikorwa mu buryo bw’amajwi na Justin Pro, naho amashusho yayo afatwa ndetse atunganywa na Dusestin Levis.

    Danny Mugisha yashyize hanze indirimbo ye ya mbere ku myaka 11

    Svensson yatubwiye ko yaje kuvumbura impano ikomeye muri Danny yo kwandika no kuririmba, yiyumvamo ko akwiriye kuyifata aho ikingiraniye akayisohora hanze, ibiri muri we mu myaka mike afite bigafasha kandi bigahembura abatari bake.

    Avuga kandi ko yasanze ubutunzi buri muri Danny buramutse bugiye ahabona bwamutera imbaraga zo kurushaho guhumekerwa n’ababyeyi mu nshingano zo kumurera bafite hakiyongeraho iyo kumufata ukuboko mu mpano yo kuririmba cyane ko nabo ari amapfundo abiri y’abaririmbyi.

    Daniel Svensson kandi yakomeje atubwira ko atafashe uyu mwana nka “Manager” ahubwo ko ari ishyaka ryo kwerekana impano ikomeye itazwi kandi mu gihe kiri imbere izagera kure igafasha benshi.

    Yabikoze atabanje kubisabira uburenganzira ababyeyi b’umwana, ariko nyuma y’uko indirimbo irangiye, yarayibamurikiye baranezerwa cyane, biyemeza gukomereza aho atangiriye bagashyigikira impano iri mu mwana wabo wabatunguye mu buryo bukomeye.

    Danny Mugisha Muparasi w’imyaka 11, yavuze ko impamvu indirimbo ye yayise “Nzahora Nshima” ni uko nta wundi ukwiriye gushimwa, kuratwa no gusingizwa uretse Yesu Kristo we “waduhindukiye imbabazi mu cyimbo cy’urupfu tugahabwa ubuzima”.

    Yashimiye Imana ko yamugabiye impano nziza yo kuririmba, ashimira ababyeyi be bamuba hafi ubuzima bwose, anashimira Daniel Svensson wamuhaye umwanya akamutega amatwi akamukorera igikorwa gikomeye cyo gushyira hanze impano ye.

    Innocent Muhire Muparasi wahoze ari Perezida wa Bethlehem choir ifatwa nka nimero ya mbere mu Ntara y’Iburengerazuba, akaba Se w’uyu mwana Danny Mugisha Muparasi, yabwiye inyaRwanda ko “Danny yarantunguye birenze nta kindi navuga, gusa nzamushyigikira uko nshoboye.”

    Muri “Nzahora Nshima”, Danny Muparasi aterura agira ati “Yesu niwe Mwami wanjye arankunda nanjye ndamukunda, yaramfiriye ku musaraba iteka ryose n’ashimwe. Nzahora nshima Yesu Kristo we wampindukiye imbabazi mu cyimbo cy’urupfu mpabwa ubuzima, yewe Yesu ndagushima”.

    Danny Mugisha yemerewe ubufasha n’ababyeyi be nyuma yo kubona impano ye itangaje

    Innocent Muhire Muparasi, umubyeyi wa Danny Mugisha Muparasi washyize hanze indirimbo ya mbere yise “Nzahora Nshima”

    Annualite Umutesi Rugeruza, Mama wa Danny Mugisha Muparasi w’impano yo kwitegwa muri Gospel

    Daniel Svensson wagaragaje impano ya Danny Mugisha Muparasi watunguye ababyeyi be

    REBA HANO INDIRIMBO “NZAHORA NSHIMA” YA DANNY MUPARASI W’IMYAKA 11

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132359/danny-mugisha-imfura-ya-muparasi-wayoboye-korali-bethlehem-yinjiye-mu-muziki-ku-myaka-11-v-132359.html

  • Amafoto – Rayon Sports yamuritse imyambaro mishya izakoresha mu mwaka w'imikino wa 2023-2024 #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 24 Nyakanga 2023, ni bwo ikipe ya Rayon Sports yamuritse imyambaro izakoresha mu mwaka utaha w'imikino wa 2023-2024.

    Ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, Rayon Sports yerekanye iyi myenda izambara yakiriye imikino, yasohotse ndetse n'indi yiswe iya gatatu.

    Mu kwerekana iyi myenda, Rayon Sports ikaba yifashishije abakinnyi bayo barimo myugariro wayo Mitima Isaac na Nsabimana Aimable ndetse n'abandi bakobwa.

    Iyi kipe yahawe izina rya Gikundiro, mu gihe iri gukina yakiriye imikino izajya yambara ibara ry'ubururu bwiganje ku mipira ifite imirongo y'umweru ku ijosi no ku maboko. Ku makabutura n'amasogisi naho ni ubururu gusa.

    Mu gihe yasohotse ni ukuvuga yasuye ikipe bazaba bahanganye, Rayon Sporta izajya  ikoresha ibara ry'umweru ku makabutura, ku mipira no ku masogisi, ku maboko no ku ijosi hakazaho akarongo k'ubururu.

    Iyi myenda yose ikaba igaragaraho abaterankunda bayo barimo Kwesa Collection yanakoze uyu mwambaro, Choplife, imbere hakajyaho umuterankunga mukuru SKOL ndetse no ku ikabutura hariho Canal Plus.

    Binyujijwe ku mbuga nkoranyambaga zayo, Hatangakwe ko iyi myenda izajya iyigurwa bihumbi 18 Frw ku mwambaro umwe cyangwa 15.000 Frw ku wifuza kurangura.

    The post Amafoto — Rayon Sports yamuritse imyambaro mishya izakoresha mu mwaka w'imikino wa 2023-2024 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/amafoto-rayon-sports-yamuritse-imyambaro-mishya-izakoresha-mu-mwaka-wimikino-wa-2023-2024/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amafoto-rayon-sports-yamuritse-imyambaro-mishya-izakoresha-mu-mwaka-wimikino-wa-2023-2024

  • Hategekimana Bonheur ayoboye abakinnyi umutoza wa Rayon Sports arimo kwishimira nyuma y’iminsi micye amaranye nabo  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hategekimana Bonheur ayoboye abakinnyi umutoza wa Rayon Sports arimo kwishimira nyuma y'iminsi micye amaranye nabo 

    Umuzamu w'ikipe ya Rayon Sports Hategekimana Bonheur ari mu bakinnyi barimo gukundwa cyane n'umutoza mushya w'iyi kipe Yamen Zelfani.

    Hashize icyumweru umunya-Tunisia Yamen Zelfani ageze hano mu Rwanda ndetse anatangiye gukoresha imyitozo abakinnyi ba Rayon Sports ariko muri iki cyumweru abantu bakomeje gutungurwa n'abakinnyi uyu mutoza arimo kwishimira batandukanye nabo benshi batekerezaga.

    Ku munsi w'ejo nibwo twabatangarije ko Yamen Zelfani akomeje kugaya myugariro Rwatubyaye Abdul bitewe ni uko ibyo arimo kumwifuza kugeza ubu abona atazabimuha ndetse bishobora no kumuviramo kutazajya abona umwanya uhagije wo gukina.

    Amakuru yandi YEGOB twamenye ni uko uyu mutoza akomeje kwishimira abakinnyi batandukanye ari nako agenda amenyesha ubuyobozi abo abona batazamufasha. Yamen Zelfani kugeza ubu twamenye ko Hategekimana Bonheur, Mugisha Francois uzwi nka Masta ndetse n'abandi bakinnyi batandukanye ari bo arimo kubona bazamuha ibyo yifuza.

    Yamen Zelfani akomeje kugaya bakinnyi barimo Jonathan Ifunga Ifaso, Simon Tamale ndetse na Rwatubyaye Abdul kubera ko ibyo yaje yumva babavuga ko kugeza ubu ngo ntabwo abona babishoboye, ibintu atarimo kwishimira nta Gato.

    Bisa nkaho uyu mutoza wa Rayon Sports Yamen Zelfani ibintu yatangiye kubivangavanga ariko ibyo avuga niba abakinnyi batazikosora ubona ko iyi kipe bitazayorohera uyu mwaka ugiye kuza kereka nk'umutoza mukuru niba hari icyo azakora.

     

    Source : https://yegob.rw/hategekimana-bonheur-ayoboye-abakinnyi-umutoza-wa-rayon-sports-arimo-kwishimira-nyuma-yiminsi-micye-amaranye-nabo/

  • Umuhanzi Nsengiyumva ‘Igisupusupu’ wari umaze igihe kinini atigaragaza, ubu yashyize hanze indirimbo nshya yise “Taha” – VIDEWO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Nsengiyumva wamenyekanye nka 'Igisupusupu' nyuma y'igihe kirekire adashyira hanze indirimbo nshya, yongeye kumara irungu abakunzi be.

    Uyu muhanzi, yashyize hanze indirimbo nshya yise 'Taha'. Ni indirimbo aririmbamo inkuru y'inshoreke aba yatahanye mu rugo, akayibwira ko yataha kugira ngo umugore we atayisanga aho.

    Source : https://yegob.rw/umuhanzi-nsengiyumva-igisupusupu-wari-umaze-igihe-kinini-atigaragaza-ubu-yshyize-hanze-indirimbo-nshya-yise-taha-videwo/

  • Yamwumvaga ataramubona: Umutoza wa Rayon Sports yanyuzwe n’ibintu Youssef Rhab yakoze ku myitozo ye ya mbere -IFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Yamwumvaga ataramubona: Umutoza wa Rayon Sports yanyuzwe n'ibintu Youssef Rhab yakoze ku myitozo ye ya mbere.

    Umunya Maroc Youssef Rhab yemeje umutoza mushya w'ikipe ya Rayon Sports bitewe n'ubuhanga budasanzwe uyu musore yamugaragarije ubwo yakoraga imyitozo ye ya mbere muri Murera yaherukagamo umwaka ushize.

    Ifoto:

    Source : https://yegob.rw/yamwumvaga-ataramubona-umutoza-wa-rayon-sports-yanyuzwe-nibintu-youssef-rhab-yakoze-mu-myitozo-ye-ya-mbere-ifoto/